Blog

  • Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda – Umutoza Sogonya Kishi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sogonya Hamisi Kishi
    Sogonya Hamisi Kishi

    Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio Nsengumukiza Prudence muri KT Sports yo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, aho yari yatumiwe nk’umusesenguzi ku mukino uhuza Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Togo, saa tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

    Uwo mugabo yavuze ko amahirwe y’Amavubi asigaye ari ugutsinda uwo mukino, ariko agarutse ku mukino Amavubi yanganyijemo n’ikipe y’igihugu ya Uganda 0-0, avuga ko Amavubi yari afite ubushobozi bwo gutahana amanota atatu kuri uwo mukino iyo adatinya ikipe ya Uganda.

    Agira ati “Ku mukino wa Uganda n’u Rwanda Amavubi yikanze baringa, yari gutsinda uriya mukino akabona amanota atatu ayarinda igitutu cy’umukino w’uyu munsi kandi byarashobokaga”.

    Yavuze ko kugira ngo Amavubi akomeze mu kindi cyiciro, ari uko imikinire yahinduka abakinnyi bakabwirwa ko bagomba gusatira kugira ngo haboneke intsinzi nk’amahirwe ya nyuma Amavubi asigaranye.

    Yavuze ko mu bigomba guhinduka ari uko hakwiyambazwa umukinnyi ukina hagati witwa Manishimwe Djabel, kandi abakinnyi b’inyuma barimo Fitina Ombolenga na Emmanuel Manishimwe bakina inyuma ku mpande bagafasha ubusatirizi.

    Uwo mutoza yavuze ko, nubwo Amavubi agomba gukina asatira bitabujije ko bagomba kuzirikana no kugarira izamu.

    Ati “Iyo mvuze kwataka ntabwo twabikora tutugarira, icy’ingenzi ni uko, urugero Omborenga cyangwa se Mangwende (Manishimwe Emmanuel) bagomba gukora uko bashoboye ku buryo umupira udatakara kugira ngo badaterwa Contre attaque, niba turi gusatira ntabwo tugomba kwibagirwa no kugarira, uyu munsi ni ugushaka intsinzi uko byagenda kose kuruta uko byagenze mu mikino ishize”.

    Uwo mutoza aravuga ko Umukinnyi witwa Nshuti Dominique Xavio wagaragaye mu mikino ibiri iheruka akwiye kuruhutswa, bakazanamo amaraso mashya mu rwego rwo kongera ubusatirizi.

    Ati “Amahirwe yo kuba tutaratsindwa igitego tuyagendereho dushake igitego, urebye ubusatirizi bwacu ntabwo bumeze neza ariko uyu munsi ndumva habaho impinduka. Nka Savio bamuruhutsa bagashyiramo Lague (Byiringiro) kuko nawe yatanga umusaruro, aracyafite ingufu yatanga mu kibuga zo kugenda no kugaruka”.

    Sogonya Hamisi Kishi, yavuze ko Amavubi adakwiye kugendera ku ibura ry’umutoza wa Togo udatoza mukino w’uyu munsi nyuma yo kwandura COVID-19.

    Ati “Ibyo ntitubyitwaze dukine ibyacu dutsinde ikipe ibindi biraza nyuma, kuko uyu munsi dutsinzwe byaba ari ibyago bikomeye tugize, nk’ikipe ya Togo ije bwa mbere mu marushanwe twe twitabiye inshuro eshatu”.

    Uwo umutoza aragira abakinnyi b’Amavubi inama yo gushaka igitego hakiri kare kugira ngo bibahe imbaraga zo gukomeza gukina birinda ingaruka zo gutuma bananirwa mu minota ya nyuma bikaba byatuma babura intsinzi, gusa avuga ko rutahizamu Sugira Ernest byaba byiza atabanje mu kibuga akaza asimbura.

    Agira ati “Njye nk’Umutekinisiye ndemeranya n’abandi bavuga ko Sugira agomba kuza mu gice cya kabiri kuko turabizi aba mwiza iyo yasimbuye, n’umukino w’ubushize iyo bamusiga hanze agasimbura byari gutanga umusaruro, ku mushyira hanze ntabwo ari bibi akinjira asimbuye azanye izindi ngufu”.

    Kugeza ubu amakipe yo mu itsinda u Rwanda rurimo amase gukina imikono ibiri aho Maroc ifite amanota 4, igakurikirwa na Togo ifite amanota 3 hakaza U Rwanda rufite amanota 2 naho Uganda ikagira inota 1.

    Mu mukino wo kuri uyu wa kabiri usoza imikono y’amatsinda buri kipe muri aya uko ari ane, iracyafite amahirwe yo gukomeza bitewe n’ibiva mu mikino isoza y’amatsinda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Ku-mukino-wa-Uganda-twikanze-baringa-twari-gutsinda-Umutoza-Sogonya-Kishi

  • Urubanza rwa ba Rusesabagina na Sankara rwimuriwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ikirenga ruri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Abacamanza bavuze ko bafashe uriya mwanzuro kubera kwirinda ko ababurana baburana bigeranye kandi bitemewe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19.

    Mu ntangiriro za Mutarama, 2021 nibwo Urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Sankara na Herman bombi bari basanzwe baburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka.

    Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomatanya imanza ziregwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Callixte Nsabimana wiyise Majoro Sankara.

    Icyo gihe umucamanza yavuze ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha by’iterabwoba avuga ko kubaburanisha batandukanye bishobora kugira ingaruka zo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’izo manza.

    Icyemezo cy’umucamanza cyo guhuza imanza za Paul Rusesabagina , Major Callixte Nsabimana bakunze wiyise Sankara , Capt Herman Nsengimana n’abandi 17 kije nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, ubwa Major Sankara n’ubw’abaregera indishyi muri uru rubanza

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko izi manza z’abantu 20 zihuriye ku byaha bifitanye isano.

    Bukemeza ko ku isonga Paul Rusesabagina ari we wari ukuriye umutwe bwita uw’iterabwoba wa MRCD- FLN naho Major Nsabimana bakunze kwita 'Sankara ' ndetse na Capt Nsengimana bakaba barabaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa MRCD- FLN mu bihe binyuranye.

    Abaregera indishyi nabo bavuga ko guhuza izi manza bizaba umwanya mwiza wo kubona indishyi itubutse kandi mu buryo bworoshye.

    Sankara we aheruka kubwira urukiko ko Bwana Rusesabagina yita ko yari ' Shebuja' baramutse babahurije hamwe wamubera undi mwanya mwiza wo kuvuga uko ibintu byagenze kimwe ku kindi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urubanza-rwa-ba-Rusesabagina-na-Sankara-rwimuriwe-i-Kigali

  • Floyd Mayweather agiye gusura ababyeyi b'umukobwa Bakundana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko ababyeyi b'uyu mukobwa witwa Anna Monroe babwiye Floyd Mayweather ko bifuza kumubona cyane ko bitaye ku mubano wabo bombi.

    Uyu mukinnyi warangije umwuga we wo gutera amakofe adatsinzwe,yiyemeje kujya kwiyereka ababyeyi b'uyu mukobwa nyuma yo kuganira nabo.

    Uwahaye amakuru The Sun ati 'Floyd akunda bya nyabyo Anna.Akunda Ubwongereza kandi niyemererwa kongera gutembera azishimira kuza gusura ababyeyi be n'abavandimwe be.

    Arashaka ko aba babyeyi bamenya Floyd Mayweather wa nyawe,ko atandukanye nuko bamwe bamuzi.

    Floyd w'imyaka 43 yakunze uyu Anna w'imyaka 29 ukora akazi ko kubyina yabyaye utwenda tw'imbere mu kabyiniro ke yise 'Las Vegas club Girl Collection.'

    Aba bombi basohokanye ku bunani ndetse ngo bahamagaye umuryango w'uyu mukobwa kuri Facetime bababwira ko bari mu rukundo.

    Anna yigeze gushyira hanze amafoto ari kumwe na Floyd ahitwa Acropolis muri Athens, Greece.

    Aba kandi bakomeje kuzengurukana isi kuko banifotoje bari kumwe I Paris, Abu Dhabi, muri Iceland ahitwa Santorini na Amsterdam mu Buholandi.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/floyd-mayweather-agiye-gusura-ababyeyi-b-umukobwa-bakundana-amafoto

  • Sudani y’Epfo yafashe icyemezo cyo guhindura isaha bagenderagaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko niba uyu munsi muri Sudani y’Epfo bafite saa sita z’amanywa (12h00), guhera tariki ya 01 Gashyantare 2021, bazaba bakiri saa tanu zuzuye (11h00), bivuze ko ku isaha mpuzamahanga (GMT), bazasubira inyuma ho isaha imwe.

    Mbere y’uko Sudani y’Epfo yiyomora kuya Ruguru, isaha yayo yari imbere ho amasaha 3 (GMT+3), kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda na Tanzania. Kuva ku itariki ya 01Gashyantare 2021, isaha muri Sudani y’ Epfo izaba ihura neza n’isaha yo mu Rwanda n’u Burundi.

    Bamwe mu baturage bo muri iki gihugu, batangarije BBC ko guhindura amasaha, bizabicira zimwe muri gahunda bari basanzwe bamenyereye, ariko abandi biganjemo abanyeshuri, bakaba babyishimiye, kuko ngo bizatuma babona igihe gihagije cyo kwitegura, bakagera ku ishuri badakererewe, kuko ku gihe gisanzwe, bazaba bongereweho isaha yose.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/sudani-y-epfo-yafashe-icyemezo-cyo-guhindura-isaha-bagenderagaho

  • Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha imodoka z’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    REMA ikangurira abantu n
    REMA ikangurira abantu n’ibigo bitandukanye gukoresha imodoka z’amashanyarazi kuko zidahumanya ikirere

    Iyo modoka ya mbere yageze mu Rwanda yaguzwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ni nacyo kiyakiriye bwa mbere mu Rwanda ikaba izagifasha kuzuza inshingano zacyo zo kubungabunga ibidukikije, ikaba yazanye n’icyuma kizajya kiyishyiramo umuriro, cyashyizwe ku biro bya REMA ku Kacyiru.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na REMA, hagaragaramo ko iyo modoka ari iyo mu bwoko bwa Mitsubishi Outlander Plug-In Hybrid Electric Vehicle (PHEV) ikaba ifite moteri ikoresha amashanyarazi n’indi ikoresha amavuta asanzwe, ariko habaho n’ubwoko bukoresha amashanyarazi gusa.

    Moteri yayo ikoresha amashanyarazi ishobora kugenda uburebure bwa km 54 itarashyirwamo undi muriro, gusharija bateri yayo bitwara umuriro wa kw9.8 mu gihe cy’iminota 30 imara ngo ibe yuzuye.

    REMA ivuga ko kugura iyo modoka bigamije kwerekana ibyiza by’ikoranabuhanga rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, no gukangurira ibigo bya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka z’amashanyarazi.

    U Rwanda ruhagaze rute mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere?

    Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera avuga ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi, ari kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.

    Agira ati “Ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe kandi bikanduza umwuka duhumeka. Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo. REMA irimo gukoresha iryo koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’umwuka no gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere”.

    Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

    Imodoka zikoresha amavuta zigira uruhare mu guhumanya ikirere

    Ubushakashatsi bugaragaza ko imodoka nto, amakamyo, za bisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye 3/4 by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.

    Imodoka zikoresha mazutu na lisansi zisohora imyuka ihumanya ikirere
    Imodoka zikoresha mazutu na lisansi zisohora imyuka ihumanya ikirere

    Ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 90% by’abatuye isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

    U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kizaba kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050, u Rwanda kandi rwiyemeje ko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions (NDCs).

    Ni muri urwo rwego REMA ishishikariza inzego za Leta, iz’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihumana ry’ikirere.

    Icyo kigo cyanatangiye ubukangurambaga ku makompanyi acuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo bikwirakwize ibyuma bishyira amashanyarazi mu binyabiziga hirya no hino mu gihugu, bityo n’abatuye hanze y’umujyi wa Kigali bibone muri iryo koranabuhanga.

    Turacyakurikirana iyi nkuru ngo tumenye uko ibiciro byazo bizaba bihagaze, inganda zizazigeza mu Rwanda, iziteganyijwe kuza vuba aha, ndetse n’aho ubukangurambaga bugeze bwitabirwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abanyarwanda-barashishikarizwa-gukoresha-imodoka-z-amashanyarazi

  • Guverinoma yahawe ububasha bwo gusubika amatora y’inzego z’ibanze kubera COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iryo tegeko Inteko Rusange ya Sena ikaba yasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi y’amatora (COVID-19) izaba itagihari.

    Nubwo Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, iki cyemezo cyatumye intego rusange ya Sena iterana tariki ya 26 Mutarama 2021 kugira ngo ifate uyu mwanzuro.

    Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yagaragaje ko biteganywa n’amategeko, ko Inteko Rusange ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe.

    Dr. Iyamuremye agaragaza ko kuba Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, bitabujije inteko rusange guterana kuko itegeko ryasuzumwe riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, mu gihe rireba amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba.

    Umushinga w’itegeko ryasuzumwe watanzwe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo iwemeze, ndetse usabirwa ubwihutirwe.

    Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaraza ubukana, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.

    Ubusanzwe ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa zitagihari.

    Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gikomeje kongera ubukana dore ko habarurwa abarwayi 4453, nk’uko imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 25 Mutarama ibigaragaza, abanduye icyo cyorezo kandi bakaba bagaragara mu gihugu hose.

    Umujyi wa Kigali habonetse abarwayi 137, Gicumbi 64, Kirehe 21, Gatsibo 18, Rulindo 17, Gisagara 12, Nyanza 8, Kamonyi 8, Ngoma 7, Rwamagana 7. Nyagatare 7, Rubavu 7, Karongi 6, Huye 5, Gakenke 4, Nyamagabe 3, Musanze3, Nyamasheke 1 Naho Rusizi 1.

    Kwiyongera kw’abarwayi ntibyakorohera ibikorwa by’amatora biteganya ko ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2021 ari igihe cy’amatora y’inzego zibanze kandi ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 asaba abaturage kwirinda kwegerana, ndetse mu gukumira iki cyorezo uduce tumwe tw’u Rwanda tukaba turi muri guma mu rugo.

    Nubwo nta gihe ntarengwa gishyirwaho kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kibe cyarangiye mu Rwanda, u Rwanda ruteganya gutangira kwikira inkingo mu mezi abiri ari imbere kandi hakaba hari ikizere ko ubukana bw’icyorezo bwagabanuka ibikorwa bimwe byahagaze bikaba byakongera gusubukurwa.

    Manda y’abayobozi b’uturere yari iteganyijwe kurangira tariki ya 28 Ukuboza 2020, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 bagumye mu kazi ndetse, umushinga w’itegeko ryasuzumwe n’inteko rusange ya Sena ikaba ibemerera kuguma ku kazi kugeza inzitizi z’amatora zivuyeho.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverinoma-yahawe-ububasha-bwo-gusubika-amatora-y-inzego-z-ibanze-kubera-covid-19

  • Perezida Kagame yakiriye umushoramari Eric Duval #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Eric Duval baganira ku mishinga y
    Perezida Kagame yakiriye Eric Duval baganira ku mishinga y’ishoramari

    Duval n’itsinda bari kumwe bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bijyanye n’imishinga y’ishoramari icyo kigo cya Groupe Duval gikomeje gukorera mu Rwanda, icyo kigo kikaba ahanini kizobereye mu bikorwa remezo by’umwihariko inyubako.

    Goupe Duval biciye mu ishami ryayo rya Duval Great Lakes Ltd, iherutse gutangaza ko igiye kubaka inyubako nini z’ubucuruzi zizatwara amamiliyari menshi nubwo batatangaje ingano yayo.

    Izo nyubako ngo zizubakwa ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, aho Minisiteri y’Ubutabera yahoze ikorera, hafi ya Kigali Convention Center, nk’uko umuyobozi w’iryo shami, Vicky Murabukirwa, yabitangarije The New Times muri Kamena 2020.

    Murabukirwa yavuze ko inyubako zose ziri hamwe n’iyari Minisiteri y’Ubutabera, zizasenywa hakubakwa izigezweho za Groupe Duval, zizaba zirimo izo gucururizamo, hoteli, ibyumba by’inama, ibyumba bya Sinema, utubare, ibibuga by’imikino n’ibindi, ku buryo abazajya baza muri Kigali Convention Center ngo bazajya babona ahandi hafi basohokera bakahabona ibindi bintu bitandukanye byabashimisha.

    Inyubako zose icyo kigo kizubaka ngo zizubakwa mu buryo bwo bw’ikoranabuhanga harengerwa ibidukikije, mu rwego rwo gushyigikira Leta y’u Rwanda, muri gahunda yihaye ya 2050 yo kugabanya imyuka ihumnaya ikirere, ndetse zigakuriza amabwiriza y’imyubakire yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA).

    Byari biteganyijwe ko izo nyubako zizajya ku buso bwa metero kare 26,000 zitangira kubakwa mu mpera za 2020, ariko ntibyakunze.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umushoramari-eric-duval

  • AMAFOTO Y’UMUNSI : Abapolisi bagobotse indembe yagendaga muri Kigali itabonekamo moto #rwanda #RwOT

    Mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, abaturage bacye basaba impushya kubera impamvu zumvikana bararuhabwa ariko kubona uburyo bwo kugenda ntibyoroshye, kuko nta moto yemerewe gutwara abagenzi ndetse nta n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Umusore wagenderaga ku mbago azamuka ku Muhima yerekeza mu mujyi wa Kigali rwagati, bigaragara ko yashakaga kugera kwa muganga ariko adafite ubundi buryo yabigenza, yagobotswe n’abapolisi bamuciyeho bakamugirira impuhwe, bakamushyira mu modoka yabo y’akazi bakamugeza kwa muganga.

    Aya mafoto arashimangira uburyo abatabasha kubona imodoka zabo bwite cyangwa badafite ubushobozi bwo gutega imodoka nto zikora Taxi (Taxi Voiture) batoroherwa n’ingendo igihe bagize impamvu yumvikana ituma bagenda, kuko n’ubwo hari imodoka zashyizweho zifasha abarwayi atari buri wese zitwara. Aya mafoto kandi yongeye gushimangira uburyo Polisi y’u Rwanda iha agaciro abaturage ikanagaragaza ibikorwa by’ubumuntu muri rubanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-Y-UMUNSI-Abapolisi-bagobotse-indembe-yagendaga-muri-Kigali-itabonekamo-moto