Blog

  • Tanasha yatunguranye ahishura ko akeneye Diamond ndetse amusaba kumufata neza mu gihugu cye #rwanda #RwOT

    Tanasha yakoresheje amagambo y'icyongereza arimo ubwuzu bwinshi afitiye umugabo atavuze amazina agaragaza ko amwifuza, maze amusaba kumushimisha, aca amarenga ko uwo mugabo ari muri Tanzania aho uyu mugore aherereye bituma bamwe barya urwara Diamond.

    Imvugo yakoresheje irimo amagambo akoreshwa ahanini iyo umuntu runaka yifuza kugirana ibihe byiza mu buriri n'uwo akunda nk'uko bikunze kumvikana mu indirimbo z'ibyammare iyo byaganishije inganzo kuri iyi ngingo ariko bigashaka kuzimiza.

    Aya niyo magambo yakoresheje abwira umugabo atatangaje uri muri Tanzania ko amwifuza, akeneye ko amushimisha.

    Anyuze kuri Instagram ugereranyije mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati 'Ndagukeneye, mfata neza mu gihugu cyawe'. Aya magambo yayaherekeje amafoto 3 kugeza ubu amaze gukundwa (Like) n'ibihumbi bisaga mirongo 92. Ubu butumwa yashize ku rukuta rwe bumaze gushyirwaho ibitekerezo n'abantu 1,926.

    Muri bo, bashingiye ku byo yavuze, hari abahise barya urwara Diamond. Uwitwa morgan_kenyan yagize ati '@diamondplatinumz mufate neza muri Tanzania'. Yongeyeho utu emoji turi guseka.

    Mugenzi we Uwitwa Trinah we mu ijambo rimwe yeretse Tanasha ko ukenewe ari Diamond arya urwara iki cyamamare ku buryo ubu butumwa bwamugezeho. Byanga bikunda igihe aza kugira kuri instagaram ye araza kubona icyifuzo cya Tanasha n'ibitekerezo abantu bashyizeho birimo n'icy'uyu wamuriye urwara.

    Pettco nawe yavuze ko Simba (Diamond) akwiye kugaruka akongera akaba Simba. Tanasha kugeza ubu nyuma yo kujyana n'umuhungu yabyaranye na Diamond gusura icyi cyamamare muri Tanzania urukundo rwabo rusa naho rwongeye kubyuka n'ubwo ntawe urerura ngo abivuge.

    Nyuma yo gukorana igitaramo mu cyumweru gishize buri wese yatangiye gukurikirana undi kuri instagram nyuma yuko hari hashize igihe buri wese yaravanye undi mubo akurikirana kuri uru rubuga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yatunguranye-ahishura-ko-akeneye-diamond-ndetse-amusaba-kumufata-neza

  • Kamonyi:Gitifu washinjwe gukubitira abaturage mu buriri, bamwe akabatesha gutera akabariro yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Mbonyubwami yahagaritswe nyuma y'inkuru imushinja gukubita abaturage yanyuze kuri TV1, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko komite nyobozi y'Akarere yahagaritse mu kazi by'agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ati “Nibyo twamuhagaritse by'agateganyo kugira ngo tubikurikirane kuko hari ibyo abaturage bavuga hakaba n'ibyo nawe avuga, mu by'ukuri twabikoze kuko ushaka ubutabera areba impande zose atarebye rumwe gusa, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo kwiregura.'

    Yavuze ko bazafata umwanzuro wa nyuma bashingiye ku byo iperereza rizagaragaza.

    Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko byari byarabaye ingeso kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel.

    Hari umugore wavuze uburyo gitifu yamuguye hejuru mu buriri we n'umugabo we, bari gutera akabariro mu rukerera.

    Yagize ati 'Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura baradukubita n'umugabo. Twari dutangiye n'umurimo w'abashakanye n'uko aradukubita. Aho yankubise ingumi mu misaya no mu gatuza.'

    Ibi byashimangiwe n'umuturanyi w'uyu muryango wumvise imirwano akaza gukiza agira ngo ni umugore n'umugabo barwanira mu nzu ariko agasanga ari gitifu wabajujubije, bambaye ubusa ku gasozi.

    Ati 'Nagiye kumva numva saa kumi n'imwe n'igice umwana avugije induru, ngenda nzi ko ari umugore n'umugabo bari kurwana mpageze nsanga bamusohoye yambaye ubusa hejuru.'

    Abandi batuye muri aka kagali bemeza gusanga abantu mu buriri akabakubitako ari ingeso y'uyu muyobozi. Bavuga ko ari ibisanzwe kuko hagaragaye n'amashusho y'undi mugabo ari gukubitwa yambaye ubusa.

    Hari umuturage wavuze ko Mbonyubwami ajya agaragara afite amapingu akayambika abantu, yarangiza akabakubitira ku karubanda.

    Ati 'Nk'uriya ni umuturanyi wacu twasanze yambaye ubusa gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika, ari kwigaragura hasi abana bato n'abakecuru bamureba.'

    Aba baturage bagendeye kuri aba ndetse n'izindi ngero z'abo yagiye akubita muri ubu buryo, bamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kwiga uburere.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-gitifu-washinjwe-gukubitira-abaturage-mu-buriri-bamwe-akabatesha-gutera

  • Amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe mu kwezi gutaha yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yari iherutse gutangaza ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, nibwo Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.ol ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora mu Rwanda.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga w’itegeko ngenga kugira ngo iwemeze, usabirwa ubwihutirwe.

    Yibukije ko Kigali iri muri gahunda ya Guma mu rugo, kuba Inteko Rusange yateranye ari uko iri tegeko risuzumwa riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

    Senateri Dr Iyamuremye yashimangiye ko Sena ikomeje gushyigikira ingamba zose Leta yafashe mu gukumira iki cyorezo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasobanuye ko muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwerekana ubukana, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.

    Yagaragaje ko ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe izaba zitagihari.

    Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze rimenyekanisha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.

    Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.

    Senateri Dr Iyamuremye yihanganishije Abanyarwanda bose babuze ababo kubera iki cyorezo, abarwaye n’abagizweho izindi ngaruka. Ati “Nta kabuza tuzagitsinda.”

    NEC yari iherutse gutangaza ko umubare w’abazitabira amatora y’inzego z’ibanze wiyongereyeho abarenga miliyoni 1.3, mu gihe ingengo y’imari izakoreshwa yo yagabanutse ikava kuri miliyari 5 Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5 Frw.

    Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ryemeza ko amatora aba asubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi n’u Rwanda

    Minisitiri Shyaka yagaragarije Sena ko muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 gifite ubukana budasanzwe ku buryo bigoye guhuriza abantu benshi hamwe

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yemeje ko amatora aba asubitswe kugeza igihe inzitizi za COVID-19 zizaviraho

    Abasenateri bagaragarijwe ko imiterere ya COVID-19 idashobora gutuma abaturage bitabira amatora muri iki gihe

    Senateri Nyirasafari Espérance ari mu bitabiriye Inteko Rusange ya Sena

    Amatora y’inzego z’ibanze yabaye asubitswe kubera COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-y-inzego-z-ibanze-yari-ateganyijwe-mu-kwezi-gutaha-yasubitswe

  • Gatsibo: Hasobanuwe ingamba zafashwe nyuma y’ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu bigo by’amashuri – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi icumi uhereye tariki ya 16 ukageza 25 Mutarama 2021, mu Karere ka Gatsibo hamaze kugaragara abantu banduye icyorezo cya Coronavirus 187 hafi y’aba bose biganjemo abanyeshuri bo mu bigo bine byabonetsemo iki cyorezo.

    Muri ibyo bigo uko ari bine, ubuyobozi bugaragaza ko bibiri bigifite abanyeshuri barwaye birimo G S ADG Gituza na EFA Nyagahanga mu gihe muri Gabiro Secondary School na COBANGA Secondary School bimaze iminsi bitagaragaramo iki cyorezo nubwo mu minsi ishize nabyo byagaragayemo abanduye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko amashuri ane ariyo yagaragayemo abanyeshuri banduye Coronavirus, bamwe barakize mu gihe abandi bari kwitabwaho.

    Yagize ati “Amasomo yarakomeje bisanzwe nubwo ayo mashuri agaragaramo abanduye, ni amashuri biga babamo nta mwana wiga ataha. Abarwayi tubashyira ukwabo, abatarwaye nabo bakaguma ukwabo gahunda z’amasomo zigakomeza; abarwayi tubitaho tubaha ibisabwa byose cyane cyane ibituma bakira vuba kandi biri kugenda neza nta kibazo.”

    Meya Gasana yakomeje avuga ko bakurikije uburyo mu bigo bibiri bitaye ku bana bagakira bagakomeza amasomo bafite icyizere ko no mu bikigaragaramo imibare y’abanduye bazakira mu gihe cya vuba.

    Ati “Abana barwariye mu kigo ariko bashyizwe mu kato ahantu ukwabo, bafite ababitaho naho bakorera siporo. Dukurikije ubunararibonye bw’ibigo bibiri byabayemo COVID-19 muri ubwo buryo tukabitaho neza nyuma y’iminsi 14 bagakira n’ubu twizeye ko bazakira.”

    Yatanze urugero kuri COBANGA Secondary School iherereye mu Murenge wa Ngarama ahigeze haboneka abana 72 banduye Coronavirus nyuma y’iminsi 14 bitabwaho bagapimwa bagasanga barakize basubira mu bandi.

    Meya Gasana yahumurije ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo avuga ko bari kwitabwaho bikwiye nk’uko umubyeyi ahangayikira umwana we.

    Ati “Icyo twabwira ababyeyi ni uko natwe batwizera kuko natwe turi ababyeyi, aba bana ni ababo ariko natwe ni abacu, kuba twaremeye ko bigira mu bigo byacu ubwo natwe duhita tuba abarezi babo tukanaba ababyeyi babo. Nk’abayobozi ni inshingano gukurikirana abahuye n’ibibazo, ntibahangayike turahababereye kandi nta kibazo kiraba. Abana bameze neza nta bimenyetso bafite dutegereje ko iminsi 14 irangira bagapimwa ubundi abakize bagasubira mu bandi.”

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo ku wa 25 Mutarama 2021 igaragaza ko abantu 13 311 bamaze kwandura Coronavirus, abayikize ni 8681 mu gihe abakirwaye ari 4 453, abapfuye bo ni 177.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko amashuri ane ariyo yagaragayemo abanyeshuri banduye Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-hasobanuwe-ingamba-zafashwe-nyuma-y-ubwandu-bwa-covid-19-bwagaragaye-mu

  • #COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni umugore w’imyaka 54 i Nyagatare n’abagabo batatu barimo uw’imyaka 61 na 60 i Kigali na 51 i Muhanga.

    Bahise buzuza umubare w’abantu 181 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu bashya 574 banduye COVID-19, naho 180 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 574 babonetse mu bipimo 10,407 barimo ababonetse i Kigali:440, Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8, Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rulindo:1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 13,885 muri bo abamaze gukira ni 8,861 naho abakivurwa ni 4,843.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abarwayi-bashya-574-barimo-440-babonetse-i-kigali

  • #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munota wa gatandatu w’umukino, Manzi Thierry yavunitse asimburwa na Emery Bayisenge.

    Ku munota wa 17, Byiringiro Lague yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Togo, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Byiringiro Lague yaje guhita azamukana umupira acenga abakinnyi babiri ba Togo, awuhereza Jacques Tuyisenge ateye mu izamu uca hejuru.

    Ku munota wa 37, abakinnyi ba Togo baciye mu rihumye Amavubi, umupira ugera kuri kapiteni wa Togo ahita abatsindira igitego cya mbere.

    Nyuma y’iminota Amavubi yari amaze asatira Togo, Emery Bayisenge yaje gutera Coup-franc, maze Niyonzima Olivier Sefu ahita ayitsinda n’umutwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Ku munota wa 56, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Kalisa Rachid utararangiza umukino n’umwe muri iri rushanwa asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice.

    Nyuma y’umunota umwe gusa, Togo yahise ibona igitego cya kabiri, ariko Amavubi nayo ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, Tuyisenge Jacques yahise atsindiea Amavubi igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 60, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na rutahizamu Ernest Sugira. Nyuma y’iminota ibiri ageze mu kibuga, Ernest Sugira yaje guhita abona umupira acenga myugariro wa Togo ahita atsindira Amavubi igitego cya gatatu.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/CHAN2020-Amavubi-abonye-itike-ya-1/4-nyuma-yo-gutsinda-TOGO

  • COVID-19 : Habonetse abarwayi bashya 574, umubare munini utarigeze uboneka mbere #rwanda #RwOT

    Aba barwayi bashya biganjemo abo mu mujyi wa Kigali nk’uko bimaze iminsi bigaragara nubwo uyu mujyi wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Aba bantu bashya banduye COVID-19, barimo ab’i Kigali 440, Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8, Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rulindo:1.

    Muri aya masaha 24 kandi hakize abantu 180 mu gihe abapfuye ari bane barimo umugore w’imyaka 54 w’i Nyagatare n’abagabo babiri barimo uw’imyaka 60 n’uwa 61 b’i Kigali ndetse n’umugabo w’imyaka 51 w’i Muhanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Habonetse-abarwayi-bashya-574-umubare-munini-utarigeze-uboneka-mbere

  • Amatora y'inzego z'ibanze yari ateganyijwe mu kwezi gutaha yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda, NEC, yari iherutse gutangaza ko amatora y'inzego z'ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y'Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, nibwo Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.ol ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora mu Rwanda.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga w'itegeko ngenga kugira ngo iwemeze, usabirwa ubwihutirwe.

    Yibukije ko Kigali iri muri gahunda ya Guma mu rugo, kuba Inteko Rusange yateranye ari uko iri tegeko risuzumwa riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

    Senateri Dr Iyamuremye yashimangiye ko Sena ikomeje gushyigikira ingamba zose Leta yafashe mu gukumira iki cyorezo.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasobanuye ko muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwerekana ubukana, biragaragara ko amatora y'inzego z'ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n'inshingano by'izo nzego bitagomba guhagarara.

    Yagaragaje ko ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y'abatowe mu nzego z'ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe izaba zitagihari.

    Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw'igihugu mu nshingano ze rimenyekanisha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.

    Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.

    Senateri Dr Iyamuremye yihanganishije Abanyarwanda bose babuze ababo kubera iki cyorezo, abarwaye n'abagizweho izindi ngaruka. Ati 'Nta kabuza tuzagitsinda.'

    NEC yari iherutse gutangaza ko umubare w'abazitabira amatora y'inzego z'ibanze wiyongereyeho abarenga miliyoni 1.3, mu gihe ingengo y'imari izakoreshwa yo yagabanutse ikava kuri miliyari 5 Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5 Frw.

    Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ryemeza ko amatora aba asubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi n’u Rwanda

    Minisitiri Shyaka yagaragarije Sena ko muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 gifite ubukana budasanzwe ku buryo bigoye guhuriza abantu benshi hamwe

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yemeje ko amatora aba asubitswe kugeza igihe inzitizi za COVID-19 zizaviraho

    Abasenateri bagaragarijwe ko imiterere ya COVID-19 idashobora gutuma abaturage bitabira amatora muri iki gihe

    Senateri Nyirasafari Espérance ari mu bitabiriye Inteko Rusange ya Sena

    Amatora y’inzego z’ibanze yabaye asubitswe kubera COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-y-inzego-z-ibanze-yari-ateganyijwe-mu-kwezi-gutaha-yasubitswe

  • Gatsibo: Hasobanuwe ingamba zafashwe nyuma y'ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu bigo by'amashuri – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu minsi icumi uhereye tariki ya 16 ukageza 25 Mutarama 2021, mu Karere ka Gatsibo hamaze kugaragara abantu banduye icyorezo cya Coronavirus 187 hafi y'aba bose biganjemo abanyeshuri bo mu bigo bine byabonetsemo iki cyorezo.

    Muri ibyo bigo uko ari bine, ubuyobozi bugaragaza ko bibiri bigifite abanyeshuri barwaye birimo G S ADG Gituza na EFA Nyagahanga mu gihe muri Gabiro Secondary School na COBANGA Secondary School bimaze iminsi bitagaragaramo iki cyorezo nubwo mu minsi ishize nabyo byagaragayemo abanduye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko amashuri ane ariyo yagaragayemo abanyeshuri banduye Coronavirus, bamwe barakize mu gihe abandi bari kwitabwaho.

    Yagize ati 'Amasomo yarakomeje bisanzwe nubwo ayo mashuri agaragaramo abanduye, ni amashuri biga babamo nta mwana wiga ataha. Abarwayi tubashyira ukwabo, abatarwaye nabo bakaguma ukwabo gahunda z'amasomo zigakomeza; abarwayi tubitaho tubaha ibisabwa byose cyane cyane ibituma bakira vuba kandi biri kugenda neza nta kibazo.'

    Meya Gasana yakomeje avuga ko bakurikije uburyo mu bigo bibiri bitaye ku bana bagakira bagakomeza amasomo bafite icyizere ko no mu bikigaragaramo imibare y'abanduye bazakira mu gihe cya vuba.

    Ati 'Abana barwariye mu kigo ariko bashyizwe mu kato ahantu ukwabo, bafite ababitaho naho bakorera siporo. Dukurikije ubunararibonye bw'ibigo bibiri byabayemo COVID-19 muri ubwo buryo tukabitaho neza nyuma y'iminsi 14 bagakira n'ubu twizeye ko bazakira.'

    Yatanze urugero kuri COBANGA Secondary School iherereye mu Murenge wa Ngarama ahigeze haboneka abana 72 banduye Coronavirus nyuma y'iminsi 14 bitabwaho bagapimwa bagasanga barakize basubira mu bandi.

    Meya Gasana yahumurije ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo avuga ko bari kwitabwaho bikwiye nk'uko umubyeyi ahangayikira umwana we.

    Ati 'Icyo twabwira ababyeyi ni uko natwe batwizera kuko natwe turi ababyeyi, aba bana ni ababo ariko natwe ni abacu, kuba twaremeye ko bigira mu bigo byacu ubwo natwe duhita tuba abarezi babo tukanaba ababyeyi babo. Nk'abayobozi ni inshingano gukurikirana abahuye n'ibibazo, ntibahangayike turahababereye kandi nta kibazo kiraba. Abana bameze neza nta bimenyetso bafite dutegereje ko iminsi 14 irangira bagapimwa ubundi abakize bagasubira mu bandi.'

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yo ku wa 25 Mutarama 2021 igaragaza ko abantu 13 311 bamaze kwandura Coronavirus, abayikize ni 8681 mu gihe abakirwaye ari 4 453, abapfuye bo ni 177.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko amashuri ane ariyo yagaragayemo abanyeshuri banduye Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-hasobanuwe-ingamba-zafashwe-nyuma-y-ubwandu-bwa-covid-19-bwagaragaye-mu

  • IMPUNDU i Kigali Abanyarwanda bose baraye BAMWENYURA…Amavubi yinjiye muri 1/4 #rwanda #RwOT

    I Kigali haravuzwa impundu ziganjemo iz’abagabo nubwo kera bitari byemewe ariko bahagrutse bose ubanza ntawuryama.

    Ikipe y’u Rwandaitsinze ibitego 3-2 irusha Togo bitumami iyi kip

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abanyarwanda-bose-baraye-BAMWENYURA-Amavubi-yinjiye-muri-1-4