Blog

  • Mike Karangwa yasezeye B&B FM asanga Tijara Kabendera kuri radiyo nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize asezeye kuri RBA, Tijara Kabendera agatangira akazi kuri Vision FM(104.1), undi munyamakuru ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro Mike Karangwa na we yerekeje kuri iyi radiyo.

    Mu Kuboza umwaka ushize nibwo Tijara Kabendera yasezeye mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ yari amazemo imyaka irenga 17 akorera, yavugaga ko agiye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko n’ubundi akemeza ko atasezeye mu mwuga.

    Tariki ya 16 Mutarama 2021 nibwo byamenyekanye ko uyu munyamakurukazi wakunzwe na benshi yamaze kumvikana na Vision FM ari yo agiye kwerekezaho ahakomereze akazi ke.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama nibwo yatangiye kumvikana kuri iyi radiyo aho azajya akora ikiganiro 'TK On Air’ kizajya kiba kuva saa yine kugeza saa saba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    Nyuma ya Tijara Kabendera iyi radiyo ikaba yamaze kuzana undi munyamakuru ukomeye uzwi cyane mu myidagaduro ari we Mike Karangwa.

    Mike Karangwa yari amaze amezi 6 akorera B&B FM, akaba yamaze kwerekeza kuri Vision FM aho azajya akora ikiganiro cyitwa ‘Late Night Show’ kizajya gitangira kuva saa 20h30′ kugeza saa 22h30′ kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    Uretse aba banyamakuru, iyi radiyo ikaba yaranatwaye undi munyamakuru w’imyidagaduro, Joel Rutaganda.

    Tijara Kabendera we yamaze gutangira akazi kuri Vision FM

    Mike Karangwa azajya akora ikiganiro yise Late Night Show

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mike-karangwa-yasezeye-b-b-fm-asanga-tijara-kabendera-kuri-radiyo-nshya

  • DRC : Minisitiri w’Intebe yahawe amasaha 24 ngo yegurane na Guverinoma ye #rwanda #RwOT

    Intumwa za rubanda 367 z’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, zahurije ku gutakariza icyizere Sylvestre Ilunga Ilukamba na Guverinoma ye ngo kuko bayoboye nabi.

    Guverinoma ya Sylvestre Ilunga Ilukamba igizwe n’abaminisitiri 66 ikaba yari imaze umwaka n’amezi atatu kuko yaragiyeho muri Nzeri 2019.

    Uku gutakariza icyizere Guverinoma ya Sylvestre Ilunga Ilukamba, bije bikurikira imvururu ziherutse kuba muri kiriya gihugu zazamuwe n’abashyigikiye Joseph Kabila wasimbuwe na Prezida Felix Tshisekedi.

    Abasesengura ibya Politiki ya kiriya gihugu bavuga ko kweguza Sylvestre Ilunga Ilukamba ari amahirwe kuri Perezida Prezida Felix Tshisekedi nyuma yo kutajya imbizi n’impuzamashyaka FCC ya Kabila Joseph.

    Prezida Felix Tshisekedi wagiye ashimwa gutsura umubano n’ibihugu by’ibituranyi kuva yatorwa no guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri kiriya gihugu, yagiye ananizwa n’iyi Guverinoma yatakarijwe icyizere yari yiganjemo abashyigikiye Joseph Kabila.

    Bariya basesenguzi bavuga ko Prezida Felix Tshisekedi namara gushyiraho Minisitiri w’Intebe yihitiyemo ibintu bishobora kujya mu buryo ubundi akabasha gukorana n’abo bahuza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Minisitiri-w-Intebe-yahawe-amasaha-24-ngo-yegurane-na-Guverinoma-ye

  • Amavubi yaba agiye kwihorera muri 1/4? #rwanda #RwOT

    Amavubi yaba abonye umwanya mwiza wo kwiorera kuri Guinea Conakry yayitsinze mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, ni nyuma y’uko amakipe yombi agiye guhurira muri ¼ cya CHAN 2020.

    Ku wa Kabiri ni bwo u Rwanda rwakatishije itike ya ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma yo gutsinda Togo bakazamuka ari aba 2 mu itsinda C inyuma ya Maroc, hari hasigaye kumenya ikipe bazahura yo mu itsinda D.

    Ejo nibwo hakinwe imikino isoza itsinda D, Tanzania inganya na Guinea 2-2 ni mu gihe Namibia yanganyije na Zambia 0-0.

    Byatumye Guinea izamuka ari iya mbere n’amanota 5 inganya na Zambia ya kabiri, Tanzania na Namibia bahise basezererwa.

    Guinea yazamutse ari iya mbere ikaba ari yo izahura n’u Rwanda muri ¼, ni mu gihe Zambia izahura na Maroc, ni imikino izaba ku Cyumweru.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, Mali izakina na Congo Brazzaville saa kumi n’ebyiri mu gihe Cameroun iri mu rugo, izakina na Repubulika Iaranira Demokarasi ya Congo saa tatu.

    Umukino w’u Rwanda na Guinea ni umwanya mwiza wo kwihorera, ni nyuma y’uko muri 2018 batsinze u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 cyabereye mu Misiri.

    Umukino ubanza wabereye muri Guinea tariki ya 12 Ukwakira 2018 batsinze Amavubi 2-0, uwo kwishyura ubera mu Rwanda tariki ya 16 Ukwakira 2018 banganya 1-1.

    Muri 2004 u Rwanda nabwo rwahuye na Guinea mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika nabwo amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Ni umwanya w’Amavubi kwihorera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/amavubi-yaba-agiye-kwihorera-muri-1/4

  • Dore uburyo bwiza wasabamo umukunzi wawe imbabazi mugihe wakosheje #rwanda #RwOT

    Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni ubutwari, kandi ni inzira nziza yo gukemura ibibazo.

    Nk'uko mu kinyarwanda bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, n'abakundana birashoboka ko bashobora kugirana utubazo. Mu guhe ubonye ko wakoshereje umukunzi wawe ukeneye kumusaba imbabazi dore uburyo bwiza wabivugamo.


    •Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima: Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

    •Guca bugufi: Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw'amarenga y'umubiri rukamubwira.

    Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

    •Wikwiregura: Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

    •Kwemera ikosa: Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti 'rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n'iki muri buriya buryo', cyangwa uti 'ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya'.

    •Kumuha icyizere ko bitazongera: Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

    Amahitamo ya nyuma igihe ugerageje gusaba imbabazi umukunzi wawe ntaziguhe kandi wumva ukimukeneye cyane umuha umwanya akagenda akabitekerezaho, wazongera kumusaba imbabazi ntaziguhe ugashaka umuntu w'inshuti yanyu mwembi akabunga cyakwanga ugatangira kwiyakira

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/dore-uburyo-bwiza-wasabamo-umukunzi-wawe-imbabazi-mugihe-wakosheje/

  • #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO 3-2
    U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO 3-2

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021 nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’amatsinda mu itsinda rya Kane ( Group D). Ikipe y’igihugu ya Guinea yasezereye Tanzania nyuma yo kunganya na yo ibitego bibiri kuri bibiri. Guinea ni yo yafunguye amazamu ku munota wa Kane w’umukino igitego cyatsinzwe na Yakhiuba Gnagna Barry kuri Penality. Tanzania yishyure igitego cya mbere ibifashijwemo na Baraka Majogoro ku munota 23. Tanzania yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 69 gitsinzwe na Edouard, ariko kiza kwishyurwa na Victor Kantabadouna wa Guinea ku munota wa 82 icyizere cya Tanzania kirangirira aho. Muri iri tsinda Zambia yanganyije na Namibia ubusa ku busa.

    Umukino wa Guniea na Tanzania wabonetsemo ibitego bine
    Umukino wa Guniea na Tanzania wabonetsemo ibitego bine

    Uko itsinda rya D rihagaze

    1. Guinea imikino itatu amanota 5
    2.Zambia : Imikino itatu amanota 5
    3. Tanzania : Imikino itatu amanota 4
    4. Namibia : Imikino itatu inota rimwe

    Zambia na Namibia basoje buri kipe nta gitego yinjije mu izamu ry
    Zambia na Namibia basoje buri kipe nta gitego yinjije mu izamu ry’iyindi

    Gahunda y’imikino ya 1/4

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021

    18:00 : Mali vs Congo : Stade Ahmadou Ahidjo, Yaoundé
    21:00: DR Congo vs Cameroon : Japoma Stadium, Douala

    Ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021

    18:00 : Morocco vs Zambia : Stade de la Reunification, Douala
    21:00: Guinea vs Rwanda : Limbe Stadium, Limbe

    Sugira Ernest aritezwe ku mukino w
    Sugira Ernest aritezwe ku mukino w’u Rwanda na Guinea

    Irushanwa rya CHAN riri kuba ku nshuro ya Gatandatu. Kuri iyi nshuro, mu mikino 24 yakinwe mu matsinda hamaze kubonekamo ibitego 46 bivuze impuzandego ya 1.92 y’igitego kuri buri mukino. Rutahizamu wa Guniea Yakhouba Gnagna Barry asoje imikino y’amatsinda afite ibitego bitatu. Imikino y’amatsinda yakinwe mu mijyi itatu ari yo Yaoundé, Douala na Limbe. Irushanwa rizasozwa ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/CHAN2020-Amavubi-yamenye-ikipe-bazahura-muri-1/4

  • CHAN 2020: Hamenyekanye uko amakipe azahura muri kimwe cya kane cy'irangiza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama, hamenyekanye amakipe 8 azahurira muri kimwe cya kane (1/4) cy'imikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina muri Shampiyona z'iwabo (CHAN 2020).

    Zambia na Guinea nizo kipe zuzuje umubare w'amakipe 8 agomba gukomeza muri iyi mikino iri kubera muri Cameroun, Nyuma y'uko andi makipe 8 yasezerewe kubwo kutabasha kubona itike ibarenza amatsinda.

    Amakipe yabarizwaga mu itsinda A azahura n'ayakomeje mu itsinda B, aho iyabaye iya mbere izahura n'iya kabiri, nkuko bigenwa n'amategeko y'irushanwa.

    Amakipe yabarizwaga mu itsinda C azahura n'ayakomeje mu itsinda D, aho iyabaye iya mbere izahura n'iya kabiri.

    Ku wa gatandatu tariki 30 Mutama 2021 ku isaha ya 18:00 Mali izakina n'ikipe ya Congo Brazaville, mu gihe i Saa 21: 00 Cameroun yakiriye irushanwa izakina na DR Congo.

    Ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, i Saa 18:00 Morocco yabaye iya mbere mu itsinda C izakina na Zambia yabaye iya kabiri mu itsinda D.

    Ni mu gihe Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D izakina n'Amavubi y' u Rwanda yabaye aya kabiri mu itsinda C ku isaha ya saa tatu z'ijoro. Ikipe zizarokoka hano, zizakina imikino ya 1/2 izatangira tariki 03 Gashyantare 2021 Mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki 7 Gashyantare 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/chan-2020-hamenyekanye-uko-amakipe-azahura-muri-kimwe-cya-kane-cyirangiza/

  • Amatariki yari yaratangajwe: Ibyamamare byasu… – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15. Minisiteri y'ubuzima yavuze ko gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo byaturutse ku kuba uyu murwa wihariye 61% by'abanduye Covid-19 kuva uyu mwaka watangira.

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku mishinga itagira ingano mu nguni zose z'ubuzima.

    Ni icyorezo cyadutse benshi mu basore n'inkumi bazwi baramaze kwemeranya kuzashinga urugo. Ndetse igihe cyarageze babimenyesha inshuti, abavandimwe n'imiryango.

    Kuva tariki 14 Werurwe 2020, umuntu wa mbere wanduye Covid-19 yagaragara mu Rwanda, uko ingamba zo kwirinda iki cyorezo zoroshywaga ni nako abantu batandukanye bagiraga ibikorwa bitandukanye bakora.

    Ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye umubare w'abajya gushyingura n'abataha ubukwe ugabanuka. Muri iki gihe bwo Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo nta bukwe n'ibirori bihuza abantu byemewe. Amashuri n'insengero birafunzwe.

    Hari abasore banze gutegereza biyemeza kubana n'abakobwa badakoze ubukwe. Abandi biyemeza gusubika ubukwe bakazabusubukura Covid-19 nicogora.

    1.Miss Mushambokazi n'umukunzi we Karim

    Ku wa 24 Ugushyingo 2020, ni bwo hasohotse 'invitation' z'ubukwe bwa Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 n'umukunzi we bamaranye igihe mu buryohe bw'urukundo Mbonyumuvunyi Karim wafashe irembo akamwinjiza mu idini ya Islam

    Urupapuro rw'ubutumire rwerekana ko Mushambokazi na Mbonyumuvunyi Karim bagombaga gukora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye, ku wa 23 Mutarama 2021 ndetse no ku wa 30 Mutarama 2021. Ubukwe bwarasubitswe kubera gahunda ya Guma mu Rugo.

    Tariki 04 Ukwakira 2020, Mushambokazi yemereye INYARWANDA ko umukunzi we Karim yafashe irembo ndetse ko bamwakiriye mu idini ya Islam mu muhango yari ashyigikiwemo n'inshuti ze.

    2.Umunyamakuru Gerard Mbabazi na Uwase Alice

    Mu mpera z’Ukuboza 2020, Gerard Mbabazi wamamaye mu itangazamakuru ryibanda ku myidagaduro yagaragaje amatariki y'ubukwe n'umukunzi we Uwase Alice bamaze igihe bakundana nk'uko uyu musore yabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

    'Invitation' igaragaza ko aba bombi bagombaga kurushinga mu mpera za Mutarama, gusa bitewe n'ibihe bya Guma mu Rugo ubukwe bwarasubitswe.

    Ibirori byabo byagombaga kubanzirizwa n'imihango yo gusaba no gukwa yari kuba wa 30 Mutarama 2021. Imihango yo gusezerana imbere y'Imana yari kubera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2021.

    3.Umukinnyi wa filime Usanase na Producer Ndayirukiye Fleury

    Tariki 17 Ukuboza 2020, Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime City Maid, yasezeranye imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda n'umukunzi we bamaze imyaka irenga itatu mu munyenga w'urukundo Ndayirukiye uzwi nka 'Legend.'

    Usanase na Fleury bagombaga gusezerana imbere y'Imana tariki 20 Ukuboza 2020. Ndetse indi mihango y'ubukwe isigaye yari kuba muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, isubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyongeye kubyutsa umutwe muri iki gihe

    Ikindi cyatumye ubukwe bw'uyu mukobwa busubikwa ni gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19.

    Iminsi ya Guma mu Rugo ishobora kongerwa bitewe n'uko imibare y'abandura Covid-19 ikomeza kuzamuka ubutitsa ari nako yica benshi mu Rwanda.


    4.Patient Bizimana n'umukunzi we Karamira ubarizwa muri Amerika

    Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo ‘Ubwo buntu’, ‘Menye neza’ n’izindi yagombaga gukora ubukwe n'umukunzi we Karamira Uwera Gentille mu mpera z'umwaka ushize.

    Muri Mata 2020 INYARWANDA yasohoye inkuru ivuga iti 'Patient Bizimana agiye kurushinga n’umukobwa ubamuri Amerika basezeranye mu mategeko mu ibanga rikomeye.'

    Iyi nkuru ivuga ko Patient na Gentille utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu mu 2019.

    Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA ko we n'umukunzi we Gentille bagombaga gusezerana imbere y’Imana tariki 13 Ukuboza 2020. Gusezerana ndetse n'imihango y'ubukwe ntibyabaye bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko Patient Bizimana yafashe irembo mu kwezi kwa Werurwe 2019.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wari kuba tariki 11 Ukuboza 2020, naho gusezerana imbere y’Imana bikaba tariki 13 Ukuboza 2020 mu muhango wari kubera muri ERC Masoro hanyuma abatumiwe bakiyakirira kimuri Intare Conference Arena i Rusororo.

    Urukundo rw'aba bombi ntirwavuzwe mu itangazamakuru! Nyamara imyaka ibiri irashize bombi batangiye urugendo rwo gusengera urukundo rwabo no kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Muri Nyakanga 2020, Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA ko aziranye na Gentille kuva mu buto, ariko ko urukundo rwatangiye gushora imizi mu myaka ibiri ishize, ndetse ngo inshuro bavugana ku munsi ntiyazibara.

    Uyu muhanzi yavuze ko Gentille yamurutiye abakobwa bose bavuzwe mu rukundo nawe. Ati 'Namukundiye ibintu byinshi cyane. Ikintu cya mbere ni uko yankunze akemera kunkunda nkamusaba kunkunda akanyemerera. Ikindi kintu ni uko aruta abakobwa bose twahuye mu maso yanjye mu mutima wanjye,'


    Mushambokazi wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

    Umunyamakuru Gerard Mbabazi n’umukunzi we Alice

    Umukinnyi wa filime Usanase n’umukunzi we Fleury

    Gentille, umukunzi w’umuramyi Patient Bizimana

    Patient Bizimana yashyize mu ngiro icyifuzo cy’umubyeyi we


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102644/amatariki-yari-yaratangajwe-ibyamamare-byasubitse-ubukwe-kubera-covid-19-102644.html

  • degaard wakiniraga Real Madrid yatijwe muri… – #rwanda #RwOT

    Umunya-Norvège Ødegaard w'imyaka 22 y’amavuko, yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bafite impano ya ruhago ariko agorwa no kubona umwanya mu ikipe ya Real Madrid muri uyu mwaka w'imikino kubera abakinnyi bafite ubunararibonye basanzwe i Madrid.

    Ødegaard yitezwe kuzaba umusimbura mwiza wa Ozil wamaze kwerekeza muri Fenerbahce yo muri Turikiya.

    Amakipe arimo Real Sociedad yari yaratijwemo mu mwaka ushize w'imikino, na Ajax yo mu Cyiciro cya Mbere mu Buholandi, yifuzaga kumutizwa ariko birangira Arsenal iyateye icy’umutwe iramwegukana.

    Mikel Arteta utopza Arsenal yavuze ko Ødegaard ari umukinnyi mwiza ukiri muto kandi bizeye ko azabafasha mu busatirizi.

    Yagize ati 'Martin ni umukinnyi tuzi neza. Nubwo akiri muto, amaze igihe akina ku rwego rwo hejuru. Azadufasha mu busatirizi'.

    Uyu mukinnyi ashobora kuzakina umukino we wa mbere muri Premier League ubwo Arsenal izaba yakiye Manchester United ku cyumweru.

    Umuyobozi wa tekinike muri Arsenal, Edu Gaspar yagize ati 'Martin n'umukinnyi wihariye kandi twashatse kongera ingufu mu ikipe yacu dushyiramo umukinnyi mwiza mu gusatira mu gihe gisigaye cya shampiyona'.

    Ødegaard yageze muri Real Madrid avuye muri Stromsgodset muri Mutarama 2015 ndetse yakiniye Real imikino icyenda muri uyu mwaka w'imikino.

    Odegaard yatijwe muri Arsenal amezi atandatu

    Odegaard yitezweho kuba umusimbura wa Ozil muri Arsenal

    Odegaard ni umwe mu bakinnyi Zidane acungira hafi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102680/odegaard-wakiniraga-real-madrid-yatijwe-muri-arsenal-102680.html

  • Tanasha yasubije abamwibasiye ko Diamond Platnumz yamusebeje ntamusome mu ruhame. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tanasha Donna yasubije ku mashusho amwerekana ubwo yari mu gitaramo cyabereye muri Tanzania asa nk'ugiye gusomwa na Diamond Platnumz agahita amwikura bakamuha inkwenene.

    Tanasha na Diamond baherutse guhurira kuri stage ubwo icyamamare cya Bongo, Diamond Platnumz yasaga nk'aho yirengagije gusomana na tanasha Donna.

    Mu mashusho yagiye ahagaragara yerekana muri ako kanya uko byagenze, nyuma buriwese yari afite igitekerezo cy'ukuri kubyabaye.

    Uyu muhanzikazi yaje kwitabira kureba ayo amashusho nyuma y'uko umufana kuri instagram amwibukije ibyabaye kuri icyo gihe, ariko nkuko bigaragara, Tanasha wamamaye mu ndirimbo Jeje yakoranye na Diamond ntabwo yanga icyo abantu batekereza kandi ashaka ko 'bishimisha' bashyiraho ibitekerezo byabo.Tanasha yasubije ati:'nyine byagenze uko nyine mwabibonye'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/tanasha-yasubije-abamwibasiye-ko-diamond-platnumz-yamusebeje-ntamusome-mu-ruhame/

  • CHAN 2020: Amavubi vs Guinea, uko amakipe aza… – #rwanda #RwOT

    Amakipe uko azahura ikipe yabaye iyambere mu itsinda A izahura n’ikipe ta 2 mu itsinda B, hanyuma iyabaye iya mbere mu itsinda C ihura n’iya kabiri mu itsinda D.

    Ku wa gatandatu tariki 30 Mutama 2020 ku isaha ya 18:00 pm Mali izakina n’ikipe ya Congo, kuri uwo munsi ku isah ya 21: 00 pm Cameroun yakiriye irushanwa ikine na DR Congo, bucyeye baho ku isaha ya 18:00 Pm Morocco yabaye iya mbere mu itsinda C izakina na Zambia yabaye iya kabiri mu itsinda D.

    Ni mu gihe Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D izakina n’u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda C ku isaha ya satatu z’ijoro. Ikipe zizarokoka hano, zizakina imikino ya 1/2 izatangira tariki 03 Gashyantare 2021.

    Amavubi azakina na Guinea muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102683/chan-2020-amavubi-vs-guinea-uko-amakipe-azahura-mu-mikino-ya-14-102683.html