Blog

  • Ibintu bikuza kwizera #rwanda #RwOT

    Ukwizera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza igihe wihana ibyaha, ukwizera guke, ukwizera kwinshi. Ukwizera gukomeye, ukwizera kubeshaho, ukwizera gukiza indwara, ukwizera gukuraho imisozi. Ukwizera kugira ngo abandi bantu bakizwe, ukwizera kw’impano, ukwizera kuzimya imyambi ya wa mubi, ni intambwe zo kwizera (ubwoko bwo kwizera).

    Yesu ajya mu ijuru yagiye afite impungenge kandi zifite ishingiro, aho yavuze ngo’ Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?’. Ese ko mu ijuru tuzajyanwa no kwizera, wageze kukigero cyo kwizera nyakuri?, Twaguteguriye ibyo wakora kugira ngo ukwizera kwawe gukure kugere ku kigero cya Kristo Yesu, n’ibindi byatuma umuntu akuza ukwizera kwe:

    Gusenga

    Ntabwo ushobora gukura mukwizera ubaho ubuzima budasenga. Iyo usenga usabana n’Imana, uba hafi y’Imana, urahishurirwa, ugira ubuzima, iyo usenga womatana n’Imana. Icyo gihe kwizera kwawe kurakura. Abantu benshi basenga basaba gusa kugira ngo Imana igire ibyo ibakorera, ariko gusenga bigomba kuba ubuzima bwa buri munsi.

    Usomye Bibiliya yose usanga nta nahamwe havuga ko gusenga ari impano, gusenga ni itegeko. Dukwiye kubaho ubuzima busenga bigahinduka ubuzima bwa buri munsi.

    Guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima

    Bisa nk’aho Bibiliya tuyizi mu mutwe no mumpapuro gusa, ariko dukwiye gushyira ijambo ry’Imana mu bikorwa rigahinduka ubuzima. Niba rivuga gusenga ugasenga, kubabarira ukababarira, niba rivuga kwihangana ukihangana, niba rivuga guca bugufi ukareba niba uca bugufi. Ukareba niba aribwo buzima ubaho bwa buri munsi.

    Ijambo ry’Imana niriba mu buzima bwawe bizakuza kwizera kwawe kuko kwizera kuzanwa no kumva, kandi kumva ijambo rya Kristo. Ntabwo ari ibica kuri social media, ntabwo ari ukureba filime, ntabwo ari ukuba mu rwenya n’amashyengo, ni uguhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima. Kumva ijambo rya Kristo bikuza kwizera.

    Kuzura Umwuka Wera

    Ubundi Umwuka Wera, ni Imana mu butatu. Reka mbabwire ibyiza byo kuzura Umwuka Wera: Imana ishobora kwicara mu nama y’ubutatu ikanzura ikintu igiye kugukorera, hanyuma kuko Umwuka Wera atuye muri wowe agahita aza akakwibira ibanga, akakubwira ngo 'Wizeye iki kintu cyaba!’. Ukumva birakuzuye, ugasenga ukumva urabyizeye ukabona Imana iragikoze.

    Ibyo rero bitandukanye no kwizera ikindi kintu icyo aricyo cyose utambwiwe n’Umwuka Wera. Iyo Umwuka Wera akwibiye ibanga, akakubwira icyo Imana igiye kugukorera ukakizera, Imana ihita igikora. Bene ibyo ni ukwizera ibivuye ku mutima w’Imana.

    Ibigeragezo

    Iki cyo ntabwo kiryoshye ariko ndashaka kukivuga. Bibiliya ivuga ko Imana niducisha mu ikome, mu muriro w’ibitugerageza itaba itwanga ahubwo iba igira ngo ikuze ukwizera kwacu. Rimwe na rimwe tubyitiranya ko tugiye gupfa, cyangwa Imana igiye kutubabaza ariko sibyo ahubwo iba igirango ikuze ukwizera kwacu.

    Yohana yaravuze ngo’ Njyewe mbatiza mu mazi ariko uzaza nyuma yanjye azabatiza mu Mwuka no mu muriro’. Imana iducisha mu muriro igira ngo ityaze kwizera kwacu kumere nka zahabu. Kwizera kuravuka, kukarerwa, kugakora. Niyo mpamvu Imana iducisha mu bintu bigoye kugira ngo dukura amaso mu bindi bintu, twige kubaho ubuzima bwo kwizera.

    Kubana n’abantu bafite kwizera

    Iyo urebye ubuzima bwa Elissa ni uko yabanye na Eliya, iyo urebye ubuzima bwa Yosuwa ni uko yabanye na Mose. Iyo urebye ubuzima bwo kwizera kutaryarya kwari muri Timoteyo, ni uko yabanye na Pawulo yizera. Harya wowe ubana na nde?, ni nde muri ishuti?, ibiganiro byinshi ubigirana na nde?. Ni nde ugufasha muri iyi nzira yo kwizera?, ni nde mu byeyi wawe wo mu mwuka, ni nde muntu iyo ugize intege nke waturira?, ni nde muntu ugufasha mu nzira y’agakiza?.

    Uwo ubana na we ashobora kugufasha gukuru mu kwizera kuko ibyo tuzi byose twabyigiye ku bandi. Niba udafite umuntu muzima mubana ugufasha mu gusenga, umuntu wakwaturira w’umunyebanga ntubisange mu muhanda. Umuntu wasangiza amarangamutima yawe ukumva nta kibazo ugize, umuntu wakubonera umwanya.

    Niba udafite umuntu mubana mu nzira y’agakiza wagufasha muguhinduka ku ngeso, ntabwo uzakura mu kwizera. Uzahinduka umunyedini mwiza gusa ariko ntuzigera ukura mu kwizera, kwizera kwawe kuzagwingira ntabwo kuzakura. Ushobora kuvuka yego kuko wababariwe ibyaha ariko za ntambwe 10 ntushobora kuzitera, niyo mpamvu ukwiye kurobanura abantu ubana na bo.

    Pasiteri Desire Habyarimana/ Agakiza Tv. Wakurikira inyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-bikuza-kwizera.html

  • Miss Naomie noneho areruye|Icyo bapfuye kirakomeye|Yarananutse bidasanzwe (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie yeruye avuga ko impamvu atitabiriye inama y'abanyamakuru yari igamije kumenya imigabo n'imigambi ya Nyampinga  w'u Rwanda ari uko yari mu zindi gahunda zamutunguye ,ndetse avuga ko gutandukana na Rwanda inspiration back up yakoranye n'abamiss benshi byatewe n'ubushake bwe ko yashakaga kubaho yikorera.Ibi Miss w'U Rwanda yabitangarije ISIMBI TV aho yanavuze uburyo yananutse bidasanzwe kubera ko yari yagizwe Miss.

    Tariki 22 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ku Intare Arena ahigitse bagenze be bari bahanganye.

    Yatashye yishimye cyane ariko ibi byishimo bye byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020 kandi ari cyo gihe yumvaga agiye gutangira ibikorwa bye.

    Ati'nkimara gutorwa byari byiza nta Corona yari ihari twayumvaga mu bindi bihugu, nishimye cyane natahanye ikamba ibintu bigenda neza, ntangira gukora hashize nk'ukwezi tuba tugiye muri guma mu rugo.'

    Yavuze ko bagishyira abantu muri Guma mu Rugo umutima wamuriye, akananuka yibaza icyo azakora.

    Ati'twagiye muri Guma mu Rugo numva ari bwo ngiye gutangira, mvuga nti muri Werurwe ngiye gutangira nkagira icyo nkora simbe nicaranye ikamba nta kintu ndimo gukora, baba bashyizeho Guma mu Rugo, umutima urandya, nashyira ifoto kuri Instagram abantu bakantuka ngo ntibantumye kwifotoza ngo kuki ntacyo nkora, nkahita nsiba, nti wa mugani ntibantoreye kwifotoza.'

    'Umutima urandya, urandya ndananuka. Papa arambaza ngo hari icyo wabuze? Ntiduhari? Nti wowe na Mama murahari, ati tuza rero ubonye uko ukora ibikorwa byawe wabikora si wowe wazanye icyorezo, nanjye ndatuza.'

    Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe bitamworoheye kuba yagira icyo akora ariko yagerageje kuba yagira imiryango afasha aho avuga ko yatanze ubufasha ku miryango 20.

    Ibindi ku kiganiro Miss Naomie yagiranye na Isimbi TV birebe muri video ukanze hano hasi:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-noneho-areruyeicyo-bapfuye-kirakomeyeyarananutse-bidasanzwe-video/

  • Abagore benshi bakunda abagabo bafite ubwanwa| Dore impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore 100 harimo 98 bakunda abagabo bafite ubwanwa, aba bakaba bangana na 98%. Hari impamvu zitandukanye zituma abagabo bakunda abagabo bafiye ubwanwa. Si abagore gusa bakunda ubwanwa bw'abagabo kuko usanga n'abasore bataramera ubwanwa nabo baba banyotewe kubumera ndetse hari n'abo usanga bahora bakora ubushakashatsi ngl bamenye ibanga bakoresha kugirango nabo babashe kugira ubwanwa. Hano twabateguriye zimwe mu mpamvu z'ingenzi zituma usanga abagore benshi ndetse hafi neza ya bose bakunda abagabo bafite ubwanwa.


    Impamvu ya mbere ituma abagore bakunda abagabo bafite ubwanwa nuko abagabo bafite ubwanwa ari abagwaneza mu bijyanye n'imibanire yabo n'abo bashakanye (abagore babo).

    Impamvu ya kabiri ituma abagore bakunda abagabo bafite ubwana ni uko babona akazi vuba bitewe nuko bagaragara. Hano twabaha ingero wenda nko mu kazi ko kwamamariza amasosiyete akomeye, abagabo bafite ubwanwa nibo bakoreshwa muri aka kazi. Hari n'utuntu tuzi twinshi abagabo bafite ubwanwa babona kurusha abatabufite.

    Impamvu ya gatatu ituma abagore benshi bakunda abagabo bafite ubwanwa ni uko abagabo bafite ubwanwa bagaragara nk'abanyembaraga bityo iyo abagore bari kumwe nabo baba bumva nta cyabakoraho cyangwa ngo kibe cyabahungabanya kuko bizeye ko bari kumwe n'abanyembaraga.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abagore-benshi-bakunda-abagabo-bafite-ubwanwa-dore-impamvu/

  • Umwana w'imyaka 8 y'amavuko yaciye agahigo kananiye Neymar na Messi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imyaka 8 y'amavuko gusa yamaze kuba umwana muto cyane ugiranye amasezerano n'uruganda rwa Nike ,ibintu byatunguye aca kuri Messi na Neymar.

    Kauan Basile ni umuhungu w'imyaka umunani gusa ,ariko akomeje gutangarirwa n'abatari bake hirya no hino ku isi nyuma yo kugaragara nk'umunyempano ukiri muto uciye agahigo ko kwamamariza Nike.Bityo akaba yamaze gushyiraho amateka mashya, arenga ku ya Neymar na Messi. Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Berezile, Ole,cyabitangaje ngo Kauan Basile yasinye amasezerano na Nike kandi afite imyaka umunani, abaye umukinnyi ukiri muto wabikoze.

    Umwana waciye agahigo akarusha Messi na Neymar jr

    Messi mbere yabikoze afite imyaka 15, Neymar afite imyaka 13 naho Rodrygo wa Real Madrid, wari ufite amateka kugeza vuba aha, yabikoze afite imyaka 11 y'amavuko gusa.

    Kauan Basile: el niño que superó a Messi y a Neymar 😱https://t.co/SRoxcmsAEO

    — Diario Olé (@DiarioOle) January 26, 2021

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-8-yamavuko-yaciye-agahigo-kananiye-neymar-na-messi/

  • Ni gute ukoresha igihe cyawe ? Dore ibyahishuwe ku buryo bwiza bwo gukoresha igihe #rwanda #RwOT

    Umwanditsi witwa Gemma Curtis, yavuze ko buri muntu agira byibura iminsi ibihumbi makumyabiri n’umunani na Magana atatu na mirongo itatu n’itanu (28,835 Days In Our Lives). Muri icyo gihe tumara imyaka 33 mu buriri turyamye, imyaka 7 tukayimara turimo gushaka kwisinziriza, umwaka 1 n’amezi 4 tukabimara dukora imyitozo itandukanye, imyaka 13 n’amezi 2 tubimara mu kazi, imyaka 8 n’amezi 4 tukabimara tureba televiziyo.

    Yesu nawe yabaye nkaho aducira amarenga ku bijyanye n’imikoreshereze y’igihe cyacu, ko twamwigiraho ikintu kiza cyo gukora imirimo yacu mu gihe cyayo ariko tukamenya ko hari n’ubwo iyo mirimo iri buhagarare kubera igihe. Mu mvugo ye inemeza ko nubwo igihe ari impano twahawe ku buntu, ariko ko uko byagenda kose tuzabazwa uko twayikoresheje.

    Yagize ati” Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.' Yohana 9:4

    Igihe ni ikintu abantu bose baha agaciro, bakacyubaha ndetse bakumva bagikoresha neza, ariko burya igihe ni ikintu utabasha gutegereza. Igihe ni impano byanga bikunze buri wese yakira mu buzima. Ahari ujya wibaza impamvu utakaza igihe cyawe ukora ibidafite umumaro ahari ntuzi imyaka umara urya, uryamye, uganira n’ibindi.

    Igihe ni kimwe mu bintu ushobora guhomba mu kanya nk’ako guhumbya. Ntabwo igihe wagifata ngo ugituburemo byinshi, ntabwo wakora ibihe byinshi, ariko wakora ibintu byinshi muri icyo gihe gito. Igihe ni ikintu duhabwa ku buntu nta kiguzi ariko rimwe na rimwe kikatugira nk’abacakara. Ahari wagiye wumva abantu benshi bibaza bati 'Ese igihe kijya he iyo kigiye kidushiranye?'

    Micheal Schuller rimwe yaravuze ati 'Amakuru mabi ni uko igihe kiguruka mu kirere, ariko na none amakuru meza ni uko ari wowe Pilote wacyo'. Agaciro kose wakwiha byakunda ariko ibikorwa byawe ni byo bivuga inkuru yawe neza no ku kurusha. Ahari utekereza ko ukoresha igihe cyawe neza n’ubwenge bwinshi, gusa umunsi umwe uzamenya ko burya utari uzi aho igihe cyawe cyajyaga. Niba nta makuru y’aho igihe cyawe kijya rero, gerageza kwitondera uko ugikoresha mu buryo buto.

    Nongere nkwibutse ko Umwanditsi Gemma Curtis, we yavuze ko buri muntu agira byibura iminsi ibihumbi makumyabiri n’umunani na Magana atatu na mirongo itatu n’itanu (28,835 Days In Our Lives). Muri icyo gihe tumara imyaka 33 mu buriri turyamye, imyaka 7 tukayimara turimo gushaka kwisinziriza, umwaka 1 n’amezi 4 tukabimara dukora imyitozo itandukanye, imyaka 13 n’amezi 2 tubimara mu kazi, imyaka 8 n’amezi 4 tukabimara tureba televiziyo.

    Aho kugira ngo rero wifuze amasaha y’imirengera ku munsi ngo ubashe gukora ibyo wagakoze mu gihe cyawe, subiza amaso inyuma, hanyuma witegereze ishusho y’uko ukoresha igihe cyawe ubusanzwe, witegereze mu gihe cy’ukwezi, umwaka umunsi, umwaka,… Icyo gihe uzahita utangira kwitegereza neza ubone ishusho y’ibintu bikumarira igihe kandi bidafite umumaro. Numara kwandika utwo tuntu tukimara hanyuma uzibaze impamvu uri kwimarira ubuzima bwawe.

    Ushobora gutekereza ko uha agaciro umuryango wawe, uwo mubana, abana bawe n’indi ukumva wamarana nabo cya gihe wakabaye uri kuruhuka. Ariko hari ubwo uzajya kureba usange ahubwo uricaye ufashe telefoni uri kujya umanura uzamura gutyo gusa.

    Iyo tutamaze igihe cyacu mu bintu duha agaciro cyane, ubusanzwe hari n’ubwo tuba tutabipanze, bigaterwa n’uko tutabyitayeho ngo dutekereze ku gihe. Impamvu ibitera ni uko muri cya gihe tuba tudafite akazi abenshi tuba twarushye cyane, hanyuma bikagorana kongera kubona imbaraga ziduhagurutsa.

    Niwita ku minota, amasaha ubwayo nayo aziyitaho. Duhomba igihe cyacu kuko dutekereza ko iminota ihendutse cyane mbese nta n’icyo ivuze ntitunayibuke. Mu minota niho wigira uko uzita ku masaha uzamara kuri telefoni yawe ku munsi, umenye ko ufite iminota 525,600 ku mwaka ukwiriye gukoramo byandi byose byo kwishimisha wowe ubwawe. Ukoresha igihe neza abanafite ibishobora kucyangiza.

    Gukora cyane, ntabwo iteka bisobanurwa nko gukoresha igihe cyawe neza, no gukora witonze ntabwo iteka bisobanurwa nko kwangiza igihe. Hanyuma tekereza kuri ibi: Ukeneye gufungura amaso yawe kuko indeshyo y’aho urangije ugenda n’aho usigaje byose ubibwirwa nayo.

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-ukoresha-igihe-cyawe-Dore-ibyahishuwe-ku-buryo-bwiza-bwo-gukoresha-7650.html

  • Umuhanzi ukomoka mu #Rwanda uri mu bakunzwe cyane ku isi yishimiye #intsinzi y' #Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Cornelius Nyungura wamamaye ku mazina y'ubuhanzi nka Corneille uyu akaba ndetse akomoka mu gihugu cy'U Rwanda akaba n'umuhanzi mpuzamahanga kuri ubu uba mu gihugu cy'Ubufaransa, yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe n'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi. Ni nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Togo wari umaze kurangira ari ibitego 3 by'Amavubi kuri 2 bya Togo.

    Umuhanzi Corneille Nyungura

    Kimwe nk'abandi banyarwanda batuye hanze y'U Rwanda, Corneille nawe yazamutswemo n'imbamutima maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, atangaza amagambo agira ati: 'Amavubi!!!! Let's go!!!!!!'. 

    Amavubi!!!! Let's go!!!!!!

    — Corneille (@corneillemusic) January 26, 2021

    Umuhanzi Corneille yavukiye mu Budage bw'Iburengerazuba ku babyeyi b' abanyawanda, yamaze igihe kinini cy'ubwana bwe mu Rwanda, amaherezo yimukira i Québec, muri Kanada mu 1997.

    Corneille Nyungura yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi - hose.rw

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomoka-mu-rwanda-uri-mu-bakunzwe-cyane-ku-isi-yishimiye-intsinzi-y-amavubi/

  • Benshi bakomeje gutwerera #intsinzi y'Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko wari washyize iyi kipe mu biganza by'Abazimu b'i Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kugarukwaho cyane nyuma y'intsinzi yaraye yegukanye muri CHAN 2020 itsinze Togo ibitego 3-2.Kuri ubu kandi umupfumu Rutangarwamaboko na we akomeje gushimagizwa cyane n'abatari bake ku mbugankoranyambaga bavuga ko ari we waheje Amavubi intsinzi dore ko ngo yari yabanje kuyiragiza abazimu b'i Rwanda mu isengesho rye yavuze ku munsi w'ejo mbere y'umukino.

    Nyuma y'umukino wahuje ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Togo mu mikino ya CHAN, umupfumu Rutangarwamaboko yatwererewe intsinzi y'igihugu kubera amagambo yari yatangaje mbere y'uko umupira uba.

    Rutangarwamaboko yari yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, asabira Amavubi gutsinda

    Yagize ati 'Dusabire Amavubi Mana y'i Rwanda, Mana y'Abakurambere bacu, Abazimu bacu batazima mwarubereye Imizi no kugeza na n'uyu munsi ntirukangwe n'ibizambya muzimu w'ubutwari n'ubudahigwa mu mahiganwa waranze Ingabo zarwo, muzimu wo kwimana u Rwanda mwihange mu Mavubi. Ishyuka Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Aka ni agahangane k'abazimu muhonoke muterekere abazimu banyu namwe mwimpana mu ndaro mwa batindi mwe. Ishyuka Rwanda haba mu nduru haba mu ntambara, imandwa twese tukwambariye umwishywa. Amavubi mugombe mwimane u Rwanda mwanze mukunze.'

    Rutangarwamaboko yavuze ko bikwiriye kubera urugero abanyarwanda bose, kwambaza Imana y'i Rwanda ndetse no guterekera abazimu mbere yo kugira icyo bakora.

    Nyuma y'ubu butumwa n'intsinzi y'Amavubi abantu bamwe batangiye gusaba Rutangarwamaboko ko yasaba abazimu be gufasha ikipe y'igihugu kugera kure.
    Nka Fabrice Shyaka yanditse ati 'Twe ni Rutangarwamaboko uzatujyana dutegereje aho azatubwira.'

    Abandi bakomeje bavuga ko Rutangarwamaboko akwiriye kubahwa bagaragaza ko iyo ataza gusabira ikipe y'igihugu byari kuba ihurizo kuri yo kubona intsinzi. Umwe ati 'Rutangarwamaboko yubahwe!'.

    Sematungo we yavuze ko isengesho rya Rutangarwamaboko ryagize akamaro mugenzi we amusubiza ko iyo ataba amasengesho ya Rutangarwamaboko nta ntsinzi yari kuboneka.

    Uwitwa Ishimwe we yagize ati 'Yego Imana iradukunda ariko cyane cyane Sugira, aho imbaraga z'abandi zirangirira niho ize Zitangirira.'

    Uwitwa Corneille aramusubiza ati 'Rutangarwamaboko yari yamutongereye ntiyari kucyibura.'

    Rutangarwamaboko asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w'ubuzima bushingiye ku muco akaba n'inzobere mu by'umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n'ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n'imigirire.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/benshi-bakomeje-gutwerera-intsinzi-yamavubi-umupfumu-rutangarwamaboko-wari-washyize-iyi-kipe-mu-biganza-byabazimu-bi-rwanda/