Blog

  • #Amavubi: Nsabimana Eric na Bertrand bagarutse mu myitozo, Manzi haracyategerejwe ibisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino itatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze gukina muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, imaze kugira imvune eshatu zirimo iyo Nsabimana Eric Zidane yagiriye ku mukino wa Uganda, iyo Iradukunda Bertrand yagiriye ku mukino wa Maroc, ndetse n’iya Manzi Thierry ku mukino wa Togo.

    Mu myitozo yabaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana Eric Zidane yakoranye imyitozo yuzuye n’abandi bakinnyi, Iradukunda Bertrand akora imyitozo ku giti cye, mu gihe Manzi Thierry we ataragaruka, aho umutoza Mashami Vincent yavuze ko bagitegereje umwanzuro wa muganga.

    Yagize ati “ Ni byiza ko twagaruye Zidane yakoze imyitozo neza, abaganga bakoze akazi gakomeye, Bertrand nawe urabona ko nabyo ni ikimenyetso cyiza ko imvune ye yari ikanganye kurusha uko twabikekaga, ni ugukomeza kubakurikiranira hafi”

    “Ikibazo cya Thierry ku mukino wa Maroc hari ikosa bamukoreye, yaguye nabi aza gusa nk’aho ababara ariko akomeza kubikiniraho, ku mukino wa Togo yakoze indi movement arababara, byabaye ngombwa ko tumuramo hakiri kare kuko ntiyahumekaga neza, ni ukureba uko bizagenda ejo cyangwa ejobundi”

    Iradukunda Bertrand yagarutse mu myitozo ariko akora ku giti cye
    Iradukunda Bertrand yagarutse mu myitozo ariko akora ku giti cye

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-nsabimana-eric-na-bertrand-bagarutse-mu-myitozo-manzi-haracyategerejwe-ibisubizo

  • Mashami Vincent yavuze ku ikipe ya Guinea bazahura mu mikino ya 1/4 cy'irangiza #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo Amavubi yamenya ko azahura na Guinea yarangije iyoboye itsinda D n'amanota 5 nyuma yo kunganya na Tanzania 2-2.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru,Umutoza Mashami Vincent uheruka guha ibyishimo Abanyarwanda atsinda Togo ibitego 3-2,yahishuye ko we n'abakinnyi be bagiye gutangira kwiga imikinire y'iyi kipe.

    Yagize ati 'Ubu iyo uvuye mu mikino y'amatsinda, ni ugutsindwa uvamo ntabwo bikiri iby'amanota, igikurikiyeho ni ugushaka amakuru kuri Guinea, gusa Guinea ni igihugu cy'umupira bafite amakipe akomeye nka za Horoya ni zo zhora muri Champions League.

    Tugiye kureba amashusho yayo, turebe imikino bakinnye, kugira ngo turebe ko twarushako kubitegura neza, turabizi ko ariumukino uba ukomeye, ikipe yitwaye neza ni yo ikomeza, twese twari duhugiye mu matsinda, ubu nabo bagiye gutangira gushaka amakuru yacu nk'uko natwe tugiye gushaka amakuru yabo, turitegura dushaka ko twakomeza mu cyiciro gikurikira'

    Amakuru meza avugwa mu Mavubi ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric 'Zidane', wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.

    Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y'umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n'uwa Togo.

    Uretse Nsabimana 'Zidane', Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi w

    Ikipe ya Guinea imenyereye iri rushanwa,ifite imbaraga mu busatirizi ndetse niyo ifite umukinnyi ufite ibitego byinshi mu irushanwa ariwe Yakhouba Gnagna Barry.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yavuze-ku-ikipe-ya-guinea-bazahura-mu-mikino-ya-1-4-cy-irangiza

  • U Burundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rwasabwe nkuko nabo babikoze kugira ngo umubano mwiza ugaruke #rwanda #RwOT

    Karerwa avuga ko mu byo u Rwanda rwari rwasabye harimo kumenya niba u Burundi bucumbikiye abashaka kurugabaho ibitero, ingingo iki gihugu cyatanzeho igisubizo. Ati: 'Haje umugwi utohoza [itsinda] usanga abo bantu ntabahari.'

    Yavuze ko u Rwanda narwo hari intambwe rwateye nko kureka impunzi zigataha ku bushake, gusa ngo hari ibitarakorwa nko kohereza mu Burundi abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

    Avugana na BBC ati: 'Dukomeza gusaba kandi usaba arihangana. Twizeye ko bizatinda ariko bigakunda. Twebwe ibyo badusabye byose twarabikoze. Twe ntabyo tugisabwa. 50% byagombaga gukorwa n'u Burundi byarakozwe, hasigaye 50% by' u Rwanda.'

    Uretse ubusabe bwavuzwe haruguru, kohereza abandi bantu 19 bagabye igitero mu Burundi, bagasubira mu Rwanda. Kureka Abarundi bashaka gutaha bakabikora ndetse no kutivanga muri politiki y' u Burundi. Ni ingingo avuga ko zifitiwe ibimenyetso.

    Jean Claude Karerwa Ndenzako avuga ko umubano ibyasabwe bizubahiriza ku bw'inyungu z'impande zombi ndetse no kukubahiriza amategeko mpuzamahanga.

    U Rwanda n' u Burundi bimaze imyaka isaga itanu birebana nabi. Buri gihugu gishinja ikindi gushyigikira abashaka kugitera. Nta ruhande rwigeze rwemera ibyo ruregwa gusa u Burundi bwo bwongeraho na ziriya ngingo zavuzwe haruguru.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-burundi-butegereje-ko-u-rwanda-rukora-ibyo-rwasabwe-nkuko-nabo-babikoze

  • Umutoza Maso yafatiwe mu bantu 54 bakora siporo mu masaha atemewe #rwanda #RwOT

    Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wanyuze mu makipe atandukanye nka Police FC, Rayon Sports, Gasogi United, ari mu bantu 54 bafashwe na polisi y’igihugu bakora siporo mu duce dutandukanye twa Kigali mu masaha atemewe.

    Aba bantu bafashwe tariki ya 26 Mutarama 2021 aho bahise batwarwa muri Stade Amahoro basobanurirwa n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

    Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri Guma mu Rugo,.24 Mutarama Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rimenyesha abatuye umugi wa Kigali ko umuntu kugiti cye ashobora gukorera siporo mu midugudu atuyemo. Iri tangazo rivuga ko amasaha yemewe gukoreramo siporo ari hagati ya saa kumi n’imwe za mugitondo na saa tatu za mu gitondo.

    Nyuma y’iminsi ibiri gusa, tariki ya 26 Mutarama hari ku wa Kabiri w’iki cyumweru, polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 barimo bakora siporo mu masaha atemewe.

    Umutoza Maso avuga ko yafashwe arimo akora siporo ariko atari azi ko hari amasaha ntarengwa ahubwo yari azi ko umuntu yakora siporo mu gihe abonye akanya apfa kutarenga umudugudu atuyemo.

    Ati“Twafashwe turimo gukorera siporo mu nsisiro aho dutuye, bamwe muri twe ntabwo twari twabashije kumenya ko Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rigena amasaha yo gukora siporo. Twari tuzi ko isaha yose umuntu abonye umwanya yakora siporo ariko ntarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi ntanarenge Umudugudu atuyemo.'

    Nshimiyimana Maurice akaba yarafashwe mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba arimo akora siporo kuri sitade.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo avuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakayarengaho.

    Maso ari mu bantu 54 bafashwe bakora siporo mu masaha atemewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-maso-yafatiwe-mu-bantu-54-bakora-siporo-mu-masaha-atemewe

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NEPAD mu guteza imbere Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame
    Perezida Paul Kagame

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko iyi myaka 20 ishize ifite igisobanuro gikomeye ku mavugurura yakozwe agamije kwihutisha iterambere rya Afurika.

    Yavuze ko muri Gicurasi mu mwaka wa 2001 aribwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union) washyizweho usimbuye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

    Nyuma y’amezi abiri muri Nyakanga muri uwo mwaka wa 2001 hahise hashyirwaho umuryango wa NEPAD ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’isi no kwimakaza imiyoborere myiza kuri uwo mugabane.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi bagize uruhare mu gutangiza uwo muryango barimo abayoboraga ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, na Afurika y’Epfo.

    Yavuze ko mu myaka yakurikiyeho uwo muryango wagiye waguka, ndetse ukomeza mu nzira iganisha ku ntego wiyemeje.

    Ati “Izo ntego n’indangagaciro za NEPAD ni zo zagendeweho mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu myaka myinshi ishize, kandi byatanze umusaruro.

    Ibyo byatumye NEPAD ikomeza kwaguka, maze muri 2018 ihinduka Ikigega gishinzwe Iterambere rya Afurika.

    NEPAD kandi ni rwo rwego ruri ku isonga mu guharanira ko Afurika izagera ku ntego yiyemeje mu mwaka wa 2063.

    Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bafashije NEPAD kugera ku ntego zayo mu myaka 20 ishize, baba abo muri Afurika no hanze ya Afurika.

    Yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira intego Akanama gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD kiyemeje harimo nko guteza imbere ndetse no koroshya ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwa-nepad-mu-guteza-imbere-afurika

  • Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kudusenya – Miss Mutesi Jolly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly
    Miss Mutesi Jolly

    Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa 26 Mutarama 2021 Mutesi yari yitabiriye, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zidakwiye gusenya abantu ahubwo zikwiye kububaka.

    Mutesi yavuze ko yagiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri 2016, ubwo yari arimo kwiyamamaza muri Miss Rwanda.

    Agira ati “Jyewe njya kuri ‘Social media’ nari ndangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe nishakiraga amajwi ubwo niyamamazaga muri Miss Rwanda 2016, kuva ubwo ndiho kandi nzanagumaho.”

    Yaje no kugira amahirwe atorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2016, akomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko bimufasha gusangiza abamukurikira ibitekerezo bye, akanemeza ko hari n’aho byamuhesheje akazi.

    Ni kenshi abamukurikira ariko batemeranya nawe mu byo yandika, aho usanga hari abamwandikira amagambo amutuka, we akavuga ko abantu badakwiye kuba barakara kuko badahuje ibikerezo nawe ngo bamutuke.

    Ati “Kudahuza n’umuntu igitekerezo ntibivuze ko mukwiye kubishwanira. Dukwiye kumenya kuganira no kungurana inama mu bwubahane nta muntu uhutaje undi”.

    Kuri we ngo izo mbuga nkoranyambaga zihuza benshi, zikwiye kubyazwa umusaruro kurusha uko zipfushwa ubusa, ati “Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kugira ngo zidusenye.”

    Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Richard Kwizera, umunyamakuru wa Kigali Today uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akagira inama abakoresha nka Twitter kuyijyaho bafite umwihariko aho gupfusha umwanya ubusa.

    Ati “Birasaba kwitonda mu gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga ibitekerezo, gusa jyewe ibanga ryanjye ni rimwe; nafashe umurongo wo kujya ntangaza amakuru kandi byaramfashije cyane. Ntibikwiye rero ko umuntu ajya ku mbuga nkoranyambaga atukana.”

    Icyo kiganiro cyari cyanitabiriwe n’abandi bakoresha cyane iryo tumanaho, kikaba cyaribandaga ku nyungu n’ingaruka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbuga-nkoranyambaga-zitwubake-aho-kudusenya-miss-mutesi-jolly

  • Umugabo yibagishije umunwa n'amazuru ngo ase n'ikivejuru (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Anthony Loffredo umufaransa w'imyaka 32,akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo gucisha umunwa n'amazuru bye kugira ngo ase n'ikivejuru cyitwa 'black alien' yarangiza agasatuzamo kabiri ururimi rwe.

    Uyu mugabo uheruka kuzuza umubiri we tattoos z'umukara kugira ngo agaragare neza nk'iki kivejuru cy'umukara.

    Anthony Loffredo yashyize amafoto ye kurubuga rwa instagram ndetse anagaragaza urugendo rwe mu kwihindura nk'iki kivejuru aho byabaye ngombwa ko yemera kwikuraho bimwe mu bice bye by'umubiri.

    Mu ntangiriro zuku kwezi Anthony Loffredo yaherukaga gushyira hanze ifoto imugaragaza nta munwa wo hejuru afite aho yemeje ko iki cyemezo bigoye kukivugaho.

    Uyu mugabo yanerekeje muri Espagne mu rwego rwo kwibagisha bagakuraho umunwa we.

    Ubwo yasuraga umujyi wa Barcelona yahuye n'umuganga ugabanya umubiri witwa Oscar Marquez cyane ko mu Bufaransa ibyo guca abantu ibice by'umubiri bitemewe.

    Uyu mugabo wanitoboje mu isura yashimiye byimazeyo uriya muganga wamukase avuga ko yamuhinduriye ubuzima.

    Amatwi ye yombi yarayaciye arayata mu rwego rwo kugira ngo ase neza n'ikivejuru aniyemeza gucamo kabiri ururimi rwe.

    Uyu mugabo yafashe icyemezo cy'ubusazi cyo guhindura imboni z'amaso ye umukara hakoreshejwe irangi ibintu byashoboraga kumutera ubumuga bwo kutabona.

    Uyu mugabo yavuze ko atewe ishema no kwihindura mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Midi Libre.Yagize ati 'Nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzahindura umubiri wanjye ndetse nkagira ibice nkuraho.Nagize agahinda ubwo nari umusekirite.

    Nahise mbona ko ntari kubaho ubuzima nifuza.Nahise mfata umwanzuro wo guhagarika byose nerekeza muri Australia.Nkunda kumva ko meze nk'ikintu gikanganye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/umugabo-yibagishije-umunwa-namazuru-ngo-ase-nikivejuru-amafoto/

  • Abasirikare bakoze ku mabere y'umugore wa Bobi Wine ubwo yari afungiye mu rugo iwe #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 14 Mutarama ubwo muri Uganda habaga amatora y'umukuru w'igihugu yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Bobi Wine bari bahanganye yari afungiwe iwe mu rugo.

    Mu minsi ibiri ishize ni bwo urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bari baragose urugo rw'uriya munya-Politiki bahava, nyuma y'igitutu cya Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Bobi Wine ubwo yabwiraga Reuters ibyamubayeho, yavuze ko 'rwari urugendo rw'akato, iyicwarubozo, gukozwa isoni, bisa n'aho imbuga yacu yahindutse ikigo cya gisirikare.'

    'Abakozi bacu barahungabanyijwe, barakubitwa, bahura n'inzara. Ntabwo twari twemerewe kujya mu isambu yacu [gushaka ibyo kurya]. Gusa nanone, byatwibukije ko dushobora gutsinda ikibazo icyo aricyo cyose.'

    Bobi Wine yavuze ko hari ubwo abasirikare ba Uganda bigeze gukora ku mabere y'umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi, ubwo yageragezaga kujya gushaka ibyo kurya mu isambu yabo. Icyo gihe ngo ushinzwe gucunga isambu yakubiswe bikomeye, ibiryo birabashirana kugeza n'aho baburira amata umwana w'amezi 18 wari wabasuye.

    Igisirikare cya Uganda cyavugaga ko cyagose urugo rwa Bobi Wine mu rwego rwo kumucungira umutekano, gusa kigahakana ibyo guhohotera umugore we.

    Ku bijyanye no kwicishwa Bobi Wine inzara, Polisi ya Uganda yasobanuye ko Bobi Wine buri munsi yagemurirwaga ibyo kurya kuri moto, kirinda kugira icyo gitangaza ku ikubitwa ry'ushinzwe kwita ku isambu ye.

    Robert Kyagulanyi Ssentamu kandi avuga ko nyuma y'uko abasirikare bavuye iwe, kajugujugu za gisirikare zakomeje kuzenguruka hejuru y'urugo rwe, Polisi ya Uganda yo ikavuga ko ziriya kajugujugu ziri mu igenzura risanzwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abasirikare-bakoze-ku-mabere-y-umugore-wa-bobi-wine-ubwo-yari-afungiye-mu-rugo

  • Gasabo : Umugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye kuri Polisi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hategekimana Thomas arakekwaho kwica umugore we Uwamariya Jacqueline bari bafitanye umwana umwe w’imyaka irindwi (7).

    Kavuna Jeanine ushinzwe amajyambere mu Mudugudu wa Muremera yabwiye, BTN TV ko nta makimbirane bazi muri uyu muryango ku buryo yari kuvamo ibyo kwicana.

    Ati 'Ni kumwe abantu baba babana bucece ariko utazi ngo bafitanye ibihe bibazo cyane ko nta gihe kinini bari bamaze mu Mudugudu wacu, natwe urupfu rw’uriya mugore rwadutunguye.'

    Ngo uriya mugabo ajya kwica umugore we yabanje gucurana radio amariramo volume kugira ngo hatagira umenya ibiri kubera iwe.

    Ubwo uyu mugabo yijyana kuri polisi saa tanu z’ijoro, inzego zihita ziza kureba zisanga umurambo wa nyakwigendera mu nzu yabo.

    Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya gace yahise ishyikiriza uyu mugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rukore iperereza ku byerekeye uru rupfu.

    Impfu z’abashakanye cyangwa abafitanye amasano zaherukaga kumvikana mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana haheruka kuvugwa urupfu rw’umugore wahiriye mu nzu ndetse umugabo we akaza gutemwa na basaza b’uwo mugore na we agahita yitaba Imana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-yijyanye-kuri-Polisi

  • Tanasha yavuze ku mashusho yagaragaye agiye gusoma Diamond ubundi akamwitaza #rwanda #RwOT

    Tanasha na Diamond baherutse guhurira kuri stage ubwo icyamamare cya Bongo, Diamond Platnumz yasaga nk'aho yirengagije gusomana na tanasha Donna

    Mu mashusho yagiye ahagaragara yerekana muri ako kanya uko byagenze, nyuma buriwese yari afite igitekerezo cy'ukuri kubyabaye.

    Uyu muhanzikazi yaje kwitabira kureba ayo amashusho nyuma yuko umufana kuri instagram amwibukije ibyabaye kuri icyo gihe, ariko nkuko bigaragara, Tanasha wamamayue muri Gere yakoranye na Diamond ntabwo yanga icyo abantu batekereza kandi ashaka ko 'bishimisha' bashyiraho ibitekerezo byabo.

    Tanasha Donna yamaze gutanga ibitekerezo bye kuri iyo videwo 'kudashaka gusomana' bigaragara muri Video ngufi yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi bagize ibitekerezo bitandukanye ku byabaye koko hagati yabo bombi.

    Tanasha yatanze igitekerezo cye mu gihe yasubizaga umufana watanze ibitekerezo ku rukuta rwe rwa Instagram aho yifotoje neza ari hamwe n'umuhungu we Naseeb Junior.

    Umufana witwa @tilesmombasa_, yashyigikiye Tanasha avuga ko ibyabaye byasobanuwe nabi kuko atagerageje gusoma umustar wa Bongo ahubwo ko yamwongoreraga ikintu mu gutwi.

    Asubiza kuri iyi nyandiko, umuhanzikazi Tanasha Donna yasabye umufana kureka 'bakinezeza' mu kubyitwaramo uko bumva bikwiriye kandi yongeraho na emojis nke ziseka ku musozo. '@tilesmombasa_ Bimeze uko biri.

    Yanditse ati: 'Reka bishimishe basubiramo ibintu byose.' Ntabwo yigeze yemeza niba umufana yaribeshye rwose cyangwa ko yari afite igitekerezo cyiza kubyabaye.

    Imyitwarire ye yerekanaga ko atitaye kubyo abantu batekereje kubyabaye kandi yishimiye kubareka bakishyiriraho ibitekerezo byabo, nka shobuja!

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yavuze-ku-mashusho-yagaragaye-agiye-gusoma-diamond-ubundi-akamwitaza