Blog

  • U Rwanda rwamenye ikipe bizahura muri ¼ cya CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021 nibwo hasojwe imikino yo mu matsunda ya CHAN 2020 yarangiye Tanzania inganyije ibitego 2-2 na Guinea mu gihe Namibia nayo yanganyije 0-0 na Zambia

    Uko urutonde rwo mu itsinda D rurangiye ruhagaze:

    1. Guinea 5Pts
    2. Zambia 5 Pts
    3. Tanzania 4 Pts
    4. Namibia 1Pt

    Ibi bivuze ko 1/4 kizaba ku cyumweru tariki ya 31/01/2021:

    18H00: Morocco vs Zambia
    21H00: Guinea vs RWANDA

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 nibwo u Rwanda rwatsinze Togo ibitego 3-2,rukazamuka ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda C inyuma ya Maroc.

    Ikipe y'Igihugu yatangiye kwitegura uyu mukino wa ¼ cya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru.

    Amakuru meza ayivugwamo ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric 'Zidane', wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.

    Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y'umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n'uwa Togo.

    Uretse Nsabimana 'Zidane', Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi we.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rwamenye-ikipe-bizahura-muri-%C2%BC-cya-chan-2020

  • Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda abandi 281 barayandura #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bishwe na Coronavirus ni umugore w'i Kigali n'umugabo bose b'imyaka 66.

    Abanduye babonetse I Kigali: 177, Kayonza: 15, Gicumbi: 12, Nyamagabe: 11, Huye: 10, Kirehe: 9, Nyanza: 8, Gatsibo: 7, Gakenke: 5, Musanze: 5, Ruhango: 4, Muhanga: 3, Nyagatare: 3, Kamonyi: 3, Rwamagana: 2, Karongi: 2, Rulindo: 2, Gisagara: 2, Ngoma: 1.

    Abamaze kwandura bose ni 14,166.Abamaze gukira bose ni 9,042 mu gihe abakirwaye ari 4,941.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo gupima Covid-19 abantu benshi mu tugari twose tugize igihugu mu rwego rwo kumenya uko icyorezo gihaga mu Rwanda.

    Ni gahunda yahereye mu Mujyi wa Kigali nyuma y'uko ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Hafashwe icyemezo cyo gupima abantu benshi mu tugali tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya uko icyi cyorezo gihagaze.

    Ni gahunda RBC ivuga ko iri gutanga umusaruro kandi ko igiye kongerwamo imbaraga ikagera no mu ntara zitandukanye bitewe n'uko naho hari kugenda hagaragara umubare munini w'abandura iki cyorezo buri munsi.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Edson Rwagasore yabwiye RBA ati 'Nibyo turi kubona imibare iri kugenda yiyongera, tugiye gutangira gahunda yo gupima mu tundi turere tw'Igihugu.'

    Uretse gupima abaturage mu turere tugize Igihugu ariko hari n'agahugunda yo kongerera ubumenyi abaganga.

    Ati 'Ni ugushaka uko twongerera abaganga bacu bo ku rwego rw'Akarere n'Umurenge ubushobozi ku kwihutira kuvura abarwayi n'uko babonye urembye bashora guhita bamwihutisha mu bitaro byita ku barembye cyane i Kigali.'

    N'ubwo umubare w'abarwayi uri kwiyongera umunsi ku wundi, imibare iri kugaragara ifitanye isano na gahunda yatangijwe muri Kigali yo gupima abaturage bagera mu bihumbi 20 muri buri Kagali yatangijwe ku wa 23 Mutarama 2021 mu Mujyi wa Kigali.

    Muri iyi gahunda hari gupimwa abaturage bafite hejuru y'imyaka 70, abafite indwara zidakira n'izindi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, gitangaza ko iyi gahunda izasiga hamenyekanye imiterere y'icyorezo mu Mujyi wa Kigali ari nayo mpamvu bagiye no kwerekeza mu turere twose tw'Igihugu ngo hamenyekane uundi duce twugarijwe n'icyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-2-mu-rwanda-abandi-281-barayandura

  • Umugabo wari wasinze yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kugonga Abanyarwanda bishimiraga intsinzi y'Amavubi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y'igihugu, itungiwe agatoki n'umuturage washyize video kuri Twitter y'uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y'Amavubi.

    yemereye itangazamakuru ko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

    Yagize ati: 'Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n'abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y'Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y'Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.

    Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw'ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.

    Ati'' Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by'icyorezo ntibikwiye kumera nk'uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk'uko babikoze, kandi tuributsa n'abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu.”

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umugabo-wari-wasinze-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gushaka-kugonga-abanyarwanda

  • Kecapu yarajwe muri stade yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nelly wamenyekanye  muri filime ya Bamenya Series nka Kecapu aravugwaho kurazwa muri Stade nk'umwe mu batarubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya koronavirusi .Ninyuma y'amafoto y'uyu mugore yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n'abandi bantu muri stade aho ababishinzwe babaganirizaga banabaha inama ku myitwarire itari myiza yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kecapu yari afite isoni nyinshi

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/kecapu-yarajwe-muri-stade-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-amafoto/

  • Umukobwa w'icyamamare wakundwaga n'abatari bake muri filime z'Inyakoreya yapfuye bitunguranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wamamaye cyane muri Filime zo muri Koreya y'Epfo, Song Yoo Jung yitabye Imana mu buryo bwatunguye abantu dore ko yari afite imyaka 26 y'amavuko gusa.

    Song Yoo-Jung yatabarutse nk'umunyempano wari ukuri muto kandi wigaruriye imitima ya benshi muri Filime z'inyakoreya. Nta mpamvu y'urupfu rwe yatangajwe kuri iki cyamamare. Urupfu rwa Song ku wa Gatandatu i Seoul rwemejwe n'abamuhagarariye mu kigo cy'abahanzi 'Sublime'. Mu magambo yabo, bavuze ko imihango yo kumushyingura 'yakozwe mu mutuzo,' nk'uko ibyifuzo by'umuryango babyifuzaga.

    Iri tangazo rigira riti: 'Song Yu Jung yari inshuti yacu yahoraga iduha umunezero no kumwenyura kwinshi, kandi yari umukinnyi w'amafirime mwiza wakinnye ashishikaye.' Nyuma yo gukora bwa mbere nk'umunyamideli, Song Yoo yatangiye gukina umukino wa mbere muri 'Golden Rainbow' mu 2013.

    Ubukurikira yagaragaye mu rukurikirane rwa 'MBC'hanyuma anagaragara muri 'KBS2's School 2017 ' muri raporo yakozwe na The Mirror. Song Yoo, yari yaranagaragaye mu kwamamaza ibicuruzwa bya Estée Lauder na ice cream ya Baskin-Robbins, nk'uko byavuzwe na New York Times, ndetse yanagaragaye mu mashusho y'indirimbo zitandukanye. Yaranzwe kandi kwerekana ubuvugizi ku bafite ubumuga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wicyamamare-wakundwaga-nabatari-bake-muri-filime-zinyakoreya-yapfuye-bitunguranye/

  • Guverinoma y'u Rwanda yakoze amavugurura mu gishushanyo mbonera cy'Imijyi yunganira Kigali – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire [RHA] kivuga ko kuvugurura igishushanyo mbonera bigamije kwihutisha iterambere ry'imijyi irambye kandi iganisha mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050.

    Ni icyerekezo cy'uko Kigali yazaba igicumbi cy'ubukungu bw'igihugu kandi ikazagabanya umutwaro w'ubwiyongere bw'abaturage buteye inkeke uyu mujyi ufite.

    Kuvugurura ibishushanyo mbonera by'imijyi bizatuma hahuzwa igenamigambi ryayo n'amabwiriza y'iterambere ayigenga, ay'imiturire n'ay'icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

    Mu mijyi yunganira Kigali, igikorwa cyo kuvugurura igishushanyo mbonera cyayobowe na Professor Tzamir Yigal uyoboye Sosiyete yitwa Tzamir Architects and Planners Ltd yo muri Israel, ni igikorwa cyari cyaratangiye mu Ugushyingo 2018.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere muri RHA, Vincent Rwigamba yabwiye CNBC, ko kuvugurura iki gishushanyo mbonera byatekerejwe hagamijwe gushyiraho icyerekezo gishya kandi gikwiriye iyi mijyi.

    Ati 'Twashatse gukora igishushanyo mbonera cy'imijyi itandatu yunganira Kigali kugira ngo dutange icyerekezo cy'imiturire muri iyi mijyi mu buryo buteguye neza. Mbere twari dufite imijyi yagiye ikura mu buryo bwa gakondo ku buryo imyinshi yari igizwe n'imiturire itari ku murongo.'

    Yavuze ko n'ubwo iyi mijyi yari isanzwe ifite ibishushanyo mbonera, hatekerejwe kubivugurura kubera impamvu zirimo gushaka imijyi ishobora kunganira Kigali ikomeje kwimukirwamo n'abantu benshi no kureshya abashoramari bashobora kujya gutangizayo ibikorwa.

    Yagize ati 'Dufite ibikorwa byinshi biri imbere, hari abashoramari benshi babengutse iyi mijyi bifuza gutangizayo ibikorwa byabo, kubera ko buri mujyi ufite umwihariko wawo kandi ugomba kubyazwa umusaruro kugira ngo tugere ku iterambere rirambye u Rwanda rwifuza kugeraho mu 2050.'

    Rwigamba yakomeje agira ati 'Rero tugomba kwakira abo bashoramari bashya bari kuza. Nk'urugero i Musanze hari agace gashya kagomba kongerwa ku gishushanyo mbonera ariho mu Kinigi, agace k'ubukerarugendo. Ishoramari riteganywa gukorwa hariya rigomba kuba mu gishushanyo mbonera.'

    Avuga kandi ko muri uku gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera hazarebwa ku mishinga yari isanzwe ihari ikaba yakongerwamo imbaraga, mu gihe ibizaba ngombwa ko bihindurwa cyangwa ahazagurirwa igishushanyo mbonera, hakabaho gutanga ingurane kuri ba nyiraho.

    Ati 'Igishushanyo mbonera kigendera ku bintu bisanzwe bihari, tugomba kureba ibisanzwe biri aho niba dukomezanya nabyo cyangwa dukoraho impinduka runaka. Nk'urugero i Rubavu bafite isoko mpuzamahanga, hari n'ahari ibikorwa by'amahoteli n'ibindi.'

    Ku bijyanye no gutanga ingurane ku hantu igishushanyo mbonera kizajya cyagurirwa cyangwa ahazashyirwa ibindi bikorwa by'iterambere, Rwigamba yavuze ko hazabaho kuganira n'abasanzwe bahatuye cyangwa bahafite ibikorwa bagahabwa ingurane y'amafaranga cyangwa ubutaka ahandi hantu.

    Mu mpera za 2020, nibwo RHA yaganiriye n'abaturage batuye muri iyi mijyi aho bamurikiwe ibishushanyo mbonera byayo ndetse batanga ibitekerezo hagendewe ku byo bifuza ko byahindurwa n'ibyakongerwamo.

    Biteganyijwe ko ibi bishushanyo mbonera by'imijyi itandatu yunganira Kigali, muri uku kwezi bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n'Inama Njyanama z'uturere turimo iyo mijyi.

    Politiki yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali yashyizweho igamije kuzamura umubare w'ababona imirimo izwi mu yindi mijyi, aho kuri ubu Umujyi wa Kigali utanga imirimo ku barenga 54%, mu gihe iyunganira ari 12%.

    Kuri ubu, Abanyarwanda hafi 18.4% batuye mu mijyi ndetse kuyituramo bikaba bikomeje no kwiyongera kubera amahirwe y'imirimo ahari.

    Hashingiwe ku mubare w'abaturage na serivisi zizaba zikenewe mu guteza imbere imibereho y'abatuye mu mijyi bazaba bageze kuri 70% y'Abanyarwanda bose mu 2050.

    Mu myaka iri imbere ni uko Umujyi wa Rusizi uzaba umeze

    Huye ifatwa nk’Umujyi w’Igicumbi cy’Ubushakashatsi ku Muco

    Imiterere y’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-y-u-rwanda-yakoze-amavugurura-mu-gishushanyo-mbonera-cy-imijyi

  • Kigali: Yatawe muri yombi kubera gutwara imodoka yasinze agashaka kugonga abafana b'Amavubi (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2021 nibwo uyu mugabo wari utwaye imodoka y'ivatiri yagaragaye yiruka mu muhanda, asa n'ushaka kugonga abafana bari mu mihanda y'i Remera bishimira intambwe Amavubi yari amaze gutera yo kugera muri ¼ cya CHAN.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo, Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu mugabo wafashwe atwaye imodoka yasinze ndetse agashaka kugonga abantu bari mu muhanda.

    Uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko yatwaye imodoka yanyweye inzoga kandi yanarengeje amasaha yo gutaha.

    Ati 'Nari ntashye mvuye ku kazi amasaha yarenze, ngeze ku Mushumba Mwiza mpura n'abantu benshi sinzi aho bari bavuye mbagwaho noneho ndikanga ngerezageza kuba nakata ngo nsubire inyuma mbona bidakunda imodoka yanjye igwa muri ruhurura ndongera ndagerageza ivamo mbona gutaha.'

    Yakomeje agira ati 'Nta ruhushya rwo gutwara imodoka muri Guma mu rugo nari mfite. Urwanjye rwari rwarangiye, ikindi nari nasomyeho kandi bitemewe ariko ndabisabira imbabazi ntibizongera.'

    Yicujije amakosa yakoze ayasabira imbabazi avuga ko bitazasubira, anasaba abandi bashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye inzoga kugira ngo birinde impanuka.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y'Igihugu, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yanyweye inzoga no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati 'Yafashwe mbere ya saa Sita kubera ko nijoro yagaragaye mu muhanda atwara imodoka mu buryo bubi bushaka guhutaza abantu, yari yasinze yanarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo ahura n'abantu bishimiraga intsinzi i Remera hafi yo ku Gishushu ashaka kubagonga.'

    CSP Sendahangarwa yashimangiye ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ibyaha aregwa n'ibihano azahabwa.

    Indi nkuru wasoma: Bamwe byabarenze bibagirwa ko ari Guma mu Rugo! Uko Abanyarwanda bakiriye intsinzi y'Amavubi muri CHAN 2020

    Umugabo w'i Kigali yatawe muri yombi kubera gutwara imodoka yasinze agashaka kugonga abafana b'Amavubi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yatawe-muri-yombi-kubera-gutwara-imodoka-yasinze-agashaka-kugonga

  • Umunyamakuru ukomeye na we yagabiye inka #Sugira Ernest nyuma y'intsinzi y'Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mutarama nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, n'ikipe ya Togo. Ni umukino warangiye ikipe y'U Rwanda itsinze iya Togo ibitego 3 kuri 2. Igitego cy'intsinzi cyatumye Amavubi akomeza muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Savio.Nyuma y'uyu mukino benshi bakomeje kugaragariza amarangamutima akomeye Sugira Ernest, nk'uko twagiye tubibagezaho mu nkuru zabanje.Gusa kuri ubu umunyamakuru ufana cyane Amavubi witwa Edmund Kagire yatangaje ko yemereye Ernest inka ndetse ngo naramuka agarutse mu Rwanda avuye muri Cameroun azajye kuyitwara.Ibi uyu mufana yabinyujije kuri Twitter aho yagize ati'Sugira nguhaye Inka.Nuza tuzavugane .Ndasaze We!

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukomeye-na-we-yagabiye-inka-sugira-ernest-nyuma-yintsinzi-yamavubi/

  • Umugabo Yiciye ururimi n'amazuru kugira ngo ase n'ikivejuru 'black alien' [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yanujuje umubiri we tattoos z'umukara kugira ngo agaragare neza nk'iki kivejuru cy'umukara.

    Uyu mugabo w'Umufaransa yashyize kuri Instagram amafoto ye ndetse anagaragaza urugendo rwe mu kwihindura nk'iki kivejuru aho byabaye ngombwa ko yemera kwikuraho bimwe mu bice bye by'umubiri.

    Ifoto bwana Anthony Loffredo yaherukaga gushyira hanze mu ntangiriro z'uku kwezi yagaragaye nta munwa wo hejuru afite aho yemeje ko iki cyemezo bigoye kukivugaho.

    Uyu mugabo yanerekeje muri Espagne mu rwego rwo kwibagisha bagakuraho umunwa we.

    Yasuye umujyi wa Barcelona ahura n'umuganga ugabanya umubiri witwa Oscar Marquez cyane ko mu Bufaransa ibyo guca abantu ibice by'umubiri bitemewe.

    Uyu mugabo wanitoboje mu isura yashimiye byimazeyo uriya muganga wamukase avuga ko yamuhinduriye ubuzima.

    Amatwi ye yombi yarayaciye arayata mu rwego rwo kugira ngo ase neza n'ikivejuru aniyemeza gucamo kabiri ururimi rwe.

    Uyu mugabo yafashe icyemezo cy'ubusazi cyo guhindura imboni z'amaso ye umukara hakoreshejwe irangi ibintu byashoboraga kumutera ubumuga bwo kutabona.

    Uyu mugabo yavuze ko atewe ishema no kwihindura mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Midi Libre.Yagize ati 'Nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzahindura umubiri wanjye ndetse nkagira ibice nkuraho.Nagize agahinda ubwo nari umusekirite.

    Nahise mbona ko ntari kubaho ubuzima nifuza.Nahise mfata umwanzuro wo guhagarika byose nerekeza muri Australia.Nkunda kumva ko meze nk'ikintu gikanganye.'





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yiciye-ururimi-n-amazuru-kugira-ngo-ase-n-ikivejuru-black-alien-amafoto

  • Nyarugenge: Ibyishimo ni byose ku baturage bashyikirijwe ibiryo muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda kimwe n'abandi bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali batishoboye batangiye gushyikirizwai ibiryo mu ntangiriro z'icyumweru gishize nyuma y'aho Umujyi wa Kigali ushyizwe mu kato.

    Ibiryo by'ibanze biri gutangwa ku batishoboye n'ababikeneye muri iki gihe cya Guma mu rugo bikaba bigizwe na kawunga n'ibishyimbo. Buri muryango uri guhabwa ibiryo bitewe n'ingano y'abawugize.

    Ababishyikirijwe babwiye IGIHE ko biri kubafasha gusunika iminsi muri iki gihe batarimo gukora.

    Umubyeyi w'abana babiri witwa Bankundiye Claudine, wo mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda yagize ati 'Njye ndishimye cyane kubera y'uko nta mugabo ngira. Mfite abana babiri umwe niwe wigaga none ninjye wabashakishakirizaga ubwo nkaba mbashimiye kubera ko bampaye amafunguro kubera y'uko nta n'ikintu na kimwe cyo kurya nari nsigaranye mu ngo.'

    Byiringiro Alain na we avuga ko yishimiye kuba yahawe ibyo kurya ariko akanagaragaza ko ibyo bahawe bidahagije.

    Ati ' Biratunejeje kuba natwe batwibutse bakaduha ibiryo kuko turashonje pe kubera iyi gahunda ya Guma mu rugo. Nubwo baduhaye, ibyo baduhaye ntibihagije kuko nk'ubu duhawe ibiryo ariko hari abadafite amakara cyangwa amavuta yo kubitekesha.'

    Abari guhabwa ibiribwa biganjemo abari bafite imirimo yahagaze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, cyane cyane ba nyakabyizi baryaga ari uko uwo munsi bakoze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abatari bashyirwa ku rutonde kandi bakeneye ibiribwa, nabo bazazirikanwa nyuma yo gufasha ababikeneye kurusha abandi.

    abahawe ibiryo babyishimiye

    ukobiba byifashe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-ibyishimo-ni-byose-ku-baturage-bashyikirijwe-ibiryo-muri-guma-mu