Blog

  • Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby'imideli mu Butaliyani – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagiye kwiga mu ishuri rya Polimoda riri mu mashuri akomeye mu Butaliyani. Umwe mu bantu ba hafi be yabwiye IGIHE ko yatangiye amasomo mu mpera z'umwaka ushize.

    Ati 'Yatangiye kwiga umwaka ushize ntabwo yigeze yifuza ko biba ibintu abantu bose bazi, yagiye bucece.'

    Turahirwa amaze iminsi asakaza amafoto atandukanye amugaragaza yambaye imyambaro yanditseho Polimoda, ishuri yagiye kwigamo ibijyanye n'imideli mu minsi ishize.

    Moses Turahirwa ashinga Moshions yatangiranye n'umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n'abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Imyambaro ya Moshions iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé. Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, bifashishijwe n'ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.

    Mu 2019, Moshions yahembwe nk'ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

    Polimoda ni ishuri ryigenga riherereye muri Florence muri Tuscany mu Butaliyani. Iri shuri ryashinzwe mu 1986. Ryigisha guhanga imideli ndetse no kubyaza umusaruro ibijyanye n'imideli.

    Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby'imideli mu Butaliyani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turahirwa-washinze-moshions-yagiye-kwiga-iby-imideli-mu-butaliyani

  • Bakame ni we munyarwanda wisangije agahigo muri CHAN, urwibutso rukomeye yiteze uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame ni we munyarwanda wenyine umaze kwitabira iri rushanwa inshuro zose Amavubi yarikinnye, yiteze ko CHAN 2020 azayikuramo urwibutso ruzaba rutandukanye n’izindi yakinnye.

    Amavubi amaze kwitabira shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ inshuro enye, izo nshuro zose akaba yari kumwe na Bakame, akaba ari munyarwanda wenyine wisangije ako gahigo.

    Avuga ko CHAN 3 zatambutse ntacyo azazibukiraho cyane n’ubwo muri 2016 bageze muri 1/2, urwibutso yiteze kurukura muyirimo kubera muri Cemeroun aho yizeye ko bazagera ku mukino wa nyuma.

    Ati“kugeza aka kanya navuga ko nta rwibutso, aho nagiye nkina numvaga ko aho nzakura urwibutso rugaragara cyane ni hano kuko urwibutso nshaka ni ukugera ku mukino wa nyuma, izindi zose nagiye ngarukira nu majonjora, 1/4, ubu ni ukugera ku mukino wa nyuma bikaba ari rwo rwibutso.”

    Bwa mbere u Rwanda rwitabiriye CHAN yabereye muri Sudani 2011 ubwo rwaviriyemo mu matsinda, 2016 yabereye mu Rwanda ruviramo1/4, 2018 yabereye muri Maroc ruviramo mu matsinda na 2020 irimo kubera muri Cameroun aho bageze muri 1/4 bakazakina Guinea ku Cyumweru.

    Bakame(Hagati) yizeye ko CHAN y’uyu mwaka izamuha urwibutso yifuza

    Yayoboye bagenzi be mu gushaka itike ya CHAN 2018 kugeza bayibonye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-ni-we-munyarwanda-wisangije-agahigo-muri-chan-urwibutso-rukomeye-yiteze-uyu-mwaka

  • Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w'Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n'akayabo ka ruswa yahawe n'ibyegera bya  Perezida Museveni. #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo James Duddridge ni Ministri w'Ubwongereza  ushinzwe Afrika kuva muri Gashyantare 2020, akaba akunze kuregwa kwivanga cyane mu bibazo Abanyafrika ubwabo bashobora kwikemurira. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ndetse byakomeje kuvuga ko  kuba James Duddridge afite ibikorwa by'ubucuruzi byinshi muri Afrika, bituma yijandika mu miyoborere y'ibyo bihugu, hagamijwe indonke ze, n'inyungu z'abanyagitugu bo muri Afrika.

    Icyakora noneho abumvise ibyo yavuze tariki  16 Mutarama 2021 , batangajwe n'ukuntu yashimagije amatora yo muri Uganda, yemeza ko Museveni 'yatsinze bidasubirwaho mu matora atagira inenge', mu gihe ibihugu byinshi  by' Amerika n'Uburayi, ndetse n'imiryango mpuzamahanga iharanira demukarasi n' uburenganzira bwa muntu, bivuga ko  ahubwo ayo matora yabayemo uburiganya no guhutaza bikomeye abatavuga rumwe na Perezida Museveni.  Abakurikiraniye hafi amatora ya Uganda, bavuga ko abazwi baguye mu bikorwa byo kwiyamamaza babarirwa muri 70, abatabarika barakomereka, barasahurwa abandi barafungwa, hafi ya bose bakaba ari abayoboke b' umukandida Bobi Wine.

    Amagambo ya James Duddridge atagatifuza Museveni , yatumye ikinyamakuru Declassified gikora ubucukumbuzi, dore ko n'ubusanzwe kitashiraga amakenga James Duddridge, ngo uzwiho gucengera cyane mu bikari by'abaperezida bo muri Afrika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.  Ibyo Declassified  yakekaga rero yaje gusanga ari impamo. Yavumbuye ko mu mnsi y'amatora muri Uganda,   Ministri Duddridge yakiriye ibihumbi byinshi by'amapaundi ( amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), yahawe na TLG Capital Investment, kampani  iyoborwa n' uwitwa Emmanuel Katongole, inkoramutima ya Perezida Museveni.

    Iyi kampani ivuga ko ako kayabo kahawe Ministri Duddridge nk'igihembo, nyuma yo kuyikorera 'imirimo y'ubujyanama mu by'imari', dore ko ngo yayibereye umujyanama igihe kinini, ahembwa  2.500 by'amapawundi ku munsi, ni hafi miliyoni 3 n'igice ushyize mu Manyarwanda!! Nyamara isesengura rya Declassified rikerekana ko uyu mugabo yaretse gukorana na TLG kera , atarongera kuba Minisitiri ushinzwe Afrika, muri Gashyantare 2020, dore ko yari yarigeze kuba muri uwo mwanya hagati ya 2014 na 2016.

    Icyo kinyamakuru  kivuga ko aramutse kandi n'ubu agikorana na TLG, byaba binyuranye n'amategeko y'Ubwongereza, avuga ko abayobozi bakuru bahagarika kubangikanya izo nshingano n'akandi kazi ka kabiri, bakabimenyesha inteko ishinga amategeko bitarenzi iminsi 28 baretse ako kazi ka kabiri.

    Itangazamakuru ryo mu Bwongereza  rikimenya aya makuru, ryasabye Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu gucukumbura imikoranire ya James Duddridge n'abayobozi b'ibihugu bya Afrika, by'umwihariko aba Uganda, kuko inugwanugwamo ruswa ikomeye, ikagira ingaruka zibabaje ku miyoborere y'ibyo bihugu.  Declassified ivuga ko igihe cyose James Duddrigde yari umutegetsi mu Bwongereza, yabaga afite ibikorwa by'ubucuruzi mu bihugu binyuranye bya Afrika, nka Sierra Leone, Cote d'Ivoire, Kenya, Nigeria na Botswana, kandi ngo ntiyigeze abimenyesha inzego zishinzwe kwandika imitungo y'abayobozi mu Bwongereza.

    Uwitwa Emmanuel Katongole wahaye 'akantu' Ministri  James Duddridge ngo ashimagize amatora ya Uganda, ni 'Somambike' wa Perezida Museveni n'umuryango we. Yagiye ashingwa ibigo bikomeye, nka Uganda National Oil Company ishinzwe ibijyanye na peteroli, Cipla Quality Pharmaticals, ikora imiti, n'ibindi bigo bicunga amamiliyari y'amadolari. Umutungo  uteye ubwoba wa  Emmanuel Katongole bivugwa ko awusangiye na Museveni, ukaba ari nawo ngo wifashishwa rwihishwa mu kubungabunga ubuziraherezo ubutegetsi bwa Mzee Kaguta Yoweri Museveni.

     

    The post Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w'Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n'akayabo ka ruswa yahawe n'ibyegera bya  Perezida Museveni. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/byamenyekanye-james-duddrigde-minisitiri-wubwongereza-washimagije-cyane-amatora-yo-muri-uganda-ngo-yaba-avugishwa-nakayabo-ka-ruswa-yahawe-nibyegera-bya-perezida-m/

  • Rubyiruko!Dore ibyiza10 bibonerwa mu rushako #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga urubyiruko rufite impungenge zo gushaka bitewe n’impamvu zitandukanye, nk’ubutane hagati y’abashakanye bukomeje kwiyongera, ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru n’ibindi. Ariko n’ubwo bimeze bityo gushaka ni ngombwa nk’uko tugiye kubirebera hamwe ndetse na Bibiliya irabishimangira.

    Abasore n’abakobwa icyo basabwa ni ugutegura imitima yabo no kuba bubatse neza mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri kandi bakwiye kugira intego ihamye mbere yo kwinjira mu rushako. Reka turebere hamwe ibyiza 10 biboneka mu rushako.

    1.Umuntu aba yuzuye

    Mubyukuri iyo umuntu atarashaka ntaba yuzuye. Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro ubona ko ari cyo kintu Imana yahereyeho, Imana ntabwo yaremye umugabo ngo ireme n’umugore. Imana imaze kurema umugabo yabonye ko adakwiye kuba wenyine hanyuma imuzanira umugore kugira ngo bombi babe umubiri umwe kandi babane akaramata ndetse babe buzuye.Mubyukuri ibintu Imana yabonye ko atari byiza ko umuntu aba wenyine nta mpamvu yo kubyita byiza.

    2. Umuntu aba abonye uwo basangira amarangamutima

    Ukuntu Imana yaturemye, ibintu by’ibanze umuntu akenera ni ugukundwa kandi urukundo ababyeyi n’abavandimwe bakunda umuntu bitandukanye n’urukundo umugabo akunda umugore we cyangwa umugore akunda umugabo we.

    N’aho imiryango yagukunda ku rwego rwo hejuru ariko uba ubura urukundo rubonerwa mu rushako ari yo mpamvu gushaka ari ngombwa kugira ngo musangire amarangamutima n’uwo mwashakanye. Mubyukuri umugabo yiyumva neza iyo afite umugore iruhande rwe n’umugore yiyumva neza iyo afite umugabo umukunda.

    3. Urashibuka, umuryango ukaguka

    Iyo hari urugo rushya rutangiye, haba hatangiye ikindi gisekuru mu isi y’umwuka ariyo mpamvu mbere yo kubaka urugo biba bikwiye kubanza gutegurwa neza. Iyo umuntu ashatse ntahite abona umwana ni umubabaro ukomeye kuko urukundo rw’umugore n’umugabo rugaragarira cyane mu mwana, bishatse kuvuga ko umwana ari imbuto iva hagati y’umugabo n’umugore kandi ni ishusho ibahuza bombi.

    4. Kugira ubwigenge (independence)

    Iyo umuntu akiri ingaragu akigengwa n’amategeko n’amabwiriza y’iwabo cyangwa aho bamucumbikiye, usanga rimwe na rimwe ibintu byose atabifiteho uburenganzira, ugasanga ibintu byose wigengesera ngo utagira ibyo uhutaza kuko haba atari iwawe.

    Icyo dukwiye kumeny ni uko kwigenga bidasimbura kuganduka. Bibiliya iravuga ngo mugandukirane ku bwo kubaha Imana. Kuba ugiye kwigenga ntibihindura ko urugo ruba rufite ubuyobozi, kandi kwigenga ntibitanga uburenganzira bwo kuba ikigenge.

    5. Ugira icyerekezo cyawe ukubaka ubuzima bwawe uko ubwumva

    Iyo uri iwawe ukora ibintu byose nk’uko ubishaka ariko wamaze kubyumvikanaho n’uwo mwashakanye. Ariko kandi bisaba ko abasore n’abakobwa babanza kwiyubaka bakagira icyerekezo no kugira imitekerereze ihamye mbere yo gushaka. Ikindi urubyiruko rukwiye kurangwa n’imyambarire igaragaza kwiyubaha.

    6. Wubaka amateka mashya

    Umunsi wavuze ngo ndemeye bigahamywa n’Imana n’imiryango ntuzongera kuba umukobwa cyangwa umusore ubuzima bwawe bwose. Nubwo watandukana uzitwa umugore cyangwa umugabo wananiwe n’urugo. Aha rero uba wubatse amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi, bivuze ngo uko witwara uri umusore ni byo bizubakirwaho amateka yandi yo kubaka urugo.

    7. Imigisha iriyongera

    Iyo abantu bashakanye bahuza amaboko, hari imigisha rero yiyongera ibyinjira bikagwira kuko mufatanyije ariyo mpamvu abasore n’abakobwa bagomba kwitoza gukora. Ntibikwiye ko umuntu yumva azinjira mu rushako ategereje guhabwa, ahubwo nawe akwiye kwitegura gutanga kuko ari bwo imigisha yiyongera, kadi Bibiliya ivuga ko ababiri baruta umwe.

    8. Ugira icyubahiro iwawe no mu muryango mugari ugahabwa ijambo

    Iyo umuntu akiri ingaragu usanga hari aho ahezwa ugasanga hari akantu k’icyubahiro kabura. Ariko iyo ushatse ugira icyubahiro, uhabwa ijambo mu muryango.Iyo umugabo cyangwa umugore batashye, icyubahiro bakiranwa mu rugo ntabwo bakibona bakiri ingaragu kandi no mu muryango mugari barubahwa ndetse hari n’imirimo umuntu atemerewe gukora akiri ingaragu.

    9. Bikurinda kujya mu byaha no kuba inzererezi

    Iyo ufite urugo hari ibintu udakora ukigengesera uti 'Umugabo cyangwa umugore wanjye niyumva nakoze amahano aragira ngwiki?” Ako kantu karakurinda kandi birakwiye kwitoza gukira ibyaha mbere no kwitoza kwiyubaha no kubaha uwo muzabana mbere yo gushaka.

    10. Umenya gufata inshingano kandi ugakura mu bitekerezo

    Ubuzima bwo mu rugo ni bwo bugusunika bukagutoza gufata inshingano z’ibikwiye gukorwa. Urugo rugutoza gusohoza inshingano runaka bityo bigatuma n’iyo ugeze hanze bashobora kukugirira icyizere bakagira ibyo bagushinga kuko bazi ko uri mukuru kandi ushoboye kubihagararira.

    Muri macye urubyiruko rukwiye gutinyuka rugafata iya mbere mu gushaka, burya nubwo hari ingo nyinshi zisenyuka, izikomeye na zo ni nyinshi kurutaho bityo nta mpamvu yo gutinya kwinjira mu rushako.

    Source: agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rubyiruko-Dore-ibyiza10-bibonerwa-mu-rushako.html

  • Polisi yacakiye umugabo wari ufite litiro zirenga 2,100 z'inzoga zitemewe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite litiro  ibihumbi 2,130 z'inzoga zitemewe  zizwi ku izina ry'ibikwangari.

    Polisi yafashe uwitwa Nsengiyumva Jean de la Paix  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Karangara .

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyarugu Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko gufatwa kwa Nsengiyumva byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Abapolisi bagiye iwe mu rugo basanga afite ikimeze nk 'uruganda rukora inzoga zitemewe. 

    Ati' Abaturage  baduhamagaye batubwira ko mu rugo rwa Nsengiyumva hakorerwa  inzoga zitemewe niko kujyayo dusanga icyumba kimwe cy'inzu ye yagihinduye urwengero rw'inzoga z'inkorano zizwi nk'ibikwangari,zimwe yazicururizaga iwe mu rugo izindi akaziranguza mu bandi bacuruzi mu mirenge baturanye. '

    CIP Rugigana yakomeje avuga ko mu gukora izo nzoga Nsengiyumva yitwikiraga ijoro aho yifashishaga ibintu bitandukanye harimo umusemburo witwa lurive ikoreshwa mu gukora amandazi n'ibindi bintu bitandukanye kandi bidafite isuku. Ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

    CIP Rugigana yagize ati 'Urebye ibintu akoramo izo nzoga ndetse n'ahantu azikorera nta suku bifite, bishobora gutera uburwayi abantu bazinywa,byongeye kandi iyo abantu bamaze gusinda iriya nzoga usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, amakimbirane mu miryango n'ibindi bitandukanye.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru yibukije abantu ko amategeko ahana umuntu wese ukora inzoga zitemewe. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi mu gukomeza kurwanya ibyaha n'ikindi cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu. 

    Inzoga za Nsengiyumva zimaze gufatwa zahise zimenwa, Nsengiyumva ashyikirizwa ubuyobozi bw'Umurenge kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko. 

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/polisi-yacakiye-umugabo-wari-ufite-litiro-zirenga-2100-zinzoga-zitemewe/

  • Rubavu:Umuturage yasanzwe umubiri we wahiye urakongoka kugeza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Uwizeyimana Grace uri mu kigero k'imyaka 40 yasanzwe munzu yapfuye biturutse ku mubiri we wahiye ugakongoka.

    Igihe dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo uyu mugore basanze uyu mubiri wahiye ugakongoka ariko inzu itigeze ishya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa W'umurenge wa Rugerero Nkurunziza Faustin yavuze ko uyu mugore ashobora kuba yatwitswe n'imbabura kuko yacumbaga cyane.

    Yagize ati:uyu mugore ukomoka muri Ngororero,yibanaga wenyine mu nzu muri iki gitondo nibwo byamenyekanye ko yahiye agakongoka gusa ntiwamenya ko inzu yahiye,twe twamusanze mucyumba cye hari imbabura iri kwaka, birashoboka ko imbabura ariyo yatwitse uburiri yari aryamyeho kuko iyi nzu nta n'amashanyarazi yari arimo ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye.

    Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n'ibishobora guteza impanuka kuko ngo bidakwiye ko umuntu yararana n'imbabura.

    Kugeza ubu Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha,RIB rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri icyahitanye uyu mugore.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/rubavuumuturage-yasanzwe-umubiri-we-wahiye-urakongoka-kugeza-yitabye-imana/

  • Platini yasobanuye icyo yagendeyeho ahitamo abakobwa bagize ikipe yise 'Helena’, igice akunda kuri Shaddyboo #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini [P], umuhanzi nyarwanda ukunzwe muri iyi minsi wahoze mu itsinda rya Dream Boys, avuga ko ajya guhitamo abakobwa bagize ikipe ye yise 'Helena’ yagendeye ku bwiza bwabo kandi hari mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo yendaga gusohora kugira ngo imenyekane itaranasohoka.

    Helena ni indirimbo nshya ya Platini yokorewe muri Kina Music amashusho yayo afatirwa Dubai, ikaba yaragaragayemo umwamikazi wa Instagram, Shaddyboo.

    Mbere y’uko isohoka izina Helena ryari rimaze iminsi rizwi mu mitwe y’abanyarwanda benshi bitewe n’uburyo Platini yaryamamajemo.

    Mbere y’uko isohoka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Platini yashyizemo amafoto y’abakobwa 11 yashyize mu ikipe ye ya 'Helena’ aho buri umwe afite igice cy’umubiri kimukurura, aho benshi muri abo ari ibyamamare.

    Yagize ati' Aba bari rero mubona ni inshuti zanjye ariko buri wese afite igice ku mubiri kinkurura cyaneee ni ahawe ho kuvumbura. Ikipe yanjye ya 11 yitwa #Helena.'

    Bamwe mu bakobwa yifashishije barimo Shaddyboo, Butera Knowless, Bagwire Keza Joannah, Uwase Raissa Vanessa, Uwase Ghislaine Samantha, Isimbi Alliance n’abandi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yari agamije kugaragaza ubwiza bwa bakobwa b’u Rwanda ariko yifashishije indirmbo ye Helena ndetse byari no mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

    Ati' Naringamije kugira ngo nerekane ubwiza bwa bashiki bacu ariko bigamije kwerekana indirimbo yanjye ko itaka ubwiza bw’umukobwa uncanganyikisha. Ni indirimbo itaka ubwiza bw’umukobwa budasanzwe rero ngerageza gushyiraho abakobwa bake beza n’ubwo ari benshi ariko sinabavamo.'

    Aba bakobwa yirinze gutangaza bose buri umwe igice akunda kuri we, ariko kuri bamwe nka Shaddyboo yavuze ko akunda amaso ye.

    Ati'Shaddyboo nkunda amaso ye, afite amaso meza. Uwase Samantha nkunda inseko. Uwase Vanessa ukuntu ateye.'

    Avuga ku mpamvu yahisemo gukoresha Shaddyboo mu ndirimbo yagize ati'narabanje ndamuririmba mu ndirimbo nti ufite umubiri umeze nk’uwa Shaddyboo. Ndamwemera, ndamukunda, ni umusitari.'

    Ku mafaranga yaba yarishyuye uyu mukobwa yavuze ko bumvikanye ko byaguma hagati yabo ntibijye mu itangazamkuru.

    Ati'Shaddyboo namuhaye ibintu byinshi cyane, uretse ko njye na we twumvikanye ko byaguma mu kazi ntibijye mu itangazamakuru, ariko Shaddyboo ntabwo ari agafu k’imvugwarimwe.'

    Helena ni indirimbo yaririmbye mu ndimi zitandukanye, Igifaransa(igice cyayo kinini), Icyongereza, Ikinyarwanda n’Iringala.

    Yumvikana asaba umukobwa kumugirira impuhwe ntakomeze kumugerageza kuko abizi neza ko iyo amubonye ahita acika intege bitewe na bimwe mu bice by’umubiri we bimukurura.

    Amaso ya Shaddyboo ni kimwe mu bimukurura kuri we

    Imiterere ya Uwase Vanessa Raissa ni cyo amukundira

    Samantha akunda inseko ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yasobanuye-icyo-yagendeyeho-ahitamo-abakobwa-bagize-ikipe-yise-helena-igice-akunda-kuri-shaddyboo

  • Polisi yibukije ko uzakwirakwiza COVID ku bushake azashyikirizwa Ubutabera #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ivuze ibi mu gihe mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu basanzwe bakora serivisi z’ibanze nk’ubucuruzi cyangwa abandi bashobora kugirwaho ingaruka cyane n’iki cyorezo nk’abakuze n’abafite indwara za karane.

    Polisi ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw’iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.

    Yagize iti 'Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.'

    Polisi y’u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti 'Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.'

    Mu iminsi ine y’iki cyumweru gusa hamaze kugaragara abantu bashya 1 554 banduye COVID-19 barimo 363 bagaragaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2021. Muri iyi minsi ine kandi, iki cyorezo cyahitanye abantu 12.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Polisi-yibukije-ko-uzakwirakwiza-COVID-ku-bushake-azashyikirizwa-Ubutabera

  • Abanyamakuru barimo Oswakim batsinze City Radio itegekwa kubishyura Miliyoni 16Frw #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ubuyobozi bwa City Radio kwishyura abanyamakuru bayikoreye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 16 by’ibirarane n’indishyi iyo Radio ibagomba.

    Mu batsinze City Radio harimo Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim ukorera TV10 na Radio 10, n’abandi banyamakuru barimo Ndahiro Valens Papy, Rurangwa Gaston 'Skizzy’ na Juventine Muragijemariya.

    Nyuma y’igihe kinini urubanza rutarangira, rwashyize rugera ku musozo maze urukiko rutegeka ko Oswakim yishyurwa 8,500,000 rwf, Skizzy 2,400,000, Juventine 1,680,000 rwf, Bonaventure 1,440,000 rwf naho Ndahiro Valens Papy we akazishyurwa 1,105,000 frw.

    City Radio kandi yategetswe kwishyura igihembo cya Avoka kingana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’andi mafaranga ibihumbi 100 yatanzwe nk’ingwate y’igarama.
    Urukiko kandi rwategetse City Radio kwishyura imisanzu yose ya RSSB aba banyamakuru bagombaga gutangirwa mu gihe cyose bamaze bahakora.

    Isomwa ry’urubanza ryakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abarega bari muri Guma mu Rugo, ariko babasha kumva incamake y’urubanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-barimo-Oswakim-batsinze-City-Radio-itegekwa-kubishyura-Miliyoni-16Frw

  • Perezida Joe Biden yasubijeho inkunga Amerika yageneraga abakuramo inda, anagura Obamacare #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yakuyeho itegeko ribuza Amerika gufasha imiryango mpuzamahanga ifasha ikora cyangwa itanga inama ku gukuramo inda. Yanasinye itegeko ryagura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

    Yavuze ko guhindura ibyo bivanyeho 'kubangamira ubuzima bw'abagore' kw'ingingo yafashwe n'uwari perezida Donald Trump. Iyi ngingo ya Biden inakuraho iya Trump yahagarikaga inkunga ku bitaro byo muri Amerika bitanga serivisi zo gukuramo inda.

    Igikorwa cyo kwemerera abagore gukuramo inda nk'uburenganzira ntikivugwaho rumwe muri Amerika no ku isi. Biden yasinye kandi itegeko ryo kwagura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

    Perezida mushya wa Amerika bamwe baramunenga ko ari gukoresha ubutegetsi nyubahirizategeko gusa bidaciye mu butegetsi nshingamategeko.

    Kuri ibyo ejo kuwa kane tariki 28 Mutarama 2021 ari mu biro bye, Biden yagize ati: 'Nta tegeko na rimwe rishya ndi gushyiraho, cyangwa ingingo y'amategeko nshya uretse gusubizaho uburyo bwo kwivuza budahenze… bigasubira uko byahoze mbere y'uko Trump aba Perezida'.

    Itegeko rya Trump ryo kudafasha gukuramo inda ku isi rimeze gite?

    Ni politiki yiswe 'Mexico City policy' yashyizweho bwa mbere mu 1984 na Perezida Ronald Reagan nyuma ikajya ikurwaho n'abademokarate, abarepubulikani bagarukaho bakayisubizaho.

    Mu myaka myinshi, nkuko BBC ibitangaza, Amerika yahagaritse kohereza inkunga mu mahanga igendanye n'ibyo gukuramo inda, ariko 'Mexico City policy' irenga aho. Ibuza inkunga ya Amerika kugera no ku miryango mpuzamahanga ifasha mu gukuramo inda cyangwa kubitangaho ubujyanama.

    Iyi politiki Donald Trump ageze ku butegetsi yarayaguye, ahagarika inkunga yose ku miryango itegamiye kuri leta nayo ubwayo yatangaga inkunga ku miryango ifasha ibijyanye no gukuramo inda.

    Mu itangazo yari yatanze mbere gato, ibiro bya White House byavuze ko Perezida Biden aza gufata ingingo 'ishyigikira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa ku buzima bw'imyororokere muri Amerika no ku isi'.

    Raporo y'ikigo cya Leta ya Amerika cya 'US Accountability Office' yasohotse umwaka ushize ivuga ko mu 2017, imiryango itegamiye kuri leta itabashije kubona miliyoni $153 kuko itemeye guhagarika ibikorwa byo gufasha gukuramo inda.

    Ejo kuwa kane kandi Joe Biden yavanye Amerika mu masezerano yo mu 2020 azwi nka 'Geneva Consesus', amasezerano — atari itegeko — arimo ibihugu 30 byemeje ko bitemeranya no gukuramo inda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-yasubijeho-inkunga-amerika-yageneraga-abakuramo-inda-anagura-obamacare/