Blog

  • Inkumburwa: Miss Jojo na Miss Shanel bafatwa… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi bijya bibaho akibagirana ariko ibihangano bye ntibizima na gato, bihora bigaruka mu mitima ya benshi imyaka ikaza indi igataha. Ese aba bahanzikazi tuvuze haruguru ubibukira kuki? Iyo umuntu avuze izina Miss Shanel cyangwa Miss Jojo ni iki wumva vuba kuri bo?. Aba bombi ubundi mu mwaka wa 2007 nibwo batangiye kwatsa umuriro mu myidagaduro, nibo bahanzikazi bari bahiriwe cyane na muzika mu gihe cyabo.


    Umuhanzikazi Nirere Ruth, wamamaye cyane ku kazina ka Miss Shanel, iyo umuvuze benshi bumva cyane ijambo 'Ndarota', nibyo koko 'Ndarota' yari indirimbo yabaye Virusi mu bakunzi ba muzika kugeza magingo aya. Abakurikira muzika bawukurikiranye kuva nyuma ya 2000-2015 bazi neza, Miss Shanel na Miss Jojo.

    Miss Shanel indirimbo ze 3 zageze kure zirimo; 'Ndarota', “Nkukunda Byahebuje', na 'Nakuta' naho Miss Jojo azwi cyane mu ndirimbo nka 'Mbwira', “Siwezi Enda”, n’izindi.


    Nirere Ruth ubu ubana n’umugabo mu Bufaransa yakanyujijeho

    Aba bahanzikazi bari bafite amajwi meza cyane mu miririmbire ku buryo bahagaritse muzika benshi birababaza, burya umuhanzi ntapfa kurekura muzika burundu kuko umwe muri aba wakumva ashyize hanze indirimbo kuko  abahanga bavuga ko 'agatoki kakombye inkono gahora karegarega'. Tutanirengagije ko Miss Shanel ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 yavugaga ko afite imishinga myinshi ya muzika, ibisobanuye ko we atawuhagaritse.

    Ibituma baba inkumburwa muri muzika Nyarwanda nk'abari bayoboye igitsinagore mu muziki nyarwanda


    Miss Jojo yarakundwaga cyane mu ijwi rye

    Aba bombi barahatanye dore ko bamaze imyaka irenga 10 bakora muzika, bagerageje kwagura muzika Nyarwanda mu bihugu bituranye n'u Rwanda, nka Miss Shanel yakoranye indirimbo n'umuhanzi witwa Wyre wari ukunzwe muri Kenya, aza no gukorana na Mesach Semakula uzwi cyane muri Uganda, mu gihe Miss Jojo yagerageje gukorana indirimbo n'abanzi barimo, Michael Ross wa Uganda, uwitwa DNG ukomoka muri Kenya tutibagiwe na Kidumu Kibido Kibuganizo w'umurundi w'icyamamare.

    Bibukirwa kandi ku bitaramo n'amarushanwa bitabiriye, Salax Awards igitangira, Miss Shanel yarayitabiriye muri 2009, mugenzi we Miss Jojo yitabiriye Salax Awards muri 2010 yaje no kuyegukana. Mbere gato muri 2008, hari amarushanwa yitwaga, Pear Of Africa Awards, bombi barayitabiriye ariko Miss Shanel ntiyahiriwe nayo  inshuro 3 zose yayitabiriye mu gihe mugenzi we Miss Jojo iri rushanwa rya Pear Of Africa yaryegukanye muri 2008.

    Ingingo 10 zitandukanya abakeba Miss Jojo na Miss Shanel - IGIHE.com

    Miss Jojo na Miss Shanel, impano zabo zarayingayinganaga, benshi baracyabakumbura mu muzika nyarwanda. Bagiye kandi bafata indege kenshi berekeza i mahanga gukora ibitaramo kuko nka Miss Shanel yakoze ibitaramo 2 ku mugabane w'u Burayi, gusa na mugenzi we Miss Jojo yataramiye muri Amerika kenshi no mu Bubiligi.

    Abakunzi babo muri muzika, basa nk’aho bamaze kubibagirwa kuko imyaka isaga 7 irihiritse batavugwa cyane mu ruhando rw'imyidagaduro, ariko uko iminsi igenda iza indi igataha, muzika yunguka abandi basimbura abari barababanjirije.

    Ubu twavuga ko n’ubwo Miss Jojo na Miss Shanel bazibukiriye muzika, Marina, Queen Cha na Butera Knowless babasimbuye mu kibuga cy'imyidagaduro ku ruhande rw'igitsina gore kandi nabo bahagaze neza cyane. Hari abahanzikazi benshi bakomeje kunga ikirenge mu cyabo bazamura muzika Nyarwanda. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102696/inkumburwa-miss-jojo-na-miss-shanel-bafatwa-nkababoneye-izuba-abahanzikazi-ibihembo-namaru-102696.html

  • Perezida Kagame yagaragaje ishoramari ryo mu buzima nk'iturufu mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye – #rwanda #RwOT

    Indwara zititabwaho uko bikwiye zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases) ni uruhurirane rw'izigera kuri 13 zibasira cyane ibihugu muri rusange ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane ibyo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereyemo.

    Mu Rwanda, indwara zititabwaho uko bikwiye zibangamiye ubuzima bw'abaturage, zigizwe n'inzoka zo mu nda (runwa, mugugunnyi, munyunyuzi, …), bilariziyoze, amavunja, imidido (bamwe bayita ibitimbo), shishikara (bamwe bita uruheri), Trachoma (Uburwayi bw'amaso bushobora kuvamo ubuhumyi), ibisazi by'imbwa (kurumwa n'imbwa) n'ubumara bw'inzoka (kurumwa n'inzoka).

    Indwara zizahaza abazirwaye ndetse hari n'abo zihitana; ziri mu cyiciro cy'izamaze gucika ahandi hose ku Isi, ariko ziracyazahaza abantu barenga miliyari 1,7 batuye mu bihugu bikennye. Ibi bituma izi ndwara zititabwaho, bityo zigakomeza kuguma mu gice kimwe cy'Isi kandi bimaze kugaragara ko zarandurwa burundu ku Isi yose.

    Iyi niyo mpamvu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryateranyije inama igamije kwemerezamo gahunda y'imyaka 10 (2021-2030) igamije kugabanya cyangwa kurandura izo ndwara burundu.

    Izo ntego zivuga ko buri gihugu mu bikigaragaramo izo ndwara kigomba kuba cyaranduye imwe muri zo mu myaka 10 iri imbere, bityo ubukana bwazo muri rusange bugahashywa ku rwego rwo hejuru.

    Perezida Kagame yashimye OMS yashyizeho iyi gahunda, avuga ko izo ndwara zitera ibibazo bikomeye birimo ubumuga bw'umubiri n'ubwo mu mutwe, bityo ko zikwiye kurandurwa mu buryo bwose bushoboka.

    Yagize ati “Izo ndwara zirababaza kandi zitera ubumuga bw'igihe kirekire. Zituma kandi abana badakura neza, yaba mu mitekerereze no ku mubiri. Niyo mpamvu umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kugira ngo tugere ku ntego z'iterambere rirambye.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko kimwe mu byashoboje u Rwanda guhangana no kurandura zimwe muri izi ndwara ari uko ubuvuzi bwazo bwashyizwe muri serivisi z'ubuzima zitangwa kugera ku rwego rwo hasi.

    Yongeyeho ko ari ingenzi cyane ku Mugabane wa Afurika kwishakamo ubushobozi bwatuma uhangana n'izi ndwara.

    Yakomeje ati “Ishoramari rikozwe mu buzima ni igishoro cyiza. Niyo mpamvu nshaka kugaragaza akamaro ko kwishakamo igishoro cyo gutera inkunga serivise z'ubuzima, cyane cyane muri Afurika.''

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko nk'Umugabane wa Afurika, ari na wo wibasiwe cyane n'indwara zo mu cyiciro cy'izitabwaho uko bikwiye, uri gukora ibishoboka byose kugira ngo wishakemo amikoro agomba gutera inkunga serivisi z'ubuzima.

    Yagize ati “Kwishakamo amikoro ashorwa mu rwego rw'ubuzima ni ngombwa ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi iterambere riri kugaragara muri buri gihugu buri mwaka.”

    Perezida Kagame akuriye ibikorwa by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije gufasha ibihugu bigize uyu mugabane kwishakamo ubushobozi bwatuma ufasha kwiyishyurira ikiguzi cya serivisi z'ubuzima muri rusange, dore ko uru rwego ari rumwe mu rushingiye ku nkunga zituruka hanze y'umugabane kandi ari urwego rw'ingenzi cyane mu buzima bw'ibihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ryo mu rwego rw’ubuzima ari ingenzi cyane mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-ishoramari-mu-buzima-rizarandura-indwara-zibasira

  • Abagenzi baturutse mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo u Bwongereza bwatangaje iki cyemezo cyo kongera ibihugu bitatu ku rutonde rw'ibindi bisanzwe, abaturage babyo bakumiriwe kwinjira muri icyo gihugu.

    U Bwongereza bwatangaje ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku wa Gatanu saa Saba z'amanywa.

    Bisobanuye ko abantu binjiye cyangwa banyuze muri ibi bihugu batazemererwa kwinjira mu Bwongereza, usibye abenegihugu b'iki gihugu na Irlande.

    Abagenzi bagomba kugaragaza icyangombwa cy'uko bipimishije kandi badafite ubwandu bwa Coronavirus, cyangwa bagahanishwa ama-Pound 500.

    Mu Ugushyingo 2020, nibwo u Bwongereza bwaherukaga gutangaza urutonde rw'ibihugu birimo n'u Rwanda aho abagenzi babiturutsemo bari bemerewe kujya muri iki gihugu.

    U Bwongereza bwafashe izi ngamba mu gihe ku wa 26 Mutarama 2021, bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w'u Burayi aho abishwe na Coronavirus barenze ibihumbi 100.

    Muri iki gihugu kandi abaturage bari mu cyiciro cya gatatu cya guma mu rugo, aho kuri ubu icyorezo gifite ubukana bwinshi.

    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Bwongereza, hamaze kuboneka abarwayi 3 743 734; abayikize ni 1 673 936 mu gihe 103 126 yabahitanye.

    Abagenzi bava mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza mu gihe rwashyizwe ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu guhangana n'icyorezo cya COVID19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo 'Lowy Institute' cyo muri Australia. Mu kubukora cyibanze ku makuru atangazwa n'inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu umunsi ku munsi agaragaza umubare w'abapimwe COVID-19, abanduye, abakize, abapfuye n'abakirwaye.

    Ibihugu birimo u Bushinwa, Tanzania n'u Burundi ntabwo bigaragara ku rutonde rw'ibihugu kuko nta makuru bitanga ku bijyanye n'imiterere ya Coronavirus umunsi ku munsi.

    Abagenzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzi-baturutse-mu-rwanda-bakumiriwe-kwinjira-mu-bwongereza

  • Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho, umurambo we utegerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama, azize indwara y'ibihaha yatewe n'ingaruka za COVID-19, yasomewe misa ku wa 27 Mutarama 2021.

    Saa Kumi za mu gitondo zo mu Rwanda, habaye igitaramo cyo kumusezerano mu gihe saa Tatu z'umugoroba aribwo habaye Igitambo cya Misa yo kumusabira umugisha.

    Igitambo cya misa cyabaye hari n'umurambo wa Padiri Ubald wamaze kuvanwa mu buruhukiro bw'ibitaro yapfiriyemo.

    Ntabwo haratangazwa itariki umurambo wa Padiri Ubald uzagerezwa mu Rwanda gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko abo mu muryango we, bamaze gushyikirizwa impapuro zemeza ko bagomba kwakira umurambo wa nyakwigendera.

    Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko hari indi mihango yo kumusezeraho iteganyijwe kubera muri Amerika irimo n'amasengesho.

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald baherutse kubwira IGIHE ko umurambo we, uzazanwa mu Rwanda, hategurwe misa yo kumusabira no kumushyingura ku Gasozi k'Ibanga ry'Amahoro.

    Agasozi k'Ibanga ry'Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

    Iburasirazuba bw'ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu Majyaruguru hari ishyamba rizwi nka Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu Majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu Kagari ka Kamatita.

    Padiri Rugirangoga Ubald azibukwa by'iteka nk'uwatangije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.

    Mbere y’igitambo cya misa cyo gusengera Ubald habanje kuba igitaramo cyo kumusezeraho

    Misa yo gusezera kuri Ubald yitabiriwe n’abantu batandukanye bari bafite ibendera ry u Rwanda

    Abaje mu misa yo gusezera Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho

    Umurambo wa Padiri Ubald wavanywe mu buruhukiro bw’ibitaro yaguyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-yasomewe-misa-yo-kumusezeraho-umurambo-we-utegerejwe-i-kigali

  • Izindi mpunzi z'Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zafashijwe gutaha ku bufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda n'u Burundi ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Izi mpunzi zatashye nyuma yaho muri Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy'Abarundi bari bamaze igihe mu Nkambi ya Mahama bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo.

    Abarundi batahutse babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu gihugu cyabo aho bizeye ko bazakirwa neza.

    Umwe yagize ati 'Turishimye cyane, twishimiye y'uko tuvuye mu gihugu kitari icyacu kuko nari maze imyaka itanu yose ntari mu gihugu cyanjye. Ikitunejeje cyane n'uko Leta y'u Burundi yatwemereye gusubira iwacu.''

    Yavuze uko bazakirwa bageze mu Burundi biri mu bizatuma n'abatarafata icyemezo cyo gutaha bagifata.

    Ati 'Mfite bagenzi banjye basigayeyo nabo barifuza gutaha. Rero ninakirwa neza, turaza kuvugana mbabwire nti 'nakiriwe neza', namwe mwatashye.'

    Undi yagize ati 'Nishimye cyane bitewe n'ukuntu mbonye inshuti zaje kunyakira nkaba nsubiye ku butaka bw'u Burundi. Icyo nifuza cyane ku bantu bahungutse ko baduha ibintu by'ibanze byo gutangiza ubuzima.'

    Mu bari bahunze bava mu Burundi baza mu Rwanda benshi muri bo bavuga ko bari bahunze bitewe n'umwuka mubi wari muri icyo gihugu, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w'u Burundi yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, yaje no gutsinda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko abifuza gutaha bose bazakomeza gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.

    Ati 'Abarundi bashaka gutaha, mu mategeko mpuzamahanga n'amategeko y'u Rwanda arabemerera. Iyo bifuje gutaha bashobora gutaha. Bahoze bataha kuva mu 2015 kugeza uyu munsi uretse COVID-19 tuzakomeza tubakire.''

    Kayumba yavuze ko Abarundi basigaye mu Rwanda umutekano wabo wizewe ku buryo nta gishobora kuwuhungabanya.

    Ati 'Umutekano w'Abarundi basigaye mu Rwanda ndetse n'abandi Banyarwanda bose umeze neza nta kibazo.''

    Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu u Burundi bumaze gucyura abarenga 10.000 bava mu Rwanda. Muri rusange u Rwanda rwakiriye impunzi Z'Abarundi zigera ku 72000.

    Izindi mpunzi z'Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-z-abarundi-760-zasubiye-iwabo-zivuye-mu-rwanda

  • Perezida Kagame yagaragaje ishoramari ryo mu buzima nk’iturufu mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye – #rwanda #RwOT

    Indwara zititabwaho uko bikwiye zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases) ni uruhurirane rw’izigera kuri 13 zibasira cyane ibihugu muri rusange ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane ibyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereyemo.

    Mu Rwanda, indwara zititabwaho uko bikwiye zibangamiye ubuzima bw’abaturage, zigizwe n’inzoka zo mu nda (runwa, mugugunnyi, munyunyuzi, …), bilariziyoze, amavunja, imidido (bamwe bayita ibitimbo), shishikara (bamwe bita uruheri), Trachoma (Uburwayi bw’amaso bushobora kuvamo ubuhumyi), ibisazi by’imbwa (kurumwa n’imbwa) n’ubumara bw’inzoka (kurumwa n’inzoka).

    Indwara zizahaza abazirwaye ndetse hari n’abo zihitana; ziri mu cyiciro cy’izamaze gucika ahandi hose ku Isi, ariko ziracyazahaza abantu barenga miliyari 1,7 batuye mu bihugu bikennye. Ibi bituma izi ndwara zititabwaho, bityo zigakomeza kuguma mu gice kimwe cy’Isi kandi bimaze kugaragara ko zarandurwa burundu ku Isi yose.

    Iyi niyo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryateranyije inama igamije kwemerezamo gahunda y’imyaka 10 (2021-2030) igamije kugabanya cyangwa kurandura izo ndwara burundu.

    Izo ntego zivuga ko buri gihugu mu bikigaragaramo izo ndwara kigomba kuba cyaranduye imwe muri zo mu myaka 10 iri imbere, bityo ubukana bwazo muri rusange bugahashywa ku rwego rwo hejuru.

    Perezida Kagame yashimye OMS yashyizeho iyi gahunda, avuga ko izo ndwara zitera ibibazo bikomeye birimo ubumuga bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bityo ko zikwiye kurandurwa mu buryo bwose bushoboka.

    Yagize ati “Izo ndwara zirababaza kandi zitera ubumuga bw’igihe kirekire. Zituma kandi abana badakura neza, yaba mu mitekerereze no ku mubiri. Niyo mpamvu umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko kimwe mu byashoboje u Rwanda guhangana no kurandura zimwe muri izi ndwara ari uko ubuvuzi bwazo bwashyizwe muri serivisi z’ubuzima zitangwa kugera ku rwego rwo hasi.

    Yongeyeho ko ari ingenzi cyane ku Mugabane wa Afurika kwishakamo ubushobozi bwatuma uhangana n’izi ndwara.

    Yakomeje ati “Ishoramari rikozwe mu buzima ni igishoro cyiza. Niyo mpamvu nshaka kugaragaza akamaro ko kwishakamo igishoro cyo gutera inkunga serivise z’ubuzima, cyane cyane muri Afurika.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’Umugabane wa Afurika, ari na wo wibasiwe cyane n’indwara zo mu cyiciro cy’izitabwaho uko bikwiye, uri gukora ibishoboka byose kugira ngo wishakemo amikoro agomba gutera inkunga serivisi z’ubuzima.

    Yagize ati “Kwishakamo amikoro ashorwa mu rwego rw’ubuzima ni ngombwa ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi iterambere riri kugaragara muri buri gihugu buri mwaka.”

    Perezida Kagame akuriye ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije gufasha ibihugu bigize uyu mugabane kwishakamo ubushobozi bwatuma ufasha kwiyishyurira ikiguzi cya serivisi z’ubuzima muri rusange, dore ko uru rwego ari rumwe mu rushingiye ku nkunga zituruka hanze y’umugabane kandi ari urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’ibihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ryo mu rwego rw’ubuzima ari ingenzi cyane mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-ishoramari-mu-buzima-rizarandura-indwara-zibasira

  • Abagenzi baturutse mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo u Bwongereza bwatangaje iki cyemezo cyo kongera ibihugu bitatu ku rutonde rw’ibindi bisanzwe, abaturage babyo bakumiriwe kwinjira muri icyo gihugu.

    U Bwongereza bwatangaje ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku wa Gatanu saa Saba z’amanywa.

    Bisobanuye ko abantu binjiye cyangwa banyuze muri ibi bihugu batazemererwa kwinjira mu Bwongereza, usibye abenegihugu b’iki gihugu na Irlande.

    Abagenzi bagomba kugaragaza icyangombwa cy’uko bipimishije kandi badafite ubwandu bwa Coronavirus, cyangwa bagahanishwa ama-Pound 500.

    Mu Ugushyingo 2020, nibwo u Bwongereza bwaherukaga gutangaza urutonde rw’ibihugu birimo n’u Rwanda aho abagenzi babiturutsemo bari bemerewe kujya muri iki gihugu.

    U Bwongereza bwafashe izi ngamba mu gihe ku wa 26 Mutarama 2021, bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w’u Burayi aho abishwe na Coronavirus barenze ibihumbi 100.

    Muri iki gihugu kandi abaturage bari mu cyiciro cya gatatu cya guma mu rugo, aho kuri ubu icyorezo gifite ubukana bwinshi.

    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Bwongereza, hamaze kuboneka abarwayi 3 743 734; abayikize ni 1 673 936 mu gihe 103 126 yabahitanye.

    Abagenzi bava mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza mu gihe rwashyizwe ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ‘Lowy Institute’ cyo muri Australia. Mu kubukora cyibanze ku makuru atangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu umunsi ku munsi agaragaza umubare w’abapimwe COVID-19, abanduye, abakize, abapfuye n’abakirwaye.

    Ibihugu birimo u Bushinwa, Tanzania n’u Burundi ntabwo bigaragara ku rutonde rw’ibihugu kuko nta makuru bitanga ku bijyanye n’imiterere ya Coronavirus umunsi ku munsi.

    Abagenzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzi-baturutse-mu-rwanda-bakumiriwe-kwinjira-mu-bwongereza

  • Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho, umurambo we utegerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za COVID-19, yasomewe misa ku wa 27 Mutarama 2021.

    Saa Kumi za mu gitondo zo mu Rwanda, habaye igitaramo cyo kumusezerano mu gihe saa Tatu z’umugoroba aribwo habaye Igitambo cya Misa yo kumusabira umugisha.

    Igitambo cya misa cyabaye hari n’umurambo wa Padiri Ubald wamaze kuvanwa mu buruhukiro bw’ibitaro yapfiriyemo.

    Ntabwo haratangazwa itariki umurambo wa Padiri Ubald uzagerezwa mu Rwanda gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko abo mu muryango we, bamaze gushyikirizwa impapuro zemeza ko bagomba kwakira umurambo wa nyakwigendera.

    Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko hari indi mihango yo kumusezeraho iteganyijwe kubera muri Amerika irimo n’amasengesho.

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald baherutse kubwira IGIHE ko umurambo we, uzazanwa mu Rwanda, hategurwe misa yo kumusabira no kumushyingura ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro.

    Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

    Iburasirazuba bw’ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu Majyaruguru hari ishyamba rizwi nka Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu Majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu Kagari ka Kamatita.

    Padiri Rugirangoga Ubald azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Mbere y’igitambo cya misa cyo gusengera Ubald habanje kuba igitaramo cyo kumusezeraho

    Misa yo gusezera kuri Ubald yitabiriwe n’abantu batandukanye bari bafite ibendera ry u Rwanda

    Abaje mu misa yo gusezera Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho

    Umurambo wa Padiri Ubald wavanywe mu buruhukiro bw’ibitaro yaguyemo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-yasomewe-misa-yo-kumusezeraho-umurambo-we-utegerejwe-i-kigali

  • Izindi mpunzi z’Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zafashijwe gutaha ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Izi mpunzi zatashye nyuma yaho muri Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy’Abarundi bari bamaze igihe mu Nkambi ya Mahama bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo.

    Abarundi batahutse babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu gihugu cyabo aho bizeye ko bazakirwa neza.

    Umwe yagize ati “Turishimye cyane, twishimiye y’uko tuvuye mu gihugu kitari icyacu kuko nari maze imyaka itanu yose ntari mu gihugu cyanjye. Ikitunejeje cyane n’uko Leta y’u Burundi yatwemereye gusubira iwacu.’’

    Yavuze uko bazakirwa bageze mu Burundi biri mu bizatuma n’abatarafata icyemezo cyo gutaha bagifata.

    Ati “Mfite bagenzi banjye basigayeyo nabo barifuza gutaha. Rero ninakirwa neza, turaza kuvugana mbabwire nti ‘nakiriwe neza’, namwe mwatashye.”

    Undi yagize ati “Nishimye cyane bitewe n’ukuntu mbonye inshuti zaje kunyakira nkaba nsubiye ku butaka bw’u Burundi. Icyo nifuza cyane ku bantu bahungutse ko baduha ibintu by’ibanze byo gutangiza ubuzima.”

    Mu bari bahunze bava mu Burundi baza mu Rwanda benshi muri bo bavuga ko bari bahunze bitewe n’umwuka mubi wari muri icyo gihugu, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, yaje no gutsinda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko abifuza gutaha bose bazakomeza gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.

    Ati “Abarundi bashaka gutaha, mu mategeko mpuzamahanga n’amategeko y’u Rwanda arabemerera. Iyo bifuje gutaha bashobora gutaha. Bahoze bataha kuva mu 2015 kugeza uyu munsi uretse COVID-19 tuzakomeza tubakire.’’

    Kayumba yavuze ko Abarundi basigaye mu Rwanda umutekano wabo wizewe ku buryo nta gishobora kuwuhungabanya.

    Ati “Umutekano w’Abarundi basigaye mu Rwanda ndetse n’abandi Banyarwanda bose umeze neza nta kibazo.’’

    Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu u Burundi bumaze gucyura abarenga 10.000 bava mu Rwanda. Muri rusange u Rwanda rwakiriye impunzi Z’Abarundi zigera ku 72000.

    Izindi mpunzi z’Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-z-abarundi-760-zasubiye-iwabo-zivuye-mu-rwanda

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye yamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Nigeria – #rwanda #RwOT

    Amb. John Kayode Shinkaiye usanzwe ari Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, aribwo Perezida Kagame yakiriye Amb. John Kayode.

    Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye intumwa ya Perezida Buhari ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    U Rwanda na Nigeria bifitanye umubano n’imikoranire ishingiye cyane ku bwikorezi, aho mu Ukwakira 2020, Perezida Buhari yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

    Ni amasezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’, asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.

    Aya masezerano yasinywe nyuma y’imyaka ibiri RwandAir, itangije ingendo zigana Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria.

    Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko intego yayo ari ugufasha mu koroshya urujya n’uruza rw’indege hagati y’ibihugu byombi, bityo indege za RwandAir, zikajya zikoresha ibibuga by’indege byo muri Nigeria mu kuhagwa cyangwa kuhahagurukira.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Amb John Kayode Shinkaiye wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Buhari wa Nigeria

    Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi John Kayode Shinkaiye wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi wa Nigeria

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-yamuzaniye-ubutumwa-bwa-mugenzi-we-wa