Blog

  • Jennifer Lopez ari gushakisha umukunzi ku nsanganyamatsiko y'ikinamico nshya 'Office Romance' #rwanda #RwOT

    Jennifer Lopez

    Jennifer Lopez ari gushakisha urukundo i New Jersey… cyangwa se, ni umukinnyi akinamo uri kubikora — kuko yagaragaye ari gufata amashusho y'ikinamico nshya yitwa 'Office Romance.'

    Uyu muhanzikazi, umukinnyi wa filime, akaba n'umubyinnyi, yagaragaye mu nkengero za New Jersey ku wa Gatanu… ari ku ifatwa ry'amashusho y'iyi filime igomba kuzashyirwa kuri Netflix, yambaye ikanzu y'umweru y'ijosi rifunguye n'ijipo y'umukara.

    Yagerageje kugenda atigaragaza cyane… yihuta ava muri resitora yaho yari ifunzwe kugira ngo hatangwe umwanya wo gufata amashusho, ajya mu modoka ye, agendagenda yaramanuye umutwe.

    Jennifer Lopez biragaragara ko yasubiye mu mirimo nyuma yo gutandukana na Ben Affleck… hashize ibyumweru bike gusa ubwo yamaganaga byose mu kiganiro yahaye GQ.

    Ben Affleck

    Ben yavuze ko umubano wabo wari urimo abantu babiri bari bagerageza kumenya aho ubuzima bwabo bugana, ndetse bishoboka ko bari bakeneye inama z'abashakanye… yongeyeho ko yumvaga atewe isoni kandi atishimye n'uko byarangiye, ari na yo mpamvu atigeze abyitangariza.

    Ben na Jennifer Lopez barangije gatanya yabo muri Mutarama… bemeranya ku micungire y'umutungo rusange no ku nyubako ya miliyoni 60 z'amadolari yo muri Beverly Hills bari baraguze bombi.

    Aba bombi bongeye kubonana mu 2021, bararushinga mu 2022, ariko batandukana nyuma y'imyaka ibiri gusa, mu mpeshyi ishize… ubwo bahuraga nyuma y'imyaka hafi 20 batabonana.

    Icyitonderwa… insanganyamatsiko y'iyi filime 'Office Romance' ntiramenyekana — ariko irimo abakinnyi barimo Brett Goldstein wamamaye muri 'Ted Lasso' hamwe na Lopez n'umukinnyi wa 'GLOW' Betty Gilpin… Goldstein akaba ari na we wanditse iyi filime.

    Bivuze ko Jennifer ashobora kuba atari gushakisha 'umusore mwiza' mu buzima busanzwe… ariko biragaragara ko ari kumubona muri sinema!

    Jennifer Lopez

     

    Source : https://kasukumedia.com/jennifer-lopez-ari-gushakisha-umukunzi-ku-nsanganyamatsiko-yikinamico-gishya-office-romance/

  • Umuti warangiza amakimbirane ya Marina na Yam… – #rwanda #RwOT

    Marina yafashe icyemezo cyo gusibisha iyi ndirimbo yari yakoranye na Uworizagwira Florien [Yampano] nyuma y'uko uyu muhanzi atubahirije amasezerano y'ikorwa ry'amashusho (Video). 

    Uyu mukobwa asobanura ko bitewe n'urwego rw'umuziki we, atakiri mu mubare w'abantu basohora indirimbo buri kwezi nubwo mu kabati ke abitse indirimbo 45.

    Ni umukobwa wumvikanisha ko anafite indirimbo yahurijemo abakobwa bose baririmba mu Rwanda, ndetse hari imishinga n'abahanzi Mpuzamahanga.

    Mu kiganiro na Kiss Fm, Marina yanavuze ko ari gukora kuri Album ye ya mbere ndetse afite icyizere cy'uko yasohoka muri uyu mwaka, akayikorera n'ibitaramo.

    Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko muri iki gihe yashyize imbere gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, birimo no mu mpamvu yari yemeye gukorana na Yampano.

    Agasobanura ko gukorana na Yampano ari kimwe mu byo yifuzaga nubwo bataje kumvikana ku isohoka ry'iyi ndirimbo, kugeza ubwo yayisibishije kuri Youtube.

    Marina yavuze ko gufata kiriya cyemezo yashingiye mu kuba Yampano atarubahirije amasezerano bari bagiranye. Ati 'Nibumve ngo nayiciye umutwe, bagira ngo nayiciye umutwe gusa, hari ukuntu abantu bari mu kazi bakora bino bintu nk'akazi, hari ibintu badashobora gukinisha bakora, nanjye rero hari igihe ukorana n'umuntu ntashyikire urwego rwawe, cyangwa ntiyubahirize amasezerano mwagiranye, cyangwa hakabaho kutumvikana. Iyo ibyo bintu bibaye rero, ibintu biricwa.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye gushyira iherezo ku makimbirane ye na Yampano, mu gihe cyose uyu muhanzi yajya mu itangazamakuru akavugisha ukuri kw'ibyabaye mbere y'uko bakorana indirimbo ndetse n'ibyo bari bemeranyije. 

    Avuga ati 'Ashobora kujya mu itangazamakuru akavugisha ukuri, akavuga ukuri ku kuntu ibintu byagenze, erega nta mutima mubi uhari.' 

    Marina yatangaje ko yiteguye kurangiza amakimbirane ye na Yampano mu gihe cyose yavugisha ukuri

    Yampano aherutse kubwira InyaRwanda ko icyo yari akeneye kuri Marina cyarangiye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAMPANO KU KIBAZO CYE NA MARINA

    “> 

    YAMPANO YISHE AMASEZERANO BITUMA INDIRIMBO YE NA MARINA ISIBWA

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154313/umuti-ukwiye-kuvugutirwa-amakirambirane-ya-marina-na-yampano-154313.html

  • Rubavu: Polisi yafunze abakekwaho ubwambuzi bushukana n'urugomo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Rugerero, ku wa 04 Mata 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye IGIHE ko bataye muri yombi abagabo babiri n'umukobwa umwe bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana buzwi (nk'akazungu).

    Ati 'Bakoreraga mu ishyamba ahazwi nko ku Gasozi mu Kagari ka Gisa, bafashwe nyuma yo kwambura telefoni umuturage bakoresheje ubwo buryo bushukana.'

    SP. Karekezi Twizere yavuze ko nyuma yo kwambura telefoni uwo muturage, abantu bahise biruka ariko inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage barabakurikira, barabafata ndetse bafatanwa iyo telefoni.

    SP. Karekezi akomeza avuga ko bafashe umushumba w'imyaka 17 ukurikiranyweho icyaha cy'urugomo, aho yafatiwe mu murima w'urutoki rw'umuturage mu Kagari ka Kabirizi ho mu Murenge wa Rugerero, ari gutema imitumba y'insina agambiriye kuyigaburira inka.

    SP. Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa by'ubwambuzi bushukana n'urugomo kuko atari inzira yabageza ku majyambere.

    Yavuze ko ibyo bikorwa biganisha mu gufungwa no gusubira inyuma, kuko gukoresha amayeri yo gushuka abandi, kubambura ibyabo cyangwa kubangamira ubuzima bw'abandi ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

    Aboneraho no kubasaba gukora imirimo yemewe n'amategeko, 'kuko nta muntu uzatera imbere yubakiye ubuzima bwe ku buriganya cyangwa ku rugomo.'

    Abafashwe bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Polisi yafunze abakekwaho ubwambuzi bushukana n'urugomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yafunze-abakekwaho-ubwambuzi-bushukana-n-urugomo

  • Yari akunzwe mu Rwanda no mu mahanga – Maziyateke kuri Mukuralinda – #rwanda #RwOT

    Maziyateke kandi yagaragaje ko uko Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, yari akunzwe mu Rwanda ari na ko byari bimeze mu mahanga.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko kugeza n'ubu hari abantu benshi batari bakira ko uyu wari uzwi nka Alain Muku nk'izina ry'ubuhanzi yitabye Imana.

    Ati 'N'ubu hari abantu bo baba mu mahanga bagihamagara batubaza niba ari byo koko ko yitabye Imana, nyine wumva ko batarabasha kubyakira neza kuko uko hano mu Rwanda twamukundaga no mu mahanga byari uko.'

    Uwimbabazi yakomeje avuga ko umurage ukomeye Mukuralinda asigiye Abanyarwanda haba ab'imbere mu gihugu ndetse n'ababa mu mahanga, ari ugukunda igihugu mu bushobozi bwabo bwose.

    Yagaragaje ko Mukuralinda azibukirwa kuri byinshi birimo uruhare rukomeye yagize mu guhuza Abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'abo mu mahanga ndetse n'uburyo Aba-Diaspora babashaga kumenya amakuru ku Rwanda akabafasha.

    Mukuralinda yari umugabo ukundwa n'abantu benshi atari Abanyarwanda gusa ahubwo n'abo mu mahanga ahanini bitewe n'uko yasabanaga ndetse akagira urugwiro kandi agakunda abantu bose ntawe atoranyije.

    Ku wa 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by'Ubuvugizi bwa Guverinoma y'u Rwanda, OGS, byatangaje ko uwari umuvuguzi wabyo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k'umutima.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Abanyarwanda baba muri Diaspora, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine, yagaragake ko Mukuralinda uherutse kwitaba Imana, asigiye Abanyarwanda umukoro wo gukunda igihugu

    Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, aherutse kwitaba Imana azize umutima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-akunzwe-mu-rwanda-no-mu-mahanga-maziyateke-kuri-mukuralinda

  • M23 yateguje ingamba zikomeye nyuma y'uko ubutegetsi bwa RDC bwishe abantu 10 bo mu bice igenzura – #rwanda #RwOT

    AFC/M23 yatangaje ko abo baturage bishwe mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa 05 Mata 2025, bicirwa mu gace ka Kanzana ko muri Teritwari ya Nyiragongo ho muri Kivu y'Amajyaruguru.

    M23 yavuze ko abo bagizi ba nabi bakoze ayo mahano bifashishije uburyo AFC/M23 yashyizeho bwo koroshya ubwikorezi bw'ibicuruzwa n'ingendo ku baturage, binyuze mu gufungura imihanda iherereye mu bice igenzura.

    Itangazo ryanyujijwe kuri X n'Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki Lawrence Kanyuka rirakomeza riti 'Ubu bugizi bwa nabi bwateguwe bigizwemo uruhare na Kinshasa bugamije guhindanya isura ya AFC/M23 mu buryo bw'ubugwari.'

    AFC/M23 yaburiye ubutegetsi bwa RDC n'ingabo zayo ku bijyanye n'ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi, igaragaza ko uko byagenda kose igomba gufata ingamba zikomeye zijyanye no kurwanya ibyo bikorwa no kunesha ababigizemo uruhare.

    Iri huriro rirwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bimwe na Kinshasa, ryagaragaje ko ubwo bwicanyi bukomeje kubangamira gahunda yo kwimakaza amahoro muri iki gihugu nk'uko yemejwe n'imiryango itandukanye yaba iy'Akarere na Afurika muri rusange.

    Itangazo rirakomeza riti 'Ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi kandi bihonyora gahunda yo gushyiraho agahenge yatangijwe na AFC/M23 ubwayo.'

    AFC/M23 yagaragaje ko igikomeye ku muhati wayo wo kurinda no kurengera abasivili ariko inagaragaza ko ikirajwe ishinga no guharanira amahoro arambye muri RDC.

    Ku wa 04 Mata 2025 AFC/M23 nibwo yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Walikale mu gushyira mu bikorwa ibyo ryari ryemeje ku wa 22 Werurwe 2025.

    Byakozwe kugira ngo ibiganiro by'amahoro byateganyijwe hagati yaryo na Leta ya RDC bizabe mu mwuka mwiza.

    AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije mbere y'uko ihurira na Leta ya RDC mu biganiro bizabera muri Qatar tariki ya 9 Mata 2025.

    M23 yateguje ingamba zikomeye nyuma y'uko RDC igize uruhare mu rupfu rw’abantu 10 bo mu muryango umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-yateguje-ingamba-zikomeye-nyuma-y-uko-rdc-yishe-abantu-10-bo-mu-bice

  • Iguriro Spar ryubatse izina i Burayi ryafunguye ishami i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iryo shami ryafunguwe ahari hasanzwe ishami rya Sawa Citi mu Kabuga ka Nyarutarama rikaba ryahise rihindura izina riba Spar Nyarutarama.

    Spar ni iguriro mpuzamahanga ry'ikigo Spar International gifite amaguriro yubatse izina mu bihugu by'i Burayi n'ahandi rifite amashami muri Afurika no muri Aziya.

    Ikorera gusa mu bihugu 12 bya Afurika by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda rukaba ari igihugu cya mbere ikoreyemo ndetse rikaba ari ryo guriro rya mbere ry'i Burayi ritangiye gukorera mu gihugu.

    Guhuza imbagara kw'ayo maguriro yombi bisobanuye ko icyari ishami rya Sawa Citi rya Nyarutarama riri gucuruza mu kirango n'imikorere bya Spar ariko imiyoborera y'iguriro iracyari mu maboko ya Sawa Citi.

    Ubwo Sawa Citi igize amazina abiri y'amaguriro yayo harimo Sawa Citi risanzwe na Spar ndetse gahunda ni uko amashami yayo yose azahinduka Spar uhereye ku ishami rishya rizafungurwa vuba ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhango wo gutangira mugaragaro ubwo bufatanye bwa Sawa Citi na Spar wabereye ku ishami ry'iryo guriro riri mu Kabuga ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba w'itariki 4 Mata 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa Sawa Citi, Kubwimana Théogène yabwiye IGIHE ko gukorana na Spar ari intambwe ikomeye cyane mu bijyanye n'amaguriro.

    Ati 'Ikintu cya mbere tugiye kunguka ni ubumenyi mu bucuruzi bw'amaguriro kuko Spar International ifite amashami 13.900 ku Isi tuzunguka inaribonye. Ikindi ni uko tugiye kubona ibicuruzwa bishya kandi ku biciro byiza kuko niba turi ibihugu 49 tuzajya duhahira hamwe kandi ibicuruzwa byose tubihuriyeho.Turasaba abakiliya bacu kuza kwishimira serivise mpuzamahanga twabazaniye.'

    Kubwimana yavuze ko ikindi Spar iri gufasha Sawa Citi ari ukuzamura imikorere y'amaguriro mu Rwanda ikaba mpuzamahanga, gukorana n'abahinzi ikabagurira umusaruro ndetse no gukoresha ibinyabiziga by'amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Sawa Citi isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali gusa ifite amashami umunani, inafite intego yo gufungura agera kuri 50 hirya no himo mu gihugu mu myaka itanu iri imbere kandi yose ari mu izina rya Spar.

    Ikindi ni uko abacuruzi bafite amaduka manini babishaka bazajya bavugana na Sawa Citi bakemeranya gucuruza mu izina rya Spar bizwi na 'franchising'.

    Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Françoise yavuze ko bishimiye intambwe Sawa Citi iteye yo gukora ku rwego mpuzamahanga kuko bizatuma n'andi maguriro yo mu Rwanda azamura ihiganwa mu bucuruzi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe yavuze ko intambwe Sawa Citi yateye ari ishema ku bucuruzi mu Rwanda.

    Ati 'Bidutera ishema kuba ibigo byacu by'ubucuruzi biri kugenda bikura bikabengukwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo bikorana n'ibindi bigo bikomeye mu bucuruzi ku Isi'.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali isanzwe ikorana Sawa Citi mu kuyiha inguzanyo, Dr. Karusisi Diane yavuze ko bishimiye kuba iryo guriro basanzwe bakorana riri kwagura ishoramari kuko ayo ari amahirwe yo kunguka ku mpande zombi.

    Sawa Citi yashinzwe n'Abanyarwanda babiri mu 2013 bashaka gukemura ikibazo cya bimwe bicuruzwa bitabonekaga mu maguriro yari ahari, mu gihe Spar yashinzwe mu 1932 kuri ubu ikaba yakira abakiliya barenga miliyoni 14 buri munsi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe yavuze ko intambwe Sawa Citi yateye ari ishema ku bucuruzi mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Karusisi Diane ari mu bitabiriye umuhango wo gufungura Spar Nyarutarama

    Umuyobozi Mukuru wa Sawa Citi, Kubwimana Théogène yavuze ko gukorana na Spar ari intambwe ikomeye cyane mu bijyanye n'amaguriro

    Ubuyobozi bwa Spar Interenational n’ubwa Sawa Citi nyuma yo gunsinya amasezerano y’imikoranire

    Nyuma yo gufungura iri shami rishya bafashe ifoto y’urwibutso

    Ibinyabiziga bya Spar byose bikoresha amashanyarazi

    Gufungura iri shami ku mugaragaro byari byanatumiwemo abakiliya ba Sawa Citi

    Spar Nyarutarama irimo ibicurizwa by’amoko yose

    Spar iherereye mu Kabuga ka Nyarutarama

    Iri guriro ririmo imboga n’imbuto by’umwimerere

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iguriro-spar-ryubatse-izina-i-burayi-ryafunguye-ishami-i-kigali

  • Ubumenyi budakenewe ku isoko, ibikoresho bya kera: Amasubyo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ari mu cyiciro gihanzwe amaso mu kugeza u Rwanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi, bizanavana u Rwanda mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere rukajya mu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, n'ibikize mu 2050.

    Imibare igaragaza ko abanyeshuri biga mu mashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%.

    VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa mu gihe VTC 92 zinganana 58,2% zitujuje ibisabwa.

    Imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, yatangaje ko amashuri menshi y'imyuga n'ubumenyingiro aba afite abarimu n'integanyanyigisho zabigenewe.

    Imibare y'Ikigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2024 igaragaza ko abarangije amashuri ya TVET babona akazi ku ijanisha rya 67,2% mu gihe icyiciro cy'ubushomeri muri iyi ngeri kiri kuri 15,7%.

    Ati 'Abanyeshuri basohoka mu mashuri ya TVET harimo abakora mu nganda, mu mahoteli, hari abajya mu dukiriro bakikorera, bagakora imyuga isa nk'iyo bize.'

    Amashuri amwe afite ibikoresho bitajyanye n'igihe

    Senateri Umuhire yavuze ko hari amashami mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro usanga yiganjemo abakobwa andi ugasanga ari abahungu gusa. Ingero ni ubudozi no guteka n'iby'ubwiza byihariwe n'abakobwa, ubwubatsi, gukanika n'ibindi bikiganzamo abahungu.

    Ati 'Hari amashuri twabonye afite ibikoresho bitajyanye n'igihe ugereranyije n'aho iterambere rigeze, ugasanga baracyafite ibikoresho bya kera ndetse abafite inganda bamwe baranatubwiraga bati abanyeshuri baza kwimenyereza umwuga usanga n'impamvu babasaba amafaranga ari uko baba bafite ubumenyi budakenewe niba ari igikoresho asanze ugasanga baba bafite ubwoba ko aracyica kuko ku mashuri bigiraho ntabyo babonye.'

    Muri aya mashuri kandi hari ayo basanze adafite mudasobwa zihagije, adafite isomero ryo kuri internet [e-library], na hamwe hari amashami adahura n'ibihaboneka.

    Ati 'Hari uturere twagezeho ugasanga abenshi bafite inganda [urugero nko mu karere ka Ngoma] bafite inganda zitunganya ibiribwa ariko ugasanga muri TVET bafite nta yigisha ibyo gutunganya ibiribwa, byumvikana ko umunyeshuri nakenera kwimenyereza umurimo azajya mu kandi karere.'

    Hari amashuri yigishirizwamo akoresha ibikoresho byashaje

    Ibyo bigisha si byo bikenewe ku isoko ry'umurimo?

    Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko abikorera bagaragaza ko babuze abakozi nyamara hari abana barangije amashuri badafite akazi.

    Ati 'Hari inzego nk'amahoteli no kwakira abantu, ubukerarugendo ujyamo ugasanga amahoteli yacu amenshi aracyakoresha abantu akura muri Kenya. Abanya-Kenya ni benshi hano rwose ni cyo kigaragara ukibaza ngo ikibazo ni ikihe? Ese uku kubusanya kuri hagati ya porogaramu z'amashuri n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo yakemuka ite?'
    Yavuze ko mu bihe byashize hari abikorera bagiye bagaragaza ko baba bafite imashini zihenze mu nganda zabo, bakerekana ko batakwakira abana bakiga kuko bashobora no gukora ibidakenewe ugasanga barazitwitse.

    Ati 'Izo mpungenge na zo barazigaragaje kandi nanjye ntabyo nakora. Ni nko gufata umuntu utazi imodoka ukavuga ngo nagutware, umuntu ubyiga. Muzarebe za modoka z'amashuri ukuntu zigenda mu muhanda, hanyuma iyo modoka ukayijyamo utari umwarimu wigisha gutwara imodoka ndatekereza ko ari ikibazo.'

    'Ubu najyana imodoka yanjye mu Akagera Motor hanyuma ngasanga umunyeshuri arimo arakorogoshora muri moteri yayo? Wambwira ngo iki? Wambwira ngo imodoka yanjye ni yo bigiraho? Njye ndatekereza ko impungenge ziba zumvikana.'

    Bigira ku modoka zapfuye?

    Gusa ubugenzuzi bwa NESA, bwagaragaje ko mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, amashuri ya TVET yari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa.

    Bisobanurwa ko ishuri basuzumye ibisabwa bagasanga rifite 65% byabyo ari ryo riba rifite iby'ibanze, mu gihe ari munsi y'icyo kigereranyo ari yo abarirwa mu yatujuje ibisabwa agahabwa igihe cyo kubyuzuza byayananira agafunga.

    Abasenateri bagaragaje impungenge z'uko umunyeshuri wigiye mu ishuri rifite ibikoresho bitajyanye n'igihe cyangwa bike cyane atagira ubumenyi buhagije bwatuma ahangana ku isoko ry'umurimo.

    Senateri Umuhire ati 'nk'abiga ibyo gukanika mu mashuri cyane cyane ya TSS natwe twarabibonye aho bigira ku modoka usanga zanapfuye. Ukavuga uti ese niba yigira ku modoka yapfuye iyo agiye kwimenyereza umwuga abikora gute? Mu by'ukuri usanga bikwiye guhabwa umurongo.'

    Sena y'u Rwanda yasabye Guverinoma gukemura ibibazo by'ibikoresho bike kandi birimo n'ibishaje n'abarimu badahagije mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, no gushyiraho ingamba zihamye zikemura ibibazo by'imenyerezamwuga ku bayagannye.

    Amashuri menshi afite ibikoresho ariko hari n’atabifite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-budakenewe-ku-isoko-ibikoresho-bya-kera-amasubyo-mu-mashuri-y-imyuga-n

  • BK Foundation yongereye igihe cyo kwiyandikisha muri Gahunda ya Urumuri – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ifasha rwiyemezamirimo kuba yabona inguzanyo igeza kuri miliyoni 30 Frw bishyura mu myaka itatu nta nyungu bongeyeho.

    Kwiyandikisha ku basaba abagenerwabikorwa muri iyi gahunda byari biteganyijwe ko bizarangira ku wa 01 Mata 2025. Icyakora iminsi yongerewe aho umunsi ntarengwa wo kwiyandikisha ari ku wa 21 Mata 2025.

    Ni icyemezo ibyo bigo byombi byafashe mu guha umwanya uhagije ba rwiyemezamirimo umwanya uhagije wo kwiyandikisha banyuze aha

    Urumuri Program yatangijwe ku wa 6 Werurwe 2025. Igamije gugasha abafite ibigo bito n'ibiciriritse bikorera mu Rwanda, bagahabwa ibikenerwa byose byaba mu buryo bw'amikoro n'ubumenyi ngo bagure imishinga yabo ibungabunga ibidukikije.

    Ba rwiyemezamirimo bazatoranywa bazahabwa amahugurwa ku guteza imbere imishinga yabo, ubufasha mu bya tekiniki, n'inguzanyo zidasaba inyungu mu kwagura ubucuruzi bwabo.

    Biteganyijwe ko abantu 135 ari bo bazatoranywa aho 35 muri bo bazahabwa inguzanyo nta nyungu batswe kugeza kuri miliyoni 30 Frw.

    Uwemerewe kwiyandikisha muri iyi gahunda ni ufite ikigo gito cyangwa igiciriritse gikorera mu Rwanda ndetse kimaze byibuze amezi atandatu gikora cyanditswe muri RDB.

    Icyo kigo gisabwa kuba cyibanda ku bijyanye n'ingufu zisubira, ubuhinzi butangiza ibidukikije, uburyo bugezweho bwo gucunga imyanda, ibikorwa by'inganda bitangiza, guteza imbere amashyamba ndetse n'ubwikorezi butangiza.

    Abagenerwa iyo nguzanyo kandi bagomba kuba bakora imishinga itarengeje agaciro ka miliyoni 500 Frw.

    Nyiracyo aba agomba kugaragaza uburyo abungabunga ibidukikije, kuba ari umugore cyangwa urubyiruko uri hagati y'imyaka 18 na 35, abafite ubumuga bagashishikarizwa kwitabira.

    Gahunda ya Urumuri ni umusanzu ukomeye cyane w'abikorera mu gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe kugeza mu 2030 izakenera miliyari 11$ ariko hakaba hamaze kuboneka miliyari 6$.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid yagaragaje ko gahunda ya Urumuri imaze kuba ubukombe mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-foundation-yongereye-igihe-cyo-kwiyandikisha-muri-gahunda-ya-urumuri

  • APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC  #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC, yafashe umwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yaho itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda.

    Ibi iyi kipe yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yari ifite uyu mwanya inganyije na Marine FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wabereye mu karere ka Rubavu.

    APR FC yatsindiwe na rutahizamu Djibril Ouattara ku mupira wari uvuye muri Koruneri yari itewe neza na Niyibizi Ramadhan bityo iki gitego kimwe kiyihesha intsinzi no kwicara ku mwanya wa mbere.

    Kuri Rayon Sports yari yerekeje mu ntara y'i Burengerazuba yo yatsindiwe na Ekanga Junion na Youssuf Diagne, kuri Marine yatsindiwe na Ndikumana Fabio na Rugirayabo Hassan.

    Kugeza ubu APR FC iyoboye uru rutonde n'amanota 48 ogarukirwa na Rayon Sports n'amanota 47, Bugesera yagumanye amanota 24 inganya na Marines FC, Kiyovu ikagira 21 naho Vision ifite amanota 19.

    Uko mikino y'umunsi wa 23 yagenze: 

    Amagaju 1-0 Gorilla FC

    AS Kigali 1-0 Muhazi United

    Musanze FC 1-1 Rutsiro FC

    Imikino isigaje gukinwa ni: 

    Etincelles FC vs Kiyovu SC

    Police FC vs Mukura VS

    The post APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc-rayon-yatakaje-uyu-mwanya-nyuma-yo-kunganya-na-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc-rayon-yatakaje-uyu-mwanya-nyuma-yo-kunganya-na-marines-fc

  • Terrence Howard aratunguranye avuga uburyo P Diddy yagerageje kumufata kungufu amwizeza kumuzamurira impano. #rwanda #RwOT

    Terrence Howard

    Terrence Howard, umwe mu bakinnyi ba filime n'amaseriyeri ya televiziyo bazwi cyane, aherutse gutangaza ibintu bikomeye ku bijyanye n'uburyo hari urundi ruhande rwijimye muri Hollywood — aho yatanze urugero rwerekeye na Diddy (Sean Combs), icyamamare mu muziki.

    Howard yari umushyitsi mu kiganiro 'PBD Podcast' cya Patrick Bet-David, aho yagaragaje uko yigeze kwibasirwa na Diddy mu buryo yita ko bwari bupfutse ubusambanyi mu mwambaro wo kumwigisha gukina filime.

    Nubwo Terrence atavuze igihe nyacyo ibi byabereye, yavuze ko yigeze gutumirwa na Diddy iwe mu rugo ubwo yamusabaga ko yamwigisha gukina. Ariko ngo agezeyo, Diddy nta gikorwa cyangwa isomo yari afite — ahubwo ngo yamurebaga gusa atavuga, nyuma amusaba ko acuranga umuziki kugira ngo akomeze kumureba. Howard yavuze ko nta kintu gifatika cyakozwe muri ibyo biganiro.

    Puff Daddy 'Sean Combs'

    Nyuma y'iyo nshuro, Diddy yongeye kumutumira, ariko Terrence Howard yavuze ko icyo gihe yahise asobanukirwa ko intego nyakuri ya Diddy atari imyitozo yo gukina filime, ahubwo ari ukuryamana na we. Nubwo nta cyaha na kimwe Terrence yamushinje mu buryo butaziguye, yagaragaje ko ibyo byamuciye intege.

    Howard yongeyeho ko hari abantu benshi bemera 'guta agaciro k'ubugabo bwabo' kugira ngo bazamuke cyangwa bagere ku ntsinzi muri Hollywood — ariko ko we atigeze na rimwe yemera kubikora, nubwo byari bigoye.

    Patrick Bet-David, wari uyoboye ikiganiro, nawe ngo yatunguwe cyane n'iyi nkuru kuko atari yanavuze Diddy ahubwo yari amubajije ku ruhande rw'ijimye rw'inganda z'imyidagaduro.

    Kugeza ubu, ntacyo abavugizi ba Diddy baratangaza kuri ayo makuru. Turacyabategerejeho igisubizo.

    Terrence Howard

    Source : https://kasukumedia.com/terrence-howard-aratunguranye-avuga-uburyo-p-diddy-yagerageje-kumufata-kungufu-amwizeza-kumuzamurira-impano/