Blog

  • Ababyeyi batuzuza inshingano zo kurera abana bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane hagati y’ababyeyi, ubukene, ibihano bikabije n’ ibindi bibazo bibera mu miryango biturutse ku babyeyi nibyo usanga abana bajya guhungira mu mihanda cyangwa mu bindi bikorwa bitabagenewe.

    Ni inshingano z’umubyeyi guha umwana uburere ndetse no kumurinda icyamuhungabanya ariko hari aho usanga ababyeyi birengagiza izo nshingano, kugeza aho biviramo abana kwishora mu ngeso mbi.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1, bayibwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bituma abana bagana inzira y’umuhanda, bitewe nuko imiryango ihoramo intonganya irangwa no gusiganira inshingano.

    Umwe muri aba babyeyi yavuze ko hari ubwo mu miryango habamo amakimbirane bigatuma ababyeyi basiganira inshingano ingaruka zikaza kuri wa mwana.

    Yagize ati “Hari ubwo ababyeyi baba batumvikana bafitanye amakimbirane ugasanga habuze uhaha, nk’umugore yaba afite n’ayo mafaranga akanga kujya guhaha ngo kuko umugabo atatanze iposho, abana bakaburara umwana ejo akavuga ati aho kugira ngo mburare narara mu kiraro nkishakishiriza.”

    Ibi byashimangiwe n’undi mubyeyi wavuze ko aya makimbirane atuma ababyeyi bigira mu tubari abana mu rugo bagasigara bicwa n’inzara bigatuma bajya mu muhanda.

    Ati “Umwana uvuye ku ishuri agasanga saa Sita ntibatetse nimugoroba ntibatetse ahubwo ababyeyi bagataha basinze bari kurwana, uwo mwana ava mu rugo akajya kwishakishiriza akazisanga mu mihanda.”

    Aba babyeyi bavuze ko igikwiye gukemura ibi bibazo ari uko hajya hahanwa aba babyeyi batuma umwana atorongera, hakajya hakorwa igenzura bakamenya aho abana bagiye bikabazwa ababyeyi.

    Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, cyo cyavuze ko nta mubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano ze zo kurera umwana no kumuha byose akwiye.

    Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ababyeyi barenga ku nshingano zo kurera abana babo hari amategeko abahana.

    Ati “Hari itegeko rihana ababyeyi badaha abana ituze kugeza ubwo bagiye mu mihanda, ababyeyi bakwiye gushishikarira gukomeza guha uburenganzira abana babo mu kubitaho ndetse no kuzuza ishingano zabo abatabikora bazahanwa.”

    Iyo umubyeyi atubahirije inshingano ze ku mwana bikamuviramo kujya mu ngeso mbi, iyo icyo cyaha agihamijwe n’urukiko ahanishwa itegeko rirengera umwana No 071/2018 mu ngingo yaryo ya 32.

    Aho ahanishwa bwa mbere iminsi ingana n’ukwezi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, iyo yongeye kugwa muri icyo cyaha ahanishwa gufungwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka ndetse agacibwa ihazahabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni.

    Ababyeyi batita ku bana bikabaviramo kujya mu mihanda bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batuzuza-inshingano-zo-kurera-abana-bibukijwe-ko-hari-ibihano

  • Pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zahawe akandi gaciro ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hashize umwaka hafi n’igice u Rwanda rutangiye gutanga pasiporo Nyarwanda za Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga, ikaba ari pasiporo irimo amakuru yose ya nyirayo ndetse ibitse n’imyirondoro nyayo ya nyirayo mu buryo bw’ikoranabuhanga (biological data), bituma byoroha ndetse bikihuta kumenya amakuru yose kuri we.

    Nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD ni intambwe ikomeye.

    Rwagize ruti “Kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD, ni intambwe ikomeye muri gahunda yo gutanga no gukoresha pasiporo zikoranye ikoranabuhanga ku Isi yose, ndetse bikaba n’ikimenyetso cyo kugera ku cyiciro cya nyuma cy’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uru rwego kandi rwavuze ko iyi ntambwe yo kwinjira muri ICAO PKD izatuma abafite pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga babasha kugenda hirya no hino ku Isi mu buryo buboroheye.

    Iti “Mu igenzura rikorerwa ku mupaka w’igihugu cyakiriye mu kugenzura pasiporo ikoranye ikoranabuhanga yuje muri icyo gihugu, igomba kuba irimo amakuru yavuye mu gihugu cyayitanze. ICAO PKD itanga uburyo bwizewe bufasha igihugu kwinjiza amakuru muri pasiporo ndetse no kubonaho byoroshye amakuru y’ibindi bihugu.”

    Urwego rushinzwe kugenzura ihererekanya ry’aya makuru hagati y’ibihugu biri ku rutonde rw’ibihugu bifite ICAO PKD, rugenzura ko amakuru akoreshwa muri izo pasiporo yizewe, ahuye n’amasezerano mpuzamahanga ahuriweho, ndetse n’uburyo bworoshye bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu.

    Kuri ubu pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zisabwa binyuze ku rubuga rwa “Irembo”, ubundi umuntu akayibona mu gihe kitarenze iminsi ine amaze gutanga ibisabwa.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n’ibyiciro bitatu, birimo pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

    Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, imara imyaka ibiri ikaba igurwa amafaranga 25.000 Frw, hari kandi pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, igura 75.000 Frw, igakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu, hari kandi n’imara imyaka 10 igurwa 100.000 Frw, hari na pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi, hakaba n’izihabwa aba-dipilomate.

    Ubu Pasiporo zitangwa mu Rwanda ni izikoresha ikoranabuhanga gusa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiporo-nyarwanda-zikoranye-ikoranabuhanga-zahawe-akandi-gaciro-ku-rwego

  • Musanze: Umwana w’imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y’iminsi itatu arohamye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y’aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y’aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”

    Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

    Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n’abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

    Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n’ahageza kuri metero 168 z’ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu

  • Abasaba irekurwa rya Navalny bakamejeje mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abakora imyigaragambyo kuri iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2021 biraye mu bice bitandukanye by'Uburusiya, basaba irekurwa ry'umugabo utavuga rumwe n'Ubutegetsi, Alexey Navalny. Bubaye ubugira kabiri mu mpera y'icyumweru, badatinya guhagarikwa n'ubutegetsi, kandi mu mbeho nyinshi cyane.

    Navalny, yatawe muri yombi ndetse ahita afungwa akiva mu Budage kwivuza, aho bivugwa ko yari yahawe uburozi n'abategetsi ba Leta y'Uburusiya iyobowe na Perezida Vladimir Putin. Ashinjwa na Leta y'Uburusiya kutitaba ubutabera ku gihe yari yarahawe.

    Uburusiya bwahakanye kugira uruhare mu gushaka kumwica, ariko kandi bwanze kubikoraho iperereza, buvuga ko nta bihamya bufite. Navalny ashobora kuzafungwa imyaka 3 n'igice.

    Hafi mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ibihumbi by'Abarusiya biraye mu mihanda mu myigaragambyo, aho abashyika 4 000 bahagaritswe mu gihugu cyose bamagana ifungwa rya Navalny.

    Leta zunze ubumwe z'Amerika hamwe n'ibihugu by'Uburayi baneguye ifungwa rye hamwe n'uburyo Leta y'Uburusiya ikoresha ku bakora imyigaragambyo. Ibi byatumye Uburusiya bwikoma bimwe mu bihugu bubishinja kwivanga mu bibera mu gihugu cyabo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abasaba-irekurwa-rya-navalny-bakamejeje-mu-burusiya/

  • Uburakari bukomeye muri FC Barcelona kubera amasezerano ya Lionel Messi yagiye hanze #rwanda #RwOT

    Iyi kipe yahakanye “uruhare rwayo urwo ari rwo rwose mu gutangaza inyandiko y'aya masezerano”.

    El Mundo ivuga ko amasezerano ya Messi y'imyaka ine azatuma ahembwa miliyoni $674 kugeza tariki 30 z'ukwezi kwa gatandatu 2021.

    Ibi bivuze ko uyu mukinnyi w'imyaka 33 ahembwa hafi miliyoni $170 ku mwaka umwe w'imikino.

    Mu itangazo ryasohowe na Barcelona, iyi kipe ivuga ko “ibabajwe” no kuba iyi kontaro yatangajwe. Yongeraho iti:

    “FC Barcelona irahakana yivuye inyuma ko nta ruhare urwo arirwo rwose yagize mu gutangaza iyo nyandiko, kandi izafata ingamba zikwiye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo, ku ngaruka zose uku gutangaza kwatera.”

    Barcelona yongeraho ko “ishyigikiye Lionel Messi, mu gikorwa cyose cyaba kigamije kwangiza izina rye, no kwangiza imibanire ye n'urwego yakoreye akaba umukinnyi wa mbere ku isi no mu mateka y'umupira w'amaguru”.

    Umutoza Ronald Koeman waraye atoje umukino Lionel Messi yatsinzemo igitego cya 650 uyu mukinnyi yatsindiye FC Barcelona,yasabye ko uwashyize hanze aya masezerano yashakishwa akirukanwa.

    Yagize ati “Yakoze byinshi mu mupira wa Espagne.Hari abantu bashaka kubabaza Barcelona na Messi.Abaye ari umuntu uri imbere mu ikipe byaba ari bibi cyane akwiriye kugira ahazaza muri iyi kipe.”

    Messi wageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.

    Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, kandi amaze kuba umukinnyi warushije abandi ku isi inshuro esheshatu.

    Gusaba ko ava muri iyi kipe, byari bikurikiwe n'ubushyamirane yagiranye na perezida wayo Josep Maria Bartomeu, waje guhita yegura mu kwezi kwa cumi.

    Mu kwezi kwa 12, Messi yagize ati: “Sindamenya icyo nzakora.”

    Messi aheruka kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017, ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z'mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko aya masezerano ya Messi azasenya FC Barcelona,arimo ibice bitandukanye yaba umushahara,ibyo kwamamaza,n'ibindi bitandukanye birimo n'imisoro.

    Messi ngo yahabwaga miliyoni138 z'amayero (£122m) buri mwaka nk'umushahara we.Yahawe miliyoni 115 z'amayero (£102m) kubera ko yemeye kongera amasezerano.Yanahawe miliyoni 79 z'amayero (£69m) z'uko yemeye kuba indahemuka akaguma I Camp Nou.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uburakari-bukomeye-muri-fc-barcelona-kubera-amasezerano-ya-lionel-messi-yagiye

  • Madamu Aung San Suu Kyi wayoboraga Myanmar yegujwe ku ngufu n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Televiziyo ya gisirikare yatangaje ibihe bidasanzwe bigomba kumara umwaka umwe mu gihugu, hamwe no guhererekanya ubutegetsi.

    Iyi coup d'état ibaye nyuma y'ubushyamirane hagati y'ubutegetsi bwa gisiviri n'abategeka ingabo nyuma y'amatora atavugwaho rumwe.

    Myanmar, igihugu kizwi kandi nka Burma, cyategetswe n'ubutegetsi bwa gisirikare kugeza mu 2011 ubwo habagaho impinduka za demokarasi.

    Uyu munsi kuwa mbere, igisirikare cyavuze ko kigiye guha ubutegetsi umugaba mukuru w'ingabo Min Aung Hlaing, kubera “uburinganya mu matora”.

    Abasirikare bari ku mihanda ari benshi mu murwa mukuru, Nay Pyi Taw, n'umujyi munini wa Yangon.

    Mu matora yo mu kwezi kwa 11, ishyaka rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora ribona imyanya ihagije yo kuba yayobora guverinoma.

    Leta zunze ubumwe za Amerika zamaganye uku guhirika ubutegetsi zivuga ko binyuranyije na demokarasi.

    Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika yasabye abo basirikare bafashe ubutegetsi kurekura abategetsi bafunze.

    Marise Payne ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Australia yavuze ko basaba abasirikare “kubaha ubutegetsi bugendera ku mategeko”, no “kurekura nta yandi mananiza abategetsi ba gisiviri bafunze binyuranyije n'amategeko”.

    Byifashe bite muri icyo gihugu?

    Internet n'itumanaho rya telephone ku mirongo myinshi byavanyweho mu mijyi mikuru, mu gihe televiziyo ya leta MRTV yavuze ko ifite ibibazo bya tekiniki ubu ikaba yafunze.

    Itumanaho ryose riganisha ku mujyi n'imbere mu murwa mukuru wa Nay Pyi Taw ryavanyweho, ubu biragoye kumenya ibiri kuhabera.

    Mu mujyi munini muri iki gihugu wa Yangon, imirongo ya telephone na internet biboneka ko byaciwe intege aho benshi mu batanga izo serivisi bari kuzikuraho.

    Televiziyo ya BBC World News kimwe n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga byavanyweho, ndetse n'ibindi byinshi byo mu gihugu.

    Hari amakuru ko abantu bo mu mujyi wa Yangon bari kwihutira kuri za ATM gufata amafaranga yabo mu gihe byitezwe ko haba ihungabana ry'ifaranga mu minsi iri imbere.

    ATM zimwe na zimwe ntabwo ziri gukora kandi abaturage ntibazi neza niba banki ziri bufungurwe.

    Byagenze bite mu matora?

    Ishyaka NLD rya Aung San Suu Kyi ryatsinze n'amajwi 83% mu matora yo mu kwa 11 yabonetse nka referandum yo gushyiraho ubutegetsi bwa gisiviri.

    Yari amatora ya kabiri gusa kuva mu 2011 ubutegetsi bwa gisirikare buvuyeho.

    Gusa abasirikare bakomeje kwamagana ibyavuye mu matora, banaregera urukiko rw'ikirenga barega Aung San Suu Kyi na komisiyo y'amatora.

    Ubwoba ko hashobora kuba guhirika ubutegetsi bwariyongereye mu minsi ishize kuko abasirikare bavuze ko bagiye “kugira icyo bakora” kuri ubwo bujura. Komisiyo y'amatora yanenze ibyavuzwe n'abasirikare.

    Aung San Suu Kyi ni inde?

    Ni umukobwa wa General Aung San intwari yaharaniye ubwigenge bw'icyo gihugu. Uwo yishwe ubwo uyu mukobwa we yari afite imyaka ibiri gusa, mbere gato y'uko Myanmar ibona ubwigenge ku bakoloni b'Abongereza mu 1948.

    Aung San Suu Kyi hari ubwo yari ikirango cy'uburenganzira bwa muntu – impirimbanyi yaretse ubwisanzure bwe agahangana n'abajenerali bategetse iki gihugu imyaka myinshi.

    Mu 1991, yahaye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel, mu gihe yari afungiwe mu rugo, ashimwa nk'urugero rudasanzwe “rw'imbaraga z'abadafite imbaraga”.

    Madamu Suu Kyi yamaze imyaka 15 afunze hagati ya 1989 na 2010.

    Mu kwezi kwa 11/2015 yayoboye ishyaka National League for Democracy (NLD) ryatsinze amatora ku bwiganze, yari abaye bwa mbere muri iki gihugu mu myaka 25.

    Itegekoshinga rya Myanmar ryamubuzaga kuba perezida kuko afite abana bafite ubwenegihugu bw'andi mahanga. Ariko uyu mugore w'imyaka 75 ubu, niwe mutegetsi mukuru w'iki gihugu.

    Gusa kuva yagera ku butegetsi, ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwibasira ba nyamucye b'abayisilamu bo mu bwoko bw'aba Rohingya.

    Mu 2017 ibihumbi amagana by'aba Rohingya bahungiye mu baturanyi muri Bangladesh kubera guhigwa kwabo kwavuye ku bitero byagabwe kuri station za polisi mu gace ka Rakhine.

    Ibihugu by'amahanga byahoze bishyigikiye Madamu Suu Kyi byamushinje kureberera amabi akorerwa aba-Rohingya bamwe bise jenoside.

    Imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu 2019, abamuburanira bavuze impamvu igisirikare cyakoresheje imbaraga bituma benshi batakariza ikizere Suu Kyi wigeze kuba ikirango cy'amahoro.

    Mu gihugu cye ariko, Suu Kyi arakunzwe cyane mu baturage nyamwinshi b'aba Buddhist bagirira impuhwe nkeya aba Rohingya.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/madamu-aung-san-suu-kyi-wayoboraga-myanmar-yegujwe-ku-ngufu-n-igisirikare

  • Amashirakinyoma ku ikarita itukura yateje impaka yahawe Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea Conakry, Yakhouba Barry mu mukino wa ¼ wa CHAN 2020, Ruragirwa Aron uyobora komisiyo y’abasifuzi yasabonuye icyo amategeko ateganya ariko ahamya ko amashusho atabaniye abantu kuko hari aho atagaragaye neza.

    Ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 Amavubi yakinaga na Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN 202o irimo kubera muri Cameroun.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota 52, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kwisanga asigaranye na rutahizamu wa Guinea, Yakhouba Barry ashaka uburyo amubuza gutambuka kugira ngo ajye gutsinda, yisanga amukoreye ikosa ritavuzweho rumwe.

    Umusifuzi w’umunya-Maroc, Samir Guezzaz yahise asifura ikosa ndetse aha uyu munyezamu ikarita y’umuhondo.

    Nyuma yo gutanga ikarita y’umuhondo yaje no guhamagarwa ajya kureba kuri VAR, aho yahise aza maze ahanagura ikarita y’umuhondo yari yamahuye amuha umutuku, umukino wari ugeze ku munota wa 56.

    Iyi karita ntiyavuzweho rumwe kuko benshi bavugaga ko nta hantu na hamwe uyu mukinnyi yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Ruragirwa Aron uyobora komisiyo y’abasifuzi asesengura kuri iri kosa rya Kwizera Olivier, yavuze ko bigoye kwemeza niba yakoze ikosa cyangwa atarikoze kuko hari aho amashusho atagaragara neza.

    Yagize ati'icyo itegeko rivuga, iyo habaye ikosa nka ririya icyo umuntu agomba kumenya ese yamukozeho cyangwa ntiyamukozeho, ibyo biterwa n’uko umusifuzi aba yabibonye. Abarebye umupira hafi ya twese ndibaza ko abantu bose bawurebye, hari ahantu amashusho atatwereka neza koko yamukozeho cyangwa atamukozeho.'

    Akomeza avuga ko mu gihe yaba yamukozeho ni ikarita itukura ariko niba atamukozeho nta kosa ntiyagombaga gutanga n’ikarita y’umuhondo.

    Ati'Niba yamukozeho, ni ikarita itukura kuko uko itegeko rivuga, rivuga ngo hariya hantu yari ageze, uriya mukinnyi hari undi mukinnyi wari kumuturuka imbere kugira ngo amufashe? Iyo bigaragara ko umupira ugana mu izamu awufite, icyo ni icya kabiri, icya gatatu imbere bigaragara ko intera ihari n’izamu ni ntoya kubera ku buryo iyo amucenga yari guhita asunikira mu izamu.'

    'Ikindi ni ba myugariro, hari abahari bashobora kumuturuka imbere bakamubuza gukomeza? Iyo bigaragaye ko nta we(hariya hantu uko nabibonye iyo abasha kumucenga ntagwe ntanamukoreho, nta myugariro wari imbere wari kumubuza). Ikibazo gihari ni kimwe ni ukumenya ikosa ryabaye cyangwa ntiryabaye, ikosa riramutse ribaye nta karita y’umuhondo. Ibintu ni bibiri ikosa ryabaye ni ikarita itukura ariko niba atamukozeho nta kosa ryabaye n’ikarita y’umuhondo ntayagombaga gutangwa.'

    Byahise biba ngombwa ko havamo Byiringiro Lague hinjiramo umunyezamu Kimenyi Yves wahise atsindwa iyi kufura. Umukino warangiye ari 1-0 maze u Rwanda ruhita rusezererwa mu irushanwa.

    Kwizera Olivier yahawe ikarita itukura yateje impaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amashirakinyoma-ku-ikarita-itukura-yateje-impaka-yahawe-kwizera-olivier

  • Burkina Faso : Umuhungu usa na Perezida Kagame arifuza kuzahura na we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amafoto yashyizwe ku mbuga zo muri kiriya gihugu zirimo urwitwa Afrik Buzz, agaragaza uyu musore wenda gusa na Perezida Kagame haba mu isura ndetse n’igihagararo.

    Iki kinyamakuru gikorera i Ouagadougou kivuga ko uretse kuba uyu musore akiri muto, ubundi hari abashobora kumwita impanga ya Perezida Kagame Paul.

    Uyu musore wahawe izina rya Kagame Paul w’i Ouagadougou, asanzwe afata nk’ikitegererezo Perezida Paul Kagame kubera ubuhanga bwe mu miyoborere myiza.

    Avuga kandi ko mu byifuzo bye, ikiza ku isonga ari ukuzahura na Perezida Paul Kagame ku buryo uwazamuhuza na we yazaba amukoreye ikintu gikomeye mu buzima bwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Burkina-Faso-Umuhungu-usa-na-Perezida-Kagame-arifuza-kuzahura-na-we-AMAFOTO

  • Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe nk’iki ari umwanya mwiza wo kuzirikana Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama.

    Yagize ati 'Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.'

    U Rwanda n’Abanyarwanda bizihije uyu munsi mu gihe hagiye gushira umwaka hageze icyorezo cya COVID-19 cyahinduye byinshi mu bikorwa by’imibereho y’abantu.

    Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe Abanyarwanda bujuje ibyumweru bibiri bari mu ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo n’izashyize Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Perezida Kagame avuga ko iki cyorezo 'cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.'

    Ubusanzwe kwizihiza uyu munsi byajyaga birangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kujya gushyira indabo ku gicumbi cy’Intwari kiri i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uw’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Iki-cyorezo-cyatweretse-ko-twese-dushoboye-ibikorwa-by-ubutwari-Perezida-Kagame

  • Burera: Umwana w’imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y’iminsi itatu arohamye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y’aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y’aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”

    Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

    Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n’abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

    Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n’ahageza kuri metero 168 z’ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu