Blog

  • Hagiye kubakwa uruzitiro rushya rwa Pariki y'Ibirunga mu gukumira inyamaswa zikomeje guhombya abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gifitwe n'abaturage benshi bafite imirima yegereye Pariki y'Ibirunga, aho bavuga ko bakimaranye igihe kinini.

    Nzayisenga Beatrice wari warahinze ibirayi, umurima umwe wose ukaribwa n'inkima, yasabye Leta kubafasha kwishyurwa no gukemura iki kibazo cy'inyamaswa zihora zona imyaka yabo.

    Ati 'Zandiriye umurima wose, nta musaruro nabonyemo narahombye, ndasaba Leta ko yadufasha kurinda izo nyamaswa kandi bakajya banatwishyurira ku gihe ibyo ziba zariye.''

    Habimana Theoneste we yavuze ko bishyize hamwe bashyiraho Irondo rikora ku manywa rishinzwe gukumira izo nkima, ariko ikibazo kikirenze ubushobozi bwabo.

    Ati 'Mbere zarazaga zikajya mu mirima yacu abantu bakazihunga ugasanga na hegitari y'umurima w'ibirayi zayona zikayimara ku munsi, kuko usanga ziza ziri mu matsinda ari nka 30 cyangwa 50. Turasaba Leta ko yakongera giciro iturihiraho kuko ugereranyije n'igishoro dushyira mu murima ntabwo bihura, ikindi ntabwo ubwishingizi buturiha iyo twonewe n'inyamaswa.''

    Twahirwa Theogene we yavuze ko ubushize zamwangirije 30% by'ibirayi yari yahinze ariko ko ikibazo bafite kinini ari uko abangirijwe n'izi nyamaswa batinda kwishyurwa bikabagusha mu bihombo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iki kibazo cy'inyamaswa zitoroka Pariki y'Ibirunga zikonera abaturage bakizi, avuga ko bakorana n'Urwego rw'Iterambere ndetse n'Ikigega cy'Ingoboka gihari kugira ngo abaturage barihwe imyaka yabo.

    Ati 'Kimwe mu bisubizo bihari ni uko hari gahunda yo kongera gusubiramo uruzitiro rwa Pariki y'Ibirunga kugira ngo rukomere hari aho inyamaswa zagiye zirusenya zikambuka zikajya konera abaturage.''

    Guverineri Mugabowagahunde yakomeje avuga ko hari n'uburyo bwo guhana amakuru mu buryo bwihuse bwari bwarashyizweho ariko ngo ntibwabasha gukora neza kuko abatanga raporo y'uko imyaka yabo yangijwe batayatangaga neza.

    Ati 'Ubu rero twashyizeho uburyo bukomeye kuva ku buyobozi bwo ku Murenge n'ubuyobozi bwa RDB ku buryo bose bakorana kugira ngo amakuru aboneke vuba umuturage wangirijwe abashe kwishyurirwa ku gihe.'

    Guverineri Mugabowagahunde yijeje abaturage ko gutinda kubishyura bitazongera kubaho nyuma y'aho hanogerejwe imikorere y'abari mu murongo ushinzwe kwishyura abangirijwe n'inyamaswa.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde, yavuze ko hagiye kubakwa uruzitiro rushya rwa Pariki y'Ibirunga ruzafasha mu gukumira inyamaswa zoneraga abaturage

    Nzayisenga Beatrice yasabye Leta kubafasha ikabarinda inkima zibonera ibirayi

    Habimana Theoneste avuga ko bishyize hamwe bakora Irondo rya kumanywa rikumira inkima ariko ngo nijoro biranga bakonerwa n'imbogo

    Umurenge wa Gataraga ubarizwamo imirima myinshi y'ibirayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kubakwa-iruzitiro-rushya-rwa-pariki-y-ibirunga-mu-gukumira-inyamaswa

  • MINEDUC yasabye École Belge de Kigali kuva kuri porogaramu y'imyigishirize y'u Bubiligi – #rwanda #RwOT

    Ni mu ibaruwa IGIHE yaboneye kopi, MINEDUC yandikiye ubuyobozi bwa École Belge de Kigali, burimo Richard Rwihandagaza usanzwe ari Umuyobozi w'Ababyeyi akaba na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi na Delphine Vico usanzwe ari umuyobozi w'iryo shuri.

    Iyi baruwa yohererejwe abo bayobozi kuri uyu wa 08 Mata 2025, ije nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda icanye umubano ndetse n'imikoranire n'u Bubiligi bijyanye n'uko iki gihugu cyakunze kuyobora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda ku bafatanyabikorwa barwo.

    Ikindi MINEDUC yashingiyeho n'itangazo ry'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RDB ryo ku wa 27 Werurwe 2025.

    Icyo gihe RGB yabujije imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n'igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw'u Rwanda, kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y'u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

    Muri iyi baruwa MIDEDUC irakomeza iti 'Turabagira inama yo gutangira gutegura ibikenewe byose kugira ngo mwimukire ku bundi buryo bw'imyigishirize muzakoresha mu mwaka w'amashuri wa 2025-2026.'

    MINEDUC yijeje iri shuri ko izakomeza kurifasha muri uru rugendo rwo guhindura imikorere, ryiyomora ku myigishirize y'Ababiligi.

    École Belge de Kigali yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1965. Mu 2018 yavuze mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali rwagati yimukira mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu buryo bwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy'Umujyi.

    Nko mu 2022/2023 ryigagamo abanyeshuri barenga 500 bigishwa n'abarimu 45.

    Aya mashuri azwi nka École Belge aboneka mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Maroc.

    Itangazo RGB yatanze ku wa 27 Werurwe 2025 yakomeje ivuga ko nta nkunga, ubufasha, impano n'umusanzu mu by'amafaranga bigomba kwakirwa biturutse kuri Guverinoma y'u Bubiligi n'ibigo byabwo, ibibishamikiyeho na gahunda zabwo zinyuranye.

    Kuri byo harimo inkunga ku ngengo y'imari, gushyigikira imishinga, ubufasha mu bya tekinike byatangwaga n'amafaranga yishyurwaga anyujijwe ku bindi bigo n'ibindi bitandukanye.

    Uru rwego rufite imiyoborere mu nshingano, rwakomeje rutangaza ko uzanyuranya n'ayo mabwiriza azahanwa bikomeye.

    Mu bihano biteganyijwe harimo kuba umuryango ushobora guhagarikwa cyangwa kwamburwa uburegangiza hakurikijwe amategeko agenga imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n'ibigo.

    Hari n'ibindi byemezo bishobora gufatwa ku bigo bizagaragara ko byatesheje agaciro iri tegeko kandi ko ryashyizweho hakurikijwe amategeko abigenga.

    École Belge de Kigali imaze imyaka 60 itanga uburezi mu Rwanda

    École Belge de Kigali yasabwe kureka gukoresha porogaramu y’imyigishirize y’u Bubiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yasabye-ecole-belge-de-kigali-guhindura-porogaramu-y-imyigishirize-y-u

  • Trump arashaka ko aya makimbirane arangira vuba – Umujyanama we nyuma yo kuganira na Kagame ku bibazo by'Akarere – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Boulos yahuye na Perezida Kagame hamwe n'itsinda bari kumwe.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire 'igamije kugera ku mahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z'ingenzi ku bukungu mu Rwanda no mu karere muri rusange'.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Boulos yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n'umutekano n'ubufatanye hagati y'ibihugu, kandi ko ashingiye ku bindi biganiro yari yagiranye na Perezida Ruto wa Kenya, Tshisekedi wa RDC na Museveni wa Uganda, hari ubushake bwo kugira ngo amahoro aboneke.

    Ati 'Dushyigikiye umutekano n'ubusugire bw'ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z'Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y'u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba nyambere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.'

    'Twiteguye gukorana n'u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho. Ni yo mpamvu gushakira igisubizo amakimbirane yo muri RDC ari ingenzi cyane kuko bizatuma amahirwe y'akarere atabyazwa umusaruro atangira gukoreshwa.'

    Boulos yasobanuye ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke.

    Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko ari cyo Perezida Trump yiyemeje ku buyobozi bwe.

    Ati 'Turashaka kubona amahoro arambye mu karere. Perezida Trump ni perezida ushaka amahoro, ashyigikiye amahoro. Ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu ndi hano.'

    'Arashaka ko aya makimbirane arangira vuba. Yumva neza ko abaturage bababaye bihagije, by'umwihariko muri aya makimbirane amaze imyaka irenga 30. Igihe kirageze ngo amahoro aboneke.'

    Boulos yavuze ko uruzinduko rwe rutari rugamije gushyira igitutu ku Rwanda, ahubwo ko ikigamijwe ari amahoro arambye.

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Trump ku bireba Afurika

    Mu bitabiriye ibi biganiro harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe (uwa kabiri ibumoso) hamwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler (ubanza ibumoso)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-arashaka-ko-aya-makimbirane-arangira-vuba-umujyanama-we-nyuma-yo-kuganira

  • Gukunda kwiga no kutanena umushahara: Inama za Niyitegeka Yves washinze ikigo gikoresha abarenga 300 – #rwanda #RwOT

    Mu bigo byashinzwe uko iminsi igenda bigahindura ubuzima bwa benshi harimo n'icyitwa Martin Hardware LTD cyatangijwe na Niyitegeka Yves.

    Ni ikigo cy'ubucuruzi cyatangiye mu 2012, cyibanda ku bikoresho by'ubwubatsi ariko nyuma kigenda cyagurira imirimo mu bwikorezi bwambukiranya imipaka, gusazura amapine n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi bitandukanye.

    Niyitegeka Yves w'imyaka 40 yabwiye IGIHE ko ikigo cye cyatangiye mu buryo bugoye yifashishije amafaranga yakuye mu nshuti.

    Uyu mugabo yarangije amasomo y'ibaruramari n'icungamutungo mu 2012 ahita yinjira mu bushabitsi nk'umurimo w'umuryango.

    Ati 'Ntabwo ari ibintu byizanye kuko mu muryango wacu ari abantu batekereza gucuruza no gukora ubushabitsi butandukanye ndetse ni na byo byatumye ntava muri icyo cyerekezo.''

    Yavuze ko igishoro cya mbere bamwe badaha agaciro ari icyizere ugirirwa n'abantu kurusha gutekereza ku mubare w'amafaranga bazatangiza.

    Ati 'Mu bucuruzi habamo ikintu cy'icyizere cyane n'ubunyamwuga. Ubwabyo uko wizerwa ni igishoro kinini udashobora kubona uko kingana, ubwabyo uko wizerwa uko abantu bakuzi ni igishoro kinini utabona uko kingana.'

    Nyuma y'icyizere abantu baba basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo abantu babagiriye icyizere batagitakaza.

    Uko byari bimeze mu intangiro n'uyu munsi harimo impinduka zikomeye…

    Niyitegeka yavuze ko yatangiye iki kigo akoresha umukozi umwe ariko uko imyaka yagiye igenda bintu byagiye bihinduka ku buryo mu myaka itatu hagaragaraga impinduka zikomeye.

    Ati 'Mu bucuruzi iyo wagize ibibazo byinshi bijyanye n'akazi ni bwo ubona ko ibyo gukora biri kugenda bikura. Natangiye kubona ibibazo by'akazi maze imyaka itatu ntangiye. Mu 2015 ni bwo natangiye kubona impinduka, amafaranga ataraba menshi ariko mbona ko hari aho bigana.'

    Mu 2016 yatangiye guhemba abantu benshi kurusha indi myaka yari amaze ndetse n'abamwizera bakomeza kwisukiranya umunsi ku wundi.

    Kugeza ubu Martin Hardware LTD ifite abakozi barenga 300 bahembwa umushahara uhoraho, ba nyakabyizi barenga 150 ndetse n'abandi bakora indi mirimo ishamikiye ku byo baba bahaye abandi barenga 600.

    Ashimira Leta y'u Rwanda, agaha urubyiruko umukoro

    Uyu mugabo yavuze ko aho ageze uyu munsi ahashimira cyane Leta y'u Rwanda, kubera ko ifasha abaturage bayo mu buryo bwose bushoboka umunsi ku wundi.

    Ati 'Ikintu cya mbere aho mpagaze uyu munsi nshimira Leta y'u Rwanda. Amahirwe mfite uyu munsi ntabwo wayabona mu kindi gihugu. Kubera ko ni Leta ikunda abaturage, yubaka imirimo kandi igatanga amahirwe ku bantu bose bitandukanye n'ahandi abantu babona cyangwa bibwira.'

    Yakomeje ati 'Kuko abantu benshi bibwira ko ushobora kujya hanze ugakora ubucuruzi bw'akajagari ukazamuka ariko ibyo byose aho tugenda turabibona, tukabona n'ingorane zirimo. Nishimira kuba ndi Umunyarwanda, utuye mu Rwanda kandi ufite igihugu kinyitayeho kandi kikampa n'uburyo bwo gukora.'

    Niyitegeka avuga ko afitanye ibibazo n'ibisekuru biri inyuma ye kuko benshi badashaka kwiga ikintu ahubwo bashaka amafaranga menshi kurusha ubumenyi bwafasha kuzihangira imirimo yabo cyangwa kuba akazi umuntu yaba afite gashobora kumuhesha akandi kubera gukorana umwete.

    Ati 'Abakiri bato uramufata ugashaka kumuha umushahara wamubeshaho ushaka kugira ibyo umwigisha ku buryo mu gihe mwaba murangije gukorana abe yajya mu bye, ariko ugasanga ntafite inyota y'ubumenyi.'

    Avuga ko ibintu byose biza hari aho biturutse kandi ko nta handi ari mu kazi umuntu aba yatangiriyeho.

    Martin Hardware mu byo ikora harimo gutunganya ubwiherero bugezweho

    Mu byo bakora harimo gutunganya amapine y’imodoka

    Martin Hardware ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukunda-kwiga-no-kutanena-umushahara-inama-za-niyitegeka-yves-washinze-ikigo

  • Obadiah Biraro yasobanuye impamvu CPA ibona umugabo igasiba undi – #rwanda #RwOT

    CPA (Certified Public Accountant) ni impamyabushobozi ihabwa ababaruramari b'umwuga ku rwego rwisumbuye nko muri kaminuza aho kugira ngo uyihabwe bisaba kuba waratsinze amasomo 18 atangwa kandi ukayatsinda neza.

    Ijyana n'indi izwi nka CAT (Certified Accounting Technician) yo ikaba ari iy'ababaruramari b'abatekinisiye ifatwa nk'iy'ibanze kuko igenewe abarangije amashuri yisumbuye aho uyihabwa bisaba kuba yaratsinze neza amasomo agera kuri 11 akigize.

    Ibyo bizamini bya CPA na CAT hamwe n'ibindi bitandukanye by'imari bidatangirwa ku ishuri byiyongera ku mpamyabumenyi umuntu asanganywe bikamwongerera ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye muri serivisi z'imari.

    Amanota aheruka gutangazwa na ICPAR agaragaza ko mu bakoze ibizamini muri Gashyantare 2025 abatsindiye CPA bari 33% by'abari bakoze bose uko bari 953, naho muri CAT hatsinda 44% by'abitabiriye bose uko bari 39.

    Biraro yabwiye IGIHE ko muri rusange ikizamini cya CPA na CAT no mu bindi bihugu abatsinda baba ari mbarwa kuko ari cyo gishyira umubaruramari w'umwuga gukora ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Ugiye nko mu Bwongereza ushobora gusanga abatsindira CPA bari nko kuri 38% by'ababa bayikoreye. Ni ikizamini gitsinda n'umugabo kigasiba undi ariko uko gusa n'aho gikomeye bijyana n'ibyo abaha akazi ababaruramari b'umwuga baba babitezeho.'

    Yavuze ko umwuga w'ibaruramari uwusanga mu nzego zose bigatuma gutsinda neza amasomo ajyanye na wo bisaba kubishyiramo umuhate cyane ari cyo gituma bamwe batsindwa ibizamini bitangwa.

    Ati 'Ibaruramari ni umwuga ugira ingingo 41 z'ibintu bitandukanye ukoraho. Ni umwuga ugera mu buhinzi, ubwubatsi, ubuvuzi, ubworozi n'ibindi byose bihurira mu muntu umwe.'

    Yavuze ko umuntu agomba kuba yarateguwe bihagije kugira ngo atsinde icyo kizamini kiba gikubiyemo ibintu byo mu nzego nyinshi, kuko aba agiye gukora akazi gakomeye aho nk'umushoramari winjiye mu Rwanda aba agomba gusanga umubaruramari uhari ari nk'uwo asize iwabo.

    Biraro yavuze ko ICPAR yatangiye gukorana na za kaminuza n'inzego zishinzwe uburezi mu kuvugurura amasomo y'ibaruramari ku buryo abarangiza kuyiga baza ku isoko ry'umurimo bafite ubushobozi bwo gutsinda ibizamini bya CPA na CAT.

    Kuva mu 2014 ICPAR yatangira gutanga ibyo bizamini byombi, aho muri CPA hamaze gutsinda abagera kuri 629 na ho muri CAT hamaze gutsinda abagera kuri 383 kandi ibizamini bitangwa inshuro eshatu buri mwaka.

    Obadiah Biraro yasobanuye impamvu CPA ibona umugabo igasiba undi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/obadiah-biraro-yasobanuye-impamvu-cpa-ibona-umugabo-igasiba-undi

  • Kristen Stewart yatunguranye mu myambaro idasanzwe mu ijoro ryo kwerekana 'Sacramento' #rwanda #RwOT

    Kristen Stewart

    Kristen Stewart asanzwe azwiho gutungura abantu binyuze mu myambarire ye idasanzwe — ariko uko bigaragara, noneho yarenze urugero rwari rusanzweho.

    Kristen Stewart

    Uyu mukinnyi wa filime yagaragaye mu ijoro ryo ku wa Mbere i Los Angeles, muri Vista Theatre, aho herekanirwaga filime ye nshya 'Sacramento.' Yari yambaye bra y'umukara ikozwe mu ruhu, ipantalo yijimye n'imishumi y'amabara atandukanye yambaye ku maboko.

    Byari ibidasanzwe koko! Reba amafoto n'amashusho ya Kristen Stewart yifotozanya n'abafotora b'abanyamakuru kuri uwo muhango… Yabaye nk'uwambaye hagati y'umuririmbyi w'umurambararo n'umuyobozi ukomeye w'isosiyete.

    Hari aho Kristen yanifatanyije n'uwahoze ari umukunzi we, Michael Angarano, ari na we wateguye iyo filime ya 2024 hamwe na Michael Cera, kandi bombi banakinanye muri iyo filime.

    Bafotowe bari kumwe na Maya Erskine, umugore wa Michael, ariko birumvikana ko Kristen ari we wasusurukije byose. Amatwara ye n'imyambarire ye itangaje byatumye ari we werekwaho amaso y'abari aho bose.

    Si ubwa mbere Kristen Stewart agaragaye mu myambaro iteye benshi urujijo.

    Twakusanyije amafoto atandukanye agaragaza uko yagiye yambaye imyambaro irenze imbibi z'imyambarire isanzwe. Ni wowe uzacira urubanza iyo wumva irenze izindi. Ni uko nyine — wishimire amafoto!

    filime ye nshya 'Sacramento.

    Source : https://kasukumedia.com/kristen-stewart-yatunguranye-mu-myambaro-idasanzwe-mu-ijoro-ryo-kwerekana-sacramento/

  • Ukraine yataye muri yombi ukekwaho kuba umwicanyi wo ku ruhande rwa Russia #rwanda #RwOT

    Ukraine yataye muri yombi ukekwaho kuba umwicanyi wo ku ruhande rwa Russia

    Ibyo aregwa bije mu gihe hagaragara ubwiyongere bw'ibitero bigamije kwica abayobozi n'abanyacyubahiro b'Abanya-Ukraine.

    Ukraine yataye muri yombi kandi ishinja umugabo uregwa ubwicanyi no guturitsa inyubako, abikora ku mabwiriza yaturutse kuri leta ya Russia.

    Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Ukraine bishinzwe Ubushinjacyaha byatangaje kuri uyu wa Kabiri ko uwo mugabo akekwaho kwica umusirikare w'Umunya-Ukraine no gutegura umugambi wo kwica abayobozi ba leta.

    Iyi nyirabayazana ibaye mu gihe harimo kugaragara ubwiyongere bw'ibitero bigamije kwibasira abayobozi n'abantu bazwi muri Ukraine, birimo n'urupfu rw'umudepite wo mu nzego z'ibanze wo mu mujyi wa Dnipro, wiciwe mu gitero cy'igisasu cyari cyatezwe mu modoka ku wa Gatanu ushize.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo w'imyaka 56 ukomoka ku kirwa cya Crimee — kandi bivugwa ko yagiye akora ibyaha inshuro nyinshi mu myaka myinshi ishize — yishe umusirikare w'Umunya-Ukraine amurashe mu kwezi kwa Werurwe 2024, abikoreye ku mabwiriza y'Urwego rw'Ubutasi bwa Russia buzwi nka FSB.

    Uwo mugabo kandi aregwa gushyira igisasu munsi y'imodoka ya Vyacheslav Zadorenko, umuyobozi wo mu mujyi wa Kharkiv, ariko Zadorenko ngo yaje kubona icyo gisasu mbere y'uko giturika, 'ariko akiza ubuzima bwe', nk'uko byatangajwe n'ubushinjacyaha.

    Uregwa kandi ngo yari afite umugambi wo kwica guverineri w'intara ya Kharkiv, Oleh Synyehubov, byari bigamije guhembwa $50,000.

    Byongeye, ngo yashyizeho ibisasu ndetse anakoresha ibiturika mu nyubako zifite agaciro kanini k'ubuyobozi n'umutekano mu mujyi wa Kharkiv wo mu majyaruguru y'iburasirazuba.

    Russia na Ukraine zimaze igihe zishinjanya kugaba ibitero bigamije kwica abayobozi b'impande zombi kuva intambara yatangira mu kwezi kwa Gashyantare 2022.

    Perezida Volodymyr Zelenskyy

    Mu kwezi kwa Gicurasi gushize, inzego z'ubutasi za Ukraine zatangaje ko zahagaritse umugambi w'icyo gihugu cyo kwica Perezida Volodymyr Zelenskyy, hamwe n'abayobozi bakuru b'igisirikare n'umutekano wa Ukraine, barimo n'umuyobozi w'Urwego rw'Ubutasi bwa Gisirikare hamwe n'urw'Umutekano w'imbere mu gihugu (SBU).

    Perezida Zelenskyy ubwe yatangaje ko kuva intambara na Russia yatangira, hashize imyaka ine, hamaze kugeragezwa kenshi kumwivugana.

    Source : https://kasukumedia.com/ukraine-yataye-muri-yombi-ukekwaho-kuba-umwicanyi-wo-ku-ruhande-rwa-russia/

  • Kwibuka31: Abanyarwanda baba muri Canada bibu… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 7 Mata 2025 hanatangizwa iminsi 100 yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Cyaranzwe na gahunda zitandukanye zirimo gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka, gusura imurikabikorwa rigaragaza amateka ya Jenoside, gucana urumuri rw'icyizere no gutanga ubutumwa buhamagarira isi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abashyitsi bitabiriye uyu muhango basuye imurikabikorwa rigaragaza amateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe yabaga na nyuma yayo. Ryari ririmo ubuhamya, amafoto n'amashusho, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye, ahubwo yari umugambi wateguwe neza.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko kwibuka ari uguhagarara ku kuri, kwifatanya n'abarokotse Jenoside no kwamagana abayihakana. Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umushinga w'igihe kirekire, wubakiye ku macakubiri n'urwango byatangiye gukwirakwizwa n'abakoloni.

    Yagize ati: 'Twahuriye hano twibuka  ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibuka ni uguhagarara ku kuri, kwifatanya n'abarokotse no kwamagana abayihakana.'

    Major (Rtd) Philip Charles Lancaster, wahoze ari Umujyanama wa gisirikare ku Muyobozi w'ingabo za Loni zari mu Rwanda mu 1994, yavuze ko urwango rwakwirakwijwe mu gihe cy'ubukoloni rwafashije mu gukwirakwiza ibinyoma no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyakomeje no kwifashishwa mu kuyihakana na nyuma yayo.

    Ati: 'Urwango rwigishijwe n'abakoloni rwabaye umusingi w'ibinyoma byabaye intwaro y'abateguye Jenoside, ndetse bigikomeza kugeza n'uyu munsi.'

    Umuyobozi w'Ihuriro Humura Association, Kanyemera Pascal yavuze ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka atari amagambo gusa, ahubwo ari intwaro zongera gukomeretsa.

    Ati: 'Kwicara tukicecekera ni nko guhemukira inzirakarengane zishwe ku nshuro ya kabiri, kandi ni amakosa akomeye mu nshingano duhuriyeho nk'abantu.'

    Mu buhamya bwe, Gustave Mukurarinda, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje uburemere bw'ibyo yabayemo, avuga ko kurokoka atari ukubaho gusa, ahubwo ari ukwitwaza ukuri, guhangana n'ipfobya no guharanira ubutabera.

    Abasizi Sandrine Nkunda na Ikirezi Deborah baserutse mu buhanzi bwuje amagambo y'urukumbuzi, intimba n'icyizere. Binyuze mu buvanganzo, basubije amaso inyuma mu mateka, bagaruka ku bumwe n'ubwiyunge.

    Mu gusoza, abari bitabiriye basabwe kudaheranwa n'intimba gusa, ahubwo bakwiye no kugira uruhare mu kurwanya ipfobya n'amacakubiri. Basabwe gukomeza urugendo rwo gusigasira ukuri no gukumira ko ibyabaye byasubira ukundi.


    Abanyarwanda baba muri Canada bibutse ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi






    Hafashwe umwanya muto wo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



    Hacanwe urumuri rw’icyizere




    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko kwibuka ari uguhagarara ku kuri, kwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana abayihakana


    Umuyobozi w'Ihuriro Humura Association, Kanyemera Pascal yasabye abatuye muri Canada kudaceceka ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bagoreka amateka 


    Major (Rtd) Philip Charles Lancaster yavuze uko urwango rwabibwe n’Abakoloni rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda



    Gustave Mukurarinda, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abasizi Sandrine Nkunda na Ikirezi Deborah



    Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi





    Habaye imurikabikorwa ku mateka y’u Rwanda








    Beretswe n’amashusho

    Abitabiriye basabwe kudaheranwa n’agahinda


    Abanyarwanda batuye muri Canada bifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu #Kwibuka31

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154407/kwibuka31-abanyarwanda-baba-muri-canada-bibutse-inzirakarengane-zazize-jenoside-yakorewe-a-154407.html

  • Kwibuka31: Ntimuzemere ko hari uwabasubiza mu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, Isheja Butera Sandrine yifashishije amashusho agaragaza ubunyamanswa bw'interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyo atari filime cyangwa inkuru mpimbano ahubwo ko ari inkuru mpamo y’ibyabayeho.

    Yagize ati: 'Ibi si filime twarebye, si inkuru twahimbye. Ni ubuzima/urupfu twabayemo.'

    Isheja, yifashishije ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta kindi kibi kurusha Jenoside kizongera kuba ku banyarwanda.

    Sandrine Isheja yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame, ati: 'Ntibizongera kubaho ukundi, atari uko ababiteye batazongera kubigerageza, cyangwa batari kubigerageza ubu. Ahubwo ntibizongera kuba kuko hazabaho abantu bazahaguruka bakarwana.'

    Sandrine yabwiye urubyiruko ati: 'Ntimuzigere mujya ku ruhande rw'umwijima. Ntimuzemere ko hari umuntu wabasubiza muri biriya bihe by'umwijima. Mumenye ukuri, muhagarare ku mucyo, murwanire ubuzima.'

    Umwaka ushize, nabwo Sandrine Isheja yakomoje ku bunyamaswa bw'Interahamwe yabonesheje amaso ubwo yari afite imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Bosco yamukubise umugeri mu gatuza inamugera umuhoro igihe kumwica, ashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho.

    Yanasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guharanira ko kubaho kwabo kuba uk'umumaro. Ati: ''Ndibuka ngera kuri bariyeri yuhuyeho Interahamwe, nari umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njyenyine, mama yaragiye ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.

    Ndabyibuka ko yari yambaye 'Bottines' za gisirikare amponyora nk'uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati 'Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …' Hashimwe Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube uk'umumaro.''

    Isheja yatanze ubu butumwa nyuma y'ubundi yari aherutse gutangira mu kiganiro ngarukakwezi cyashyiriweho gukomeza gufasha umuryango no kugira uruhare mu gukemura ibibazo biwugarije, Kigali Family Night.

    Icyo gihe yavuze ko uburyo iwabo bari babayeho neza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Se yari umuganga, gusa nyuma yo kwicwa kwe (Se) abasigaye bo mu muryango we banyura mu buzima bushariye.

    Ati: ''Icyo gihe rero mama wanjye Madamu Dogiteri urabyibaza, kuko muri 'weekend' twajyaga kwa Lando mu byicungo, gusohoka, urabyumva ubwo buzima twari dufite mbere. Jenoside ikirangira, kugira ngo tubashe kurya mama agasuka inweri […] yari Madamu Dogiteri.''

    Isheja Butera Sandrine yongeyeho ko ubwo buzima yanyuzemo we n'umuryango we bwamwigishije guca bugufi ku buryo adashobora kwitwaza ubwamamare afite ngo abe yakwitwara mu buryo budahwitse.

    Se wa Isheja Butera Sandrine si we wo mu muryango we gusa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko harimo na sekuru, nyirasenge witwaga Adidja Butera n'abandi.


    Umuyobozi Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine yahamagariye urubyiruko kwitandukanya n’abashaka kubasubiza mu bihe by’umwijima byaranze u Rwanda, bakarwanira ubuzima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154415/kwibuka31-ntimuzemere-ko-hari-uwabasubiza-muri-biriya-bihe-byumwijima-isheja-sandrine-abwi-154415.html

  • Kwibuka31: Ababishinzwe bazamukurikirane – Sa… – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Werurwe 2025, abategura igitaramo 'Solidarité Congo' cya Maître Gims bari bagaragaje ko bashaka gutamira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gufasha abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

    Ariko Abanyarwanda banyuranye cyane cyane abatuye mu Bufaransa, bagaragaje ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko cyari cyashyizwe ku munsi Mpuzamahanga wo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Ibi byatumye bandikira inzego zinyuranye, kugeza ubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Paris bwamenyesheje abategura iki gitaramo gushaka indi tariki, bahitamo kuzakora iki gitaramo tariki 22 Mata 2025 mu nyubako ya Accor Arena muri Paris.

    Mu kiganiro na InyaRwanda muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Safi Madiba yavuze ko buri wese afite uruhare mu gukumira buri wese wagerageza gukoresha inzira zose mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko yakuze akunda ibihangano bya Maître Gims, ariko ko atishimiye imyitwarire ye ijyanye n'uburyo yashakaga gukora igitaramo ku munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ibyo yakoze bihabanye n'ukuri. Navuga ko ari amakosa gushyira igitaramo ku munsi wo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Navuga ko ari ibintu bibi cyane, ni amakosa mabi ntatinya no kuvuga ko umuntu atakwihanganira. Kuko kuri njye, biriya nabifashe nk'agashinyaguro.'

    Akomeza ati 'Ntabwo nzi icyabimuteye. Niba ari ubumenyi bucye, niba ari ukudagira amakuru ahagije, ariko ni amakosa. Nibishoboka rwose.'

    Uyu muhanzi yasabye ko ababishinzwe bakwiye kureba uburyo Maître Gims yakurikiranwa. Avuga ati 'Ababishinzwe bazamukurikirane. Kuko njyewe nkanjye ubwanjye imiziki ye ndayikunda ariko ntabwo nacyekaga ko ari umuntu wakora ibintu nka biriya, navuga ko nabigaye cyane. Ntabwo ari ibintu byari bikwiriye, ko yakora ibintu nkabiriya. Nizere ko nawe ahari, adatewe ishema n'ibyo yakoze.'

    Ibitekerezo bya Safi Madiba byongeye gushimangira ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kwitabwaho mu buryo bwimbitse, aho ubuhanzi n'ubukorikori bifatwa nk'ibikoresho byunganira gahunda yo kwiyubaka, aho kuyoboka gusa mu birori by'imyidagaduro.

    Safi Madiba yatangaje ko Maître Gims yakoze amakosa akomeye kandi akwiye kuyaryozwa, ubwo yateguraga igitaramo akabihuza no gutangiza icyunamo

    Ubutumwa bwa Safi Madiba mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Maitre Gims aherutse gutangaza ko yavuye ku izima, igitaramo cye akimurira ku itariki ya 22 Mata 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154414/ababishinzwe-bazamukurikirane-safi-madiba-yagaye-maitre-gims-ku-gitaramo-yari-yahuje-no-gu-154414.html