Blog

  • Skol Brewery Ltd yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo ku wa 8 Mata 2025.

    Abakozi n'abayobora SBL batambagijwe ibice bigize uru rwibutso banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko ay'abashyinguwe ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Umukozi ushinzwe gusobanura amateka kuri urwo Rwibutso, Gasigwa Gilbert yavuze rushyinguyemo inzirakarengane z'Abatutsi barenga 105.600 harimo abagera ku bihumbi bitatu bahaguye n'abandi bakuwe mu bindi bice bya Kicukiro no hafi yaho.

    Yavuzue ko harokokeye Abatutsi bagera ku 100 gusa barokowe n'Inkotanyi nyuma y'uko abandi bari kumwe bari bamaze kwicwa umunsi wose abicanyi bagataha bazi ko bagaruka bukeye kureba ko nta wasigaye agihumeka ngo bamuhuhure.

    Ku wa 11 Mata 1994, ingabo zari mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatusti barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro (RP Kicukiro College y'ubu) burira indege basubira iwabo babasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.

    Abatutsi bari basigaye abo bicanyi barabashoreye ngo bajye kubicira ahazwi nka Sonatubes ariko bahabagejeje uwari Meya w'Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse atanga amabwiriza yo kujya kubicira i Nyanza ya Kicukiro kugira ngo abanyamahanga bari bari guhunga basubira iwabo badasanga bari kwicirwa Sonatubes kuko hari inzira ijya ku Kibuga cy'Indege.

    Muri urwo rugendo ruva Sonatubes bamwe mu Batutsi bagiye bicwa umugenda bakiri mu nzira kugeza bageze i Nyanza ya Kicukiro bamishwamo amasasu ugerageje gutoroka interahamwe zikamwicisha intwaro gakondo.

    Ku wa 12 Mata ni bwo Inkotanyi zahanyuze zigiye ku i Rebero zumva imiborogo y'abari bagihumeka zihita zibatabara zirokora abagera ku 100 mbere y'uko abicanyi bagaruka kubahuhura na bo kuko bari bararanye uwo mugambi mubisha.

    Gasigwa yakomeje ati 'Uru rwibutso rufite umwihariko wo kuba ikimenyetso cyerekana ubugwari bw'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye kuko zari zifite inshingano zo kurinda abasivile ariko ntizibarinde abagera ku 3000 bakicwa kandi bari bari mu biganza byazo.'

    Abakora muri SBL kandi bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso, banashyira indabo ku mva baruhukiyemo mu rwego rwo gusubiza agaciro ubuzima bambuwe bicwa urw'agashinyaguro.

    Uwashinze SBL, Thibault Relecom yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashengura imitima kuyumva ariko ko adakwiye kwibagirana kuko gukomeza kuyibuka ari isomo rikomeye ry'ahazaza.

    Yavuze kandi ko urumuri rw'icyizere beretswe rushimangira koko icyizere Igihugu gifite mu ntambwe ifatika cyatangiye gutera yo kugera kure.

    Ati 'Biragaragara ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rumaze gutera intambwe mu iterambere kandi aho ruzaba rugeze mu gihe kizaza hamwe n'urumuri rw'icyizere ni ho na twe dushaka kuba turi.'

    Abakora mur SBL basobanuriwe buri kimenyetso kiri mu Busitani b’Urwibutso

    Abakora muri SBL banasoabanuriwe urumuri rw’icyizere ruhari

    Uwashinzwe SBL, Thibault Relecom yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashengura imitima kuyumva ariko ko adakwiye kwibagirana kuko gukomeza kuyibuka ari isomo rikomeye ry'ahazaza

    Ubusitani bw’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyzanza bushushanya byinshi ku kuyirokoka

    Ubutwari bw’Abanyarwandakazi buri mu bifite ikimenyetso mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-brewery-ltd-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyanza-ya-kicukiro

  • Eric Omondi yatunguwe n'iherezo ritunguranye ry'urukundo rwe na Lynne Njihia #rwanda #RwOT

    Eric Omondi na Lynne Njihia

    Umunyarwenya w'Umunyakenya wamamaye cyane, Eric Omondi, ari mu gahinda n'akababaro nyuma y'uko umukunzi we akaba n'umunyamideri uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Lynne Njihia, ahagaritse urukundo rwabo mu buryo butunguranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lynne yashyize hanze ko gufata icyemezo cyo gutandukana na Eric Omondi atari ibintu byoroshye, ariko ko yabikoze ku nyungu ze bwite — kugira ituze, gukura mu bitekerezo no kugera ku byiza by'ahazaza.

    'Nafashe umwanzuro wo kurangiza umubano nari mfitanye na Eric Omondi. Ntibyambereye byoroshye, ariko ni cyo cyari cyiza kuri njye, ku ituze ryanjye, ku mikurire yanjye ndetse n'ahazaza nshaka kuzirikana njye n'umwana wanjye. Reka dutangire inzira nshya. Tugire ejo heza kurushaho.'

    Nubwo bombi bagaragazwaga nk'icyitegererezo cy'abakundana ku mbuga nkoranyambaga, itandukaniro ry'imyaka 20 hagati yabo ryakomeje guteza impaka ku hazaza h'urukundo rwabo.

    Mu bihe byashize, Lynne yigeze kuvuga ko nyina atari yishimiye ko akundana n'umugabo ufite imyaka 40, ariko uko byagenda kose, babashije kunyura muri ubwo bukonje bw'urukundo.

    Eric-Omond

    Source : https://kasukumedia.com/eric-omondi-yatunguwe-niherezo-ritunguranye-ryurukundo-rwe-na-lynne-njihia/

  • Santo Domingo: Impanuka ikomeye muri nightclub ihitana abagera kuri 98 #rwanda #RwOT

    Impanuka ikomeye y'urusengero rwa Jet Set muri Dominican Republic yahitanye abantu 98

    Nibura abantu 98 barapfuye naho abandi barenga 150 barakomereka nyuma y'uko igisenge cy'urusengero (nightclub) cyagwiriye abantu mu murwa mukuru wa Dominican Republic, Santo Domingo, nk'uko byatangajwe n'inzego zibishinzwe.

    Muri abo bapfuye harimo Guverineri w'intara n'uwahoze ari umukinnyi wa Major League Baseball, Octavio Dotel, wari ufite imyaka 51. Yitabye Imana ari mu nzira ajyanwa kwa muganga nyuma yo gukurwamo mu bisigazwa by'inzu.

    Iyo mpanuka yabaye mu masaha y'igitondo cyo ku wa Kabiri, ubwo habaga igitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya merengue, Rubby Pérez, cyaberaga muri Jet Set nightclub. Umujyanama we yatangaje ko Rubby Pérez nawe ari mu bapfiriye muri iyo mpanuka.

    Icyo gihe, abantu amagana bari muri icyo kigo, naho abashakisha abarokotse bageze ku 400. Haracyari ubwoba ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ibikorwa by'ubutabazi byihuse (COE), Juan Manuel Méndez, yavuze ko afite icyizere ko hari benshi bagihumeka mu bagwiriwe n'igisenge.

    Jet Set ni ahantu hazwi cyane muri Santo Domingo, hakunda kubera ibitaramo by'umuziki w'imbyino ku mugoroba wo ku wa Mbere. Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n'abanyapolitiki, abakinnyi b'imikino itandukanye n'abandi bantu bazwi cyane.

    Muri abo bapfuye harimo na Nelsy Cruz, guverineri w'intara ya Monte Cristi, nk'uko byemejwe na Perezida Luis Abinader. Nelsy Cruz yari mushiki wa Nelson Cruz, wahoze akinira Major League Baseball incuro zirindwi mu ikipe y'abakinnyi bahize abandi.

    Octavio Dotel, umwe mu bapfuye, yatangiye gukinira ikipe ya New York Mets mu 1999, ndetse yanakiniye izindi nka Houston Astros, Oakland A's, New York Yankees, Chicago White Sox, na Detroit Tigers kugeza mu 2013.

    Amashusho yafashwe imbere muri urwo rusengero agaragaza abantu bicaye ku meza imbere y'icyo stage, abandi babyina mu gice cy'inyuma ubwo Rubby Pérez yaririmbaga.

    Hari kandi n'irindi shusho ryo kuri telefone rigaragaza umugabo wari hafi y'icyo stage uvuga ati: 'Hari ikintu cyaguye hejuru', anerekana n'urutoki hejuru aho cyagwiriye.

    Muri ayo mashusho, Rubby Pérez nawe agaragara areba aho uwo mugabo yerekanaga.

    Hashize amasegonda atarenga 30, humvikana urusaku rukomeye maze amashusho arahagarara, hagakurikira ijwi ry'umugore urira ati: 'Dawe, byakugendekeye bite?'

    Rubby Pérez

    Umwe mu baririmbyi baririmbana na Rubby Pérez yabwiye itangazamakuru ryo muri ako gace ko urwo rusengero rwari rwuzuyemo abantu igihe cy'iyo mpanuka, 'mu masaha ya saa saba z'ijoro'.

    Yagize ati: 'Natekereje ko ari umutingito'

    Umukobwa wa Rubby Pérez nawe yatangaje ko se ari mu bantu bagwiriwe n'inzu.

    Perezida Luis Abinader yihanganishije imiryango y'ababuze ababo.

    Perezida Luis Abinader yihanganishije imiryango y'ababuze ababo.

    Source : https://kasukumedia.com/santo-domingo-impanuka-ikomeye-muri-nightclub-ihitana-abagera-kuri-98/

  • Ishimwe ry'abarokotse Jenoside b'i Karongi bamaze kubakirwa inzu zirenga 1800 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yabitangarije ku Rwibutso rwa Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura ahatangirijwe ku rwego rw'Akarere icyumweru cy'icyumano n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro hari sitade. Yahungiyemo Abatutsi baturutse mu Karere ka Rutsiro no mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Karongi, abenshi muri bo bahicirwa n'Interahamwe.

    Ngarambe avuga ko kuba uyu munsi aho hantu hubatse urwibutso ari ukwereka urupfu ko rwatsinzwe, bityo ko abarokotse Jenoside bakwiye kumwenyura kuko Perezida Paul Kagame yabijeje ko batazongera kwicwa.

    Ati 'Aho twabashije kumenya ko mu myaka itatu ishize abarokotse Jenoside bubakiwe inzu 1850, bahawe inka zikabakaba 1000, bafashwa no gutangiza imishinga 250. Muri iyi myaka itatu turashima cyane'.

    Ngarambe avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, urugendo rugihari kuko kuri ubu habarurwa abagera kuri 359 bakeneye kubakirwa.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi ko gahunda yo kubabarura yarangiye ndetse no kububakira bikaba byaratangiye.

    Ati 'Ntabwo inzu zose zabonekera rimwe ariko muri gahunda zose zitegurwa na Leta, kubakira abarokotse Jenoside ni igikorwa gikomeza, ni igikorwa kandi Leta y'u Rwanda ishyizeho umutima kandi twizera ko igihe kizagera bose bakaba bubakiwe.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro rushyinguwemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 15, biciwe n'Interahamwe muri Sitade ya Gatwaro no mu nkengero zayo.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro rushinguwemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 15

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimye imbaraga zishyirwa mu kubakira ubushobozi abarokotse Jenoside batishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abarokotse-jenoside-b-i-karongi-bamaze-kubakirwa-inzu-zirenga-1800

  • Guverineri Rubingisa yihanangirije urubyiruko rufite ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango mu Karere ka Rwamagana watangirijwe ku rwibutso rwa Ruhunda ruherereye mu Murenge wa Gishari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yakomeje abitabiriye uyu muhango wo kwibuka, yibutsa ko Umurenge wa Gishari ubarizwamo inzibutso ebyiri bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe muri uyu Murenge.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yashimiye Leta y'ubumwe yafashije abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka no kwigarurira icyizere.

    Ati ''Ibikorwa byo kwibuka abacu bitubere umusingi ukomeye ari naho dukura imbaraga zo kongera kwiyubaka. Muri iyi myaka 31 ishize turashimira Leta y'ubumwe ko yongeye kugarurira abarokotse Jenoside icyizere cy'ubuzima.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yagarutse ku ngabo za MINUAR zabaye muri Gishari ariko ntizigire icyo zikora ngo zifashe Abatutsi bicwaga. Yakomeje akebura urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rukigaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Turi muri Gishari ariko turacyahabona ibisigisigi n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi bitari bikwiriye muri iyi myaka 31. Igitangaje kandi tukabisanga no mu rubyiruko rw'imyaka 21, 22 rwavutse nyuma y'imyaka icumi Jenoside ihagaritswe. Ibi Leta ntizabyihanganira, ya Ngengabitekerezo yo ku ishyiga nta mwanya ifite.''

    Guverineri Rubingisa yakomeje avuga uburyo ingabo z'u Rwanda zafashe iya mbere zikajya guharanira amahoro mu mahanga ya kure, avuga ko umutekano usesesuye ibisigaye ari ibyo gukemurirwa ku Isibo, mu Mudugudu, mu Kagari mu Murenge.

    Ati 'Buri wese abe ijisho ry'umuturanyi, hari n'aho tuvuga ngo ngira nkugire, ninkubura umbazwe. Si ngombwa gushyira Umupolisi ku rugo rw'Uwarokotse Jenoside, ngo kuko hari ukwirakwiza amagambo agize icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturanyi be bamubwira buri munsi, si n'inshingano gusa ya IBUKA, biratureba nk'Abanyarwanda. Ibyo tugomba kubikemura hakiri kare, ubutabera bugakora akazi kabwo.''

    Uyu muyobozi yibukije abaturage ba Ruhunda ko icyifuzo cyabo cyo gushyira ikimenyetso cy'Urwibutso i Kavumu kuri Muhazi aho Abatutsi benshi baroshywe muri Muhazi, cyakiriwe ndetse ko biri mu nzira yo gukorwa ku bufatanye bw'Akarere, Minubumwe na Ibuka.

    Hashyizwe indabo ku mva zirimo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ruhunda

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yashimiye Inkotanyi zagaruriye icyizere abarokotse

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Leta yafashije abarokotse kongera kwiyubaka

    Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-rubingisa-yihanganirije-urubyiruko-rufite-ingengabitekerezo-ya

  • Ubuhamya bwa Carl Wilkens, Umunyamerika wari mu Rwanda mu bihe bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'inshuti z'u Rwanda bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 07 Mata 2025, ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Wilkens yagarutse ku buryo butangaje u Rwanda rwishatsemo ibisubizo ku bijyanye n'ubutabera no gukira ibikomere, anagaragaza uburyo gahunda zitandukanye nka Gacaca zagize uruhare mu bijyanye n'ubwiyunge cyane ko igihugu cyari cyacitsemo ibice.

    Ati 'Gacaca n'ubundi buryo bwo gukemura ibibazo, bwibanze ku kumva neza ingaruka z'ibyabaye n'ingaruka byagize noneho abaturage bagafatanya mu rugendo rwo gukira. Ntabwo ari uburyo bwo kwishyura cyangwa kwihorera.'

    Yagarutse ku buryo abaturage bagaragaje uburemere bw'ibyo bakoze, avuga ko Abanyarwanda bamugaragarije ko bafite intego n'uburyo bashobora guhinduka.

    Troy Fitrell wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje uburyo igihugu cye kirajwe ishinga no gufatanya n'u Rwanda mu butabera ndetse yongera kwibutsa ububi bw'imvugo z'urwango n'ibijyanye no guhakana Jenoside.

    Ati 'Twitandukanyije n'ibikorwa ibyo ari byo byose bigoreka amateka bikorwa ku mpamvu za politiki. By'umwihariko ntitwemeranya na busa n'ibikorwa ibyo ari byo byose bihakana cyangwa bigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko Amerika isaba abashyira imbaraga mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo z'urwango kwisubiraho ahubwo bagakoresha izo mbaraga mu kubiba amahoro aho kubiba urwango no kugira uruhare mu bugizi bwa nabi.

    Immaculée Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw'uko yakorokotse, anagaragaza uburyo kubabarira ari ingenzi.

    Ati 'Kuva narokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nagize imbaraga zo kwibutsa abantu ko urwango ari ikintu kibi. Ndi umuhamya w'uko ahatari urukundo abantu bica abaturanyi babo, bakabakorera iyicarubozo mbere y'uko babambura ubuzima n'ibindi. Aho ni ho ivangura rihera.'

    Umuyobozi wa IBUKA muri Amerika, Nicole Karekezi, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi igomba guhabwa inyito ya nyayo, aho kuba buri wese yayivuga uko yiboneye, ashimangira ko kuyivuga mu buryo bwa nyabwo ari ingenzi mu guha icyubahiro abazize Jenoside.

    Ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'uko Loni yabyemeje. Ntabwo ari amabi yabaye muri Afurika, ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, ntabwo ari Jenoside yakorewe Abatutsi, Abahutu n'Abatwa. Ibyo bihanagura ukuri ndetse bigasubiza ibikomere byacu ibubisi.'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko kwibuka ari inshingano z'abatuye Isi yose aho kuba iz'abarokotse Jenoside gusa.

    Ni mu gihe umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Tim Welberg, yagarutse ku iterambere ry'u Rwanda nk'urugero rw'icyizere no kubabarirana ndetse biba impamvu y'ubudaheranwa.

    Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza kubera mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bizagirwamo uruhare n'Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ku bufatanye n'inshuti z'u Rwanda.

    Umunyamerika witwa Carl Wilkens, wagumye mu Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashimiye u Rwanda ku iterambere ritangaje rumaze kugeraho

    Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Tim Welberg, yavuze uburyo Jenoside yari igambiriye kumaraho Abatutsi ariko Imana igakinga ukuboko

    Immaculée Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw'uko yakorokotse mu buryo butangaje

    Troy Fitrell wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje uburyo igihugu cye kirajwe ishinga no gufatanya n'u Rwanda mu kwimakaza ubutabera

    Umuyobozi wa IBUKA muri Amerika, Nicole Karekezi, yagaragaje ko abantu bagomba guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito ya nyayo aho kuvuga ibyo bishakiye

    Abantu batandukanye muri Amerika bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bwa-carl-wilkens-umunyamerika-wari-mu-rwanda-mu-bihe-bya-jenoside

  • Kamonyi-Ubudaheranwa: Abana barasaba Umugoroba wabo no kutibagirana mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cy'Ubudaheramwa cyabereye mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 08 Mata 2025, hagaragaye abana bato aho umukuru afite imyaka 14 y'amavuko, baje bazanye umusanzu wabo bakusanije nk'abana ngo bafashe ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Nyuma y'iki gikorwa, babwiye intyoza.com ko hakenewe Umugoroba w'Abana cyangwa ikindi gihe kihariye kibagenewe aho bajya bicara bakaganirizwa ku Mateka y'Igihugu, bakahahererwa inama n'impanuro bibaremamo ab'Umumaro ku Gihugu.

    Nzeyimana Ikuzo Remy, ku myaka 13 y'amavuko nyuma y'igikorwa cy'Ubudaheranwa aho we na bagenzi be bari baje n'amaboko atarimo ubusa bagamije kugaragaza uruhare rwabo nk'abana mu gikorwa cyo gufasha no kwita ku babyeyi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, yabwiye intyoza.com ko we na bagenzi be bafite itsinda bise 'ABISHYIZEHAMWE' ry'abana batoya, aho ngo bagira igihe bagahura, bakaganira ku muco, Indangagaciro na Kirazira.

    Bamwe muri aba bana baje mu gikorwa cy'Ubudaheranwa bazanye inkunga bakusanije.

    Ahamya ko nk'Abana, we na bagenzi be bashimishijwe no kwisanga bari mu gikorwa cyo gufasha cyarimo abakuze bisangaho nk'ababyeyi babo, abavandimwe n'abandi baje muri gahunda yiswe iy'Ubudaheranwa, aho basuye ndetse bakaremera ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Avuga ku mpamvu yabateye kumva ko nabo hari icyo bakwiye gukora ku myaka yabo, yagize ati' Twaje kumvako uyu munsi nyine hari iki gikorwa( cy'Ubudaheranwa), turatekereza, turaganira turavuga tuti tugomba natwe kubafasha'.

    Nzeyimana Ikuzo Remy.

    Avuga ku isomo babonamo nk'abana bato yagize, ati' Byanyigishije y'uko tugomba kwirinda Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakongera kuba, tugakora ubukangurambaga tukigisha abantu bose barimo abana bagenzi bacu. Nka gutya tuba dufashije, bindemamo gukomeza gufasha kandi hari umugani uvuga ngo Ugira neza ukayisanga imbere, wasanga natwe imbere tuzaba dukeneye ubufasha natwe bakadufasha cyangwa abazadukomokaho'.

    Ikuzo Remy asaba abana bagenzi be, ati' Abandi bana n'Urubyiruko nabasaba kwiga Amateka, bagacukumbura amateka nyayo bakarekana n'abababeshya kandi ikindi nabagiramo inama ni ukwirinda ko Jenoside itakongera kuba'.

    Hari icyo asaba Ubuyobozi mu kurema abana nk'amaboko y'Igihugu cy'ejo hazaza, ati' Icyo nsaba ni ukujya bashyiraho nk'amashyirahamwe (y'abana) cyangwa amatsinda( Clubs) bakajya bigisha abana Amateka, Indangagaciro na Kirazira by'Umuco Nyarwanda, bagashyiraho kandi Umugoroba w'Abana aho twajya duhurira ubwacu, tukiga, tukigishwa amateka n'ibindi bidukwiye nk'abana b'Igihugu'.

    Abatari bake mu ngeri zitandukanye, abato n'abakuru bari bitabiriye igikorwa cy'Ubudaheranwa.

    Ku babyeyi n'abafite mu nshingano kwita ko kurera abana, agira ati' Ndabasaba kwigisha abana amateka, bakabigisha umuco n'indangagaciro na Kirazira by'umuco Nyarwanda'.

    Keza Bicaho Kerry, afite imyaka 14 y'amavuko, akaba umwe muri aba bana batewe ishema no kugira icyo bakora ku munsi w'Ubudaheranwa. Agira ati' Kugiti cyanjye nabonye bino bintu ari byiza, kuremera nyine ba Nyogokuru bacu'. Akomeza avuga ko nk'abana ndetse n'urubyiruko bakwiye kwirinda amagambo n'imvugo bitari byiza, ahubwo bakwiye kwegera abakuze bakabaganiriza, bakabigisha.

    Keza B. Kerry.

    Ashishikariza abana bagenzi be gukora amatsinda mazima, bakegera ababyeyi bakabigisha Umuco, Kirazira ndetse n'Indangagaciro bikwiye Umunyarwanda Igihugu gikeneye.

    Hari icyo asaba abana bagenzi be, ati' Ndabasaba nyine kuba abana bazima bafite Umuco, ababyeyi babona bakabishimira, bakavuga bati babyaye abana b'ingirakamaro mu buzima ndetse no mu muryango'.

    Ibikorwa nk'ibi by'Urukundo, by'Ubugiraneza hari imbaraga abibonamo. Ati' Ibikorwa nk'ibi bimpa imbaraga zo kwirinda kwicamo ibice bibiri tukaba umwe twese tugakorera u Rwanda rwacu kugera ku iterambere dukoreye hamwe, tukirinda icyadutandukanya, twirinda imico mibi itujyana muri ibyo bintu by'ingengabitekerezo tukabyirinda, tugakomeza gukurikirana amateka uko byagenze, tugasanga abakuru kuri twebwe ba; Mama wacu, ba Nyogokuru bacu na ba Sogokuru bakabituganiriza ho'.

    Mu rwego rwo kuremwamo amaboko azakorera ndetse akarerera Igihugu, asaba Ubuyobozi ati' Ndabasaba ko buri gace kagenda gakora amatsinda, bakajya bakora Umugoroba w'Abana bakatuganiriza kuri izo ngingo zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Umwaka ubaye uwa Kane iki gikorwa cy'Ubudaheranwa kibaye muri Kamonyi. Kuri uyu munsi gusa wa Tariki 08 Mata 2025, ibikorwa bifatika mu byakozwe hirya no hino mu mirenge, aho byakozwe hasuwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 114 bahabwa ubufasha bufite agaciro kangana na 9,530,510 by'amafaranga y'u Rwanda. Ni igikorwa cy'Ubudaheranwa kizakomeza mu minsi 100, n'aho kitakozwe none kizakorwa ejo gukomeza no mu yindi minsi.

    Benedata Zacharie/IBUKA Kamonyi, yabwiye abitabiriye iki gikorwa cy'Ubudaheranwa ko kuba hafi y'Uwarokotse Jenoside byongera ku murema bushya akiyumva ko nubwo yabuze abantu n'ibintu ariko ko nibura hari abamuri hafi, bamwitayeho, ntabure abantu kandi bahari. Ati'na Mwaramutse burya irarema'.
    Dr Nahayo Sylvere/Meya w'Akarere ka Kamonyi yashimiye abateguye iki gikorwa, asaba buri wese gukomeza kwita ku barokotse Jenoside, by'umwihariko abatishoboye. Yavuze ko igikorwa nk'iki ari ikimenyetso ariko kandi kereka Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko batari bonyine.
    Meya Dr Nahayo Sylvere yambikaga umwe mu babyeyi Igitenge.
    Dr Nahayo Sylvere ari kumwe na Perezida wa Ibuka i Kamonyi bambika umubyeyi Igitenge.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/09/kamonyi-ubudaheranwa-abana-barasaba-umugoroba-wabo-no-kutibagirana-mu-bikorwa-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • SKOL yasuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro,… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, aho cyitabiriwe n'abayobozi ndetse n'abakozi b'uruganda, bagamije kwiga no kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, ndetse no gufata ingamba zihamye mu kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bagera ku 105 000.

    Umukozi ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, Gasigwa Gilbert yasobanuriye abayobozi n'abakozi b'uruganda rwa SKOL, uko abatutsi bari bahungiye i Nyanza batereranwe.

    Yavuze ko umunsi mubi ku batutsi ari tariki 11 Mata 1994, ubwo Ingabo z'Ababiligi zataga impunzi z'Abatutsi muri Eto Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro, aho abagera ku bihumbi bitatu (3000) bishwe mu ijoro rimwe.

    Gasigwa yavuze ko kuva mu 1963, Abatutsi bahungiraga ku ishuri ry'imyunga rya Kigali (ETO), kandi bahabwaga ubufasha n'abapadiri b'Abasalizayani bariyoboraga, ariko kiriya gihe siko byagenze, kuko batereranwe, baricwa.

    Yasobanuye ko hari Abatutsi bari bageze kuri ETO ku wa 8 Mata 1994 kugeza tariki 11 Mata 1994, aho bose bashyizwe hamwe bajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro. Ni nyuma y'uko ingabo za Loni (MINUAR) zibasize mu maboko y'interahamwe n'abasirikare bari bambariye kubarimbura.

    MINUAR imaze kubasiga mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11Mata 1994. Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y'Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatashizemo umwuka no kubacuza.

    Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw'ingabo za MINUAR.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abayobozi n'abakozi ba SKOL bafashe umunota wo Kwibuka inzirakarengane zihashyinguye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri.

    Basuye kandi Ubusitani bw'Urwibutso buri ku Rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro. Ubu busitani ni ikimenyetso cyo Kwibuka iteka ryose.

    Bugizwe n'ibice birimo amabuye yerekana abazize Jenoside, uko ibidukikije byahishe abahigwaga, imyobo ifunguye ishushanya aho bajugunywe, ikimenyetso cy'ubuzima no kongera kubaho, ndetse n'ibiti bigaragaza ko Abanyarwanda ari bamwe.

    Ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019, bukaba bugizwe n'ibice bifite aho bihuriye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe cya Jenoside cyangwa nyuma yayo. 

    Bwashyizweho ibuye ry'ifatizo na Madamu Jeannette Kagame ku Cyumweru, tariki ya 11 Nzeri 2022.

    Ubwo yatahaga ubu busitani bw'Urwibutso, Madamu Jeannette yavuze ko 'Icyifuzo cya buri wese, ni uko ubu busitani bukomeza kutubera ahantu hadufasha Kwibuka no kwiyubaka. 

    Muri ubu busitani harimo ubuzima n'umurava wanyu ndetse ni isezerano rishya ko tutazongera kunyura mu bihe nk'ibyatugejeje hano uyu munsi. Urwo rukundo, icyo cyubahiro byose biri muri buri rurabo, igiti, buri buye na buri kimenyetso kidukikije.''

    Ati 'Igihe cyose tuje muri ubu busitani bwo kwibuka, bijye biduha imbaraga zo guhobera ubuzima, no kugirana isezerano n'abacu ndetse n'igihugu, ko tutazahwema kurasanira u Rwanda.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rugizwe n'ibice bitatu. Igice cya mbere kiriho amazina y'Abatutsi bahashyinguye bishwe bazizwa uko bavutse, igice cya kabiri kirimo imva irimo imibiri y'Abatutsi ibihumbi 105 bishwe muri Jenoside naho igice cya Gatatu kibarizwamo Ubusitani.

    Abayobozi n'abakozi b'uruganda rwa Skol, bifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abayobozi n'abakozi b'uruganda rwa SKOL, baganirijwe amateka yo ku wa 11 Mata 1994 ubwo Ingabo za MINUAR zataga impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro  

      

    Nyiri uruganda rwa SKOL, Thibault Relecom yashyize indabo ku mva yunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso    

    Urumuri rw’Icyizere ni kimwe mu bimenyetso biri muri ubu Busitani bw’Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Umuyobozi w'Uruganda rwa SKOL, Eric Gilson yashyize indabo ku mva yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro 

    Nyiri uruganda rwa Skol, Thibault Relecom yanditse mu gitabo ubutumwa bukomeza Abanyarwanda n'inshuti muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi













     

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154429/skol-yasuye-urwibutso-rwa-nyanza-ya-kicukiro-yunamira-abazize-jenoside-amafoto-154429.html

  • Umutekano dufite ntabwo twawurengwa – Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 8 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Karere ka Musanze.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente n'abandi bitabiriye icyo gikorwa bunamiye Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komine Mukingo baruhukiye mu Rwibutso rwa Busogo, yizeza abaturage baho ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi.

    Yavuze ko iyo abantu badashyize hamwe batabasha kurinda umutekano wabo, ariko ubu umuntu ava i Musanze akajya i Rusizi, cyangwa akava i Rusizi akajya Nyagatare atekanye kubera umutekano igihugu gikesha Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Ntabwo rero nava hano muri aka Karere ntagarutse kuri icyo kintu cy'umutekano w'Igihugu muri rusange, umutekano mu miryango, umutekano muri sosiyete, imibanire myiza hagati y'ingo n'abaturanyi. Tubane neza mu ngo, tubane neza muri sosiyete, turinde umutekano w'Igihugu. Umutekano dufite ntabwo twawurengwa. Kuwurengwa ni ukuvuga gutangira kuwutatira noneho umutekano ukangirika. Ibyo rero ndibaza ko twese tugomba kubyumva kimwe.'

    Yavuze ko hari abantu n'ibihugu usanga bishaka kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ariko hakwiye gufatwa ingamba zo kutazemera icyasubiza u Rwanda mu mateka mabi.

    Ati 'Nta kintu tuzongera kwemera gihungabanya umutekano w'Igihugu, kandi nta n'ubwo tuzemera ikintu kidusubiza mu mateka mabi, ameze nka Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Dr. Ngirente yasobanuye ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari n'umwanya mwiza wo kongera gushimira izahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi zayihagaritse.

    Ati 'Ariko kuzishima bisobanuye no kuba natwe dukora ibyo dusabwa gukora kugira ngo dutunganye u Rwanda rwacu rw'ejo, ari byo navuze twirinda kuba hagira umuntu twemerera gusubira mu bikorwa bigana kuri Jenoside.'

    Yasobanuye ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo 'turushaho gushimangira ubumwe bwacu nk'Abanyarwanda ndetse no gukumira no kurwanya indi ngengabitekerezo yose yatuma habaho gusubira mu mateka mabi twavuyemo.'

    Dr. Ngirente yasabye urubyiruko guhangana n'ibintu byose by'ingengabitekezo mbi n'abayikwirakwiza bose.

    Ati 'Tube urubyiruko rwiza, ariko kugira ngo tube urubyiruko rwiza, birasaba uruhare rw'ababyeyi. Ababyeyi twigisha iki abana bacu mu ngo? Tubigishe indangagiciro z'Umunyarwanda zimujyana kubana neza na mugenzi we.'

    'Uruhare rw'ababyeyi rurakenewe cyane, kuva ku ruhare rw'ababyeyi, hakaba uruhare rw'abarimu mu mashuri, bikagera no ku ruhare dufite nka Leta natwe turarukora.'

    Yashimangiye ko nibigenda gutya u Rwanda ruzaba igihugu gitekanye, kizira amacakubiri, kizira Jenoside.

    Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye ku wa 7 Mata, bikazamara iminsi 100.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yunamiye Abatutsi biciwe muri komine Mukingo, yizeza abaturahe ko bitazongera

    Inzego z’ubuyobozi zagiye kwifatanya n’abanyamusanze

    Abaturage b’i Musanze basabwe gusigasira ubumwe

    Urubyiruko rw’i Musanze rwasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashimangiye ko umutekano igihugu gifite Abanyarwanda batagomba kuwurengwa

    Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kwigisha abana amateka y’u Rwanda

    Amafoto: Primature


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutekano-dufite-ntabwo-twawurengwa-minisitiri-w-intebe-dr-ngirente

  • Huye: Impanuka y'imodoka yahitanye umushoferi, ikomeretsa abagenzi benshi – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha saa cyenda n'igice z'igicamunsi, kuri uyu wa 8 Mata 2025, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, Umudugudu wa Kagarama, ku muhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe ahitwa i Gashikiri.

    Umuyobozi wa Volcano Express ishami rya Huye, Havugimana Emmanuel, yatangarije IGIHE ko iyo modoka yari iya saa cyenda z'igicamunsi yari ivuye muri gare ya Huye yerekeje mu Mujyi ya Nyamagabe.

    Nyuma y'iminota mike ihagurutse, ubwo yageraga mu ikorosi ry'ahitwa i Gashikiri, ahantu hamanuka, iyi modoka ngo yananiwe kuringaniza umuduvuguko mu ikorosi, ihita itana, igonga ibyuma byo ku muhanda bitangira imodoka, ihita iribirinduka munsi yawo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe naho yari ageze mu ikorosi, aho yahise ihitana umushoferi wari uyitwaye, ikanakomeretsa abagenzi 22 barimo bane bakomeretse cyane.

    Ati 'Abakomeretse bamwe bajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), abandi bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare.''

    SP Kayigi, yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda umuvuduko mwinshi, kubahiriza ibyapa byo ku muhanda no kwirinda gukorera ku jisho kuko biteza impanuka kandi akenshi ziba zikomeye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-impanuka-y-imodoka-yishe-umushoferi-ikomeretsa-abagenzi-benshi