Blog

  • Rusesabagina yahakanye ko ari 'UMUNYARWANDA', Sankara ati 'Biteye isoni'' (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Rusesabagina n'abandi 20 bareganwa bahuriye mu rukiko nyuma y'ubusabe bw'Ubushinjacyaha bwo guhuza imanza zabo kuko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwabereye mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Rusesabagina w'imyaka 66 kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kugaragaza ko atari 'Umunyarwanda' ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y'ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana 'Sankara' na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari 'Umunyarwanda' nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w'Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi we [Rusesabagina] yashakaga kuba Perezida w'u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.

    Yagize ati 'Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu, ndi icyegera cye, ndi Visi Perezida wa Kabiri. Inzozi ze yari afite zari izo kuba Perezida w'u Rwanda. None uyu munsi hano mu rukiko, njye impamvu mvuga ko mfite isoni ni uko avuga ko atari Umunyarwanda. Njye nkaba nibaza uko yashakaga kuba Perezida w'u Rwanda atari Umunyarwanda. Nkibaza niba ari ya politiki ya mpatsibihugu cyangwa ya Neo-Colonialisation yabagamo, nkumva mfite isoni nk'icyegera cye. Nyakubahwa Perezida, twatangaje intambara ku gihugu iratunanira, baradufata.''

    Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije 'kurutinza nkana.'

    Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021.

    UKO IBURANISHA RYOSE RYAGENZE

    REBA UKO IBURANISHA RYAGENZE MU MASHUSHO UNYUZE KURI IGIHE TV

    -  Andi mafoto ya Rusesabagina na bagenzi be basohoka mu rukiko

    Mukandutiye Angelina ni we mugore uri muri dosiye y’abashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ asohoka mu rukiko nyuma y’iburanisha

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha byabereye ahantu hamwe kandi bifitanye isano ya bugufi

    Rusesabagina n’abandi ubwo basohokaga mu rukiko

    Rusesabagina yurira imodoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Umutekano wari wakajijwe ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura ahabereye uru rubanza

    13:27: Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yasoje iburanisha ry'uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n'igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi baburanyi bafite izindi nzitizi.

    Inteko y’abacamanza ubwo iburanisha ryari ririmbanyije

    13:22: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko kuri we nta nzitizi abona zatuma urubanza rutaburanishwa. Yasabye ko umukiliya we kuko yamaze kwisobanura ku byaha 10 byaba byiza ari we uhereweho mu kwisobanura kugira ngo dosiye ye yihutishwe.

    -  Nsabimana Callixte Sankara ati 'NTEWE ISONI N'IBYATANGAJWE NA RUSESABAGINA''

    13:16: Nsabimana Sankara ni we ugezweho mu gutanga inzitizi abona ziri mu rubanza.

    Ati 'Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk'aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.''

    Sankara yavuze ko amaze imyaka ibiri aburana kandi akeneye ko 'urubanza rwakwihutishwa.

    Yavuze ko afite isoni zo kuba Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda kandi yari afite intego zo kuyobora igihugu.

    Yakomeje ati 'Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w'u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese yashakaga kuba Perezida atari Umunyarwanda? Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata. Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD.

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yari Umuvugizi wa FLN. Yasabye urukiko kwihutisha urubanza kuko amaze imyaka ibiri ari kuburana

    12:59: Rusesabagina ati 'Mumpe umwanya nsobanure ukuntu ntari Umunyarwanda

    Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw'u Rwanda.

    Ati 'Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y'indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk'umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk'umwana w'imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy'u Rwanda.''

    “Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw'Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy'Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n'amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk'Umubiligi, si nk'Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y'umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w'Umubiligi.''

    Rusesabagina yakomeje kwitsa cyane ko yashimuswe ndetse akaba ari mu Rwanda binyuranye n'amategeko.

    Ati 'Muramutse muvuze muti uyu muntu ari hano binyuranyije n'amategeko. Sinongeye gusubirana ubwenegihugu bw'u Rwanda kandi Ubushinjacyaha na bwo bwabyemeye kuko bwagiye kurega mu Bubiligi bubwirwa ko 'ikibazo tuzakiga.' Icyantangaje ni uko umuntu warezwe, dosiye ikiri gukurikiranwa ashimutwa.''

    Yakomeje abaza ati “Abanyarwanda bose iyo bagiye kubarega bajya kubarega i Bruxelles, ntibashoboraga kumbona mu buryo bwemewe. Uyu munsi uwambaza indangamuntu yanjye ntayo mfite, mfite indangamuntu imwe na pasiporo imwe.”

    Rusesabagina Paul yasabye umwanya asobanura impamvu atari Umunyarwanda

    -  Ku kirego cyatanzwe mu rukiko rwa EACJ i Arusha gihamya ko ari UMUNYARWANDA

    Rusesabagina yavuze ko abamwunganira bamubwiye ko 'udashobora kurega mu rukiko rwa EAC kuko ntahagira address.'

    Ati 'Njye navuze ko mfite address kuko ubu ndi i Mageragere. Nzabanza mbirebe neza ko nanditse niba ndi Umunyarwanda cyangwa nkomoka mu Rwanda.''

    12:43: Gashabana Gatera wunganira Rusesabagina mu mategeko yavuze ko dosiye ya Rusesabagina ifite umwihariko.

    Ati 'Ndacyashimangira ko Ubushinjacyaha butashoboye kutugaragariza niba inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kumukurikirana kandi nabwo bukabyemera. Hari inyandiko zisaba ko atabwa muri yombi, kuki batayigendeyeho? Ibyo twavuze turacyabishimangira, tubihagazeho. Nyakubahwa Perezida turabasaba ko mwemeza ko urukiko nta bubasha rufite.''

    12:32: Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina avuga ko nubwo ibyaha biri muri dosiye ye ya mbere atabiregwa ariko hari aho bihuriye, akaba ari nacyo gituma batanga irengayobora ry'iburabubasha bw'urukiko.

    Ati 'Tumaze kugaragaza ibidasanzwe bituma mubona ko mudafite [urukiko] ububasha. Sinitiranya koherezwa n'ububasha kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko urukiko rudafite ububasha. Turasanga ibyavuzwe n'Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.''

    -  UBUSHINJACYAHA KU IFATWA RYA RUSESABAGINA

    12:23: Ubushinjacyaha bwavuze ko ibijyanye n'ifatwa n'ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye. Itegeko riteganya ko kuburana ku ifatwa n'ifungwa biburanwa mu gihe haburanwa gufungwa by'agateganyo.

    Ubushinjacyaha buti 'Nta burenganzira afite bwo kujurira kuko inzira zari zarangiye. Turumva kukigarukaho bidakwiye kugarukwaho mu gihe haburanwa urubanza mu mizi.''

    Buvuga ku bijyanye na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda bwavuze ko 'yatanze ikirego mu Rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EACJ)'.

    Ubusanzwe EACJ itangwamo ibirego n'abaturage bo mu Karere, ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza ko 'bishimangira ko na we yiyemerera ko ari Umunyarwanda.'

    12:13: Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y'ifatwa rya Rusesabagina, mu nyandiko Ubushinjacyaha Bukuru bwanditse busaba u Bubiligi ko dosiye bufite zoherezwa mu Rwanda, bwamenyesheje urundi ruhande ko yafashwe.

    Buti 'Nyuma yo gufatwa, imikoranire y'inzego zombi yarakomeje. Ibivugwa bimeze nk'aho imikoranire y'ubutabera hagati y'ibihugu byombi yagiyemo agatotsi, si byo. Ibi byose n'ibyavuzwe bishimangira ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite.''

    Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul.

    12:06: Ubushinjacyaha bwavuze ko 'Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rufite ububasha bwo kuburanisha buri wese harimo n'abanyamahanga bakurikiranyweho gukora ibyaha by'iterabwoba, gufatiraho abantu ingwate, ubucakara n'ibindi bifitanye isano na byo.'

    Buti 'Dusanga urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza.''

    -  Amafoto y'abashinjacyaha bavuga ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina

    -  UBUSHINJACYAHA BUVUGA KO INZITIZI ZATANZWE NA RUSESABAGINA NTA REME

    11:57: Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ibikorwa yakoze mu 2011 atabirezwe bityo bidakwiye kugarurwa muri dosiye nk'inzitizi.

    Buti 'Inzitizi y'iburabubasha ishingiye ku masezerano yabaye hagati y'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda n'u Bubiligi, nta reme ifite, ishobora kugaragaza.''

    -  Rusesabagina yabanje gukorana na FDLR mu 2011

    11:48: Paul Rusesabagina yari akurikiranyweho dosiye y'icyaha cy'iterabwoba no gutera inkunga imitwe y'iterabwoba, akorana na FDLR. Yakoranaga icyo gihe na Habiyaremye Noel.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda n'u Bubiligi byarakoranye hasabwa ko Rusesabagina wari i Bruxelles yabazwa. Mu 2011 ni bwo Rusesabagina yabajijwe n'abagenzacyaha b'u Bubiligi n'abashinjacyaha b'u Rwanda.

    Buti 'Ntibyigeze bibaho ko Ubushinjacyaha bw'u Rwanda busaba ko Paul Rusesabagina yoherezwa mu Rwanda. Ntibyabayeho. Habayeho ubufatanye ko Paul Rusesabagina akurikiranwa mu Bubiligi. Byabaye mu 2012.''

    Paul Rusesabagina yakurikiranwaga nka Perezida wa PDR Ihumure wakoranaga na FDLR.

    Mu 2018, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwafunguye indi dosiye ibarizwamo abantu bo mu Mutwe w'Iterabwoba wa MRCD-FLN; yarimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Gen Irategeka Wilson n'abandi.

    U Rwanda rwasabye ko Paul Rusesabagina yabazwa n'Ubushinjacyaha bw'u Bubiligi ariko iyo dosiye ntabwo bwayigumanye.

    Ababiligi bahaye Ubushinjacyaha bw'u Rwanda ibyo bakuye mu isaka ryabereye mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAREZE RUSESABAGINA 'BUTIBESHYE'

    11:37: Nyuma yo kugaragaza inzitizi y'uko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina [ku mpamvu z'uko ari Umubiligi], Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho.

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa kuko amazina ye yombi ari ay'Abanyarwanda kimwe n'ababyeyi be.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk'Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri [bw'u Bubiligi].

    Ikindi kuba Rusesabagina atigeze ahakana umwirondoro w'ababyeyi be bombi kandi bakaba ari Abanyarwanda bivuze ko afite ubwenegihugu bw'ifatizo ari bwo 'Nyarwanda'.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose [u Rwanda cyangwa u Bubiligi] byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.

    Buti 'Ubwenegihugu bwe bw'ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw'u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw'u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw'u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw'inkomoko.''

    Abashinjacyaha bavuguruje ibyavuzwe na Me Gashabana ashinjura Rusesabagina aho bagaragaje ko 'bibabaje kuba atarasomye' ibikubiye mu nyandiko y'ikirego.

    Bavuze ko bika birenga 800 bigize ikirego, Gashabana yahisemo gusa icya 71 n'icya 102.

    Umwe muri bo yavuze ko ingingo ya 42 y'itegeko rireba ububasha bw'inkiko yakurikijwe ndetse uburenganzira bw'uregwa bukaba bwarubahirijwe.

    -  Ntabwo nazanywe mu Rwanda, 'narashimuswe'

    11:27: Rusesabagina yavuze ko Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabye ubw'u Bubiligi kumwohereza ariko ntibabyemera.

    Ati 'Ubwo urubanza rwategurwaga ni bwo nakorewe icyo nise 'gushimuta'. Icyo gushimuta nacyo ni icyaha kandi ntabwo gisimbuzwa ikindi.''

    Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ikijyanye no gushimutwa na cyo kizaburanwaho.

    -  Gatera ati 'U Bubiligi ntibwashoboraga kohereza Rusesabagina

    11:24: Gatera avuga ko Rusesabagina yafashwe mu gihe hakorwaga dosiye yo kumuta muri yombi.

    Ati 'Uburyo yafashwe bwemewe n'amategeko? Bizasuzumwa neza. Inyandiko zisaba itabwa muri yombi, yoherejwe mu Bubiligi ariko ntibwashoboraga kuyishyira mu bikorwa kuko rutari kohereza umuturage warwo ngo aburanishirizwe mu kindi gihugu.''

    Yavuze ko 'Ibyabaye byose, kuba yaje mu rukiko, urubanza rwa Rusesabagina, imbere y'urukiko rwanyu nta bubasha rufite bwo kuruburanisha.''

    -  Amafoto ya bamwe mu badipolomate bari mu cyumba cy'iburanisha

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, mu badipolomate bari mu rukiko mu rubanza

    -  Rusesabagina yasabye kujyanwa kuburanishirizwa mu nkiko zo mu Bubiligi

    Nyuma yo kugaragaza ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite uburenganzira bwo kumuburanisha, Rusesabagina yahaye umwanya umwunganizi we, Me Gatera Gashabana na we arabishimangira anagaragaza zimwe mu ngingo z'amategeko bashingiraho.

    Me Gashabana yavuze ko nk'uko byatangajwe n'umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakira hashingiwe ku iburabubasha ry'urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw'Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka.

    Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y'iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y'inkiko z'u Bubiligi zibifitiye ububasha.

    Ati 'Kubera ko twazamuye ikibazo cy'inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.''

    -  Gatera ati 'Rusesabagina yafatiwe mu Rwanda bidasobanutse'

    11:00: Gatera yavuze ko Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ku wa 28 Kanama 2020, atangira gukurikiranwa.

    Yagize ati 'Ese yafashwe mu buhe buryo? Hakurikijwe ayahe mategeko? Bigaragara ko byakozwe hakurikijwe ibyari byemeranyijweho n'Ubushinjacyaha n'Ubucamanza bw'u Bubiligi nk'ubufite ububasha bwo kuburanisha.''

    Yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha byerekana ko Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi akaba ari nacyo gihugu kigomba kumuburanisha.

    10:51: Rusesabagina ati 'Urukiko ntirufite ububasha bwo kumburanisha'

    Rusesabagina yatangiye avuga ko afite inzitizi zituma urubanza rutatangira.

    Ati 'Njye nk'Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.''

    Me Gatera Gashabana ati 'Twasabaga ko ikirego kitakwakirwa hashingiwe ku iburabubasha ry'urukiko rw'Urugereko rwihariye rw'Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga.''

    10:46: Urukiko rwavuze ko ruzagena igihe urubanza rugomba kumara kuko bidakozwe urubanza rwazatinda kuko rurimo abantu benshi.

    Umucamanza yakomeje ati 'Twese tugomba kubahiriza amahame yemewe arimo ay'uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa. Ikindi ni ihame ryo kuvuguruzanya no kunganirana imbere y'urukiko. Ibivugiwe mu rukiko bishobora kuvuguruzwa. Intambara turimo ni iy'ukuri. Bigomba gukorwa hubahwa urukiko ariko no hagati yanyu hakabamo ubwubahane.''

    10:40: Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko hari ababuranyi batatanze imyanzuro, avuga ko bakwiye kubikora nk'uko biteganywa n'amategeko.

    -  UBUSHINJACYAHA BUHAGARARIWE N'ABASHINJACYAHA BATANU

    Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n'abashinjacyaha batanu barimo Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyalimana Angelique, Umushinjacyaha, Dushimimana Claudine, Umushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu, Ruberwa Bonaventure, Umushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu, Habarurema Jean Pierre ndetse n'Umushinjacyaha Habimana Jean.

    -  Abaturage b'i Nyabimata na bo baregeye indishyi

    Abaregwa muri uru rubanza bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe abaturage b'inzirakarengane b'Abanyarwanda.

    Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

    Abaturage bagizweho ingaruka n'ibitero byagabwe na MRCD-FLN mu bice bitandukanye ni bo baregeye indishyi.

    -  Andi mafoto ya Rusesabagina ubwo yageraga imbere y'Inteko iburanisha

    Rusesabagina Paul yabanje guhabwa sanitizer yo gusukura intoki mbere yo gutangira kubazwa niba yemera umwirondoro we ndetse n’ibyaha ashinjwa

    Rusesabagina ku nshuro ya gatanu yongeye gushimangira ko atari UMUNYARWANDA

    -  Mu bitabiriye urubanza harimo n'abadipolomate

    Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n'abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n'u Bubiligi.

    -  Abaregera indishyi na bo batanze ikirego muri uru rubanza

    09:52: Abanyamategeko bahagarariye abaturage bagizweho ingaruka n'ibikorwa by'iterabwoba byagizwemo uruhare n'Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD-FLN birimo abaturage bishwe, abatwikiwe ibyabo n'abandi.

    Me Ndutiye Yusufu yaregeye urukiko asaba guhabwa indishyi kuko imodoka ye yatwitswe. Yatangiye asomerwa imyirondoro ye. Yaregeye indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Sankara mbere y'uko ruhuzwa.

    Nsengiyumva Vincent utuye mu Murenge wa Kicukiro na we ari mu baregera indishyi; Uhagarariye Company Alpha, Munizera Bertin; Uhagarariye Company Omega, Hakizimana Tatien n'abandi.

    Mu baregera indishyi harimo n'umubyeyi wageze mu rukiko ahetse umwana. Na we yabajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, arabyemera.

    - Abaregwa ubwo bari bageze mu rukiko bategereje inteko iburanisha

    Rusesabagina yanyuzaga amaso mu bigize ikirego cye mbere y’uko iburanisha ritangira

    Mbere yo gutangira kuburana, babanza gukurwaho amapingu baba bambitswe

    Paul Rusesabagina (iburyo) na Nsabimana ‘Sankara’ bateze amatwi abacamanza muri uru rukiko

    Gashabana Gatera asuhuzanya na Rusesabagina Paul yunganira mu mategeko ubwo bageraga mu rukiko kuri uyu wa Gatatu

    Nsabimana Callixte Sankara aganira n’umwavoka we Me Nkundabarashi Moïse

    Rusesabagina Paul ubwo yari mu rukiko mu iburanisha rya mbere yahurijwemo n’abo bareganwa

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 muri rusange

    Nsabimana Callixte 'Sankara' yavuze ko nta cyahindutse ku mwirondoro we kuva yatangira kuburanishwa

    -  Mu baregwa uko ari 21 harimo umugore umwe

    Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w'Uburezi muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y'abareganwa hamwe na Paul Rusesabagina.

    Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n'abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

    Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y'agateganyo y'impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

    Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n'inkiko Gacaca atigeze arangiza.

    Mukandutiye yabajijwe niba umwirondoro ari uwe yavuze ko 'Ibindi ni byo. Ibyaha nasomewe nabyumvise.'' Yunganiwe na Me Chantal.

    Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    Bagejejwe ku rukiko batwawe mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa

    Rusesabagina ashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    Rusesabagina na bagenzi be bakimara kuva mu modoka yabagejeje ku Rukiko rw’Ikirenga

    -  RUSESABAGINA YONGEYE KUVUGA KO ATARI UMUNYARWANDA

    Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana.

    Yagize ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.''

    Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati 'Ibyaha byose ni byo.''

    Rusesabagina Paul yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

    -  Abaregwa bari guhamagarwa imbere y'inteko iburanisha, buri wese akabazwa niba umwirondoro wasomwe ari uwe ndetse niba yemera ibyaha.

    09:16: Nsengimana Herman yavuze ko yemera umwirondoro we ariko avuga ko ibyaha aregwa atabyumvise neza.

    Uyu musore wahoze ari Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana 'Sankara' ashinjwa kurema umutwe w'ingabo utemewe no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Yunganiwe na Me Kabera Johnson na Me Rugeyo Jean.

    09:13: Nsabimana Callixte Sankara atangiye abazwa niba acyemera umwirondoro we.

    Nsabimana ati 'Murakoze nyakubahwa perezida, umwirondoro ni uwanjye, nta cyahindutse.''

    Abajijwe niba yarabonye ihamagara yavuze ko 'Nayibonye'.

    Sankara yunganiwe na Me Nkundabarashi Moïse.

    -  RUSESABAGINA AKURIKIRANYWEHO IBYAHA ICYENDA

    - Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
    - Gutera inkunga iterabwoba
    - Iterabwoba ku nyungu za politiki
    - Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba
    - Kuba mu mutwe w'iterabwoba
    - Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    08:56: HATANGIYE GUSOMWA IMYIRONDORO Y'ABAREGWA N'IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

    Umwanditsi w'urukiko yatangiye gusoma imyirondoro ya buri umwe mu baregwa bose. Ikubiyemo amazina, aho bavuka, umubare wa nimero za telefoni batunze hanyuma hagakurikizwaho ibyaha baregwa.

    Umwanditsi w'urukiko yasomye ahereye kuri Nsabimana Callixte 'Sankara', Nsengimana Herman na Rusesabagina Paul.

    Paul Rusesabagina ni mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo.

    Atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy'iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n'amashusho mbere y'uko urubanza rukomeza.

    -  Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Mu Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura, abantu bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus. Umutekano wari wakajijwe mu mpande zose z'ahakorera uru rukiko.

    8:24: Ababuranyi bose barimo Rusesabagina bageze mu Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura. Abakurikiranyweho ibyaha bafashwe mu bihe bitandukanye ariko bahuriye ku byaha bifitanye isano.

    8:15: Ahagana saa Mbili na 15 ni bwo abaregwa bageze ku Rukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura aho iburanisha ryabereye.

    -  Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w'Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b'Umutwe w'Iterabwoba wa FLN n'abandi barwanyi 18 rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma yo guhuzwa.

    Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ku wa 3 Ukuboza 2020 ni rwo rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z'abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n'umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw'imigendekere myiza y'urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y'iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y'iterabwoba.

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yahakanye-ko-ari-umunyarwanda-sankara-ati-biteye-isoni-amafoto-na

  • RIB yataye muri yombi Sheikh Hamdan Habimana ukurikiranyweho kwiba umunyamakuru amafaranga –

    Sheikh Hamdan Habimana usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Abafana ba Arsenal mu Rwanda akaba anayobora Ijabo ryawe Rwanda, yafatiwe mu Karere ka Huye. RIB yakiriye icyo kirego ku wa 14 Gashyantare 2021.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo icyaha akurikiranyweho yagikoze mu cyumweru gishize.

    Yagize ati “Habimana Hamdam w’imyaka 45 akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga. Bivugwa ko yayibye umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi. Byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, tariki 13 Gashyantare 2021.’’

    Mu kiganiro B&B Sports Plateau cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, abanyamakuru b’imikino kuri B&B Fm Umwezi bavuye imuzi ikibazo cya Uwimana bakorana.

    Uwimana Clarisse yibwe amafaranga ubwo yari yagiye mu kiganiro asiga imodoka muri parking y’inzu ikoreramo B&B FM- Umwezi.

    Nyuma y’ikiganiro ubwo uyu mukobwa yajyaga mu modoka ye yasanze amafaranga yabuze amafaranga yari yasizemo.

    Ibi byatumye hiyambazwa camera zo muri parking y’inyubako iyi radiyo ikoreramo, ndetse mu kwitegereza amashusho ngo basanze Sheikh Hamdan Habimana ari we wafunguye imodoka ya Uwimana yinjiramo akoresheje urundi rufunguzo.

    Imfurayiwacu Jean Luc ukora kuri B&B Fm Umwezi, mu kubara inkuru yavuze ko ubwo barebaga ku mashusho yafashwe na camera, basanze saa Sita n’iminota 22 z’amanywa, aribwo Sheikh Habimana yinjiye mu modoka, ayimaramo amasegonda 48.

    Nyuma yo kubona amashusho, Uwimana n’ubuyobozi bwa radiyo akorera bahise biyambaza inzego zishinzwe umutekano.

    Umuyobozi wa B&B FM Umwezi akaba n’umunyamakuru wayo, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], yaciye amarenga ko igikorwa cyabaye batacyita ubujura gusa, avuga ko hari ibindi bibyihishe inyuma.

    Yagize ati “Ntabwo abantu baba abana kugeza mu 2021 ukibatwara nk’abana, gukurikira ngo urashaka telefoni n’imashini z’abantu, ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n’undi akore ake.”

    Yongeye gusaba guhabwa amahoro buri wese agakora akazi ke neza, ati “Mushobora kutureka byibuza tugakora mu mahoro? Buri kimwe mugerageza ntabwo tukiri bato. Mushobora kuduha amahoro buri umwe agakora ibyo ashinzwe? Uzancira akobo incire akanzu.”

    Sheikh Hamdan Habimana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe yahamwa n’icyaha akekwaho, ingingo ya 166 iteganya ko yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ikibazo cya B&B FM Umwezi bagaruka ku nkuru ya Sheikh Hamdan Habimana

    Sheikh Hamdan Habimana wabaye mu buyobozi bwa Mukura akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umunyamakuru Uwimana Clarisse

    Uwimana Clarisse bivugwa ko yibwe na Sheikh Hamdan Habimana

  • Rusesabagina yahakanye ko ari ‘UMUNYARWANDA’, Sankara ati “Biteye isoni’’ (Amafoto na Video) –

    Ni ubwa mbere Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa bahuriye mu rukiko nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo guhuza imanza zabo kuko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Rusesabagina w’imyaka 66 kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w’Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi we [Rusesabagina] yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.

    Yagize ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu, ndi icyegera cye, ndi Visi Perezida wa Kabiri. Inzozi ze yari afite zari izo kuba Perezida w’u Rwanda. None uyu munsi hano mu rukiko, njye impamvu mvuga ko mfite isoni ni uko avuga ko atari Umunyarwanda. Njye nkaba nibaza uko yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda atari Umunyarwanda. Nkibaza niba ari ya politiki ya mpatsibihugu cyangwa ya Neo-Colonialisation yabagamo, nkumva mfite isoni nk’icyegera cye. Nyakubahwa Perezida, twatangaje intambara ku gihugu iratunanira, baradufata.’’

    Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije ‘kurutinza nkana.’

    Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021.

    UKO IBURANISHA RYOSE RYAGENZE

    REBA UKO IBURANISHA RYAGENZE MU MASHUSHO UNYUZE KURI IGIHE TV

    -  Andi mafoto ya Rusesabagina na bagenzi be basohoka mu rukiko

    Mukandutiye Angelina ni we mugore uri muri dosiye y’abashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ asohoka mu rukiko nyuma y’iburanisha

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha byabereye ahantu hamwe kandi bifitanye isano ya bugufi

    Rusesabagina n’abandi ubwo basohokaga mu rukiko

    Rusesabagina yurira imodoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Umutekano wari wakajijwe ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura ahabereye uru rubanza

    13:27: Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yasoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi baburanyi bafite izindi nzitizi.

    Inteko y’abacamanza ubwo iburanisha ryari ririmbanyije

    13:22: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko kuri we nta nzitizi abona zatuma urubanza rutaburanishwa. Yasabye ko umukiliya we kuko yamaze kwisobanura ku byaha 10 byaba byiza ari we uhereweho mu kwisobanura kugira ngo dosiye ye yihutishwe.

    -  Nsabimana Callixte Sankara ati “NTEWE ISONI N’IBYATANGAJWE NA RUSESABAGINA’’

    13:16: Nsabimana Sankara ni we ugezweho mu gutanga inzitizi abona ziri mu rubanza.

    Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.’’

    Sankara yavuze ko amaze imyaka ibiri aburana kandi akeneye ko ‘urubanza rwakwihutishwa.

    Yavuze ko afite isoni zo kuba Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda kandi yari afite intego zo kuyobora igihugu.

    Yakomeje ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese yashakaga kuba Perezida atari Umunyarwanda? Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata. Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD.

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yari Umuvugizi wa FLN. Yasabye urukiko kwihutisha urubanza kuko amaze imyaka ibiri ari kuburana

    12:59: Rusesabagina ati “Mumpe umwanya nsobanure ukuntu ntari Umunyarwanda

    Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

    “Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi.’’

    Rusesabagina yakomeje kwitsa cyane ko yashimuswe ndetse akaba ari mu Rwanda binyuranye n’amategeko.

    Ati “Muramutse muvuze muti uyu muntu ari hano binyuranyije n’amategeko. Sinongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi Ubushinjacyaha na bwo bwabyemeye kuko bwagiye kurega mu Bubiligi bubwirwa ko ‘ikibazo tuzakiga.’ Icyantangaje ni uko umuntu warezwe, dosiye ikiri gukurikiranwa ashimutwa.’’

    Yakomeje abaza ati “Abanyarwanda bose iyo bagiye kubarega bajya kubarega i Bruxelles, ntibashoboraga kumbona mu buryo bwemewe. Uyu munsi uwambaza indangamuntu yanjye ntayo mfite, mfite indangamuntu imwe na pasiporo imwe.”

    Rusesabagina Paul yasabye umwanya asobanura impamvu atari Umunyarwanda

    -  Ku kirego cyatanzwe mu rukiko rwa EACJ i Arusha gihamya ko ari UMUNYARWANDA

    Rusesabagina yavuze ko abamwunganira bamubwiye ko ‘udashobora kurega mu rukiko rwa EAC kuko ntahagira address.’

    Ati “Njye navuze ko mfite address kuko ubu ndi i Mageragere. Nzabanza mbirebe neza ko nanditse niba ndi Umunyarwanda cyangwa nkomoka mu Rwanda.’’

    12:43: Gashabana Gatera wunganira Rusesabagina mu mategeko yavuze ko dosiye ya Rusesabagina ifite umwihariko.

    Ati “Ndacyashimangira ko Ubushinjacyaha butashoboye kutugaragariza niba inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kumukurikirana kandi nabwo bukabyemera. Hari inyandiko zisaba ko atabwa muri yombi, kuki batayigendeyeho? Ibyo twavuze turacyabishimangira, tubihagazeho. Nyakubahwa Perezida turabasaba ko mwemeza ko urukiko nta bubasha rufite.’’

    12:32: Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina avuga ko nubwo ibyaha biri muri dosiye ye ya mbere atabiregwa ariko hari aho bihuriye, akaba ari nacyo gituma batanga irengayobora ry’iburabubasha bw’urukiko.

    Ati “Tumaze kugaragaza ibidasanzwe bituma mubona ko mudafite [urukiko] ububasha. Sinitiranya koherezwa n’ububasha kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko urukiko rudafite ububasha. Turasanga ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.’’

    -  UBUSHINJACYAHA KU IFATWA RYA RUSESABAGINA

    12:23: Ubushinjacyaha bwavuze ko ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye. Itegeko riteganya ko kuburana ku ifatwa n’ifungwa biburanwa mu gihe haburanwa gufungwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha buti “Nta burenganzira afite bwo kujurira kuko inzira zari zarangiye. Turumva kukigarukaho bidakwiye kugarukwaho mu gihe haburanwa urubanza mu mizi.’’

    Buvuga ku bijyanye na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda bwavuze ko ‘yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ)’.

    Ubusanzwe EACJ itangwamo ibirego n’abaturage bo mu Karere, ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza ko ‘bishimangira ko na we yiyemerera ko ari Umunyarwanda.’

    12:13: Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, mu nyandiko Ubushinjacyaha Bukuru bwanditse busaba u Bubiligi ko dosiye bufite zoherezwa mu Rwanda, bwamenyesheje urundi ruhande ko yafashwe.

    Buti “Nyuma yo gufatwa, imikoranire y’inzego zombi yarakomeje. Ibivugwa bimeze nk’aho imikoranire y’ubutabera hagati y’ibihugu byombi yagiyemo agatotsi, si byo. Ibi byose n’ibyavuzwe bishimangira ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite.’’

    Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul.

    12:06: Ubushinjacyaha bwavuze ko ‘Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ububasha bwo kuburanisha buri wese harimo n’abanyamahanga bakurikiranyweho gukora ibyaha by’iterabwoba, gufatiraho abantu ingwate, ubucakara n’ibindi bifitanye isano na byo.’

    Buti “Dusanga urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza.’’

    -  Amafoto y’abashinjacyaha bavuga ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina

    -  UBUSHINJACYAHA BUVUGA KO INZITIZI ZATANZWE NA RUSESABAGINA NTA REME

    11:57: Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ibikorwa yakoze mu 2011 atabirezwe bityo bidakwiye kugarurwa muri dosiye nk’inzitizi.

    Buti “Inzitizi y’iburabubasha ishingiye ku masezerano yabaye hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’u Bubiligi, nta reme ifite, ishobora kugaragaza.’’

    -  Rusesabagina yabanje gukorana na FDLR mu 2011

    11:48: Paul Rusesabagina yari akurikiranyweho dosiye y’icyaha cy’iterabwoba no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, akorana na FDLR. Yakoranaga icyo gihe na Habiyaremye Noel.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’u Bubiligi byarakoranye hasabwa ko Rusesabagina wari i Bruxelles yabazwa. Mu 2011 ni bwo Rusesabagina yabajijwe n’abagenzacyaha b’u Bubiligi n’abashinjacyaha b’u Rwanda.

    Buti “Ntibyigeze bibaho ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busaba ko Paul Rusesabagina yoherezwa mu Rwanda. Ntibyabayeho. Habayeho ubufatanye ko Paul Rusesabagina akurikiranwa mu Bubiligi. Byabaye mu 2012.’’

    Paul Rusesabagina yakurikiranwaga nka Perezida wa PDR Ihumure wakoranaga na FDLR.

    Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafunguye indi dosiye ibarizwamo abantu bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN; yarimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Gen Irategeka Wilson n’abandi.

    U Rwanda rwasabye ko Paul Rusesabagina yabazwa n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ariko iyo dosiye ntabwo bwayigumanye.

    Ababiligi bahaye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyo bakuye mu isaka ryabereye mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAREZE RUSESABAGINA ’BUTIBESHYE’

    11:37: Nyuma yo kugaragaza inzitizi y’uko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina [ku mpamvu z’uko ari Umubiligi], Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho.

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa kuko amazina ye yombi ari ay’Abanyarwanda kimwe n’ababyeyi be.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri [bw’u Bubiligi].

    Ikindi kuba Rusesabagina atigeze ahakana umwirondoro w’ababyeyi be bombi kandi bakaba ari Abanyarwanda bivuze ko afite ubwenegihugu bw’ifatizo ari bwo ’Nyarwanda’.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose [u Rwanda cyangwa u Bubiligi] byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.

    Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.’’

    Abashinjacyaha bavuguruje ibyavuzwe na Me Gashabana ashinjura Rusesabagina aho bagaragaje ko ‘bibabaje kuba atarasomye’ ibikubiye mu nyandiko y’ikirego.

    Bavuze ko bika birenga 800 bigize ikirego, Gashabana yahisemo gusa icya 71 n’icya 102.

    Umwe muri bo yavuze ko ingingo ya 42 y’itegeko rireba ububasha bw’inkiko yakurikijwe ndetse uburenganzira bw’uregwa bukaba bwarubahirijwe.

    -  Ntabwo nazanywe mu Rwanda, ‘narashimuswe’

    11:27: Rusesabagina yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubw’u Bubiligi kumwohereza ariko ntibabyemera.

    Ati “Ubwo urubanza rwategurwaga ni bwo nakorewe icyo nise ‘gushimuta’. Icyo gushimuta nacyo ni icyaha kandi ntabwo gisimbuzwa ikindi.’’

    Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ikijyanye no gushimutwa na cyo kizaburanwaho.

    -  Gatera ati “U Bubiligi ntibwashoboraga kohereza Rusesabagina

    11:24: Gatera avuga ko Rusesabagina yafashwe mu gihe hakorwaga dosiye yo kumuta muri yombi.

    Ati “Uburyo yafashwe bwemewe n’amategeko? Bizasuzumwa neza. Inyandiko zisaba itabwa muri yombi, yoherejwe mu Bubiligi ariko ntibwashoboraga kuyishyira mu bikorwa kuko rutari kohereza umuturage warwo ngo aburanishirizwe mu kindi gihugu.’’

    Yavuze ko “Ibyabaye byose, kuba yaje mu rukiko, urubanza rwa Rusesabagina, imbere y’urukiko rwanyu nta bubasha rufite bwo kuruburanisha.’’

    -  Amafoto ya bamwe mu badipolomate bari mu cyumba cy’iburanisha

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, mu badipolomate bari mu rukiko mu rubanza

    -  Rusesabagina yasabye kujyanwa kuburanishirizwa mu nkiko zo mu Bubiligi

    Nyuma yo kugaragaza ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite uburenganzira bwo kumuburanisha, Rusesabagina yahaye umwanya umwunganizi we, Me Gatera Gashabana na we arabishimangira anagaragaza zimwe mu ngingo z’amategeko bashingiraho.

    Me Gashabana yavuze ko nk’uko byatangajwe n’umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakira hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

    Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.

    Ati “Kubera ko twazamuye ikibazo cy’inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.’’

    -  Gatera ati “Rusesabagina yafatiwe mu Rwanda bidasobanutse”

    11:00: Gatera yavuze ko Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ku wa 28 Kanama 2020, atangira gukurikiranwa.

    Yagize ati “Ese yafashwe mu buhe buryo? Hakurikijwe ayahe mategeko? Bigaragara ko byakozwe hakurikijwe ibyari byemeranyijweho n’Ubushinjacyaha n’Ubucamanza bw’u Bubiligi nk’ubufite ububasha bwo kuburanisha.’’

    Yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba ari nacyo gihugu kigomba kumuburanisha.

    10:51: Rusesabagina ati “Urukiko ntirufite ububasha bwo kumburanisha”

    Rusesabagina yatangiye avuga ko afite inzitizi zituma urubanza rutatangira.

    Ati “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.’’

    Me Gatera Gashabana ati “Twasabaga ko ikirego kitakwakirwa hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rw’Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga.’’

    10:46: Urukiko rwavuze ko ruzagena igihe urubanza rugomba kumara kuko bidakozwe urubanza rwazatinda kuko rurimo abantu benshi.

    Umucamanza yakomeje ati “Twese tugomba kubahiriza amahame yemewe arimo ay’uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa. Ikindi ni ihame ryo kuvuguruzanya no kunganirana imbere y’urukiko. Ibivugiwe mu rukiko bishobora kuvuguruzwa. Intambara turimo ni iy’ukuri. Bigomba gukorwa hubahwa urukiko ariko no hagati yanyu hakabamo ubwubahane.’’

    10:40: Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko hari ababuranyi batatanze imyanzuro, avuga ko bakwiye kubikora nk’uko biteganywa n’amategeko.

    -  UBUSHINJACYAHA BUHAGARARIWE N’ABASHINJACYAHA BATANU

    Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’abashinjacyaha batanu barimo Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyalimana Angelique, Umushinjacyaha, Dushimimana Claudine, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Habarurema Jean Pierre ndetse n’Umushinjacyaha Habimana Jean.

    -  Abaturage b’i Nyabimata na bo baregeye indishyi

    Abaregwa muri uru rubanza bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda.

    Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

    Abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe na MRCD-FLN mu bice bitandukanye ni bo baregeye indishyi.

    -  Andi mafoto ya Rusesabagina ubwo yageraga imbere y’Inteko iburanisha

    Rusesabagina Paul yabanje guhabwa sanitizer yo gusukura intoki mbere yo gutangira kubazwa niba yemera umwirondoro we ndetse n’ibyaha ashinjwa

    Rusesabagina ku nshuro ya gatanu yongeye gushimangira ko atari UMUNYARWANDA

    -  Mu bitabiriye urubanza harimo n’abadipolomate

    Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n’abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n’u Bubiligi.

    -  Abaregera indishyi na bo batanze ikirego muri uru rubanza

    09:52: Abanyamategeko bahagarariye abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba byagizwemo uruhare n’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN birimo abaturage bishwe, abatwikiwe ibyabo n’abandi.

    Me Ndutiye Yusufu yaregeye urukiko asaba guhabwa indishyi kuko imodoka ye yatwitswe. Yatangiye asomerwa imyirondoro ye. Yaregeye indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Sankara mbere y’uko ruhuzwa.

    Nsengiyumva Vincent utuye mu Murenge wa Kicukiro na we ari mu baregera indishyi; Uhagarariye Company Alpha, Munizera Bertin; Uhagarariye Company Omega, Hakizimana Tatien n’abandi.

    Mu baregera indishyi harimo n’umubyeyi wageze mu rukiko ahetse umwana. Na we yabajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, arabyemera.

    - Abaregwa ubwo bari bageze mu rukiko bategereje inteko iburanisha

    Rusesabagina yanyuzaga amaso mu bigize ikirego cye mbere y’uko iburanisha ritangira

    Mbere yo gutangira kuburana, babanza gukurwaho amapingu baba bambitswe

    Paul Rusesabagina (iburyo) na Nsabimana ‘Sankara’ bateze amatwi abacamanza muri uru rukiko

    Gashabana Gatera asuhuzanya na Rusesabagina Paul yunganira mu mategeko ubwo bageraga mu rukiko kuri uyu wa Gatatu

    Nsabimana Callixte Sankara aganira n’umwavoka we Me Nkundabarashi Moïse

    Rusesabagina Paul ubwo yari mu rukiko mu iburanisha rya mbere yahurijwemo n’abo bareganwa

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 muri rusange

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko nta cyahindutse ku mwirondoro we kuva yatangira kuburanishwa

    -  Mu baregwa uko ari 21 harimo umugore umwe

    Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y’abareganwa hamwe na Paul Rusesabagina.

    Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

    Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

    Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n’inkiko Gacaca atigeze arangiza.

    Mukandutiye yabajijwe niba umwirondoro ari uwe yavuze ko “Ibindi ni byo. Ibyaha nasomewe nabyumvise.’’ Yunganiwe na Me Chantal.

    Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    Bagejejwe ku rukiko batwawe mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa

    Rusesabagina ashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    Rusesabagina na bagenzi be bakimara kuva mu modoka yabagejeje ku Rukiko rw’Ikirenga

    -  RUSESABAGINA YONGEYE KUVUGA KO ATARI UMUNYARWANDA

    Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana.

    Yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’

    Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati “Ibyaha byose ni byo.’’

    Rusesabagina Paul yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

    -  Abaregwa bari guhamagarwa imbere y’inteko iburanisha, buri wese akabazwa niba umwirondoro wasomwe ari uwe ndetse niba yemera ibyaha.

    09:16: Nsengimana Herman yavuze ko yemera umwirondoro we ariko avuga ko ibyaha aregwa atabyumvise neza.

    Uyu musore wahoze ari Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana ‘Sankara’ ashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Yunganiwe na Me Kabera Johnson na Me Rugeyo Jean.

    09:13: Nsabimana Callixte Sankara atangiye abazwa niba acyemera umwirondoro we.

    Nsabimana ati “Murakoze nyakubahwa perezida, umwirondoro ni uwanjye, nta cyahindutse.’’

    Abajijwe niba yarabonye ihamagara yavuze ko ‘Nayibonye’.

    Sankara yunganiwe na Me Nkundabarashi Moïse.

    -  RUSESABAGINA AKURIKIRANYWEHO IBYAHA ICYENDA

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
    - Gutera inkunga iterabwoba
    - Iterabwoba ku nyungu za politiki
    - Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba
    - Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
    - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    08:56: HATANGIYE GUSOMWA IMYIRONDORO Y’ABAREGWA N’IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

    Umwanditsi w’urukiko yatangiye gusoma imyirondoro ya buri umwe mu baregwa bose. Ikubiyemo amazina, aho bavuka, umubare wa nimero za telefoni batunze hanyuma hagakurikizwaho ibyaha baregwa.

    Umwanditsi w’urukiko yasomye ahereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nsengimana Herman na Rusesabagina Paul.

    Paul Rusesabagina ni mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

    Atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n’amashusho mbere y’uko urubanza rukomeza.

    -  Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, abantu bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus. Umutekano wari wakajijwe mu mpande zose z’ahakorera uru rukiko.

    8:24: Ababuranyi bose barimo Rusesabagina bageze mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura. Abakurikiranyweho ibyaha bafashwe mu bihe bitandukanye ariko bahuriye ku byaha bifitanye isano.

    8:15: Ahagana saa Mbili na 15 ni bwo abaregwa bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura aho iburanisha ryabereye.

    -  Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18 rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma yo guhuzwa.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ku wa 3 Ukuboza 2020 ni rwo rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • RIB yataye muri yombi Sheikh Hamdan Habimana ukurikiranyweho kwiba umunyamakuru amafaranga – #rwanda #RwOT

    Sheikh Hamdan Habimana usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Abafana ba Arsenal mu Rwanda akaba anayobora Ijabo ryawe Rwanda, yafatiwe mu Karere ka Huye. RIB yakiriye icyo kirego ku wa 14 Gashyantare 2021.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo icyaha akurikiranyweho yagikoze mu cyumweru gishize.

    Yagize ati 'Habimana Hamdam w'imyaka 45 akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga. Bivugwa ko yayibye umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi. Byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, tariki 13 Gashyantare 2021.''

    Mu kiganiro B&B Sports Plateau cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, abanyamakuru b'imikino kuri B&B Fm Umwezi bavuye imuzi ikibazo cya Uwimana bakorana.

    Uwimana Clarisse yibwe amafaranga ubwo yari yagiye mu kiganiro asiga imodoka muri parking y'inzu ikoreramo B&B FM- Umwezi.

    Nyuma y'ikiganiro ubwo uyu mukobwa yajyaga mu modoka ye yasanze amafaranga yabuze amafaranga yari yasizemo.

    Ibi byatumye hiyambazwa camera zo muri parking y'inyubako iyi radiyo ikoreramo, ndetse mu kwitegereza amashusho ngo basanze Sheikh Hamdan Habimana ari we wafunguye imodoka ya Uwimana yinjiramo akoresheje urundi rufunguzo.

    Imfurayiwacu Jean Luc ukora kuri B&B Fm Umwezi, mu kubara inkuru yavuze ko ubwo barebaga ku mashusho yafashwe na camera, basanze saa Sita n'iminota 22 z'amanywa, aribwo Sheikh Habimana yinjiye mu modoka, ayimaramo amasegonda 48.

    Nyuma yo kubona amashusho, Uwimana n'ubuyobozi bwa radiyo akorera bahise biyambaza inzego zishinzwe umutekano.

    Umuyobozi wa B&B FM Umwezi akaba n'umunyamakuru wayo, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], yaciye amarenga ko igikorwa cyabaye batacyita ubujura gusa, avuga ko hari ibindi bibyihishe inyuma.

    Yagize ati 'Ntabwo abantu baba abana kugeza mu 2021 ukibatwara nk'abana, gukurikira ngo urashaka telefoni n'imashini z'abantu, ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n'undi akore ake.'

    Yongeye gusaba guhabwa amahoro buri wese agakora akazi ke neza, ati 'Mushobora kutureka byibuza tugakora mu mahoro? Buri kimwe mugerageza ntabwo tukiri bato. Mushobora kuduha amahoro buri umwe agakora ibyo ashinzwe? Uzancira akobo incire akanzu.'

    Sheikh Hamdan Habimana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe yahamwa n'icyaha akekwaho, ingingo ya 166 iteganya ko yahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ikibazo cya B&B FM Umwezi bagaruka ku nkuru ya Sheikh Hamdan Habimana

    Sheikh Hamdan Habimana wabaye mu buyobozi bwa Mukura akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umunyamakuru Uwimana Clarisse

    Uwimana Clarisse bivugwa ko yibwe na Sheikh Hamdan Habimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sheikh-hamdan-habimana-wabaye-mu-buyobozi-bwa-mukura-akurikiranyweho-kwiba

  • Ibintu ushobora kuba utaramenye ku mukunzi mushya wa Harmonize, ufite inkumi y'imyaka 18 y'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Harmonize ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya, witwa Kajala Masanja.Uyu mugore akaba afite umwana w'umukobwa uri mu kigero cyimyaka 18 .Ikindi arusha Harmonize imyaka 8 yose.

    Kajala Masanja uzwi nka Kajala Frida ni we uri mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi kabuhariwe Harmonize akaba ariwe uyu musore yasimbuje umunyamideli Sarah Michelotti baherutse gutandukana.

    Ubusanzwe Kajala Masanja wamenyekanye nka Kajala Frida yavutse ku itariki 2/01 mu 1983 avukira muri Tanzania. Afite imyaka 38 y'amavuko. Yakuze akunda gukina filime ndetse anakabya inzozi ze arizo kuba umukinnyi wa filime ukomeye.

    Mu mwaka wa 2011 ni bwo Kajala Masanja yakinnye filime ye ya mbere yitwa Basilisa, nyuma muri 2012 yakinnye muyitwa Kijiji Cha Tambua Haki yahuriyemo na nyakwigendera Steven Kanumba. Iyi filme akaba ariyo yatumye amenyekana cyane.

    Kajala Masanja nyuma yo gukinana filme na Steven Kanumba yakomeje kugaragaza ko uyu mwuga awushoboye maze akina mu yindi yitwa Jeraha la Moyo nayo ituma yongera kwigarurira imitima ya benshi bakunda filime.

    Ugukina filime kwa Kajala Masanja kwamuhesheshe n'ibihembo bikomeye birimo icyitwa East Africa Television Awards (EATV). ibi byakomeje kumugira igikomerezwa mu gihugu cya Tanzania.

    Kajala Masanja akaba yarakundanye cyera n'umwe mu batunganya umuziki witwa P Funk Majani ndetse baza kubyarana umwana w'umukobwa witwa Paula. Kajala amaze gutandukana na P Funk yahise ajya mu rukundo n'umukire witwa Faraji Chambo baza no gukora ubukwe gusa ntibyateye kabiri barashwana.

    Mu minsi micye ishize ni bwo amakuru y'uko aba bombi bakundana yamenyekanye ubwo Harmonize yamurikaga umukunzi we mushya abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuhanzi ukomeye muri Africa y'uburasirazuba (East Africa) Harmonize akoresheje Instragram ye yashyizeho amafoto ari kumwe n'ikizungerezi gikina filime Kajala Masanja, anandikaho amagambo meza y'urukundo ndetse amusezeranya kuzamubera umwizerwa.

    Kajala nawe ntiyatinze maze akoresha urukuta rwa Instagram ye yerekana amafoto ari kumwe na Harmonize anayakurikiza umutoma agaragariza ibyishimo n'ubwuzu afitiye Harmonize.

    Ibi bikimara kujya hanze byatunguye benshi cyane kuko ntibari babizi ko aba bombi bari mu rukundo. Ikindi gisa nk'icyatunguye abantu ni ikinyuranyo cy'imyaka aba bombi barushanya dore ko Harmonize afite imyaka 30 naho Kajala Masanja afite imyaka 38 ndetse akaba afite n'umwana w'umukobwa Paulo ufite imyaka 18 y'amavuko.

    Harmonize akaba yagaragaje uyu mukunzi we nyuma y'igihe amaze gushwana na Sarah Michelotti ukomoka muri Italy batandukanye nabi nyuma y'uko uyu muhanzi yahoraga amuca inyuma.

    Amafoto ya Kajala Masanja n'umukobwa we w'imfura uherutse kugarukwaho cyane nyuma yo kugaragara asomana n'umuhanzi Rayvanny:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibintu-ushobora-kuba-utaramenye-ku-mukunzi-mushya-wa-harmonize-ufite-inkumi-yimyaka-18-yamavuko/

  • Nigeria: Abanyeshuri bari ku ishuri bashimuswe n'abantu bitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Nigeria – Muri leta ya Niger mu mujyi wa Kagara abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ry'abahungu biga babayo bashimuta bamwe muri bo hamwe n'abakozi b'ishuri.

    Umwe mu bakozi bari kuri iri shuri yabwiye BBC ko abo bantu bateye iki kigo cy'ishuri mu masaha ya kare mu gitondo uyu munsi kuwa gatatu.

    Yavuze ko hari abanyeshuri bashimuswe hamwe n'abakozi bane b'iri shuri n'imiryango yabo.

    Abakuriye ishuri ubu bari kubara abanyeshuri basigaye kugira ngo bamenye umubare nyawo w'abashimuswe.

    Ntibizwi neza abakoze iki gitero, gusa ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe gusaba ingurane bireze muri Nigeria, leta ya Niger ni imwe mu zibasiwe cyane.

    Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize abahungu barenga 300 bashimutiwe ku ishuri bigaho mu mujyi wa Kankara muri leta ya Katsina.

    Baje kurekurwa nyuma yo kumvikana n'ababashimuse.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/nigeria-abanyeshuri-bari-ku-ishuri-bashimuswe-n-abantu-bitwaje-intwaro

  • Diamond yasobanuye uburyo mu cyumweru kimwe gusa yinjiza akayabo k'Amamiliyoni #rwanda #RwOT

    Aya mafranga mu madorali ya Amerika angana n'ibihumbi 22,556.76 mu manyarwanda akaba angana na miliyoni 22 zirenga.

    Mu kiganiro yagiriraga kuri Radio ye bwite ya Wasafi Fm yavuze ko hari abahanzi bisanisha n'amafranga menshi ariko we azi neza ko arusha agatubutse.

    Ati:''Hano hanze hari abahanzi bisanisha n'amafranga menshi muri Nigeria ariko kurinjye ntago bandusha rwose amafranga, Ndakubwiza ukuri.'' Yakomeje avuga ko agiye kuvuga amafaranga ahembwa buri kwezi ari amafaranga menshi.

    Umuhanzi Diamond yavuze ko yishimira kuba ari mu bahanzi babasha kwiyambika ibintu bihenze birimo no kuba yambara ibihenze ku mubiri we harimo imikufi yo mwijosi ikabakaba miliyoni 50 y'amashiringi ya Tanzania.

    Ati:''Njyewe nshora amafranga mu bintu mbizi neza ko bishobora kuzanyungukira, ntabwo mbikora ntazi ko ntacyo bizamfasha kandi ibyo nkora byose mbikorana ubuhanga ntabwo nyajyana mu bitazanyungukira.''

    Uyu muhanzi yatanze urugero ku bahanzi bamwe bagiye bakoresha amafranga yabo mu buhanzi ariko bagakoresha ubwenge. Aho yatanze urugero kubahanzi bahoze ari itsinda ririmba muri Nigeria ariryo P-Square.

    Avuga ko itsinda rya P-Square nubwo bakoze ibikorwa byinshi bakaza gutandukana bakoze ibyari bifite inyungu ku buryo nubu bari mu bahanzi bagifite amafranga. Undi yatanzeho urugero ni umuraperi Jay Z ugerageza gukora umuziki ariko akavangamo n'ibikorwa birimo gushora imari mu bintu bizamugirira akamaro ubuzima bwe. Diamond yashimangiye ko aribo bantu areberaho.

    Ibi byose abivuga nyuma yuko Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus atangaza ko impamvu ibikorwa bye birimo na Radio ya Wasafi bitahagaze byatewe nibyo kuba akora umuziki ariko akamenya nuko agomba kwizigamira ku buryo bitazamuteza ibibazo igihe cyose.

    Kuri iyo ngingo yakomeje avuga ko uretse ibyo byogushora mu ishoramari mu by'ibitaramo ugashyiramo ibyo yishyurwa n'imbuga zirimo Instagram, Facebook, Twitter, ku kwezi yinjiza miliyoni 200 y'amashiringi ya Tanzania angana n'ibihumbi 86.227.02 bya'amadorali ya Amerika, Cyumweru akinjiza miliyoni 55 ku munsi y'injiza miliyoni 7 zirenga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-yasobanuye-uburyo-mu-cyumweru-kimwe-gusa-yinjiza-akayabo-k-amamiliyoni

  • Inkuru ibabaje y’umusore Benilde wageze muri… – #rwanda #RwOT

    Benilde Odran Ininahazwe wo mu gihugu cy’u Burundi, amakuru avuga ko yaguye mu kantu ubwo yategerezaga umukunzi we ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’Imana, amaso agahera mu kirere. Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari kuvugwa iyi nkuru nyuma y’aho byatangajwe ku mbuga z’ikinyamakuru Jimbere Magazine.

    Image

    Aba bombi bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, kuko tariki 19 Ukuboza 2019, ari bwo umusore yafashe irembo, bakomeza gupanga ubukwe. Byari biteganijwe ko Tariki 13 Gashyantare 2021 bazasezerana imbere y’Imana muri Chaperi ya Saint Paul maze abatumiwe bakakirirwa mu nzu mbera byombi ya Kigobe.

    Image

    Bari baratanze ubutumire abenshi biteguye

    Benilde Odran Ininahazwe akigera aho yari gusezeranira n’umukunzi we yagize ati: “Uwaba azi aho umugore wanjye yaburiye ku munsi wo kubana, yamundangira, kuko ndacyamukunda”.

    Umusore akomeza avuga ko kugeza ubu atazi icyaba cyaratumye uwo mugore we ataboneka ku munsi w’ubukwe. Agira ati: “Kw’igenekerezo rya 11 Ruhuhuma (Gashyantare) 2021, ni ho namukoye, twari kumwe duhimbawe (Tunezerewe)”. 

    “Ku wa Gatanu twiriwe turavugana kuri terefone, ariko ku munsi w’ubukwe  sinamubonye kuri terefone, mbajije nabwiwe ko yagiye gusokoza mu mujyi. Nahavuye nka sayine njya kumutora aho bavuga ko yagiye ndamubura. Kubera nari nzi ko abakobwa bakunda gucyererwa twafashe ingingo yo kujya ku rusengero kugira ngo  tumurindirireyo, gusa turamubura”.

    Image

    Akomeza avuga ko amaze kumubura yahisemo kujya aho abatumiwe bari arababwira ngo ni banywe inzoga kuko yazishyuye. Yagize ati: “Twagiye ahari kubera ibirori kuri Ex DCA mu Kigobe, kubera inzoga nari nazirishye ababishoboye baranywa, gusa nababwiye ibyabaye bambwira ko bagomba kumfasha bakamenye aho ari n’impamvu yagize”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103159/inkuru-ibabaje-yumusore-benilde-wageze-muri-kiliziya-akabura-umukunzi-we-emelyne-ndayishim-103159.html

  • Afite umwana wimyaka 18, amurusha imyaka 8:… – #rwanda #RwOT

    Kajala Masanja uzwi nka Kajala Frida ni we uri mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi kabuhariwe Harmonize akaba ariwe uyu musore yasimbuje umunyamideli Sarah Michelotti baherutse gutandukana.

    Kajala Masanja urusha imyaka 8 Harmonize bakundana ni muntu ki?

    Kajala Masanja wamenyekanye nka Kajala Frida yavutse ku itariki 2/01 mu 1983 avukira muri Tanzania. Afite imyaka 38 y’amavuko. Yakuze akunda gukina filime ndetse anakabya inzozi ze arizo kuba umukinnyi wa filime ukomeye.

    Mu mwaka wa 2011 ni bwo Kajala Masanja yakinnye filime ye ya mbere yitwa Basilisa, nyuma muri 2012 yakinnye muyitwa Kijiji Cha Tambua Haki yahuriyemo na nyakwigendera Steven Kanumba. Iyi filme akaba ariyo yatumye amenyekana cyane.

    Kajala Masanja nyuma yo gukinana filme na Steven Kanumba yakomeje kugaragaza ko uyu mwuga awushoboye maze akina mu yindi yitwa Jeraha la Moyo nayo ituma yongera kwigarurira imitima ya benshi bakunda filime.

    Ugukina filime kwa Kajala Masanja kwamuhesheshe n'ibihembo bikomeye birimo icyitwa East Africa Television Awards (EATV). ibi byakomeje kumugira igikomerezwa mu gihugu cya Tanzania.

    Kajala Masanja akaba yarakundanye cyera n'umwe mu batunganya umuziki witwa P Funk Majani ndetse baza kubyarana umwana w'umukobwa witwa Paula. Kajala amaze gutandukana na P Funk yahise ajya mu rukundo n'umukire witwa Faraji Chambo baza no gukora ubukwe gusa ntibyateye kabiri barashwana.

    Urukundo wa Harmonize na Kajala Masanja

    Mu minsi micye ishize ni bwo amakuru y’uko aba bombi bakundana yamenyekanye ubwo Harmonize yamurikaga umukunzi we mushya abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuhanzi ukomeye muri Africa y'uburasirazuba (East Africa) Harmonize akoresheje Instragram ye yashyizeho amafoto ari kumwe n'ikizungerezi gikina filime Kajala Masanja, anandikaho amagambo meza y'urukundo ndetse amusezeranya kuzamubera umwizerwa.

    Kajala nawe ntiyatinze maze akoresha urukuta rwa Instagram ye yerekana amafoto ari kumwe na Harmonize anayakurikiza umutoma agaragariza ibyishimo n'ubwuzu afitiye Harmonize.

    Ibi bikimara kujya hanze byatunguye benshi cyane kuko ntibari babizi ko aba bombi bari mu rukundo. Ikindi gisa nk’icyatunguye abantu ni ikinyuranyo cy'imyaka aba bombi barushanya dore ko Harmonize afite imyaka 30 naho Kajala Masanja afite imyaka 38 ndetse akaba afite n'umwana w'umukobwa Paulo ufite imyaka 18 y'amavuko.

    Harmonize akaba yagaragaje uyu mukunzi we nyuma y'igihe amaze gushwana na Sarah Michelotti ukomoka muri Italy batandukanye nabi nyuma y’uko uyu muhanzi yahoraga amuca inyuma.

    Intambara y'amagambo hagati ya Kajala Masanja na Ravyanny na Hamisa Mobetto

    Ku cyumweru gishize Kajala Masanja yashinjije Hamisa Mobetto kujyana umukobwa we Paulo kumusindisha mu rugo rw'umuhanzi Rayvanny. Ibi bikaba byarabaye ubwo Hamisa Mobetto yajyanaga umukobwa wa Kajala Masanja gusangira nawe ibya saa sita.

    Nk’uko Kajala yabitangaje yavuze ko Hamisa Mobetto yavanye n'umukobwa we Paula gusangira maze akamujyana mu rugo rw'icyamamare Rayvanny aho bamunywesheje inzoga agasinda ndetse bakamufata amashusho.

    Nyamara Rayvanny ibi yarabihakanye ndetse na Hamisa Mobetto avuga ko atigeze ajyana Paulo kwa Rayvanny ahubwo ko uyu mwana yahijyanjye kugiti cye. Kajala Masanja kugeza ubu uvuga ko Hamisa Mobetto ariwe wajyanye umwana we kwa Rayvanny aho yanywereye ibisindisha.

    Src:www.nationafrica.com,www.wikipedia.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103152/afite-umwana-wimyaka-18-amurusha-imyaka-8-menya-byinshi-ku-mukunzi-mushya-wa-harmonize-kaj-103152.html

  • Ese Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi ishyigikira iterabwoba muri Afurika? –

    Rusesabagina ni muntu ki? Uwahoze akuriye hoteli, Umunyarwanda kavukire ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse na green card ya Amerika.

    Rusesabagina yamenyekanye cyane nyuma ya filime yakinwe mu 2004 ya ’Hoteli Rwanda’, imugaragaza nk’umugabo w’intwari warokoye abarenga 1200 igihe bashakiraga ubuhungiro muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya tariki 7 Mata kugera ku wa 15 Nyakanga 1994.

    Gusa ariko abarokotse Jenoside muri iyo hoteli bamaganye ubwo buryo Rusesabagina yerekanywemo, bavuga ko yabatse amafaranga kandi akirukana abatarabashije kumwishyura, bakajya guhura n’abicanyi babaga bategerereje aho hanze ya hoteli.

    Nyuma yo kwamamazwa na Hollywood, Paul Rusesabagina yabonye ibihembo bitandukanye, byamuhinduye icyamamare kivugwa ku rwego mpuzamahanga. Nk’intwari y’i mahanga, akaba ikigwari mu Rwanda, Rusesabagina yazengurutse kaminuza zo muri Amerika ya Ruguru, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntangiriro za 2018, yaje kandi gutangiza ishyaka rya politiki ryitwa ‘Rwanda Movement for Democratic Change (MRCD) rifite umutwe w’iterabwoba witwa ‘Front for National Liberation (FLN) ufite intego yo gukuraho Leta y’u Rwanda.

    Muri video yasohoye kuri Noheli ya 2018, nyuma y’ibitero byahitanye abantu bikozwe n’inyeshyamba za FLN, Paul Rusesabagina yavuze ko ari we muyobozi wawo wanawushinze ndetse anasaba buri wese kuwinjiramo.

    Nyuma y’umwaka, yaje gufungwa ubwo yinjiraga mu ndege yihariye akeka ko agiye i Burundi guhura n’abarwanyi ba FLN. Ubu ari kuburanywa kimwe n’abandi barwanyi 20 bafashwe bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ku butaka bw’u Rwanda.

    Uyu ni we mugabo Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yafatiye umwanzuro ishyigikira, umwanzuro uvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bubogamira ku ruhande rumwe ndetse ukanavuga ko urubanza rwe rutazanyura mu kuri.

    Mu gika cya ‘E’ cy’uwo mwanzuro, usobanura Rusesabagina nk’impirimbanyi yo kurengera uburenganzira bwa muntu, akaba umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame n’ishyaka riyoboye ubutegetsi mu Rwanda.

    Uyu mwanzuro kandi uvuga ko ibyabaye ari “ibikorwa bisanzwe byakorewe mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena no mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.”

    Ibi bikorwa byiswe ko bisanzwe byahitanye abantu icyenda n’abana 82 bajyanwa mu bikorwa bya FLN ku gahato.

    Ibyo si ibirego bihimbano, kuko Rusesabagina ubwe yiyemereye mu ruhame ko yagize uruhare muri ibyo bikorwa, ndetse ko ibyo bitero “byatangije ihuriro rigamije kubohora Abanyarwanda.”

    Mu gika cya I, uyu mwanzuro uvuga ko “Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kubona abanyamategeko ashaka”.

    Nyamara mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, Rusesabagina ubwe yahamije ko ari kuburanirwa n’umunyamategeko yihitiyemo: “Nahisemo abanyamategeko banjye kandi ndabishimiye ariko umuryango wanjye ntabyo wabwiwe.”

    Abanyamategeko ba Rusesabagina, abo nagize amahirwe yo kuganira nabo, banyemereye ko bavugana n’umukiliya wabo uko babyifuza.

    Icyo abadepite b’i Burayi basobanura ni uko Umunyamategeko w’Umubiligi yakwemererwa kuza mu Rwanda guhagararira Rusesabagina ariko uwo munyamategeko ntiyari buhabwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, nk’uko n’abanyamategeko b’Abanyarwanda batemerewe kujya kuburanira mu Bubiligi.

    Mu bindi bigarukwaho, mu gika cya ‘K’ (1) na (4), Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi “yamaganye irigiswa, ifatwa ritemewe n’amategeko ndetse n’imfungwa ritubahirije amategeko rya Paul Rusesabagina.’’

    Ariko se ni gute umuntu ufunzwe mu buryo bwa rwihishwa agirana ikiganiro na The New York Times, The East African, ndetse akanasurwa cyane n’abadipolomate b’Ababiligi muri Kigali, akavugana kuri telefoni n’abo mu muryango we kandi agahura inshuro nyinshi n’abanyamategeko be? Ni ibiki bindi Abanyaburayi bashaka? Ko aganira n’umuryango we buri munsi kuri Zoom se? Kugirana ibiganiro n’inyeshyamba se – MRCD/FLN? Rusesabagina agomba kumenya ko atari umushyitsi muri Hotel Rwanda, ahubwo ko ari umuterabwoba wafashwe agashyirwa muri gereza.

    Igiteye amatsiko ni uko mu mwanzuro wa ‘K’ (3) ”wibutsa ko kohereza umuntu mu gihugu bigomba kuba binyuze mu nzira zemewe kugira ngo hizerwe ko hazatangwa ubutabera bwuzuye”. Nyamara Leta y’u Rwanda yari yarahaye u Bubiligi impapuro zita muri yombi Rusesabagina.

    Nyuma habayeho gusaka inzu ye mu Bubiligi, ibimenyetso by’ibikorwa bye by’iterabwoba bifatwa na Polisi yo mu Bubiligi ndetse byoherezwa mu Rwanda ariko u Bubiligi bwanze kumwohereza mu Rwanda cyangwa kumufunga.

    Ku mahirwe ari mu mwanzuro w’Ubumwe bw’u Burayi

    Iterabwoba ni ikibazo gikomeye muri ibi bihe byacu, ryahinduye imibereho yacu, ryica ibihumbi by’inzirakarengane z’abaturage kandi rihungabanya ubukungu.

    Iterabwoba ntirigira umupaka; ibihugu bikomeye n’ibyoroheje byose bigerwaho n’ingaruka z’iterabwoba.

    Impamvu iterabwoba rigoye kurihashya, ni uko rikorwa n’abantu benshi bakorana bari ku migabane itandukanye. Uzasanga mu gihe amafaranga akusanyirizwa ku mugabane umwe, abarwanyi bagakurwa ku wundi kandi ibitero bikabera ku wundi mugabane utari muri iyo. Ni yo mpamvu guhashya iterabwoba bisaba ubufatanye mpuzamahanga.

    Ni gute ibihugu by’u Burayi byakwitega gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu guhashya iterabwoba kandi bihindukira bigafasha abaterabwoba b’Abanyafurika mu kugaba ibitero ku Banyafurika?

    Mu Rwanda, dutangajwe n’uko iterabwoba ryakorewe ku butaka bwacu ryateguriwe mu mijyi y’i Burayi – kandi ifite ubufasha bw’inzego z’u Burayi: mu 2021! Muri make, twari twiteze ko Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yafata umwanzuro ufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.

    Ku bwenegihugu bwa Rusesabagina

    Mu bihugu 15 byo ku Mugabane w’u Burayi, birimo u Bubiligi, Bulgaria, Chypre, Danmark, Estonia, u Bufaransa, u Bugereki, Ireland, Lettonia, Lituania, Malta, u Buholandi, Roumania na Slovenia, umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu yahawe aramutse ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba. Ibi kandi ni ko bigenda muri Canada, u Bwongereza na Australie.

    Mu 2014, Mohamed el-Hafiani w’imyaka 36, akaba Umufaransa ukomoka muri Maroc, yambuwe ubwenegihugu bw’u Bubiligi nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba. Muri Amerika, Umucamanza wa Leta yambuwe ubwenegihugu Umunya-Pakistan na we azira impamvu z’iterabwoba.

    Mu itegeko ry’u Bubiligi: 4. 12 rya 2012, mu ngingo nshya ya 23/1 CNB, ivuga ko umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu mu gihe yakatiwe igifungo kigera ku myaka itanu azira ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Ingingo ya 23 ikomeza isobanura ko ubwenegihugu bushobora kwamburwa ubuhawe mu gihe “atubahirije inshingano ze nk’umuturage w’Umubiligi”.

    Rusesabagina ugifite ubwenegihugu bw’u Rwanda, byamugora kwigira umwere. N’ubwo umuntu yemerewe kugirwa umwere kugeza igihe abihamijwe n’urukiko, iri hame rigira uburyo bubiri ryubahirizwa, ari bwo ‘kwemera’ cyangwa ‘gufatirwa mu cyuho’. N’ubwo tutatanga umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina, aya mahame yombi ari gukurikizwa mu rubanza rwa Rusesabagina.

    Uyu mugabo yagiye kuri televiziyo, avuga ko ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba (kwemera ibyakozwe) nyuma yo kuvuga ko umutwe wari wavuzwe wagabye ibitero byishe inzirakarengane (ibigize icyaha) kandi akaba yarafatiwe mu cyuho agiye mu bikorwa by’umutwe we w’iterabwoba mu Burundi.

    Muri iyi minsi rero, ibihugu bigomba kwitandukanya n’abaterabwoba. Gusa ibi si ko byagenze ku bihugu by’i Burayi, kuko byifatanyije n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigacumbikira abana babo kandi bikabaha ubwenegihugu butuma bashinga imiryango itegamiye kuri Leta ihakana uruhare rw’ababyeyi babo, ikabashakira inkunga bakoresha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Rwanda ikorera mu mashyamba ari mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

    Kuri iyi ngingo, reka twibukiranye ko ibihugu by’i Burayi byari bifite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside ariko uretse no kwirengagiza ibyarimo kuba, byanafashije abayigizemo uruhare guhunga bakajya mu Burayi kugeza magingo aya.

    Ku birego byo gufatwa mu buryo butemewe n’amategeko

    Igihugu Rusesabagina yaturutsemo ntikigeze kigaragaza ko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, habe n’igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika indege yamuzanye yanyuzemo. Nta gihugu na kimwe cyigeze gitanga ikirego ku Rukiko Mpuzamahanga kivuga ko ubwigenge bwacyo bwahungabanyijwe.

    Mu yandi magambo, umuterabwoba w’umunyafurika yatawe muri yombi ari ku Mugabane wa Aziya: ibihugu bya Aziya bifasha mu ifatwa rye ndetse ntibyatanga ibirego byinubira uko icyo gikorwa cyagenze, ibihugu bya Afurika na byo byafashije mu ifungwa rye. Ibigugu by’i Burayi, byakomeje kumufasha no kumutera inkunga, ni byo birimo kwinuba.

    Ubutumwa burumvikana: nugaba igitero ku gihugu cy’i Burayi, tuzakuvanaho, ariko nugaba igitero ku gihugu cya Afurika, tuzagushyigikira….

    Inshuti yanjye yo mu bwana, akaba umunyamuryango w’ihuriro ry’abarokotse Jenoside, Ngirinshuti, yimwe ubwenegihugu bw’i Burayi nyuma yo kumarayo imyaka 15 yose. Yarasobanuye ati “Biragoye ko uwarokotse Jenoside abona ubwenegihugu mu Burayi kurusha uko bigenda ku wagize uruhare muri Jenoside cyangwa umwana we”.

    Yongeyeho ati “Iyo wagaragaje ko ushyigikiye ibikorwa bya Leta y’u Rwanda, ukomeza gukurikiranwa n’inzego z’umutekano. Ariko iyo uhanganye na Leta y’igihugu cyawe muri Afurika, bituma ubona ubwenegihugu, ukishyurirwa amashuri ndetse ukabona n’andi mahirwe. Ndaza kureka abasomyi bicire urubanza kuri iyi ngingo….’’

    Rusesabagina Paul ari mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba