Blog

  • Abanyeshuri amagana n'abarimu muri Nijeriya bashimuswe, umwe muri bo aricwa #rwanda #RwOT

    Muri Nijeriya, abantu bitwaje intwaro bateye ishuli ryisumbuye muri leta ya Niger, mu burengerazuba bwo hagati bw'igihugu, bashimuta abanyeshuli amagana n'abalimu babo, umwe mu banyeshuri yishwe arashwe.

    Nk'uko umuvugizi wa Leta ya Niger yabitangaje, igitero cyabaye mu ma saa munani y'ijoro mu ishuli rya leta ryigisha siyansi mu karere kitwa Kagara. Abateye bari benshi kandi bambaye imyenda ya gisilikali, bafite n'intwaro ziremereye. Umunyeshuli umwe bamurashe arapfa.

    Ishuli ryisumbuye rya Kagara ryigamo abanyeshuli bagera ku gihumbi, ariko umubare nyakuli w'abashimuswe nturamenyekana neza. Inzego z'umutekano zivuga ko zizeye ko ababashije guhunga baza kugaruka kugirango ibarura rishobore gukorwa neza. Igisilikali, gikoresheje n'indege, cyatangiye gushakisha abazimiye n'abashimuswe bajyanywe mu mashyamba.

    Ntibaramenya abashimuse abanyeshuli b'i Kagara. Si ubwa mbere gushimuta abanyeshuli amagana mu mashuli yisumbuye bibaye muri Nijeriya. Hashize amezi abili abandi banyeshuli 344 i Kankara, muri leta ya Katsina, yegeranye na leta ya Niger. Boko Haram yatangaje ko ari yo yari yabatwaye. Nyuma y'imishyikirano na leta, barekuwe hashize icyumeru.

    Muribuka kandi abanyeshuli b'abakobwa 276 bashimuswe na none na Boko Haram mu ishuli ryisumbuye rya Chibok, muri leta ya Borno iri mu burasirazuba bw'amajyaruguru y'igihugu cya Nijeriya, mu 2014. Abagera ku ijana muri aba bakobwa ba Chibok nkuko VOA ibitangaza na n'ubu ntibaraboneka.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abanyeshuri-amagana-nabarimu-muri-nijeriya-bashimuswe-umwe-muri-bo-aricwa/

  • Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘IJAMBO’ #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo Albert NIYONSABA yatangaje ko ayimaranye iminsi, ariko akaba aribwo yumvise umutima we umwemerera kuyisangiza abakunzi be kandi abizeza ko atiraye, ahubwo uko iminsi yicuma arajya akomeza gukora umurimo w’Imana uko ashobojwe”.

    Iyi ndirimbo nshya irabimburira izindi akiri gutunganya muri uyu mwaka ateganya kugenda ageza ku bakunda ubutumwa bwe uko iminsi igenda iza. Tuganira na Albert NIYONSABA mu magambo ye yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse nifashishije umurongo wo muri Bibiliya, Yeremiya 1:12 aho hagira hati

    “Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze”

    IJAMBO ni indirimbo iri mu njyana yihuta ariko kandi ifite umudiho ukunda kubyinika basirimba mu nsengero cyangwa mu masengesho. Yumvikanamo cyane amagambo y’icyizere no gutegereza icyo Imana yavuze aho umuhanzi Albert agira ati” icyo yavuze ni ukuri kose ugitegereze kizasohora, “Ni ryo ryatuvuzweho, ritugira abo turi bo, ni ryo ryashyizeho imfatiro duhagazeho”.

    UMVA HANO IYI NDIRIMBO

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Albert-Niyonsaba-yasohoye-indirimbo-nshya-yitwa-IJAMBO.html

  • FC Porto yatsinze Juventus iyiha umukoro mu mukino wo kwishyura #rwanda #RwOT

    Juventus yari ku rwego rwo hasi mu kurema ibitego,yatsindiwe muri Portugal ibitego 2-1 biyibuza kubona icyizere cyo kuzakina umukino wo kwishyura ituje.

    Hakiri kare ku munota wa 01,ikipe ya FC Porto yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mehdi Taremi ku mupira yiherewe na Rodrigo Bentancur washakaga guhereza umuzamu awihera uyu musore wari inyuma ye aroba umunyezamu Wojciech Szczesny.

    Iki gitego cya Taremi cyinjiye mu masegonda 61 nicyo cyihuse mu mikino Yo gukuranamo ya Champions League,nyuma y'icya David Alaba cyinjiye ku isegonda rya 24 bahuye na Juventus muri 2013.

    Juventus idafite umukino uryoheye ijisho,yagize ibyago itakaza kapiteni wayo Giorgio Chiellini hakiri kare ku munota wa 30 asimburwa na Mehdi Derimal.

    Juventus yagerageje guhererekanya umupira mu gice cya mbere ariko yatakazaga imipira myinshi byatumye itabasha kubona igitego cyo kwishyura cyangwa gutera mu izamu.

    Nkuko byagenze mu gice cya mbere,Juventus yatsinzwe igitego cya kabiri ku isegonda rya 19 igice cya kabiri cy'umukino gitangiye ubwo Alas yacengaga abakinnyi bayo ahereza umupira mwiza Moussa Marega wari wenyine mu rubuga rw'amahina awuboneza mu rushundura.

    Andrea Pirlo yinjije mu kibuga Alvaro Morata na Aaron Ramsey kugira ngo yishyure ariko biramugora cyane.

    Kera kabaye ku munota wa 82, Federico Chiesa yatsindiye Juventus igitego cy'impozamarira ku mupira mwiza yahawe na Rabiot.

    Nyuma y'iki gitego,Juventus yabonye amahirwe akomeye ubwo Morata yasigaranaga n'umunyezamu bonyine ananirwa gutsinda.

    Juventus yashoboraga kubona penaliti ku munota wa nyuma w'inyongera w'umukino ubwo Ronaldo yagushwaga mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi yemeje ko umukino urangira ari 2-1 bya Porto.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi muri Champions League,Borussia Dortmund yatsindiye Sevilla iwayo ibitego 3-2.

    Sevilla niyo yafunguye amazamu ku munota wa7 ku gitego cyatsinzwe na Suso hanyuma BVB ishyiramo ibindi 3 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Dahoud ku munota wa 19 na Haaland washyizemo 2 kuwa 27 na 43.Sevilla yabonye igitego cya 2 ku munota wa 84 gitsinzwe na De Jong.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-porto-yatsinze-juventus-iyiha-umukoro-mu-mukino-wo-kwishyura

  • Abantu batatu bishwe na COVID-19 mu Rwanda, hakira 443 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 17 Gashyantare 2021,abantu batatu bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 243 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 122 bakagera ku 17,716. Abarembye ni 11.

    Abamaze gukira biyongereyeho 443 bagera ku 15,918.

    Abitabye Imana ni abagabo batatu b'imyaka 57, 38 (i Kigali) na 68 (i Bugesera).

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Nyuma yaho Leta ya Afurika y'Epfo ifashe umwazuro wo guhagarika gutanga urukingo rwa AstaZeneca mu gukingira Coronavirus, kuri ubu yakiriye icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa Johnson & Johnson.

    Urukingo rwa AstaZeneca rwahagaritswe gutangwa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko uru rukingo rutabasha guhashya ubwoko busashya bwa Coronavirus.

    Kuri ubu iyi leta yamaze kwakira icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa Covid-19 rwakozwe na Johnson&Johnson. Guverinoma yatangaje ko uru rukingo rugiye kubikwa ahantu hatekanye mu ntara ya Gauteng.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Zweli Mkhize yavuze ko bakiriye icyiciro cya mbere cy'urukingo rwa Johnson&Johnson kandi ko biteguye kurutanga vuba.

    Uru rukingo ruje rukenewe kuko Afurika y'Epfo iri mu bihugu byibasiwe cyane n'iki cyorezo. Hamaze kwandura abasaga miliyoni ndetse cyahitanye abasaga ibihumbi 48.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-batatu-bishwe-na-covid-19-mu-rwanda-hakira-443

  • Umukecuru yishwe n'imodoka y'umukobwa we ubwo yarimo kwishimira urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu mukecuru yari avuye gukingirwa ari kumwe n'abagize umuryango we,bageze mu muhanda bibanga mu nda niko kuva mu modoka kugira ngo bifate amafoto ariko nyakwigendera Edna akomeza kugenda mu muhanda yishima nibwo iyi modoka y'umukobwa we yari iparitse ahantu hamanuka yaje kwimanura iramugonga arapfa.

    Madamu Edna Batista da Cruz yapfuye kuwa Mbere ubwo yari avuye ku bitaro gukingirwa Covid-19 ari kumwe n'abakobwa be babiri barimo uw'imyaka 61 wahagaritse imodoka ngo babanze bifate amafoto ku muhanda ahari indabyo nziza.

    Uyu mukobwa wa nyakwigendera Edna yabwiye polisi ko yaparitse imodoka ahantu hahanamye hafi y'umuhanda arangije arayizimya.

    Iyi modoka yaje gusubira inyuma bitunguranye ikubita uyu mukecuru wari uyihagaze imbere ahita yitura hasi arapfa.

    Aba bakobwa bataye umutwe ariko baza guhamagara ubutabazi bujyana uyu mukecuru ku bitaro gusa yaje gupfa azize ibikomere yagize.

    Abana b'uyu mukecuru nabo bahise bahungabana ubu barwariye mu bitaro.Mu gihugu cya Brazil,abantu miliyoni zikabakaba 10 bamaze kwandura Covid-19 muri bo 241,000 yarabishe.


    Mukecuru Edna watabarutse aari mu byishimo byo guhabwa urukingo rwa Covid-19

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-yishwe-n-imodoka-y-umukobwa-we-ubwo-yarimo-kwishimira-urukingo-rwa

  • Umusore yakoze benshi ku mutima nyuma yo kugurira umubyeyi we imodoka y'ubwoko bumwe n'iye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aya mafoto yayashyize kuri Twitter avuga ko ashimira Imana yamushoboje kuba yabashije kugura imodoka ye n'iy'umubyeyi we wamureze kugeza ubwo ateye imbere.

    Uyu musore yavuze ko ari Hyundai nshya yakozwe muri uyu mwaka mu butumwa yashyize kuri Twitter kuwa 14 Gashyantare uyu mwaka.

    Uyu musore ukoresha amazina ya Jalen Tyrone kuri Twitte,igihugu akomokamo ntabwo cyavuzwe gusa yashimiwe na benshi kuba yibutse gushimira umubyeyi we.

    Muri iyi tweet yakunzwe n'abantu barenga ibihumbi 80 abasaga ibihumbi 6 bakayisangiza abandi,uyu musore yagize ati 'Naguze imodoka ya mama n'iyanjye za Hyundai 2021 zisa.Byose kubera Imana.'

    Bamwe mu bashimiye uyu musore harimo uwagize ati 'Wakoze neza….Ntewe ishema cyane nawe ndetse na mama wawe.'

    Undi yagize ati 'Ni ikibazo cy'igihe gusa,nanjye mama azayibona ibihe nibigenda neza.'

    Undi ati 'Inseko ya mama we irabigaragaza,nkunda mama.'

    Benshi bifurije uyu musore umugisha barimo n'uwamubwiye ati 'Imana ikomeze kugufasha ukomeze kumukorera byinshi.Ababyeyi bakwiriye byinshi.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yakoze-benshi-ku-mutima-nyuma-yo-kugurira-umubyeyi-we-imodoka-y-ubwoko

  • Itangazo: Uwitwa MUKAMISHA Mathilde yasabye guhindura amazina akitwa MUKAMISHA Kanzigiye #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUKAMISHA Mathilde yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUKAMISHA Kanzigiye
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yiswe n'ababyeyi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-mukamisha-mathilde-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mukamisha

  • Nyarugenge:Imodoka zisaga 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye mu igaraje zirakongoka #rwanda #RwOT

    Ahagana mu masaha ya saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu,nibwo hamenyekanye amakuru ko igarage ryitwa Pure Pro ryafashwe n'inkongi y'umuriro mu buryo butunguranye, hahiramo ibikoresho byinshi birimo imodoka zitandukanye.

    Nyiri iryo garaje yatangaje ko hahiriyemo imodoka 16 zari zaje mu igaraje harimo niya rutahizamu Sugira ernest ukinira ikipe yigihugu yumupira w'amaguru AMAVUBI

    Yanavuze ko icyateye iyo nkongi y'umuriro ari insinga z'amashanyarazi.

    Sugira yabwiye FunClub yavuze ko n'ubwo imodoka ye itari ihenze ariko gushya kwayo byamwiciye imibare.

    Ati “Ni ibyago nagize nk'abandi bose bari bazanye imodoka hano ariko tugomba kwihangana nta kundi. Imodoka yanjye iri mu bwoko bwa Colora Altis nayiguze miliyoni 7' z'u Rwanda.”

    “Ntabwo ari imodoka ihenze, ariko urabyumva nawe gutakaza imodoka ni akababaro gakomeye kuko biba bigushyize mu yindi mibare utateganyije.”

    Yakomeje avuga ko agiye gutegereza icyo ubwishingizi buzamubwira, kuko kampanyi z'ubwishingizi zishyura bitewe n'icyatewe n'impanuka kandi nanone bijyanye n'ibikubiye mu masezerano mwagiranye.

    Sugira wari kumwe n'Amavubi muri CHAN 2020 iheruka kurangira muri Cameroon itwawe na Maroc,yavuze ko ntawe yashinja iyi nkongi ndetse ko ibi yabifashe nk'ibyago bisanzwe.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imodoka-20-zirimo-iya-sugira-ernest-zahiriye-mu-igaraje-zirakongoka

  • Abakinnyi babiri ba FC Barcelona batukanye ku babyeyi mu mukino banyagiwemo na PSG #rwanda #RwOT

    Ubwo PSG yari ibamereye nabi iri kubasatira cyane, Gerard Pique wari hasi ku buryo bugaragarira buri wese muri uyu mukino,yatukanye na Antoine Griezmann ibitutsi bikomeye bigera nubwo bagera ku babyeyi.

    Amashusho yafashwe aba bombi bari gutukana niyo yahamije ibi bitutsi bya Pique wagowe cyane no guhagarika Mbappe bikagera ubwo amutsindana ibitego 3 muri 4-1 batsinzwe.

    Icyakora,uku gutukana kwabaye ubwo amakipe yombi yari akinganya igitego 1-1 gusa Pique yababajwe n'imyitwarire ya Griezmann wahushije igitego cyabazwe ubwo yazamukanaga umupira yari ahawe neza na Messi yawutera ukajya hanze.

    Messi yari yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cya penaliti yateye neza nyuma y'aho umusifuzi yemeje ko Kurzawa yategeye mu rubuga rw'amahina de Jong nyamara yiteze.

    Ubwo PSG yari imaze kwishyura iki gitego ibifashijwemo na Mbappe,Pique yasabye asakuza bagenzi be kugerageza kugumana umupira.

    Yagize ati 'Mureke tugumane umupira igihe kinini.'Griezmann yahise amusubiza ati 'Tuza, Geri,reka gusakuza.Aba bahise batukana cyane ku babyeyi gusa ntibyabujije umukino gukomeza.

    Myugariro Lenglet niwe wahosheje uyu mwaka mubi wari hagati y'aba bombi ariko bose banzuye ko batuza kuko barimo gusatirwa cyane.

    Mu gice cya kabiri nibwo PSG yatsinze ibitego byisukiranya ibifashijwemo na Mbappe wongeyemo ibindi 2 na Moise Kean watsinze ikindi n'umutwe.Umukino wo kwishyura ni kuwa 10 Werurwe 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-babiri-ba-fc-barcelona-batukanye-ku-babyeyi-mu-mukino-banyagiwemo-na

  • Imodoka 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye… – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo igaraje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo n’ivatiri yo mu bwoko bwa Colora Altis ya rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Ababonye intandaro y’iyi nkongi, bavuze ko yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bivugwa ko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byarimo.

    Aganira na InyaRwanda.com, Sugira Ernest yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje, ndetse anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Polisi iracyakora iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi ndetse n’ababuriyemo ibyabo bafite ubwishingizi bishyurwe.

    Igaraje ryahiriyemo imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Ernest

    Hahiriyemo buri kimwe cyose cyarimo

    Polisi yatabaye irazimya n’ubwo ntacyarokotse mu byari muri iri garaje

    Abaturage bashungereye bareba iyi nkongi

    Sugira Ernest yaguye mu kantu kubera iki kiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103174/imodoka-ya-sugira-ernest-yahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo-irakongoka-amafoto-103174.html