Blog

  • Juno Kizigenza yavuze ko yashatse kuva mu ish… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye yasubiyemo indirimbo irakundwa, ariko abantu benshi ntibamenya umuhanzi wayiririmbye.

    Icyo gihe yumvaga ashaka gufatirana igikundiro yari abonye ashaka kuva mu ishuri agakora umuziki ariko mubyara we w'umuhanzi Mr Kagame amugira inama yo kubanza gusoza ishuri.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NAZUBAYE’ Y’UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

    Umuhanzi Kwizera Bosco Junior [Juno Kizigenza], avuga ko inama yagiriwe na Mr Kagame arizo zatumye abasha gusoza amashuri yisumbuye, hanyuma abona gukora umuziki.

    Ati 'Nkiga numvaga naratinze kurangiza kwiga Secondaire. Noneho ndabyibuka nigaga nko mu wa Gatanu nasubiyemo akaririmbo karaza karahatwika ariko abantu batazi ngo ndi inde.'

    'Hanyuma Kagame ndamusarana mubwira ko nshaka gukora umuziki. Akajya ambwira ati 'tegereza nyine usoze amashuri' ariko ubu nibwo mbibona nyine ko byari byiza gutekereza kurangiza kwiga.'

    N’ubwo Mr Kagame ari umuhanga mu kwandika indirimbo, Juno Kizigenza avuga ko indirimbo ze ari we uziyandikira kuko Mr Kagame atajya azigiramo uruhare.

    Yavuze ko Kagame ari inshuti ye ya hafi ihora imubwira uko akwiye kwitwara mu muziki. Ati 'Turaganira, ni umusani nyine umazemo igihe bya hatari. Urumva, aba azi byinshi kundusha, angira inama bya hatari. Turi 'close' cyane.'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAZUBAYE’ YA JUNO KIZIGENZA

    Uyu muhanzi yavuze ko ku bwe yumva yava mu bahanzi bakizamuka, ariko kandi ngo bizagenwa n'abafana be mu muziki. Yavuze ko abahanzi bashya bari kwigaragaza muri iki gihe harimo Ariel Wayz, Nel Ngabo, Ish Kevin, Kivumbi na Kevin Kade.

    Juno Kizigenza uri gufashwa na Bruce Melodie, avuga ko muri iki gihe bari gupanga uko bakorana indirimbo.

    Anavuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye 'Nazubaye' ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho, kuko yashakaga kwizihiza umunsi w'abakundana 'Saint Valentin' afite umukunzi, ariko Nyampinga yateretaga akamwanga.

    Kizigenza ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w'abana barindwi.

    Yarangije amashuri yisumbuye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).

    Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w'amaguru akumva azawukomeza nk'umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye yirundurira mu muziki.

    Gukunda umupira ni nabyo byatumye Se amuha akabyiniriro ka 'Kizigenza' kuko yabonaga ukuntu umwana we ashabutse.

    Urukundo rw'umuziki rwaganjije muri we, atangira kwiga gucuranga gitari na Piano birangira iby'umupira abishyize ku ruhande n'ubwo yari yarakuze yumva ko ari zo nzozi ze.

    Icyo gihe yahise atangira gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, aho yakoze iyitwa 'Motigbana' ya Olamide ayita 'Fata umwana' n'izindi.

    Yanasubiyemo indirimbo 'Katerina' hanyuma umuntu wakoraga ku ishuri yigagaho akajya ayumvisha Bruce Melodie. Asoje amashuri yisumbuye yabwiye Bruce Melodie n’uyu muntu wakoraga ku ishuri, ko ashaka gukora umuziki nk'umwuga, bemera kumufasha.


    Juno yatangaje ko yashatse kuva mu ishuri kubera umuziki

    Mr Kagame yagiriye inama Juno Kizigenza yo kubanza gusoza amashuri mbere y’uko yinjira mu muziki

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103168/juno-kizigenza-yavuze-ko-yashatse-kuva-mu-ishuri-kubera-umuziki-mubyara-we-mr-kagame-aramu-103168.html

  • Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yongeye kwibutsa Tricia urwo amukunda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close n'umufasha we Niyonshuti Ange Tricia bongeye kubwirana amagambo y'urukundo, ndetse aryoheye amatwi ku munsi w'abakundana wizihizwa kuya 14 Gashyantare.

    Tom Close ni we wafashe iya mbere ashyira kuri Instagram ifoto ye na Tricia ndetse ateruye umwana wabo, maze iyo foto ayiherekeza amagambo meza agira ati:'Umunsi mwiza w'abakundana kuri wowe Tricia rukundo rwanjye.Ni wowe untembamo nk'uko amaraso atemba mu mubiri.'

    Tricia ntiyabyiheranye kuko na we yahise amasubiza mu magambo meza agira ati:'Wakoze cyane .Imana ikomeze iduhe kuba umwe kugeza tubonye ubuvivi.Ndagukunda birenze igisobanuro cy'Ijambo ubwaryo.'

    Tom Close na Tricia ni imwe mu macouple abanye neza hano mu Rwanda ndetse ,ntibajya bahisha iby'urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga ,aho bagenda babwirana amagambo meza y'abakundana.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-tom-close-yongeye-kwibutsa-tricia-urwo-amukunda/

  • Shaddyboo yasabye kujya mu irushanwa ya Miss Rwanda 2021 nyuma yo kubona abakobwa bitabiriye iri rushanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mazina ya Shaddyboo yasabye ko nawe bamureka akajya mu irushanwa ya Miss Rwanda 2021. Ibi Shaddyboo yabisabye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma yo kubona abakobwa bitabiriye iri rushanwa rya Miss Rwanda 2021 aho aba banyuzwa kuri RTV ndetse no kuri KC2.

    Image result for shaddyboo

    Shaddyboo

    Mu magambo ye bwite, Shaddyboo yagize ati:'Miss Rwanda 2021 mushatse mwareka nanjye nkigiramo. 😆'. Ibi Shaddyboo abivuze nyuma y'amagambo atandukanye yagiye avugwa n'abantu batandukanye aho banengaga abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bitewe nuko bababonaga ku masura ndetse nuko bagiye basobanura imishinga yabo.

    Miss Rwanda 2021 mushatse mwareka nanjye nkigiramo. 😆

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 16, 2021

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yasabye-kujya-mu-irushanwa-ya-miss-rwanda-2021-nyuma-yo-kubona-abakobwa-bitabiriye-iri-rushanwa/

  • RIB yataye muri yombi Sheikh Hamdan Habimana ukurikiranyweho kwiba umunyamakuru amafaranga –

    Sheikh Hamdan Habimana usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Abafana ba Arsenal mu Rwanda akaba anayobora Ijabo ryawe Rwanda, yafatiwe mu Karere ka Huye. RIB yakiriye icyo kirego ku wa 14 Gashyantare 2021.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo icyaha akurikiranyweho yagikoze mu cyumweru gishize.

    Yagize ati “Habimana Hamdam w’imyaka 45 akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga. Bivugwa ko yayibye umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi. Byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, tariki 13 Gashyantare 2021.’’

    Mu kiganiro B&B Sports Plateau cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, abanyamakuru b’imikino kuri B&B Fm Umwezi bavuye imuzi ikibazo cya Uwimana bakorana.

    Uwimana Clarisse yibwe amafaranga ubwo yari yagiye mu kiganiro asiga imodoka muri parking y’inzu ikoreramo B&B FM- Umwezi.

    Nyuma y’ikiganiro ubwo uyu mukobwa yajyaga mu modoka ye yabuze amafaranga yari yasizemo.

    Ibi byatumye hiyambazwa camera zo muri parking y’inyubako iyi radiyo ikoreramo, ndetse mu kwitegereza amashusho ngo basanze Sheikh Hamdan Habimana ari we wafunguye imodoka ya Uwimana yinjiramo akoresheje urundi rufunguzo.

    Imfurayiwacu Jean Luc ukora kuri B&B Fm Umwezi, mu kubara inkuru yavuze ko ubwo barebaga ku mashusho yafashwe na camera, basanze saa Sita n’iminota 22 z’amanywa, aribwo Sheikh Habimana yinjiye mu modoka, ayimaramo amasegonda 48.

    Nyuma yo kubona amashusho, Uwimana n’ubuyobozi bwa radiyo akorera bahise biyambaza inzego zishinzwe umutekano.

    Umuyobozi wa B&B FM Umwezi akaba n’umunyamakuru wayo, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], yaciye amarenga ko igikorwa cyabaye batacyita ubujura gusa, avuga ko hari ibindi bibyihishe inyuma.

    Yagize ati “Ntabwo abantu baba abana kugeza mu 2021 ukibatwara nk’abana, gukurikira ngo urashaka telefoni n’imashini z’abantu, ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n’undi akore ake.”

    Yongeye gusaba guhabwa amahoro buri wese agakora akazi ke neza, ati “Mushobora kutureka byibuza tugakora mu mahoro? Buri kimwe mugerageza ntabwo tukiri bato. Mushobora kuduha amahoro buri umwe agakora ibyo ashinzwe? Uzancira akobo incire akanzu.”

    Sheikh Hamdan Habimana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe yahamwa n’icyaha akekwaho, ingingo ya 166 iteganya ko yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ikibazo cya B&B FM Umwezi bagaruka ku nkuru ya Sheikh Hamdan Habimana

    Sheikh Hamdan Habimana wabaye mu buyobozi bwa Mukura akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umunyamakuru Uwimana Clarisse

    Uwimana Clarisse bivugwa ko yibwe na Sheikh Hamdan Habimana

  • Huye: Imiryango 31 iherutse gusenyerwa n’ibiza yatangiye guhabwa ubufasha –

    Ni ubufasha bagenewe na Croix Rouge y’u Rwanda aho bahawe ibiringiti byo kwiyorosa, indobo, amajerekani, amasahani, amasafuriya, ibiyiko, imikeka, shitingi n’amasabune.

    Bamwe mu babihawe bavuga ko bashimira ubu bufasha bagenewe kuko bugiye kubagoboka mu mibereho.

    Kampire Maria yagize ati “Barakoze kudufasha kubona ibi bikoresho kuko nta kindi kintu dufite twasigaranye mu nzu n’imyenda twambaye ni iyo abaturanyi bagiye badutiza.”

    Ati “Turabyishimiye cyane kuko badutekerejeho ahubwo Imana ibahe umugisha. Njyewe ku bwanjye nta kintu na kimwe nasigaranye mu rugo. Ibi bikoresho biramfasha ariko nanone ntacyo kurya dufite.”

    Abasenyewe n’ibiza basabye ko bafashwa no kubona aho gucumbika ndetse n’ibyo kurya kuko aho bari mu baturanyi bari kubyigana bikagaragara ko bababangamiye.

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yavuze ko batanze ubufasha kuri iyo miryango kugira ngo muri ibi bihe icumbikiwe ibashe kubona ibikoresho by’ibanze mu buzima.

    Ati “Ni ukubafasha kugira ngo babashe kubona ibikoresho baba bifashisha muri iki gihe. Uyu munsi twafashije imiryango umunani yo mu Murenge wa Mukura, ejo bundi twafashije indi umunani yo mu Murenge wa Rusatira. Hari n’ibindi bikoresho bigenewe imiryango 15 dusize muri Stade Huye kugira ngo biyigezweho vuba.”

    Umukozi ushinze Imicungire y’Ibiza mu Karere ka Huye, Nsabimana Jean Pierre, yavuze ko hakozwe ubutabazi bw’ibanze kandi ibikorwa byo kubafasha bizakomeza.

    Yagize ati “Iyi ni intango kuko mu gihe hari kubarurwa n’abandi ndetse no mu yindi mirenge bahuye n’izi ngaruka z’ibiza harakorwa raporo yegeranywe, hanyuma bashakirwe icumbi. Aba ni abiyongera ku bandi tugomba guteganyiriza bakazabona amacumbi.”

    Mu cyumweru kimwe gusa mu Karere ka Huye ibiza bimaze gusenyera imiryango irenga 30. Kugeza ubu abasenyewe n’imvura bacumbitse mu baturanyi babo.

    Abahawe ibikoresho bashimye ubufasha bagenewe

    Abasenyewe n’imvura mu Karere ka Huye batangiye guhabwa ubufasha

    Bahawe ibikoresho bitandukanye by’ibanze bizabafasha mu mibereho ya buri munsi

    Abaturage bijejwe ko bagiye no gushakirwa amacumbi ndetse n’ibiribwa

    Imiryango 31 iherutse gusenyerwa n’ibiza mu Karere ka Huye yatangiye guhabwa ubufasha

    [email protected]


  • Rwamagana: Mu Cyuzi cya Bugugu hongeye kugwamo umusore, apfiramo –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, uyu musore akaba akomoka mu Mudugudu wa Kamata mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, aha hakaba ari naho hakomoka undi mwana w’umuhungu w’imyaka 13 uherutse gupfira muri iki cyuzi nawe yagiye koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko uyu musore yaguyemo ahagana mu masaha ya saa Kumi ubwo yari yagizye koga.

    Yagize ati “Amakuru mfite ni uko ari umusore ukiri muto wagiyeyo agiye koga birangira aguyemo, twahise twohereza abayobozi bafatanya n’abaturage bamukuramo Polisi n’abaganga nabo barahagera atwarwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzumwa.”

    Abaturage baturiye iki cyuzi baganiriye na IGIHE ariko batifuje gushyira hanze imyirondoro yabo, bavuze ko kibatera impungenge ku buryo leta ikwiriye gushaka uburyo kizitirwa.

    Umwe yagize ati “ Buri nimugoroba kuri iki cyuzi haza abana baje koga ubundi ukabona haje abasore benshi harimo n’abatazi koga, abo rero nibo havamo abagwamo hano, hari n’abandi benshi bakunda kubanza gusoma ugasanga babakuyemo batapfuye ariko ubona ko byari hafi.”

    Yakomeje asaba leta ko bibaye byiza iki cyuzi cyazititirwa ngo kuko gikunda kugerwaho n’urubyiruko rwinshi cyane rwiganjemo n’abatazi koga.

    Gitifu Hanyurwimfura we yasabye ababyeyi bahaturiye n’abandi baturage gufatanya n’ubuyobozi bakajya birukana abajya kuhogera.

    Ati “Turakomeza ubukangurambaga dusaba ababyeyi bahaturiye n’izindi nzego zose dufatanya gukomeza kuhakurikirana. Twahashyize amarondo ahakurikirana ariko akenshi usanga rimwe na rimwe ku manywa baba bagiye mu mirimo yabo bakabaca mu rihumye ariko turakomeza ubukangurambaga.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu musore wajyanywe ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yuko ushyikirizwa umuryango we ngo ushyingurwe.

    Mu Cyuzi cya Bugugu i Rwamagana hongeye kugwamo umusore, apfiramo

  • Huye: Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus –

    Bafashwe mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus cyorezo ari kubahiriza muri ibi bihe, cyakozwe n’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi, Dasso n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko hafashwe abantu 26 bari kunywera mu tubari tune.

    Yabibukije ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi cyica asaba abantu kwirinda kugikerensa.

    Ati “Abantu bakwiye kumva ko COVID-19 ntaho yagiye. Ibyo bakora binyuranije n’amabwiriza bishobora gushyira ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu kaga, ntabwo tuzabyihanganira, bazafatwa bacibwe amande, utubare dufunga kandi buri wese arekurwe aruko yipimishije COVID-19 yiyishyuriye.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru ko hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abasaba kubikomeza kugira ngo habe ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo.

    Ati “Turashimira abaturage baduha amakuru kandi dusaba n’ahandi hakorwa ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amabwiriza ko bakomeza kuduha amakuru.”

    Bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo batuma icyo cyorezo gikomeza gukwirakwira bikabagiraho ingaruka zo kucyandura no gufatirwa ingamba zirimo no gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Basaba ko abafatwa barenze ku mabwiriza bajya bahanwa by’intangarugero kugira ngo babicikeho burundu.

    Abafashwe bajyanywe n’ubuyobozi guhabwa ibihano naho utubari bafatiwemo twari dusanzwe dukora nka resitora duhita dufungwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko igenzura rikomeje.

    Abafashwe bahawe ibihano naho utubari basanzwemo turafungwa

    Utubari bafatiwemo twari dusanzwe dukora nka restaurants

    [email protected]


  • Bamwita umuzungu wa mbere ukennye ku isi|Yavuze uko Papa we yamutaye mu Rwanda| Shirisi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Emmanuel Shirisi utuye mu Karere ka Huye ho mu ntara y'amajyepfo yavuze byinshi ku buzima abayemo aho yanavuze ko hari abamwita umuzungu wa mbere ukennye ku isi. Ibi Shirisi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Afrimax Tv yari yamusuye iwe mu rugo aho atuye. Mu gutangira ikihaniro, Shirisi yavuze ko afite imyaka 58 y'amavuko. Mu buzima bwe yabanye cyane na Mama we dore ko Papa we umubyara (w'umubirigi) atigeze amwitaho kuko yamubonaga akamuhunga. Igihe cyarageze Papa we asubira mu gihugu cy'Ububiligi aho asanzwe aba hashira n'igihe Mama we aza kwitaba Imana. Shirisi yavuze ko kuri ubu yashakanye n'umugore ndetse ko babyaranye abana 7 gusa nyuma 2 muri bo baje kwitaba Imana kuri ubu asigaranye abana 5. Shirisi yavuze ko umukuru mu bana be afite imyaka 28 y'amavuko. Shirisi atunzwe no korora no guhinga dore ko iwe mu rugo yoroye amatungo arimo ingurube ndetse n'inka. Shirisi avuga ko hari abamwita umuzungu wa mbere ukennye ku isi gusa ntabwo ajya abyitaho cyane kuko avuga ko aho abantu bari bavuga.

    Emmanuel Shirisi

    Shirisi yakomeje aganiriza umunyamakuru wa Afrimax Tv aho yamubwiye ko umufasha we arwaye indwara zo mu mutwe. Yavuze ko habayeho gutinda kumuvuza kuberako ubushobozi bw'amafaranga bwatinze kuboneka gusa avuga ko aramutse ablnye inkunga, umugore we yavuzwa akaba yanakira. Shirisi yasoje atanga numéro ye ya téléphone (0780157549) ku bifuza ku mutera inkunga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuzungu-wa-mbere-ukennye-ku-isi-papa-we-yamutaye-mu-rwanda-yavuze-agahinda-afite/

  • Imodoka ya Sugira Ernest ifashwe n'inkongi y'umuriro,irashya irakongoka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo ,imodoka 16 harimo n'iya Rutahizamu Sugira Ernest zafashwe ninkongi yumuriro zirashya zirakongoka.

    Igaraje ryahiye.

    Izi modoka zikaba zari mu igaraje ryitwa 'Murara Arthur' Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y'umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw nk'uko yabitangarije igihe.com.

    Sugira Erneste yavuze ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Uretse izi modoka zahiye nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-sugira-ernest-ifashwe-ninkongi-yumuriroirashya-irakongoka/

  • Ese Inteko y'Ubumwe bw'u Burayi ishyigikira iterabwoba muri Afurika? – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ni muntu ki? Uwahoze akuriye hoteli, Umunyarwanda kavukire ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi ndetse na green card ya Amerika.

    Rusesabagina yamenyekanye cyane nyuma ya filime yakinwe mu 2004 ya 'Hoteli Rwanda', imugaragaza nk'umugabo w'intwari warokoye abarenga 1200 igihe bashakiraga ubuhungiro muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya tariki 7 Mata kugera ku wa 15 Nyakanga 1994.

    Gusa ariko abarokotse Jenoside muri iyo hoteli bamaganye ubwo buryo Rusesabagina yerekanywemo, bavuga ko yabatse amafaranga kandi akirukana abatarabashije kumwishyura, bakajya guhura n'abicanyi babaga bategerereje aho hanze ya hoteli.

    Nyuma yo kwamamazwa na Hollywood, Paul Rusesabagina yabonye ibihembo bitandukanye, byamuhinduye icyamamare kivugwa ku rwego mpuzamahanga. Nk'intwari y'i mahanga, akaba ikigwari mu Rwanda, Rusesabagina yazengurutse kaminuza zo muri Amerika ya Ruguru, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntangiriro za 2018, yaje kandi gutangiza ishyaka rya politiki ryitwa 'Rwanda Movement for Democratic Change (MRCD) rifite umutwe w'iterabwoba witwa 'Front for National Liberation (FLN) ufite intego yo gukuraho Leta y'u Rwanda.

    Muri video yasohoye kuri Noheli ya 2018, nyuma y'ibitero byahitanye abantu bikozwe n'inyeshyamba za FLN, Paul Rusesabagina yavuze ko ari we muyobozi wawo wanawushinze ndetse anasaba buri wese kuwinjiramo.

    Nyuma y'umwaka, yaje gufungwa ubwo yinjiraga mu ndege yihariye akeka ko agiye i Burundi guhura n'abarwanyi ba FLN. Ubu ari kuburanywa kimwe n'abandi barwanyi 20 bafashwe bari mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi ku butaka bw'u Rwanda.

    Uyu ni we mugabo Inteko y'Ubumwe bw'u Burayi yafatiye umwanzuro ishyigikira, umwanzuro uvuga ko ubutabera bw'u Rwanda bubogamira ku ruhande rumwe ndetse ukanavuga ko urubanza rwe rutazanyura mu kuri.

    Mu gika cya 'E' cy'uwo mwanzuro, usobanura Rusesabagina nk'impirimbanyi yo kurengera uburenganzira bwa muntu, akaba umwe mu bakomeye batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame n'ishyaka riyoboye ubutegetsi mu Rwanda.

    Uyu mwanzuro kandi uvuga ko ibyabaye ari 'ibikorwa bisanzwe byakorewe mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena no mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.'

    Ibi bikorwa byiswe ko bisanzwe byahitanye abantu icyenda n'abana 82 bajyanwa mu bikorwa bya FLN ku gahato.

    Ibyo si ibirego bihimbano, kuko Rusesabagina ubwe yiyemereye mu ruhame ko yagize uruhare muri ibyo bikorwa, ndetse ko ibyo bitero 'byatangije ihuriro rigamije kubohora Abanyarwanda.'

    Mu gika cya I, uyu mwanzuro uvuga ko 'Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kubona abanyamategeko ashaka'.

    Nyamara mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The New York Times, Rusesabagina ubwe yahamije ko ari kuburanirwa n'umunyamategeko yihitiyemo: 'Nahisemo abanyamategeko banjye kandi ndabishimiye ariko umuryango wanjye ntabyo wabwiwe.'

    Abanyamategeko ba Rusesabagina, abo nagize amahirwe yo kuganira nabo, banyemereye ko bavugana n'umukiliya wabo uko babyifuza.

    Icyo abadepite b'i Burayi basobanura ni uko Umunyamategeko w'Umubiligi yakwemererwa kuza mu Rwanda guhagararira Rusesabagina ariko uwo munyamategeko ntiyari buhabwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, nk'uko n'abanyamategeko b'Abanyarwanda batemerewe kujya kuburanira mu Bubiligi.

    Mu bindi bigarukwaho, mu gika cya 'K' (1) na (4), Inteko y'Ubumwe bw'u Burayi 'yamaganye irigiswa, ifatwa ritemewe n'amategeko ndetse n'imfungwa ritubahirije amategeko rya Paul Rusesabagina.''

    Ariko se ni gute umuntu ufunzwe mu buryo bwa rwihishwa agirana ikiganiro na The New York Times, The East African, ndetse akanasurwa cyane n'abadipolomate b'Ababiligi muri Kigali, akavugana kuri telefoni n'abo mu muryango we kandi agahura inshuro nyinshi n'abanyamategeko be? Ni ibiki bindi Abanyaburayi bashaka? Ko aganira n'umuryango we buri munsi kuri Zoom se? Kugirana ibiganiro n'inyeshyamba se — MRCD/FLN? Rusesabagina agomba kumenya ko atari umushyitsi muri Hotel Rwanda, ahubwo ko ari umuterabwoba wafashwe agashyirwa muri gereza.

    Igiteye amatsiko ni uko mu mwanzuro wa 'K' (3) 'wibutsa ko kohereza umuntu mu gihugu bigomba kuba binyuze mu nzira zemewe kugira ngo hizerwe ko hazatangwa ubutabera bwuzuye'. Nyamara Leta y'u Rwanda yari yarahaye u Bubiligi impapuro zita muri yombi Rusesabagina.

    Nyuma habayeho gusaka inzu ye mu Bubiligi, ibimenyetso by'ibikorwa bye by'iterabwoba bifatwa na Polisi yo mu Bubiligi ndetse byoherezwa mu Rwanda ariko u Bubiligi bwanze kumwohereza mu Rwanda cyangwa kumufunga.

    Ku mahirwe ari mu mwanzuro w'Ubumwe bw'u Burayi

    Iterabwoba ni ikibazo gikomeye muri ibi bihe byacu, ryahinduye imibereho yacu, ryica ibihumbi by'inzirakarengane z'abaturage kandi rihungabanya ubukungu.

    Iterabwoba ntirigira umupaka; ibihugu bikomeye n'ibyoroheje byose bigerwaho n'ingaruka z'iterabwoba.

    Impamvu iterabwoba rigoye kurihashya, ni uko rikorwa n'abantu benshi bakorana bari ku migabane itandukanye. Uzasanga mu gihe amafaranga akusanyirizwa ku mugabane umwe, abarwanyi bagakurwa ku wundi kandi ibitero bikabera ku wundi mugabane utari muri iyo. Ni yo mpamvu guhashya iterabwoba bisaba ubufatanye mpuzamahanga.

    Ni gute ibihugu by'u Burayi byakwitega gufatanya n'ibihugu bya Afurika mu guhashya iterabwoba kandi bihindukira bigafasha abaterabwoba b'Abanyafurika mu kugaba ibitero ku Banyafurika?

    Mu Rwanda, dutangajwe n'uko iterabwoba ryakorewe ku butaka bwacu ryateguriwe mu mijyi y'i Burayi — kandi ifite ubufasha bw'inzego z'u Burayi: mu 2021! Muri make, twari twiteze ko Inteko y'Ubumwe bw'u Burayi yafata umwanzuro ufata mu mugongo abagizweho ingaruka n'ibyo bikorwa.

    Ku bwenegihugu bwa Rusesabagina

    Mu bihugu 15 byo ku Mugabane w'u Burayi, birimo u Bubiligi, Bulgaria, Chypre, Danmark, Estonia, u Bufaransa, u Bugereki, Ireland, Lettonia, Lituania, Malta, u Buholandi, Roumania na Slovenia, umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu yahawe aramutse ahamwe n'ibyaha by'iterabwoba. Ibi kandi ni ko bigenda muri Canada, u Bwongereza na Australie.

    Mu 2014, Mohamed el-Hafiani w'imyaka 36, akaba Umufaransa ukomoka muri Maroc, yambuwe ubwenegihugu bw'u Bubiligi nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba. Muri Amerika, Umucamanza wa Leta yambuwe ubwenegihugu Umunya-Pakistan na we azira impamvu z'iterabwoba.

    Mu itegeko ry'u Bubiligi: 4. 12 rya 2012, mu ngingo nshya ya 23/1 CNB, ivuga ko umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu mu gihe yakatiwe igifungo kigera ku myaka itanu azira ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba. Ingingo ya 23 ikomeza isobanura ko ubwenegihugu bushobora kwamburwa ubuhawe mu gihe 'atubahirije inshingano ze nk'umuturage w'Umubiligi'.

    Rusesabagina ugifite ubwenegihugu bw'u Rwanda, byamugora kwigira umwere. N'ubwo umuntu yemerewe kugirwa umwere kugeza igihe abihamijwe n'urukiko, iri hame rigira uburyo bubiri ryubahirizwa, ari bwo 'kwemera' cyangwa 'gufatirwa mu cyuho'. N'ubwo tutatanga umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina, aya mahame yombi ari gukurikizwa mu rubanza rwa Rusesabagina.

    Uyu mugabo yagiye kuri televiziyo, avuga ko ari umuyobozi w'umutwe w'iterabwoba (kwemera ibyakozwe) nyuma yo kuvuga ko umutwe wari wavuzwe wagabye ibitero byishe inzirakarengane (ibigize icyaha) kandi akaba yarafatiwe mu cyuho agiye mu bikorwa by'umutwe we w'iterabwoba mu Burundi.

    Muri iyi minsi rero, ibihugu bigomba kwitandukanya n'abaterabwoba. Gusa ibi si ko byagenze ku bihugu by'i Burayi, kuko byifatanyije n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigacumbikira abana babo kandi bikabaha ubwenegihugu butuma bashinga imiryango itegamiye kuri Leta ihakana uruhare rw'ababyeyi babo, ikabashakira inkunga bakoresha mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi mu Rwanda ikorera mu mashyamba ari mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

    Kuri iyi ngingo, reka twibukiranye ko ibihugu by'i Burayi byari bifite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside ariko uretse no kwirengagiza ibyarimo kuba, byanafashije abayigizemo uruhare guhunga bakajya mu Burayi kugeza magingo aya.

    Ku birego byo gufatwa mu buryo butemewe n'amategeko

    Igihugu Rusesabagina yaturutsemo ntikigeze kigaragaza ko yafashwe mu buryo butemewe n'amategeko, habe n'igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika indege yamuzanye yanyuzemo. Nta gihugu na kimwe cyigeze gitanga ikirego ku Rukiko Mpuzamahanga kivuga ko ubwigenge bwacyo bwahungabanyijwe.

    Mu yandi magambo, umuterabwoba w'umunyafurika yatawe muri yombi ari ku Mugabane wa Aziya: ibihugu bya Aziya bifasha mu ifatwa rye ndetse ntibyatanga ibirego byinubira uko icyo gikorwa cyagenze, ibihugu bya Afurika na byo byafashije mu ifungwa rye. Ibigugu by'i Burayi, byakomeje kumufasha no kumutera inkunga, ni byo birimo kwinuba.

    Ubutumwa burumvikana: nugaba igitero ku gihugu cy'i Burayi, tuzakuvanaho, ariko nugaba igitero ku gihugu cya Afurika, tuzagushyigikira….

    Inshuti yanjye yo mu bwana, akaba umunyamuryango w'ihuriro ry'abarokotse Jenoside, Ngirinshuti, yimwe ubwenegihugu bw'i Burayi nyuma yo kumarayo imyaka 15 yose. Yarasobanuye ati 'Biragoye ko uwarokotse Jenoside abona ubwenegihugu mu Burayi kurusha uko bigenda ku wagize uruhare muri Jenoside cyangwa umwana we'.

    Yongeyeho ati 'Iyo wagaragaje ko ushyigikiye ibikorwa bya Leta y'u Rwanda, ukomeza gukurikiranwa n'inzego z'umutekano. Ariko iyo uhanganye na Leta y'igihugu cyawe muri Afurika, bituma ubona ubwenegihugu, ukishyurirwa amashuri ndetse ukabona n'andi mahirwe. Ndaza kureka abasomyi bicire urubanza kuri iyi ngingo….''

    Rusesabagina Paul ari mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ese-inteko-y-ubumwe-bw-uburayi-ishyigikira-iterabwoba-muri-afurika