Blog

  • Abakobwa 6 batsindiye kwitabira Miss Tourism… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere Embrace Africa igeze mu Rwanda ishakisha umukobwa uzitabira Miss Tourism Global. Iki kigo gisanzwe gifasha abakobwa bafite ubushake ariko badafite ubushobozi bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

    Kwitabira amarushanwa mpuzamahanga bisaba ibintu byinshi umukobwa birimo amafaranga yo kwiyandikisha, itike y'indege n'ibindi bimufashisha kwitabira. Embrace Africa ihitamo umukobwa uzitabira iri rushanwa. Ndetse agafashwa muri buri kimwe kugira ngo yitabire irushanwa mpuzamahanga aba ashaka guhatanamo.

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri, mu gihe abakobwa batangiye kwiyandikisha muri Miss Tourism Global, iki kigo cyatangaje ko umukobwa umukobwa wo muri Benin, Afurika y'Epfo, Uganda, Zimbabwe, Namibia hamwe na Malawi bamaze kubona itike yo kwitabira Miss Tourism Global.

    Iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ubu hatangijwe igikorwa cyo kwiyandikisha binyuze kuri murandasi, uko irushanwa rizagenda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

    Umunyarwandakazi uzatsinda azahabwa itike yo guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa ku rwego mpuzamahanga. Uwemerewe kwiyandikisha asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 y’amavuko na 25 y’amavuko, kuba ari Umunyarwandakazi, afite uburebure butarenze 1, 64 Cm.

    Iri rushanwa ryashinzwe rigamije guteza imbere ubukerarugendo. Mu 2019 iri rushanwa ryitabiriwe n'ibihugu birenga 60.

    KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MU IRUSHANWA RYA MISS TOURISM GLOBAL

    Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World uri mu bari gutegura iri rushanwa yabwiye INYARWANDA ko iri rushanwa ryaje mu Rwanda kuko bashaka ko u Rwanda rugaragara mu marushanwa menshi mpuzamahanga.

    Yavuze ko kugaragara k'u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga bizafasha urubyiruko rw'Igihugu ndetse n'iterambere ry'Ubukerarugendo bw'Igihugu bukazamuka.

    Ati 'Kuko umunyarwandakazi uzitwara neza muri iri rushanwa, imenyekana rye ryo mu ruhando mpuzamahanga riri muri bimwe bizashishikariza abanyamahanga gusura ubukerarugendo bwo mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.'

    Miss Global Tourism ufite ikamba ni umunya-Ukrainekazi witwa Kateryna yaritsindiye mu mwaka wa 2019. Ryagombaga kuba mu 2020 rirasubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Amafoto y'aya marushanwa ku rwego mpuzamahanga agaragaza abakobwa b'ikimero bo mu bihugu bitandukanye bagiye bahatanira iri kamba mu bihe bitandukanye.

    Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Global Tourism ahembwa ibihumbi 10 by'amadorali, ni hafi miliyoni 10 Frw. Igisonga cya Mbere ahembwa ibihumbi 5 by'amadorali, ni hafi miliyoni 5 Frw.

    Igisonga cya kabiri ahabwa ibihumbi bitatu by'amadorali naho igisonga cya Gatatu ahabwa amadorali y'Amerika 1000. Ikindi n'uko abakobwa bose bazagera mu myanya ya mbere bazahabwa ibihembo bitandukanye n'abaterankunga b'iri rushanwa.

    Kateryna Kachashvili wo muri Ukraine ni we ufite ikamba rya Miss Tourism Global 2019/2020

    Bamwe mu bakobwa bagiye bahatana muri Miss Global Tourism mu bihe bitandukanye

    Embrace Africa yamaze gutangaza abakobwa bo mu bihugu bitandatu batsindiye kwitabira Miss Tourism Global

    Hari gushakishwa umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Tourism Global 2021

    Kwiyandikisha byaratangiye; iri rushanwa rya Miss Tourism Global rizabera muri China

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103151/abakobwa-6-batsindiye-kwitabira-miss-tourism-global-hasigaye-umunyarwandakazi-nabandi-103151.html

  • Reba ubwiza n'imiterere by'umunyamakuru wa Kiss FM Antoinette Niyongira wahogoje benshi kubera ijwi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Benshi cyane birukira kumva radiyo iya ariyo yose iba iriho uyu mugore , kubera ukuntu avuga neza kandi aba anakora ibiganiro by'ubwenge ndetse n'ibifasha rubanda nyamwinshi , nko guhuza abakunzi n'ibindi kuri ubu yumvikanamo kuri Radiyo ya Kiss fm bituma abantu baruhuka mu mutwe.

    Yatangiye gukundwa cyane kuva ubwo yabarizwaga kuri radio ya Isango Star , maze ibintu biza kumubana ubuki cyane mu mwaka wa 2015 ,ubwo yongezwaga umushahara akajyanwa kuri Radiyo ikomeye , ndetse muri uwo mwaka aranahirwa cyane kuko aribwo yanakozemo ubukwe n'uwo biheberanye Kigenza Aime Patrick kuri ubu bafitanye umwana umwe witwa Abe Shami Kigenza.

    Mumafoto aranga uyu muryango , ibintu biba ari umunezero gusa , nkaho usanga bari mubyishimo akenshi basohokeye ahantu hatandukanye , kandi ugasanga bitanaho kurwego rwo hejuru urukundo ari rwose.

    Twifashishije urubuga rwa Instagram , twaguhitiyemo amwe mumafoto agaragaza ukuntu umunyamakuru Antoinette Niyongira ari mwiza kandi abayeho mumunyenga w'urukundo n'umuryango we kuva yarushinga.

    REBA HASI AMAFOTO MU BIHE BITANDUKANYE:















    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-ubwiza-n-imiterere-by-umunyamakuru-wa-kiss-fm-antoinette-niyongira

  • Imodoka ya rutahizamu Sugira Ernest yafashwe n’inkongi y’umuriro #rwanda #RwOT

    Imodoka ya rutahizamu wa Rayon Sports n’Amavubi yahiriye modoka 16 zahiriye mu nkongi y’umuriro yafashe igaraje rya 'Pure Pro’ .

    Iri garaje riherereje mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, rikaba ryafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Iyi modoka ya Sugira Ernest ikaba yari mu bwoko bwa RAV 4 ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 7.

    Iri garaje rikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro polisi yahise iza kuzimya ariko ibintu byinshi byarimo byangiritse.

    Kugeza ubu icyateye iyi nkongi y’umuriro ntabwo kiramenyekana, iperereza riracyakomeje.

    Igaraje ryafashwe n’inkongi y’umuriro

    Polisi yahise iza kuzimya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-ya-rutahizamu-sugira-ernest-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Paul Rusesabagina n'abandi bagera kuri 20 barimo babarizwaga mu mutwe w'iterabwoba wa MRCD/FLN bagejejwe imbere y'urukiko rudasanzwe ruca imanza zambukiranya imipaka. Muri abo harimo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana babaye abavugizi buyu mutwe, aho Herman yasimbuye Callixte nyuma y'ifatwa rye.

    Mu byaha urukiko rubarega harimo ibyaha by'iterabwoba bakoreye mu majyepfo y'igihugu bari muri uyu mutwe aho abasaga icyenda bahasize ubuzima abandi bagakomereka ku buryo bukabije.

    Urukiko rwatangiye rusoma imyirondoro y'abaregwa aho buri wese yavugaga ibituzuye mu mwirondoro we, maze Paul Rusesabagina atungurana avuga ko we bamwibeshye ku bwenegihugu bwe ko ari umubirigi atari umunyarwanda. Ibi bikaba byari bigamije gushaka kwerekana ko urukiko ruashoboye ku muburanisha ariko bikaba bitabujije ubushinjacyaha ku mwibutsa ko ari Umunyarwanda

    Mu magambo ye, umushinjacyaha Ruberwa yibukije Rusesabagina ko yaba u Rwanda cyangwa Ububiligi, ibihugu byombi byemera ubwenegihugu bubiri, ndetse ko kureka ubwenegihugu bigira inzira binyuramo. Yagize ati “ Paul Rusesabagina nagaragaze ko yaretse ubwenegihugu bw'Ubunyarwanda ku buryo bwemewe n'amategeko “

    Rusesabagina watangiye avuga ko yavuye mu Rwanda ahunze, yabaye nk'uwivuguruza nubwo kuko yavuzeko muri 2001 na 2003 yagarutse mu Rwanda.

    Nubwo iburanisha mu mizi ritaba, amavidewo menshi anyura ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Rusesabagina yivugira ko ari umunyarwanda. Byaje gukomera ubwo Callixte Nsabimana yafataga ijambo  aho we yavuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari 'Umunyarwanda' nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w'Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi Rusesabagina wari umuyobozi we yashakaga kuba Perezida w'u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.

    Yagize ati 'Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu none mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.''

    Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije 'kurutinza nkana. Yongeyeho ko urubanza rwe rumaze imyaka ibiri yifuza ko rwasoza, akamenya aho ahagaze.

    Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Ibyaha Paul Rusesabagina akurikiranweho

    — Kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
    — Gutera inkunga iterabwoba
    — Iterabwoba ku nyungu za politiki
    — Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba
    — Kuba mu mutwe w'iterabwoba
    — Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
    — Ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake
    — Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
    — Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    The post Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/callixte-nsabimana-yibukije-paul-rusesabagina-ko-ari-umunyarwanda-yareka-ibyo-gutinza-urubanza/

  • Imodoka ya Sugira yahiriye mu igaraje n’izindi zarimo #rwanda #RwOT

    Izi modoka zahiye ahagana Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, ubwo iri garaje ry’uwitwa Murara Arthur riherereye mu Mudugudu wa Mumararungu, mu Kagari ka Rwezamenyo ya I ryafatwara n’inkongi

    Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko abaturage babonye iyi nkongi ubwo yatangiraga, yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bikorimana Abdoul yagize ati 'yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.'

    Sugira Erneste na we yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

    Photos : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Imodoka-ya-Sugira-yahiriye-mu-igaraje-n-izindi-zarimo

  • Imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo –

    Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.”

    Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

    Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

    Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Igaraje rikimara gufatwa n’inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

    Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi

    Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje

    Imodoka zahiye zirakongoka

    Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje

    Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane

    Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa

    Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa

  • Imodoka 16 zirimo n'iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y'umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bikorimana Abdoul yagize ati 'yatewe n'inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n'inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n'imodoka zose zari zirimo.'

    Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

    Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

    Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Igaraje rikimara gufatwa n’inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

    Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi

    Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje

    Imodoka zahiye zirakongoka

    Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje

    Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane

    Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa

    Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-16-zirimo-n-iya-sugira-erneste-zahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo

  • Uwahoze ari SG wa Mukura VS arafunze akekwaho kumena imodoka y’umunyamakuru w’imikino Clarisse akamwiba amafaranga #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, akaba ari perezida Ijabo Ryawe Rwanda(ihuriro ry’amarerero ya ruhago), Sheikh Habimana Hadan ari mu maboko y’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda 'RIB’, akaba akekwaho kwinjira mu modoka y’umunyamakuru w’imikino wa B&B FM, Uwimana Clarisse akamwiba amafaranga.

    Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ubu bujura bukimara kuba, aho RIB yamukuye iwe i Huye aho atuye mu gihe ubujura bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Ibi byatangajwe mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri B&B FM Umwezi cyo kuri uyu wa Gatatu, aho Jean Luc Imfurayacu na bagenzi be bavuze uko byagenze kugira ngo uyu mukobwa yibwe.

    Jean Luc yagize ati'Mu mpera z’icyumweru gishize umuntu yaradusuye hano aratwiba, tutamutumiye, ku wa Mbere turavuga ngo ntabwo turi buze kubivuga kuko bikiri mu iperereza tutica iperereza, batwibye ku wa Gatanu. Hari ibintu ubona n’amaso yawe ukumirwa.'

    'Twarabibonye turumirwa twifata ku myanya ndangakumiro. Na n’ubu njyewe ntabwo ndayirekura, kuko ni ibintu biteye ubwoba kubona umuntu ufite izina nk’iry’uriya mugabo, ashobora gucurisha urufunguzo rw’imodoka, sinzi ahantu yarukuye kuko umuntu yibye ni mugenzi wacu Clarisse[Uwimana).'

    Yavuze ko yaje bari mu kiganiro kuko yari yizeye ko nta munyamakuru waho bari buhahurire.

    Ati'Yafunguye imodoka turi mu kiganiro mu ma saa sita hafi saa saba hano twe turimo turasesengura ibyavuye Limbe na Douala, twashyushye aha ng’aha kumbe hasi ibintu byakomeye. Ikiganiro kiraba kirarangira, mu kuza kwiba yari yambaye wenda na ecouteur yumva ko turi mu kiganiro, ku bw’amahirwe ye nta munyamakuru wa B&B FM bahuriye muri parikingi.'

    Yakomeje avuga ko ikiganiro kirangiye Uwimana Clarisse yabwiye bagenzi be bakorana ko ari we uribwishyure ibyo kurya bya saa sita, babitumaho biraza mu gihe agiye mu modoka gushaka amafaranga yo kwishyura asanga isakoshi ye nta kintu kirimo.

    Jean Luc yakomeje agira ati'Clarisse yaravuze ngo ndabizi neza ko amafaranga nayazanye ndetse nagombaga no kugenda nkayavunjisha(…) yari amafaranga menshi ntabwo twayavuga. Ino nzu dukoreramo ni inyubako nshya iriho camera, ku bw’amahirwe ahantu yari yaparitse imodoka hari hafi na camera.'

    'ikintu kiri butungure abantu ni umuntu basanzwe bazi. Clarisse ajya kureba amafaranga ngo yishyure arayabura, ibiryo byari hariya biteretse ndabyibuka, aba mbere chocolate bariye ntibazi ikirimo kujya mbere hariya hasi.'

    Ngo aya mafaranga amaze kuyabura yahise atumaho ababwira ko baba bitonze kuko amafaranga asanze bamwibye, ariko bamubwira ko bitewe n’aho imodoka ye yayiparitse bashobora kubona umuntu wamwibye kuko hegeranye na camera.

    Akomeza avuga ko na bashinzwe umutekano kuri iyo nyubako bamubonye ndetse bakanavuga ko atari uwo kuri B&B ariko bagaterwa urujijo n’uburyo yafunguye imodoka kuko atakoresheje urufunguzo rusanzwe yakoresheje 'Electronical key’, bagakeka ko Clarisse ari we warumuhaye cyane ko imodoka ye bayizi.

    Ati'Nta kintu kibi nko kujya kwiba mu banyamakuru. Sidick aribyabuka twamaze nk’isaha n’igice tureba, twaturutse saa tanu tureba tugeza mu masaa sita n’indi minota. Turicara turategereza bigeze saa sita n’iminota 22 umugabo aba aciyeho.'

    Ngo yanyuzeho ajya muri dry cleaner asohokamo ajya muri Super Market aho yamaze iminota nk’icumi agasohokamo afite envelope.

    Ati'yasohotse afite envelope ya kacye ahita yinjira mu modoka, ba bantu bashinzwe umutekano bati ni uriya ni uriya. Sidi twasanze ari inde?' Nsengiyumva Sidick yahise avuga ati'bakibivuga njyewe sinzi ikintu cyahise kinzamo numva ndikanze, ndavuga nti uyu muntu si Sheikh Hamdhan? Jean Luc na we numva aravuze ngo ariko uyu ni Sheikh Hamdhan wabaye muri Mukura, akaba perezida wa Ijabo.'

    Jean Luc yakomeje agira ati'icyo gihe byari mu bitugu, yinjiye mu modoka twe turikanga ariko abo bana b’abakobwa baravuga ngo ni uyu ni uyu, basubije inyuma noheno tumubona aza, twaguye igihumure hano hasi.'

    Yamaze mu modoka amasegonda 48, maze umukobwa ukora isuku kuri iyo nyubako ahamagara ushinzwe umutekano amubwira ko abonye umuntu winjiye muri iyo modoka kandi adakora kuri B&B amusaba ko yajya kureba uwo ari we, amwegereye undi ahita agenda.

    Icyo gihe nibwo bahise batanga ikirego muri RIB nayo itangira kumushakisha iramufata aho yari iwe i Huye, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.

    Sheikh Hamdan Habimana ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ubujura

    Uwimana Clarisse yibwe amafaranga menshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwahoze-ari-sg-wa-mukura-vs-arafunze-akekwaho-kumena-imodoka-y-umunyamakuru-w-imikino-clarisse-akamwiba-amafaranga

  • Sankara yabajije Rusesabagina uko yari kuzayobora u Rwanda kandi yihakana ko ari umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu gutangira urubanza,Umucamanza yabajije Rusesabagina niba yemera umwirondoro yasomewe urimo ko ari umunyarwanda avuga ko atari we.

    Mu Kinyarwanda cyumvikana neza, Paul Rusesabagina yagize ati 'Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.''

    Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw'u Rwanda ubwo yari asabye ijambo bwa kabiri.

    Ati 'Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y'indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk'umuntu. Nafashwe nk'umwana w'imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.''

    'Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy'u Rwanda.

    Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw'Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy'Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n'amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk'Umubiligi, si nk'Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y'umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w'Umubiligi. Ndi hano bitemewe n'amategeko.''

    Ubwo Callixte Nsabimana wari wariyise Majoro Sankara yabazwaga inzitizi abona ziri mu rubanza,yavuze ko amaze imyaka ibiri imbere y'urukiko kandi we yifuza ko urubanza rwihuta rukava mu nzira akamenya aho ahagaze.

    Ati 'Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk'aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.''

    Sankara yatewe isoni nibyo shebuja Paul Rusesabagina [wari ukuriye uriya mutwe MRCD-FLN] yavuze yihakana kuba umunyarwanda kandi yarifuzaga kuzaba Perezida w'u Rwanda hanyuma uyu akamwungiriza nka Visi Perezida.

    Ati 'Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w'u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.

    Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu?

    Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko nta nzitizi abona zatuma urubanza rutaburanishwa. Yasabye ko umukiliya we yari amaze kwisobanura ku byaha 10 ariko byaba byiza ari we uhereweho mu kwisobanura kugira ngo dosiye ye yihutishwe.

    Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha yasoje iburanisha ry'uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n'igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi bafite izindi nzitizi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/sankara-yabajije-rusesabagina-uko-yari-kuzayobora-u-rwanda-kandi-yihakana-ko