Blog

  • Uganda : Igisirikare kigiye guhana abasirikare bakubise Abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Bariya banyamakuru bakubitiwe imbere y’ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu i Kampala mu murwa Mukuru w’icyo gihugu, aho Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine yari yagiye kubonana n’abakozi b’iryo shami rya Loni ngo abereke uburyo uburenganzira bwa muntu bwaribaswe muri Uganda.

    Igisirikare cya Uganda cyasabye imbabari nyuma y’uko iri shami ry’umuryango w’abibumbye (ONU) rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryamaganiye kure ibyakorewe bariya banyamakuru.

    Gen Muhoozi yavuze ko igisirikare cya Uganda kigiye gufatira ibihano abakubise abo banyamakuru bose nk’uko Televiziyo NBS ibitangaza.

    Yakomeje yisegura ku banyamakuru bakubiswe, avuga ko ibyo bakorewe ari ihohoterwa kuko igihugu kibizeye ko badashobora kuba abanzi b’igihugu.
    Ati 'Muri abafatanyabikorwa bakomeye cyane.'

    Ibi bibaye mu gihe abatuye muri icyo gihugu bakomeje kugira impungenge z’umutekano muke, kuko kuva ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatsindaga amatora muri icyo gihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bari mu mazi abira.

    Bobi Wine yabwiye ishami ry’umuryango w’abibumbye (ONU) rishinzwe uburenganzira bwa muntu ko ihohoterwa ryakorewe abanyamakuru ari ikintu kimenyerewe muri Uganda kandi ko bikorwa byatanzwemo umurongo na Perezida Museveni.

    Yavuze ko uretse abo banyamakuru, hari n’abarwanashyaka b’ishyaka rye benshi baburiwe irengero, akaba asanga amahanga akwiye guhagurikira rimwe agasaba Museveni kunamura icumu ndetse akava ku butegetsi ku mahoro kuko bizwi neza ko atari we watsinze amatora.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Igisirikare-kigiye-guhana-abasirikare-bakubise-Abanyamakuru

  • Kuki amasengesho yacu yose adasubizwa? #rwanda #RwOT

    Data wo mu ijuru Uwiteka ashimishwa no kumva amasengesho tumubwira tubikuye ku mutima. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma adasubiza amasengesho yacu. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusenga? Dore bimwe mu byo Bibiliya ivuga

    'Mu gihe usenga ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo.' Matayo 6:7.

    Uwiteka ntashaka ko tuvuga amasengesho twafashe mu mutwe, cyangwa ngo tuyasome aho yanditse. Ahubwo yifuza ko tumubwira ibituvuye ku mutima. Tekereza nawe inshuti yawe igiye ikubwira ibintu bimwe buri munsi. Inshuti nyakuri nta cyo zihishanya. Iyo dusenga tuvuga ibituvuye ku mutima, bigaragaza ko Data wo mu ijuru ari inshuti yacu.

    'Murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi.' Yakobo 4:3.

    Birumvikana ko Imana itasubiza amasengesho yacu, mu gihe dusenga dusaba ibintu bidakwiriye. Urugero, Bibiliya itubuza kugira umururumba cyangwa kwemera imana y’amahirwe (Yesaya 65:11; Luka 12:15). None se umuntu ukina urusimbi aramutse asenze Imana ayisaba gutsindira amafaranga, ubwo Imana yasubiza iryo sengesho? Birumvikana ko itasubiza isengesho nk’iryo. Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba gusenga duhuje n’uko Bibiliya ibivuga.

    'Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, n’isengesho rye riba ari ikintu cyangwa urunuka.' Imigani 28:9.

    Mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyasubizaga amasengesho y’abantu batumviraga amategeko yayo (Yesaya 1:15, 16). Imana ntiyahindutse (Malaki 3:6). Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kumvira amategeko yayo. None se byagenda bite niba hari amakosa twigeze gukora? Ese bishatse kuvuga ko Uwiteka atazigera atwumva? Oya rwose! Nitwicuza ibyaha twakoze kandi tugakora uko dushoboye ngo dushimishe Imana, izatubabarira.—Ibyakozwe 3:19.

    'Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.'Abaheburayo 11:6.

    Ntidusenga kugira ngo twumve tumerewe neza gusa mu gihe duhanganye n’ibibazo. Ahubwo tunasenga kugira ngo tugaragaze ko twizera Imana kandi ko tuyikunda. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati: 'Nitudakomeza gusaba dufite ukwizera, ntitukibwire ko hari ikintu icyo ari cyo cyose tuzahabwa na Uwiteka’ (Yakobo 1:6, 7). Niba twifuza kugira ukwizera gukomeye, tugomba kwiga Bibiliya dushyizeho umwete, kugira ngo tumenye Imana neza. Nitubigenza dutyo, tuzamenya ibyo Imana ishaka kandi nidusenga tuzaba twizeye ko yumva amasengesho yacu.

    source: amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-amasengesho-yacu-yose-adasubizwa.html

  • Imodoka 16 zirimo n'iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo (Video) – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y'umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bikorimana Abdoul yagize ati 'yatewe n'inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n'inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n'imodoka zose zari zirimo.'

    Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

    Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

    Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Igaraje rikimara gufatwa n’inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

    Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi

    Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje

    Imodoka zahiye zirakongoka

    Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje

    Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane

    Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa

    Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-16-zirimo-n-iya-sugira-erneste-zahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo-video

  • Perezida Museveni yatangaje ko abayobozi bica abatavuga rumwe nabo ari ibigwari #rwanda #RwOT

    Ubwo hizihizwaga Umunsi witiriwe uyu wihaye inama mu ngoro ye kuri uyu wa Kabiri, Museveni yagize ati 'Icyababazaga Janani Luwum cyaragaragaraga neza', yongeraho ko imyaka yo kuva mu 1971 kugeza mu 1986, yari imyaka ikomereye Uganda.

    Yakomeje avuga ko Janani Luwum atapfiriye ubusa kubera ko we (Museveni) na bagenzi be barwaniraga kwibohora babashije kumuhorera.

    Ati: 'Idi Amin yishe Janani Luwum. Yishe n'abandi bantu barimo Benedict Kiwanuka, wahoze ari perezida w'urukiko rw'ikirenga, ariko twe abarwaniraga kwibohora twarahoye. Twarwanyije Idi Amin. Urungano rwacu rwabashije guhora urupfu rw'abo bantu.'

    Nk'uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Perezida Museveni yakomeje yita abayobozi bica abatavuga rumwe nabo 'ibigwari n'abasazi', yongeraho ko 'gutinya kunengwa ari ubugwari kubera ko utabasha gukora no kuzana ibimenyetso.'

    Museveni kandi yanenze abihaye Imana bagendera ku macakubiri ashingiye ku moko cyangwa imyemerere.

    Ati: 'Iyo ubonye uwihaye Imana ugira amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa imyemerere, ndatekereza adashobora kuzajya mu ijuru, ashobora kujya ku rundi ruhande (ikuzimu).'

    Musenyeri Mukuru w'Itorero rya Uganda, Rev. Dr Samuel Stephen Kaziimba Mugalu, yashimiye Perezida Museveni na guverinoma ye kuba barahisemo umunsi wa 16 Gashyantare ukaba umunsi w'ikiruhuko wo kwibuka Janani Luwum.

    Yanamusabye kuzagira umunsi wa 29 Ukwakira, umunsi w'ikiruhuko wo kwibuka Bishop Hanington.

    Janani Luwum yabaye Archbishop wa gatatu w'Itorero rya Uganda, muri Uganda, mu Rwanda, mu Burundi n'icyahoze ari Zaire. Yatawe muri yombi muri Gashyantare 1977 aza gupfa nyuma yaho gato, nubwo leta icyo gihe yatangaje ko yazize impanuka y'impanuka, benshi bemera ko yishwe ku mabwiriza ya Perezida Idi Amin.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yatangaje-ko-abayobozi-bica-abatavuga-rumwe-nabo-ari-ibigwari

  • Herekanywe abakekwaho kwiba Television…CP Kabera ati 'Abantu nibakore ibindi kwiba ntakibamo' #rwanda #RwOT

    Muri aba barindwi, harimo abakekwaho kwiba ziriya Television n’abaziranguraga kugira ngo bazazigurishe ku bazifuza.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera,avuga ko abantu bakwiye kureka ibyo kwiba kuko nta nyungu zibamo, akagira inama ababikora batarafatwa cyangwa n’abashobora kubitekereza.

    Yagize ati 'Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n’abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura.'

    CP Kabera avuga ko abazafatirwa mu bikorwa nk’ibi, polisi izakomeza kuberekana kugira ngo bacike kuri iyi ngeso mbi.

    Yanibukije abashobora kuba bariwe television mu Mujyi wa Kigali ko bazaza ku kicaro cya Polisi i Remera kugira barebe ko muri ziriya haba harimo izabo.

    Bayingana Jean Paul, umwe muri aba, akaba anashinjwa n’abo bafatanywe ko ari we wabatumaga kwiba dore ko asanzwe afite n’iduka rizicuruza, ntiyigeze ahakana ko yaguraga television na bariya bantu icyakora ngo ntiyarazi ko ari izi baba bibye.

    Yagize ati 'Ariko aho mbimenyeye ubu nabicitse, n’abo narinzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z’umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa.”

    ICYO ITEGEKO RIVUGA :

    Ingingo y’ 166 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano

    Igihano ku cyaha cyo kwiba :

    Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Herekanywe-abakekwaho-kwiba-Television-CP-Kabera-ati-Abantu-nibakore-ibindi-kwiba-ntakibamo

  • Pele yahishuye ko yasambanye n'abakobwa benshi cyane ndetse atazi n'umubare w'abana yabyaye #rwanda #RwOT

    Ubu uyu musaza w'imyaka 80 yavuze ko atigeze arebera izuba abakobwa bamuzagaho bashaka kwishimira mu ntsinzi ye ariyo mpamvu ngo yakoranye imibonano mpuzabitsina n'abakobwa atazi umubare.

    Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru muri Brazil,yashakanye n'abagore 3,yavuze ko yabyaye abana benshi cyane ku buryo atabasha kumenya niba bamwe bakiriho.
    Yagize ati 'Mvugishije ukuri,nakoze imibonano mpuzabitsina cyane,nza kubyara abana nkaza kubamenya nyuma.'

    Abana ba Pele bazwi ni 7 barimo uwitwa Sandra Machado yihakanye kugeza ubwo urukiko rwo mu mwaka wa 1996 rwemeje ko ari umwana we.

    Abana 5 mubo Pele yemera barimo uwitwa Kelly w'imyaka 54, Edinho w'imyaka 50, Jennifer w'imyaka 42, n'impanga Joshua na Celeste w'imyaka 24 bose yababyaranye n'abagore be babiri barimo Rosemeri dos Reis Cholbi na Assiria Lemos Seixas.

    Sandra wishwe na kanseri muri 2006,Pele yamubyaranye n'umukozi wo mu rugo witwa Anisia Machado. Pele kandi mu mwaka wa 1968 yateye inda umunyamakuru Lenita Kurtz babyarana umukobwa witwa Flavia w'imyaka 52.

    Pele yahishuye ko abakobwa yaterese n'abagore yababwiye ko atari uwo kwizerwa yikundira guheheta.

    Yagize ati 'Umugore wanjye wa mbere yari abizi ko ntari umwizerwa.Ntabwo nabeshya.'

    Maria da Graca Xuxa w'imyaka 57 wahoze ari umunyamideli wakundanye na Pele afite imyaka 17,yahishuye ko Pele yamubwiye ati 'N'urukundo rufunguye ariko kuri we gusa.'

    Pele afatwa nk'umukinnyi w'ibihe byiza ku isi kuko yatsinze ibitego 1,283 mu mikino 1,363 yose yakinnye mu buzima bwe ndetse yihariye agahigo ko kuba umukinnyi umwe rukumbi watwaye ibikombe by'isi 3.

    Pele yavukiye mu muryango ukennye nubwo se yari umukinnyi anakinira ikipe ikomeye yo mu gihugu cya Brazil.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pele-yahishuye-ko-yasambanye-n-abakobwa-benshi-cyane-ndetse-atazi-n-umubare-w

  • Huye: Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus cyorezo ari kubahiriza muri ibi bihe, cyakozwe n'ubuyobozi ku bufatanye na Polisi, Dasso n'urubyiruko rw'abakorerabushake ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hafashwe abantu 26 bari kunywera mu tubari tune.

    Yabibukije ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi cyica asaba abantu kwirinda kugikerensa.

    Ati 'Abantu bakwiye kumva ko COVID-19 ntaho yagiye. Ibyo bakora binyuranije n'amabwiriza bishobora gushyira ubuzima bwabo n'imiryango yabo mu kaga, ntabwo tuzabyihanganira, bazafatwa bacibwe amande, utubare dufunga kandi buri wese arekurwe aruko yipimishije COVID-19 yiyishyuriye.'

    Yashimiye abaturage batanze amakuru ko hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abasaba kubikomeza kugira ngo habe ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo.

    Ati 'Turashimira abaturage baduha amakuru kandi dusaba n'ahandi hakorwa ibikorwa nk'ibi binyuranyije n'amabwiriza ko bakomeza kuduha amakuru.'

    Bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo batuma icyo cyorezo gikomeza gukwirakwira bikabagiraho ingaruka zo kucyandura no gufatirwa ingamba zirimo no gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Basaba ko abafatwa barenze ku mabwiriza bajya bahanwa by'intangarugero kugira ngo babicikeho burundu.

    Abafashwe bajyanywe n'ubuyobozi guhabwa ibihano naho utubari bafatiwemo twari dusanzwe dukora nka resitora duhita dufungwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye buvuga ko igenzura rikomeje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-abantu-26-bafatiwe-mu-tubari-tune-bari-kunywa-inzoga-barenze-ku-mabwiriza

  • Ibintu 10 umugore yakorera umugabo agahora yishimye #rwanda #RwOT

    Umunezero ni inkingi ya mwamba ituma urushako ruramba kandi rukaba intangarugero. Inshuro nyinshi usanga abagore binubira ko abagabo babo batajya bishima, nyamara kandi bo ubwabo bafite urufunguzo rwo kubanezeza binyuze mu bikorwa bitavunaye kandi bitanga umusaruro mwiza bityo bakerekana Kristo mu rushako ndetse bakagira umuryango utekanye.

    1. Guha agaciro imibonano mpuzabitsina

    Nta gitangaza kinini kiri aha. Abagore bakwiye gusobanukirwa ndetse bagashyira mu nyurabwenge ko igitsina ari ikintu gikenewe cyane ku mugabo. Ariko se ibikorwa byawe byerekana ko ubisobanukiwe? Birashoboka ko wita ku bana, uteka amafunguro meza, ndetse wihanganira byinshi ugereranije n’abandi bagore uzi, ukabona ko ukora neza. Nyamara ibyo wakora byose utuzuza inshingano zo kunoza imibonano mpuzabitsina, umugabo wawe ntashobora kwishima, ahubwo wagira ibyo ugabanya ariko icyo gikorwa ukakibonera umwanya.

    2.Tegura urugo rwanyu ruse neza

    Iyo umugabo wawe yinjiye mu muryango, aba akeneye guhumeka neza ari murugo. Tekereza uko usuhuza umugabo wawe. Ese umwakirana uburakari cyangwa umureba mu maso ukavuga uti: “Honey! Nishimiye ko uri murugo”? Tunganya urugo rwawe rube ahantu umugabo wawe yumva yakiriwe ahumeka neza.

    3. Ubaha ibyo umugabo wawe akeneye

    Ni iki umugabo wawe akenera wenda ukeka ko wagabanije? Bishobora kuba imibonano mpuzabitsina, igihe wamuhaga, amafunguro wakundaga kumutegurira, cyangwa kujyana muri siporo. Ntukihagarareho mugihe umugabo wawe akubwira ibyo akeneye. Gerageza kumwumva hanyuma ukore neza kugira ngo uhaze gushaka kwe.

    4. Reka umugabo wawe ayobore

    Igitekerezo cyo kuganduka gifite abagore benshi mu maboko. Isezerano Rishya rivuga neza mu bice bitatu ko twe abagore tugomba kugandukira abagabo bacu nk’uko twubaha Umwami Yesu (Abefeso 5:22, Abakolosayi 3:18 1 Petero 3:1). Ibi ntibisobanura ko uhinduka itapi yo mu muryango abinjiye mu nzu bakandagizaho inkweto. Icyo bivuze ni uko wubaha uruhare rw’umugabo wawe nk’umuyobozi w’urugo. Mugihe murimo kungurana ibitekerezo, jya ureka umugabo wawe abe ari we utanga umwanzuro.

    5. Gusomana buri munsi

    Dore ikintu umugabo wawe azakunda rwose! Ntabwo bisaba amafaranga kandi ntibisaba igihe kirekire. Gahunda yo gusomana buri munsi bizamura umubano wawe kandi itabaza ry’ urukundo rwanyu rigahora ryaka, nk’igihe mwarambagizanyaga.

    6. Ita ku isura yawe

    Mugihe mwatangiriye gukundana, umugabo wawe yasanze umubiri wawe usa neza kandi ushimishije bityo isura yawe iramukurura. Noneho ubwo wubatse, ni ngombwa ko ukomeza gusa neza nawe akagukunda. Iyo ufashe umwanya wo kureba ibiro byawe no kwambara neza imbere y’uwo mwashakanye, bivugana imbaraga nyinshi. Agutekerezaho ibyiza ati: 'Nkwitayeho. Uracyari umwe rukumbi kuri njye, Ndashaka ko unyegera.

    7. Ibuka umunsi mwakundaniyeho

    Kwibuka ibihe byiza by’ahahise mwagiranye, bigira umumaro mwinshi ndetse bigufasha kongera kumva icyanga cy’urukundo rwanyu. Nyuma yo kwibuka umunsi mwemeranyirijweho gukundana bityo ugahora ukora ibishoboka byose byabagarura mu bihe byiza nk’ibyo.

    8. Kumwenyura

    Ushobora kuba warigeze kumva imvugo igira iti “Umugore wishimye, ubuzima bwishimye.” 'Happy wife, happy life' abagabo hafi ya bose barabyemera! Iyo umugore atishimye, abantu bose murugo barabimenya. Mugihe wumva guseka byagushizemo, senga usabe Yesu akugarurire ibihe byawe by’umunezero. Kumwenyura n’inseko nziza yawe mugihe uvugana n’umugabo wawe ivugana n’umutima we akaba yakubwira ati: “Nishimiye kuba narashakanye nawe. Nishimiye ubuzima bwiza hamwe nawe'.

    9. Vuga neza

    Ese mugihe umuntu yaba arimo gusubiramo ibintu byose ubwira umugabo wawe, byaba “amakuru akwiriye gushyirwa ku mpapuro?” Urimo kumushima no kumutera inkunga, cyangwa urimo mumunegura no kumuseby? Jya uha agaciro imbaraga z’umugabo wawe kugira ngo agushimishe kandi atunge umuryango wawe. Ntugateshe agaciro ibyo akora haba mu maso ye cyangwa ahandi. Amagambo yawe afite agaciro kuri we kuruta ay’abandi.

    10. Kumvikana no kuzuzanya ku buryo bwo kurera

    Abana ni umugisha uturuka ku Mana. Menya ko wowe n’umugabo wawe mutari mu makipe atandukanye cyangwa ngo mugire filosofiya zitandukanye zo kurera. Ugomba kujya mu mujyo umwe n’umugabo wawe kugira ngo mwunge ubumwe bityo mubashe guha abana banyu uburere bwiza.

    Muri macye, kugira urugo rwiza rwuje umunezero birahanirwa, ni yo mpamvu umugore wese akwiye gukurikiza inama zamufasha guhorana umugabo wishimye bityo uwo murage w’ibyishimo ukazagera no mu bana babo bityo Ubwami bw’Imana bukunguka.

    Source:crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-umugore-yakorera-umugabo-agahora-yishimye.html

  • Umunyamideli w'uburanga Huddah Monroe yibasiye abamushinja kuba indaya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomoka muri Kenya ,Huddah Monroe yasubije abantu bamushinjaga kuba indaya bitewe n'amafoto agenda ashyira ku mbugankoranyambaga ze.

    Iyi nkumi kuri ubu iri kurya ubuzima Dubai nk'uko bigaragara mu mafoto ishyira hanze iri kurya iraha. Bamwe mu bamukunzi be bakomeje kumushinja uburaya bavuga ko ari nabwo yibereye mo Dubai.

    Umwe mu bafana be ku mbuga nkoranyambaga yamubajije niba ari indya maze Huddah mu kumusubiza agira ati 'Uko niko mvuze, abantu bavuga ibyo babonye iyo babona umukobwa ukiri muto wageze kuri byinshi akora ibintu bye. Ibyo badashaka kwemera barabyanga. Ibyo nkoresha igitsina cyanjye ntawe bireba… mukomeze mutekereze ibyo mushaka'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamideli-wuburanga-huddah-monroe-yibasiye-abamushinja-kuba-indaya/

  • Ikimero cya Diane ukina muri City Maid cyatumye abanyamakuru barabya indimi mu kiganiro (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri filime akinamo ya City Maid yateye abanyamakuru ba Isibo Tv gucika ururondogoro ubwo bakoranaga na we ikiganiro.

    Ni mu kiganiro the Choice live gikorwa na Murindahabi Irene na Dj Philbert Nizeyimana uzwi nka Phil Peter. Ubwo bari bamugize umutumirwa muri iki kiganiro,  bavugishijwe bishyira cyera kubera ikimero cye n'ubwiza bwe,aho bamutatse bamutera imitoma irenze.

    Muri iki kiganiro, Diane yari yicajwe hagati yabo bombi,ndetse bituma ikiganiro kirangwa n'ibitwenge gusa nk'uko bigaragara muri video ikurikira.

    Kanda hano hasi urebe video ya Diane kuri Isibo Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ikimero-cya-diane-ukina-muri-city-maid-cyatumye-abanyamakuru-barabya-indimi-mu-kiganiro-video/