Blog

  • Abantu 119 banduye Covid-19 mu Rwanda,245 barayikira ntiyahitana n'umwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Tariki 18 Gashyantare 2021, nta muntu wishwe na COVID19 mu Rwanda. Hakize abantu 245, bituma abamaze gukira bagera ku 16,163 bangana na 90.6%.

    Abarwayi bashya babonetse ni 119 bituma abamaze kwandura bose baba17,835. abakirwaye bakaba 1,429 barimo 12 barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho abaturage bongeye gusubukura bimwe mu bikorwa by'ubuzima busanzwe nyuma y'iminsi 21 ya Guma mu Rugo.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n'abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

    Ibindi byiciro bizakomerezaho ubwo u Rwanda ruzatangira kwakira inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX n'iy'Ikigo cy'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika gishinzwe gukwirakwiza imiti.

    Kuri ubu mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa moya kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n'izihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z'ubuzima cyangwa izindi z'ingenzi.

    Amashuri yakomeje gufungwa mu Mujyi wa Kigali, insengero zikomeza gufungwa mu Gihugu hose.

    Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) na byo birasubitswe mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, uretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli na bo bamaze kwisuzumisha icyo cyorezo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa arukoro yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-119-banduye-covid-19-mu-rwanda-245-barayikira-ntiyahitana-n-umwe

  • Tuyisenge Jacques yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tuyisenge ukinira ikipe ya APR FC amaze igihe agaragaza ko akundana n'uyu mukobwa ahanini binyuze mu magambo amubwira yagize isabukuru.

    Kuwa 19 Ukuboza umwaka ushize,Tuyisenge Jacqes yifurije umukunzi we isabukuru nziza akoresheje amagamboakomeye ati 'With all the love I have in me, I am wishing you a very special birthday. You deserve all the best, my precious.

    Mu kinyarwanda bishatse kuvuva:'Mu rukundo rwose mfite muri njye,Nkwifurije Isabukuru y'amavuko idasanzwe.Ukwiye ibyiza byose Uwagaciro wanjye'.

    Tuyisenge yaherukaga gutangaza ko icyorezo cya Covid-19 nikigabanuka azarushinga ave mu buseribateri.

    Jacques Tuyisenge w'imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y'u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tuyisenge-jacques-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kuzamubera-umugore-amafoto

  • Australian Open 2021: Mu marira menshi Serena… – #rwanda #RwOT

    Umunyamerikakazi Serena Williams w’imyaka 39 yatsinzwe n’Umuyapanikazi Naomi Osaka w’imyaka 23 seti 2-0 (6-3, 6-4) ahita asezererwa mu irushanwa.

    Nyuma yo gutsindwa, Serena yasezeye abafana bari bitabiriye uyu mukino wabereye ku kibuga the Rod Laver Arena iherereye mu mujyi wa Melbourne, ubwo yazamuraga ikiganza akabapepera ababwira ati tuzasubira, ndetse afata ikiganza cye agishyira ku mutima mu rwego rwo kubashimira uko babanye mu rugendo rwe rw’iri rushanwa rurangiriye muri 1/2.

    Ubwo yabazwaga niba ariyo nshuro ya nyuma yitabiriye iri rushanwa yegukanye inshuro zirindwi, Serena Williams yagize ati “Ntabwo mbizi, niba narigeze mvuga ibyo gusezera, sinaba narabibwiye buri wese, ubwo rero…”.

    Mbere yo gusohoka mu cyumba cyaberagamo ikiganiro yihanagura amarira, Serena yasabwe gusubiza ikibazo cyoroshye yabajijwe, agira ati “Ntabwo mbizi. Njye nasoje”.

    Nyuma abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Serena yagize ati: “Abafana banjye bo muri Australia by’umwihariko muri Melbourne, uyu munsi ntabwo nitwaye neza uko byari bikwiye gusa bibaho, byari iby’agaciro gakomeye kubasha gukinira imbere yanyu””

    “Uburyo mwanshyigikiye mukamba inyuma, nagakwiye kuba nabahaye ibyishimo uyu munsi, mbagiyemo ideni ry’igihe cyose, ndashimira buri wese”. “Ndabakunda”. Naomi Osaka uhabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka yahise abona itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

    Wari umukino ukomeye hagati ya Serena Wlliams na Naomi Osaka

    Umukino warangiye Naomi atsinze seti 2-0

    Serena Williams yasezerewe mu irushanwa

    Serena Williams mu gahinda kenshi yasezeye ku bafana

    Serena byamunaniye kwifata arira imbere y’itangazamakuru

    Serena yasohotse mu kiganiro kitarangiye mu marira menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103199/australian-open-2021-mu-marira-menshi-serena-williams-yakoze-agashya-nyuma-yo-gusezererwa–103199.html

  • Umuriro watse! Harmonize ntiyiyumvisha uburyo… – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane yaje ku mpande zitandukanye, aho Harmonize natiyumvisha uburyo Rayvanny ari gutereta umwana w’umukunzi we amushyira mu bishuko. Kajala nawe uri mu munyenga w’urukunmdo na Hamonize yamenye amakuru ko umukobwa we yahuye na Rayvanny ari Hamisa Mobetto umumugemuriye mu nzu aho atuye.

    Image result for kajala masanja na hamisa mobeto

    Kajala na Hamisa binjiye mu makimbirane

    Kajala Masanja na Hamisa Mobetto, bari basanzwe ari inshuti magara, aho basuranaga umunsi ku munsi. Uyu mukobwa we witwa Paula, yasuraga Hamisa Mobetto bisanzwe nk’abashuti. Hamisa yabwiye umukunzi wa Harmonize, Kajala ngo namuhe Paula batembere banajyane muri Siporo. Yarabyemeye naho Hamisa ashyiriye Rayvanny uyu mukobwa barishimana karahava.

    Mu kwishimana, Rayvanny yaje no gushyira amashusho kuri instagram yerekana uburyo ari gusomana n’uyu mwana wiga mu mashuri makuru Paula. Gusa byaje gusakuza Rayvanny yigira inama yo gusiba ayo mashusho.

    Image result for kajala masanja na hamisa mobeto

    Kajala uri mu rukundo na Harmonize

    Kajala uri kubabazwa n’ubuhemu Hamisa yamukoreye akagaba umwana we kwa Rayvanny mu nzu, yavuze ko ku ya 9 Gashyantare 2021, yemereye Hamisa kujyana umukobwa we wari uvuye ku ishuri saa sita ariko amujyana kwa Rayvanny amusigayo.

    Ati: “Ndi umubyeyi urera umwana wanjye mu bihe bigoye cyane, nagerageje kumuha ibyo yashakaga byose kugira ngo ashobore gusohoza inzozi ze nk’umukobwa kandi nshobore kwishingikiriza. Kuri we mu gihe kizaza”.

    “Ku ya 9 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Hamisa Mobetto yasabye uruhushya rwo kujyana umwana wanjye saa sita, sinabonye ko ari ngombwa kubyanga kuko nari nzi ko ari umubyeyi, ufite n’umukobwa. Ariko kuri uwo munsi, yabyungukiyemo amujyana guhura na Rayvanny ku nyungu zabo bwite, bashukisha umwana bamuha inzoga maze bafata amashusho mabi'.

    Image result for kajala masanja na hamisa mobeto

    Hamisa Mobetto na Paula, yashyiriye Rayvanny

    Hamisa Mobeto we yiregura avuga ko umwana we yamujyanye muri Siporo ya Gym akamusigayo ibyakurikiye atabizi. Hamonize nyiri ‘Konde Music Worldwide (KondeGang) utacyumvikana na Wasafi, ashimangira ko Rayvanny umuhanzi wa Wasafi ari mu mafuti kuba yatereta umwana w’umukunzi we Kajala.

    Harmonize yagize ati: “Muvandimwe, njyewe ubu ndi umubyeyi wa Paula, ariko nk’umuhanzi ndibaza impamvu watinyuka umwana muko nk’uriya wiga mu wa 5, ni ikosa, urabona na Leta ntibyemera amategeko arabihanira cyangwa uri hejuru y’amategeko?. Imico nk’iyi urayisanganywe leta izabikurikirane”. 

    Ibi rero bikaba biri gukomeza gukurura umwuka mubi ku bahanzi ba Wasafi na KondeGang.

    Image result for kajala masanja na hamisa mobeto

    Rayvanny yagaragaye asomana na Paula bibabaza Hamonize n’umukunzi we Kajala, nyina wa Puala.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103195/umuriro-watse-harmonize-ntiyiyumvisha-uburyo-rayvanny-atereta-umwana-wumukunzi-we-103195.html

  • Umutungo wa banki mu Rwanda wageze kuri miliyari 4310 Frw: Ishusho y’urwego rw’imari mu 2020 –

    Iri terambere rishimangirwa n’uburyo ibigo by’imari byakomeje kwihagararaho muri ibi bihe, n’ubwo COVID-19 yongereye ibyago byo guhomba kw’inguzanyo zatanzwe, ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu mu gihe ibigo by’imari byarushaho kuzahara.

    Mu Ukuboza umwaka ushize, umutungo rusange w’urwego wa banki zo mu Rwanda wazamutseho 24% ugera kuri miliyari 4310 Frw. Iri rizamuka riruta irya 12.5% ryari ryabaye mu mwaka wa 2019.

    Muri rusange, izamuka ry’umutungo wa banki zo mu Rwanda ryatewe n’ubwiyongere bw’amafaranga abitswa, inguzanyo zifatwa ndetse n’ibindi bikorwa byinjiriza za banki.

    Ku ruhande rw’ibigo bito n’ibiciriritse, umutungo wabyo wazamutseho miliyari 356 Frw mu mwaka ushize, izamuka rya 11% ariko riri munsi ya 14.7% ryari ryabayeho mu mwaka wa 2019.

    Iri gabanuka ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe bikomeye ubukungu bw’imiryango n’ubucuruzi buciriritse busanzwe ari inkingi ya mwamba y’ibigo by’imari biciriritse.

    Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi bya Leta n’ibyigenga nawo wazamutseho 15%, ugera kuri miliyari 591 Frw. Iri zamuka ni 14% by’iryari ryabayeho mu mwaka wa 2019, rikaba ahanini ryaratewe n’uko ibyo bigo byongereye igishoro cyabyo ndetse bigakomeza kugira inyungu.

    Ubwizigame nabwo bwazamutseho 10.7%, bugera kuri miliyari 985 Frw. Gusa iyi nyongera iri ku kigero cya 15.3% munsi y’uko byari byagenze mu mwaka wa 2019. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’iry’abatanga imisanzu y’ubwizigame ryagaragaye cyane nyuma y’uko abantu benshi batangiye gutakaza imirimo abandi bagakatwa imishahara.

    COVID-19 yongereye ibyago by’ibihombo ku nguzanyo za banki

    Mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagabanutseho 4.1%, bituma abantu n’ibigo bifite umwenda wa banki bitakaza inyungu byaheragaho byishyura, bityo ibyago by’ibihombo banki zishobora kuzagira mu gihe zaramuka zitishyuwe neza biriyongera.

    Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, banki zo mu Rwanda zagiranye amasezerano n’abari bazifitemo inguzanyo, agamije kuvugurura igihe cyo kwishyura kugira ngo abishyura bazabone igihe gihagije cyo kubikoramo. Inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 799.9 Frw zaravuguruwe, zingana na 31.7% by’inguzanyo zose zari zatanzwe.

    Ku bigo by’imari iciriritse, inguzanyo zavuguruwe zingana na miliyari 14.8 Frw zingana na 7% by’inguzanyo zose. Ubu bwiyongere bw’ubusabe bwo guhindura amasezerano y’inguzanyo ni ikimenyetso cy’uko inguzanyo zishobora kuzishyurwa nabi mu mwaka utaha ariko by’umwihariko na banki zikazatanga inguzanyo zigengesereye muri uyu mwaka turimo ndetse no mu mwaka utaha wa 2022.

    Covid-19 kandi yarushijeho kuzamura ubushake bwo guhanahana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko umubare w’abantu bishyuranye bakoresheje serivisi za mobile money wazamutse ukava kuri miliyoni 4 139 075 ukagera kuri miliyoni 4 688 124, inyongera ingana na 13%.

    Inshuro z’ubwishyu nazo ziyongereyeho 85%, ziva ku nshuro miliyoni 378.8 zishyuriweho amafaranga angana na miliyari 2349 Frw, zigera ku nshuro miliyoni 701 zanyujijweho amafaranga afite agaciro ka miliyari 7177 Frw.

    Iyo komite kandi ivuga n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga bwarushijeho kwitabirwa muri uyu mwaka wa 2020, igashimangira ko ibikorwa byo gukurikirana urwego rw’imari bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kugira ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo.

    Urwego rw’imari ruhagaze neza mu Rwanda ndetse hari icyizere ko ruzahangana n’ingaruka za COVID-19

  • Bizagenda bite ku mukobwa uzandura COVID-19 a… – #rwanda #RwOT

    Inyarwanda TV yagiranye ikiganiro na Nimwiza Meghan umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup avuga byinshi birimo n’aho iri rushanwa muri uyu mwaka rigeze. Kugeza ubu yavuze ko abakobwa biyandikishije bamaze kohereza amashusho [Video] nk’uko bari barabisabwe ndetse yongeraho ko nta n’umwe wacikwanywe mu biyandikishije. Miss Nimwiza Meghan mu by’ibanze yagarutseho, yagiriye inama ikomeye abamaze kwiyandikisha yo kwirinda COVID-19 abasaba kubahiriza iyi nama yabahaye bitaba ibyo bakabura amahirwe.

    Miss Nimwiza Meghan yasabye abakobwa biyandikishije kwirinda kugira ngo hatagira ubura amahirwe

    Yagize ati “Icyo nasaba abakobwa biyandikishije batanze ama video yabo, ni uko bakomeza bakirinda cyane [COVID-19] nta muntu urwara yabiteganyije ariko dufite uburyo twakwirinda bakore igishoboka cyose birinde kuko ntabwo twakwemera ko umukobwa umwe yakwanduza abandi rero birinde bishoboka”.

    Yakomeje avuga ko umukobwa uzandura mbere ya Pre- selection azaba abuze amahirwe muri iri rushanwa. Nyuma y’amajonjora y’ibanze [Pre- selection] yavuze ko ho bitapfa gukunda ko umukobwa yandura kuko nta burenganzira azaba afite bwo guhura n’abandi bantu.

    Mbere y’amajonjora y’ibanze umukobwa uzagaragaraho COVID-19 niwe uzatakaza amahirwe

    Ku bantu bibaza ko bishobora kuzagorana mu guhitamo abakobwa bahagarariye intara hagendewe ku mashusho abakobwa bohereje, yasobanuye ko nta kibazo kibirimo.

    Yagize ati “Ku ruhande rw’ubwiza twarabubonye kuko mbere y’uko bohereza video zabo babanje kohereza amafoto. Rero ntabwo habamo iyo mbogamizi kuko ari ibintu bamenyeshejwe kare ko ubwiza bwa video atari bwo buzahabwa agaciro ahubwo ibyo umukobwa avuga ni byo bihabwa agaciro kurusha amashusho”.

    Yakoje avuga ko muri buri Ntara biteganyijwe ko hazajya havamo abakobwa 6 icyakora ashimangira ko uyu mubare ushobora kugabanuka cyangwe se ukiyongera.

    Kuri iyi ngingo yagize ati “Ubundi umubare uteganyijwe w’abakobwa bagomba kuva muri buri ntara ni batandatu, ariko hari igihe abagize akanama nkemurampaka bashobora kubona abakobwa bari aho ngaho bakwiye gukomeza ari benshi umubare ukaba wakwiyongera”.

    Yakomeje avuga ko hari n’igihe babona abakobwa bari aho badashoboye nabwo umubare ukaba wagabanuka , ashimangira ko byose bizajya biba biri mu biganza by’abagize akanama nkemurampaka.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103188/bizagenda-bite-ku-mukobwa-uzandura-covid-19-ari-muri-miss-rwanda-2021-103188.html

  • Umutesi Denise wabaye igisonga cya Miss Rwand… – #rwanda #RwOT

    Umutesi Denise yinjiye mu itangazamakuru ahereye kuri Genesis Tv aho yasomaga amakuru mu rurimi rw'Ikinyarwanda, agakora n'ibiganiro bishamikiye ku myidagaduro n'ibindi byatumye abasha gukarishya ubumenyi mu mwuga ufatwa nk'ubutegetsi bwa kane.

    Nyuma yo kuva kuri Genesis Tv, yarambagijwe n'ibitangazamakuru bitandukanye ntibahuza bitewe n'uko asanzwe afite akandi kazi akora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu.

    Radio Vision Fm iherutse kwigwizaho abanyamakuru bakomeye mu Rwanda yegereye uyu mukobwa bemeranya kujya akora ikigano 'Vision Top 20' buri Cyumweru kigaragaza indirimbo zikunzwe, aho azajya afatanya na Kalisa John wiyise K John.

    Ijwi ry'uyu mukobwa rizumvikana bwa mbere kuri iyi Radio ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, guhera saa moya kugeza saa tatu z'ijoro.

    Umutesi Denise yabwiye INYARWANDA ko yemeye gukorana na Vision Fm kubera ko bizamufasha gukora neza akazi asanganywe.

    Ati 'Ni akazi kadatuma mva mu kazi nsanganywe ku buryo nafata urugendo rw'itangazamakuru, igihe cyose. Ni cyo kintu nakunze cyane. Urabona ko ari ku Cyumweru kandi mba narahutse.'

    Akomeza ati 'Impamvu nemeye gukorera Vision Fm ni uko ari Radio nziza, ifite n'icyerekezo nk'uko izina ryayo ribyivugira. Nk’uko nakubwiye iranyohereza kujya mu kazi kanjye no kujya mu gice cy'itangazamakuru.'

    'Kuba naravuye kuri Genesis ntibyavugaga ko mvuye mu itangazamakuru. Hari ahandi nari kujya ariko bakansaba gukora igihe cyose, kandi ibyo ntacyo byari kumfasha mu kazi mfite gasanzwe.'

    Vision Fm ni Radio nshya yuguruye amarembo mu 2019. Ivuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iki gihe bitewe n'uko yahaye akazi abanyamakuru bari basanzwe bakorera izindi Radio mu biganiro bitandukanye kandi byari bikunzwe.

    Byose byatangiye Tidjara Kabendera asezera mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA yari amazemo imyaka 18 akorera ibiganiro bitandukanye byatumye akundwa karahava, kuri Radio no kuri Televiziyo. Aniyungura ubumenyi.

    Akimara gusezera byavuzwe ko agiye gutangira kwikorera ko ntaho azongera guhurira n'itangazamakuru. Ibyo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga bikagaragaza ko atazatira uyu mwuga.

    Nta gihe kinini cyakiciyemo atangaza ko ijwi rye rigiye kongera kumvikana kuri Radio. Yavuze ibi hashize igihe ashyize umukono ku masezerano mu gihe kimwe na Joel Rutaganda wakoreye igihe kinini City Radio akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyamakuru bakora imyidagaduro, RSJF.

    Nyuma, Mike Karangwa na Kenzman bari bamaze igihe bakorera B&B Fm batangaje ko basezeye kuri iyi Radio berekeza kuri Vision Fm ivugira kuri 104.1 Fm. Aba bombi bakoraga ikiganiro cy'imyidagaduro 'K&K Show' kuri B&B Fm buri Cyumweru.

    Umutesi Denise yatangiye gukora kuri Radio nyuma yo kuva kuri Televiziyo ya Genesis
    Umutesi yavuze ko yemeye gukora kuri Vision Fm kubera ko bizamworohereza mu kazi asanganywe


    Umutesi Denise azajya afatanya mu kiganiro cy’imyidagaduro na Kalisa John [K John]

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTESI DENISE IGISONGA CYA KABIRI CYA MISS RWANDA 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103184/umutesi-denise-wabaye-igisonga-cya-miss-rwanda-2020-yatangiye-gukora-kuri-radio-nyuma-yo-k-103184.html

  • Jacques Tuyisenge yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, ni bwo amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Jacques Tuyisenge yateye ivi akambika impeta y'urukundo umukunzi we Jordin. Jacques yasabye umukunzi we Jordin kuzamubera umugore undi aramwemerera amubwira 'YEGO' (YES).

    Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Jacques yambitse impeta umukunzi n'ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z'umwaka ushize ubwo Jacques Tuyisenge yari amaze gusinyira APR FC.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kumubera-umugore/

  • Hagiye gutangizwa Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo hanze –

    Itangazo rigenewe abanyamakuru uwo muryango wasohoye rivuga ko uwo umuhango uteganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2021, saa 10:00 za mu gitondo. Uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse uzacishwa no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuri uwo munsi hazaba n’inama igamije kugaragaraza imigabo n’imigambi y’umuryango ndetse no kwakira abanyamuryango bashya bifuza kuwinjiramo.

    Hazagarukwa kandi kuri gahunda umuryango uteganya imbere zirimo gufasha Abanyarwanda kumenya amakuru no gusobanukirwa byinshi kuri Coronavirus ihangayikishije Isi muri rusange.

    Mu 2019 ni bwo abanyamakuru b’ibitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bishyize hamwe, bashinga Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) bagamije gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n’uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri bose, by’umwihariko amakuru agamije iterambere.

    RJSD kandi igamije gutanga ubufasha n’ubujyanama ku banyamakuru bakizamuka n’abakiri bato muri uyu mwuga.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n’ubufasha kuko bidakozwe byazateza icyuho gikomeye igihe abubatse amazina bazaba bamaze gusaza bataratoje abato.

    Yakomeje agira ati “Urabona hano mu Rwanda tumenyereye ko abanyamakuru basanzwe bafite amazina azwi ari bo bagenda bahinduranya ibitangazamakuru. Hari n’abandi banyamakuru bacyinjira muri uwo mwuga, ariko haracyari urugendo mu cyiciro cy’abanyamakuru bashya, kuko bidapfa koroha kubona igitangazamakuru bakorera badasanzwe barubatse amazina akomeye muri rubanda.”

    Yasobanuye ko mu byo uwo muryango ugamije harimo no gufasha iki cyiciro gukomeza kongera ubumenyi n’ubuhanga kugeza binjiye mu kazi.

    Ati “Mu byo tuzafasha iki cyiciro harimo kubafasha kubona amahugurwa no kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kubinjiza mu kazi kabaha umusaruro ubageza ku iterambere rirambye.”

    Ntawirema yemeje ko mu Rwanda hakiri umubare munini w’abiga itangazamakuru ariko barangiza ntibakore ibyo bize kuko uretse kuba isoko ry’umurimo rikiri ritoya, no kubona akazi biracyagoye ku banyamakuru bashya ndetse n’aho bakabonye ntigakorwe nk’umwuga wabageza ku iterambere.

    Yagaragaje ko imbuga nka YouTube ari indi mbogamizi ku itangazamakuru iri kwirengagizwa, kandi ishobora kuzateza ikibazo mu hazaza haryo mu Rwanda.

    Yasabye ko abakora ako kazi bakwiye kongera kwibutswa amahame rusange agenga itangazamakuru haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

    Yatanze urugero rw’abantu “batangiye kwinjira muri uyu mwuga batarawize nta n’amahugurwa bahawe.”

    Yakomeje ati “Harasabwa ibintu byinshi nk’uko umuryango wacu RJSD turi guteganya gukorana na leta n’izindi nzego zireberera inyungu z’abanyamakuru, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye tukabahugura, tukabongerera ubumenyi bagakora neza.”

    RJSD iranateganya gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza byigisha itangazamakuru n’itumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n’amashuri yisumbuye mu rwego rwo gufasha abayigamo kubongera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi bya kinyamwuga.

    Itangazo rimenyesha umunsi wo gutangiza Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo hanze ku mugaragaro

    Ntawirema Célestin yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n’ubufasha

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yarangije muri Kaminuza ya Southern New Hampshire

  • Abantu benshi bahiye ubwoba nyuma yo kubona inkingi y'amayobera i Kinshasa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batuye mu mujyi wa kinshasa muri Repubulika iharira Demokarasi yaKongo bahiye ubwoba nyuma yo kubona inkingi y'amayobeyera y'icyuma izwi nka Monolith

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangaje amashusho y'iki cyuma gishashagirana aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa.

    Thierry Gaibene ukuriye komine Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyi nkingi batazi ibyayo kuko batazi uwayishinze, ko kuwa gatandatu nijoro yari muri Bandal areba niba umukwabu wubahirizwa akahava idahari.

    Yasubiwemo n'ibinyamakuru by'i Kinshasa avuga ati: 'ku cyumweru mu gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko babonye ikintu kidasanzwe.'

    Kuva mu mezi macye ashize hari inkingi nk'izi zimaze kuboneka ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, ni nyuma y'uko iya mbere ibonetse mu kwezi kwa 11 mu butayu bwo muri Utah muri Amerika.

    Serge Ifulu utuye hafi y'aho iyi nkingi yabonetse i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Twabyutse tubona iyi nkingi ya mpandeshatu'

    Yongeraho ati: 'Byadutunguye cyane kuko ari mpandeshatu tubona kenshi mu nkuru zivuga ku ba freemasons cyangwa illuminati.'

    Hari ibivugwa na bamwe bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n'ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), aba babihera kuri filimi yo mu 1968 yitwa 'In 2001: A Space Odyssey' irimo za monoliths.

    Zimwe muri monoliths zimaze kuboneka, nyuma y'iminsi micye zarabuze ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n'impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah.

    Iyabonetse mu minsi ishize muri Turkiya yahise ishyirwaho abayicunga, ndetse hatangira iperereza ry'aho yaturutse.

    Iyabonetse i Kinshasa nayo yashyizweho abayirinda kuko bamwe mu rubyiruko rwa Bandal bayigeze amajanja bashaka kuyitwara cyangwa kuyishwanyaguza, nk'uko bivugwa na Global News.

    Kugeza ubu ntihazwi neza abakoze nyinshi muri zo, cyangwa aho zakorewe, zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bwa metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu.

    Gusa hari itsinda ry'abanyabugeni muri Amerika ryavuze ko ari ryo ryakoze imwe yabonetse muri leta ya California, nk'uko bivugwa na New York Times.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-bahiye-ubwoba-nyuma-yo-kubona-inkingi-yamayobera-i-kinshasa/