Blog

  • Hamenyekanye igihe amashuri yose yaba aya Leta n'ayigenga harimo na za kaminuza azafungurira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 Inama y'abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura nyuma yigihe kitari gito yari amaze afunze nk'imwe mu ngamba zari zafashwe mu guhangana n'ikwirakwira rya Covid_19.

    Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze,yamenyesheje ababyeyi ko nta kabuza amashuri azatangira kuwa kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, bityo bakwiriye kwitegura ndetse isaba abanyeshuri batashye kwiyandikisha ku bashinzwe uburezi mu turere twabo bagafashwa kugaruka ku ishuri.

    Dore ubutumwa MINEDUC yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter :


    Ku wa 17 Mutarama ni bwo Mineduc yashyize hanze itangazo rihagarika amashuri ya Leta n'ayigenga mu Mujyi wa Kigali, icyo cyemezo gitangirwa kubahirizwa ku wa 18 Mutarama 2021.

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye muri Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ni icyemezo Minisiteri y'Uburezi yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali wari wibasiriwe na Coronavirus.

    Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) February 20, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/20/hamenyekanye-igihe-amashuri-yose-yaba-aya-leta-nayigenga-harimo-na-za-kaminuza-azafungurira/

  • Bakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi, Usengimana Faustin n'umufasha we bifurije isabukuru nziza umwana wabo w'imfura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari tariki ya 20 Gashyantare 2020 nibwo mu muryango wa Usengimana Faustin havuze impundu ubwo umufasha wa Usengimana Faustin ariwe Bayingana Daniella yibarukaga umwana wabo w'umuhungu bakamwita Kaël. Kuri uyu munsi tariki ya 20 Gashyantare 2021, hashize  umwaka umwe wuzuye neza, Kaël amaze abonye izuba. Ababyeyi be aribo Usengimana Faustin ndetse na Bayingana Daniella babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo za instagram batangaje amagambo atandukanye bagaragaza urukundo ndetse n'ibyishimo batewe nuko umwana wabo w'imfura yujuje umwaka umwe amaze avutse.

    Usengimana Faustin ateruye umwana we w'imfura, Kaël

    Umufasha wa Usengimana Faustin ateruye Kaël ubwo yari amaze amezi atatu avutse

    Usengimana Faustin abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ya Kaël maze ayiherekesha amagambo agira ati: 'i am especially proud kuzamura amaboko🙌🏽🙌🏽 nshimira uwiteka kubwo kukurinda ukaba wujuje umwaka, uwiteka akongere imyaka myinshi yokubaho,uburinzi,nibyiza byose bimuturukaho, Lord please keep sadness &worries away from my son Bless hm with a life of happiness, good health and good fortune.
    Kaël I want you to know I love u so very much.u mean the absolute world to me,Since the day u were born u hv brought nothing bt meaning and joy into my life.U are a fantastic son and I feel so fortunate to be ur parent ,Know that whatever u choose to do in life I will forever be proud of u, I will always send u the best of wishes,happy bornday my boy 🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂💞Team 15 for life💞'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Usengimana Faustin (@u.faustin15)

    Umufasha wa Usengimana Faustin nawe yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe nuko umwana we w'imfura yujuje umwaka umwe w'amavuko maze atangaza amagambo agira ati:'Kaël is one today my love mommy is crying 😭😭😭😭😭😭😭😭😭 am sorry I can't find the right words to express what am feeling right now 😭😭😭😭😭😭😭😭,my prayers and wishes to be written later'.

    Kaël yujuje umwaka umwe w'amavuko

    Couple ya Usengimana Faustin nimwe muri couples z'ibyamamare zikunzwe cyane hano mu Rwanda kubera amagambo atandukanye agaragaza urukundo n'umubano mwiza aba bombi badahwema kwandikirana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha cyane cyane instagram.

    Usengimana Faustin n'umufasha we, Daniella

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bakoresheje-amagambo-yuzuyemo-urukundo-rwinshi-usengimana-faustin-numufasha-we-bifurije-isabukuru-nziza-umwana-wabo-wimfura/

  • AS Kigali yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    AS Kigali yasabwaga gutsinda ibitego 3-0 muri uyu mukino,yabuze amahirwe yo gucana umucyo kuri stade ya Kigali inganya 1-1 na CS Sfaxien.

    AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 44 ku gitego cyatsinzwe na Abubakar Lawal wo muri Nigeria bituma inarangiza igice cya mbere ifite igitego 1:0 bwa CS Sfaxien.

    Nyuma y'igitego cya AS Kigali, bamwe mu baherekeje ikipe ya CS Sfaxien bateje imidugararo bashaka kwinjira mu kibuga.

    Mu gice cya kabiri,AS Kigali yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi bakina inyuma muri CS SFaxien bagora ba rutahizamu ba AS Kigali.

    CS Sfaxien yishyuye igitego ku munota wa 60 ibifashijwemo na Firas Chawat wagitsinze n'umutwe ku mupira yahawe mu rubuga rw'amahina ari hagati y'abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali, aroba umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame.

    CS Sfaxien ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika, aho imaze kwegukana iri rushanwa Nyafurika ry'amakipe inshuro eshatu, igikombe iheruka ikaba yaragitwaye mu 2013.

    AS Kigali ibuze amahirwe yo kuba ikipe ya Kibiri igeze mu matsinda ya CAF Conferderations Cup nyuma y'aho Rayon Sports ibikoze muri 2018.

    Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga:Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane', Benedata Janvier, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala' na Orotomal Alex.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yananiwe-kugera-mu-matsinda-ya-caf-confederations-cup

  • Abakobwa 37 nibo bakomeje muri Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Abakobwa 37 nibo bamaze gutoranywa kuzahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo harangiye ijonjora ryo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda 2021(Miss Rwanda 2021).

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ijonjora ry’uyu mwaka ryabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho abakobwa bifataga amashusho bakayohereza ubundi akanama nkemurampaka kakicara kakareba uwujuje ibisabwa.

    Gutoranya aba bakobwa bikaba byarakozwe binyuze kuri televiziyo ya KC2, aho banyuzaga aya mashusho abakemurampaka barebaga uwujuje ibisabwa.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Abakobwa 37 bakomeje

    Miss Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020 hagiye kumenyekana uzamusimbura

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-37-nibo-bakomeje-muri-miss-rwanda-2021

  • Bamwe batangiye kumwifuriza ishya n'ihirwe Zari watangiye urugendo n'umukunzi mushya[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'abakundanye wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare 2021 nibwo Zari Hassan wamenyekanye nka Zari kubera ibikorwa akora birimo iby'ubucuruzi hirya no hino yashyize hanze ifoto arikumwe n'umukunzi we kurubuga rwa Instagram amwifuriza umunsi mwiza w'abakundanye. Ati:''Umunsi mwiza w'abakundanye ashyiraho imibare 8.6 arenzaho umutima usogoswe.''

    Inshuti ze zanditse ubutumwa bwinshi bamwe bamubaza nimba ariwe mukunzi mushya koko, abandi bamuha ikaze mu muryango mugari w'uyu mugore.

    Uyu mugore ufite abagore batanu kugeza ubu harimo batatu yabyaranye n'anyakwigendera Ivan Semwanga ndetse n'ababiri yabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz akaba ari nawe aherutse kuba ari umukunzi ubwo bivuze ko agiye kugira abagabo batatu bose.

    Uyu mukunzi we ntakintu kindi azwiho yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubwo uyu mugore yaherukaga mu gitaramo cyari cyabereye muri Afurika y'Epfo cy'abantu bari bambaye imyenda y'umweru (White Party) nibwo yashimangiye urukundo arimo n'uyu mukunzi we mushya akaba yari yabinyujije kuri story ya Instagram, abamukurikirana bangana na miliyoni 8 nibwo batunguwe kumubona yaryamye mu gituza cyuwo mukunzi we. Aho bamwe batatinye kumubaza nimba uwo aje gusimbura icyamamare Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.

    Gusa no kuri uyu muhanzi Diamond uvugwaho nawe kugira abagore benshi n'abana ntaragira icyo atangaza kuri Zari n'umukunzi we.

    Ubundi uyu mugore yavuze tariki ya 23 Nzeri 1980 akaba yaravukiye mu gace ka Jinja mu gihugu cya Uganda yatangiye ishoramari mu mwaka 2000. Bivugwa ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza agatubutse aho yagiye agura amazu ahenze hirya no hino muri Afurika y'Epfo no mu gihugu cya Uganda na Kenya ndetse n'imodoka ziheze.

    Zari the lady boss yamaze gushimagira umukunzi we mushya aho bamwe bamwita King Bae

    Ubundi uyu mugore yavuze tariki ya 23 Nzeri 1980 akaba yaravukiye mu gace ka Jinja mu gihugu cya Uganda yatangiye ishoramari mu mwaka 2000. Bivugwa ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza agatubutse aho yagiye agura amazu ahenze hirya no hino muri Afurika y'Epfo no mu gihugu cya Uganda na Kenya ndetse n'imodoka ziheze.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bamwe-batangiye-kumwifuriza-ishya-n-ihirwe-zari-watangiye-urugendo-n-umukunzi

  • PIASS yamuritse igitabo ku rugendo rw'imyaka 25 y'ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo gifite umutwe ugira uti 'Memorial Work in Rwanda' cyanditse mu rurimi rw'Icyongereza, gikubiyemo uruhare rw'amadini na sosiyete sivile mu bikorwa byo kunga Abanyarwanda no kubaka igihugu.

    Ni igitabo cyanditswe na PIASS ku bufatanye na Kaminuza yo muri Afurika y'Epfo yitwa 'Kwazuru Natal', ndetse n'abashakashatsi batandukanye bo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

    Ni igitabo cyatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2019, ubwo hari ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 25, gusa bitewe n'impamvu zo kunononsora no kunoza iki gitabo n'imbogamizi zatewe ahanini na Covid-19, byatumye gitwara hafi imyaka ibiri kuko cyasohotse mu mpera za 2020.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri kaminuza ya PIASS, Prof. Penine Uwimbabazi, akaba n'umwe mu bagize uruhare mu iyandikwa ry'iki gitabo, yasobanuriye IGIHE impamvu z'ingenzi zo kucyandika n'ibigikubiyemo.

    Ati 'Ahanini twabikoze kugira ngo turebe aho ibikorwa byo kwibuka byaba byaragejeje u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka, cyane ko mu myaka 25 hari hakigaragara abantu bahura n'ihungabana abandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, rero twagombaga kureba intambwe tumaze kugeraho n'impamvu ibyo bikorwa bitari byiza bikigaragara.'

    Yongeyeho ko 'Ikindi twashakaga kugaragaza ko ibyo amahanga avuga ko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki atari byo, ari nayo mpamvu twakoresheje abashakashatsi b'Abanyarwanda n'abo hanze mu rwego rwo guhuza umurongo umwe tugenderaho.'

    Ku bibazaga niba koko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki, yavuze ko uwasoma iki gitabo cyamumara impungenge kuri iki kibazo.

    Ati 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko w'u Rwanda. Ubwo rero iyo abantu bibuka ibintu babayemo ntaho biba bihuriye na politiki ahubwo ni ubuzima. Ariko iyo abantu batibuka ibyo babayemo, wenda babwiwe, basomye cyangwa barebye ku mashusho runaka usanga bibuka atari uko bibakozeho nk'ab'abandi babibayemo, abo bashobora kubishakira igisobanuro cyabo uko babyumva. Ariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bigomba kubahwa, impamvu Leta izamo ni uko ari umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda'.

    N'ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw'Icyongereza, biteganyijwe ko cyizashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo bizorohere n'umuntu wese w'Umunyarwanda ushaka kugisoma cyane ko PIASS isanzwe ibikora muri gahunda yayo yo gusangiza ubumenyi umuryango nyarwanda, cyane ko isanzwe ifite n'ibindi bitabo yanditse kandi ikomeje ubushakashatsi.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, akaba n'umunyamakuru wa RBA, Cléophase Barore yabwiye IGIHE ko iki gitabo gikubiyemo inyandiko z'abahanga kandi ko kirimo isomo rikomeye.

    Ati 'Urebye ni igitabo kirimo inyandiko z'abahanga. Kigaragaza uko ibijyanye no kwibuka byakorwa hagamije ko amakosa yabaye mu mateka atagaruka. Abahanga bagaragaza ko cyane cyane ubwo bumenyi aho bwagiye bukoreshwa bwagize uruhare mu kugarura amahoro. Bavuga ko kwibuka nyako kugamije kureba ibyabaye mbere, kudaheranwa nabyo, kubaka imitekerereze n'imiyoborere mishya iharanira ko ibyabaye bitazongera.'

    Barore yavuze ko kuba iki gitabo kirimo n'abashakashatsi b'abanyamahanga ntacyo bitwaye cyane ko urebye abenshi bagize icyo bandika bafite amateka ajya gusa n'ay'u Rwanda nk'abo muri Afurika y'Epfo n'ahandi kandi usanga ari abahanga bavuga ingingo zumvikana.

    PIASS ivuga ko iki gitabo gishyizwe hanze muri iyi minsi kugira ngo buri wese wifuza kugisoma akibone ndetse amenye n'uburyo akwiriye kwitwara mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rugiye kwinjiramo ku nshuro ya 27 muri Mata 2021.

    Kaminuza ya PIASS y’Aba-protestants iherereye i Huye mu Majyepfo

    Iki gitabo cyakozwe na Kaminuza ya PIASS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/piass-yamuritse-igitabo-kigaruka-ku-rugendo-rw-imyaka-25-y-ibikorwa-byo-kwibuka

  • Akanyamuneza ni kose ku bamaze guhembwa na Airtel Rwanda muri Poromosiyo ya #NkundaURwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bimaze gutangwa birimo agakoresho kagendanwa gatanga internet (Pocketwifi) na internet y'ubuntu ingana na 30 GB kandi ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho 10 igakora neza mu buryo bwihuse.

    Abatsinze bose uko ari batatu bashyikirijwe ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu, bavuga ko kuba barahembwe ibi bikoresho bigiye kuborohereza mu mirimo yabo ndetse no kubafasha gukoresha internet.

    Bimenyimana Janvier wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo yahamagariye abatari bitabira iyi gahunda kubyaza umusaruro aya mahirwe atangwa na Airtel Rwanda.

    Yagize ati 'Ndabasaba ko namwe mwagerageza, nta kindi bisaba uretse kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko ukunda u Rwanda, ugasaba abagukurikira kuyikunda no kuyisangiza abandi. Murabona ko nanjye mbaye mu ba mbere babashije gutsindira iyi Pocketwifi, mugerageze kuko ni nziza cyane muyibyaze umusaruro.'

    Kanyamurera Frank, nawe yibukije abataragerageza amahirwe ko bakwiye kwitabira cyane ko iyi internet ari ingenzi muri iyi minsi Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, gisaba bamwe mu bakozi gukorera mu rugo.

    Ati 'Icyo nshishikariza buri wese ni uko yakwitabira iyi gahunda kubera ko muri ibi bihe bya Covid-19 gukorera mu rugo ni ingenzi, urumva ko ukoreye mu rugo ufite n'iyi internet byagufasha.'

    Rutaremara Wilson nawe yishimiye kubona ibi bihembo, avuga ko gutsindira ibi bihembo byamushimishije cyane, avuga ko buri wese ashobora kuryitabira kuko hari amahirwe yo gutsinda.

    Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, kuyitabira bisaba kwandika inkuru y'urukundo igaruka ku gukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n'ibindi.

    Nyuma yo gukora iyi nkuru uyishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

    Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n'abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza ugashyiraho (tagging) imbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

    Bimenyimana Janvier amaze gushyikirizwa ibihembo bye

    Pocketwifi ziri gutangwa ku batsinze irushanwa rya Airtel

    Ibi bikoresho byashyikirijwe ababitsindiye basanzwe mu rugo

    Abatsindiye ibi bihembo babyishimiye cyane

    Kanyamurera avuga ko Pocketwifi yahawe izamufasha gukomeza gukorera mu rugo kandi neza

    Airtel isanzwe itanga internet yihuta kandi ihendutse

    Kanyamurera Frank ashyikirizwa igihembo yatsindiye

    Pocketwifi ihabwa abatsinze muri porogaramu ya NkundaURwanda

    RUTAREMARA Wilson yahamagariye abandi kurushaho gukoresha umurongo wa Airtel

    Wilson yitegereza ibihembo yahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ni-kose-ku-bamaze-guhembwa-na-airtel-rwanda-muri-poromosiyo-ya

  • Lionel Messi arashinjwa guteza umwuka mubi mu rwambariro rwa FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Uyu mukino watumye Lionel Messi arakara cyane ndetse yitwara nabi mu rwambariro byatumye bagenzi be nabo barakara cyane.

    Ikinyamakuru Sport cyavuze ko uburakari bwa Lionel Messi nyuma y'uriya mukino wabaye kuwa Kabiri bwateye ubwoba cyane bagenzi be bituma bamurakarira.

    Messi w'imyaka 33 yasuhuje benewabo bo muri Argentina barimo Mauro Icardi, Leandro Paredes n'umutoza Mauricio Pochettino ariko yanga kubareba mu maso.

    Umwuka ntabwo ari mwiza muri FC Barcelona kuko no mu kibuga Pique yagaragaye ari gushwana na Antoine Griezmann ndetse banatukana ku babyeyi.

    Hari amakuru avuga ko Pique na Busquets bashatse kuganira na Lionel Messi ku mwuka uri mu ikipe ariko akabyanga cyane ko ngo atarabasha kwakira uku gutsindwa kubaganisha ku gusezererwa rugikubita muri UEFA Champions League.

    Nubwo muri UEFA Champions League ya 2017 ikipe ya FC Barcelona yasezereye PSG iyitsinze ibitego 6-1 mu gihe umukino ubanza iyi kipe yo mu mujyi wa Paris yari yatsinze ibitego 4-0,abakurikirana ibya ruhago bemeza ko ikipe ya Koeman yashize.

    Byitezwe ko Messi azasohoka muri FC Barcelona mu mpera z'uyu mwaka aho ashobora kwerekeza muri PG cyangwa Manchester City.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-arashinjwa-guteza-umwuka-mubi-mu-rwambariro-rwa-fc-barcelona

  • PIASS yamuritse igitabo ku rugendo rw’imyaka 25 y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 –

    Iki gitabo gifite umutwe ugira uti “Memorial Work in Rwanda” cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, gikubiyemo uruhare rw’amadini na sosiyete sivile mu bikorwa byo kunga Abanyarwanda no kubaka igihugu.

    Ni igitabo cyanditswe na PIASS ku bufatanye na Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa ‘Kwazuru Natal’, ndetse n’abashakashatsi batandukanye bo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

    Ni igitabo cyatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2019, ubwo hari ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 25, gusa bitewe n’impamvu zo kunononsora no kunoza iki gitabo n’imbogamizi zatewe ahanini na Covid-19, byatumye gitwara hafi imyaka ibiri kuko cyasohotse mu mpera za 2020.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri kaminuza ya PIASS, Prof. Penine Uwimbabazi, akaba n’umwe mu bagize uruhare mu iyandikwa ry’iki gitabo, yasobanuriye IGIHE impamvu z’ingenzi zo kucyandika n’ibigikubiyemo.

    Ati “Ahanini twabikoze kugira ngo turebe aho ibikorwa byo kwibuka byaba byaragejeje u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka, cyane ko mu myaka 25 hari hakigaragara abantu bahura n’ihungabana abandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, rero twagombaga kureba intambwe tumaze kugeraho n’impamvu ibyo bikorwa bitari byiza bikigaragara.”

    Yongeyeho ko “Ikindi twashakaga kugaragaza ko ibyo amahanga avuga ko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki atari byo, ari nayo mpamvu twakoresheje abashakashatsi b’Abanyarwanda n’abo hanze mu rwego rwo guhuza umurongo umwe tugenderaho.”

    Ku bibazaga niba koko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki, yavuze ko uwasoma iki gitabo cyamumara impungenge kuri iki kibazo.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko w’u Rwanda. Ubwo rero iyo abantu bibuka ibintu babayemo ntaho biba bihuriye na politiki ahubwo ni ubuzima. Ariko iyo abantu batibuka ibyo babayemo, wenda babwiwe, basomye cyangwa barebye ku mashusho runaka usanga bibuka atari uko bibakozeho nk’ab’abandi babibayemo, abo bashobora kubishakira igisobanuro cyabo uko babyumva. Ariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bigomba kubahwa, impamvu Leta izamo ni uko ari umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda”.

    N’ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, biteganyijwe ko cyizashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo bizorohere n’umuntu wese w’Umunyarwanda ushaka kugisoma cyane ko PIASS isanzwe ibikora muri gahunda yayo yo gusangiza ubumenyi umuryango nyarwanda, cyane ko isanzwe ifite n’ibindi bitabo yanditse kandi ikomeje ubushakashatsi.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, akaba n’umunyamakuru wa RBA, Cléophase Barore yabwiye IGIHE ko iki gitabo gikubiyemo inyandiko z’abahanga kandi ko kirimo isomo rikomeye.

    Ati “Urebye ni igitabo kirimo inyandiko z’abahanga. Kigaragaza uko ibijyanye no kwibuka byakorwa hagamije ko amakosa yabaye mu mateka atagaruka. Abahanga bagaragaza ko cyane cyane ubwo bumenyi aho bwagiye bukoreshwa bwagize uruhare mu kugarura amahoro. Bavuga ko kwibuka nyako kugamije kureba ibyabaye mbere, kudaheranwa nabyo, kubaka imitekerereze n’imiyoborere mishya iharanira ko ibyabaye bitazongera.”

    Barore yavuze ko kuba iki gitabo kirimo n’abashakashatsi b’abanyamahanga ntacyo bitwaye cyane ko urebye abenshi bagize icyo bandika bafite amateka ajya gusa n’ay’u Rwanda nk’abo muri Afurika y’Epfo n’ahandi kandi usanga ari abahanga bavuga ingingo zumvikana.

    PIASS ivuga ko iki gitabo gishyizwe hanze muri iyi minsi kugira ngo buri wese wifuza kugisoma akibone ndetse amenye n’uburyo akwiriye kwitwara mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rugiye kwinjiramo ku nshuro ya 27 muri Mata 2021.

    Kaminuza ya PIASS y’Aba-protestants iherereye i Huye mu Majyepfo

    Iki gitabo cyakozwe na Kaminuza ya PIASS

  • Eric Nshimiyimana ntiyemeranya na Mashami wavuze ko Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze, ntiyamenya ikibazo cye atarakinnye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko kuba Mashami Vincent avuga ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze atari byo ndetse ko atakumva ikibazo cy’imvune ye mu gihe atakinnye.

    Kalisa Rashid ni umwe mu bakinnyi bitabajwe mu mikino yose ya CHAN 2020 u Rwanda rwakinnye ndetse abanza mu kibuga ariko ntabwo yarangizaga umukino ndetse yavagamo ameze nk’uwavunitse.

    Ubwo Amavubi yari avuye muri CHAN, Mashami Vincent yabajijwe impamvu yakomezaga gukinisha Kalisa Rashid kandi bigaragara ko atarangizaga umukino kubera imvune.

    Yasubije ko yamukinishaga kuko yabonaga ameze neza ndetse ko n’abaganga babaga bamubwiye ko nta kibazo ahubwo Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy’imitekerereze.

    Icyo gihe yagize ati 'twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n’ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.”

    'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n’ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk’umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien, umutoza wa AS Kigali yavuze ko Kalisa Rashid nta kindi kibazo afite uretse imvune ndetse ko Mashami Vincent atabyumva kuko atakinnye umupira ariko we amwumva nk’umuntu wakinnye.

    Ati“Icyo kibazo cy’imitekerereze ntacyo Kalisa Rashid bafite, ni imvune yari afite, njyewe nakinnye umupira nshobora kumwumva ariko umuntu utarakinnye umupira ntabwo yamwumva “

    Yakomeje avuga ko Kalisa Rashid we nk’umukinnyi yumvaga akeneye gufasha ikipe y’iguhugu ari nayo mpamvu yakomezaga gukina afite imvune.

    Avuga ko kandi ikibazo cy’imvune yo mu ivi gitangira ari gato ariko uko umuntu akomeza gukina igenda iba nini, ubu bakaba barimo gutegura uburyo yazajya kunyura mu cyuma ubundi akabagwa.

    Kalisa Rashid aherutse kubwira ISIMBI ko nta kibazo kindi afite uretse imvune yakuye ku mukino wa KCCA ari yo ikomeje kumuzengereza.

    Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

    Imvune ya Kalisa ikomeje guteza urujijo

    Mashami Vincent yavuze ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze

    Eric Nshimiyimana avuga ko Mashami atamenya ikibazo Kalisa afite atarakinnye umupira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-ntiyemeranya-na-mashami-wavuze-ko-rashid-afite-ikibazo-cy-imitekerereze-ntiyamenya-ikibazo-cye-atarakinnye