Blog

  • Rubavu: Abagabo batatu bafatanwe udupfunyika tw'urumogi ibihumbi 13 #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Muhire Valens w'imyaka 25 yafatanwe udupfunyika tw'urumogi ibihumbi 3 naho Sebifumbo w'imyaka 35 na Rukinga w'imyaka 31 bafatanwe udupfunyika ibihumbi 10. Bafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Kagali ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw'aba abantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, yavuze ko habanje gufatwa umwe nawe agaragaza bagenzi be.

    Yagize ati 'Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu bagiye kwambukana urumogi barukuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda. Habanje gufatwa Muhire Valens, ahita avuga bagenzi be bari kumwe nabo barafatwa.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko Muhire yari yemerewe guhembwa ibihumbi 60 Frw amaze kugeza ruriya rumogi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu aho rwari gucururizwa. Ni mugihe Sebifumbo na Rukinga buri umwe yari guhembwa ibihumbi 100 Frw nyuma yo kugeza ruriya rumogi mu Karere ka Musanze aho rwari gucururizwa. Abafashwe bavuzeko hari umuturage wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mama Thoma, wabahaye ruriya rumogi bakaba bagombaga kujya kurucururiza mu Turere twa Rubavu na Musanze.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gukora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

    Ati' Urubyiruko rurimo gushukishwa amafaranga bakirengagiza ko barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Icya mbere kwijandika mu biyobyabwenge ni icyaha gihanwa n'amategeko, ikindi bariya bantu bagenda nijoro ndetse banyura mu nzira zitemewe, bashobora kuba baraswa n'inzego z'umutekano bagira ngo ni abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w'Igihugu.'

    CIP Karekezi yakomeje anagira inama bamwe mu bantu bakoresha ibinyabiziga byabo nka moto, amagare ndetse n'imodoka bagafasha abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Yabasabye kujya bashishoza bakabanza kureba abantu bagiye gutwara mu rwego rwo kwirinda ingaruka byabagiraho kandi bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Uturere tw'u Rwanda duhana imbibi n'igihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukunze gufatirwamo abanjiza ibiyobyabwenge n'ibindi bicuruzwa bya magendu mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo nabwo yafashe undi muntu w'imyaka 33 y'amavuko yinjiza urumogi. Yafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo gutwara ubwato bukoresha ingashyo yinjiza mu Rwanda ibiro 80 by'urumogi, yari arukuye muri Congo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abagabo-batatu-bafatanwe-udupfunyika-tw-urumogi-ibihumbi-13

  • Mbere yo guhabwa urukingo rwa COVID-19, Abanyarwanda bazasobanurirwa imiterere n’imikorere yarwo –

    Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga. Izi nkingo nke igihugu cyakiriye zitandukanye n’izo kizahabwa binyuze muri gahunda zitandukanye.

    Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

    Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n’umubare w’inkingo zizaba zabonetse.

    Yagize ati “Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n’ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.”

    Yakomeje agira ati “Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y’uko umwaka urangira. Twiteguye kwakira inkingo mbere y’uko ukwezi kurangira, tugakingira cyane cyane abantu bari ku isonga mu bashobora kuba bahura n’ibyago byo kwandura kubera akazi kabo.”

    Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by’indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n’abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’abandi.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y’iki gikorwa n’uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

    Yakomeje avuga ko “Aho abantu bazakingirirwa tuzahamenyesha, ni mu mavuriro, bazakingirwa n’abakozi bo kwa muganga babifitiye ubumenyi, bakabasobanurira uko urukingo ruteye, uko umuntu aruterwa, ibibazo ashobora kugira byoroshye nk’akariro [umuriro muke], kuribwa aho barumuteye, ibintu nk’ibyo tuzajya tubisobanura, n’uko agomba kwitwara.”

    Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y’igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

    Dr Ngamije ati “Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n’agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.”

    Kugeza ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID-19, cyagera mu Rwanda abantu 17 988 aribo bari bamaze kucyandura mu bipimo 973 922 bimaze gufatwa. Muri rusange abantu 16 597 ni bo bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana ari 247.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Abanyarwanda bazabanza gusobanurirwa imiterere n’imikorere y’inkingo za COVID-19 mbere yo kuzihabwa

  • Nyarugenge: Bafite impungenge ko abakora uburaya bababera intandaro yo kwandura Covid-19 –

    Hamwe mu hakunze guhagarara izi ndaya ni mu muhanda wa kaburimbo uri ruguru ya Rafiki ahitwaga La vedette, Matimba no mu muhanda w’igitaka uri munsi y’aho abasore bavuye i Wawa bakorera.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuba abakora uburaya bo muri aka gace bagihagarara ku mihanda bategereje abagabo babacyura batambaye udupfukamunwa ngo banahane intera ari bimwe mu bishobora gutuma ubuzima bw’abatuye muri aka gace bujya mu kaga.

    Bavuze ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budafatira ibyemezo bikwiye abakora uburaya muri aka gace mu gihe bakunze kuba bahagaze ku mihanda amasaha yo kuba bari mu nzu zabo yarenze.

    Mukanzayisenga Antoinette yagize ati “Wagira ngo rwose Matimba yaravumwe uzi ko indaya ziba zibereye ku muhanda ziteze nta dupfukamunwa nta n’intera zihana mbese ugira ngo ntizizi Covid-19, gusa hababaje ubuzima bwacu kuko umunsi umwe azandura Covid-19 twese aha tuzashira.”

    Byukusenge Walidi yagize ati “Twebwe twarumiwe indaya rwose uzi ku muhanda w’ahari akabari kitwa Torino, indaya ziba zihahagaze nijoro wagira ngo nta bashinzwe umutekano tugira.”

    Yongeyeho ko bifuza ko ubuyobozi bukemura ikibazo cy’izi ndaya mu rwego rwo kwanga ko hari abantu zazanduza Covid-19.

    Umwe mu bakora uburaya wanze ko izina rye ritangazwa yavuze ko baza gushaka abagabo ku muhanda kuko nta handi bakura ibyo kurya.

    Ati “None se ntaje aha abana banjye barya bate? Wibwira ko se ibiryo baduhaye twabimarana iminsi ingahe? Sinasubiriza abandi kuko sinzi impamvu batajya bambara agapfukamunwa kuko uwicaye nabi ababaza imbere ye, icyangombwa n’uko nkambaye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Niyirera Marie Rose, yabwiye IGIHE ko abo bafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 babaca amande cyangwa bakabajyana muri stade.

    Ati “Ndacyeka aho ngaho ubu nta ukihategera byari mbere wenda aho basigaye bategera ni ruguru ahaba amacumbi ariko naho tujya tubafata tukabagira inama cyangwa bakajyanwa kuri stade.”

    Mu gihe igihugu gikomeje guhangana na Covid-19, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zigira inama abaturage yo kwirinda kuba nyirabayazana w’iki cyorezo, bakaraba intoki kenshi gashoboka, bambara neza agapfukamunwa n’amazuru kandi igihe bagiye mu bandi bagahana intera.

    Abatuye muri aka gace babangamiwe n’abakora uburaya bakunze kuhategera n’ijoro muri iki gihe cya COVID-19 ngo kuko bishobora kubabera icyuho cyo kwandura iki cyorezo

  • Rubavu: Batatu bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 13 –

    Abafashwe ni Muhire Valens w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3 naho Sebifumbo w’imyaka 35 na Rukinga w’imyaka 31 bafatanwe udupfunyika ibihumbi 10. Bafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Kagali ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba abantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, yavuze ko habanje gufatwa umwe nawe agaragaza bagenzi be.

    Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu bagiye kwambukana urumogi barukuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda. Habanje gufatwa Muhire Valens, ahita avuga bagenzi be bari kumwe nabo barafatwa.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko Muhire yari yemerewe guhembwa ibihumbi 60 Frw amaze kugeza ruriya rumogi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu aho rwari gucururizwa. Ni mugihe Sebifumbo na Rukinga buri umwe yari guhembwa ibihumbi 100 Frw nyuma yo kugeza ruriya rumogi mu Karere ka Musanze aho rwari gucururizwa. Abafashwe bavuzeko hari umuturage wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mama Thoma, wabahaye ruriya rumogi bakaba bagombaga kujya kurucururiza mu Turere twa Rubavu na Musanze.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gukora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

    Ati“ Urubyiruko rurimo gushukishwa amafaranga bakirengagiza ko barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Icya mbere kwijandika mu biyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko, ikindi bariya bantu bagenda nijoro ndetse banyura mu nzira zitemewe, bashobora kuba baraswa n’inzego z’umutekano bagira ngo ni abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w’Igihugu.”

    CIP Karekezi yakomeje anagira inama bamwe mu bantu bakoresha ibinyabiziga byabo nka moto, amagare ndetse n’imodoka bagafasha abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Yabasabye kujya bashishoza bakabanza kureba abantu bagiye gutwara mu rwego rwo kwirinda ingaruka byabagiraho kandi bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Uturere tw’u Rwanda duhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukunze gufatirwamo abanjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo nabwo yafashe undi muntu w’imyaka 33 y’amavuko yinjiza urumogi. Yafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo gutwara ubwato bukoresha ingashyo yinjiza mu Rwanda ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye muri Congo.

    Uko ari batatu bahise bashyikirizwa RIB

  • Inyungu z’u Rwanda mu kugira Cardinal, amavugurura muri Kiliziya n’amadini y’inzaduka- Ikiganiro na Mgr Kambanda (Video) –

    Ibihamya ni byinshi! Ku manywa y’ihangu, ku wa 25 Ukwakira 2020, ni bwo binyuze mu isengesho rizwi nka Angelus, Papa Francis yatangaje ko Antoine Kambanda agizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ugeze kuri urwo rwego muri Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Ni umugisha n’amateka akomeye ku iterambere rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuko ibihugu bifite umuntu uri ku rwego nk’uru muri Afurika bibarirwa ku ntoki. Kugira ngo igihugu kigire Cardinal bisaba ibintu byinshi birimo kuba Kiliziya yaho ikomeye, ifite inzego zubatse neza kuva ku muryango kugeza kuri Diyosezi, kugira umubare munini w’abakirisitu n’ibindi.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 24 kigize Cardinal muri Afurika, uyu mugabane ukaba ugize aba-Cardinal 28 mu 133 bariho.

    Mgr Kambanda ari mu bafite imyaka mike kuko yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 afite imyaka 62. Umuto muri bo yavutse mu 1967 akaba afite imyaka 53. Umukuru muri bo yavutse mu 1923 afite imyaka 97.

    Ubusanzwe Cardinal biva ku ijambo ry’Ikilatini Cardinalis, bivuze uw’ikirenga. Afatwa nk’igikomangoma cya Kiliziya.

    Kuba Mgr Kambanda yaragizwe Cardinal ntibimukuraho kuba Musenyeri nk’abandi ariko bimuha izindi nshingano zisumbuye zirimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa.

    Mu gihe hagiye gutorwa Papa, abari munsi y’imyaka 80 ni bo baba bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba-cardinal (conclave) ariyo itorerwamo Papa. Bivuze ko na Mgr Kambanda mu gihe atararenza imyaka 80, afite ayo mahirwe yo kuba yatorwamo Papa.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku nyungu Kiliziya Gatolika n’u Rwanda muri rusange bafite mu kugira Cardinal ndetse n’inshingano ze.

    Iyo uganira n’uyu mukozi w’Imana ubona ari umuntu utuje cyane kandi uvuga ijambo asa n’uwabanje gutekereza birenze rimwe. Kuri we avuga ko atari yarigeze atekereza ko ashobora kugera kuri uru rwego ndetse ngo umunsi ahabwa inshingano byaramutunguye cyane.

    Iyi nkuru nziza yayimenye saa Saba z’igicamunsi ubwo yari ku meza ari gufata amafunguro yo ku manywa, biturutse ku mupadiri wamuhamagaye kuri telefoni, gusa ngo kubyemera byabanje kwanga kuko atari abyiteguye.

    Ati “Naratunguwe, ntabwo nari mbyiteze, mu Rwanda ntabwo dusanzwe dufite icyicaro cya Cardinal ni bwo bwa mbere. Nabyumvanye abandi ntabwo nabyumvise Papa abitangaza, abandi ni bo bampamagaye kuri telefoni banshimira mbanza kugira ngo si byo ariko nyuma Intumwa ya Papa mu Rwanda irabimbwira ndabyemera.”

    Kambanda yavuze ko kugira Cardinal ari iby’agaciro gakomeye kuko uretse kuba ari intangiriro y’inzira iganisha ku kugira Papa, binasobanuye ko Kiliziya yatangiye gukura kandi ifite umuntu uyihagarariye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ku nyungu u Rwanda rwagize mu kugira Cardinal, amavugurura muri Kiliziya, iby’amadini y’inzaduka n’ibindi

    -  Inshingano zikomeye zahawe Cardinal Kambanda

    Umuntu wabaye Cardinal ashobora gukomereza ubutumwa mu gihugu cyangwa akajya i Roma ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika. Bivuze ko mu gihe Papa amukeneye azajya amuhamagara ku nshingano yamuhaye.

    Hari ubwo basabwa kujya i Roma kuyobora mu nzego zinyuranye za Kiliziya nko kuyobora Dicastère [Ifatwa nka Minisiteri muri Kiliziya] n’ibindi. Hari nubwo aguma mu gihugu cye agakomeza inshingano yahawe, akajya yitabazwa bikenewe.

    Aba-Cardinal bahita bajya i Roma ni abatowe badasanganywe inshingano zo kuyobora muri Kiliziya bakomokamo, naho Kambanda azakomeza kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Icyakora aba afite ibiro i Roma.

    Kuri Cardinal Kambanda yahawe kuba mu bagize Dicastère akaba ari mu bashinzwe by’umwihariko iyogezabutumwa ku Isi. Yabwiye IGIHE ko aho bazibanda ari amavugurura agamije ko Kiliziya imanuka igahera mu muryango ndetse akaba ari naho iyogezabutumwa ritangirira.

    Ati “Byaranagaragaye ko muri ibi bihe bya guma mu rugo, aho abantu bamaze igihe badashobora guteranira mu Kiliziya ngo bakore iyogezabutumwa basenge, byose bigakorerwa mu rugo aho umukuru w’umuryango asigaye ayobora isengesho ry’icyumweru n’abandi bakagira uruhare, bakaririmba, bagasenga.”

    “Uruhare n’agaciro ka Kiliziya mu rugo karagaragaye, bituma rero tubona ko iyogezabutumwa ni ho rigomba guhera. Ikindi uyu mwaka Nyirubutungane Papa Francis yifuje ko dushyira imbaraga mu iyogezabutumwa ry’umuryango twubaka ya Kiliziya y’ibanze.”

    Mu bindi bishyizwe imbere na Kiliziya Gatolika ku Isi, ni ukwagura no gufungura imiryango bagashimangira ko abantu bose ari abavandimwe nk’uko byagaragajwe mu nyandiko Papa Francis yanditse ubwo yari amaze kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yanahuye n’Igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan.

    Cardinal Kambanda avuga ko basanze Abakirisitu, Abayahudi n’Abayisilamu bafitanye isano kandi bagize umuryango w’Imana, kandi ngo mu myaka yashize hagiye hagaragara amakimbirane menshi ashingiye ku bitandukanya abantu.

    Ati “Amakimbirane natwe hano mu Rwanda yabayeho ashingiye ku moko, ugasanga umuntu arica umuvandimwe we kuko ngo umwe afite ubwoko ubu n’ubu. Kuri ubu rero iyogezabutumwa rirashimangira ubuvandimwe bw’abantu bose.”

    -  Kiliziya Gatolika mu mavugurura…

    Kuva mu myaka ya za 1960, Kiliziya Gatolika ku Isi ikomeje gukora amavugurura n’impinduka mu mategeko yari asanzweho arimo ayakumiraga abagore gukora zimwe mu nshingano zo kuri Alitari, bahabwa uburenganzira busesuye bwo kuba basoma amasomo ya Misa no gutanga Ukarisitiya mu buryo bwemewe kandi burambye.

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis muri Mutarama 2021, yatangaje impinduka zirimo ko abagore bagiye kujya bahabwa izi nshingano mu buryo burambye gusa ashimangira ko kugeza ubu nta mugore wemerewe kuba ‘Umupadiri’.

    Cardinal Kambanda avuga ko n’ubundi amavugurura yose ari kugenda akorwa ajyanye n’icyifuzo cyo kugira ngo Kiliziya Gatolika itangirire mu muryango kandi iyogezabutumwa ryaguke.

    Ku rundi ruhande ariko, aya mavugurura ntatanga icyizere cy’uko Kiliziya Gatolika yazashyira ikagira Umupadiri w’umukobwa cyangwa umugore.

    Cardinal Kambanda ati “Yezu Kristu ni we utora, Intumwa yashyizeho ni abagabo, ni wo murage dufite w’Ubusaseridoti. Ibi rero ntabwo bikorwa n’abantu, ibi ni ibintu by’Imana, ntabwo bigenwa n’abantu, bigenwa n’Imana. Imana niyo igena.”

    Mu bindi byagaragaye by’umwihariko mu myaka mike ishize, ni uko Kiliziya Gatolika ku Isi yatangiye kwagura amarembo ku bantu mu ngeri zitandukanye harimo n’aho byigeze kuvugwa ko hari ibiganiro byo kwemera ababana bahuje ibitsina.

    Cardinal Kambanda avuga ko “Ubundi umuntu uwo ariwe wese uko tugomba kumufata ni umwana w’Imana, yifitemo ishusho y’Imana. Iyo akoze ikibi, icyo gihe utandukanye ibibi bye n’umuntu.”

    Yifashishije inkuru yo muri Bibiliya y’umugore basanze mu cyaha cy’ubusambanyi [ubundi ufatiwe muri icyo cyaha bamuteraga amabuye bakamwica], ariko bamuzaniye Yezu bagira ngo bamusembure barebe ko nawe amutera amabuye, kuko bari bazi ko asanzwe ababarira abanyabyaha.

    Yakomeje agira ati “Icyo gihe Yezu yarababwiye ati, niba hari uziko atarakora icyaha amutere ibuye. Habuze n’umwe. Urabona hari abantu bakora amahano, abantu bakarakara ndetse bakaba bumva bakwicwa, ariko ivanjiri ntabwo ariko ibyemera, buri muntu aremwe mu ishusho y’Imana.”

    “Imana ntishaka ko umunyabyaha apfa, ahubwo ishaka ko akira, ibyo ni byo Kiliziya ikora, rimwe na rimwe babona yakira…. Kuko umuntu ashobora guhinduka, icya mbere ni uko umugaragariza urukundo.”

    -  Amadini y’inzaduka ashobora gutuma benshi bazinukwa Imana!

    Kuva mu kinyejana cya 19, ku Isi hatangiye kuvuka, imiryango ishingiye ku myemerere, amadini n’amatorero atandukanye.

    Nko mu Rwanda, Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere , RGB, igaragaza ko amadini n’amatorero yagiye yiyongera ku buryo bukabije kuko nko mu 1962, hari amadini atageze ku 10, mu 2012 yari amaze kugera kuri 350 naho mu 2017 yari yatumbagiye ageze ku 1000.

    Muri uwo mwaka wa 2011, byagaragaraga ko umubare w’insengero wari 15000, ni ukuvuga ko uruta imidugudu igize u Rwanda.

    By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, byagaragaye ko buri mudugudu ufite nibura insengero zirenga ebyiri kubera ko mu midugudu 1175 yo muri Kigali habarurwaga ahantu hasengerwa 2000.

    Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bugaragaza ko nibura 82.7% by’Abanyarwanda bafite ishusho mbi ku madini cyane cyane amatorero avuka mu bihe bya vuba.

    Cardinal Kambanda avuga ko amadini y’inzaduka agaragaza ko abantu bakunda Imana kuko umuntu wese uje mu izina ryayo agira abantu benshi bamuyoboka ari naho benshi bashobora kwihisha mu kuba bazi ko abantu bakunda Imana bityo bagakoresha izina ryayo mu nyungu zabo.

    Ati “Umuntu iyo avuze Imana abantu benshi bamutega amatwi bakamukurikira, ariko ku rundi ruhande usanga harimo kuvuga Imana kw’abantu batabifitiye ubumenyi n’abandi bazanamo izindi nyungu. Ibi bishobora kugira abantu biyobya bashaka Imana ariko ugasanga abo bakurikiye barabatengushye ntabwo babagejeje kuri wa mukiro bifuza cyangwa Imana bifuza.”

    “Ibi bikaba byatuma umuntu yumva nabi ukwemera, yumva nabi Imana, ndetse rimwe na rimwe ashobora kuzinukwa kubera ko Imana yaje akurikiye, ishusho bamuhaye siyo. Ugasanga iby’Imana ntabihaye agaciro cyangwa arabizinutswe kubera ko Imana bamubwiye atari iy’ukuri.”

    Avuga ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko inyigisho z’amwe mu madini cyangwa amatorero y’inzaduka zigamije inyungu za ba nyirayo cyangwa gushaka kuyobya abantu.

    Ati “Hari ababangamira abandi bagatuma badashobora kwiteza imbere, bari aho b’inkorabusa, hari ibindi byinshi, hari abinjira muri politiki bakayobya abantu ugasanga binjiye mu bibazo by’umutekano muke, byose babyitirira Imana.”

    Antoine Cardinal Kambanda avuga ko inyigisho nk’izi usanga zirimo ubujiji cyangwa ubuyobe ari bimwe mu bigaragaza amadini cyangwa amatorero y’inzaduka bityo Abanyarwanda cyangwa abandi bantu baba bakwiye kuba maso.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko hari zimwe mu nyigisho z’inzaduka usanga zirimo ubujiji cyangwa ubuyobe

    Amafoto na Video: Mushimiyimana Azeem Timothée


  • Abapasiteri babiri bateje urunturuntu nyuma yaho bashyingiranwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abapasiteri babiri babagabo bo mu itorero ry'Angilikani bashyingiranwe mu bukwe bwabereye muri Afurika y' Epfo basezerana kubana akaramata nk'uko bisanzwe bigenda ku musore n'inkumi bagiye kurushinga.

    Pasiteri wo mu itorero Angilikani muri Afurika y'Epfo, Pau Mwaura, ni we wasezeranya n'undi mupasiteri uri mu bakomeye bo mu itorero Angilikani ryo mu gihugu cya Kenya witwa John Maierepi.

    Ubukwe bw'aba bagabo bwacaga imbonankubone (LIVE) ku mbuga za 'internet' zisanzwe zifashishwa n'insengero bayobora mu gutambutsa ijambo ry'Imana ndetse bigaragara ko bishimiwe n'abakristo bayobora kuko batangiye gukwirakwiza amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye banabifuriza urugo rwiza rwishimirwa n'Imana.
    Nyuma y'uko benshi mu bayoboke b'iri torero bayoborwa na bariya bapasiteri babashyigikiye hari abandi bagaragaje ko ibyo bakoze bihabanye n'ibyo Imana yemera byatumye irimbura Sodoma na Gomora bakavuga ko Imana yaremye umugabo n'umugore kugira ngo babane bororoke.


    Abapasiteri babiri basezerana kubana akaramata nk'uko bisanzwe bigenda ku musore n'inkumi bagiye kurushinga

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/21/abapasiteri-babiri-bateje-urunturuntu-nyuma-yaho-bashyingiranwe-amafoto/

  • Urukiko mu Burusiya rwanze ubujurire bwa Alexey Navalny #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'i Moscow mu Burusiya rwanze ubujurire bwa Alexey Navalny umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi ku cyemezo cyo gufungwa imyaka itatu. Yari yakatiwe n'urundi rukiko rumaze kumuhamya icyaha cyo kurenga ku mabwiriza arebana n'igifungo gisubitse yari yahawe, urukiko rumaze kumuhamya icyaha cya ruswa.

    Navalny, umunyapolitike uri ku isonga mu kunenga ubutegetsi bw'Uburusiya akomeza kuvuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politike. Yasabye umucamanza gutegeka ko arekurwa yishingikirije ku mwanzuro w'Urukiko rw'Ubulayi Rurengera Ubureganzira bwa Muntu rwari rwanzuye ko ibyo aregwa nta shingiro bifite. Urukiko rw'Uburusiya rwanze ubwo busabe ruvuga ko budashingiye ku mategeko.

    Cyakora umucamanza w'urukiko rw'ubujurire Dmitry Balashov yafashe icyemezo cyo kubara ibyumweru bitandantu Navalny yamaze afungiye iwe, nk'igice cy'igihe cy'igihano cy'igifungo yahanishijwe. Navalny agomba gufungwa indi myaka ibiri n'igice isigaye.

    Kuri uyu wa gatandatu yaburanye ikindi cyaha aregwa cyo gusebya umwe mu bavuye ku rugerero mu ntambara y'isi ya kabiri. Kiramutse kimuhamye yahanishwa ihazabu y'amafaranga cyangwa imirimo nsimburagifungo.

    Navalny nkuko VOA ibitangaza, yatawe muri yombi taliki 17 z'ukwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo yari ageze i Moscow avuye mu Budage aho yari amaze igihe kinini arwariye nyuma yo guhabwa uburozi.

    Navalny n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika bashinja Leta ya Perezida Vladimir Putin kuba iri iyuma yabyo. Ubutegetsi bw'Uburusiya burabihakana Gusa bwanze gukora iperereza kuri icyo kibazo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/urukiko-mu-burusiya-rwanze-ubujurire-bwa-alexey-navalny/

  • Abantu babiri bahatakarije ubuzima mu Myigaragambyo muri Myanmar #rwanda #RwOT

    Nk' uko VOA ibitangaza ivuga ko abantu babiri bishwe n'urusasu abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe ku bigaragambya bamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi bwatowe na rubanda taliki yambere ukwezi kwa kabiri.

    Abasirikare n'abapolisi bagera kuri 500 bahuriye mu mujyi wa Mandalay bakoresha amasasu, ibyuka biryana mu maso n'ibimodoka bimisha amazi afite ingufu mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga. Uretse abantu babiri baguye muri izo mvururu abandi 20 bakomerekeyemo.

    Nkuko abanyamakuru bakorera muri icyo gihugu babivuga, abasirikare bashushubikanije abigaragambya, abanyamakuru n'abaturage bahasanzwe babarasa umugenda ibisasu bitera imyotsi iryana mu maso.

    Inzego z'umutekano ziragenda zirushaho gukoresha ingufu ku bigaragambya banze gutezuka ku bikorwa byabo kuva inzego za gisirikare zitaye muri yombi umuyobozi watowe n'abaturage Aung San Suu Kyi n'ibidi byegera bye taliki ya mbere ukwezi kwa kabiri. Kuva icyo gihe nkuko igisirikare cyatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kumara igihe cy'umwaka umwe, kivuga ko amatora yabaye muri Myanmar mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize yibwe.

    Kuva abo bayobozi bafungwa, nta munsi w'ubusa abigaragambya babarirwa mu bihumbi batigabiza imihanda bakerensheje amategeko y'umukwabu yashyizweho n'igisirikare. Bagenda bitwaje amafoto ya Suu Kyi batoreye kuyobora icyo gihugu.

    Src: VOA
    [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/21/abantu-babiri-bahatakarije-ubuzima-mu-myigaragambyo-muri-myanmar/

  • AMAFOTO yerekana ubwiza bwabakobwa 37 bahaga… – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali uhagarariwe n'abakobwa 14 barimo: Akaliza Amanda, Akeza Grace, Gaju Evelyne, Ingabire Grace, Kabagema Laila, Kabera Chryssie, Kayirebwa Marie Paul, Kayitare Isheja Morella, Musana Hense Teta, Musango Nathalie, Umutoni Witness, Umwaliwase Claudette, Uwase Phionah na Uwera Aline

    Intara y'Uburasirazuba ihagarariwe n'abakobwa batandatu: Akaliza Hope, Dorinema Queen, Mbanda Godwin Esther, Mugabe Sheilla, Mugabekazi Assouma na Uwankusi Nkusi Linda

    Intara y'Uburengerazuba ihagarariwe n'abakobwa 10: Ingabire Esther, Ishimwe Sonia, Mutesi Doreen, Muziranenge Divine, Teta Cynthia, Umunyana Divine, Umunyurwa Melissa, Umutoni Sandrine, Umwali Dinah, Uwase Kagame Sonia

    Intara y'Amajyepfo ihagararibwe n'abakobwa batatu barimo: Ingabire Honorine, Umutesi Lea, Uwase Clementine

    Intara y'Amajyaruguru ihagarariwe n'abakobwa batandatu batandatu: Isaro Rolitha Benitha, Teta Raissa Keza, Ufitenemo Berine, Umutesi Lea, Ufitinema Berline na Uwase Aline.

    Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, yanditse kuri konti ye ya Twitter agira ati 'Ishya n'ihirwe ku bakobwa 37 babashije gutambuka muri Miss Rwanda 2021.'

    Soma:Abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda

    Iri rushanwa rya Miss Rwanda rihatanyemo abakobwa barenze umwe barihatanyemo mu bihe bitandukanye barimo Akaliza Hope witabiriye Miss Rwanda 2020. Ndetse harimo n'abahatanye muri Miss Supranational Rwanda.

    Ingengabihe y'iri rushanwa ivuguruye igaragaza abakobwa batsinze ijonjora (Auditions), bagiye kwinjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet no kuri SMS kizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 03 Werurwe 2021.

    Abakobwa bazajya mu mwiherero uzaba mu muhezo (Bubble) ku wa 03 Werurwe 202, ubera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Umuhango wo guhitamo abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa (Pre-Selection) uzaba ku wa 06 Werurwe 2021 utambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

    Umwiherero w'abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma (Boot Camp) uzaba guhera ku wa 07 Werurwe 2021 uzasozwe ku wa 20 Werurwe 2021, ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu muhango uzatambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

    Abakobwa 403 ni bo biyandikishe mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021. Harimo abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n'icya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' n'abandi bafite inyota yo kwegukana iri kamba ry'igiciro kinini.

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', nyuma y'amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n'abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n'inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.

    AMAFOTO AGARAGAZA UBWIZA BW’ABAKOBWA 37 BATSINZE IJONJORA RYA MISS RWANDA 2021

    Uwimana Clementine afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye, ahagarariye Intara y'Amajyepfo

    Uwankusi Nkusi Linda ahagarariye Intara y'Uburasirazuba, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

    Uwase Aline ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, afite imyaka 22 yarangije Kaminuza

    Uwase Kagame Sonia ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 20 yarangije Kaminuza

    Uwase Phionah ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

    Umutoni Witness ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 20 yarangije ayisumbuye

    Umutoniwase Sandrine ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

    Umwaliwase Claudette ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangiye ayisumbuye

    Umwali Dianah ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

    Uwera Aline ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 22 yarangije ayisumbuye

    Uwimana Clementine w'imyaka 21 ahagarariye Intara y'Amajyepfo yarangije ayisumbuye

    Umutesi Lea ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, afite imyaka 22 yasoje Kaminuza

    Umunyana Divine ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

    Umunyurwa Melisaa ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 21 yasoje ayisumbuye

    Musango Nathalie ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 22 yarangije Kaminuza

    Musana Teta Hense ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

    Mugabe Sheilla ahagarariye Intara y'Uburasirazuba, afite imyaka 19 y'amavuko yasoje amashuri yisumbuye

    Mugabekazi Assouma ahagarariye Intara y'Uburasirazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

    Mutesi Doreen ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 19 yasoje kwiga amashuri yisumbuye

    Muziranenge Divine ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 19 y'amavuko yarangije amashuri yisumbuye

    Teta Cynthia ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

    Teta Raissa Keza ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

    Ufitinema Berline ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, yarangije imyaka 21 yasoje Kaminuza

    Gaju Evelyne ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye

    Ingabire Esther ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 19 y'amavuko yarangije amashuri yisumbuye

    Ingabire Grace ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyak 25, yarangije Kaminuza

    Ingabire Honorine ahagarariye Intara y'Amajyepfo, afite imyaka 23 yarangije Kaminuza

    Isaro Rolitha Benitha ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, afite imyaka 20 yasoje amashuri yisumbuye

    Ishimwe Sonia ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 18 yasoje amashuri yisumbuye

    Kabagema Laila ahagarariye Umujyi wa Kigali,afite imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye

    Kabera Chryssie ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 23 yarangije Kaminuza

    Kayirebwa Marie Paul ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 24 yarangije amashuri yisumbuye

    Kayitare Isheja Morella ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 19 yarangije ayisumbuye

    Mbanda Godwin Esther ahagarariye Intara y'Uburasirazuba, afite imyaka 18 yarangije amashuri yisumbuye

    Akaliza Amanda w'imyaka 24 y'amavuko, yarangije Kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Dorinema Queen ahagarariye Intara y'Uburasirazuba, afite imyaka 18 y'amavuko, yarangije amashuri yisumbuye

    Akeza Grace afite imyaka 20 y'amavuko yarangije amashuri yisumbuye, ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Akaliza Hope afite imyaka 20, yarangije amashuri yisumbuye ahagarariye Intara y'Uburasirazuba

    Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 yifurije ishya n'ihirwe abakobwa 37 babonye Pass muri Miss Rwanda 2021

    Miss Nimwiza Meghan mu kiganiro na Martine Abera wa Televiziyo KC2

    Urutonde rw'abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

    Emma Claudine umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 watangaje abakobwa 37 bakomeje

    Joselyne Kabageni Umunyamakuru wa KC2 wayoboye umuhango wo gutangaza abakobwa 37 bakomeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103252/amafoto-yerekana-ubwiza-bwabakobwa-37-bahagarariye-intara-numujyi-wa-kigali-muri-miss-rwan-103252.html