Blog

  • MINEDUC yahaye igisubizo abanyeshuri bari mu ntara bakeneye kuza kwiga i Kigali #rwanda #RwOT

    Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura kuwa 23 uku kwezi ariyo mpamvu Minisiteri y'uburezi[MINEDUC] yasabye ababyeyi gutegura abana babo bakagaruka ku ishuri.

    Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze,yamenyesheje ababyeyi ko nta kabuza amashuri azatangira kuwa kabiri bityo bakwiriye kwitegura ndetse isaba abanyeshuri batashye kwiyandikisha ku bashinzwe uburezi mu turere twabo bagafashwa kugaruka ku ishuri

    Minisiteri y'uburezi yagize iti “Hashingiwe ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by'ishuri.

    Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu Turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu Karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi Turere ku bufatanye n'izindi nzego.

    Ibigo by'amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n'ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.”

    Minisiteri y'Uburezi MINEDUC yatangaje ko amashuri y'inshuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza yari butangire tariki ya 18 Mutarama 2021 yahagaritswe kimwe n'ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Nyuma y'ibyumweru 2,Inama y'abaminisitiri yashyize umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo na za kaminuza zirafungwa cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kwiyongera.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yahaye-igisubizo-abanyeshuri-bari-mu-ntara-bakeneye-kuza-kwiga-i-kigali

  • Australian Open 2021: Naomi Osaka yegukanye i… – #rwanda #RwOT

    Igikombe Naomi yegukanye cyabaye icya kabiri mu irushanwa rya Australian Open, kiba icya kane mu marushanwa akomeye mu mukino wa Tennis ku Isi yibumbiye mu cyitwa ‘Grand Slam’.

    Mu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, wabereye i Melbourne, Naomi Osaka yatsinze Jennifer Brady seti 2-0, aho yamutsinze seti ya mbere ku manota 6-3, ndetse na 6-4.

    Jennifer wario ugeze ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa akomeye ku nshuro ya mbere, yagowe cyane no kwikura imbere ya Osaka umenyereye gutwara ibikombe, kuko yagiye arangwa n’amakosa menshi mu kibuga yamuviriyemo gutakaza umukino.

    Osaka yaherukaga mu mujyi wa Melbourne ubwo yegukanaga Australian Open 2019, ndetse akaba yaranatwaye US Open mu 2018 ndetse na 2020.

    Osaka wegukanye irushanwa adatsinzwe umukino n’umwe, yujuje imikino 21 yikurikirana adatsindwa, uyu munsi akaba yujuje umwaka adatsindwa, guhera tariki ya 20 Gashyantare 2020.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino watumye yegukana igikombe, isura ya Osaka yari yuizuye umunezero, mu kiganiro yatanze yagize ati:

    “Biba ari ibintu bidasanzwe iyo ufite abafana, nakinnye umukino wa nyuma nta bafana mfite, kugira ngo ugire imbaraga nk’izihari icyo biba bisobanuye”

    “Gukina irushanwa nk’iri rikomeye, ukaryegukana ni iby’igiciro gikomeye”.

    Naomi Osaka yageze ku mukino wa nyuma asezereye igihangange muri uyu mukino, Serena Williams, amutsinze seti 2-0 muri 1/2.

    Wari umukino ukomeye hagati ya Jennifer na Naomi

    Nibwo bwa mbere Jennifer yari ageze ku mukino wa nyuma

    Naomi Osaka yasoje umukino atsinze seti 2-0

    Naomi yegukanye igikombe cya kabiri cya Australian Open

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103246/australian-open-2021-naomi-osaka-yegukanye-igikombe-adatsinzwe-amafoto-103246.html

  • AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederations Cup(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali isezerewe muri CAF Confederations Cup itegeze mu matsinda, ni nyuma yo kunganya na CS Sfaxien 1-1 i Kigali, bakaba basezerewe ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

    Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, umukino ubanza wabereye muri Tunisia warangiye ku ntsinzi ya CS Sfaxien y’ibitego 4-1.

    AS Kigali ikaba yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko isabwa gukora ibikomeye kuko yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

    Mu bakinnyi babanjemo ku mukino ubanza, umutoza Eric Nshimiyimana nta mpinduka nini yakoze uretse Benedata Janvier wari winjiye mu mwanya wa Hakizimana Muhadjiri utari wemerewe gukina uyu mukino kubera ikarita ituruka yabonye mu mukino ubanza.

    Mu minota ya mbere y’umukino AS Kigali yagerageje gusatira cyane ishaka igitego ariko nta mahirwe menshi yigeze ibona kuko bagowe cyane n’ubwugarizi bwa CS Sfaxien.

    Ku munota wa 23 AS Kigali kufura yatewe na Kwizera Pierrot ariko unyura hanze gato y’izamu.

    AS Kigali yakomeje gushaka igitego, ku munota wa 42 AS Kigali yabonye kufura ku ikosa bari bakoreye Aboubakar Lawal, yatewe na Kwizera Pierrot ubwugarizi bwa CS Sfaxien bunanirwa kuwukuraho Aboubakar Lawal ahita awohereza mu nshundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse igenda ibona amahirwe yakavuyemo ibitego ariko ntibayabyaza umusaruro.

    CS Sfaxien itari yabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 60 gitsinzwe na Firas Chaouat n’umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu abakinnyi ba AS Kigali bakananirwa kuwukuraho.

    Ku munota wa 65 Rugirayabo Hassan yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Aboubakar Lawal ashyizeho umutwe umupira unyura hanze gato y’izamu.

    AS Kigali yakoze impinduka havuyemo Benedata Janvier, Orotomal Alex na Nsabimana Eric Zidane hinjiramo Ndekwe Felix, Biramahire Abeddy na Ntamuhanga Tumaini Tity.

    AS Kigali yakomeje gushaka ikindi gitego biranga umukino warangiye ari 1-1, AS Kigali isezerwa ku giteranyo cy’ibitego 5-2

    11 ba AS Kigali babanjemo kuri uyu mukino

    Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Benedata Janvier, Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawal na Orotomal Alex

    11 ba AS Kigali babanjemo

    11 ba CS Sfaxien babanjemo

    Rutahizamu Orotomal Alex yagoye cyane CS Sfaxien

    Rugirayabo Hassan ahanganye na rutahizamu wa CS Sfaxien

    Lawal watsindiye AS Kigali igitego cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasezerewe-muri-caf-confederations-cup-amafoto

  • Floyd Mayweather yahaye umwuzukuru we umaze i… – #rwanda #RwOT

    Ifoto ya mbere ateruye umwuzukuru we yafatiwe mu ndege y’abanyacyubahiro

    Uyu mugabo w’imyaka 43 yahaye impano ihenze umwuzukuru we bituma uyu mwana yinjira mu bakiri bato bakize ku Isi. Uyu mwana w’umuhungu wahawe iyi saha ya zahabu yitwa Kentrell Jr. Ni uw’umukobwa wa Floyd Mayweather witwa Yaya. Yamubyaranye na Kentrell DeSean Gaulden uzwi cyane muri NBA.

    Iyi niyo saha ya zahabu yamuhaye ihenze cyane 

    Kentrell Jr w’iminsi itanu gusa, iyi mpano yahawe na sekuru itumye ahita yinjira mu bana 5 ba mbere bakize ku isi bayobowe na Prince George utunze Miliyali 1$, mu manyarwanda akaba ari hafi Tiliyari imwe. Uyu ni uw’igikomangoma William Duke. Mu bandi bamuza imbere harimo Phoebe Adele wa Bill Gates nawe utunze Miliyari y’amadorali ndetse na Blue Ivy wa Jay -Z na Beyonce abandi bose bari inyuma ye.

    Izi ni zimwe mu isaha 41 afite zikoze muri zahabu

    Isaha zose za zahabu afite zifite agaciro ka miliyoni 20 z’amayero

    Mayweather Kugeza ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we mushya Anna Monroe. Yatangaje ko bari mu rukundo mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari ari mu kabyiniro ke kitwa “Vegas club lead dancer”. Icyo gihe yavuze ko yiteguye gukora ubukwe vuba. Mayweather ari mubyamamare bitunze agatubutse ku Isi afite miliyoni 13 n’imisago z’amayero.

    Prince George Louis ni we mwana ukize kurusha abandi ku Isi, akaba atuze Miliyari $1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103242/floyd-mayweather-yahaye-umwuzukuru-we-umaze-iminsi-5-isaha-ya-zahabu-ifite-agaciro-ka-mili-103242.html

  • Aloys Habi yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Mb… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO ‘MBITSE INYANDIKO’ YA ALOYS HABI

    Aloys HABI yavukiye amezi 12 avuka afite ubumuga bwo kutavuga, Imana iza kumukiza, ubu ni umusore ushima Imana. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR, akaba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

    Yabwiye inyaRwanda ko indirimbo ‘Mbitse Inyandiko’ ari iya gatatu isanze izindi ebyiri hanze. Yigeze gukorera bimwe mu bitangazamakuru byigenga hano mu Rwanda birimo BTN TV, na Sana Radio. Kuri ubu avuga ko arajwe ishinga no gukora umuziki wa gospel aho asaba abantu kumutera ingabo mu bitugu.


    Aloys Habi yashyize hanze indirimbo ‘Mbitse Inyandiko’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103161/aloys-habi-yasohoye-indirimbo-nshya-yitwa-mbitse-inyandiko-video-103161.html

  • Abagore babiri bakiri bato bihinduye nk'abakecuru kugira ngo bahabwe urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Aba bagore banenzwe cyane na Polisi ubwo bageraga kuri site ya convention center iherereye Orange County muri Leta ya Florida bigize abakecuru kugira ngo bahabwe uru rukingo,kuwa Gatatu w'iki cyumweru.

    Dr. Raul Pino n'sihami rishinzwe ubuvuzi muri Florida batangaje uko byose byagenze kuwa Kane mu gitondo mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Dr. Raul Pino yavuze ko aba bagore bageze kuri Orange County Convention Center biyambitse nk'abakecuru 'bambaye ingoferi,amakoti yo kwitwikira,amadarubindi n'ibindi bitandukanye ngo biyoberanye.

    Guverineri wa Florida,Ron DeSantis yifuje ko uru rukingo rwahera ku bafite imyaka 65 kuzamura kuko aribo bashegeshwe na Covid-19,ariyo mpamvu aba bagore biyoberanyije ngo baruhabwe.

    Amatariki y'amavuko yari ku byangombwa byabo byo gutwara ibiziga yari atandukanye n'ayo bakoresheje biyandikisha gufata uru rukingo nkuko ibiro bya Sheriff byabitangaje.

    Amashusho yasohowe na polisi yagaragaje aba bagore bambaye imyenda yo kwiyoberanya isanzwe imenyerewe ku bakecuru muri US.

    Umuyobozi yumcikanye ababwira ati 'Muze ibyo mwakoze?mwibye urukingo rw'umuntu wari urukeneye kubarusha,ubu ntimuzabona urwa kabiri.Dtaye umwanya turi muri ubu bujiji bwanyu,kwiba no kwikunda.'

    Aba bagore bageze kuri site bafite amakarita yo gukingirwa byatumye bahita bahabwa uru rukingo rwa mbere baza gufatwa barangije.

    Dr Pino yavuze ko atari ubwa mbere abantu babeshye imyaka ngo bahabwe urukingo ndetse avuga ko bashobora kuba ari benshi kurusha uko babitekereza ariyo mpamvu hagiye kuzajya habaho gusuzuma byimazeyo.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abagore-babiri-bakiri-bato-bihinduye-nk-abakecuru-kugira-ngo-bahabwe-urukingo

  • Kigali : Wa musore wasambanyije abana b’abahungu 17 yakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Uyu musore wavuzwe mu minsi yashize ko yasambanyije abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 7 na 14 yari amaze iminsi aburana kuri iki cyaha yashinjwaga n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

    Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyasomwe muri iki cyumweru tariki 16 Gashyantare rumuhamya ibi byaha ndetse runamuha kiriya gihano cya burundu.

    Inkuru y’uko yasambanyaga abana b’abahungu yamenyekanye mu kwezi k’Ukwakira 2020 ndetse na we ubwe yiyemereraga ko yakoze biriya bikorwa.

    Kugira ngo asambanye bariya bana, yabashukishaga ibikinisho by’abana ubundi akabareshyareshya kugira ngo abasambanye.

    Mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, na ho hari umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 20 uherutse gutabwa muri yombi.

    Uyu we ngo nubundi yari amaze umwaka umwe afunguwe kuko na bwo yari yafungiye ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana b’abahungu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Wa-musore-wasambanyije-abana-b-abahungu-17-yakatiwe-gufungwa-burundu

  • Akanyamuneza ni kose ku bamaze guhembwa na Airtel Rwanda muri Poromosiyo ya #NkundaURwanda –

    Ibi bihembo bimaze gutangwa birimo agakoresho kagendanwa gatanga internet (Pocketwifi) na internet y’ubuntu ingana na 30 GB kandi ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho 10 igakora neza mu buryo bwihuse.

    Abatsinze bose uko ari batatu bashyikirijwe ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu, bavuga ko kuba barahembwe ibi bikoresho bigiye kuborohereza mu mirimo yabo ndetse no kubafasha gukoresha internet.

    Bimenyimana Janvier wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo yahamagariye abatari bitabira iyi gahunda kubyaza umusaruro aya mahirwe atangwa na Airtel Rwanda.

    Yagize ati “Ndabasaba ko namwe mwagerageza, nta kindi bisaba uretse kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko ukunda u Rwanda, ugasaba abagukurikira kuyikunda no kuyisangiza abandi. Murabona ko nanjye mbaye mu ba mbere babashije gutsindira iyi Pocketwifi, mugerageze kuko ni nziza cyane muyibyaze umusaruro.”

    Kanyamurera Frank, nawe yibukije abataragerageza amahirwe ko bakwiye kwitabira cyane ko iyi internet ari ingenzi muri iyi minsi Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, gisaba bamwe mu bakozi gukorera mu rugo.

    Ati “Icyo nshishikariza buri wese ni uko yakwitabira iyi gahunda kubera ko muri ibi bihe bya Covid-19 gukorera mu rugo ni ingenzi, urumva ko ukoreye mu rugo ufite n’iyi internet byagufasha.”

    Rutaremara Wilson nawe yishimiye kubona ibi bihembo, avuga ko gutsindira ibi bihembo byamushimishije cyane, avuga ko buri wese ashobora kuryitabira kuko hari amahirwe yo gutsinda.

    Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, kuyitabira bisaba kwandika inkuru y’urukundo igaruka ku gukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n’ibindi.

    Nyuma yo gukora iyi nkuru uyishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

    Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n’abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza ugashyiraho (tagging) imbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

    Bimenyimana Janvier amaze gushyikirizwa ibihembo bye

    Pocketwifi ziri gutangwa ku batsinze irushanwa rya Airtel

    Ibi bikoresho byashyikirijwe ababitsindiye basanzwe mu rugo

    Abatsindiye ibi bihembo babyishimiye cyane

    Kanyamurera avuga ko Pocketwifi yahawe izamufasha gukomeza gukorera mu rugo kandi neza

    Airtel isanzwe itanga internet yihuta kandi ihendutse

    Kanyamurera Frank ashyikirizwa igihembo yatsindiye

    Pocketwifi ihabwa abatsinze muri porogaramu ya NkundaURwanda

    RUTAREMARA Wilson yahamagariye abandi kurushaho gukoresha umurongo wa Airtel

    Wilson yitegereza ibihembo yahawe

  • Gisagara : Abafite ubutaka bwabo bwari bwagiye mu Burundi bemerewe kongera kubuhinga #rwanda #RwOT

    Uruzi rw’Akanyaru ni rwo rugabanya igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi. Mu myaka mike ishize uru ruzi rwahinduye inzira bituma amwe mu mapariseri y’Abanyarwanda bafite mu gishanya cya Kabogobogo ajya hakurya y’Akanyaru ku gice cy’u Burundi, n’amwe mu masambu y’Abarundi ajya ku gice cy’u Rwanda.

    Kubera icyorezo cya covid-19 cyageze mu karere u Rwanda n’u Burundi biherereyemo, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza Abanyarwanda gusubira guhinga ubwo butaka bwabo bwagiye hakurya y’Akanyaru mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Abanyarwanda bafite amapariseri muri hegitari 6 zagiye hakurya y’Akanyaru, Leta y’u Rwanda yabahaye ingurane y’amafaranga kuko yari yababujije kongera kwambuka Akanyaru bajya guhingayo hakurya yako. Buri muturage ufiteyo pariceri yahawe ibihumbi 55, imyaka bari bafiteyo barayizibukira isarurwa n’Abarundi.

    Nyuma y’ibihembwe bibiri by’ihinga nibwo Leta y’u Rwanda yongeye gukomorera Abanyarwanda bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mukindo basubira guhinga amasambu yabo ari hakurya y’Akanyaru.

    Mugemanyi Patrice, Perezida wa kopterative COOPORORIZ Kabogobogo avuga ko ubwo abanyamuryango b’iyi koperative bari barabujijwe kujya guhinga amapariceri y’umuceri bafite hakurya y’Akanyaru bakomeje gusaba ko bakwemererwa gusubira kuyahinga.

    Ati 'Tuguma dukora ubwo buvugizi tugize amahirwe Leta y’u Rwanda yongera kubemerera kujya gukorayo'.

    Aba Banyarwanda iyo bagiye guhinga hakurya y’Akanyaru buri gitondo bariyandikisha bataha nabwo bakiyandikisha.

    Binyenyimana Celestin ati 'Kubera ko twambukaga tukajya guhinga hakurya, aho covid itereye Leta yahise itubwira ko tudashobora gusubirayo kubera ko bo nta bwirinzi bari bafite, kandi twarahuraga tugasabana. Noneho bakavuga ngo tugiyeyo twakwandura covid. Ubwo rero ntitwabashije gusubirayo icyakora Leta (y’u Rwanda) yaturishye ibyo twari twarahinzeyo'.

    Akomeza agira ati 'Ubu rero tukaba twishimye, kuko bongeye kudukomorera tukaba twarasubiye guhingayo. Twizeye ko twajya muri koperative bakatuguriza amafaranga tukaba twariha minerivale z’abana'

    Mushimiyimana Josephine, wo mudugudu wa Kimana, Akagari ka Mukiza mu murenge wa Mukindo, avuga ko ubwo bari barabujijwe kongera kujya gukorera mu mapariseri yabo ari hakurya y’Akanyaru bagize ikibazo cy’ubukene, ariko ngo ubu barishimye.

    Ati 'Ikibazo twari dufite aho baduhagarikiye kujya kuhahinga, twagize ikibazo cy’ubukene kuko twahakuraga imisaruro,ntawabashaga kongera kubona uko ariha mitiweri, umwana wigaga ntiwabashaga kubona uko umurihira ibikoresho kubera ko nta kintu wabonaga ukuraho amafaranga'

    Akomeza agira ati 'Uyu munsi ubu turashima rwose, mbese ni ibyishimo dufite, twarahasubijwe ubu turimo turahinga nta kibazo dufite, turabona ko tuzabona umusaruro'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jerome avuga ko umwanzuro wo kubuza aba baturage gusubira gukorera mu mapariseri yabo ari hakurya y’Akanyaru wari wafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Nyuma yo kuganira n’inzego z’ibanze zo mu Burundi Abanyarwanda basubijwe amasambu yabo.

    Ati 'Akagari ka Mukiza gafite imirima 124 yagiye hakurya y’Akanyaru, byumvikana imirima 124 yari itunze abagera kuri 523, aba baturage nk’uko babibabwiraga, ntabwo habura ingaruka bari bafite, ninayo mpamvu ubona nyuma yo gukorerwa ubuvugizi babyishimiye'}

    Tumusifu akomeza avuga ko uburyo abaturage bari kwitwara nyuma yo gukomorerwa bigaragaza ko bari bakeneye kongera kwemererwa guhinga aya masambu.

    Ati 'Uburyo bambuka, n’uburyo bagaruka bafatanya n’ubuyobozi. Bariyandikisha iyo bagiye n’iyo bagarutse. Barabyishimiye kandi barashimira ubuyobozi bwabo'

    Mukindo ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, Mukindo ifite utugari tune dukora ku gishanga cya Kabogobogo. Umurenge wa Mukindo ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Gisagara ukora ku gihugu cy’u Burundi. Pariseri 124 ziri ku buso bwa hegitari 6 zagiye hakurya y’Akanyaru, ubwo amazi yako yabaga menshi cyane biturutse ku mvura nyinshi agahindura inzira.

    Igishanga cya Kabogobo kigizwe na hegitari 540. Koperative Coopororiz Kabogobogo igizwe n’abanyamuryango 2700, bo mu mirenge itanu ikora kuri iki gishanga ariyo Umurenge wa Mukindo, Umurenge wa Kansi, Umurenge wa Nyanza, Umurenge wa Kigembe n’Umurenge wa Mugombwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Abafite-ubutaka-bwabo-bwari-bwagiye-mu-Burundi-bemerewe-kongera-kubuhinga

  • Umukobwa wamaze imyaka 13 yarabaswe no kwikinisha yavuze uko yabikoraga inshuro 16 ku munsi #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukomoka muri Zambia yatanze ubuhamya burebure aho avuga ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 6 kugeza ubwo bimubase akabimaramo imyaka 13 yose aho ngo yanabikoraga inshuro 16 ku munsi.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Kwikinisha ntabwo ari icyaha gusa ahubwo n'inzitizi y'ahazaza heza.'

    Uyu mukobwa avuga ko yifuza kwigisha urubyiruko ko kwikinisha ari bibi ndetse akerekana ingaruka zabyo cyane ko yahuye nazo.

    Uyu mukobwa yabwiye Girl Empowerment Alliance for Change ati 'Natinyaga kureka iyi ngeso yambase.Niyo yatumye ngera ku guhungabana ndetse yanyicaga imbere.Kwikinisha byabaye umugenzo wanjye wa buri munsi kuva ku myaka 6 kugeza ubwo nkuze birambata.

    Inshuro nyinshi nabiterwaga na filimi z'urukozasoni nkiri umukobwa muto,naje kubatwa n'ibijyanye n;ibitsina.Naje kuba umuntu udasabana n'abandi nkanitinya ariko umutwe wanjye nawo wuzuyemo ibintu biteye ubwoba byiganjemo ibyo niremeye.

    Mu biruhuko byo ku ishuri,nikinishaga inshuro 16 ku munsi ariko uko nabikoraga kose numvaga ndakunzwe,nkumva hari ikintu mbura.Ibindi bice byanjye by'umubiri byakundaga kumbwira ngo 'Ese nkwiriye gukundwa?,cyangwa ngo 'uri umwe mu bakobwa babi,nta kintu ukwiriye.'Naje kwakira ibyo byiyumvo,niyumva nk'uwo muntu mpora ntekereza.

    Ibyo sinkibikeneye.Singishaka iyo myumvire y'umwanda.Ntabwo namaraga isaha ndatekereje ku by'ibitsina.Ntacyo nifashaga uretse kurira.Nta gukaraba na kumwe numvaga kwankuraho uwo mwanda.Gukaraba igihe kinini ntabwo byankuyeho uwo mwanda nkuko nabitekerezaga ahubwo numvise nkeneye imbaraga z'umwuka.

    Nigeze kumva ibya Yesu mu rusengero kera ubwo najyaga mu rusengero.Niyemeje kumwakira.Nubwo naciye mu bihe by'umwanda ariko Yesu aracyanyita uwe.'

    Uyu mukobwa yatanze ikiganiro kirekire kiri no ku rubuga rwe rwa You Tube yise 'Jus Vera' gusa yavuze ko icyo yasaba imiryango n'abantu bakomeye ari uko bahagurukira gufasha urubyiruko rwabaswe na filimi z'urukozasoni kuko arizo zituma benshi bishora mu ngeso yo kwikinisha ibata cyane.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-wamaze-imyaka-13-yarabaswe-no-kwikinisha-yavuze-uko-yabikoraga-inshuro