Blog

  • Liverpool yari imaze hafi ikinyejana idatsindirwa mu rugo 4 kikurikiranya yabikorewe na Everton yaherukaga kuyitsinda 1999 #rwanda #RwOT

    Liverpool yaherukaga gutsindwa umukino wa 4 wikurikiranya mu Ukuboza 1923 mu gihe Everton yo yaherukaga gusura Liverpool ikayitsinda muri 1999.

    Aya makipe yo mu rusisiro rwa Marseyside ariko atandukanyijwe n'ibiti bya Stanley Park yahuriye ku kibuga cya Anfield ariko umushyitsi Everton aba ariwe uhacyana umucyo kuko yahatsindiye ibitego 2-0.

    Everton yafunguye amazamu hakiri ku munota wa 3 w'umukino ibifashijwemo na Richarlison mu gihe Gulfi Sigurdsson yatsinze icya kabiri ku munota wa 83 kuri penaliti yabonetse nyuma y'aho Calvert-Lewin yategerwaga mu rubuga rw'amahina na Alexander Arnold.

    Liverpool yavunikije ba myugariro bayo bakinaga barimo Van Dijk,Joel Matip na Joe Gomez yari yabanje mu bwugarizi Ozan Kabak na Jordan Henderson waje kuvunika agasimburwa n'uwitwa Philips nawe utamenyereye.

    Uyu myugariro Ozan Kabak amaze gukina imikino 2 abanza mu kibuga ariko yagaragaje ko atari ku rwego rwo hejuru ku buryo yakina mu ikipe ya Liverpool cyane ko yaje mu kwezi gushize atijwe na Schalke 04.

    Icyakora Liverpool yatsinzwe yayoboye umukino cyane kuko yageze ku kigero cya 80% mu gihe Everton yacungiraga ku mipira itakaye igakora ama counter attacks.

    Ikipe ya Klopp yagiye ku mwanya wa 6 muri Premier League ndetse ishobora kuwutakaza igihe iziyegereye zatsinda ikirarane zifite bikaba byatuma iyi kipe yatwaye shampiyona ubushize ijya muri Europa League.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yari-imaze-hafi-ikinyejana-idatsindirwa-mu-rugo-4-kikurikiranya

  • Abantu 2 bahitanywe na Covid-19 mu gihe abandi 210 bakize #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 210 bagera ku 16,597.Abakirwaye ni 1,114.

    Abapfuye n'abagabo babiri b'imyaka 71 (i Nyamagabe) na 47 (i Muhanga).

    Hatangajwe ko nibura abakozi 27 bo mu biro bya Perezida wa Sudani y'Epfo banduye Coronavirus.

    Umunyamabanga wa Perezida Salva Kiir, Ateny Wek Ateny yemeje ko mu bakozi bamaze kwandura harimo abashoferi, abatetsi n'abashinzwe kurinda Perezida.

    Yabwiye The East African ko abanduye bose bari gukurikiranirwa hafi n'abaganga kandi bameze neza.

    Ateny yavuze ko Perezida Kiir we atigeze yandura Covid-19 nkuko byahwihwiswaga, icyakora ngo yafashe umwanzuro wo kuba akorera mu rugo hubahirizwa amabwiriza y'inzego z'ubuzima.

    Umwaka ushize nibwo Visi Perezida wa Mbere Riek Machar n'umugore we Angelina Ten banduye Covid-19.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanywe-na-covid-19-mu-gihe-abandi-210-bakize

  • CAF CC: AS Kigali yasezerewe na CS Sfaxien ny… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, ariko iyi kipe y’umujyi wa Kigali ikaba yari yaratsindiwe i Sfax ibitego 4-1 mu mukino ubanza.

    Uyu mukino AS Kigali yasabwagamo ibitego 3-0 igasezerera Sfaxien, watangiye     iyi kipe yari mu rugo ishaka igitego mu minota ya mbere y’umukino binyuze ku bakinnyi basatira barimo Orotomal Alex, Tchabalala, Lawal ndetse na Pierrot wabashakiraga imipira mu kibuga hagati, ariko ubwugarizi bw’iyi kipe yo muri Tunisia buhagarara neza bwirwanaho.

    CS Sfaxien yari yizeye impamba yavanye mu mukino ubanza yagerageje gukina neza mu kibuga hagati ndetse irema uburyo bwavamo ibitego ariko abakinnyi basatira bakomeza kwirangaraho.

    Nta buryo bwinshi bwo gutsinda bwabonetse mu gice cya mbere ku mpande zombi kuko amakipe yombi yasaga nayakinira inyuma cyane.

    Bitewe n’igitutu AS Kigali yashyize kuri Sfaxien ishaka gufungura amazamu, byaviriyemo abakinnyi ba Sfaxien gukora amakosa atandukanye ndetse bamwe bibaviramo kubona amakarita y’umuhondo, barimo Kingsley Sokari.

    Nyuma yo kubona ko gukina imipira migufi bitari kubahira, AS Kigali yatangiye gukina imipira miremire inyuze ku mpande ku bakinnyi barimo Rugirayabo Hassan na Ishimwe Christian.

    Nyuma yo kuzamukana neza bahererekanya umupira ku bakinnyi barimo Benedata Janvier, Pierrot na Lawal, Sfaxien yakoze ikosa hafi y’urubuga rw’amahina.

    Iri kosa ryaviriyemo ibibazo aba barabu, kuko ku munota wa 44 Aboubakar Lawal yafunguye amazamu atsindira AS Kigali igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kwa Benedata Janvier uzwi nka Jijia.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye AS Kigali iri imbere n’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye AS Kigali igaragaza inyota yo gutsinda igitego cya kabiri, ari nako Sfaxien ishaka igitego cyo kwishyura.

    Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ariko ikipe ya Sfaxien bigaragara ko ikina neza kurusha AS Kigali.

    Abakinnyi bari Aboubakar Lawal bakomeje kugora cyane ubwugarizi bwa Sfaxien, ariko ku bw’amahirwe make uburyo bagerageje ntibubahire.

    Ibintu byazambye ku munota wa 61, ubwo Firas Chawat yatsindaga igitego cya mbere cya Sfaxien n’umutwe ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali.

    Nyuma yo kwishyura igitego, Sfaxien yahinduye isura isatira izamu rya AS Kigali ariko Umunyezamu Bakame n’ubwugarizi birwanaho.

    Ku munota wa 69 AS Kigali yakoze impinduka, Benedata Janvier asohoka mu kibuga hinjira Ndekwe Felix, Biramahire Abeddy na Ntamuhanga Tumaini uzwi nka Titi binjiye mu kibuga, hasohoka Orotomal Alexis na Nsabimana Eric.

    AS Kigali yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi ba Sfaxien baba maso barinda izamu ryabo ari nako bashaka guca mu rihumye ngo bayibabarize ku kibuga cyayo.

    Iminota 90 yarangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, AS Kigali ihita isezererwa mu irushanwa, mu gihe CS Sfaxien yahise ikatisha itike yo mu matsinda.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali

    Abakinnyi 11 ba CS Sfaxien bakinnye umukino wa AS Kigali

    Wari umukino AS Kigali yashakagamo intsinzi ariko biranga

    Orotomal agerageza gucenga umukinnyi wa Sfaxien

    Sfaxien yerekeje mu matsinda nyuma yo gusezerera AS Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103248/caf-cc-as-kigali-yasezerewe-na-cs-sfaxien-nyuma-yiminsi-80-ihanyanyaza-amafoto-103248.html

  • Abanyarwanda basabwe kudahindura restaurants utubari kuko bishobora gusubiza igihugu mu kaga –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, mu kiganiro na RBA, ubwo bamwe mu bagize Guverinoma basobanuraga ingamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 19 Gashyantare 2021 ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo uwo gufungura bimwe mu bikorwa birimo ubucuruzi bw’ibiryo [restaurants] ndetse n’ahacururizwa icyayi n’ikawa hazwi nka Café.

    Uwo mwanzuro uvuga ko “Resitora na Café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu.”

    “Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Kumi n’Ebyiri (6:00Pm) ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa Mbili z’ijoro (8:00Pm).”

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kuba hari ibikorwa bimwe byafunguwe bitavuze ko abantu bakwiriye kwirara ngo bakore ibitemewe hagamijwe ubusabane, ibintu avuga ko byashyira igihugu cyose mu kaga.

    Yagize ati “Ndashaka gusaba Abanyarwanda ko tutakongera gusubira mu bibazo twahuye nabyo byo mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12 aho wasangaga aho hantu harahindutse utubari mu by’ukuri, byitwa ngo haratanga amafunguro ariko ari utubari.”

    Avuga ko hari bamwe mu bakiliya bajya muri za resitora bitwikiriye kugura ibyo kurya ubundi bakifatira ibyo kunywa bikarangira icyari resitora gihinduka akabari.

    Ati “Umuntu akinjiramo saa Tanu za mu gitondo, akahava saa Kumi n’ebyiri bateruye, bari itsinda ry’abantu benshi bari mu kabari, bateretse isahani y’ibiryo banze kurya kugira ngo bajijishe kandi bari mu kabari.”

    Yakomeje agira ati “Ntidukeneye ko kwitwara nabi bidusubiza mu bibazo tuvuyemo kandi abantu benshi twabibonyemo ingaruka nyinshi ku bukungu, ku mibereho yacu, abana batize, sinzi niba hari umuntu wakongera gushaka gusubira mu bibazo nk’ibyo.”

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize, abantu benshi bafashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse bamwe bagafatwa banywa inzoga ari benshi kandi bitemewe.

    Ibi biri mu byatumye Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ndetse ingendo ziwuhuza n’intara zirahagarikwa.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari Abanyarwanda by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bari muri guma mu rugo bakoresha amayeri atandukanye mu kubeshya bagamije kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Imibare ya Polisi y’Igihugu yo muri icyo gihe yagaragaje ko mu byumweru bibiri abantu bagenza amaguru 117 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n’ibindi. Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n’amagare 612.

    Abaturage bibukijwe ko buri wese afite inyungu mu kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu guhangana na COVID-19

  • Inzego z'umutekano zishe abaturage 2 bari mu myigaragambyo mu gihugu cya Myanmar #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bishwe n'urusasu abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe ku bigaragambya bamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi bwatowe na rubanda taliki yambere ukwezi kwa kabiri.

    Abasirikare n'abapolisi bagera kuri 500 bahuriye mu mujyi wa Mandalay bakoresha amasasu, ibyuka biryana mu maso n'ibimodoka bimisha amazi afite ingufu mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga. Uretse abantu babiri baguye muri izo mvururu abandi 20 bakomerekeyemo.

    Nkuko abanyamakuru bakorera muri icyo gihugu babivuga, abasirikare bashushubikanije abigaragambya, abanyamakuru n'abaturage bahasanzwe babarasa umugenda ibisasu bitera imyotsi iryana mu maso.

    Inzego z'umutekano ziragenda zirushaho gukoresha ingufu ku bigaragambya banze gutezuka ku bikorwa byabo kuva inzego za gisirikare zitaye muri yombi umuyobozi watowe n'abaturage Aung San Suu Kyi n'ibidi byegera bye taliki ya mbere ukwezi kwa kabiri. Kuva icyo gihe nkuko VOA ibitangaza, igisirikare cyatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kumara igihe cy'umwaka umwe, kivuga ko amatora yabaye muri Myanmar mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize yibwe.

    Kuva abo bayobozi bafungwa, nta munsi w'ubusa abigaragambya babarirwa mu bihumbi batigabiza imihanda bakerensheje amategeko y'umukwabu yashyizweho n'igisirikare. Bagenda bitwaje amafoto ya Suu Kyi batoreye kuyobora icyo gihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/inzego-zumutekano-zishe-abaturage-2-bari-mu-myigaragambyo-mu-gihugu-cya-myanmar/

  • Abanyarwanda basabwe kudahindura restaurants utubari kuko bishobora gusubiza igihugu mu kaga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, mu kiganiro na RBA, ubwo bamwe mu bagize Guverinoma basobanuraga ingamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 19 Gashyantare 2021 ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo uwo gufungura bimwe mu bikorwa birimo ubucuruzi bw'ibiryo [restaurants] ndetse n'ahacururizwa icyayi n'ikawa hazwi nka Café.

    Uwo mwanzuro uvuga ko 'Resitora na Café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y'ubushobobozi bwazo bwo kwakira abantu.'

    'Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Kumi n'Ebyiri (6:00Pm) ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa Mbili z'ijoro (8:00Pm).'

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kuba hari ibikorwa bimwe byafunguwe bitavuze ko abantu bakwiriye kwirara ngo bakore ibitemewe hagamijwe ubusabane, ibintu avuga ko byashyira igihugu cyose mu kaga.

    Yagize ati 'Ndashaka gusaba Abanyarwanda ko tutakongera gusubira mu bibazo twahuye nabyo byo mu kwezi kwa 11 n'ukwa 12 aho wasangaga aho hantu harahindutse utubari mu by'ukuri, byitwa ngo haratanga amafunguro ariko ari utubari.'

    Avuga ko hari bamwe mu bakiliya bajya muri za resitora bitwikiriye kugura ibyo kurya ubundi bakifatira ibyo kunywa bikarangira icyari resitora gihinduka akabari.

    Ati 'Umuntu akinjiramo saa Tanu za mu gitondo, akahava saa Kumi n'ebyiri bateruye, bari itsinda ry'abantu benshi bari mu kabari, bateretse isahani y'ibiryo banze kurya kugira ngo bajijishe kandi bari mu kabari.'

    Yakomeje agira ati 'Ntidukeneye ko kwitwara nabi bidusubiza mu bibazo tuvuyemo kandi abantu benshi twabibonyemo ingaruka nyinshi ku bukungu, ku mibereho yacu, abana batize, sinzi niba hari umuntu wakongera gushaka gusubira mu bibazo nk'ibyo.'

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize, abantu benshi bafashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse bamwe bagafatwa banywa inzoga ari benshi kandi bitemewe.

    Ibi biri mu byatumye Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ndetse ingendo ziwuhuza n'intara zirahagarikwa.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2021, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari Abanyarwanda by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bari muri guma mu rugo bakoresha amayeri atandukanye mu kubeshya bagamije kunyuranya n'amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Imibare ya Polisi y'Igihugu yo muri icyo gihe yagaragaje ko mu byumweru bibiri abantu bagenza amaguru 117 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n'ibindi. Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n'amagare 612.

    Abaturage bibukijwe ko buri wese afite inyungu mu kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu guhangana na COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basabwe-kudahindura-restaurants-utubari-kuko-bishobora-gusubiza

  • Ibya Mbappe byafashe indi ntera! Minisitiri y… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Madame Roxana Maracineanu, yabwiye Mbappe ko u Bufaransa bukeneye ko aguma muri shampiyona ya Ligue 1, kuko bifitiye akamaro abaturage bose n’iterambere rya ruhago muri iki gihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na Tele Loisirs, Madame Roxana yagize ati “Naramubwiye nti ‘Klyan guma mu Bufaransa, turagukeneye”.

    “Dushaka guhora tukubona ukina utya, Abaturage baragukeneye, PSG iragukeneye, abana bakiri bato bakina umupira w’amaguru bakeneye uwo bazakura bareberaho, uzababera icyitegererezo”.

    Muri iki cyumweru hagati, nibwo Mbappe yongeye kwereka abatuye Isi ubushobozi bwe mu kibuga nyuma yo gutsindira i Camp Nou ibitego bitatu, mu mukino wa UEFA Champions League PSG yatsinze FC Barcelona 4-1.

    PSG yakoze ibishoboka byose ishyira umutekano ku masezerano ya Neymar, gusa kuri Mbappe biracyagoranye kuko ayo asanzwe afite azarangira umwaka utaha, bivuze ko bigoye kumugumana dotre ko amakipe y’ubukombe ku Isi arimo Real Madrid amaze igihe kirekire amugera amajanja.

    Ubwo yabazwaga ku hazaza he nyuma y’umukino bari bamaze gutsinda FC Barcelona, ndetse n’amakuru amwerekeza muri Real Madrid, Klyan Mbappe yagize ati:

    “Ahazaza hanjye? Bwaba ari ubucucu gufata umwanzuro nkuwo ugendeye ku mukino umwe gusa”.

    “Iki ni ikintu gisaba igihe kirekire kugitekereza”.

    “Buri gihe mbabwira ko hano nishimye, kandi imikino nk’uwiri joro ituma umuntu yishima”.

    Mbappe yasabwe na Minisitiri kuguma muri shampiyona y’u Bufaransa

    Mbappe aheruka gutsindira ibitego bitatu i Camp Nou kwa Barcelona muri 1/8 cya Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103251/ibya-mbappe-byafashe-indi-ntera-minisitiri-yamusabye-kutagira-ikindi-gihugu-ajyamo-akaguma-103251.html

  • Mu mafoto meza: dore abakobwa 37 babonye 'PASS' bazahagararira intara zose n'umujyi wa Kigali mu irushanwa rya #MissRwanda2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 nibwo abakobwa bazahagararira intara zose n'umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bamaze gutangazwa. Nkuko urutonde rw'aba bakobwa rwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Miss Rwanda rubigaragaza, aba bakobwa bose umubare wabo ni 37.

    Aba nibo bakobwa 37 bazahagararira intara n'umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021

    YEGOB twabakusanyirije amafoto y'aba bakobwa bose uko ari 37 bazahagararira intara n'umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rizasozwa tariki ya 20 Werurwe 2021.

    1. AKALIZA AMANDA 

    Akaliza Amanda

    2. AKALIZA HOPE

    Akaliza Hope

    3. AKEZA GRACE

    Akeza Grace

    4. DORINEMA QUEEN

    Dorinema Queen

    5. GAJU EVELYNE

    Gaju Evelyne

    6. INGABIRE ESTHER

    Ingabire Esther

    7. INGABIRE GRACE

    Ingabire Grace

    8. INGABIRE HONORINE

    Ingabire Honorine

    9. ISARO ROLITHA BENITHA

    Isaro Rolitha Benitha

    10. ISHIMWE SONIA

    Ishimwe Sonia

    11. KABAGEMA LAILA

    Kabagema Laila

    12. KARERA CHRYSSIE

    Karera Chryssie

    13. KAYIREBWA MARIE PAUL

    Kayirebwa Marie Paul

    14. KAYITARE ISHEJA MORELLA

    Kayitare Isheja Morella

    15. MBANDA GODWIN ESTHER

    Mbanda Godwin Esther

    16. MUGABE SHEILLA

    Mugabe Sheilla

    17. MUGABEKAZI ASSOUMA

    Mugabekazi Assouma

    18. MUSANA HENSE TETA

    Musana Hense Teta

    19. MUSANGO NATHALIE

    Musango Nathalie

    20. MUTESI DOREEN

    Mutesi Doreen

    21. MUZIRANENGE DIVINE

    Muziranenge Divine

    22. TETA CYNTHIA

    Teta Cynthia

    23. TETA LARISSA KEZA

    Teta Lalissa Keza

    24. UFITINEMA BERLINE

    Ufitinema Berline

    25. UMUNYANA DIVINE

    Umunyana Divine

    26. UMUNYURWA MELISSA

    Umunyurwa Melissa

    27. UMUTESI LEA

    Umutesi Lea

    28. UMUTONI WITNESS

    Umutoni Witness

    29. UMUTONIWASE SANDRINE

    Umutoniwase Sandrine

    30. UMWALIWASE CLAUDETTE

    Umwaliwase Claudette

    31. UMWARI DIANAH

    Umwari Dianah

    32. UWANKUSI NKUSI LINDA

    Uwankusi Nkusi Linda

    33. UWASE ALINE

    Uwase Aline

    34. UWASE KAGAME SONIA

    Uwase Kagame Sonia

    35. UWASE PHIONA

    Uwase Phiona

    36. UWERA ALINE

    Uwera Aline

    37. UWIMANA CLEMENTINE

    Uwimana Clementine

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-meza-dore-abakobwa-37-babonye-pass-bazahagararira-intara-zose-numujyi-wa-kigali-mu-irushanwa-rya-missrwanda2021/

  • Hamenyekanye abakobwa 37 bazavamo usimbura Miss Naomie #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, mu masaha y' umugoroba hatangajwe abakobwa 37 batsinze amajonjora y'ibanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bazavamo usimbura Miss Nishimwe Naomie.

    Aba bakobwa batoranyijwe n'akanama nkempurampaka kagizwe n'abagore batanu aribo Miss Mutesi Jolly, Mudakikwa Pamella, Emma Claudine Ntirenganya, na Michelle Iradukunda.

    Bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 amajonjora y'ibanze yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho abakobwa bohereje amashusho basubiza ibibazo bari babajijwe.

    Emma Claudine yavuze ko babanje kureba ubwiza nyuma bakurikizaho, ibitekerezo byabo.
    Mu bakobwa bagera kuri 413 bitabiriye amajonjora y'ibanze 37 ni bo bemerewe gukomeza barimo babiri bonyine bo mu Ntara y'Amajyepfo.

    Abo ni: Akaliza amanda, Akaliza Hope, Akeza Grace,Dorinema Queen, Gaju Evelyne, Ingabire Esther, Ingabire Grace, Ingabire Honorine, Isaro Benita, Ishimwe Sonia, Kabagema Railla, Karera Chris.

    Kayirebwa Marie Paul, Isheja Kayitare Morella, Mbanda Godwin Ester, Mugabe Sheilla ,Mugabekazi Asma, Musana Hence Teta Musango Natalie, Mutesi Dorine.

    Muziranenge Divine, Teta Cynthia, Teta Ralissa Keza, Ufitinema Beriline,Umunyana Divine, Umunyurwa Melissa, Umutesi Rea, Umutoni Witness, Umutoniwase Sandrine,Umwaliwase Clodette, Umwali Diana,Uwankunsi Nkusi Linda, Uwase Aline, Uwase Kagame Sonia, Uwase Phiona, Uwera Aline na Uwimana Clementine.

    Tariki 03 Werurwe 2021 aba bakobwa bose bazahurizwa mu mwiherero w'iminsi itatu aho tariki 06 uko kwezi hazatorwa 20 bazakomeza bagatorwamo nyampinga w'u Rwanda 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/20/hamenyekanye-abakobwa-37-bazavamo-usimbura-miss-naomie/

  • Nshimiyimana yavuze ko Mashami atamenya ikibazo Kalisa Rashid yari afite atarakinnye umupira #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien, umutoza wa AS Kigali yavuze ko Kalisa Rashid afite imvune atari ikibazo cy'imitekerereze aho yemeje ko Mashami Vincent atabyumva kuko atakinnye umupira.

    Ati“Icyo kibazo cy'imitekerereze ntacyo Kalisa Rashid bafite, ni imvune yari afite, njyewe nakinnye umupira nshobora kumwumva ariko umuntu utarakinnye umupira ntabwo yamwumva.

    Yakomeje avuga ko Kalisa Rashid we nk'umukinnyi yumvaga akeneye gufasha ikipe y'iguhugu ari nayo mpamvu yakomezaga gukina afite imvune.

    Ubwo Amavubi yari avuye muri CHAN, Mashami Vincent yabajijwe impamvu yakomezaga gukinisha Kalisa Rashid kandi bigaragara ko atarangizaga umukino kubera imvune.

    Yasubije ko yamukinishaga kuko yabonaga ameze neza ndetse ko n'abaganga babaga bamubwiye ko nta kibazo ahubwo Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy'imitekerereze.

    Icyo gihe yagize ati 'Twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n'ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.

    Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n'ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk'umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nshimiyimana-yavuze-ko-mashami-atamenya-ikibazo-kalisa-rashid-yari-afite