Blog

  • Mbese ubasha kumva by’ukuri? #rwanda #RwOT

    Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.Muri iyi minsi nasanze kwizera ari cyo kintu kigoye abakristo kandi buri wese agikeneye. Mubyukuri hari ibica mu matwi yacu ariko ntibisobanuye kuba twabuyumvise, ni yo mpamvu ukwiye guharanira kuba umwe mu bakristo bumva

    Hari ibintu bibiri tugiye kwibandaho mu bijyanye no kumva kugira ngo turusheho gusobanukirwa:

    1. Ibitunyura mu matwi byose ntituba twabyumvise.

    Prezida Franklin D. Roosevelt wahoraga yakira abashyitsi mu Ngoro y’Igihugu (White House) ngo umunsi umwe yibajije impamvu abantu bose asuhuza baseka. Anibaza niba abantu bose bamusuhuza baseka baba basekejwe n’ibyo yavuze. Umugoroba umwe mu muhango yarafite wo kwakira abantu ahitamo gusuzuma abumva ibyo avuga abasuhuza.

    Noneho aho kubasuhuza bisanzwe ngo akavuga amagambo agira ati 'Muri iki gitondo nishe nyogokuru' (I murdered my grandmother this morning).

    Uwamugeragaho wese yamubwiraga iryo jambo aho kumusuhuza. Yatangajwe no kumva abamusuhuzaga hafi ya bose bamusubiza ibitandukanye.

    Bamwe bati ' mwiriwe namwe nyakubahwa', 'mbega byiza', 'komerezaho turishimye', 'uri gukora umurimo mwiza', 'yego tukwitezeho byinshi'….kugeza igihe ngo yasuhuje umu 'diplomate' w’umunyamahanga noneho amubwiye ya magambo we amusubiza ati 'Nizere ko ari we wizize'. Ibi bitwereka ko ababwirwa bose atariko bumva.

    Nk’umuvugabutumwa, maze kugenzura ko abumva ijambo ry’Imana ari bake n’ubwo rivugwa bahari. Namenye y’uko abantu badafite gusa ikibazo cyo kwizera ahubwo bafite cyane icyo kumva Ijambo bizera.

    Byatumye ngera kuri iri hame rya kabiri rigira riti:

    2. Amatwi yahawe bose ariko kumva n’impano ifite abantu bake.

    Yesu yahoraga yigisha mu migani. Bamwe mu bamwumvaga ntibibashimishe kubera ko yabasigaga mu migani aho kubabwira neza ibyo bashobora kumva byoroshye. Impamvu yabyo ni uko batabaga baje kumva ibyo avuga ahubwo babaga bazanye ibyo bashaka kumva.

    Na nubu nasanze abantu benshi batumva ibyavuzwe ahubwo bumva ibyo bazanye mu matwi!

    Umunsi umwe abigishwa baramwegera bati dusobanurire impamvu uvuga mu migani. Niko kubabwira ati: 'Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa (…) (Mat. 13:14-15).

    Incuro nyinshi Bibiliya igaruka ku ijambo ngo 'Ufite amatwi niyumve'. Haranira kuba mu bumva!

    src: amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mbese-ubasha-kumva-by-ukuri.html

  • Iyica rubozo ryakorewe Agnes KABARENZI umugore rukumbi wicankwe n’abanyapolitiki #rwanda #RwOT

    Coup d’Etat yabaye Agnes KABARENZI ari umukobwa w’inkumi, ufite imyaka makumyabiri n’ine. Yavukiye Imuyunzwe, mu cyahoze ari komine Masango, muri prefegitura ya Gitarama. Ababyeyi be bari Languida MUBILIGI, na Anaclet SEBUSIRIRA. Uyu SEBUSIRIRA akaba yari na burugumesitiri wa komine Masango.

    Agnes KABARENZI yavukiye mu umuryango w’abana icyenda, abahungu batanu n’abakobwa bane, amashuri ye yayize, Muyunzwe akomeza segonderi muri Byimana i Gitarama akomereza muri Lyce Notre Dame de citeau, i Kigali, aza kurangiriza i Karubanda muri Sosiyale (Social).
    Imfura yari GAKIRE wahoz ari umunyamabanga mukuru muri ministeri y’ububanye n’amahanga, n’ubutwererane naho KABARENZI yari umwana wa kane. GAKIRE, uyu akaba ari mu bishwe mbere. KABARENZI yakuze nkabandi bana, ntakintu abuze dore ko na ise yari burugumesitiri wa komine Masango.

    Agnes KABARENZI, yakuze ari umukobwa w’intangarugero nk’uko abakuranye nawe bagiye babitangaza.
    Immaculata MUKAMUGEMA yagize ati:'Agnes uko mwibuka, nziko yari umukobwa witondaga cyane, utarakundaga kuvuga, warufite imico nk’iya nyina, ariwe mama wo mu batisimu, wakundaga guceceka cyane, utarakundaga kuvuga no gusamara, akaba yari umuntu wari umukobwa uvugira k’umutima, utanavuga cyane. Akaba ikintu cyamurangaga cyane twamubonagaho kandi cyamutandukanyaga n’abandi, yari umuntu wicisha bugufi cyane ariko ibintu byose abonye byose ntabivuge'

    Michael SHUMBUSHO, ni umuhungu wa KANANI Aminadabu wafunzwe nyuma ya coup d’Etat, nawe waguye muri gereza ya Ruhengeri (KANANI). Michael SHUMBUSHO nawe yafunganwe na nyina, ahurira na Agnes KABARENZI muri gereza umwe afite amezi abiri, undi afite imyaka makumyabiri n’ine, yamubwiwe neza kuko yamurereye muri gereza n’ubwo KABARENZI yaravukijwe amahirwe yo kurera uwo yibarutse kuko we, yabyaye umwana bagahita bamutwara akajya kurererwa ukubiri na nyina wamubyaye, ibi ababyeyi babyaye bakaba bumva neza cyane uburibwe buri mu kuvutswa konsa umwana.
    Michael SHUMBUSHO yagize ati: 'Nabwiwe ko yari umuntu uri calme wakundaga gusenga cyane, yagiraga ishapure agakunda kuvuga ndakuramutsa Mariya.'

    Mu ukwezi kwa karindwi nyuma ya coup d’Etat, Agnes KABARENZI yakoraga mu ibitaro bya Kigali. Ntiyigeze akora muri ministeri y’ububanyi n’amahanga cyangwa se muri presidence nkuko bamwe babitekerezaga bashakisha icyo yazize, nta ikigaragara kuko yari umukozi usanzwe ugitangira akazi. Nubwo bwose rero yari atwite, yarafashwe arafungwa, afunganwa n’undi mukobwa rudori Anne Marie NIKUZE, ariko we yaje gufungurwa. Agnes KABARENZI yafungiwe muri gereza ya Kigali kugeza yibarutse imfura ye ku itariki ya cumi n’icyenda z’ukwezi kwa mbere, umwaka w’igihumbi kimwe maganacyenda na mirongwirindwi n’ine. umuntu wabonye Agnes KABARENZI ajyanywe mu ibitaro by’ababyeyi bategereje ko abyara, yambaye imyenda y’umukara. Uwo muntu niwe watumye kuri mukuru we nyakwigendera Cecile KAMUKUNZI NYIRIBAKWE, amubwira ko murumuna we agiye kwibaruka umwana. Mukuru we nubwo bwose yari afungiye muri komini, yakoresheje amayeri agenda nta uruhushya, yitabaza inshuti yitwa Anastasiya NYIRAHABIMANA wari ufite imodoka ya VoksVagen yumweru. Niwe bajyanye i Kigali maze bagerageza kugera kuri HABIMANA Bonaventure wari ministre w’ubutabera, baramutakambira, abajyana kwa major Theoneste RIZINDE wayoboraga ibiro bishinzwe iperereza. Bagezeyo yahise ababwira ko bishe amategeko, ko batagombaga kuva muri komine, ubwo yavugaga madame NYIRIBAKWE warufungiye muri Komini, ariko ministre HABIMANA Bonaventure yinginga RIZINDE kugeza yemeye kubaha uruhushya rwo kujya muri gereza gufata umwana. Bagiye muri gereza ya Kigali, Agnes KABARENZI abahereza imfura ye, ababwira ko yitwa UWIMANA barayitahana.
    Mu ukwezi kwa kabiri, umwaka w’igihumbi kimwe maganacyenda na mirongwirindwi n’ine nibwo Agnes KABARENZI yavanwe muri gereza ya Kigali, ajyanwa muri gereza ya Ruhengeri, afunganwa n’abanyapolitiki atari umunyapolitiki, afunganwa n’abagabo atari umugabo.

    Agnes, yari afunganwe n’umucuruzi KANANI Aminadabu n’umugore we Poline we warufite uruhinja rw’amezi abiri gusa.
    Mu umwaka w’igihumbi kimwe Magana cyenda na mirongwirindwi n’irindwi (1977), abayobozi ba gereza ya Ruhengeri bafashe icyemezo cyo kwicisha imfungwa inzara, bikavugwako imbarutso yabaye ko bari banze kurya kugira ngo bagaragaze ko batishimiye indyo mbi bahabwaga, noneho bihumira ku mirari. Wa mutsima umeze nk’ibuye barawubura, byabishyimbo birimo umunyu w’igisoryo barabibura, na cya gikoma kiba ingume.

    Yustin MUGENZI, wabaye na ministre mu Rwanda yari ahari ubwo izo mfungwa zicishwaga inzara, yagize icyo atangaza ku minsi yanyuma ya Agnes KABARENZI , 'Nko k’umunsi wa cumi, cyangwa cumi n’ibiri, nibwo baje kuza basanga munsi y’urugi hari amaraso. Ubwo baraje kugira ngo barebe ibyari byo, ubwo hari kuri serire (kasho) yuwitwa MIVUMBI Damiyani basanga, sinzi aho yavanye akembe (urwembe), basanga yarikase umuhogo, cyangwa umutsi wo ku ijosi, hanyuma aratembagana. Uwo rero, uwo aratambutse, haca igihe nta wundi, nta iyindi serire bakinguye, de temps en temps cyokora SEMBAGARE yarazaga agakingura, akarunguruka akareba uko umuntu ameze, ntakumuvugisha, yasanga yarapfuye agakingura akazana umunyururu, uzanye ibyo guteruza bakabitunganya agashyira ku ingorofani akajyana. Abandi, uwapfuye mbere, yapfuye k’umunsi wa mirongwitatu n’umwe (31) ndetse abanda bapfa hagati y’iminsi 31 na 44 nibwo bose bapfuye hasigara Agnes KABARENZI, wapfuye ku munsi wa 52 atarya atanywa.'

    Mu minsi ya nyuma ya Agnes KABARENZI, yifuje amazi yo kubobeza umuhogo, maze atakambira SEMBAGARE wari umuyobozi mukuru muri perezidansi akaba n’umwe muncurabwenge zo kwica rubozo inzirakarengane nka Agnes KABARENZI, igisubizo cyabaye kumurenza ingohe.

    Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ubuhemu n’ubugome ndengakamere byaranze bamwe mubari abayobozi b’igihugu cy’uRwanda, ubu byaciwe himakazwa ubumwe n’Ubwiyunge.

    Turandure ikibi twimike Ndi Umunyarwanda

    Nelly

    Source : https://www.imirasire.rw/?Iyica-rubozo-ryakorewe-Agnes-KABARENZI-umugore-rukumbi-wicankwe-n

  • Igisubizo cya Mineduc ku kibazo cy’abanyeshuri biga nijoro bakigongwa n’ingamba zo kwirinda Covid-19 –

    Kuwa 23 Gashyantare nibwo amashuri yo muri Kigali ari bwongere gusubukura imirimo yo kwigisha, nyuma y’aho ku wa 17 Mutarama Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kuba iyafunze kubera ubwiyongere bukabije bw’abanduye COVID-19 bwari bukomeje kugaragara.

    Nubwo amashuri agiye kongera gufungura ariko hari zimwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19 zikiriho kandi zigaragara nk’izishobora kubangamira abanyeshuri cyane cyane abo muri kaminuza.

    Urugero ni amabwiriza avuga ko isaha ntarengwa yo kugera mu rugo ari saa Mbiri z’ijoro, mu gihe hari abanyeshuri bo muri kaminuza bigaga ijoro bakaba bageza na Saa Yine.

    Ikindi kigaragara nk’igishobora kubangamira aba banyeshuri ni ukuba ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zigifunze, mu gihe hari abanyeshuri biga kaminuza muri Kigali ariko baturutse mu ntara kimwe n’abatuye muri Kigali ariko biga mu ntara.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye na RBA yavuze ko ibi bibazo byose babizi ariko yemeza ko abanyeshuri bafite imodoka zabo bashobora gusobanurira inzego zibishinzwe zikabareka bagatambuka.

    Minisitiri Uwamariya yasabye abadafite imodoka zabo kwishyira hamwe bagashaka imodoka izajya ibatwara ubundi bakabisabira uruhushya.

    Ati “Aho bizakomerera abagenda mu modoka rusange kuko zo byaba ikibazo kuko nta nubwo aba ari benshi ku buryo bakuzura imodoka ariko iyo ari benshi bakwishyira hamwe bakaka uruhushya bakaruhabwa.”

    Ku bijyanye n’abiga n’ijoro, Minsitiri Uwamariya yavuze ko hazakomeza kubahirizwa gahunda kaminuza zari zarumvikanyeho n’Inama y’Amashuri makuru na kaminuza, HEC.

    Ati “Birumvikana ndetse si n’ubwa mbere bibaye na mbere y’uko dufunga amashuri yose ku itariki ya 18 hari abigaga nimugoroba icyo gihe HEC yakoranye inama n’abayobozi ba za kaminuza bumvikana amasaha abo banyeshuri bajya biga ntibarenze noneho bagakomeza muri Weekend.”

    Yakomeje avuga ko abiga n’ijoro ko batari buhagarike amasomo ko ariko batari bunemererwe kurenza isaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo zabo. Ati “Ntabwo bari buhagarike ariko nta nubwo turi bwemere ko ya masaha yategenyijwe bayarenza.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare, yiga ku buryo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu ni yo yafatiwemo umwanzuro wo kongera gufungura amashuri yo muri Kigali nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze afunze.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hazarebwa uburyo abanyeshuri biga mu masaha y’ijoro bazakomeza amasomo yabo ariko batarenze ku isaha yo kuba abantu bose bageze mu ngo

  • TI Rwanda yasabiye ubufasha abakene n'abarya ari uko bakoze bahungabanyijwe na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'uyu muryango, bwagaragaje ko kuva leta yashyiraho ingamba zo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, zirimo guma mu rugo, no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe, byashyize mu kaga imibereho ya bamwe, bituma imibare y'abashoboraga kumara umunsi batariye yiyongera, iyo abaryaga kabiri ikagabanuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagize ati 'Bahuye n'ubukene bukabije bugeza igihe umuntu abura n'icyo kurya pe, abandi bakakubwira bati iyo nagize Imana ndya rimwe ku munsi, hari nubwo mburara, hari abantu bakubwira bati ubu naniwe kwishyura inzu mba aho.'

    Akomeza avuga ko yemera ko ingamba za Covid-19 zigomba gushyirwaho, ariko asaba leta ko yafasha abo zigiraho ingaruka zikomeye, ikagenzura neza niba koko imfashanyo bagenerwa zibageraho ku gihe.

    Agira ati 'Uroye nka LODA (Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze), abo igomba guha amafaranga y'abo bantu batishoboye basanzwe batunzwe na ya mirimo bakoraga, leta ikabishyura cyangwa se wenda na ba basaza b'intege nke cyane bagakora nk'isaha imwe ariko bakagira icyo bamugenera, abo hasi bagomba kuyabaha niba usanga batayabahera ku gihe ngo bayabahe neza.'

    Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda bwagaragaje ko abantu batishoboye bahabwaga inkunga ya VUP muri bo 23% batigeze bayihabwa mu gihe cya Covid-19, atari ukubera ko itatanzwe ahubwo abashinzwe kuyibagezaho batinze kuyibaha.

    Ingabire agira ati 'Ikindi ni ugutanga ibiribwa, ni ukuri bagerageze aba abantu batishoboye rwose, nk'uwo muntu ugera igihe akakubwira ati ndanabwiriwa nkaburara. kandi bakabikora (gutanga ibiribwa) mu bunyangamugayo, bakareka kubijyana.”

    “Hari nk'aho twabonye umukuru w'umudugudu afata imodoka ye agapakiramo ibyo kurya ariko ugatanga amafaranga magana atanu, iyo ni ruswa ni n'akarengane gakomeye.'

    Ku ruhande rw'abantu baryaga ari uko bakoze na bo bazahajwe n'iki cyorezo. Mu kiganiro bagiranye n'abakoze ubushakashatsi bwa TI Rwanda, bavuze ibibazo bikomeye bahuye nabyo.

    Umwe yagize ati 'Mu mudugudu ibyo kurya babitanze rimwe, kuko baduhaga n'ibishyimbo bidashya, cyari ikilo kimwe n'ikilo cya kawunga, n'ikilo cy'umuceri.'

    Undi ati 'Ntabwo mu mudugudu ntuyemo umusiribateri bamufashaga.'

    Hari abandi batigeze boroherwa no kwishyura inzu batuyemo kubera ikibazo cy'uko batakoraga.

    Bamwe muri bo bagize bati 'Namaze amezi ane ntakora, no kugira ngo mfungure ni uko nashyizweho igitutu na nyir'inzu, mu mezi ane nari maze ntakora, ansonera amezi abiri mwishyura abiri. Ubwo urumva namwishyuye amafaranga agera mu bihumbi 200 ntakoreye cyangwa ntinjije.'

    Undi ati 'Usibye n'akazi k'uburezi nari mfite ubushabitsi bw'akabari, umushahara wo waragiye, akabari karagiye, igishoro cyako narakiriye kuko cyagombaga kuntunga.'

    Aba n'abandi benshi bagaragaje ibibazo bahuye nabyo, byatumye bahura n'ubukene bukibakurikirana uyu munsi, bikaba ariyo mpamvu Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda, TI Rwanda, usaba leta ko yafasha aba baturage bakivana mu bukene.

    Ingabire Marie Immaculée yasabye leta kwita ku bakene bahungabanyijwe na Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ti-rwanda-yasabiye-abakene-n-abarya-ari-uko-bakoze-bahungabanyijwe-na-covid-19

  • Apôtre Gitwaza yababajwe n’urupfu rw’umubyeyi we #rwanda #RwOT

    Byamenyekanye ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare, yashyiraga ubutumwa kuri status ya WhatsApp agaragaza ko yapfushije umubyeyi.

    Yagize ati 'RIP (Rest In Peace) cyangwa ngo Ruhukira mu mahoro Mama, tuzagukumbura.'

    Amakuru avuga ko uyu mubyeyi w’umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yari umaze igihe arwariye muri Kenya.

    Umwe mu nshuti za Gitwaza avuga ko uriya mubyeyi we yari afite uburwayi bw’amaraso adatembera neza mu mubiri ndetse ko yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini bikanga.

    Uyu mubyeyi witwa Nyirabasabaga Léah apfuye afite imyaka 86, akaba yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga akaba yari atuye mu Murenge Niboye mu karere ka Kicukiro.

    Nyirabasabaga Léah asize abana barindwi barimo Dr Gitwaza ndetse n’ababakomokaho ni ukuvuga abuzukuru n’abuzukuruza 88.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Apotre-Gitwaza-yababajwe-n-urupfu-rw-umubyeyi-we

  • TI Rwanda yasabiye ubufasha abakene n’abarya ari uko bakoze bahungabanyijwe na COVID-19 –

    Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bwagaragaje ko kuva leta yashyiraho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zirimo guma mu rugo, no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe, byashyize mu kaga imibereho ya bamwe, bituma imibare y’abashoboraga kumara umunsi batariye yiyongera, iyo abaryaga kabiri ikagabanuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagize ati “Bahuye n’ubukene bukabije bugeza igihe umuntu abura n’icyo kurya pe, abandi bakakubwira bati iyo nagize Imana ndya rimwe ku munsi, hari nubwo mburara, hari abantu bakubwira bati ubu naniwe kwishyura inzu mba aho.”

    Akomeza avuga ko yemera ko ingamba za Covid-19 zigomba gushyirwaho, ariko asaba leta ko yafasha abo zigiraho ingaruka zikomeye, ikagenzura neza niba koko imfashanyo bagenerwa zibageraho ku gihe.

    Agira ati “Uroye nka LODA (Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze), abo igomba guha amafaranga y’abo bantu batishoboye basanzwe batunzwe na ya mirimo bakoraga, leta ikabishyura cyangwa se wenda na ba basaza b’intege nke cyane bagakora nk’isaha imwe ariko bakagira icyo bamugenera, abo hasi bagomba kuyabaha niba usanga batayabahera ku gihe ngo bayabahe neza.”

    Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda bwagaragaje ko abantu batishoboye bahabwaga inkunga ya VUP muri bo 23% batigeze bayihabwa mu gihe cya Covid-19, atari ukubera ko itatanzwe ahubwo abashinzwe kuyibagezaho batinze kuyibaha.

    Ingabire agira ati “Ikindi ni ugutanga ibiribwa, ni ukuri bagerageze aba abantu batishoboye rwose, nk’uwo muntu ugera igihe akakubwira ati ndanabwiriwa nkaburara. kandi bakabikora (gutanga ibiribwa) mu bunyangamugayo, bakareka kubijyana.”

    “Hari nk’aho twabonye umukuru w’umudugudu afata imodoka ye agapakiramo ibyo kurya ariko ugatanga amafaranga magana atanu, iyo ni ruswa ni n’akarengane gakomeye.”

    Ku ruhande rw’abantu baryaga ari uko bakoze na bo bazahajwe n’iki cyorezo. Mu kiganiro bagiranye n’abakoze ubushakashatsi bwa TI Rwanda, bavuze ibibazo bikomeye bahuye nabyo.

    Umwe yagize ati “Mu mudugudu ibyo kurya babitanze rimwe, kuko baduhaga n’ibishyimbo bidashya, cyari ikilo kimwe n’ikilo cya kawunga, n’ikilo cy’umuceri.”

    Undi ati “Ntabwo mu mudugudu ntuyemo umusiribateri bamufashaga.”

    Hari abandi batigeze boroherwa no kwishyura inzu batuyemo kubera ikibazo cy’uko batakoraga.

    Bamwe muri bo bagize bati “Namaze amezi ane ntakora, no kugira ngo mfungure ni uko nashyizweho igitutu na nyir’inzu, mu mezi ane nari maze ntakora, ansonera amezi abiri mwishyura abiri. Ubwo urumva namwishyuye amafaranga agera mu bihumbi 200 ntakoreye cyangwa ntinjije.”

    Undi ati “Usibye n’akazi k’uburezi nari mfite ubushabitsi bw’akabari, umushahara wo waragiye, akabari karagiye, igishoro cyako narakiriye kuko cyagombaga kuntunga.”

    Aba n’abandi benshi bagaragaje ibibazo bahuye nabyo, byatumye bahura n’ubukene bukibakurikirana uyu munsi, bikaba ariyo mpamvu Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, TI Rwanda, usaba leta ko yafasha aba baturage bakivana mu bukene.

    Ingabire Marie Immaculée yasabye leta kwita ku bakene bahungabanyijwe na Covid-19

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu giti cy’ipera mu rugo rw’umukwe we –

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina mu Murenge wa Kacyiru.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

    Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Senateri Uwizeyimana Evode yavuze uko yahuye bwa mbere na Rusesabagina no ku kwihakana Ubunyarwanda kwe –

    Rusesabagina Paul, uvugwa na Uwizeyimana ni umwe mu banyarwanda 21, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.

    Rusesabagina, mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia niwe washinze MRCD-FLN ndetse ayibereye Perezida. Uyu mugabo w’imyaka 66 ubwo yari mu rukiko ku wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    Yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njye si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”

    Uwizeyimana yavuze ko aziranye na Rusesabagina mbere y’uko akora ibi byaha akurikiranyweho kuko bamenyanye ubwo yakoranaga na Twagiramungu Faustin mu myaka ya za 2010.

    Uyu mugabo wavuye mu Rwanda mu 2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, akahava yerekeza muri Canada.

    Akimara kugera muri Canada, yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Uyu musenateri uvuga ko nyuma yaje kwikorera isuzuma agasanga yari yarayobye, avuga ko hari igihe yafataga umwanya akabwira abo bakoranaga barimo Twagiramungu Faustin [amwita Rukokoma], niba bazakora politiki bigana abandi bigashoboka, bakabura icyo bamusubiza.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIBO TV, yavuze ko uretse Twagiramungu [bakoranaga bya hafi], hari n’abandi bagiye bahura akababaza imishinga yabo ya politiki ngo barebe niba ishoboka bakarya indimi.

    Ati “Noneho biza kugera ku rwego mbabwira nti ariko ushobora gukora politiki yo gukuraho leta cyangwa kurwanya ubutegetsi ukayikora wigana? Ukavuga ngo nonese FPR ko yatangiriye hanze y’igihugu ikaza kugera ku butegetsi.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo ari Rukokoma wenyine […] N’aba bose […] baba ari ba Rusesabagina, ndibuka rimwe Rusesabagina yigeze kuza i Montréal, aranshaka turabonana twari twaravuganye kuri telefone mbere y’uko duhura.”

    Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina yarahakanye ko ari Umunyarwanda kugira ngo bigaragaze ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha, yirengagije ko hari ibishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko mu kirego runaka.

    Ati “Kuvuga ko atari Umunyarwanda, we aribaza ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ariko aho yibeshyera, icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha aregwa byabereye.”

    “Nta n’ubwo twakwirirwa tugitindaho, ikintu cya mbere mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho icyaha cyabereye, ibyaha byabereye mu Rwanda, ibyo ntawe ubishidikanyaho. Ikindi kigenderwaho mu kugena ububasha bw’urukiko, ubwenegihugu bw’uregwa nabwo buzamo ariko hazamo n’ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha.”

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

    Uwizeyimana ati “Amategeko ni siyansi, umuntu uyikurusha ushobora kugira ngo afite ukuri kandi ashobora no kuba abeshya. Ikindi ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, inzira Rusesabagina avuga yatakajemo ubwenegihugu bw’u Rwanda, ntabwo ijyanye n’ibyo amategeko ateganya.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere dufite Itegeko Nshinga rivuga ko nta muntu ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomoko, icya kabiri ni uko hari abantu bagiye bajya mu mahanga mu buryo bwo gushaka imibereho cyangwa akagerayo akaba impunzi, kugira ngo abone ubwenegihugu bwaho akaba yakwiyambura ubwo afite.”

    Senateri Uwizeyimana avuga ko hari abanyarwanda benshi bagiye basaba kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda bitewe n’inyungu bafite mu kutabugira kandi bigakorwa Inama y’Abaminisitiri ikabibemerera bigasohoka mu igazeti ya Leta.

    Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigira umuntu Umwenegihugu gusa!

    N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.”

    Uwizeyimana avuga ko kuba impunzi bitavuga ko uba utakaje ubwenegihugu wari ufite kandi ariko amategeko abiteganya.

    Ati “Icyo kuba impunzi bisobanuye, ni ukuvuga ko utakirengerwa n’igihugu cyawe, iyo ugiye ukavuga uti leta y’iwacu irashaka kunyica cyangwa kungirira nabi nibwo kiba kitakibashije kukurengera. Icyo gihe amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu gusaba ubuhunzi ari nazo nzira Rusesabagina yahawemo ubwenegihugu.”

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko afite pasiporo y’u Bubiligi bidashobora gushingirwaho avuga ko atari Umunyarwanda cyangwa yatakaje ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati “Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigize Ubwenegihugu, mbese ni ibihamya by’uko uri Umwenegihugu runaka ku buryo hagize umuntu ushaka kukuburanya. Twebwe nta kibazo dufite kuba Rusesabagina ari Umunyarwanda akaba ari n’Umubiligi.”

    Yakomeje agira ati “Rusesabagina ni Umunyarwanda ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni kimwe n’uko nanjye ndi Umunyarwanda nkaba mfite Ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.”

    Ibi ariko birashimangirwa n’uko ubwo Rusesabagina yageraga mu Rwanda gufata amashusho ya filime ‘Hotel Rwanda’ yamugize icyamamare, yinjiye mu gihugu nk’Umunyarwanda aho kuba Umubiligi.

    Kuri Uwizeyimana ngo kuba Rusesabagina yahakana ko ari Umunyarwanda ntabwo bikuraho ko ibyaha akurikiranyweho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ubutabera bw’u Rwanda bugomba kubimuryoza.

    Ati “Ndamutse ndi Umucamanza muri ruriya rubanza, nabimwemerera nkamubwira nti ndakwemereye ko utari Umunyarwanda. Ngakoresha kuba ibyaha yakoze byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda. Kuvuga ngo ni umunyarwanda cyangwa si we ariko akaba yarishe abanyarwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zamuburanisha.”

    Mu 2014, nibwo Uwizeyimana yageze mu Rwanda aza gukora muri Minisiteri y’Ubutabera nyuma agirwa Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, muri icyo gihe kandi yari muri komisiyo ishinzwe gukora iperereza kuri filimi mbarankuru BBC yigeze gusohora yitwaga ‘Rwanda Untold Story’.

    Mu 2015, yashyizwe muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, nyuma aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mateteko. Ku wa 16 Ukwakira 2020, Uwizeyimana yagizwe umusenateri.

    Senateri Uwizeyimana yatangaje ko nubwo Rusesabagina byakwemezwa ko atari umunyarwanda, yakurikiranwa ku byaha yakoze byakorewe mu Rwanda

    Rusesabagina aburana avuga ko adakwiriye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuko atari umunyarwanda