Blog

  • Iby’ibanze ku rugendo Perezida Macron ateganya gukorera mu Rwanda –

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron nibwo yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu 2021 mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique icyo gihe yagize ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”

    Ntabwo amatariki n’ukwezi uru ruzinduko ruzaberaho biremezwa, gusa amakuru avuga ko byose bizaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe cyifashe hirya no hino.

    Byitezwe ko uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rushobora kuba mbere ya tariki 18 Gicurasi kuko nyuma yayo u Bufaransa buteganya kwakira inama ibuhuza na Afurika yiga ku ishoramari aho yatumiwemo abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga icumi.

    Mu 2019 Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche! barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Nyamirambo.

    Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

    Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

    Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

    Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa, ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

    Muri Mata 2019 Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe Macron yasura u Rwanda, yaba abaye Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa ukandagiye ku butaka bwarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Gashyantare 2010, Sarkozy yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare, ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa.

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warushijeho kuba mwiza kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017 / Ifoto: Village Urugwiro

  • Avoka wa Kabuga Félicien yikuye mu rubanza – #rwanda #RwOT

    Kabuga afatwa nk'uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, ashinjwa ko mu Ugushyingo 1993 sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z'imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

    Nyuma y'igihe kinini ashakishwa, muri Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano z'u Bufaransa. Akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n'ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw'amategeko n'Umufaransa, Emmanuel Altit gusa Jeune Afrique yatangaje ko uyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.

    Ntihigeze hatangazwa impamvu Altit yahisemo kwikura muri uru rubanza, gusa ibi bivuze ko Kabuga agomba gushaka abagomba kumwunganira bashya.

    Altit yaherukaga kunganira Kabuga mu Ugushyingo 2020, ubwo yagaragaraga bwa mbere mu Rukiko rw'i La Haye ari nacyo gihe aheruka kuburanira.

    Emmanuel Altit yamaze kwikura mu rubanza rwa Felcien Kabuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/avoka-wa-kabuga-felicien-yikuye-mu-rubanza

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we –

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

    Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Avoka wa Kabuga Félicien yikuye mu rubanza –

    Kabuga afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, ashinjwa ko mu Ugushyingo 1993 sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

    Nyuma y’igihe kinini ashakishwa, muri Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa. Akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw’amategeko n’Umufaransa, Emmanuel Altit gusa Jeune Afrique yatangaje ko uyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.

    Ntihigeze hatangazwa impamvu Altit yahisemo kwikura muri uru rubanza, gusa ibi bivuze ko Kabuga agomba gushaka abagomba kumwunganira bashya.

    Altit yaherukaga kunganira Kabuga mu Ugushyingo 2020, ubwo yagaragaraga bwa mbere mu Rukiko rw’i La Haye ari nacyo gihe aheruka kuburanira.

    Emmanuel Altit yamaze kwikura mu rubanza rwa Felcien Kabuga

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw'umukwe we – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w'uyu musaza wagaragaye mu giti cy'ipera kiri mu rugo rw'umukwe we mu Kagari ka Kamukina.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n'urupfu rw'uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n'umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati 'Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.'

    Yongeyeho ko pasiporo y'uyu musaza yagaragaye hafi y'umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimihurura-umusaza-yiyahuriye-mu-rugo-rw-umukwe-we

  • Bamwe mu banyamakuru b’imikino ba Radio 10 basezeye muri AJSPOR nyuma y’ubwumvikane buke #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda 'AJSPOR’ risohoye itangazo ryitandukanya n’imikorere y’abanyamakuru b’imikino ba Radio 10 bise iyitari iya kinyamwuga, abanyamakuru batunzwe agatoki n’abo bavuze ko bitandukanyije naryo barisezeramo.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, AJSPOR yasohoye itangazo ivuga ko yitandukanyije n’imyitwarire itari iya kinyamwuga yaranze abanyamakuru ba Radio 10 b’imikino.

    AJSPOR yavuze ko yafashe uyu mwanzuro ishingiye ku nama yabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020, yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru rya siporo zirimo Minisports, RGB, OGS, RURA, MHC na RMC.

    Abitabiriye iyi nama banenze imikorere y’itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda ahanini bishingiye ku mvugo bakoresha.

    Muri iyi baruwa ya AJPSOR ivuga ko ibyagarutsweho cyane ari ibyavuzwe n’ikinyamakuru cya Radio 10 ndetse bikaba byaragize ingaruka kuri umwe mu bakinnyi bagombaga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’iguhugu ntaze(Kevin Monnet Paquet).

    Iyi baruwa kandi yagarutse ku nama y’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwagiranye n’abanyamakuru ba siporo ku wa 3 Ukuboza 2020, aho bagaragaje amakosa y’umwuga arimo kubogama cyane, kudatandukanya ibimenyetso n’ibitekerezo by’umunyamakuru byagiye bikorwa na Radio 10.

    AJSPOR ishingiye kuri ibyo byose n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru yavuze ko yasanze abanyamakuru barimo Kazungu Claver, Kalisa Bruno Taifa, Sam Karenze na Biganiro Antha barakoze amakosa bityo ko bitandukanyije nabo.

    Bagize bati' Dusanze hari amakosa mu mwuga menshi yakozwe n’abanyamakuru ba Radio 10: Karenzi Samuel (umunyamuryango wa AJSPOR), Kalisa Bruno (umunyamuryango wa AJSPOR), Kazungu Claver (utari umunyamuryango wa AJSPOR) na Biganiro Antha (utari umunyamuryango wa AJSPOR) bihabanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’intego za AJSPOR by’umwihariko;'

    'Ku bw’iyo mpamvu, AJSPOR yitandukanyije n’imikorere idakurikiza amahame y’umwuga iranga aba banyamakuru kuko idahesha ishema AJSPOR ndetse AJSPOR ikibutsa ko iyi mikorere itagombye kuyitirirwa.'

    Mu kiganiro cy’imikino cyo kuri Radio 10 cy’uyu munsi cyizwi nk’Urukiko rw’Imikino, Sam Karenzi na we yavuze ko we na bagenzi be bitandukanyije n’imikorere ya AJSPOR ndetse atakiri umunyamuryango wayo, ibintu byaje gushimangirwa na Kalisa Bruno Taifa na we wavuze ko atakiri umunyamuryango.

    Sam Yagize ati' Njyewe ndi umunyamakuru wa siporo, guhera uyu munsi si ndi umunyamuryango wa AJSPOR. Icya kabiri, ndagira ngo mbwire ASPOR, Abanyarwanda bose bumva, mu izina ry’uhagarariye ishami ry’imikino kuri Radio 10, twitandukanyije na AJSPOR ku mugaragaro n’imikorere idahwitse ya ASPOR, n’urwango n’ishyari biri muri AJSPOR(…) ndaza no kubandikira ibaruwa mbamenysha ko ntakiri umunyamuryango nasezeye.'

    Sam kandi yongeye kugaruka ku ngingo AJSPOR yashyize mu ibaruwa ivuga ko abaturage bandikiye RMC barega Radio 10, yavuze ko bakwiye kureka kubeshya abanyarwanda bagasobanura abo baturage abo ari bo kuko umuntu ashobora kubyumva akagira ngo ni benshi kandi batarenze babiri ari bo; Ntalindwa Theodore wari visi perezioda wa Kiyovu Sports na Munyakazi Sadate wabaye perezida wa Rayon Sports.

    Ikipe y’abanyamakuru ba Siporo ya Radio 10 yatunzwe agatoki, Horaho Axel(ubanza ibumoso), Kazungu Claver(uwa kabiri ibumoso), Kalisa Bruno Taifa(uwa kabiri iburyo) na Sam Karenzi(ubanza iburyo)

    Taifa(ibumoso) na Karenzi (iburyo), bavuze ko nabo bitandukanyije na AJSPOR ndetse bayisezeramo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-banyamakuru-b-imikino-ba-radio-10-basezeye-muri-ajspor-nyuma-y-ubwumvikane-buke

  • Inzu nziza cyane i Kanombe igurishwa ku giciro cyiza #rwanda #RwOT

    Iyi ni inzu nziza igurishwa kuri miliyoni mirongo itandatu (60.000.000 Frw) ikaba iri Kanombe kuri kaburimbo. Ni inzu ifite ibyumba bine, toilettes eshatu na cuisines nziza kandi yubakishije amatafari ahiye.
    Uyishaka cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro wahanagara 0788328340.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Inzu-nziza-cyane-Kicukiro-irimo-byose-irakodeshwa-kuri-macye

  • Imirimo yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri igeze kuri 92% –

    Muri Kamena umwaka ushize hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Ibi byumba by’amashuri byari bikenewe cyane kuko abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ndetse n’abatangira mu wa mbere bakabona aho bigira kuko bari gusangamo bagenzi babo batasoje umwaka w’amashuri kubera iki cyorezo.

    Imirimo yo kubakisha ibi byumba by’amashuri yarihutishijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi muri rusange.

    Mu gihe hitegurwa ko abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali basubukura amasomo yabo nyuma y’igihe gisaga ukwezi batiga kubera Covid-19, Misitiri w’Uburezi yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yo kubaka aya mashuri igeze kuri 92%, ko habayeho gutinda kubera ibikoresho bitabonekeraga igihe.

    Ati “Biri ku gipimo kigeze kuri 92% cy’ibyumba byari bikenewe, hari aho wasangaga ibyumba byaruzuye ariko nta birahure birajyamo cyangwa ugasanga nta ntebe zihari, abacuruzi bagiye bazamura ibiciro bigatuma amafaranga yagenwe arenga ariko ubu byose byahawe umurongo.”

    Yakomeje avuga ko amashuri ataruzura ari ayubatswe mu buryo bugeretse kuko hari aho amafaranga yagiye yiyongera bigatuma bategereza ingengo y’imari y’umwaka utaha.

    Ati “Amashuri ataruzura ni ariya ageretse kuko ntabwo yubakwa kimwe n’andi, kuko hari aho twagiye tugera ubushobozi bwateganyijwe ntabe aribwo bukoreshwa.”

    “Nko Mujyi wa Kigali hari aho twateganyaga kugereka rimwe ntibikunde kubera umubare w’abana, tukemeza ko tuzagereka gatatu kugira ngo abana bari muri ako gace bahakwirwe, ibi byafashe no mu ngengo y’imari y’undi mwaka kuko aya mafaranga ntiyari kuzayuzuza.”

    Inama y’Abaminisiteri yateranye ku wa 19 Gashyantare yemeje ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azasubukura amasomo ku wa 23 Gashyantare.

    Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze kuri 92%

  • RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica umuntu akanamwiba –

    RIB yatangaje ko icyo cyaha cyabaye tariki 11 Gashyantare 2021. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri , imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Inkuru irambuye ni mukanya…

    Ukekwa ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere