Blog

  • Ibitekerezo by’impuguke ku mushinga w’itegeko rigabanyiriza Urwego rw’Umuvunyi inshingano –

    Ni umushinga washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ngo iwigeho nyuma y’uko wagejejwe ku Nteko Rusange yayo yateranye ku wa 11 Gashyantare 2021, igasanga ari ingenzi.

    Itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi ricyubahirizwa kugeza ubu, rivuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, ndetse no kugenzura uko umutungo w’imitwe ya politiki n’abantu ku giti cyabo wabonetse n’uko wakoreshejwe.

    Iryo tegeko kandi rivuga ko urwo rwego rufite ububasha bwo kwaka ibisobanuro ku byemezo cyangwa ibikorwa bya Leta n’iby’abikorera abaturage binubira; kubikoraho iperereza mu gihe abaturage babonamo akarengane; kwerekana amategeko abangamiye imikorere myiza y’inzego za Leta cyangwa abaturage no kugeza kuri Guverinoma ibitekerezo byashyirwa mu mbanzirizamishinga y’amategeko cyangwa ingingo z’amategeko ariho.

    Inzobere mu by’amategeko zisanga hari izindi nzego za Leta nk’urw’Ubugenzacyaha (RIB) n’urw’Ubushinjacyaha (NPPA) zishobora kwegurirwa bumwe muri ubwo bubasha n’inshingano, urwo rwego rugasigara rwibanda kuri uswa n’akarengane gusa.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha iby’amategeko, Mulisa Tom, asanga kuba harashyizweho RIB bisobanuye ko ububasha bw’Umuvunyi bwo gukora iperereza ari ugutubura inshingano.

    Iyo mpuguke mu by’amategeko ivuga ko kandi ububasha bwo gukora ubushinjacyaha bukwiye kwegurirwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

    Ku kijyanye no gukurikirana imyanzuro y’inkiko n’ibyemezo bya Leta abaturage binubira, yavuze ko inkiko zifite abashinzwe kubikurikirana ndetse hari na ba noteri bashobora kuzuza izo nshingano.

    Ati “Ndatekereza ko izo nshingano zishizwe mu maboko y’inzego zibishinzwe, Urwego rw’Umuvunyi rwakwibanda cyane ku guhangana n’akarengane na ruswa, ndetse bikaba byatuma rubikora neza kurushaho.”

    Ni igitekerezo ahurizaho n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Amategeko no kuyashyira mu bikorwa (ILPD) Kayihura Didas, uvuga ko hakenewe ko iryo tegeko rivugururwa.

    Yagize ati ”Uko ibintu bimeze ubu, Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano nyinshi kandi ntirubasha kuboneza ku kurwanya ruswa n’akarengane kandi ari yo nshingano nyamukuru yarwo.”

    Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Uwizeye Judith, na we ku wa 11 Gashyantare 2021 yavuza ko mu bindi bihugu usanga Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zihariye ku buryo “nta rundi rwego rwavuguruza umwanzuro warwo,” yongeraho ko no mu Rwanda ari byo byifuzwa.

    Ijambo rya nyuma ku ivugururwa ry’itegeko ryo mu 2013 rizatangwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nyuma yo gusesengura no kunonosora ibikubiye muri uwo mushinga hakumvwa n’ibitekerezo by’abantu bo mu ngeri zitandukanye.

    Impuguke mu by’amategeko zivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kugabanyirizwa inshingano, zimwe zigahabwa izindi nzego zibishinzwe zirimo RIB na NPPA

  • COVID-19 : Amabwiriza arahinduka ariko kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera ntibihinduka- CP Kabera #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare ubwo yari kuri televiziyo y’u Rwanda ubwo yari mu kiganiro cyagaragazaga ishusho yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    CP John Bosco yabivuze mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare hatangira kubahirizwa amabwiriza mashya yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 19 Gashyantare 2021, aya mabwiriza akazageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

    CP Kabera yagize ati 'Leta igenda ifata ibyemezo bitewe n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19, ariko abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa kandi neza byo bitahindutse, guhana intera hagati y’abantu ni ngombwa, utubari turakomeza gufunga, ibirori n’andi makoraniro ahuza abantu ntabwo byemewe, abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune, bagomba gukomeza kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose atangwa.'

    CP Kabera yavuze ko n’ubwo ibi bintu bivugwa kenshi ariko hakunze kugaragara bamwe mu bantu babirengaho nkana. Yibukije abantu bafite ibikorwa byo gucuruza amafunguro muri za resitora kuzirinda amakosa yakunze kubaranga mu minsi yashize mu rwego rwo kwirinda ko byakongera gukurura ibibazo byo gukwirakwiza COVID-19.

    Yagize ati 'Muribuka ko mu minsi yashize hari abantu bajyaga muri resitora gufata amafunguro ariko bakirirwamo barimo kunywa inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Wasangaga hari abashyira inzoga mu materemusi bakanywera inzoga mu bikombe by’icyayi. Ugasanga abantu biriwe muri resitora ndetse bamwe ugasanga banasinze kandi utubari tutemewe.'

    Yavuze ko mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare harimo umwanzuro uvuga ko guhera tariki ya 23 Gashyantare resitora zemerewe gutangira ibikorwa byazo ariko hakubahirizwa umubare wa 30% w’abantu basanzwe bakira. CP Kabera yasabye abafite resitora kuzubahiriza iyo mibare kuko no mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi bazajya babigenzura.

    Ati 'Bene resitora babashe kubahiriza imibare, bamenye umubare w’abantu bari basanzwe bakira noneho bahere aho bamenya 30% by’abantu bagomba kuzajya bakira. Igihe Polisi izaba irimo kugenzura izajya ibabaza iyo mibare.'

    Ku bijyanye no gukora siporo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Minisiteri ya siporo yasohoye urutonde rwa siporo zemewe gukorwa ndetse n’amabwiriza agomba kubahirizwa mu kuzikora. (Amabwiriza ya misiteri ya Siporo)

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri muntu kandi akabikora atabanje kubihatirwa cyangwa ngo akorere ku jisho, buri muntu akumva ko hatagamijwe guhana abarenga ku mabwiriza. Yavuze ko Polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego yiteguye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Ivomo : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Amabwiriza-arahinduka-ariko-kwambara-neza-agapfukamunwa-no-guhana-intera-ntibihinduka-CP-Kabera

  • Petersbakers yafunguye ishami i Rubavu idabag… – #rwanda #RwOT

    Baturage b’Akarere ka Rubavu na mwe bo muri Goma nimwakire umwami wa cake muri Kigali no mu Rwanda hose wabagendereye! Uwo ni Petersbakers kompanyi izwi n’iyonka muri Kigali kubera cake zabo zitangaza umuhisi n’umugenzi. Gukundwa no kwamamara kwa cake zikorwa n’iyi kompanyi, ikibyihishe inyuma ni ubuhanga bazikorana zikaryohera ijisho mu kuzirena, ukongeraho icyanga cyazo bigaherekezwa na serivisi nziza batanga.

    Ni inkuru wahamirizwa n’abantu benshi bazisogongeyeho. Uti abo bantu umuntu yabakura he? Muri bo harimo ab’amazina azwi mu gihugu yaba abahanzi b’ibyamamare, abanyamakuru baryubatse (izina), abakobwa batwaye amakamba y’ubwiza mu marushanwa anyuranye yaba Miss Rwanda, n’ayandi. Aba bose ugize umwe muri bo uganira nawe, yakubwira uburyo yakuriye ingofero Petersbakers. Si amakabyankuru, soma iyi nkuru urebe ibyamamre byakorewe cake na Petersbakers.

    TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe ‘Cake’ na Petersbakers imaze kuba ubukombe

    Petersbakers ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, i Remera hafi na Zigama CSS, hashize iminsi micye iyi kompanyi ishinze ibirindiro mu karere ka Rubavu, intego akaba ari ukugera mu gihugu hose. Mu itangazo Petersbakers yageneye abanya Rubavu, yasabye buri umwe ufite ubukwe, ibirori by’isabukuru y’amavuko, cyangwa ibindi birori ibyo ari byo byose, kubagana kuko bakorera cake zigezweho kandi mu gihe gito ugahita uyibona. Bafite kandi Fast Food, inkoko, ifi, burusheti zokeje neza n’icyayi cy’akataraboneka, Jus nziza n’ibyo kunywa bitandukanye.

    Ubusitani bwa Petersbakers ishami ry’i Rubavu

    Ku bantu batuye i Rubavu bifuje kuva kera amahugurwa yo gukora cake, nabo basubijwe, kuko muri Petersbakers bagufitiye amahugurwa y’amezo 3, ugasoza nawe wakwihangira umurimo. Amafaranga umuntu yishyura ku kwezi kumwe, ni macye cyane yoroheye buri wese. Petersbakers i Rubavu bakorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop cyangwa ukabahamagara kuri telefone ikurikira; 0789944444 cyangwa ugakora ‘Order’ kuri www.petersbakers.com no kuri paji yabo ya Instagram ariyo @petersbakers_official1

    Petersbakers yageze no muri Miss Rwanda!

    Muri kompanyi zizahemba abakobwa bazegukana amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, harimo na Petersbakers izahemba 1,800,000 Frw umukobwa uzegukana ikamba rya 'Miss Congeniality 2021'. Petersbakers ifatwa nk’umwami wa cake mu Rwanda muri iki gihe, izaha abakobwa 20 bazagera mu mwiherero amahugurwa ajyanye no guteka indyo zitandukanye, gukora cake n'ibindi bijyanye n'ibizwi nka 'Banking' mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi bwihariye nk'abari babereye u Rwanda.

    Mugwaneza Peter Umuyobozi Mukuru wa Petersbakers akaba na nyiri iyi kompanyi, yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyigikire urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa no kubafasha kumenya uko bategura ibyo kurya byiza. Ati: “Gushyigikira abari n'abategarugori, ni byo dushyize imbere ni yo mpamvu tuzabaha amahugurwa baziga 'Banking' ariko bige no guteka muri rusange. Umwali aba agomba kumenya guteka, akamenya gutunganya ifunguro n'ibindi bishamikiyeho”.

    Gukorerwa cake na Petersbakers bisaba iki ?

    Gukoresha cake muri Petersbakers harimo inyungu nyinshi kuko Design yose washaka barayigukorera ndetse bakanarenzaho ku buryo nawe bigutangaza. Bashobora kandi no kuguhitiramo Design ijyanye n'ibirori byawe. N’iyo ubishatse bakuzanira cake yawe iwawe mu rugo cyangwa ahabereye ibirori. Ntabwo bahenda rwose dore ko ibiciro byoroheye buri wese by’umwihariko kuri ubu banashyizeho poromosiyo. 

    Petersbakers i Kigali, bahamagare kuri: 0786048392

    Petersbakers i Rubavu, bahamagare kuri: 0789944444

    REBA AMAFOTO Y’AHANTU PETERSBAKERS IRI GUKORERA I RUBAVU

    Iyi niyo nyubako Petersbakers ikoreramo mu karere ka Rubavu

    Umwami wa cake yatembereye abanya-Rubavu kandi yiteguye kubakirana yombi

    Petersbakers bamaze ukwezi barimbisha aho bari gukorera i Rubavu

    Umukiriya ni umwami! Abagana Petersbakers bashyiriweho ahantu heza ho kuganirira

    Ni nka Eden neza neza! Ni uburyohe kuganirira n’uwawe ahantu heza musangira amafunguro yateguranywe ubuhanga nk’ayo muri Petersbakers

    Abakunda ahantu hatuje kandi hari amafu, igisubizo ni Petersbakers i Rubavu

    Petersbakers yanze kwicisha irungu abanya-Rubavu n’abakunda gusohokera ku Gisenyi ku mazi

    Abanya-Rubavu bari bafite inzozi zo kwiga uko bakora cake z’agatangaza, Petersbakers yabikemuye! Hamagara gusa iyi telefone 0789944444

    Cake Petersbakers bakoreye Knowless Butera

    Kuri cake zo mu bukwe, Petersbakers ni ntakurikirwa!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103297/petersbakers-yafunguye-ishami-i-rubavu-idabagiza-abahatuye-ibashyiriraho-amahugurwa-yo-guk-103297.html

  • Rubavu: Umugabo wari watwawe n’umugezi wa Sebeya yabonetse mu Kivu nyuma y’icyumweru –

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeje aya makuru avuga ko uyu murambo washyikirijwe umuryango we bagahita bamushyingura.

    Ati’ “Uriya murambo wabonetse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu, amakuru baduhaye ni uko yaguye mu mugezi wa Sebeya kuri tariki 16 Gashyantare ubwo yageragezaga kwambuka ari kumwe n’abandi ni uko aranyerera. Umurambo twawukuye mu mazi uterwa imiti nk’ibisanzwe ashyirwa mu bikoresho byabugenewe ashyikirizwa umuryango we ngo ujye kumushyingura’’

    Imvura ikomeye yaguye mu Burengerazuba bw’u Rwanda yatumye Umugezi wa Sebeya wuzura maze amazi yawo asenya inzu 172, anangiza hegitari eshatu z’imirima y’abaturage.


  • Hari ibidahinduka – CP Kabera avuga ku mabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 –

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare hatangira kubahirizwa amabwiriza mashya yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 19 Gashyantare 2021 akazageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

    CP Kabera yagize ati “Leta igenda ifata ibyemezo bitewe n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19, ariko abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa kandi neza byo bitahindutse, guhana intera hagati y’abantu ni ngombwa, utubari turakomeza gufunga, ibirori n’andi makoraniro ahuza abantu ntabwo byemewe, abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune, bagomba gukomeza kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose atangwa.”

    CP Kabera yavuze ko n’ubwo ibi bintu bivugwa kenshi ariko hakunze kugaragara bamwe mu bantu babirengaho nkana.

    Yibukije abantu bafite ibikorwa byo gucuruza amafunguro muri za resitora kuzirinda amakosa yakunze kubaranga mu minsi yashize mu rwego rwo kwirinda ko byakongera gukurura ibibazo byo gukwirakwiza COVID-19.

    Ati “Muribuka ko mu minsi yashize hari abantu bajyaga muri resitora gufata amafunguro ariko bakirirwamo barimo kunywa inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Wasangaga hari abashyira inzoga mu materemusi bakanywera inzoga mu bikombe by’icyayi. Ugasanga abantu biriwe muri restaurant ndetse bamwe ugasanga banasinze kandi utubari tutemewe.”

    Yavuze ko mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare harimo umwanzuro uvuga ko guhera tariki ya 23 Gashyantare restaurant zemerewe gutangira ibikorwa byazo ariko hakubahirizwa umubare wa 30% w’abantu basanzwe bakira. CP Kabera yasabye abafite resitora kuzubahiriza iyo mibare kuko no mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi bazajya babigenzura.

    Ati “Bene restaurant babashe kubahiriza imibare, bamenye umubare w’abantu bari basanzwe bakira noneho bahere aho bamenya 30% by’abantu bagomba kuzajya bakira. Igihe Polisi izaba irimo kugenzura izajya ibabaza iyo mibare.”

    Ku bijyanye no gukora siporo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Minisiteri ya siporo yasohoye urutonde rwa siporo zemewe gukorwa ndetse n’amabwiriza agomba kubahirizwa mu kuzikora.

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri muntu kandi akabikora atabanje kubihatirwa cyangwa ngo akorere ku jisho, buri muntu akumva ko hatagamijwe guhana abarenga ku mabwiriza.

    Yavuze ko Polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego yiteguye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.


  • Bobi Wine ngo yasanze uwo arega ari we aregera none yakuye ikirego mu rw’Ikirenga #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutangaza gahunda y’uko ruzaburanisha iki kirego cya Robert Kyagulanyi Ssentamu wagize amajwi akurikira aya Museveni mu matora ya Perezida yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

    Uyu munyapolitiki ukiri muto muri Uganda ukuriye ishyaka NUP (National United Platform) atangaza ko yafashe uyu mwanzuro wo gukura ikirego cye mu rukiko rw’Ikirenga ngo kuko yabonye Abacamanza babogamiye kuri Perezida Museveni arega.

    Yagize ati 'Uyu munsi twafashe umwanzuro wo gukura ikirego cyacu cy’uko twibwe amajwi mu matora kuko abacamanza bari kugaragaza ko babogamiye kuri Perezida Museveni duhitamo kujyana ikirego cyacu mu baturage.'

    Yakomeje avuga ko uko bizagenda kose, abaturage ba Uganda nibamara kumenya neza uko bimeze bazifatira umwanzuro.

    Mu ntangiriro z’uku kwezikwa Gashyantare ni bwo Bobi Wine yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’Ikirenga, asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro kuko yabayemo uburiganya akibwa amajwi ndetse na bamwe mu bamushyigikiye bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bya hato n a hato.

    Bobi Wine wakurikiye Museveni mu majwi, yari yagize amajwi 34.83% mu gihe Museveni we yagize 58.64%.

    Ubwo amatora yarangiraga, Bobi Wine yabanje gufungirwa iwe hari hagoswe n’inzego z’umutekano zaje kuhava ari uko bitegetswe n’Urukiko Rukuru rwo muri kiriya gihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Bobi-Wine-ngo-yasanze-uwo-arega-ari-we-aregera-none-yakuye-ikirego-mu-rw-Ikirenga

  • Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina- Lil G yasubije abamutwamye kubera umusatsi we #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube n’ubundi cyari cyamuvugishije mbere ubwo benshi bibazaga kuri uriya musatsi we.

    Benshi mu bamuvugaga bamunengaga ko umusatsi we yawunyereje nk’uw’abagore, ndetse bamwe bakanashyenga bavuga ko uyu muhanzi yigeze kuririmba indirimbo agira ati 'nimba umugabo nzerekana itandukaniro n’abandi bagabo' bakavuga ko iriya misatsi ye ari ryo tandukaniro yaririmbye.

    Lil G avuga ko abamutaramye abenshi ari abirirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko atabiha umwanya munini.

    Yagize ati 'Itandukaniro ry’abagabo ntirigaragarira mu misatsi ahubwo ni ibikorwa. Wasanga hari abamvuga bafite n’amadeni mu duce batuyemo, abantu bagomba kumenya ko hari ibintu bibareba kandi bibahangayikishije kurusha umusatsi wanjye. Abantu ntibagatinde ku bitabareba.'

    Avuga ko atajya atinya kuvugwa kuko 'ntabwo ushobora kuba uri umuntu utavugwa nabi ngo umenye ko ibyawe biri kugenda. Nubaho utavugwa akenshi uzaba udakora kuko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina. Umuntu ari aho ngaho arasa neza nawe urasakuza wibagiwe ibibazo byawe.'

    Muri iki kiganiro Lil G avuga ko uyu musatsi we umuhenda ndetse ko awitaho cyane kugira ngo ukomeze umere nk’uko abyifuza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwanze-kuvugwa-yaheze-mu-nda-ya-nyina-Lil-G-yasubije-abamutwamye-kubera-umusatsi-we

  • DRC : Guverinoma yatangaje ko FDLR ari yo yishe Ambasaderi w’u Butaliyani #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’iyi Minisiteri nyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio wishwe arashwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 ubwo yarasiwe hafi y’i Goma bikaza kumuviramo gupfa we n’abandi bantu babiri.

    Iri tangazo ritunga agatoki umutwe wa FDLR w’abarwanyi b’Abanyarwanda ufite ibirindiro mu mashyamba yo muri kiriya gihugu ko ari bo bagabye kiriya gitero ku modoka z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM).

    Iri tangazo ryagarutse ku rupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, rivuga ko akimara kuraswa mu nda yahise ajyanwa mu bitaro by’i Goma akaza gushiramo umwuka.

    Rivuga kandi ko kariya gace gasanzwe ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro y’abarwanyi baturutse mu bindi bihugu nka FDLR ugizwe n’abanyarwanda barimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe kimwe n’icyabereyeho kiriya gitero, ngo hahise hanashimutwa abanatu bane ariko baje kugaruzwa n’igisirikare cya DRC.

    Guverinoma y’u Butaliyani na yo yasohoye itangazo rishinja DRC kutabungabunga umutekano by’umwihariko ikaba ishinja Perezida wa kiriya gihugu, Felix Tshisekedi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRC-Guverinoma-yatangaje-ko-FDLR-ari-yo-yishe-Ambasaderi-w-u-Butaliyani

  • Avoka wunganiraga Kabuga yivanye mu rubanza #rwanda #RwOT

    Me Emmanuel Altit ni we wari wunganiye Kabuga Félicien ubwo yagezwaha bwa mbere imbere y’urukiko rw’i La Haye ruri kumuburanisha. Hari mu kwezi k’ugushyingo ukwama ushize wa 2020.

    Uyu munyamategeko ntiyigeze atangaza impamvu yikuye mu rubanza gusa mu rwego rw’amategeko hari impamvu nyinshi zituma uwunganira uregwa ashobora kwivana mu rubanza.

    Hari ukuba atumvikana n’uregwa mu bijyanye n’inyungu z’ubutabera, hakaba kubona ibyo ari kuburana abona atazabibonera ibimenyetso byo kumushinjura cyangwa se mu gihe yumva umutimanama we umubuza kuburana urwo rubanza.

    Kabuga Félicien ufatwa nk’uwari ku isonga mu gutera inkunga ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yafatirwaga i Paris Bufaransa aho yari yihishe.

    Ubwo yafatwaga, Ubushinjacyaha bw’urwego rwasigariweho urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda IRMCT bwavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo ari ukwibutsa n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bazafatwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Avoka-wunganiraga-Kabuga-yivanye-mu-rubanza