Blog

  • RwandAir igiye gutangira igerageza ry’uruhushya ruzerekana niba umugenzi yarabonye urukingo rwa Covid-19 –

    Ubu buryo bwatangijwe n’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere (IATA) bugamije gufasha ibihugu kugira icyizere cy’abantu byakira bityo bigafungura ikirere cyabyo, maze ibigo bikora ingendo zo mu kirere bikongera kubona inyungu.

    Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bwerekana niba umuntu yarapimwe Covid-19 bikagaragara ko ntayo afite, ndetse mu gihe kiri imbere, byitezwe ko ubu buryo buzanajya bwerekana icyemezo cy’uko umuntu yakingiwe iki cyorezo, ku buryo mu gihe bitaba byarakozwe, uwo mugenzi ashobora kubuzwa kwinjira mu bihugu bizashyiraho amabwiriza yo kwinjirwamo gusa n’abikingiwe Covid-19.

    RwandAir yabaye ikigo gitangije ubu buryo ku Mugabane wa Afurika, aho iri gerageza rizakorerwa mu cyerekezo cyo kuva i Kigali werekeza i Nairobi muri Kenya. Iri gerageza rizamara ibyumweru bitatu, rikazaba muri Mata.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bishimiye kuba ikigo cya mbere kuri uyu mugabane mu kugerageza ubu buryo bwa IATA.

    Yagize ati “Dutewe ishema ryo kuba ikigo cya mbere ku mugabane wa Afurika kigiye kugerageza uruhushya rw’ingendo, ruzatuma ingamba zo kurinda ubuzima ndetse n’imyiteguro twatangiye ikaba igamije kugarura icyizere cy’abagenzi.

    Umuyobozi wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko ibikorwa bya RwandAir ari urugero rwiza ku bindi bigo bitwara abantu mu ndege.

    Yagize ati “RwandAir ikomeje kwerekana urugero rwiza mu kuba ikigo cya mbere ku mugabane gitangiye iri gerageza. RwandAir yakomeje kwifashisha amakuru atangwa na IATA. Iri gerageza rizubakira kuri ibyo bikorwa kandi ni intambwe nziza itewe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19”.

    Iri koranabuhanga rizaba rikozwe ku buryo rishyirwa muri porogaramu z’ibigo by’indege bitandukanye.

    Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ni rumwe mu rwahungabanyijwe cyane n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho byitezwe ko uru rwego ruzahomba miliyari 38$ muri uyu mwaka, avuye kuri miliyari 118$ mu mwaka ushize, ndetse bikazasaba umwaka wa 2024 kugira ngo uru rwego ruzasubire ku bipimo rwariho mbere ya Covid-19.

    RwandAir izatangira gukoresha uburyo buzasuzuma niba umuntu atarwaye Covid-19 cyangwa yarahawe urukingo

  • Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho –

    Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Mu bindi biganiro Idamange yanyuzaga ku shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Uretse ibi kandi, ubwo Abagenzacyaha na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

    Ashobora gufungwa imyaka irenga 10

    Muri rusange ibyaha bine Idamange akurikiranyweho, byose biramutse bimuhamye yakatirwa gufungwa imyaka iri hejuru ya 10 kuko nk’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanishwa imyaka itari munsi y’icumi.

    Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2021 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Iyo ngingo ya 204 ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

    Ibindi byaha Idamange akurikiranyweho harimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 mu itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

    Ikindi cyaha Idamange akurikiranyweho ni ugusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

    Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa byo gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha.

    Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uyu mugore anakurikiranyweho gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu ya itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5Frw ariko atarenze miliyoni 7Frw.

    Ubushinjacyaha nibumara gusuzuma dosiye ya Idamange nibwo buzafata umwanzuro wo kuyiregera urukiko ubundi rutangire imirimo yo kumuburanisha.

    Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

  • Huye : Hari inyamaswa ziri kwica amatungo y’abaturage…Ubuyobozi bubivugaho iki ? #rwanda #RwOT

    Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize ni bwo uyu murenge wa Gishamvu watangiye kwibasirwa n’ibi bikoko birya amatungo y’abaturage. Nkubana Vianney, uyobora uyu Murenge avuga ko izi nyamaswa zirya aya matungo ziyasanze ku gasozi andi zikayasanga mu ngo.

    Impirimbanyi z’uburenganzira bw’inyamaswa zivuga ko mbere yo gutega no kwica izi nyamaswa hakwiye kubanza gukorwa ubushakashatsi.

    Abaturage bavuga ko igikoko kiri kurya amatungo yabo ari igikoko kinini. Mu mpera z’icyumweru gishize kishe ihene ya Nshimiyimana Alexis indi kirayikomeretsa.

    Nshimiyimana uvuga ko yakibonye agira ati 'Hari ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’iminota nka 40. Ihene zari zikiri ku irembo hariya, njya kumva numva ihene iratatse, ndasohoka njya hanze ndebye mbona imwe yikubise hasi, mbona ikintu kirirukanse, nakibonye inyuma. Ni ikintu kinini ubona gifite imbaraga.'

    Abaturage bavuga ko ibi bikoko bituruka mu bisi bya Huye. Iki gikoko nyuma yo kwica no gukomeretsa ihene ya Nshimiyimana Alexis, cyarakomeje kica intama ya Gabiro Bertin.

    Gabiro yumvise iki gikoko gihumira mu rugo rwe, arasohoka asanga cyamaze kwica intama yari aherutse kubanguriza. Ati 'Dukeneye ubufasha no kongererwa umutekano'

    Ibi bikoko nyuma yo guteshwa intama ya Gabiro, yashyizweho umuti wica. Mu ijoro ryakurikiyeho ibikoko byaragarutse birayirya hapfamo bibiri. Ibyapfuye ni ibikoko bimeze nk’imbwa, ndetse hari abaturage bemeza ko ari imbwa.

    Amatungo izi nyamaswa zariye, arimo ayo mu tugari twa Nyakibanda na Ryakibogo.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney yabwiye Ukwezi ko izi nyamaswa zimaze kurya amatungo 41 ayapfuye ni 31.

    Ati 'Turakangurira abaturage, dufatanyije nabo bakubaka ibiraro bikomeye, kuko ikiraro cyubatse gikomeye ntaho igikoko cyabasha guca'

    Ikindi uyu muyobozi asaba abaturage ni uko bajya bacyura kare amatungo magufi baba baziritse ku gasozi.

    Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta wita ku binyabuzima, BIOCOOR avuga ko bakeka ko inyamaswa ziri kurya aya matungo ari imbwebwe.

    Ati 'Icyo kibazo twarakimenye. Ni inyamaswa zitwa shachal abandi bita imbwebwe. Mu karere ka Huye hari amashyamba nka arboretum n’ibisi bya Huye. Izo nyamaswa abantu bagiye bazihohotera bakazirukana aho zari zituye, zimwe rero zikomeza kuba muri ayo mashyamba'

    Dr Imanishimwe avuga ko izi nyamaswa ari indyanyama. Ngo ahantu zahoze zituye abantu bagiye bahafata bakahahinga, zisanga ziri kuba ahantu zidashobora kubona inyamaswa zo kurya.

    Nk’umushakashatsi mu bijyanye n’ibinyabuzima, avuga ko mbere yo gutega no kwinca izi nyamaswa hakenewe ubushakashatsi, bakamenya umubare w’izisigaye mu Rwanda kugira ngo zitazicwa zose zigashira mu gihugu.

    Ati 'Mu gihe haba hasigaye nk’eshanu gusa, zose zikicwa urusobe rw’ibinyabuzima rwazazikenera rukazibura'

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Huye buvuga ko inyamaswa ebyiri arizo bamaze kumenya ko zapfuye nyuma yo kurya ku ntama yari yashyizweho umuti wica.

    Abaturage b’umurenge wa Gishamvu mu mpungege bafite harimo no kuba ibi bikoko bishobora kuzageraho bikarya n’abantu ari na byo byatumye ubu basigaye bitwararika bagataha kare.

    Muyango Gaspard, izi nyamaswa ziherutse kwicira ingurube agira ati 'Ubu ntushobora kugenda nijoro, ntushobora kuryama ufite itungo mu rugo ngo umare nk’amasaha abiri utarabyuka ngo uge kureba. Nkatwe dufite amasambu hari hakurya, ntabwo ushobora kugoroberezayo'

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kwicungira umutekano, akabizeza ko bazashumbushwa.

    Yagize ati 'Turihanganisha abagize ibyago tubizeza ko tuzabashumbusha, ariko no gukomeza kubasaba gukomeza gahunda zo kwiteza imbere'

    Mu mezi abiri ashize izi nyamaswa zimaze kurya amatungo 41, ayapfuye ni 31 arimo ihene 9, intama 6 n’ingurube 16. Izi nyamaswa mu kwica ihene n’intama ziyiruma ku ijosi no ku maguru, naho ingurube ziyiruma ku gikanu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Hari-inyamaswa-ziri-kwica-amatungo-y-abaturage-Ubuyobozi-bubivugaho-iki

  • Meddy yongeye kwibutsa umukunzi we ikintu k'ingenzi mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy yongeye kubwira umukunzi we ko ikintu cy'ingenzi mu rukundo ari uko urukundo rutajya rutsindwa na rimwe,yifashishije amashusho yashyize kuri Instagram ye.

    Ni amashusho yashyize kuri Instagram ari kwambika impeta umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia ahita amubwira ko urukundo rudatsindwa. Meddy ati: ''Love never fails'' bivuze ngo urukundo ntirutsindwa.

    Twibutse ko kuri ubu Meddy ari muri Amerika ariko ntibizwi niba umukunzi we yaramusize muri Ethiopia cyangwa se bari kumwe muri Amerika.

    Kanda hano hasi urebe amashusho Meddy yashyize kuri Instagram :

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/meddy-yongeye-kwibutsa-umukunzi-we-ikintu-kingenzi-mu-rukundo/

  • Abadepite bemeje itegeko ry'ingengo y'imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 219 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko umushinga w'Itegeko ry'Ingengo ivuguruye igaragaza ko yiyongereye ikava kuri miliyari 3.245,7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z'uyu mwaka y'imari, ikagera kuri miliyari 3.464,8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.

    Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko impinduka mu ngengo y'imari zishingiye ku ngaruka zatewe n'icyorezo cya COVID-19.

    Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y'imari, harimo ukwiyongera kw'imisoro kwatewe n'uburyo ibikorwa by'ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.

    Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu gufasha ibigo by'ubucuruzi guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof Omar Munyaneza, yabwiye Abadepite ko ingengo y'imari isanzwe yavuye kuri miliyari 1.947,3 Frw igera kuri miliyari 2.128 Frw yiyongereyeho 9,3%, iy'iterambere iva kuri miliyari 1.298,5 Frw igera kuri miliyari 1.336 Frw yiyongereyeho 2,9%, iy' ishoramari rya Leta yiyongereyeho miliyari 165,2 Frw zingana 53,9%.

    Yakomeje agira ati 'Ku ngengo y'imari y'iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y'imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y'imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n'amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw'abikorera rwahungabanye kubera COVID-19.'

    Depite Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatangiye, mu ngengo y'imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by'ingenzi bifasha kuyirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n'ibikoresho by'ubuvuzi. Urundi rwego rwibanzweho nk'urugomba gushyirwamo imbaraga cyane ni ubuhinzi.

    Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry'amafaranga hagati y'ibikorwa n'inzego hashingiwe ku miterere y'ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

    Depite Munyaneza yavuze kandi ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y'imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw'Igihugu no kuyisarangaya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage n'ibindi byiciro bya ngombwa.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n'abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w'Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, niwe wayoboye Inteko Rusange

    Depite Munyaneza yavuze ko urwego rw’ubuvuzi n’ubuhinzi zahawe umwihariko mu ngengo y’imari ivuguruye

    Abadepite bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bemeje-itegeko-ry-ingengo-y-imari-ivuguruye-yiyongereyeho-miliyari

  • Impuruza ku bashomeri bashobora kwiyongera mu mijyi bavuye mu byaro – #rwanda #RwOT

    Kuba abantu bava mu cyaro bakagana mu mijyi ubusanzwe nta kibazo biteye, gusa byaba ikibazo gikomeye mu gihe bahagera bakabura imirimo.

    Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, avuga ko ingaruka za COVID-19 zishobora gutuma abatuye mu cyaro berekeza amaso mu mujyi.

    Ati' Hari ibintu byo gutekereza ngo mujyi hari amahirwe menshi, hari ubukire, nibyo ariko iyo uje uje gukora, uje ufite ikikuzanye gifatika.'

    Habyarimana asanga mu bice by'icyaro hakwiye kujya ibikorwaremezo bitandukanye byafasha abahatuye guhanga imirimo kandi bagafashwa kubona isoko ry'ibyo bakoze.

    Ati 'Niba hari igishobora gukorerwa mu cyaro, nta mpamvu mbona waza mu Mujyi. Hari ibyagiye bikorwa, nk'udukiriro two mu turere ariko utwo tujyamo n'uzi icyo gukorayo, niba azi kubaza, gusudira, kubumba ariko n'uwagumyeyo afite icyo yakoze, hakoroshywa icyo yakoze kugezwa ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa iyunganira'.

    Bamwe mu baturage bavuganye na Radio Flash bemeza ko mu cyaro nta mirimo ihagaragara ituma umuntu abona amafaranga, ari nabyo bituma bamwe bafata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi.
    Umwe ati 'Mu cyaro amafaranga ahaba ntabwo ahwanye n'ayo mu Mujyi wa Kigali. Mu cyaro ushobora kwirirwa ukora wenda n'ubuyede ugakorera 1500 Frw, ariko iyo urubyiruko rwumvise ngo ubuyede bahemba 3000 Frw ni bwo baza biruka baza i Kigali'.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n'imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Sheikh Bahame Hassan, asanga abatuye mu bice by'ibyaro bakabyaje umusaruro amahirwe ahari, arimo ay'ubuhinzi ndetse n'andi, gusa ngo uje ufite icyo akora ntahejwe .

    Ati 'Ikintu gikomeye gihari ni uko tugomba kurinda no gucunga neza ibyo dufite. Abaturage bacu nibaducunga neza, bakaturinda ndetse na bwa butaka bafite bwo guhinga, ntibihutire kubugurisha nk'uko benshi bagenda babikora, ibyo bizatuma bahagarara neza bjyanye n'uko bagiye bakora'.

    Imibare ya Raporo ya Banki y'Isi igaruka ku bukungu bw'u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, igaragaza ko ikigero cy'ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

    Si ibyo gusa kuko umubare w'abantu bafite akazi ugereranyije n'umubare w'abaturage b'u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48,3%. Kwiyongera kw'abashomeri birushaho kongera umubare w'abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w'abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n'uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

    Kuko 90% by'abakene mu Rwanda baba mu cyaro n'ubundi ni cyo kizibasirwa cyane n'ingaruka za Covid-19, aho byitezwe ko imiryango mishya izinjira mu cyiciro cy'abakene mu cyaro izaba ikubye iyo mu mujyi inshuro 3,2.

    Abadafite akazi bashobora kwiyongera mu Mujyi wa Kigali baturutse mu byaro kubera guhunga ingaruka za COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bashomeri-bashobora-kwiyongera-mu-mijyi-bavuye-mu-byaro

  • FERWAFA yamaze gutanga ibisabwa, ntibona impamvu shampiyona yagirwa impfabusa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, rivuga ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2020-2021 iba impfabusa ni mu gihe bavuga ko bamazwe gutanga ibisabwa byose muri MINISPORTS kugira ngo ibe yabemerera kuyisubukura.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 yasubitse tariki ya 11 Ukuboza 2020, ni nyuma y’umunsi wa 3 bivuze ko hari hasigaye imikino 27.

    Ukwezi kwa Gashyantare kurimo kurarangira ni mu gihe shampiyona yagombaga kuzarangira muri Nyakanga, ntabwo bizwi igihe shampiyona izasubukurirwa, impungenge ni nyinshi abantu bibaza niba shampiyona idashobora kugirwa impfabusa bitewe n’igihe.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yavuze ko bamaze gutanga ibisabwa kuri MINISPORTS bategerje igisubizo.

    Ati'ibyo twagombaga gutanga muri Minisiteri twarabitanze kandi ku gihe, ibyo twaganiriye n’abayobozi b’amakipe batugira inama ibyo twanoza mu nyandiko, mu mabwiriza azagenderwaho twarabikoze, igisigaye ni ukumenya izindi nzego dufatanya cyangwa ziduha umurongo zo zirabyumva gute, zirabona umwanzuro wazaza ryari.'

    Abona nta mpamvu n’imwe shampiyona yagirwa impfabusa, gusa ngo bategereje umwanzuro wa MINISPORTS n’aho igihe icyo ari cyose yategurwa kandi ikarangira.

    Ati'shampiyona burya twayitegura ikaba ikarangira, ariko byose byashingira ni ryari kuko ntabwo wafata umwanzuro uwo ari wo wose urebana na shampiyona, kuko mu byo dutegura turavuga ngo itariki yo gutangira ni iyi, iyo gusoza ni iyi, ubwo rero utazi itariki yo gutangira iyo gusoza ntiwayimenya, ariko kugeza ubu turabona bigishoboka nta mpamvu yo kuvuga ngo shampiyona yaba impfabusa.'

    Ku yandi marushanwa ategurwa na FERWAFA nk’igikombe cy’Amahoro, avuga ko atagira byinshi abitangazaho ari ukubanza gutegereza umwanzuro wa MINISPORTS.

    Tariki ya 4 Ukuboza 2020 ni bwo shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-2021 yatangiye, bikaba byari biteganyijwe ko izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2021.

    FERWAFA ibona nta mpamvu yo kugira shampiyona impfabusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yamaze-gutanga-ibisabwa-ntibona-impamvu-shampiyona-yagirwa-impfabusa

  • Akanyamuneza ka Miss Nishimwe Naomie nyuma y’umwaka yambitswe ikamba #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ari mu byishimo nyuma y’umwaka yambitswe iri kamba ry’umukobwa w’uburanga wahize abandi.

    Tariki ya 23 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena, ni bwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

    Uyu munsi akaba yujuje umwaka yambitswe iri kamba, akaba yishimiye cyane iri kamba amaranye umwaka aho avuga ko ari umunsi w’amateka kuri we, yashimiye ababanye na we bose muri uyu mwaka.

    Ati“umwaka wose maranye ikamba. Nahoze buri gihe nizerera igihe cya nyacyo cy’Imana. Buri wese wifatanyije nanjye muri uru rugendo, yarakoze, ndi umunyamahirwe kugira umwe muri mwe. No mu nzozi zanjye ntabwo nigeze ndota ko nzagira umutima ukomeye wo gukora ikintu nk’iki, ndashimira aya mahirwe ndetse n’inzibutso ngiye gusigarana.'

    Muri 2020 umwaka yambitswe iri kamba ntabwo yorohewe kuko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronarvirus ariko yagerageje gutanga ubufasha ku miryango imwe n’imwe.

    Muri Kanama 2020 akaba yarasuye imiryango yasenyewe n’imvura muri Nyabihu agerageza kuba yabafasha, asura abana batewe inda zitateganyijwe muri Nyaruguru.

    Yambitswe iri kamba rya 2020 asimbura Nimwiza Meghan wari wambitswe ikamba rya 2019.

    Yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye

    Yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye

    Yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yambitswe ikamba na Nimweiza Meghan yari asimbuye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-ka-miss-nishimwe-naomie-nyuma-y-umwaka-yambitswe-ikamba

  • Impuruza ku bashomeri bashobora kwiyongera mu mijyi bavuye mu byaro –

    Kuba abantu bava mu cyaro bakagana mu mijyi ubusanzwe nta kibazo biteye, gusa byaba ikibazo gikomeye mu gihe bahagera bakabura imirimo.

    Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, avuga ko ingaruka za COVID-19 zishobora gutuma abatuye mu cyaro berekeza amaso mu mujyi.

    Ati” Hari ibintu byo gutekereza ngo mujyi hari amahirwe menshi, hari ubukire, nibyo ariko iyo uje uje gukora, uje ufite ikikuzanye gifatika.”

    Habyarimana asanga mu bice by’icyaro hakwiye kujya ibikorwaremezo bitandukanye byafasha abahatuye guhanga imirimo kandi bagafashwa kubona isoko ry’ibyo bakoze.

    Ati “Niba hari igishobora gukorerwa mu cyaro, nta mpamvu mbona waza mu Mujyi. Hari ibyagiye bikorwa, nk’udukiriro two mu turere ariko utwo tujyamo n’uzi icyo gukorayo, niba azi kubaza, gusudira, kubumba ariko n’uwagumyeyo afite icyo yakoze, hakoroshywa icyo yakoze kugezwa ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa iyunganira”.

    Bamwe mu baturage bavuganye na Radio Flash bemeza ko mu cyaro nta mirimo ihagaragara ituma umuntu abona amafaranga, ari nabyo bituma bamwe bafata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi.

    Umwe ati “Mu cyaro amafaranga ahaba ntabwo ahwanye n’ayo mu Mujyi wa Kigali. Mu cyaro ushobora kwirirwa ukora wenda n’ubuyede ugakorera 1500 Frw, ariko iyo urubyiruko rwumvise ngo ubuyede bahemba 3000 Frw ni bwo baza biruka baza i Kigali”.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Sheikh Bahame Hassan, asanga abatuye mu bice by’ibyaro bakabyaje umusaruro amahirwe ahari, arimo ay’ubuhinzi ndetse n’andi, gusa ngo uje ufite icyo akora ntahejwe .

    Ati “Ikintu gikomeye gihari ni uko tugomba kurinda no gucunga neza ibyo dufite. Abaturage bacu nibaducunga neza, bakaturinda ndetse na bwa butaka bafite bwo guhinga, ntibihutire kubugurisha nk’uko benshi bagenda babikora, ibyo bizatuma bahagarara neza bjyanye n’uko bagiye bakora”.

    Imibare ya Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

    Si ibyo gusa kuko umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48,3%. Kwiyongera kw’abashomeri birushaho kongera umubare w’abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w’abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n’uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

    Kuko 90% by’abakene mu Rwanda baba mu cyaro n’ubundi ni cyo kizibasirwa cyane n’ingaruka za Covid-19, aho byitezwe ko imiryango mishya izinjira mu cyiciro cy’abakene mu cyaro izaba ikubye iyo mu mujyi inshuro 3,2.

    Abadafite akazi bashobora kwiyongera mu Mujyi wa Kigali baturutse mu byaro kubera guhunga ingaruka za COVID-19

  • Abadepite bemeje itegeko ry’ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 219 Frw –

    Ku wa 11 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko umushinga w’Itegeko ry’Ingengo ivuguruye igaragaza ko yiyongereye ikava kuri miliyari 3.245,7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka y’imari, ikagera kuri miliyari 3.464,8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.

    Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko impinduka mu ngengo y’imari zishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y’imari, harimo ukwiyongera kw’imisoro kwatewe n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.

    Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof Omar Munyaneza, yabwiye Abadepite ko ingengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari 1.947,3 Frw igera kuri miliyari 2.128 Frw yiyongereyeho 9,3%, iy’iterambere iva kuri miliyari 1.298,5 Frw igera kuri miliyari 1.336 Frw yiyongereyeho 2,9%, iy’ ishoramari rya Leta yiyongereyeho miliyari 165,2 Frw zingana 53,9%.

    Yakomeje agira ati “Ku ngengo y’imari y’iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y’imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n’amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw’abikorera rwahungabanye kubera COVID-19.”

    Depite Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatangiye, mu ngengo y’imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by’ingenzi bifasha kuyirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n’ibikoresho by’ubuvuzi. Urundi rwego rwibanzweho nk’urugomba gushyirwamo imbaraga cyane ni ubuhinzi.

    Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa n’inzego hashingiwe ku miterere y’ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

    Depite Munyaneza yavuze kandi ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no kuyisarangaya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’ibindi byiciro bya ngombwa.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n’abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w’Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, niwe wayoboye Inteko Rusange

    Depite Munyaneza yavuze ko urwego rw’ubuvuzi n’ubuhinzi zahawe umwihariko mu ngengo y’imari ivuguruye

    Abadepite bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga