Blog

  • FDLR na Leta ya DR Congo ntabwo bavuga rumwe ku wishe Ambasaderi w'Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'umutwe wa FDLR ahakana avuga ko uyu mutwe utagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi w'Ubutaliyani mu burasirazuba bwa DR Congo. Ni mu gihe Leta y'iki gihugu ishinja uyu mutwe kuba inyuma y'iyicwa rye.

    Abategetsi muri DR Congo kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w'imyaka 43.

    Umupolisi w'Umutaliyani urinda ambasaderi n'umushoferi w'Umunyecongo na bo barishwe muri iki gitero.

    Uvuga ko yitwa Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko 'FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse'.

    Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kuraswa mu gitero cy'abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere, ku modoka za UN ku muhanda wa Goma — Rutshuru hafi y'ahitwa Kibumba, nk'uko abategetsi baho babitangaje.

    Itangazo ryasohowe n'umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe 'muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y'umupaka w'u Rwanda'.

    Ngoma, avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ati: 'Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.'

    FDLR ivuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y'ingabo za DR Congo n'iz'u Rwanda kuko 'cyabereye hagati ya 'positions' z'izo ngabo zombi.'

    Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y'iperereza 'uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy'urukozasoni wese agomba guhanwa by'intangarugero'.

    FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize. Uyu mutwe uvuga ko uharanira impinduka mu Rwanda, ubutegetsi bw'u Rwanda n'ubwa Amerika buwita umutwe w'iterabwoba.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/fdlr-na-leta-ya-dr-congo-ntabwo-bavuga-rumwe-ku-wishe-ambasaderi-wubutaliyani/

  • Kwimenya no kumenya uwo mwashakanye, intwaro yo gutsinda amakimbirane #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe intandaro yo gusenyuka kw’ingo ni amakimbirane hagati y’abashakanye. Mubyukuri nta rugo rudakimbirana, ariko iyo abarwubatse bombi baziranye ku miterere yabo, bibafasha gukemura ikibazo cyose bashobora kugirana bityo ugasanga umunezero utashye iwabo.

    Abahanga mu bijyanye no kumenya imiterere y’abantu, bavuga ko abantu bose bo ku isi bari mu byiciro 4 by’imiterere:Sanguine, Chorelic, Melancholic, Phlegmatic Birashoboka ko abantu babiri bashobora kwisanga mu cyiciro kimwe cy’imiterere ariko bakaba batameze kimwe kuko nta muntu umeze nk’undi 100% umuntu wese arihariye.

    Dore ibintu by’ingenzi kumenya iyi miterere bizagufasha mu rugo:

    Kumenya uwo mukwiye kubakana urugo, bizagufasha kumenya no kwakira abantu mukorana, kubana n’abo mu muryango kuko wamaze kumenya uko bateye, kubaho utaremererwa n’abantu ndetse no kumenya kubababarira.

    Tugiye kurebera hamwe ubwoko 2 bw’imiterere y’abantu, naho ubundi 2 tuzabureba mu gice kizakurikiraho.

    1. Sanguine

    Aba ni abantu bafite imiterere itangaje kuko ni abantu bakunda kuvuga cyane, si abantu bavugira ku ijwi ryo hasi n’iyo usanze baganira ari abantu batatu, usanga ijwi rye ari ryo riri hejuru. Ni abantu baba bafite amarangamutima ashyushye, bahorana ibyishimo baseka. Biroroshye kumwegera no kumugira inshuti kandi bagira inshuti nyinshi. Mubyukuri gusabana biraborohera mu buzima bwabo. Kuri bo igisobanuro cy’ubuzima ni ukuryoherwa (gukina no kwidagadura), akunda ibirori, iyo ari mu bandi akunda kwiharira ijambo. Bakunda gushimagizwa ntibakunda umuntu ubagaya. Ariko kandi ababarira vuba ntagira inzika.

    Intege nke zabo

    Bene uyu muntu ntagira gahunda, niba ushaka ko akora ikintu mufatirane, nakubwira ngo azabikora ejo umenye ko atakibikoze. Ikindi bakunda gukabya mu nkuru zabo. Ni abantu batagira gahunda (disorganized) niba ari umugore usanga uburiri budasashe, mbese ibikoresho bitari kuri gahunda, niba ari umugabo ajugunya ibintu byose nta gahunda. Baravuga ariko ntibakunda gukora kandi bangiza umutungo cyane. Mu buryo bw’umwuka ni abanyakavuyo kuko badafata umwanya ngo atinde asoma Bibiliya.

    2. Chorelic

    Aba ni abantu barangwa n’ibintu bikurikira:

    Ni abantu bihuta mu buzima bwabo ibyo bakoze byose bakabikora vuba. Kuri bo igisobanuro cy’ubuzima ni ibikorwa. Ni umuntu uhorana ubushake bwo gukora. Ni umuntu wumva ko yihagije. Ni umuntu uzi guhatana ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiyemeje. Ntibimugora gusohora amarangamutima kuko iyo arakaye cyangwa yishimye arabikubwira. Ntibimugora gufata icyemezo ndetse bakunze no kuba abayobozi. Ni abantu bazi kugera ku byo biyemeje kandi kenshi barahirwa mu buzima. Baratanga nta cyo wababurana. Mu bijyanye n’umwuka, iyo bihaye Imana babijyamo neza kuko bakunda kugera ku ntego kandi bakabikora neza.

    Intege nke zabo

    Ni umuntu utazi guha agaciro amarangamutima y’abandi, iyo ari umugabo usanga umugore we yarababaye ku bijyanye n’amarangamutima. Aba bantu banengwa guhubuka. Ingo zikunze kubananira iyo ari abagabo kuko batazi guha agaciro abagore babo ngo babahe ijambo, bamenye amarangamutima yabo kuko icyo bashyira imbere ni ibikorwa. Bagira intege nke zo kwiharira ijambo. Bariyemera ku buryo kwizera Imana bibagora kuko bumva ibyo bagezeho ari imbaraga zabo. Iyo ari umugabo usanga umugore n’abana bamutinya kuko agira igitsure, arakankama ndetse rimwe na rimwe arakubitana. Barikunda ndetse bizengurukaho.

    Mubyukuri kuvuga ku miterere y’abantu bigamije kwimenya imbaraga ndetse n’intege nke zawe hanyuma ukamenya uko wakwitwara ku wo mwashakanye kugira ngo mubashe kubana mu mahoro. Iyo umaze kumenya imiterere y’uwo mubana biguha imbaraga zo kumenya uko umutwara ndetse no kwihanganira intege nke ze.

    Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe imiterere y’abitwa Chorelic n’abitwa Melancholic kandi nizera ko bizadufasha kwisobanukirwa twebwe ubwacu no kumenya uko twakwitwara kuri bagenzi bacu.

    Source: agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwimenya-no-kumenya-uwo-mwashakanye-intwaro-yo-gutsinda-amakimbirane.html

  • RURA yavuze ku mushinga w’amabwiriza yateje impagarara agenga ubucuruzi bwo kuri internet –

    Ku wa 22 Gashyantare nibwo amakuru yamenyekanye ko RURA iri gutegura umushinga w’amabwiriza mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n’abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

    Ni umushinga wasobanuriwe abari muri izi nzego ku wa 19 Gashyantare mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa RURA.

    Ibikubiye muri uyu mushinga w’amabwiriza bimaze kujya hanze byaciye igikuba mu bantu ahanini biturutse ku ngingo zari ziwukubiyemo, harimo iyavugaga ko kugira ngo umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya gihabwe uburenganzira bwo kubikora, kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu.

    Uyu mushinga w’amabwiriza kandi wavugaga ko kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo, kandi abazajya batanga izi serivisi bagasabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

    Ku ikubitiro abari muri ubu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko batishimiye uyu mushinga w’amabwiriza mashya, bavuga ko ushobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo n’ubundi busanzwe butorohewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Bamwe bagaragaje ko kuba RURA yarateguye aya mabwiriza igamije kunoza uburyo ubu bucuruzi bukorwa no kugira ngo abantu barusheho kubugirira icyizere ariko bakavuga ko amafaranga n’ibikoresho basabwa ari byinshi ku buryo byabagora ku yabona muri ubu bucuruzi bwiganjemo ibigo bikiri bito.

    Uyu mushinga w’aya mabwiriza mashya wongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bakoresha Twitter, bamwe bagaragazaga ko RURA itagakwiye kuba izana uyu kuko ngo ushobora guhutaza ibi bigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet, mu gihe abandi bavugaga ko ukwiye gusobanurwa neza.

    Uwitwa Reilla Mutoni yagize ati “Ndi gutekereza uko turi gukuriraho imisoro imodoka zihenze na RURA igaca ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri internet 3000$, ibintu bica intege ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo, mu nkangure inzozi nizirangira.”

    Icyishatse yagize ati “Ubundi ni ikihe kibazo RURA ifite, turi kwigira iki niba ubucuruzi bwo kuri internet bugiye gucibwa 3000$ birababaje.”

    Bahati Ngarambe yagize ati “Ndatekereza ko RURA ikwiye gushyira imbaraga mu kumva ubukungu ikoreramo, ubu butumwa buvuguruzanya buteye impungenge ndetse ku kigero runaka buzambya ibyo umuntu yakwitega mu bucuruzi.”

    Gyslain nawe yunze mu rya bagenzi be ati “Birasa nk’aho RURA iri hano kugira ngo igenzure umubare w’abantu bakora ngo bagerageze kuva mu bukene.”

    RURA yamaze abantu impungenge

    Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021, yavuze ko uyu mushinga w’amabwiriza mashya ukiri mu nyigo kandi ko hazagenda habaho ibiganiro bigamije kuwunoza.

    Ati “RURA irashaka kumenyesha abantu ko umushinga w’amabwiriza agenga abatanga serivisi z’ubucuruzi bwo kuri internet by’umwihariko ibigo bitanga serivisi zo kugeza ibintu ku bakiliya, ukiri mu mu byiciro bibanza kugira ngo ubeho, ku bw’ibyo inyigo yatangiye kuzenguruka ku mbuga zitandukanye ntigomba gufatwa nk’iyemewe.”

    “Inama nyunguranabitekerezo yarakozwe hamwe n’abari mu bucuruzi bwo kuri internet b’imbere mu gihugu kugira ngo harebwe ibyakongerwa muri uyu mushinga w’amabwiriza.”

    Yakomeje ivuga ko hazakomeza kubaho izindi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo “hashyirwego umurongo w’amabwiriza aboneye kandi yibonwamo na bose, ari nako yimakaza serivisi nziza, umutekano n’icyizere hagati y’abakiliya n’abatanga izi serivisi.”

    Ntiharatangazwa igihe uyu mushinga w’amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet uzemerezwa kugira ngo usimbure ayo ubu bucuruzi bwagenderagaho yo mu 2015.

    RURA yavuze ko uyu mushinga w’amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet ukiri kuganirwaho

  • Ubukene bunuma ku babyeyi bafite abana batangiye amasomo; igitima kiradiha ko Minerval ishobora kwiyongera –

    Akenshi iyo igihe cyo kwiga cyiyongereye birumvikana ko n’abanyeshuri ibyo bakeneraga ku kigo bigaho byiyongera.

    Ku bigo by’amashuri by’umwihariko ibicumbikira abanyeshuri, ubwo Minisiteri y’Uburezi yafataga icyemezo cyo guhagarika amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bazakomeza kubamo ariko batiga.

    N’ubwo batigaga bakeneraga kurya, kunywa, gukora isuku no gukoresha umuriro kandi byumvikane ko byavaga ku ngengo y’imari ikigo cyari cyarateganyije yo gutunga aba banyeshuri kugeza igihembwe kirangiye.

    Hari ababyeyi baganiriye n’itanzamakuru bagaragaje impungenge z’uko amafaranga y’ishuri ashobora kwiyongera kandi ngo bamaze n’igihe badakora no kubona ibyangombwa by’ishuri ari ingorabahizi.

    Umwe yagize ati “Urumva twebwe ni ibintu byaturenze n’akazi twakoraga karapfuye. Umwana koko aba agomba kwiga, ariko nibura iyaba banareka ngo umuntu agende abona duke duke ariko ujya kubona baramwirukanye batabanje no kukumenyesha, ukibaza uti se ntabwo mwajya mubanza kuduteguza wenda umuntu akereba uko yabigenza.”

    Undi ati “Urumva kuri ubu basubiye ku ishuri arasabwa n’utundi tuntu ku ruhande n’amafaranga y’ishuri ubwo atabifite ibyo biba ikibazo. Twifuza ko badufasha nyine bakajya bagenda bishyura buhoro buhoro.”

    Mugenzi wabo yunzemo ati “Iki gihe turimo muzi ko hagiye habaho Guma mu rugo, hari utwo umuntu yari yizigamiye azi ko abana bazatujyana ku ishuri ariko yaradukoresheje. Njyewe amahirwe nari mfite ni uko Guma mu rugo yaje hari ibikoresho nari maze kugura.”

    Ku bayobozi b’amashuri bo basanga izamuka ry’amafaranga y’ishuri rishobora kubaho ariko habanje kuba ubwumvikane n’ababyeyi barerera muri ayo mashuri.

    Umwe ati “Ntabwo ikibazo cyo kongera amafaranga turakigeraho ariko turateganya kukiganiraho n’ababyeyi mu minsi iri imbere. Ntabwo twakora ibintu binaniza ababyeyi bitewe n’aho ibihe bigeze.”

    Ku rundi ruhande ariko Leta yemeje ko izatera inkunga amashuri yose ya Leta n’andi afashwa nayo aho buri mwana wiga acumbikiwe mu kigo azatangirwa 25000 Frw bityo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasanga ababyeyi batazagorwa cyane n’amafaranga y’ishuri n’ubwo igihembwe cyo kiziyongera.

    Ati “Ubona ko ababyeyi bari kuzasabwa amafaranga menshi ariko iyo urebye inkunga Leta yashyizemo yagabanyirije ababyeyi umugogoro bari kuzagira. Ntibivuze ko azatunga abana mu gihe cyose n’umubyeyi azatanga andi ariko azaba ari make.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko n’ubwo amafaranga yakongerwa habaye ubwumvikane nta muntu ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko yayabuze.

    Ati “Abaka amafaranga babyumvikanyeho n’ababyeyi, usanga babyishimira. Bakavuga bati aho kugira ngo umwana yicwe n’inzara reka tuyatange, ariko muri ba babyeyi hakaba n’abandi batabishaka. Ni ikigo kimwe ariko bamwe barabishaka abandi ntibabishaka wenda kubera ubushobozi buke, ariko icyo twabwiraga abayobozi ni uko umubyeyi utabashije kubona ubushobozi ngo yishyurire umwana ariya mafaranga muri gusaba mutagombye guhana umwana ngo abe yabuzwa uburenganzira bwo kwiga.”

    Dr Uwamariya kandi yagaragaje ko hakiri imbogamizi aho usanga hari bamwe mu babyeyi badashaka no kwishyura n’amafaranga y’ishuri yari asanzwe dore ko abamaze kwishyura bangana na 60% gusa kandi yakabaye afasha ibi bigo by’amashuri.

    Amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yari amaze iminsi igera kuri 37 afunze kubera ko umwanzuro wo kuyafunga wafashwe kuva tariki ya 18 Mutarama 2021 akaba yongeye gusubukurwa ku wa 23 Gashyantare 2021.

    Mu Mujyi wa Kigali amasomo yongeye gusubukurwa nyuma y’igihe afunzwe

  • RURA yavuze ku mushinga w'amabwiriza yateje impagarara agenga ubucuruzi bwo kuri internet – #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Gashyantare nibwo amakuru yamenyekanye ko RURA iri gutegura umushinga w'amabwiriza mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n'abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

    Ni umushinga wasobanuriwe abari muri izi nzego ku wa 19 Gashyantare mu nama yabahuje n'ubuyobozi bwa RURA.

    Ibikubiye muri uyu mushinga w'amabwiriza bimaze kujya hanze byaciye igikuba mu bantu ahanini biturutse ku ngingo zari ziwukubiyemo, harimo iyavugaga ko kugira ngo umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya gihabwe uburenganzira bwo kubikora, kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy'imyaka itanu.

    Uyu mushinga w'amabwiriza kandi wavugaga ko kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n'ibikoresho, nk'imodoka na moto n'igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by'icyo kigo, kandi abazajya batanga izi serivisi bagasabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

    Ku ikubitiro abari muri ubu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko batishimiye uyu mushinga w'amabwiriza mashya, bavuga ko ushobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo n'ubundi busanzwe butorohewe n'icyorezo cya COVID-19.

    Bamwe bagaragaje ko kuba RURA yarateguye aya mabwiriza igamije kunoza uburyo ubu bucuruzi bukorwa no kugira ngo abantu barusheho kubugirira icyizere ariko bakavuga ko amafaranga n'ibikoresho basabwa ari byinshi ku buryo byabagora ku yabona muri ubu bucuruzi bwiganjemo ibigo bikiri bito.

    Uyu mushinga w'aya mabwiriza mashya wongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu bakoresha Twitter, bamwe bagaragazaga ko RURA itagakwiye kuba izana uyu kuko ngo ushobora guhutaza ibi bigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet, mu gihe abandi bavugaga ko ukwiye gusobanurwa neza.
    Uwitwa Reilla Mutoni yagize ati 'Ndi gutekereza uko turi gukuriraho imisoro imodoka zihenze na RURA igaca ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri internet 3000$, ibintu bica intege ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo, mu nkangure inzozi nizirangira.'

    Icyishatse yagize ati 'Ubundi ni ikihe kibazo RURA ifite, turi kwigira iki niba ubucuruzi bwo kuri internet bugiye gucibwa 3000$ birababaje.'

    But what’s going on with @RURA_RWANDA , 🙄🙄🙄🙄🤨

    — Icyishatse (@IcyishatseL) February 23, 2021

    What are we studying for if e-commerce is going to be charged 3000$ @RURA_RWANDA birababaje🤨🤨🤨 https://t.co/NrddXMfPTA

    — Icyishatse (@IcyishatseL) February 23, 2021

    Bahati Ngarambe yagize ati 'Ndatekereza ko RURA ikwiye gushyira imbaraga mu kumva ubukungu ikoreramo, ubu butumwa buvuguruzanya buteye impungenge ndetse ku kigero runaka buzambya ibyo umuntu yakwitega mu bucuruzi.'

    I think @RURA_RWANDA should invest more in understanding the economy in which it operates.

    These contradicting messages are worrisome and to some extent deteriorate business confidence. https://t.co/1aE9cYewfb

    — #RwandaEconomics (@ebahatingarambe) February 23, 2021

    Gyslain nawe yunze mu rya bagenzi be ati 'Birasa nk'aho RURA iri hano kugira ngo igenzure umubare w'abantu bakora ngo bagerageze kuva mu bukene.'

    It seems like @RURA_RWANDA is there to regulate the number of people trying to make it out of poverty 🤦🏾♂️.

    — GYSLÄÍN (@hishignesss) February 23, 2021

    RURA yamaze abantu impungenge

    Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021, yavuze ko uyu mushinga w'amabwiriza mashya ukiri mu nyigo kandi ko hazagenda habaho ibiganiro bigamije kuwunoza.

    Ati 'RURA irashaka kumenyesha abantu ko umushinga w'amabwiriza agenga abatanga serivisi z'ubucuruzi bwo kuri internet by'umwihariko ibigo bitanga serivisi zo kugeza ibintu ku bakiliya, ukiri mu mu byiciro bibanza kugira ngo ubeho, ku bw'ibyo inyigo yatangiye kuzenguruka ku mbuga zitandukanye ntigomba gufatwa nk'iyemewe.'
    'Inama nyunguranabitekerezo yarakozwe hamwe n'abari mu bucuruzi bwo kuri internet b'imbere mu gihugu kugira ngo harebwe ibyakongerwa muri uyu mushinga w'amabwiriza.'

    Yakomeje ivuga ko hazakomeza kubaho izindi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo 'hashyirwego umurongo w'amabwiriza aboneye kandi yibonwamo na bose, ari nako yimakaza serivisi nziza, umutekano n'icyizere hagati y'abakiliya n'abatanga izi serivisi.'

    Ntiharatangazwa igihe uyu mushinga w'amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet uzemerezwa kugira ngo usimbure ayo ubu bucuruzi bwagenderagaho yo mu 2015.

    RURA yavuze ko uyu mushinga w’amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet ukiri kuganirwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje

  • Rubavu: Habonetse umurambo w'umugabo watwawe na Sebeya mu cyumweru gishize #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 24 wari utuye mu Murenge wa Rugerero akagari ka Kabirizi yari amaze iminsi itandatu atwawe n'umugezi wa Sebeya, umurambo we wabonetse mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gisenyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeje aya makuru avuga ko uyu murambo washyikirijwe umuryango we bagahita bamushyingura.

    Ati' 'Uriya murambo wabonetse ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu, amakuru baduhaye ni uko yaguye mu mugezi wa Sebeya kuri tariki 16 Gashyantare ubwo yageragezaga kwambuka ari kumwe n'abandi ni uko aranyerera. Umurambo twawukuye mu mazi uterwa imiti nk'ibisanzwe ashyirwa mu bikoresho byabugenewe ashyikirizwa umuryango we ngo ujye kumushyingura''

    Imvura ikomeye yaguye mu Burengerazuba bw'u Rwanda yatumye Umugezi wa Sebeya wuzura maze amazi yawo asenya inzu 172, anangiza hegitari eshatu z'imirima y'abaturage.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-habonetse-umurambo-w-umugabo-watwawe-na-sebeya-mu-cyumweru-gishize

  • Umugabo yarezwe kwica umugore utwite w'imyaka 28 bakundanaga #rwanda #RwOT

    Ntuthuko Ntokozo Shoba ashinjwa gucura umugambi wo kwica Tshegofatso Pule no kuriha uwamwishe.

    Umurambo w'uwo mugore utwite wari ufite imyaka 28 wabonywe unagana mu giti mu myaka ibiri ishize, uriho ibikomere byinshi byatewe no guterwa icyuma.

    Bwana Shoba ntabwo yasabwe kugira icyo avuga ku byo aregwa ubwo yagezwaga mu rukiko.

    Mu cyumweru gishize, urukiko rw'i Johannesburg rwakatiye undi mugabo witwa Mzikayise Malephane gufungwa imyaka 20, nyuma yo kwemera ko yishe Madamu Pule.

    Mu masezerano yo kwemera icyaha yasomwe mu rukiko n'umwunganizi we, Malephane w'imyaka 31 yavuze ko yahawe na Bwana Shoba amafaranga y'ama-rand 7,000 akoreshwa muri icyo gihugu (arenga 470,000Frw) ngo akore ubwo bwicanyi, ariko akayanga.

    Ni uko ngo ayo mafaranga arayazamura ayageza ku ma-rand 70,000 (arenga 4,730,000Frw), aza kwemera kwica uwo mugore.

    Malephane yabwiye urukiko ko Bwana Shoba “atashakaga ko umugore we amenya iby'uwo mwana utaravuka”.

    Abashinjacyaha bareze Bwana Shoba, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, ibirego by'ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu gukora ubwicanyi no kuburizamo intego z'ubutabera.

    Uyu mugabo w'imyaka 32 wari uboshye amaguru, yari yambaye ikositimu n'ishati by'umukara ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku wa mbere, nkuko urubuga rw'amakuru TimesLive rwabitangaje.

    Tumisang Katake, wo mu muryango wa Madamu Pule, yavuze ko kubona Bwana Shoba mu rukiko kwabaye “gukorogoshora ibisebe bimaze igihe byari bitangiye gukira”.

    Yongeyeho ko umuryango wabo wari uzi ko Madamu Pule yari afitanye umubano na Bwana Shoba, ariko ko utari uzi “ubwoko bw'umubano bari bafitanye”.

    Nkuko umuryango we ubivuga, umukobwa wabo yari yagiye kureba Bwana Shoba mu nzu ye iri ahitwa i Florida mu karere ka West Rand muri icyo gihugu, ku ntera ya 16km mu burengerazuba bw'umujyi wa Johannesburg, mu kwezi kwa gatandatu mu 2019, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru news24.

    Ngo uwo mugabo yari yamutumiye ngo bajyanye kugura ibyo kwitegura umwana wari uri hafi kuvuka.

    Ngo bagiranye intonganya, nuko nyuma umugabo ahamagara imodoka ya 'taxi-voiture', umushoferi wayo akaba yari Malephane.

    Ku itariki ya 5 y'ukwezi kwa gatandatu mu 2019, umurambo wa Madamu Pule wasanzwe unagana mu giti cyo mu gace ka Roodepoort mu karere ka West Rand.

    Urubanza rwa Bwana Shoba rwasubitswe kugeza ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatatu, ubwo hazumvwa ubusabe ku gukurikiranwa arekuwe by'agateganyo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/umugabo-yarezwe-kwica-umugore-utwite-w-imyaka-28-bakundanaga

  • FERWAFA yavuze ko itatanze kawunga ibizi ko yangiritse irimo inyo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko ritatanze ibiribwa ku marerero y’umupira w’amaguru(Ijabo Ryawe Rwanda) babizi ko byapfuye cyane ko bigaragara ko bitarengeje igihe.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, FERWAFA binyuze muri Ijabo Ryawe Rwanda yatanze ibiribwa ku marerero y’abana, ni ibiribwa birimo kawunga n’amavuta.

    Nyuma yo guhabwa ibi biribwa, bamwe basanze byarapfuye ndetse harimo ibirimo inyo, niko kuvuga ko bahawe ibiribwa byapfuye.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Uwayezu Francois Regis yavuze ko batanze ibyo biribwa batazi ko byapfuye kuko no ku mifuka bigaragara ko bitararenza igihe.

    Ati'mu by’ukuri ntawatanga ibyo biribwa abizi ko byapfuye. Hari ababihawe n’abatarabihawe, n’ubu urebye ibiri mu bubuiko ibiribwa bimwe bizarangiza igihe tariki ya 26 Gashyantare, ibindi ni tariki ya 13 Werurwe 2021, kandi ntabwo biragera. Rero icyabayeho ni uko hari ababifashe bafungura bagasanga hari ibyangiritse ariko si uko byarengeje igihe.'

    Akenshi kwangirika kw’ibiribwa bitararangiza igihe biterwa n’uburyo biba byarabitswemo. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibi biribwa byari bimaze igihe mu bubiko bitarahabwa ba nyirabyo.

    Kawunga n’amavuta byahawe abanyamuryango b’IJABO RYAWE RWANDA

    Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko ibiribwa batanze batari bazi ko byapfuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-ko-itatanze-kawunga-ibizi-ko-yangiritse-irimo-inyo

  • Kasha yahawe miliyoni 1$ azayishoboza gutanga serivisi z’ubuzima ku bagore bo mu Rwanda na Kenya –

    Aya mafaranga yatanzwe n’Ikigo U.S. International Development Finance Corporation (DFC) cy’Abanyamerika, cyibanda ku ishoramari rikemura ibibazo bikigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Umuyobozi Mukuru wa Kasha ku rwego rw’Isi, Joanna Bichsel, yavuze ko “Kasha yishimiye gukorana na DFC nk’umuterankunga w’igihe kirekire. Bitewe n’inkunga ifatika Amerika ikomeje gushora mu bikorwa mu bikorwa by’ubuzima ku rwego rw’Isi, ndetse n’inkunga iterwa ibigo bikizamuka byashoye mu rwego rw’ubuzima, dufite icyizere ku iterambere ry’ibikorwa bya Kasha mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi ku Mugabane wa Afurika. Dutewe ishema n’ishoramari rya DFC mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

    Umuyobozi Wungirije wa DFC ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Algene Sajery, yavuze ko “ibikorwa by’ubuzima bw’abagore ni ingenzi cyane mu guteza imbere ubukungu bw’abagore n’abakobwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. DFC itewe ishema no gutera inkunga ibikorwa by’udushya bigamije guteza imbere ubuzima bw’abagore muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara”.

    Kasha yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2016, aho binyuze mu bucuruzi ikorera kuri internet, imaze gukorana n’abagore barenga 130 000, muri bo 63% bakaba babarirwa mu bafite amikoro aciriritse mu bihugu by’u Rwanda na Kenya.

    Kasha icuruza ibikoresho bifasha ubuzima bw’abagore

  • Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n’umuriro uzabyarira inyungu u Burundi n’u Rwanda –

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ku munsi wahariwe kwizihiza uruzi rwa Nil, cyane ko uyu mushinga ari umwe muri porogaramu zatangijwe n’umushinga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil(Nile Basin Initiative).

    The New Times yavuze ko uyu mushinga biteganyijwe ko uzubaka ikigega hafi y’umugezi wa Akanyaru, kizaba gifite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe miliyoni 333 z’amazi azakoreshwa n’abantu ibihumbi 846.

    Kizatunganya amazi yo kunywa azakoreshwa n’abantu 614.200 mu Burundi no mu Rwanda, ndetse hazubakwa ikigega kizifashishwa mu kuvomerera hegitari 12.474 z’imirima yo mu bihugu byombi.

    Uyu mushinga kandi biteganyijwe ko uzatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 14.5, uzacanira ingo 141.111.

    Uretse ibi kandi, uyu mushinga uzagira uruhare mu bindi bikorwa bikoresha amazi, harimo ubworozi bw’ amatungo, kurinda imyuzure ya hato na hato iterwa n’imvura, kubungabunga ibidukikije, ndetse uzatanga akazi ku bantu.

    Umushinga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil (Nile Basin Initiative), watangije uyu w’Akanyaru uhuriweho n’ibihugu icumi bikora kuri iki kibaya, birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Sudani, Ethiopia ndetse na Misiri.

    Undi mushinga uri hafi kuzura ni uw’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 75 z’umuriro w’amashanyarazi, uzakoreshwa mu Rwanda, u Burundi no muri Tanzania.

    Umunsi wahariwe kwizihiza uruzi rwa Nil uyu mwaka wibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibyara inyungu. Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gutekereza ku mishinga ibyara inyungu mu karere gahuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili”

    Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, akaba anakuriye komite y’abaminisitiri b’uyu mushinga yavuze ko bagiye gufatanya mu gushyira imbaraga mu ikorwa ry’imishinga ibyara inyungu muri aka Karere.

    Yongeyeho ko kugira ngo abantu abantu babeho bakenera amazi, bityo kugira ngo atunganywe hakenewe ingufu za benshi no gushyira hamwe nka kimwe mu isoko y’iterambere.

    Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n’umuriro bivuye mu mugezi w’Akanyaru uzabyarira inyungu abaturage bo mu Rwanda n’i Burundi