Blog

  • Ruhango: Yasabye umugore ko baryamana, abyanze aramutema amusambanya ku gahato – #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo, yahamagawe n'umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahurire mu gisambu cyo haruguru y'aho uwo mugore atuye.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.

    Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy'ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.

    Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.

    Uregwa aramutse ahamwe n'ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-arashinjwa-gusambanya-umugore-agatema-abaje-gutabara

  • Hamuritswe igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciritse kugira imiyoborere ihamye –

    Mu Kinyarwanda, iki gitabo cyahawe umutwe ugira uti “Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse”, kikaba cyarahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC).

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze ko gutangiza iki gitabo ku mugaragaro ari indi ntambwe bateye mu kurushaho guteza imbere iri soko.

    Yagize ati “Uyu munsi wo gutangaza iki gitabo ku mugaragaro ni intambwe ikomeye duteye mu guteza imbere isoko ry’imari mu Rwanda. Bizadufasha mu guteza imbere imiyoborere n’imikorere y’ibigo bito n’ibiciriritse, bityo biteza imbere ubukungu bwacu [nk’u Rwanda], Ibi kandi bizafasha ibigo by’ubucuruzi mu kongera ubushobozi bwabyo ndetse binagire ingaruka nziza ku bafatanyabikorwa babyo mu buryo burambye”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw’abayobozi b’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda, binyuze mu kungukira ubumenyi buhagije muri iki gitabo.

    Yagize ati “N’ubwo ibitabo byaba biri mu ndimi mpuzamahanga, ariko abakeneye kugira ubushobozi bwo kugenzura ibigo byabo ni Abanyarwanda, rero ibi bizatuma bagira ubushobozi bwo kumva neza ibikubiye muri ibyo bitabo”.

    Uyu muyobozi kandi yashimye ubufatanye RSE na IFC, avuga ubufatanye bwayo ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu. Ati “kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego zacyo, ni ingenzi cyane ko tugirana ubufatanye n’ibigo nkamwe, kandi isoko ry’imari rikomeye ndetse rikora neza ni ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’abagituye’’.

    Linda Kalimba Mulenga, Inararibonye mu miyoborere y’ibigo bito n’ibiciriritse, akaba n’umujyanama muri IFC, yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kwaguka no kubona ubushobozi buturutse mu bafatanyabikorwa nk’ibigo by’imari.

    Yagize ati “Ibi bikorwa bizafasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu kuyiteza imbere mu buryo bw’imiyoborere, bityo mu gihe bakeneye amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo, bazabe bayabona byoroshye bitewe n’uko ibigo by’imari bizaba byizeye imikorere yabo kuko izaba isobanutse neza”.

    Yongeyeho ati “Imiyoborere myiza ni ingenzi mu kubona inkunga yateza imbere ibitekerezo byabo. Ibi rero bisaba gukorera mu mucyo mu rwego rwo kwizeza buri wese wagutera inkunga ko ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro iyo nkunga’’.

    Yaboneyeho gusaba ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo, bakamenya icyo ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa babategerejeho mu bihe biri imbere.

    Stephen Ruzibiza, Umuyobozi wa Mukuru wa PSF, yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda bizi akamaro ko kugira imiyoborere myiza mu iterambere ryabyo.

    Yagize ati “Ntabwo baje kubigisha uko mukora ubucuruzi bwanyu, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi bwanyu ku buryo niba ukeneye ubundi bufasha, ubone uburyo bwo gusobanura imikorere yawe kuko ibigo byinshi bisaba kubanza kureba uburyo bw’imiyoborere n’ikigo cy’ubucuruzi gisaba ubufasha”.

    Yongeyeho ko abacuruzi bo mu Rwanda bumva neza akamaro k’imiyoborere mu bucuruzi bwabo, ndetse anaboneraho kwibutsa abatabyumva neza ko ibi bitagamije kugenzura ubucuruzi bwabo, ahubwo ko bigamije gufasha ibigo byabo gukomeza gukora neza ku buryo n’igihe bazaba badahari, ibigo byabo bitazahungabana kugeza ubwo binasenyutse.

    Iki gitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, AMIR, Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda, CMA, Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. Imirimo yo guhindura iki gitabo mu Kinyarwanda imaze hafi imyaka ibiri.

    Ibigo bito n’ibiciriritse ni urwego rw’ingenzi cyane mu bukungu bw’u Rwanda, kuko bigize 90% by’ibigo by’ubucuruzi byose mu Rwanda. Gusa byinshi muri ibi bigo bikunze kugira ikibazo gikomeye cy’uko bishingiye ku muntu umwe cyangwa umuryango umwe, ku buryo iyo uwo muntu agize ikibazo, bigira ingaruka ku kigo cyose muri rusange kabone n’ubwo cyaba gifite amahirwe y’iterambere.

    Ibi bigo kandi ntibikunze gukura ngo byinjire mu cyiciro cy’ibigo binini, kuko akenshi ba nyirabyo badashyiraho uburyo bw’imiyoborere buboneye bwanatuma babona inguzanyo igihe bazikeneye. Indi mpamvi ni uko ibi bigo bikunze gusigara inyuma mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo bw’imikorere mu bucuruzi bitewe ahanini n’uko ababiyobora batagira umuhate wo kwihugura no kwagura ibikorwa byabo.

    Ku bigo n’abantu bifuza kubona ibi bitabo, bashobora kwegera ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane bakiyandikisha, ubundi bakabihabwa. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibi bitabo bizatangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    IFC kandi irateganya kuzakomeza ibikorwa byo guhugura abikorera ku buryo bashobora kubyaza umusaruro ibikubiye muri iki gitabo, ibi bikazagera muri Kamena uyu mwaka.

    Kugeza ubu, isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro ka miliyari 4.3$, bingana na 43% by’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda. Iri soko rimaze kwiyandishaho ibigo 10, birimo bitanu byo mu Rwanda na bitanu bituruka hanze y’u Rwanda.

    Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kugira imiyoborere ihamye

    Ni igitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye bwa IFC na RSE

    Iki gitabo gisanzwe cyarahinduwe mu ndimi nyinshi ariko ni ubwa mbere gishyizwe mu Kinyarwanda

    Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo cyashyizwe ahagaragara uyu munsi

    Abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane bari babukereye

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito kugira imiyoborere ihamye

    Iki gitabo kizatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango, abandi bakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba, n’umujyanama muri IFC, Liza Kalimba

    Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kije ari igisubizo ku bigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

    Kalimba yasabye ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ntitugamije guca abantu 3000$- RURA ivuga ku mabwiriza y’ubucuruzi bwo kuri internet –

    Hashize iminsi mike bimenyekanye ko RURA iri gukora inyigo y’amabwiriza mashya agenga ibigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet ndetse n’ibitanga serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa.

    Ingingo yavuzweho na benshi mu zigize aya mabwiriza, ni iteganya ko ikigo gishaka kwinjira muri ubu bucuruzi bwo kuri internet kizajya kibanza kwishyura 3000$ kugira ngo gihabwe uburenganzira buzajya bumara imyaka itanu.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yagiranye na RBA yavuze ko muri iyi nyigo y’amabwiriza mashya batagamije guca abacuruzi 3000$, yizeza ko ibigo bito biri muri ubu bucuruzi byagaragaje impungenge bizafashwa bijyanye n’ubushobozi bwabyo.

    Ati “Icyo RURA igamije ntabwo ari uguca abantu 3000$, ni imbanzirizamushinga. Hari ibitekerezo abantu bagiye batanga, ikindi nk’uko nabivuze hagiye harimo ibyiciro bitandukanye hari ibigo binini, hari ibiringaniye tukagira n’ibigo biri kugenda bivuka kandi biri kugira uruhare rukomeye muri buno bucuruzi, abo rero mu by’ukuri RURA irimo irabarebaho cyane cyane ariko bano bagitangira kugira ngo badahungabana muri buno bucuruzi batangiye.”

    “Bashire impungenge, bakomeze rwose ubucuruzi bwabo kandi RURA irakomeza kubaba hafi kandi n’ubundi inama zizakomeza kubaho kugira ngo ibitekerezo byabo bikomeze byakirwe ariko ikigambiriwe ntabwo ari ukubaca 3000$.”

    Yakomeje avuga ubu bucuruzi bwo kuri internet buri gutera imbere ariko RURA iri gutegura uyu mushinga w’amabwiriza mashya kugira ngo ishyire ku murongo uburyo bukorwamo, kugira ngo ababugana barusheho kubugirira icyizere.

    Ati “Uyu muvuduko ugomba kujyana n’impungenge z’umutekano. Niba utumije ikintu, hari nimero za telefone uba watanze, hari aho utuye, ibyo byose uba wabitanze, nabyo biba bigomba kurebwaho. Murabizi uyu munsi Isi isa n’aho yugarijwe na none n’icyorezo cy’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.”

    “Ibyo byose ni nayo mpamvu buriya RURA izamo iba igira ngo ibyo bintu byose bijye ku murongo ari umutekano wugura, ari umutekano w’ucuruza, ibyo bintu byose mu by’ukuri bigire umurongo biza kuba bigenderamo.”

    Dr Nsabimana yavuze ko RURA izakomeza kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye haba abari muri ubu bucuruzi cyangwa abandi, kugira ngo aya mabwiriza azasohoke ntawe ahutaza.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yavuze ko mu nyigo y’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet batagamije guca abacuriz 3000$

    Umushinga w’aya mabwiriza wateje impagarara

    Inkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-barijujutira-umushinga-w-amabwiriza-mashya-ya-rura-agenga-ubucuruzi

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje


  • Kamonyi-Rukoma: Abagabiwe Inka babwiwe ko kuyigurisha ari nko 'Kunyereza umutungo wa Leta' #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa 23 Gashyantare 2021, imiryango 10 yo mu Murenge wa Rukoma yagabiwe Inka muri gahunda ya 'Girinka'. Abagabiwe, mu butumwa bahawe, basabwe kuzifata neza zikabateza imbere, bagahindura ijibereho, ikaba myiza kurusha. Babwiwe kandi ko uzahirahira ayigurisha azafatwa nk'uwanyereje umutungo wa Leta.

    Mukangoga Drocella, ni umubyeyi utiye mu Kagari ka Taba akaba umwe mubagabiwe. Yabwiye intyoza.com ko ashimishijwe no kuba agabiwe Inka, ko agiye guhindura imibereho ye ndetse n'umuryango ukamererwa neza.

    Ubwo zagezwaga Mukiryamo cy'Inzovu, buri umwe mu bagabiwe yari afite ikiziriko ariko kandi n'amashyushyu.

    Avuga ko ubu ari ubukungu butashye mu rugo, ko kandi ari agaciro gakomeye kuri we n'umuryango bakesha Perezida Kagame. Ashimangira ko iyi nka izamuha ifumbire agahinga akeza, akihaza akanasagurira isoko, ko izamuha amata ndetse n'amafaranga.

    Nyirishema Patrice, ku myaka 60 y'amavuko avuga ko nta kuntu atakwishima kuba agabiwe inka ngo kuko ni ubwa mbere kuva yavuka iwe hatashye inka. Avuga ko agiye kujya ayifata neza akagerageza kuyiba hafi kugira ngo amenye ubuzima bwayo nayo imukamirwe, ikamirwe abana, imuhe ifumbire ndetse n'amafaranga bityo batere imbere.

    Inka ziri Mukiryamo cy'Inzovu.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru ko abahawe izi nka ari abaturage bari ku rutonde rw'abagombaga kuzihabwa muri gahunda ya Girinka, babarizwa mu cyiciro cya mbere cy'Ubudehe( ibyiciro byacyuye igihe).

    Gitifu Nkurunziza, avuga ko nta wagabiwe ugomba gufata nabi iyi nka cyangwa se ngo ayigurishe, ko kuyigurisha ari nko kunyereza umutungo wa Leta. Ati' Gufata nabi cyangwa kugurisha izi nka za Girinka ni ukwangiza gahunda ya Leta kandi ntabwo twabyihanganira. Umuntu ugurishije iriya Nka ni nko kunyereza umutungo wa Leta. Nutangiye kubikinisha duhagarara ahirengeye iyo tugize Imana tukamenya amakuru'. Avuga kandi ko Leta iba yatanze amafaranga menshi kuri izi Nka ku bwo gushakira ubuzima bwiza abaturage, ko rero uyu ari umutungo wa Leta udakwiye kwangizwa.

    Akomeza avuga ko mu bihe bishize hari abaturage ndetse na bamwe muri Komite zishinzwe iyi gahunda bagiye bafatwa bagahanwa. Avuga kandi ko iyo inka itashye mu rugo rw'umwe mu baturage muri uyu murenge ari ubukire buba bwinjiye, buje guhindura imibereho myiza y'abaturage kuko abana n'abakuru babona amata, bakabona ifumbire ndetse n'amafaranga bityo umuryango mu buryo bugari ugatera imbere.

    Gutombora nibwo buryo bwiza bwakoresheje ku bagabiwe.

    Kuva mu mwaka wa 2006, mu Murenge wa Rukoma hamaze gutangwa inka 1085 muri gahunda ya Girinka. Mu muhigo w'uyu mwaka, bahize gutanga inka 91, ubu bamaze gutanga 46. Abazigabiwe basabwa kuzifata neza no kwibuka ko kugabirwa bisobanuye kuzamuka mu mibereho, ariko kandi no kwibuka kwitura. Inka zagabiwe aba baturage zose zirahaka, ifite amezi make ni ane nkuko ushinzwe ubworozi mu karere ka Kamonyi yabitangaje, akanasaba abagabiwe kumenya ko aya ari amahirwe bagize, bakwiye kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayafata, bakayakomeza bakagira ubuzima buteye imbere.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-abagabiwe-inka-babwiwe-ko-kuyigurisha-ari-nko-kunyereza-umutungo-wa-leta/

  • Ubuhamya:N’ubwo bamaze imyaka 11 batarabyara,Muhire na Gen baracyakundana #rwanda #RwOT

    Pastor Muhire Faustin umushumba mu itorero Joshua Harvest n’umufasha we Pastor Gen Muhire bamaze imyaka 11 bategereje urubyaro, baracyakomeje gukorera Imana kandi bafite ibyiringiro ko Uwiteka azabaha abana. Banaboneraho kugira inama abafite icyo kibazo gukomeza gutegereza gukora kw’Imana bihanganye kandi bakundanye.

    Pstor Muhire yavukiye mu muryango ukijijwe bituma mu busore bwe adata umurongo w’umuco n’ubupfura. Ariko ibyo byose yabikoraga ataragira amahitamo ye. Mu mwaka wa 2000 nibwo Imana yamuganirije yiyegurira Imana akomeza ubuzima bw’agakiza kugeza aho yinjiye mu ivugabutumwa aba Pasiteri.

    Pastor Gen we yakuze arerwa na se kuko mama we yapfuye akiri mutoya ntiyamumenye, ibi byatumye akurira ku gitsure cya se bituma atamenya ubuzima bwo hanze cyane kuko n’aho yakuriye akajya mu kazi, se yari azi amasaha agomba kugendera no kugarukira. Igihe kimwe yahuye n’umupasiteri atangira kuza mu rugo rw’iwabo arababwiriza niho Gen yakirijwe yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

    Igihe cyarageze Pastor Muhire n’umufasha we Pastor Gen barahura baramenyana ndetse biyemeza gushinga urugo barashyingirwa imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Bakimara kugera mu rugo ibyo bari biteze ntabwo byosea ariko babibonye nk’uko Muhire abisobanura:

    Ati: 'Mu byo twari twiteze ntitubibone ni urubyaro kuko mu myaka 11 tumaranye ntiturabyara. Imyaka 3 ya mbere ntabwo nakunze kuba mu rugo kuko nari ndi mu masomo i Nairobi . Mubyukuri twumvaga bitaremereye cyane. Mu myaka yakurikiyeho ikibazo cyaje kuremera kiremerejwe n’abantu, aho twahuraga n’abantu tudaherukana bakatubaza abana tumaze kubyara, undi ati 'Ese byagenze bite, mwarifungishije mwanze kubyara murashaka kuba abanyamugi? Ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko iyo ufite Imana ugenda urushaho gukomera nk’uko Bibiliya ivuga ko urubyaro ari umwandu uva k’Uwiteka, nasobanukiwe ko kubyara atari ubushake bwo guhura k’umugabo n’umugore, ahubwo ari ubushake bw’Imana'.

    Ku ruhande rwa Pastor Gen aragira ati: 'Kenshi impamvu ikibazo gikomera ku buzima bw’abantu, ni uko baba badafite icyo bavuganye n’Imana. Ikintu cyaje kungora ni ukwakira ko umuntu ashobora kubyara umwana akamuta, undi akamushaka akamubura. Ibyo birangora kubyiyumvisha ariko kuko nkijijwe mbiharira Imana.

    Impamvu rero twe bitaturemereye cyane, ni uko Imana yavuganye natwe, njyewe yavuganye na njye ku giti cyange nkiri umukobwa, ivugana n’umutware wanjye ku giti cye akiri umusore Imana imubwira ko azabanza umwana w’umuhungu akitwa Joshua. Nanjye Imana yabimbwiye nkiri umukobwa ntafite fiancé, imbwira ko nzabyara umwana w’umuhungu akazitwa Joshua. Tukimara guhura numvaga ngomba gutwita muri uko kwezi nibwo namubwiye icyo Imana yambwiye, na we arambwira twumva birahuye'.

    Uyu muryango uhamya ko n’ubwo batarabona urubyaro umuryango wabo ubaba hafi nk’uko Gen abivuga:'Umuryango wacu cyangwa ababyeyi aho kutubaza ibintu byinshi baradusengera kuko barakijijwe. Naho ku ruhande rw’incuti zacu, twirinda kubahisha niba tugiye kwa muganga kureba aho ikibazo kiri, iyo tuvuyeyo tubabwira uko basanze bimeze aho gukekana hagati yacu ahubwo tugategereza Imana'.

    Pastor Muhire Faustin aragira ubutumwa atanga ku bantu bahuye n’ikibazo cyo gutinda kubona urubyaro agira ati: 'Nabagira inama yo gukomeza gukundana kuko njyewe nkunda Gen ntabwo namukunze kugira ngo azampe abana, uyu ni umuntu uza kumfasha gusohoza umugambi w’Imana muri ubu buzima kandi umugambi w’Imana urenze kubyara, urenze kubaka amazu, urenze gukora business. Ibi bindi biza byiyongera ku mugambi w’Imana, ariko kubaho mu buzima bwubahisha Imana nicyo kintu cy’ingenzi. Nababwira ngo bakundane, bashyigikirane, bomorane, ntibemerere icyo ari cyo cyose kiza kubashengura umutima kuko iyo abantu basezerana biyemeza kubana mu bibi no mu byiza, babyaye batanabyaye'.

    Pstor Gen we agira inama abantu batinze kubona urubyaro ati: 'Igisubizo ni kimwe ni ugusenga. Iyo usenga wumva ijwi ry’Imana kandi iraguhumuriza kandi mwibuke ko ijambo ry’Imana rivuga ngo Imana ibana natwe mu makuba no mu byago kuko Imana ntijya itujya kure ahubwo Ibana na twe'.

    Source: nkunda gospel

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-N-ubwo-bamaze-imyaka-11-batarabyara-Muhire-na-Gen-baracyakundana.html

  • MINEDUC igiye guha inkunga ibigo bifite abanyeshuri biga babamo –

    MINEDUC izatanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y’uko hagaragajwe ko amashuri azahura n’ikibazo cy’amikoro mu gutunga abanyeshuri.

    Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y’ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

    Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

    Abayobozi b’amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n’ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

    Umuyobozi wa Kagarama Secondary School iherereye mu mujyi wa Kigali, Sam Nkurunziza, yabwiye Rwanda Today ko iyi nkunga bahawe na MINEDUC izabafasha mu kugabanya ibibazo by’amikoro nubwo itazabikuraho byose.

    Yagize ati “Iyi nkunga izoroshya umutwaro haba ku bigo ndetse no ku babyeyi, ariko ntabwo izakemura ibibazo byose by’amikoro ibigo by’amashuri bihura nabyo kubera ko igihembwe kizatinda. Igiciro cy’amafaranga twakoreshaga cyariyongereye.”

    Umuyobozi wa GS Rambura giherereye mu Karere ka Nyabihu, Etienne Mukeragabiro, yavuze ko iyi nkunga bemerewe na Minisiteri y’Uburezi ije kurokora ibigo by’amashuri, gusa asabako yakwihutishwa kugira ngo ibigo bibone uko bibaha ibyo bikeneye bikiri ku giciro cyo hasi.

    Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w’abanyeshuri bafite biga babamo.

    Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n’icyiciro cya kabiri cy’abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    MINEDUC igiye gutanga inkunga y’ibihumbi 25000 kuri munyeshuri wiga aba mu kigo, kugira ngo yunganire ibigo by’amashuri kubagaburira

  • MINEDUC igiye guha inkunga ibigo bifite abanyeshuri biga babamo – #rwanda #RwOT

    MINEDUC izatanga inkunga y'amafaranga y'u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y'uko hagaragajwe ko amashuri azahura n'ikibazo cy'amikoro mu gutunga abanyeshuri.

    Ku ruhande rw'abayobozi b'ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y'ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

    Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus.

    Abayobozi b'amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n'ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

    Umuyobozi wa Kagarama Secondary School iherereye mu mujyi wa Kigali, Sam Nkurunziza, yabwiye Rwanda Today ko iyi nkunga bahawe na MINEDUC izabafasha mu kugabanya ibibazo by'amikoro nubwo itazabikuraho byose.

    Yagize ati 'Iyi nkunga izoroshya umutwaro haba ku bigo ndetse no ku babyeyi, ariko ntabwo izakemura ibibazo byose by'amikoro ibigo by'amashuri bihura nabyo kubera ko igihembwe kizatinda. Igiciro cy'amafaranga twakoreshaga cyariyongereye.'

    Umuyobozi wa GS Rambura giherereye mu Karere ka Nyabihu, Etienne Mukeragabiro, yavuze ko iyi nkunga bemerewe na Minisiteri y'Uburezi ije kurokora ibigo by'amashuri, gusa asabako yakwihutishwa kugira ngo ibigo bibone uko bibaha ibyo bikeneye bikiri ku giciro cyo hasi.

    Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w'abanyeshuri bafite biga babamo.

    Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n'icyiciro cya kabiri cy'abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    MINEDUC igiye gutanga inkunga y’ibihumbi 25000 kuri munyeshuri wiga aba mu kigo, kugira ngo yunganire ibigo by’amashuri kubagaburira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-igiye-guha-inkunga-ibigo-bifite-abanyeshuri-biga-babamo

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo ifoto ye yambaye ubusa buri buri yashituye benshi #rwanda #RwOT

    Georgina Radriguez, umunyamideli akaba n’umukunzi w’umukinnyi w’icyamamare, Cristiano Ronaldo hagiye hanze amashusho ye yambaye ubusa buri buri akaba yatunguye benshi.

    Uyu munyamideli bikaba bigaragara ko bari mu ifatwa ry’amashusho cyangwa amafoto ashobora kwifashishwa mu kwamamaza.

    Ni amashusho yafashwe yambaye ubusa buri buri aryamye ahasi ariko yikinze igikapu ku myanya y’ibinga, ni igikapu cyo mu bwoko bwa Gucci asanzwe uruganda asanzwe yamamaza.

    Nyuma y’ifatwa ry’aya mashusho akaba yatunguye benshi asangiza abamukurikira ifoto imwe yambaye ubusa.

    Georgina Radriguez, ubwo bari bamaze gufata aya mashusho akaba yaganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Espagne, InStyle aho baganiriye byinshi ku buzima bwe.

    Yavuze ko mu buzima bwe akunda kubaho afasha abandi kuko azi ubuzima bubi icyo ari cyo.

    Ati'gufasha abantu nicyo kintu kishimisha mu buzima. Nzi icyo bisobanuye gutangira akantu gato ariko buri nyuma y’ukwezi ukagira icyo winjiza.'

    'Narakoze cyane, ubuzima bwanjye nabugize nk’igitambo ariko Isi yanyituye impano nziza. Umuryango mwiza.'

    Cristiano Ronaldo na Georina urukundo rwabo rwamenyekanye muri 2016, ubu babaka bafitanye umwana umwe ari we; Alan Martina

    Ifoto ya Georgina yambaye ubusa yatunguye benshi

    Cristiano Ronaldo na Georgina bakundana kuva muri 2016

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-ifoto-ye-yambaye-ubusa-buri-buri-yashituye-benshi

  • Kigali : Habonetse igisubizo ku bifuza kuvuga neza icyongereza mu gihe gito #rwanda #RwOT

    Uwayezu Theoneste uyobora ICT For All avuga ko bafite abarimu bo ku rwego rwo hejuru hakiyongeraho n’abanyamahanga cyane cyane mu biganiro mpaka, aba bose bakaba ari bo bafasha ababagana kunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito. Mu kwigisha Icyongereza, bibanda cyane ku kuvugira mu ruhame uru rurimi. Ati “Twibanda kuri speaking (kuvuga ururimi) kandi biba byiza kuvuga uri kumwe n’abandi ngo ukosorwe unabigireho”.

    Uwayezu Theoneste yakomeje agira ati “Twabonye ko hari ikibazo mu mivugire n’imikoreshereze y’Icyongereza, nibwo twatangiye gahunda ya 'English for Business and Leaders', aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira”.

    Yavuze ko impamvu bibanda ku rurimi rw’Icyongereza ari uko rufatwa nk’ururimi rw’ubucuruzi, rukaba rukoreshwa ku isi hose. Ati “Noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw’Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n’abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy’amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza'.

    Uwayezu akomeza asobanura ko bigisha n’abantu babasanze aho bari, urugero nk’abakozi bakaba bashobora kwishyira hamwe bakabigisha bari kumwe kandi bakabasanga aho bifuza. Avuga kandi ko bashobora kwigisha abantu bagendeye ku gihe babonera umwanya. Abifuza kwiga uru rurimi mu bizwi nka TOEFL na IELTS nabo aha bahakura igisubizo.

    Ukeneye kubagana no gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara kuri telefone ikurikira : 0788302964.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Habonetse-igisubizo-ku-bifuza-kuvuga-neza-icyongereza-mu-gihe-gito

  • Ruhango: Yasabye umugore ko baryamana, abyanze aramutema amusambanya ku gahato –

    Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahurire mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.

    Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.

    Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.

    Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.