Blog

  • Bamenya yahishuye umukobwa akunda byo gupfa akomoza no ku bukwe bwe #rwanda #RwOT

    Bamenya aganira na ISIMBI TV yabajijwe ku muntu yaba yiyumvamo cyane ndetse yanagisha inama, maze avuga ko amaze igihe kirekire amenyanye nuyu mugore ufite umwana ,ndetse bamwe bavugaga ko ari umukunzi we, ariko ngo uburyo amukunda birenze urukundo rusanzwe.

    Ati:' uyu mukobwa ndamukunda pe, mukunda birenze urukundo rusanzwe, azahora mu mutima wanjye nanjye nzahora mu we.'

    Umunyamakuru amubajije igituma amakunda ati :'birarenze cyane,ndamushimira cyane ,sinshaka ko abantu bamenya ibyo yakoreye ,gusa ibyo yankoreye ntibifatika afite ibyo yampaye muri we byamuvuyeho binzaho,bimwe mu bintu binyubatse ni we mbikesha'

    Bamenya yakomeje avuga ko ateganya ubukwe ,gusa ntiyatangaje igihe buzabera gusa ngo azabukora.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bamenya-yahishuye-umukobwa-akunda-byo-gupfa-akomoza-no-ku-bukwe-bwe

  • Umurambo wa Bob Kasango uherutse gupfira muri gereza warwaniwe n'abagize umuryango we rubura gica #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe, uyu muhango wagombaga gukurikirwa no kujya kumushyingura, gusa byaje gutungurana ubwo abagize umuryango batangiye kurwanira umurambo, bitewe no kutumvikana aho ugomba gushyingurwa.

    Habaye imirwano, ku ruhande rumwe iyobowe na nyina wa Kasango, Rose Kabise n'urundi ruyobowe n'imfura ya nyakwigendera.

    Rose Kabise n'itsinda ryari rimushyigikiye bashakaga ko umurambo w'umuhungu we ushyingurwa hafi y'urugo rwe (ku ivuko) mu Karere ka Tororo kari mu burasirazuba bwa Uganda.

    Uyu mukecuru yavugaga ko byamutera agahinda umurambo w'umuhungu we, Bob Kasango, udashyinguwe muri Tororo, aho atuye.

    Ni mu gihe itsinda ryari riyobowe n'imfura ya Kasango, ryo ryashakaga ko uyu murambo ushyingurwa mu Karere ka Fort Portal mu burasirazuba bwa Uganda, aho batuye.

    Ubwumvikane ku mpande zombi bwabuze, ubwo umurambo wavanwaga muri kiliziya, itsinda rya Rose Kabise ryari ryaparitse imodoka yo kuwutwara, ryahise riwufata, rirawirukankana.

    Itsinda ry'imfura ya Kasango naryo ryagerageje kwirukanka kuri iyi modoka kugira ngo igarure umurambo, ariko biba iby'ubusa. Daily Monitor ivuga ko ryahise rihamagara abapolisi kugira ngo bayihagarike.

    Robert Aldridge Kasango wari ufite imyaka 46 y'amavuko yapfuye tariki ya 27 Gashyantare 2021 azize indwara y'umutima. Yafunzwe nyuma yo guhamwa icyaha cyo kunyereza amashilingi ya Uganda miliyari 15 yari agenewe abageze mu zabukuru.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umurambo-wa-bob-kasango-uherutse-gupfira-muri-gereza-warwaniwe-n-abagize

  • Amagare : Hafungurwa Shampiyona ya Africa amakipe 3 y’u Rwanda yegukanye imidari #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wa mbere wa Shampiyona ya Africa iri kubera mu Misisi, habazwe igihe amakipe yakoresheje.

    Mu cyiciro cy’ingimbi (abagabo batarengeje imyaka 18) bakoze intera ya Kilometero 28, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, rwasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Algeria.

    Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rugizwe na Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, rwaje ku mwanya wa kabiri rukirikiye Afurika y’Epfo yegukanye umudari wa zahabu.

    Mu bagabo, u Rwanda ruhagarariwe na Areruya Joseph, Habimana Jean Eric (wasimbuye Mugisha Samuel kubera uburwayi), Mugisha Moïse na Nsengimana Jean Bosco, naho baje kwegukana umwanya wa kabiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amagare-Hafungurwa-Shampiyona-ya-Africa-amakipe-3-y-u-Rwanda-yegukanye-imidari

  • U Rwanda rwatwaye imidari 3 ya Feza ku munsi wa mbere wa shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere hakinwe gusiganwa n'ibihe nk'ikipe (Team Time Trial) mu bagabo,abagore n'ingimbi.

    Ikipe y'Abagore n'iy'Ingimbi zakoze intera y'ibilometero 28. Abagore babaye aba kabiri inyuma ya Afurika y'Epfo, Ingimbi ziba iza kabiri inyuma ya Algeria.

    Ikipe y'abagabo bakuru yatangiye gusiganwa ibilometero 42. Mugisha Samuel warwaye, asimburwa na Habimana Jean Eric mu gihe Areruya Joseph we atarangije isiganwa.

    Itsinda ry'u Rwanda mu Misiri rigizwe n'abantu 22 barimo abakinnyi 14, abatoza babiri, umukanishi n'abaganga babiri; kongeraho umuyobozi n'abandi bakozi babiri b'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare (FERWACY).

    Ni ku nshuro ya gatatu Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri nyuma yo gukina iyo mu 2013 na 2017.

    Abakinnyi batandatu bagize Ikipe y'Igihugu Nkuru y'abagabo ni Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude.

    Aba bakinnyi bari gutozwa na Sempoma Félix, Maniriho Eric ni umukanishi mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

    Ikipe y'ingimbi igizwe n'abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.Itozwa na Byukusenge Nathan, Uwayezu Sandrine akora nk'umukanishi mu gihe Ruvogera Obed ari umuganga.

    Abakinnyi bane bagize Ikipe y'Igihugu Nkuru y'Abagore ni Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, isangiye umutoza, umukanishi n'umuganga hamwe na basaza babo bato.

    Ku munsi w'ejo hazabaho gusiganwa umuntu ku giti cye [ITT] mu bagore n'ingimbi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-b-u-rwanda-mu-gusiganwa-ku-magare-batwaye-imidali-y-umwanya-wa-2-mu

  • Akarere kose ka Bugesera kabuze amazi –

    Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi nyuma y’aho imiyoboro migari yagaburiraga aka gace yangiritse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021.

    Imiyoboro ibiri yangiritse ni ivana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba n’uvana amazi mu ruganda rwa Ngenda.

    Mu itangazo Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, Wasac, cyanyujije kuri Twitter cyavuze ko Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi ariko ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe biri gutunganywa.

    Ati “Twagize ikibazo ku matiyo avana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda. Mu gihe abakozi bacu bari gukorana umurava mu gusana ayo matiyo, turasaba abatuye mu karere kose ka Bugesera kwihanganira ibura ry’amazi tubizeza ko mu gihe cya vuba bongera kuyabona.”

    Umuvugizi wa WASAC, Iraguha Dan, yatangarije IGIHE ko ibikorwa byo gusana iyi miyoboro birimbanyije kugira ngo abaturage batuye mu Bugesera babashe kubona amazi vuba bidatinze.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba n’uwa ngenda yaturitse bisanzwe.

    Umuyoboro wavanaga amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba wagemuraga angana na meterokibe 2500 ku munsi mu gihe uruganda rwa Ngenda rwohereza amazi angana na meterokibe 3300 ku munsi.

    Mu karere ka Bugesera, amazi yabuze kubera imiyoboro yangiritse / Ifoto: IGIHE

  • Urukingo rwa Coronavirus rwa AstraZeneca rutegerejwe i Kigali –

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko inkingo u Rwanda ruzakira ari izakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza za AstraZeneca. Uru rukingo ni narwo rwatanzwe muri iyi gahunda mu bindi bihugu bibiri bya Afurika, Ghana na Côte d’Ivoire, aho byombi byatangiye gukingira ku wa 1 Werurwe 2021.

    Muri ibi bihugu byombi, inkingo zagezeyo mu kwezi gushize aho nka Ghana yakiriye dose 600.000 mu gihe ku wa 24 Gashyantare, Côte d’Ivoire yakiriye dose 504.000 byitezwe ko u Rwanda narwo rwakira izo muri icyo kigero.

    Uru rukingo rwa AstraZeneca usibye kuba rwarakozwe na Kaminuza ya Oxford, Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

    Mu cyumweru kimwe byitezwe ko dose miliyoni 11 z’urukingo rwa Coronavirus arizo zizakwirakwiza mu bihugu muri iyi gahunda ya Covax.

    Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca ni rwo rwonyine urebye rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ariko nk’urwa Moderna rw’Abanyamerika rwo amabwiriza ni uko rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere Celsius -20 rukaba rwahamara amezi atandatu.

    Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko nk’ibihugu bikennye cyangwa ibyo muri Afurika byinshi bishobora kuzahitamo gukoresha urwa AstraZeneca kuko nta mabwiriza menshi rusaba mu kurubika bitandukanye n’izindi zifite umwihariko ukomeye mu bukonje n’ibindi.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagiranye na IGIHE mu Ukuboza 2020, yari yaciye amarenga ko u Rwanda rushobora kuzakoresha urukingo rwa AstraZeneca.

    Ati “Ruriya rwa AstraZeneca ni urukingo rutatuvuna cyane mu buryo bwo kubika inkingo.”

    Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amdolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

    Inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax ni izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda. Dr Ngamije icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”

    IGIHE ifite amakuru ko muri gahunda harimo ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira nibura 60% by’Abanyarwanda bose bakingiwe Coronavirus.

    Inkingo ziri gutangwa muri gahunda ya Covax inyinshi ni izakozwe na AstraZeneca, byitezwe ko u Rwanda narwo arizo ruzakira

  • Kagere Meddie avuga ko n’ubwo atabonye umwanya uhagije wo gukina intego itahindutse #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunayrwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere avuga ko n’ubwo atabonye umwanya uhagije wo gukina intego ari ukuba rutahizamu wahize abandi muri shampiyona.

    Meddie Kagere ntabwo yahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2020-2021 kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina nk’uko byagenze mu myaka 2 itambutse.

    Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers yavuze ko n’ubwo uyu mwaka bitagenze neza ariko yiteguye gukoresha umwanya wose azahabwa akaba yaba rutahizamu wahize abandi muri shampiyona ya Tanzania.

    Yagize ati“uyu ni umwaka wihariye muri iyi shampiyona, buri mukinnyi arakora neza. Kuri njye ngomba kurwana ku buryo umwanya wose nzahabwa wo gukina nzatsinda, intego ni ukuba rutahizamu wahize abandi.

    Meddie Kagere na John Bocco ba Simba SC ni bo ba rutahizamu bayoboye abandi muri uyu mwaka w’imikino aho buri umwe afite ibitego 9.

    Imyaka 2 itambutse ari nayo Kagere Meddie amaze muri Tanzania, yabaye rutahazamu watsinze ibitego kurusha abandi muri iyi myaka yose, akaba ari na we mukinnyi ufite aka gahigo muri iyi shampiyona mu myaka 11 itambutse.

    Meddie Kager yiteguye guhangana kugeza ku munsi wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/kagere-meddie-avuga-ko-n-ubwo-atabonye-umwanya-uhagije-wo-gukina-intego-itahindutse

  • Rocky Kimomo yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye guhabwa igihembo yatsindiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo Kirabiranya yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye kwakira igihembo cya The Choice best influencer 2020 yahawe muri Thr Choice Awards 2020 yari yateguwe na Isibo Tv. Nkuko tubikesha The Choice Live, amashusho yagiye hanze agaragaza Rocky Kimomo ubwo yavaga mu modoka ye aje kwakira igihembo cye yakiriwe n'umunyamakuru M Irene aho yakubajije ibibazo bitandukanye maze amwakiriza akaruru yishimiye ko bongeye guhura. Rocky nawe mu byishimo byinshi yavuze ko yishimye dore ko yararimo arananywa icyayi yari yahawe yise urwunge. Rocky yakomeje aganira na M Irene kuri byinshi bitandukanye aho yakoreshaga imvugo zitandukanye zirimo gukabya n'izindi maze asetsa M Irene karahava. Rocky yakomeje ajya kuganira na Bianca ndetse na Emma Lito aho yabaganirije cyane akanyuzamo akanabatererera urwenya. Rocky Kimomo kandi yabajijwe agaciro k'imyenda yari yambaye aho yavuze ko idahenze ahubwo ko kuba ayambaye kandi ari icyamamare biyihesha agaciro gakomeye. Rocky yabajijwe ku bijyanye no kuba yari ahanganye na Junior Giti mu guhatanira iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 maze avuga ko we na Junior Giti buri umwe yari aziko mugenzi we ariwe uri bwegukane iki gihembo ndetse yanavuze ko Junior Giti nawe bazanye akaba yamusize mu modoka kuko ari we wabashije kwegukana iki gihembo.

    Rocky Kirabiranya aganira na M Irene

    Iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 Rocky yahawe, gihabwa umuntu wabaye ikitegererezo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'uwamamaye cyane kurusha abandi kubera ibikorwa bye. Rocky Kimomo yahawe iki gihembo ahigitse bagenzi be Junior Giti, Papa Cyangwe, Dj Brianne ndetse na Super Manager.

    Akanyamuneza kari kose mu maso ha Rocky

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rocky-kimomo-yakoreye-ibidasanzwe-abanyamakuru-ubwo-yari-agiye-guhabwa-igihembo-yatsindiye/

  • Team Rwanda yatwaye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021. #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo gusiganwa ku magarae yegukanye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona y'Afurika yo gusiganwa ku magara yatangiye kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Misiri.

    Ni irushanwa ryakinwaga n'ibyiciro bitatu bihagarariye u Rwanda, mu bagabo , ingimbi ndetse n'abagore.
    Muri buri kiciro cyari gihagarariye u Rwanda muri iyi shampiyona nyafurika hakinwa igice cyo gusiganwa n'ibihe nk'ikipe (Team Time Trial), bose bakaba begukanye umwanya wa kabiri bahabwa umwudali.

    Mu cyiciro cy'abakuru bahagarariye u Rwanda hashoje abakinnyi batatu muri bane bari batangiye isiganwa, abakinnyi basoje ni Habimana Jean Eric, Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Moise, utarangije aka gace ko kuzengura gahwanye n'ibirometero 42 ni Areruya Joseph.

    Mu kiciro cy'ingimbi ni ukuvuga abatarengeje imyaka 23 hakinnye Iradukunda Valens. Niyonkuru Samuel, Tuyizere Etienne ndetse na Mugabo Hussein utashoje kubera ko yagize ikibazo cy'igare, aba bakaba nabo babaye aba kabiri inyuma y'ikipe y'igihugu ya Algeria.

    Mu kiciro cy'abagore begukanye umwanya wa kabiri ni Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline ndetse na Mukeshimana Josiane utabashije gusoza.

    The post Team Rwanda yatwaye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/team-rwanda-yatwaye-umudali-wumwanya-wa-kabiri-muri-shampiyona-ya-afurika-2021/

  • Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose- Murumuna wa Padiri Ubald #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabereye ku kigo cyitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi ahashinzwe na nyakwigendera Padiri Ubal Rugirangoga, abantu banyuranye batanze ubuhamya bwagarutse ku neza yamuranze.

    Révérien Rugwizangoga uva indimwe na nyakwigendera yavuze ko mukuru we yakoraga aciye bugufi yifuza kumva buri wese no kumufasha.

    Yagize ati 'Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose, abato n’abakuru, abakene n’abakire, aboroheje n’abakomeye.”

    Révérien Rugwizangoga yagarutse ku mateka ashaririye banyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko se ubabyara yapfuye Padiri Ubal afite imyaka irindwi, umuryango wabo ugahungira mu Burundi.

    Ubald wize seminari ntoya muri kiriya gihugu barimo nk’impunzi, yakivuyemo yiyemeza gusubira mu Rwanda kwiga seminari nkuru yirengagije itotezwa bakorewe rikanabaviramo kubura umubyeyi wabo.

    Ngo icyo gihe ajya kuza yarababwiye ati 'twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi”.

    Na nyuma ya Jenoside amaze kuyirokoka agahita ahungira mu Bufaransa, na bwo yagarutse mu Rwanda mu 1995 kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kandi intego ye yayigezeho kuko ari mu batangije gufasha abantu gukira ibikomere bigatuma benshi mu bishe basaba imbabazi abo biciye, bakiyunga.

    Nyakwigendera witabye Imana asanzwe ari n’Umurinzi w’Igihango kubera ibi bikorwa bye, yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America azize uburwayi muri Mutarama 2021.

    Azwi kandi mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira indwara zirimo n’izabaga zarananiranye mu mavuriro.

    Uwamurwaje arifuza ko azagirwa Umutagatifu

    Umunyamerikakazi Katsey Long wamurwaje muri buriya burwayi bwe, ndetse akaza no kwitaba Imana bari kumwe, yavuze ko na we ubwe yanduye icyorezo cya COVID-19 ari we ukimwanduje ariko ko we yaje kugikira.

    Uyu munyamerikakazi wari umaze igihe akorana na Padiri Ubald mu bikorwa by’iyogezabutumwa, yavuze ko ingabire ya Padiri Ubald y’ibikorwa by’urukundo byarenze ibyo kuba iby’Abanyarwanda ahubwo bikaba iby’Isi yose.

    Yavuze ko kubera iyo mpamvu, nyakwigendera Padiri Ubald yazashyirwa mu batagatifu.

    Mu gitambo cya misa cyo kumusezeraho cyabaye kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Werurwe 2021, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, yagarutse ku rugendo rwa Padiri Ubald Rugirangonga, avuga ko ntagushidikanya ko ubutumwa Imana yamwoherereje ku Isi yabusohoje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umutima-we-wahoraga-ufunguye-kuri-bose-Murumuna-wa-Padiri-Ubald