Blog

  • Karongi: Umusore yakubise se bimuviramo urupfu, abimenye na we yiyahuza ishuka –

    Iyi mirwano y’uyu mwana na se yabaye ku itariki 26 Gashyantare 2021. Uwo musore yashyamiranye na se biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye aho yamushinjaga ko nta murage yamuhaye mu gihe yari yarawuhaye bakuru be.

    Izo ntonganya ni zo zabyaye imirwano yatumye bombi bakomeretsanya, binabaviramo kujyanwa kwa muganga ariko umubyeyi aza kwitaba Imana kubera ibikomere.

    Nyuma yo kumenya ko se yashizemo umwuka, uwo musore yasimbutse urukuta rw’Ikigo Nderabuzima cya Musango yari arwariyemo na we yiyahurira hafi yacyo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Songa, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi yapfiriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari yohereje kuvurirwa.

    Yagize ati “Ni byo yishe se, amaze kumenya ko yapfuye yahise asimbuka ibitaro aho yari yarwariye kuko bari bakomerekezanyije na we mu minota 20 yahise yiyahura akoresheje ishuka yo mu Kigo Nderabuzima yari yajyanye.”

    Yongeyeho ko umuzamu w’Ikigo Nderabuzima cya Musango ni we watanze amakuru ko uwo musore yasimbutse urukuta rwacyo.

    Ati “Umuzamu ni we wambwiye ko yasimbutse bishobora kuba yari amaze kumenya ko se yapfuye noneho ahita ajya kwiyahura kuko nyuma y’iminota 20 abantu bahise bavuga ko hari umuturage wiyahuye dusanga ni we.’’

    Nsengiyumva yasabye abaturage kujya barangiriza ibibazo byabo mu masibo, byabananira bakabigeza ku kagari cyangwa ku murenge aho kugira ngo bitutumbe bibe byanavamo urupfu.

    Umurambo w’uwo musore, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bahise bawujyana mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.


  • Rusizi: Umugororwa yarashwe agerageza gutoroka –

    Mu itangazo RCS yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, yanditse iti “Kuri gereza ya Rusizi, umugororwa witwa Masengesho Daniel yagerageje gutoroka mu ijoro, abonywe n’abacungagereza arenga ku byo bamubwiye araraswa bimuviramo urupfu.”

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ku isaha ya saa 19:47 z’umugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2021 ari bwo Masengesho yabonywe n’abacungagereza arimo kurira urupangu ashaka gutoroka, babanza kurasa hejuru ariko yanga gusubira inyuma, birangira bamurashe.

    Masengesho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine, yarashwe agerageza gutoroka Gereza ya Rusizi iherereye ku musozi urebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Bukavu.

    Ikibazo cy’ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu nzego z’umutekano cyagarutsweho kenshi n’inzego zitandukanye mu mwaka ushize, ubwo hagiye humvikana impfu z’abaturage barwanyaga inzego z’umutekano, bikarangira barashwe bagapfa.

    Ubwo yari mu kiganiro na RBA muri Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabajijwe n’umwe mu bari bagikurikiye ku kibazo cy’ingufu z’umurengera abapolisi bari bamaze iminsi bakoresha bigahitana ubuzima bw’abaturage, yizeza ko bizakemuka kandi “ababikoze bakabiryozwa”.

    Yagize ati “Ndi kubikurikirana, navuganye n’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo izo ngufu z’umurengera zikenewe. Kabone n’iyo uwo muntu yaba ari umunyabyaha ruharwa, polisi yahawe imyitozo y’uko yitwara idakoresheje imbaraga z’umurengera.”

    Icyo gihe umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hari abapolisi bari gukurikiranwa kubera kugendera muri uwo mujyo.

    Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryahinduye byinshi mu buryo bugaragara kuko nyuma y’aho nta zindi mpfu za hato na hato ziturutse ku ngufu z’umurengera za polisi zongeye kugaragara.

    Ku rundi ruhande ariko si abapolisi babwirwaga gusa, kuko n’izindi nzego z’umutekano zifite aho zihurira n’abaturage zirimo na RCS birazireba.

    Ifoto yakoreshejwe hejuru igaragaza amarembo ya Gereza ya Rusizi


  • MINAGRI yasabye abahinzi n’aborozi ubufatanye mu gihembwe cy’ihinga cya 2021 B –

    Mu butumwa MINAGRI yatanze ku wa 1 Werurwe 2021 bujyanye n’ igihembwe cy’ihinga cy’Itumba cya 2021B gitangiye, yavuze ko icy’Umuhindo cya 2021A cyabonetsemo umusaruro mwiza.

    Ubwo butumwa bukomeza buti “Turashimira imbaraga abahinzi n’aborozi babishyizemo zatumye igihugu kigira umusaruro mwiza w’igihembwe cy’Umuhindo dusoje. Abahinzi bumvise neza ubutumwa bwa MINAGRI bwo kongera umusaruro kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo [cya Coronavirus].”

    MINAGRI yasobanuye ko ubuso bwari buteganyijwe guhingwa bwahinzwe 100% kandi ikoreshwa ry’inyongeramusaruro rikiyongera ku buryo bushimishije, aho ikoreshwa ry’ifumbire ryazamutseho 46.3% ugereranyije n’Umuhindo w’umwaka ushize.

    Yibukije ko igihembwe gishya gisanze u Rwanda n’Isi muri rusange bigihanganye na Coronavirus n’ingaruka zayo, iboneraho gusaba “ubufatanye” abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

    MINAGRI yasabye inzego zavuzwe haruguru gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    Yabasabye kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje, hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye kandi hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye.

    Hari kandi guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande.

    Izo nzego zanasabwe kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, hacibwa ibyobo bifata amazi aho bikenewe hose, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’imyuzure yitezwe muri iri tumba.

    Ubufatanye bunakenewe mu gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

    Aho isarura ry’ibigori ryatinze, abahinzi barakangurirwa guhungura amababi bagategura ubutaka, bagatera imbuto basimburanya ibihingwa nk’uko byateganyijwe, bityo bakazasarura ibigori indi myaka yaratewe.

    Basabwe gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga kugira ngo abahinzi be gucikanwa n’igihembwe cy’ihinga.

    Ni ngombwa kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda, ifumbire y’imborera, ishwagara, n’imbuto z’indobanure). Ku bw’ibyo, abahinzi bose barasabwa gukomeza kwiyandikisha muri “Smart Nkunganire System” nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

    MINAGRI yasabye kwitabira kurushaho gahunda yo kuhira imyaka binyuze muri gahunda ya Nkunganire aho bishoboka hose no gufata neza amazi y’imvura uko bishoboka kose akazakoreshwa mu kuhira imyaka igihe imvura yaba icitse kare.

    Ubufatanye bukenewe mu kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, bitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo ibihasaruwe mu gihembwe gishize, bubahiriza ibipimo batereraho imbuto kandi banakoresha imiti yabugenewe.

    Barasabwa gukora ubukangurambaga mu gukingira amatungo indwara zikunze kuyibasira cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, ahegereye imigezi n’ibishanga.

    Hakenewe kandi kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta nk’uburyo bufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

    Abahinzi basabwe gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika.

    MINAGRI yasabye gukomeza kwitabira ibikorwa byo gufata neza umusaruro w’ibigori, abahinzi basarurira mu bwanikiro bwubatswe, bubaka ubw’igihe gito basaruriramo, kugira ngo umusaruro w’igihembwe cya 2021A uzabone isoko ryizewe kandi banitegure ku gihe ibikorwa by’isarura ry’igihembwe cy’ihinga cya 2021B.

    Izo nzego na none zasabwe kuzategura kare ubuhumbikiro bw’imirama y’imboga kugira ngo imbuto zazo zizaterwa mu gihembwe gikurikira zizabonekere ku gihe.

    Ubutumwa bwa MINAGRI bwatanzwe mu gihe urwego rw’ubuhinzi ruri mu zihanzwe amaso cyane muri ibi bihe ubukungu bw’Isi bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, asaba abahinzi n’aborozi ubufatanye mu gihembwe gitangiye cya 2021B

  • Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by'iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n'Umutwe w'ingabo ze #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru New York Times giherutse gusohora inkuru ifite umutwe ugira uti, ' Rwanda Official Admits Legal Violations in 'Hotel Rwanda' Case' ni imwe mu nkuru nk'iyi igerageza guteza inkubi y'umuyaga urimo inkuba ugamije kuryanisha no gusiga icyasha k'ubutabera bw'u Rwanda kandi ikerekeza ibitekerezo ku bibazo nyabyo biri mu rubanza rw'iterabwoba ruregwamo Paul Rusesabagina. Iyi nkuru igamije kwerekana ko Rusesabagina yatawe muri yombi ashinjwa 'ibinyoma' . Nkuko Rusesabagina yabajije ibibazo byinshi nk'umuyobozi w'umutwe wa politiki Rwanda Movement for Change Change (MRCD) wari ufite umutwe witwaje intwaro uzwi ku izina rya National Liberation Force (FLN) wahitanye abantu 9 ukomeretsa abandi benshi bategwaga mu mayira ndetse n'ibitero bya hato na hato, ibitangazamakuru byinshi byo muburengerazuba byirengagije izi nkuru nta nubwo binabigarukaho nyamara bifitiwe ibimenyetso.

    Ikinyamakuru New York Times ndetse n'ibindi bitangazamakuru byo mu burengerazuba ntibishaka kumenya amakuru aturuka muri CIA no mu nzego z'ubutasi z'Ububiligi ku byo bazi kandi basangije n'abayobozi b'u Rwanda ku bikorwa bya Rusesabagina mbere gato yuko atabwa muri yombi! Bafite amakuru ku ruhare rw'iterabwoba rwa Rusesabagina ariko ntibashobora kumuhindukirira byibura ngo bagaragaze ibikorwa bye bibi.

    Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba byahisemo guceceka biraruca birarumira ku buhamya bw'abahohotewe n'ibitero bya FLN, hamwe n'ibimenyetso byose byatanzwe n'uwashinjwaga na Rusesabagina ari we nkingi ye ya mwamba Callixte Nsabimana, uzwi ku izina rya Sankara wanamushinje byinshi mubyo baziranyeho bahemukiyeho abanyarwanda, u Rwanda nk'igihugu gifite inshingano zo guta muri yombi umuntu ukekwaho iterabwoba wagize uruhare mu kwica abaturage b'inzirakarengane barwo, bisobanura ko umuntu ahohoteye abanyarwanda yarangiza ntakurikirane iyo Leta ntacyo yaba imariye abanyarwanda ishinzwe,byumvikane ko u Rwanda rwakoreye inyungu z'abenegihugu.

    Abanyamakuru bo mu Burengerazuba ndetse n'abitwa ko baharanira uburenganzira bwa muntu nabo bakomeje gutsimbarara ku kubona Rusesabagina mu ndorerwamo ya Hollywood yakoze 'imugira intwari' nyamara ari ikibiribiri, bakamufata nk'uwahawe ibihembo byinshi birimo umudari wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika; nkaho ibi bimuha ubudahangarwa bwo gukora ibyaha. Ntabwo ari we wa mbere wahawe umudari wa Perezida kabone ko utanamuha ubudahangarwa bwo kwigira akari aha kajyahe ngo ahemukire Abanyarwanda birangirire aho. Twibuke ko Bill Cosby ari umwe mu bahamwe n'icyaha muri 2018 kubera kurenga ku mategeko y'Amerika.

    Hano hari ibibazo by'ingirakamaro itangazamakuru ry'iburengerazuba ryanga nkana kuganiraho kugirango riyobore urubanza rw'ukuri imbere ya Rusesabagina.

    Ikibazo cya 1: Rusesabagina yaba yarashinze umutwe wa politiki witwa MRCD?
    Ikibazo cya 2: Ese umutwe wa politiki wa Rusesabagina wari ufite umutwe w'iterabwoba witwaje intwaro uzwi ku izina rya FLN wibasiye kandi wica abantu mu Rwanda mu majyepfo ashyira Uburengerazuba muri 2018?

    Ikibazo cya 3: Rusesabagina yaba yaratangaje k'umugaragaro ko azakoresha uburyo ubwo aribwo bwose bwarwanya leta y'u Rwanda?

    Ikibazo cya 4: Ese ibikorwa bya Rusesabagina byo gushinga umutwe w'iterabwoba birenga ku mategeko y'u Rwanda n'amategeko mpuzamahanga k'uburyo ari ibyaha ndengamipaka?

    Ntibikwiye ko Paul Rusesabagina yicara munsi y'umutaka wa Filime ndemekanyo ya 'HOTEL RWANDA' yamara kumugira ikimenywanabose agasheyekerwa akumva ko yakora akanategura ibikorwa bihemukira Abanyarwanda bibabuza umudendezo akumva yagira amahoro, ntibibaho abayobozi barwo ntibamuha agahenge, n'ubwo yajya mu mwobo bamutuma ifuku

    Kureshya abakekwaho iterabwoba bakarohwa mu mutego: Dusanishe Rusesabagina na Yunis Fawas

    U Rwanda rwasobanuye inshuro nyinshi uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda. Yashutswe akanagwa mu kamashu nk'umutego kandi ibyo ntabwo bivuze ko habayeho kuzanwa ku gahato cyangwa gushimutwa nk'uko bivugwa n'ibihugu by'uburengerazuba bw'isi. Nta rubanza rwo guhimbahimba Rusesabagina agombe ahure n'ubutabera bumubaze ibyo yakoze.

    Mu mwaka w'1987, Yunis Fawas, Umunyalibani ubwo yari mu bwato yashutswe na FBI mu mazi mpuzamahanga yo ku nkombe za Kupuro mu gikorwa cyiswe 'Operation Goldenrod,' asezeranywa ko azacuruza ibiyobyabwenge. Yarafashwe ajyanwa mu kigo cy'ingabo zirwanira mu kirere cya Andrews nyuma aza gukatirwa igifungo cy'imyaka 30 azira kuba yarayoboye ishimutwa ry'indege y'umwami wa Yorodani i Beirut mu 1985. Niba gushuka ukekwaho iterabwoba mu mutego byarabaye muri Amerika, kuki byafatwa mu Rwanda nko gushimuta iyo bikozwe n'ikindi gihugu?

    Tugereranye Paul Rusesabagina na Osama bin Laden

    U Rwanda rwakiriye neza Paul Rusesabagina kandi ntabwo yigeze akorerwa iyicarubozo. Umuryango uvuga ko yakorewe iyicarubozo kandi ko nta miti afite ni ibihimbano bidafite ishingiro byo gukurura impuhwe no guharabika u Rwanda mu maso y'abatarurimo kuko utaragera ibwami abeshywa byinshi, kabone n'ubwo ibinyoma byavugurujwe n'umwunganira.

    Twibutse neza ko ku ya 2 Gicurasi 2011, Osama bin Laden yiciwe muri Pakisitani, muri make uwari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yagejeje ijambo ku banyagihugu agira ati: 'Iri joro, nshobora kugeza ku Banyamerika ndetse no ku isi ko Amerika yakoze igikorwa cy'indashyikirwa cyahitanye Osama bin Laden, umuyobozi wa Al Qaeda, n'umuterabwoba wahuzaga ibikorwa byayo byose. kubera iyicwa ry'ibihumbi by'inzirakarengane birimo abagore n'abana.

    Itangazamakuru ry'iburengerazuba na babandi bavuga ko bashinzwe uburenganzira bwa muntu ntabwo bigeze bavuga ijwi rimwe mbese ngo rikopfore namba cyangwa ngo rijye impaka niba ubwo bwicanyi bunyuranyije n'amategeko mpuzamahanga, ahubwio bwakomye amashyi.

    Ibyaha Bin Laden yakoze ni bimwe neza n'ibyo Rusesabagina aregwa. Ndabaza niba itandukaniro riri mu mibare y'abantu bishwe cyangwa inkomoko n'ibara ry'uruhu rw'abantu bishwe. Iyo abasenateri b'Abanyamerika cyangwa abadepite bo mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi bandikiye u Rwanda ko Rusesabagina uri imbere y'inkiko kugira ngo asubize ibirego by'iterabwoba agomba kurekurwa nta rubanza, sinabura gusobanukirwa aho amahame atandukaniye akurikizwa aturuka hehe? ikigaragara ni uko ibitero bye byasize abapfakazi n'imfubyi bakeneye ubutabera. Gusa urusaku rw'itangazamakuru n'abandi bahezanguni badashyira mu gaciro mu mahanga bagakwiye kumva ko ari nka rumwe rutabuza umuvomyi kuvoma

    Ubwicanyi muri Amerika no gushimuta abakekwaho iterabwoba

    Kuwa 3 Mutarama 2020, ibitero by'indege by'Amerika ku kibuga cy'indege cya Bagdad byahitanye Jenerali Irani Qasem Soleimani kandi ntibyafashwe nk'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu ntibyigeze bivugwa mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba cyangwa ngo ryamaganwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Guceceka byasobanuraga ngo 'Byari byiza kuko Amerika yamufataga nk'iterabwoba kandi ibangamiye umutekano w'abaturage babo ndetse n'igihugu cyabo.'

    Twongere tumenye Osama Moustafa Hassan Nasr, uzwi kandi ku izina rya Abu Omar, washimuswe na CIA i Milan- Ubutaliyani mu 2003.

    Muri Gashyantare 2003, Omar Moustafa Hassan yashimuswe mu mihanda ya Milan ho m'Ubutaliyani, ajyanwa ku kibuga cy'indege cya Amerika ahitwa Aviano hafi ya Venice, yimurirwa mu Budage arangiriza iubihano mu kasho azize iyicarubozo mu Misiri. Abanyamerika 23 bahamwe n'icyaha cyo gushimuta mu Butaliyani, rukaba rwari urubanza rwa mbere ku isi rurimo gahunda za CIA yo gushimuta abakekwaho iterabwoba. 'Byari byiza gushimuta igihe cyose ukekwaho icyaha afatwa nk'iterabwoba kandi ko ari akaga ku Banyamerika ndetse n'igihugu cyabo.' Aka ni agace gato ku bindi bitavuzwe.

    The post Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by'iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n'Umutwe w'ingabo ze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitangazamakuru-byo-mu-burengerazuba-bwisi-byibanda-ku-ifungwa-rya-rusesabagina-paul-kuruta-ibikorwa-byiterabwoba-byahitanye-abanyarwanda-bikozwe-numutwe-wingabo-ze/

  • Rurageretse hagati ya Zlatan Ibrahimovic na L… – #rwanda #RwOT

    Mu gisubizo Zlatan yageneye James uherutse kumunengera ku karubanda akavuga ko arangwa n'ibinyoma, yamubwiye ko akamaro k'abakinnyi ari uguhuza abantu batandukanye.

    Yagize ati'Abakinnyi bahuza abantu batandukanye ku Isi, ariko Politike irabatandukanya'.

    Iyi ntambara y'amagambo yatangiye ubwo Zlatan yanengaga uburyo uyu mukinnyi wa Basketball yatangiye kwinjira mu bibazo bya politike.

    James ntiyazuyaje, kuko yahise aha gasopo Zlatan, kuko yamubwiye ko ibyo akora bitamureba, gusa uyu munya-Sweden mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri San Remo 2021 festival kuri uyu wa kabiri, yongeye kugaruka ndetse anashimangira amagambo yavuze kuri LeBron James.

    Havuzwe iki?

    James washinje ubwiyemezi n'ibinyoma Zlatan, yagarutse mu 2018, igihe yavugwagaho irondaruhu yakoreye mu gihugu avukamo, gusa magingo aya, Zlatan yongeye gushimangira ko uyu mukinnyi wa Los Angeles Lakers yagaragaje uburakari mu gihe kidakenewe.

    Yagize ati'Irondaruhu na Politike ni ibintu bibiri bitandukanye. Twe abakinnyi duhuza abatuye Isi, mu gihe politike ibatandukanya.

    'Buri wese arisanga hatitawe aho ukomoka, dukora ibishoboka byose kugira ngo duhuze abantu'.

    'Nta bindi bintu dukora kuko tutabishoboye, bitari ibyo nakabaye ndi muri Politike.

    'Ubwo nibwo butumwa bwanjye. Abakinnyi bagomba kuba abakinnyi, abanyapolitike bakaba abanyapolitike'.

    Zlatan yavuze iki cyakuruye iyi ntambara y'amagambo?

    Mu cyumweru gishize, mu kiganiro Zlatan yagiranye n'ikinyamakuru Discovery, yagize ati: 'LeBron James ni umuhanga cyane mubyo akora, gusa ntabwo mbikunda, iyo umuntu afite icyo akora yarangiza akajya no muri Politike.

    'Kora icyo ushoboye. Kora ibyo usanzwe ukora wisangamo. Nkina umupira w'amaguru kubera ko ndi intyoza mu kuwukina.

    'Ntabwo nkora Politike. Iyo nza kuba umunyapolitike nari gukora politike. Iri niryo kosa abantu bakora iyo bamaze kwamamara, bakihunza aho bari basanzwe bazwi. Mubivemo, mukore ibyo mukora neza, kubera ko ntabwo bigaragara neza'.

    LeBron James yamusubije iki?

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo LeBron James yasubije Zlatan kubyo yari yamuvuzeho, aho yagize ati: 'Sinzigera nceceka ku bintu bitari byo, mpora ngira inama abantu, nkabahanura kubyo bakora bitandukanye, harimo Ubwisanzure, irondaruhu n'ibindi biba muri sosiyete'.

    'Nta narimwe nzigera nishingikiriza kuri siporo kubera ko nzi uko imbaraga n'ijwi mfite uko bingana.

    'Biratangaje kuba Zlatan yaravuze biriya bintu, bingaragariza ko kuva mu 2018 akiri wa wundi wo muri Sweden atarahinduka.

    'Kubera ko igihe cyose iyo Atari mu kibuga atekereza ko hari kubera irondaruhu! Sibyo?'


    Rwabuze gica hagati ya LeBron James na Zlatan

     Zlatan yabwiye Lebron James gutoranya hagati ya Politike na Basketball icyo gukora akareka kujarajara


    James yasubije Zlatan ko ibyo bitabureba kandi ko ibyo avuga bihora ari bimwe bitajya bihinduka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103504/rurageretse-hagati-ya-zlatan-ibrahimovic-na-lebron-james-wamunengeye-ku-karubanda-103504.html

  • Uzi ko Bibiliya yagufasha kwihanganira ibibazo? #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko hari umuntu wo mu itorero wakubabaje (Yak 3:2). Nanone birashoboka ko abo mukorana cyangwa abo mwigana baguseka kubera ko ukorera Uwiteka (1 Pet 4:3, 4). Bene wanyu na bo bashobora kukubuza kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza (Mat 10:35, 36). Iyo ikibazo ufite kiguhangayikishije cyane, bishobora gutuma wumva wareka gukorera Uwiteka. Ariko uko ikibazo ufite cyaba kimeze kose, ushobora kwiringira ko Uwiteka azaguha ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza, akaguha n’imbaraga zo kukihanganira.

    Twakora iki ngo tubone inama zadufasha mu gihe dufite ikibazo?

    None se twakora iki niba dushaka ko Ijambo ry’Imana ridufasha kwihanganira ibibazo dufite? Dore ibintu bine twakora: (1) Gusenga, (2) kwiyumvisha ibyo dusoma, (3) gutekereza ku byo dusoma, (4) gukurikiza ibyo dusoma.

    Reka turebe uko twabikora. Tugiye gukoresha ubwo buryo, turebe uko twavana amasomo ku byabaye ku Mwami Dawidi no ku ntumwa Pawulo.

    1.GUSENGA

    Mbere y’uko utangira gusoma Bibiliya, jya ubanza usabe Uwiteka agufashe kubona inama zakugirira akamaro.

    Gusenga. Mbere y’uko utangira gusoma Bibiliya jya usaba Uwiteka agufashe kubona ingingo zakugirira akamaro. Urugero, niba ushaka inama zagufasha kwihanganira ikibazo ufite, jya umusenga kugira ngo agufashe kuzibona mu Ijambo rye.—Fili 4:6, 7; Yak 1:5.

    2.KWIYUMVISHA IBYO DUSOMA

    Kwiyumvisha ibyo dusoma. Uwiteka yaduhaye ubushobozi buhambaye bwo kwiyumvisha ibintu. Kugira ngo ibyo usoma muri Bibiliya ubashe kubyiyumvisha neza, jya ugerageza gusa n’ureba ibyabaye, use n’uwishyira mu mwanya w’uvugwa muri iyo nkuru. Jya ugerageza gusa n’ureba ibintu yarebaga kandi utekereze uko yiyumvaga.

    3.GUTEKEREZA KU BYO DUSOMA

    Gutekereza ku byo dusoma. Bisobanura kwita cyane ku byo usoma no kureba uko wabikurikiza. Ibyo bigufasha guhuza ibitekerezo maze ukarushaho gusobanukirwa neza ibyo usoma. Gusoma Bibiliya ariko ntutekereze ku byo usoma, byaba bimeze nko kureba uduce duto tw’ifoto turi ku meza ariko ntuduteranye. Gutekereza ku byo usoma byagereranywa no guteranya twa duce noneho ukabona ifoto yuzuye.

    4.GUKURIKIZA IBYO DUSOMA

    Yesu yavuze ko iyo tudakurikiza ibyo twiga, tuba tumeze nk’umuntu wubaka inzu ye ku musenyi. Akoresha imbaraga nyinshi ariko aba aruhira ubusa. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo haje umuyaga ukaze n’umwuzure, ya nzu isenyuka (Mat 7:24-27).

    Natwe iyo dusoma Bibiliya, tukiyumvisha ibyo dusoma, tukabitekerezaho ariko ntitubikurikize, tuba turuhira ubusa. Iyo duhuye n’ibibazo cyangwa ibigeragezo ntitubasha kubyihanganira kubera ko tuba dufite ukwizera guke. Ariko iyo twiyigisha kandi tugakurikiza ibyo twiga, dufata imyanzuro myiza, tukarushaho kugira amahoro, n’ukwizera kwacu kukarushaho gukomera (Yes 48:17, 18).

    Nitwiga gusoma Bibiliya tuyishyizeho umutima izatugirira umumaro tukiri hano ku isi ndetse inatubere impamba izatwambutsa mu rugendo rugana mu ijuru.

    Source: amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-Bibiliya-yagufasha-kwihanganira-ibibazo.html

  • Ibyo EAC ikeneye nk’impinduka mu mboni y’inzobere –

    Uwo muryango umaze imyaka isaga 30 usubukuye ibikorwa nyuma yo kubihagarika mu 1970 kubera imitegekere ya Perezida Idi Amin wari ayoboye Uganda yari iwuhuriyemo na Kenya na Tanzaniya, hari ibyo wagezeho birimo guhuza za gasutamo nyuma yo kwiyungwaho n’u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC y’uwo muryango (EALA), Gasinzigwa Oda, ubwo yari mu kiganiro “Imboni” cya Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko hari intambwe nziza yatewe mu byiciro bimwe, ariko ko hari n’ibindi bigikenewemo ingufu.

    Depite Gasinzigwa yavuze ko Itegeko nshinga rya EAC rikubiyemo ibigamije gushyigikira ubukungu birimo guhuza za gasutamo, gushyiraho isoko rusange, no gushyiraho ifaranga rimwe rikoreshwa mu bihugu binyamuryango.

    Yakomeje ati “Aho tugeze usanga guhuza za gasutamo bigenda bigerwaho aho hahujwe amategeko agenga imisoro, ibiro [by’imisoro] 15 biri ku mipaka [y’ibihugu] birakora neza.”

    Yasobanuye ko ari ibintu byoroheje gusangizanya amakuru no kumenyekanisha ibicuruzwa mu gihe bivanwa mu gihugu kimwe bijyanwa mu kindi.

    Uretse guhuza za gasutamo byagezweho, uwo mudepite yavuze ko ibindi bizashyigikira ubukungu bw’uwo muryango bikiri mu nzira, aho bimwe biri mu ntangiriro.

    Ati “Icyiciro turimo ni icy’isoko rusange kandi nacyo twifuza ko cyagenda neza. Ibijyanye n’amategeko y’ifaranga rimwe nabyo hari amategeko amaze gushyirwaho ariko turacyari muri urwo rugendo.”

    Impirimbanyi iharanira Kwihesha Agaciro kwa Afurika (Panafricaniste) akaba n’umucuruzi, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko amateka y’imibereho ya EAC yagize uruhare mu kuba iterambere ryayo rigenda buhoro.

    Ati “Ubundi iyo baba barawugezemo mu 1967 bose, imyaka 54 bari kuba bageze ku bintu bikomeye. Kubera ko bamaze imyaka 20 badakora (1970-1990), ubona ari ikintu cyo kubaka urugendo.”

    Ni mu gihe umunyamategeko akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki, Me Gasominari Jean Baptiste, we asanga kuba intego za EAC zigenda buhoro biterwa n’impamvu zirimo kuba ibihugu byose bidafite imbaduko imwe, aho usanga “bidahuriza ku mugambi”.

    Yagize ati “Hari ubwo usanga ibihugu bimwe bifite imyumvire itari yagera ku rwego rumwe n’urw’imyumvire y’ibindi. Hari bimwe usanga byarateye intambwe igaragara mu mitekerereze, ibindi ugasanga bikiri inyuma, bikaba byaremeye kwifatanya n’ibindi ariko mu by’ukuri bitari byiteguye.”

    Aho uwo munyamategeko yatanze urugero rw’igitekerezo cyazanywe muri uwo muryango cy’uko hajya habaho urujya n’uruza hifashishijwe indangamuntu zo mu bihugu nta pasiporo, byashyigikiwe n’ibihugu bitatu gusa ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, “ibindi ntibirabyemera.”

    Ati “Ariko twizera ko uko bazagenda babona ko birimo inyungu bazabyemera.”

    -  Hari ibikeneye kunozwa muri EAC

    Mu myaka mike ishize hagiye humvikana ibibazo by’umutekano muke ku baturage b’ibihugu bimwe bakorera mu bindi kandi byose ari ibinyamuryango bya EAC. Ibyo byateje umwijyane hagati y’ibyo bihugu byitanaga ba mwana bituma umubano wabyo uzamo agatotsi.

    Depite Gasinzigwa yavuze ko inyungu z’umuryango zigomba gupimirwa ku baturage, bityo ko hagomba kubaho ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu binyamuryango bisabwa, hitabwa ku nyungu zabo.

    Nihitabwa ku nyungu z’umuturage bizatuma abakorera mu bindi bihugu badahutazwa, ibihugu bishyire hamwe maze iterambere ry’umuryango rigerweho.

    Yakomeje ati “Ntabwo biba byumvikana mu gihe ubona inyungu z’abaturage, ukaba waragiye mu muryango ari wowe ubyifuje nta gahato ukemera gufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’inyungu zikaba zigaragara. […]Ibyo waba ufite byose bigaruka ha handi kuri rya soko rimwe. Niba u Rwanda rufite miliyoni zirenga 12 z’abaturage, nta gihugu gishobora kuvuga ngo nta nyungu gifite mu gucuruzanya n’u Rwanda kuko ni isoko.”

    Yavuze ko amahoro n’umutekano ku baturage ari byo bigomba kwimirizwa imbere muri EAC kugira ngo babashe kwisanga mu bihugu binyamuryango byose.

    Depite Gasinzigwa kandi asanga hagikenewe intambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu binyamuryango byiyemeje, kwegera abaturage no kongerera ingufu abikorera.

    Izo mpuguke zagaragaje ko hakenewe imiyoborere myiza imbere mu bihugu bigize uyu muryango, kugira ngo byubake neza politiki y’ubufatanye mu bayobozi babyo bashobore gusenyera umugozi umwe, kuko imishinga y’uwo muryango idindizwa akenshi n’abayobozi b’ibihugu bamwe batayishyigikira.

    Agerageje kubishyira mu rwego rw’amategeko, Me Gasominari yavuze ko ikintu cya mbere kiranga amasezerano ari ubushake bw’abayakorana, bityo ko hakenewe kwigisha abantu “ikibazo cy’imyumvire” kikabanza kuvaho.

    Ati “Iyo bigitangira haba hari n’urwikekwe abantu bataramenya niba bazakorana n’abandi [neza] cyangwa niba basangiye icyerekezo.”

    Uwo munyamategeko yavuze kandi ko hakenewe ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko y’uwo muryango ateganya, kuko iyo butagaragara bigorana ko intego zigerwaho.

    Kugeza ubu EAC igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo. RDC na Somalia nabyo byatanze icyifuzo cyo kwinjizwa mu muryango ariko ntibirasubizwa.

    Uwo muryango ufite isoko ry’abasaga miliyoni 170, inzobere zisanga hari intambwe umaze kugeraho ugereranyije n’indi miryango ndetse n’igihe umaze ushinzwe. Mu gihe ibyo bihugu bizaba byemerewe kuba ibinyamuryango, isoko rizaguka rigere ku basaga miliyoni 300, abacuruzi begere inyanja zambukirizwaho ibicuruzwa ndetse n’umutungo kamere ubirimo ufashe ibindi biri mu muryango.

    Depite Gasinzigwa Oda asanga hagikenewe intambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu binyamuryango bya EAC byiyemeje, kwegera abaturage no kongerera ingufu abikorera