Blog

  • Akarere kose ka Bugesera kabuze amazi – #rwanda #RwOT

    Imiyoboro ibiri yangiritse ni ivana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba n'uvana amazi mu ruganda rwa Ngenda.

    Mu itangazo Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, Wasac, cyanyujije kuri Twitter cyavuze ko Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi ariko ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe biri gutunganywa.

    Ati 'Twagize ikibazo ku matiyo avana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda. Mu gihe abakozi bacu bari gukorana umurava mu gusana ayo matiyo, turasaba abatuye mu karere kose ka Bugesera kwihanganira ibura ry'amazi tubizeza ko mu gihe cya vuba bongera kuyabona.'

    Umuvugizi wa WASAC, Iraguha Dan, yatangarije IGIHE ko ibikorwa byo gusana iyi miyoboro birimbanyije kugira ngo abaturage batuye mu Bugesera babashe kubona amazi vuba bidatinze.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba n'uwa ngenda yaturitse bisanzwe.

    Umuyoboro wavanaga amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba wagemuraga angana na meterokibe 2500 ku munsi mu gihe uruganda rwa Ngenda rwohereza amazi angana na meterokibe 3300 ku munsi.

    Mu karere ka Bugesera, amazi yabuze kubera imiyoboro yangiritse / Ifoto: IGIHE


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-kose-ka-bugesera-kabuze-amazi

  • Bane batawe muri yombi bakekwaho gucuruza mukorogo (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo aba bagabo bashinjwa kugurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru.

    Polisi yatangaje ko aba bagabo uko ari bane yabafatiye mu Murenge wa Gatenga kandi ko icyo gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Aba bagabo bemera amakosa y'uko bacuruzaga aya mavuta ariko bagahakana ko bayakuraga hanze.

    Umwe yagize ati ' 'Ncuruza amavuta muri rusange yo kwisiga ariko habonetsemo amavuta atemewe . Njye mbimenye vuba kuko mperutse kubibona kuri televiziyo mwafashe abantu muri kubimena, kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.'

    Yongeyeho ku nyuma y'aho Leta ihagurukiye iki kibazo na we yaje gufatwa acuruza aya mavuta anemera amakosa y'icyaha yakoze abisabira imbabazi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibindi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda , Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu uyakoresha.

    Ati 'Haba harimo Hydroquinone kandi ingaruka igira n'uko yangiza uruhu, uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y'izuba. Uruhu ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n'amavirusi.'

    Yaboneyeho kugira inama abakoresha aya mavuta n'abayacuruza y'uko bakwiye kuyirinda kuko ashobora kugira ingaruka z'igihe gito n'igihe kirambye zirimo na kanseri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe baramutse bahamwe n'icyaha bafungwa hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri.

    Ati 'Umuntu ucuruza ibi bintu akaba azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.'

    Kabera yavuze ko n'abinjiza ayo mavuta mu gihugu bakwiriye kubicikaho kuko mu minsi ya vuba bazafatwa.

    Abatawe muri yombi ni bane gusa Polisi yatangaje ko n’abandi babikora bazafatwa vuba

    Umwe mu batawe muri yombi

    Amwe mu mavuta atemewe yafashwe

    Umwe mu batawe muri yombi yavuze ko yari abizi ko amavuta acuruza atemewe

    Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu uyakoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bane-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gucuruza-mukorogo-video

  • Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Urban.org rusobanura ko mu buzima bwa buri munsi uko waba warakuze kose hari uko wakwitwara bitewe n'aho ugeze ntihabe hari umuntu wakuvumbura bigaragariye ku myitwarire yawe.

    Muri rusange imiryango ikennye ntabwo ipfa kubona ubushobozi bwo gutunga umuryango, nk'uko bikwiriye ku buryo usanga muri iyo miryango harimo ibibazo bitandukanye, by'imibereho nko kubura ibyo kurya, ibyo kwambara, n'ibindi bitandukanye. Muri iyi nkuru turakwereka ibintu bitandatu, muri byinshi byakwereka uwo muntu wakuriye mu muryango ukennye.

    1.Iyo agiye guhaha hari ibyo atagura kabone n'ubwo yaba afite amafaranga:

    Uyu muntu wakuze ari umukene arangwa n'ubwoba bwa buri munsi ku buryo iyo agiye ku isoko hari ibyo adashobora kugura n'ubwo yaba afite ubushobozi bwabyo. Urugero: Nko kugura amazi yo mu icupa biramugora, kugura igipupe n'ibindi bitandukanye.

    2.Ahorana ikibazo cy'imibereho y'ibimutunga

    Uyu muntu wakuze ari umukene ahorana ikibazo cyo kubona ibimutunga ku buryo usanga ahora yibaza ngo ejo nzarya iki? cyangwa sindibuhage. Usanga agira agira ubwoba bwo gusangira n'abandi kuko aba yumva ko atari buhage. Usanga afite imico mu kurya aho ashobora guhitamo kuza kurya ibyo akunda cyane nyuma y'ibindi. Urugero: Nko kurya inyama nyuma.

    3.Usanga bakunda kwikorana akazi

    Abantu bakuriye mu buzima bwa gikene bakunda kwikorera ibintu ubwabo, ndetse akumva yakwifasha, ku buryo ushobora kumumenya bitewe na bimwe mu bikorwa akora.

    4.Usanga bakora ibintu uko bitagomba gukorwa cyangwa gufatwa

    Umuntu wakuriye mu muryango ukennye arangwa no gufata cyangwa gukora ibintu uko bidakorwa. Urugero: Gufata igikombe uko wiboneye mu gihe cyo kunywa, cyangwa kurya. Aha n'imyambaro ishobora kumugaragaza.

    5.Uyu muntu yizerera mu bitangaza

    Uzasanga aba barangwa n'imikino itanga amahirwe, nk'imikino ushobora gukina ugatsindira ikintu runaka, kabone n'aho yaba yaragize amafaranga menshi, ntibimubuza gukina imikino y'amahirwe cyangwa kwizerera mu bitangaza.

    6.Iyo ari mu kazi ahorana ubwoba bwo kwirukanwa

    Uyu muntu akazi kose akora arigengesera akiha intego y'ibyo agiye gukora ndetse n'ibyo agomba kurangiza. Uyu muntu ashobora no gukora akazi atameze neza ariko akagakora kugira ngo hatazamo icyuho.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibimenyetso-byakwereka-ko-umuntu-yakuriye-mu-muryango-ukennye-cyane/

  • Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Element wamenyekanye nka Eleeeh yasohbanuye impamvu abatunganya amajwi (audio producers) bakora nijoro anavuga impamvu akora indirimbo ziri mu njyana imwe. Ibi Eleeeh yabivuze ubwo yaganiraga na RadioTv10 aho yanavuze byinshi ku rugendo rwe rwa muzika. Mu gutangira ikiganiro, Eleeh yavuze ko ashimira Imana kubw'intambwe ikomeje kumuteza mu kazi ke ka buri munsi ariko ko gutunganya amajwi (audio production). Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka umwe amaze ari icyamamare (kuko indirimbo yazamuye izina rye yagiye hanze muri Werurwe 2020) hari byinshi yagezeho gusa ko akomeje kwiga no kwihugura kuko nta muntu umenya byose. Producer Eleeeh yavuze impamvu aba producers bagenzi be bakora nijoro aho yavuze ko akenshi biterwa n'abahanzi kuko hari abahanzi bahitamo kuza muri studio nijoro kuko aribwo babonye umwanya cyane ko nta birangaza biba bihari nijoro byashobora gutuma amajwi yabo adafatwa neza. Eleeeh yavuze ko gutunganya amajwi nijoro kw'aba producers akenshi biterwa n'abahanzi nubwo we yavuze ko atajya akora nijoro.

    Eleeeh

    Producer Eleeeh kandi yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe aho yavuze ko aribyo kuko yibanda kuri Afrobeat ariyo njyana ny'afurika kuko ari umunyafurika akaba arajwe ishinga no kubanza guteza imbere ibyo ku mugabane we. Eleeeh yabwiye abantu bamunengera gukora injyana imwe aho yavuze ko kuri ubu aribyo birimo kumugaburira. Yagize ati ” Nibyo birimo kungaburira muri iki gihe. Indirimbo nzazikora zisa mpaka nimba aribyo bigabura “. Nubwo Eleeeh yavuze gutya ariko avuga ko kwibanda ku ndirimbo zo mu njyana imwe atariyo gahunda afite kuko we akora bitewe n'akazi afite avuga ko abonye umuhanzi ushaka gukora indi njyana nta kabuza nawe yamukorera.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/producer-eleeeh-yasobanuye-impamvu-abatunganya-amajwi-bakora-nijoro-anagenera-ubutumwa-abavuga-ko-akora-indirimbo-ziri-mu-njyana-imwe/

  • Bwa mbere mu mateka, hagiye kubakwa hoteli idasanzwe mu kirere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere mu mateka y'isi,hagiye kubakwa hoteli idasanzwe izaba iri mu isanzure. Iyi Hoteli izubakwa na kompanyi yitwa Orbital Assembly Corporation (OAC). Bitegenyijwe ko ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu 2025, hanyuma ikazafungura imiryango mu 2027. Iyi hoteli izaba yubatse ku nzira Isi izengurukaho yitwa Oribit nk'uko byatangajwe na DailyMail.

    Iyi Hoteli ngo izaba imeze nk'uruziga ku buryo iyi shusho izaba yubatsemo izajya iyifasha kuringaniza imbaraga zayo n'iz'ukwezi. Izaba kandi igizwe n'utuntu umuntu yakwita nk'impeta tuzaba tugaragiye urwo ruziga kandi utwo tuntu tukaba dushobora kuzagurishwa ku bigo bikomeye by'ubushakashatsi bwo mu kirere nka NASA na ESA.

    Izaba kandi ifite ibyumba binini byo kureberamo ibitaramo n'ibirori bikomeye.Biravugwa ko iyi hoteli izatwara Miliyari 100 z'amadorali, uyashyize mu manyarwanda ni hafi Tiliyari 100. Izaba ifite amazi n'umurio bihagije, Laboratwari irimo abahanga kabuhariwe. Amakuru avuga ko izaba yubatse mu birometero 300 uvuye ku mubumbe w'Isi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mu-mateka-hagiye-kubakwa-hoteli-idasanzwe-mu-kirere/

  • Dore uko umuhango wo gusezera no gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga kuri Centre Ibanga ry'Amahoro wagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo habaye Missa yo gusabira Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku ya 07 Mutarama 2021. Iyi ni Missa yabereye muri kiliziya ya Regina Pacis aho yari yitabiriwe n'abasaseredoti benshi barimo n'ababanye na Padiri Ubald igihe kinini. Iyi Missa yari yitabiriwe n'abasenyeri batandukanye aho yayobowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda. Kuri uyu munsi tariki ya 02 Werurwe 2021 hateganyijwe umuhango wo gusezera no gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga, ni umuhango urimo kubera kuri Centre Ibanga ry'Amahoro. Uyu muhango mwawukurikira mukanze hano hasi:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-umuhango-wo-gusezera-no-gushyingura-padiri-ubald-rugirangoga-kuri-centre-ibanga-ryamahoro-wagenze/

  • FC Barcelona iri gushaka abakinnyi 5 bakomeye bo gutuma Messi yisubiraho akongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Umubano wa Messi na FC Barcelona wasenyutse mu mwaka ushize ubwo uyu mukinnyi yashakaga kugenda iyi kipe ikabyanga ahubwo ikamusaba kujya kuyirega akabyanga.

    Messi ararangiza amasezerano mu kwezi kwa Gatandatu aho ibigugu bifite amafaranga nka Manchester City na Paris Saint-Germain ariko FC Barcelona yo ntirava ku izima irashaka gushora akayabo ku isoko ikagura abakinnyi bakomeye 5 batuma uyu mukinnyi yisubiraho cyane ko bazi ko akunda ikipe ahubwo ashaka kuyivamo kubera itakiri ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye.

    Iyi kipe yanyuzemo ibyamamare bikomeye.irashaka kuzana abandi bakinnyi 5 barimo n'umusore ukiri muto uri gutsinda ibitego cyane Erling Haaland.

    Uyu musore w'imyaka 20 ukinira Borussia Dortmund ntasiba gutsinda ibitego muri Bundesliga ariyo mpamvu amakipe menshi I Burayi ari kumwifuza.

    Barcelona irashaka guhangana na Manchester United na Liverpool ku gusinyisha uyu munya Norway w'umuhanga bidashidikanywaho.

    Undi mukinnyi FC Barcelona ishaka kugura ni myugariro Matthijs de Ligt ukinira Juventus ariko wubatse izina muri Ajax ubwo yayigezaga muri ½ cya UEFA Champions League ya 2019.

    Icyakora uyu mukinnyi we bishobora koroha ko Barcelona imubona kuko muri Juventus yasubiye inyuma bigaragara.

    Undi mukinnyi Barcelona iri kwifuza ni Jules Kounde,myugariro wa Sevilla w'imyaka 22 uhagaze neza muri iki gihe ndetse ari kwifuzwa cyane n'amakipe menshi.

    Umukinnyi wo hagati wa Liverpool,Georginio Wijnaldum nawe ari gutekerezwaho na FC Barcelona kugira ngo asimbure Sergio Busquets ushaje bigaragara.Agiye gusoza amasezerano nawe biroroshye ko yaboneka.

    Uwa nyuma FC Barcelona ishaka kugura ngo ireshye Lionel Messi ni Sergio Aguero usanzwe ari inshuti magara nawe.Uyu rutahizamu asanzwe akinira Manchester City ariko muri Kamena nawe azasoza amasezerano.

    Amakuru aravuga ko FC Barcelona yamaze kwaka inguzanyo ya miliyari muri Banki kugira ngo ibashe kuba yagura aba bakinnyi 3 barimo Haaland, De Ligt, Koude mu gihe Aguero na Wijnardum na Aguero bazira Ubuntu.

    Benshi baribaza niba Haaland,De Ligt, Koude, Wijnaldum na Aguero bazatuma Messi yongera kwishima akaguma mu ikipe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-iri-gushaka-abakinnyi-5-bakomeye-bo-gutuma-messi-yisubiraho

  • Umugore yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi bantu 150 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 02 Werurwe 2021,umugore yishwe n'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bose baba 265.Ni mu gihe handuye abantu bashya 125, hakira 150.

    Amakuru mashya kuri Covid-19 uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:125
    Abanduye bose:19,111
    Hakize:150
    Abakize bose:17,472
    Hapfuye:1(Umugore w'imyaka 84 witabye Imana i Kigali )
    Abamaze gupfa bose:265
    Abakirwaye:1,374
    Abarembye:8

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza, Public Health England (PEH), bwagaragaje ko urukingo rumwe rwa -AstraZeneca cyangwa urwa Pfizer-BioNTech rugabanya ingaruka zo kuba umuntu yaremba ku kigero kirenga 80%.

    BBC ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bari hejuru y'imyaka 80, kuko aribo babanje guhabwa uru rukingo, ndetse ko rutangira kugaragaza umusaruro warwo neza mu byumweru bitatu cyangwa bine umuntu aruhawe.

    Nubwo byagaragaye ko urukingo rumwe rushobora kurinda umuntu kuremba, abahanga mu bya siyansi mu Bwongereza bavuze ko ari ngombwa ko abantu baterwa inkingo ebyiri kugira ngo zishobore gutanga umusaruro ufatika mu kurinda umuntu Covid-19.

    Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko urukingo rwa Pfizer rwagabanyije impfu za Covid-19 mu bantu bafite imyaka 80 ku kigero cya 83%, mu gihe urwa Astrazeneca rwo rwagaragaje ko rufite ubushobozi bwo kurinda abantu bakuze bari hejuru y'imyaka 70 kugaragaza ibimenyetso nyuma y'ibyumweru bitatu barutewe, ku kigero cya 60%.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi mu Bwongereza, Prof Jonathan Van-Tam, yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bitanga ikizere ko gahunda yo gutanga inkingo izatuma ubuzima buhinduka mu gihe gito.

    Yongeyeho ati 'Icyemezo cyo gutera urukingo rwa Astrazeneca abantu bashaje, cyari kiza. Ibyavuzwe n'abayobozi bo mu Bwongereza ko rukora ku bantu bakiri bato gusa ntabwo ari byo.'

    Ushinzwe ubudahangarwa muri PHE, Dr. Mary Ramsay, yavuze ko hari ibihamya bigaragaza ko inkingo ziri kugabanya ubwandu bushya ndetse ko ziri no kuramira ubuzima bw'abantu. Gusa avuga ko hakenewe gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bushobozi zifite bwo kurinda Covid-19 yihinduranyije yagaragaye muri Brazil, yanamaze kugera no mu Bwongereza.

    Kugeza ubu muri iki gihugu abantu miliyoni 20 bamaze guterwa dose ya mbere y'urukingo. Gusa ariko mu minsi 28 ishize hamaze gupfa abantu 104 bazize Covid-19, mu gihe abanduye bashya muri iyo minsi ari 5.455.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umugore-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-bantu-150-barayikira

  • Kuki abantu badashaka kumenya ukuri k'uburyo Rusesabagina yahindutse intwari? – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina yavuzwe ku Isi hose kubera Filime Hotel Rwanda yakozwe ku nkuru ye y'uko yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri Mille Collines mu 1994. Byatumye aba ikirangirire, ahabwa imidali itabarika, yitwa intwari kugeza n'aho ejo bundi aha ubwo yatabwaga muri yombi amahanga yavugaga ko 'Hotel Rwanda Hero' bitumvikana uburyo agezwa imbere y'ubutabera.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Evgeny Lebedev, Umushoramari w'Umwongereza ufite inkomoko mu Burusiya washoye mu binyamakuru bikomeye byo mu Bwongereza nka Evening Standard na The Independent; baganiriye ku ngingo nyinshi harimo na Rusesabagina.

    Lebedev yari mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Perezida Kagame yasinyaga amasezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giants Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Mu nkuru Lebedev yatambukije muri The Independent avuga ibyo yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo byatewe na Covid-19, urugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n'ibindi.

    Perezida Kagame yabajijwe ku butwari bwa Rusesabagina, maze asubiza agira ati 'Reka twemere ko ibyo bintu byose byabayeho. Kuki abantu badashaka kumenya ukuri k'uburyo Paul Rusesabagina yahindutse intwari? Abantu babaye muri iriya hotel icyo gihe, kuki mutumva inkuru zabo?'

    Abarokotse Jenoside benshi bari bihishe muri iriya hotel bakunze kuvuga ko Rusesabagina yakabirije inkuru y'ibikorwa byamuranze ndetse ko yasabaga abantu amafaranga yo kuba barimo.

    Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena ndetse wigeze no kuba Minisitiri w'Intebe, ni umwe mu bari muri iyi hotel. Aherutse kubwira The New York Times ko Rusesabagina yishyuzaga abantu 'nubwo Sabena ubwayo yari yamusabye ko atishyuza abantu'.

    Yakomeje agira ati 'Paul yarabishyuje. Kandi Paul [Rusesabagina] yateye ubwoba abatari bafite uko bishyura ko aza kubasohora hanze'.

    Makuza yavuze ko filimi 'Hotel Rwanda' ishingiye ku nkuru y'impimbano yo muri Hollywood.

    Umwe mu bari abayobozi b'iyi hotel yavuze ko mu cyumweru cya nyuma, Rusesabagina yafunze amazi yo muri hotel, asaba abayashaka kujya basohoka bakayasanga hasi.

    Ati 'Niba mushaka amazi, mugomba kumanuka mukajya hasi kuri swimming pool umwe ku wundi'.

    Icyo gihe hanze kuri hotel ngo hari abasirikare barebaga umuntu umanutse agiye gushaka amazi ku buryo amazina yabo yashoboraga kuza guhita atambutswa kuri Radio RTLM ubundi bagahigwa.

    Terry George wanditse filime yagize icyamamare uyu mugabo, aherutse kuvuga ko mbere yo gutangira kuyikina, inyandiko yayo yagenzuwe n'abahanga hamwe n'abanyamakuru bareba ukuri kw'amakuru yose.

    Uyu George aherutse kwandika inkuru muri Foreign Policy avuga ko ubwo iyi filime yari imaze gusohoka mu 2004, Perezida Kagame yamushimiye nyuma [Kagame] akaza kwamagana Rusesabagina bitewe n'uko yanenze imiyoborere ye.

    Perezida Kagame ati 'Ibyo si ukuri. Nta kibazo mfite mu kuba umuntu yakora filime ku cyo aricyo cyose ariko niba umuntu agiye kuririra kuri iyo filimi, akayisobanura ukundi mu nyungu ze bwite, z'amafaranga cyangwa se politiki, birapfuye … ni igitutsi ku bapfuye, ni ugutesha agaciro.'

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Rusesabagina yatangije umutwe wagize uruhare mu bitero byaguyemo inzirakarengane icyenda mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Mu matariki atandukanye mu 2018, uyu mutwe wa FLN washinzwe na Rusesabagina wagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, usahura abaturage, wica abandi ndetse wangiza n'ibikorwa remezo bitandukanye.

    Perezida Kagame aganira na Lebedev ku wa 27 Gashyantare 2021 muri Village Urugwiro / Ifoto: Plaisir Muzogeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-abantu-badashaka-kumenya-ukuri-k-uburyo-rusesabagina-yahindutse-intwari

  • Yatabarutse mu mahoro: Ubuhamya bwa Katsey Long warwaje Padiri Ubald –

    Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana tariki 7 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

    Mbere yo gushyingura nyakwigendera, hatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo murumuna we, abihayimana ndetse na Katsey Long, Umunyamerikazi w’inshuti ye ari na we wamurwaje kugeza ashizemo umwuka.

    Katsey Long yavuze ko yamenyanye na Padiri Ublad Rugirangoga mu 2008 ubwo yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bwa Ilibagiza Immaculée.

    Katsey Long yakoranye na Padiri Ubald mu bikorwa by’iyogezabutumwa muri Amerika, bafatanya gukora filime mbarankuru n’igitabo kivuga ku bikorwa bye, kuko ubutumwa atanga atari ubw’u Rwanda gusa ahubwo bwari bugenewe Isi yose.

    Uyu mubyeyi yavuze ko ikintu yigiye kuri Padiri Ubald mu myaka yose bakoranye, ari uko yahoraga ashaka gufasha abantu, ari nabyo byatumye atangiza amasengesho yo gukizwa akoresheje urubuga rwa Facebook.

    Katsey Long yavuze ko ubwo Padiri Ubald Rugirangoga yarwaraga COVID-19 nawe yaje kwandura.

    Ati “Twese twanduye COVID-19 igihe kimwe. Nanduye icyorezo cya COVID-19 nkimukuyeho, ubwo yari arwaye nanjye nari ndwaye. Ariko njye narakize mwitaho ubwo yari mu bitaro.”

    Amashusho agaragaza Padiri Ubald mu minsi ye nyuma agaragaraza ko yari yanegekaye cyane. Long yavuze ko muri iki gihe yahuye n’ububabare bukabije ariko arabwakira kuko yari azi ko ari umugambi w’Imana.

    Ati “Yarababaye cyane ubwo yari mu bitaro, ariko yakira ububare kuko yari azi ko buturutse ku Mana. Yabwakiriye mu mahoro, abwakira nk’igihe cyo gusenga byimbitse no kwegerana n’Imana.”

    Mbere y’uko Padiri ashiramo umwuka yamaze ibyumweru bitandatu asenga cyane yiyambaza Yezu n’umubyeyi Bikiramariya n’ubwo byari bigoye kuri we kuvuga. Katsey Long avuga rwari urugendo rutoroshye ariko byari umugambi w’Imana kugira ngo abe aho umuryango we utari uri.

    Ubwo Ubald yari mu bitaro, Katsey Long yahuye n’Abanyarwanda babiri bahakoraga bakajya bamusura, ndetse bagafatanya gusenga mu Kinyarwanda. Mbere y’uko yitaba Imana kandi yabashije kubona abapadiri bamuturiye igitambo cya Misa ndetse amuha penetensiya ndetse amuha isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi.

    Ubwo yitabaga Imana Katsey Long yari kumwe na Padiri Ubald bari kuvuga ishapure y’impuhwe z’Imana.

    Ati “Twaganiriye ibintu byinshi ariko nabashije kumusengera ishapure y’impuhwe z’Imana, tugeze ku iyibukiro rya gatanu, umutima we warahagaze. Yapfuye ari mu mahoro. Ububabare burashira.”

    Uyu mugore yemeza ko inzira Padiri Ubald yaciyemo yamugejeje ku butagatifu kandi yizeye ko umunsi umwe na Kiliziya izabyemeza.

    Izindi nkuru wasoma:

    Katsey Long asanzwe atanga umusanzu wihariye mu bikorwa bigamije gutanga amahoro no kwimakaza ihame ryo kubabarirana ari naryo Padiri Ubald yaharaniraga mu buzima bwe

    Umunyamerika Katsey Long yari amaze imyaka irenga 12 ari inshuti ya hafi na Padiri Ubald

    Yatanze ubuhamya bw’uburyo babanye bakora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza

    Padiri Ubald Rugirangoga ni umwe mu bomoye ibikomere bya benshi bari barabaye imbata y’amateka ashaririye y’u Rwanda

    Kanda hano urebe andi mafoto y’umuhango wo guherekeza Padiri Ubald

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Mbabazi Jean de Dieu