Blog

  • Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y'imikoranire. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano na Bralirwa nk'umuterankunga mukuru wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, ni amasezerano afite agaciro ko kuzamara imyaka ine, aya amasezerano kandi akaba azaha uburenganzira Bralirwa kwitirirwa shampiyona.

    Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rwa FERWAFA ihagarariwe na perezida wayo Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damscene ndetse nabari bahagarariye urwo ruganada rwenga ibinyobwa bisembuye ndetse n'ibidasembuye

    Amakuru ahari aravuga ko uru ruganda rwa Bralirwa rwemeye ko rugomba gutanga miliyoni 640 z'amafaranga y'u Rwandamu gihe cy'iyo myaka ine bazamara bakorana na FERWAFA, ndetse kandi uyu muterankunga akazagira uburenganzira bwo kwitirirwa shampiyona y'umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere aho izahita yitwa Primus National League.

    Ibi bikaba bisobanuye ko Bralirwa izatangirana n'umwaka w'imikino wa 2020-2021, ku ikubitiro mu mwaka wa mbere ikazahita itanga miliyoni 180 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe umwaka uzakurikiraho hazatangwa miliyoni 160 Frw.

    Si ubwambere ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda , FERWAFA risinyanye amasezerano yo gukorana na Bralirwa kuko mu mwaka w'imikino wa 2004/05 basinye amaserano y'imikoranire ku mpande zombi, ni amasezerano yahagaze mu mwaka wa 2009 ndetse aza kongera gusubukurwa mu mwaka w'imikino wa 2012-2013 asozwa nyuma y'umwaka umwe.

    Uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rusinyanye amasezerano na FERWAFA nyuma yaho uwari umuterankunga wa shampiyona y'u Rwanda AZAM TV batandukanye mu mwaka wa 2019.

    The post Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y'imikoranire. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-nuruganda-rwa-bralirwa-basinye-amasezerano-yimikoranire/

  • Kayonza: Abana babiri baturikanywe na Grenade – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 bibera mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bana nyuma yo kuyikinisha bayitiranya n'inyundo nini ikoreshwa n'abafundi.

    Ati ' Ni abana babiri umwe w'imyaka 13 n'undi w'imyaka 17 nyina w'uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n'inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n'umuhungu we ajyana na ya grenade.'

    Yakomeje avuga ko bagezeyo uwo mwana yakomeje gukinisha iyo grenade we n'uwo musore w'imyaka 17 iza kubaturikana bakomereka mu buryo budakabije cyane.

    Gitifu Murekezi yasabye ababyeyi kwirinda gukinisha ikintu batazi ngo kuko gishobora kuba ari igisasu kikabakurura ibibazo.

    Ati ' Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.'

    Mu mezi abiri ashize hagiye hatoragurwa grenade zishaje hirya no hino mu giturage zimwe zigaturikana abazitoraguye ariko kuko ziba zimaze igihe ntizibakomeretse mu buryo bukabije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abana-babiri-baturikanywe-na-grenade

  • Kayonza: Abana babiri baturikanywe na Grenade –

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 bibera mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bana nyuma yo kuyikinisha bayitiranya n’inyundo nini ikoreshwa n’abafundi.

    Ati “ Ni abana babiri umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 17 nyina w’uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n’inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n’umuhungu we ajyana na ya grenade.”

    Yakomeje avuga ko bagezeyo uwo mwana yakomeje gukinisha iyo grenade we n’uwo musore w’imyaka 17 iza kubaturikana bakomereka mu buryo budakabije cyane.

    Gitifu Murekezi yasabye ababyeyi kwirinda gukinisha ikintu batazi ngo kuko gishobora kuba ari igisasu kikabakurura ibibazo.

    Ati “ Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.”

    Mu mezi abiri ashize hagiye hatoragurwa grenade zishaje hirya no hino mu giturage zimwe zigaturikana abazitoraguye ariko kuko ziba zimaze igihe ntizibakomeretse mu buryo bukabije.


  • Benshi bahiye ubwoba nyuma yuko ingona nyinshi zitorotse aho zororerwaga #rwanda #RwOT

      Umubare utaramenyekana w'ingona zikiri ntoya uri guhigwa nyuma y'uko zicitse ahantu zororerwaga mu ntara ya Cape Town muri Africa y'Epfo.

    Izigera kuri 27 muri zo zahise zifatwa, gusa abategetsi bavuga ko batazi neza umubare w'izo batarabasha gufata.
    Biravugwa ko izi ngona zatorotse kuko uruzitiro rwacitse aho zororerwa, zikaboneza zijya mu mugezi witwa Breede uri hafi aho.
    Abaturiye ako gace baburiwe kwirinda kwegera aho ziri. Petro van Rhyn umuvugizi w'ikigo cy'ibidukikije CapeNature yagize ati: 'Birumvikana ko ziteje akaga. Izi ni inyamaswa z'inkazi nubwo bwose zabaga aho zororerwa'.

    Yongeraho ati: 'Abantu bagomba kwirinda kuzergera no kwegera uwo mugezi kugeza zifashwe'. Izi ngona, bikekwa ko zifite uburebure bugera kuri 1.5m zacitse aho zorererwa kuwa gatatu.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yashyizeho itsinda ryihariye ryo kuzihiga riri gukoresha imitego yo kuzifata muri uwo mugezi nk'uko CapeNature ibivuga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/05/benshi-bahiye-ubwoba-nyuma-yuko-ingona-nyinshi-zitorotse-aho-zororerwaga/

  • LIVE : Rusesabagina yasobanuye ko Bishop Niyomwongeri yakoranye na RIB mu “kumushimuta” #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Urukiko rufashe umwanzuro ko urubanza rukomeza ndetse n’uruhande rwa Paul Rusesabagina rukavuga ko noneho rwiteguye gusobanura inzitizi zarwo, Paul Rusesabagina yahawe umwanya ngo asobanure iyo nzitizi, asaba ko Umunyamategeko we azisobanura.

    Me Jean Felix Rusakemwa yagarutse ku rugendo rw’uburyo Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda kuva avuye i Dubai kugeza ageze mu Rwanda.

    Yavuze Rusesabagina yafashwe mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 z’ukwa Kanama 2020, agashimutwa, ngo agahita afatwa agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta cyemezo na kimwe giteganywa n’amategeko yari afite.

    Me Jean Felix Rudakemwa avuga ko ubundi iyo igihugu gishaka umuntu ukekwaho ibyaha yoherezwa kuburanira mu icyo gihugu, rurabigisaba noneho inkiko zibishinzwe zigaterana zigafata icyemezo.

    Me Jean Felix Rusakemwa yagize ati 'Izanwa rye mu Rwanda ni kidnaping ni ugushimutwa, yasobanuye mu Bugenzacyaha, muri Pariki arabivuga, biba iby’ubusa.'

    Yasabye ko ibyemezo byose yafatiwe bikurwaho ku buryo yahita arekurwa 'nta yindi nkomyi agasubizwa mu buzima bwe busanzwe.'

    Yavuze ko yafatiwe mu Leta zunze ubumwe z’Abarabu, nta Visa nyarwanda yari yatse kandi muri 2004 yaje afite Visa.

    Uyu munyamategeko avuga ko bitumvikana uburyo Rusesabagina yazanywe mu Rwanda kandi nIkiko zo mu Bubiligi zari zaratangiye kumuburanisha ariko 'babirenzeho barashimuta.'

    Yavuze kandi ko iyo umuntu akekwaho icyaha, hari inzira zikurikizwa kugira ngo agezwe mu butabera ziteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha cyane cyane mu ngingo za 29 kugeza ku ya 31 z’iri tegeko.

    Yagize ati 'U Rwanda rwagombaga kumusaba Leta Zunze Ubumwe z’abarabu ubundi hagakorwa inzira zemewe n’amategeko.'

    Yakomeje agira 'Iri shimutwa kandi ryashimangiwe n’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha witwa Bishop Constantin Niyomwungeri.

    Yavuze ko uyu mutangabuhamya abishimangira mu nyandiko mvugo eshatu zirimo iyo ku wa 27 Gashyantare 2020.

    Ngo uyu mugabo yafatanyije na RIB mu gutegura no gushyira mu bikorwa izanwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina, akavuga ko indege yamuzanye yatanzwe na RIB. Ati 'kuvuga RIB kandi ubwo ni ikigo cya Leta, ubwo ni Leta yabikoze.'

    Me Rudakemwa avuga ko muri izo nyandiko mvugo, Bishop Constatin Niyomwungeri hari aho ahuza na Rusesabagina wavuze ko yahagurutse Dubai ajya i Bujumbura ariko ko ngo umugambi wari waracuzwe mbere wo kumuzana i Kigali.

    Ngo igihe bari bageze mu ndege, abapilote bavuze ko Indege igiye i Kigali 'ariko Bishop bimutera impungenge asaba abapilote ko batongera kuvuga ko bagiye i Kigali kugira ngo Rusesabagina atabimenya.'

    Ati 'Ibyo rero birashimangira ko Rusesabagina yashimuswe ariko amayeri Bishop yari yarapanze, Rusesabagina yisanze i Kigali nta n’inyandiko n’imwe afite.'

    Ingingo ya 09 y’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, ivuga ko uburenganzira bw’umuntu ari ntayegayezwa, ivuga ko umuntu wese wafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uwafashwe asubizwa uburenganzira bwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/LIVE-Rusesabagina-yasobanuye-ko-Bishop-Niyomwongeri-yakoranye-na-RIB-mu-kumushimuta

  • Cyusa yakoze indirimbo yakomoye ku butwari bwa nyina –

    Muri iyi ndirimbo mu nyikirizo aririmba ati “Mama wambyaye, Mama nkesha imico myiza, ukora ngo nishime, ngo nezerwe ushakashaka hose ngo mbeho neza. Mama wambyaye.”

    Mu gitero cya mbere agira ati “Nakugereranya na nde, nakunganya nkande, wowe wemeye kuba babiri uri umwe ,undata hose ngo bamenye uri igitego mu babyeyi uri imena mu bishongore, uri indatwa itaratwa n’uwo yakoreye gusa kuko imbabazi zawe zigaragara hose aho ugeze hose mama wambyaye.”

    Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbiye muri rusange abagore barera abana bonyine.

    Ati “Ni indirimbo nahimbiye ababyeyi b’abamama muri rusange, mvuga ubutwari bwabo muri rusange, kwigomwa kwabo kugira ngo tubeho neza twe abana. Ni indirimbo natuye ababyeyi bakora umurimo wo kuba se w’umwana na nyina.”

    Akomeza avuga ko by’umwihariko yayikomoye kuri mama we wamureze wenyine ariko agakora iyo bwabaga, ku buryo nta kintu yigeze amuburana mu buzima.

    Ati “Nayikomoye ku butwari mama wanjye yanderanye. Aba aha babiri papa atakiriho yarapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba ankujije kugera ubu kandi ntacyo namuburanye nk’umubyeyi numva nayitura abanyarwanda bose cyane cyane ababyeyi.”

    Cyusa Ibrahim ni umuhanzi uzwi mu muziki gakondo. Uyu musore uri gusatira imyaka 31 amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.

    Mu gihe amaze atangiye gushyira hanze ibihangano, ni umwe mu barangamiwe mu gisekuru cye kubera gutera umugongo injyana z’amahanga akimakaza gakondo.

    Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Umutako’, ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda Nkunda Migabo’, ‘Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ‘Imparamba’, ‘Muhoza wanjye’, ‘Umwiza’ n’izindi.

    Cyusa yahimbiye indirimbo umubyeyi we

    Cyusa ni umwe mu bahanzi bagezweho bari mu njyana gakondo

  • BNR yihanangirije ‘Health People Group’ ishinja kwitwara nk’aho icuruza ubwishingizi –

    Mu itangazo BNR yashyize hanze ku wa 3 Werurwe, yavuze ko iyi sosiyete icuruza izi serivisi ku bantu ku giti cyabo n’ibigo ibinyujije mu bufatanye igirana n’abafatanyabikorwa batanga serivisi z’ubuvuzi.

    Muri iri tangazo BNR ikomeza ivuga ko ibi byose HPG ibikora nta burenganzira yabiherewe.

    Iti “Health People Group (HPG) ntiyigeze ihabwa uruhushya rwo gukora umurimo w’ubwishingizi na BNR kandi ari umurimo igenzura nk’uko biteganywa n’itegeko […] ryerekeye imitunganyirize y’umurimo w’ubwishingizi ribuza uwo ariwe wese gukorera umurimo w’ubwishingizi cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano nabwo kwirengera ingaruka zabyo.”

    “Ishingiye ku mategeko ndetse n’ibikorwa byavuzwe haruguru, BNR iramenyesha abantu bose ko Health People Group (HPG) atari ikigo cy’ubwishingizi cyemewe kuko nta ruhushya cyabiherewe.”

    Yakomeje iburira abakorana n’iyi sosiyete ko bakwiye kuzirengera ingaruka zaturuka ku masezerano bagirana.

    Ku murongo wa telephone, IGIHE yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Health People Group (HPG), ariko umukozi wo muri iki kigo avuga ko batarabona iryo tangazo.

    Ku mbuga zitandukanye z’iyi sosiyete igaragaza ko itanga ubwishingizi

  • Abadepite basabye impinduka muri “Army Shop” –

    Ibyo byasabwe ubwo iyo nteko yari iteranye ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano igaruka ku isuzumwa ry’imicungire ya Army Shop.

    Inteko yemeje iyo raporo ndetse ishima ibiyikubiyemo, ariko isaba ko amashami ya Army Shop 15 ahari kugeza ubu yakongerwa.

    Mu butumwa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yashyize kuri Twitwer, yagize iti “Inteko Rusange yemeje raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku isuzumwa ry’imicungire y’Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, ishima ibimaze gukorwa, isaba ko ryakongera amashami.”

    Army shop yashyizweho n’iteka rya Minisiriri w’Intebe ku wa 8 Nzeri 2011, hagamijwe korohereza Ingabo, Abapolisi, Abacungagereza, n’imiryango yabo [abo bashakanye cyangwa abana] kugura ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa mu buryo bworoshye kandi bibahendukiye. Mu 2018 abacungagereza nabo bongewe ku barebwa n’iryo hahiro.

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Rwigamba Fidèle, aherutse kubwira The New Times ko abakora mu nzego zirebwa n’iryo hahiro bahembwa amafaranga atari menshi kandi ugasanga bakunze kuba kure y’imiryango yabo, bityo rikaba ryitezweho gufasha imiryango yabo ntiyicwe n’inzara.

    Army shop kugeza ubu igurirwamo ibikoresho by’isuku, ibyo mu gikoni n’ibiribwa bica mu nganda nk’umuceri, amavuta, ifu, amata, imitobe n’ibindi.

    Ibiciro byabyo biba biri hasi ugereranyije no ku isoko risanzwe. Umwe mu barihahiramo yavuze ko nk’ikintu kigurishwa ikilo 1000 Frw, “ho usanga kigura 600-650 Frw”.

    Army shop ihahirwamo n’Abasirikare, Abapolisi n’abacungagereza / Ifoto: AFOS

  • LIVE : Rusesabagina yatanze inzitizi yo gushimutwa, abo bareganwa bamutunga agatoki gutinza urubanza #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, Urukiko rwatangiye ruvuga ko uyu munsi humvwa ibisobanuro ku nzitizi za Paul Rusesabagina wavuze ko afite indi nzitizi.

    Urukiko kandi rwasuye aho Rusesabagina afungiye ndetse ruganira na we, abunganizi be ndetse n’ubuyobozi bwa gereza busanga hari ibikwiye gukosorwa bimufasha kwitegura urubanza.

    Umwe mu bunganira Paul Rusesabagina ari we Me Gatera Gashabana, ntiyagaragaye mu rukiko kuko yanditse arumenyesha ko yitabiriye urubanza ari kuburana i Arusha muri Tanzania.

    Rusesabagina wahise ahabwa umwanya ngo avuge ku nzitizi yari yasabiye igihe cyo kuzitegura mu nyandiko, yavuze ko ari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yashimuswe.

    Yagize ati 'Narashimuswe. Ndashaka kubanza gusubizwa uburenganzira bwanjye, mfungurwe.'

    Me Jean Felix Rudakemwa yahise abaza impamvu Ubushinjacyaha butigeze busubiza kuri iyi nzitizi uruhande rw’uregwa rwashyize muri System, Ubushinjacyaha buvuga ko ikosa ryakozwe na Rusesabagina ndetse n’abamwunganira kuko batinze gushyira imyanzuro ya ziriya nzitizi muri system.

    Uyu munyamategeko yavuze ko budashobora kuburana mu gihe batigeze babona imyanzuro y’Ubushinjacyaha isubiza iyabo kuri iriya nzitizi.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko imyanzuro bwayibonye muri iki gitondo bityo ko butari kubona uko buyisubiza, gusa buvuga ko bwo budakeneye umwanya wo kwitegura ahubwo ko bwiteguye kuburana.

    Umushinjacyaha ati 'Nitwe twagomye gusaba igihe cyo kwitegura ku nzitizi kugira ngo tureshye imbere y’amategeko. Iyi nzitizi ntaho itaniye n’ibyavuzwe mbere, ibyaje ari inzitizi ku munsi wa mbere, igihe cyo kubisobanura byavuzwe ko ari amakuru.'

    Me Jean Felix Rudakemwa wavugaga ko badashobora kuburana kuri izi nzitizi kuko byaba ari nk’umutego batezwe n’Ubushinjacyaha kuko butigeze busubiza ku myanzuro yabo.

    Abaregwa hamwe na Rusesabagina kimwe n’abaregera indishyi, ntibishimiye iyi myitwarire ya Rusesabagina bise ko igamije gutinza nkana urubanza, bahise baka ijambo bavuga akabari ku mutima.

    Nsabimana Callixte alias Sankara yavuze ko abaregwa bose bareshya imbere y’amategeko bityo ko umuburanyi umwe atagomba kuburizamo uburenganzira bw’abandi.

    Sankara yagize ati 'Rusesabagina n’abamwunganira bameze nka ba banyeshuri batinya ibizamini. Buri gihe hari interrogation bavuga bati muyimure, muyimure.

    Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara na we yagarutse ku kuba hamaze kuba amaburanisha atatu ariko humvwa Paul Rusesabagina.

    Uyu munyamategeko wavugaga ko uru rubanza rushobora kurangira muri 2024 mu gihe byaba bikomeje uku, yasabye Urukiko gushyiraho ingengabihe y’uburyo uru rubanza rugomba kuburanishwa.

    Abanyamategeko baburanira abaregera indishyi muri uru rubanza na bo batse ijambo, bavuga ko iyi myitwarire ya Rusesabagina igamije gutinza urubanza kandi atari we wenyine uregwa muri uru rubanza.

    Umwe muri aba banyamategeko yavuze ko Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, itegenaya ko inzitizi zitangwa mu rubanza rwo mu mizi, zitagomba gusubikwa inshuro zirenze ebyiri.

    Ati 'Niba zibaye eshatu, mu mizi zizaba zingahe ?'

    Undi munyamategeko muri aba bunganira abaregera indishyi, yavuze ko kuba umwe mu baburanyi yatanga inzitizi ari uburenganzira bwe ariko ko uburenganzira bwe butagomba kujya hejuru y’ubwa bagenzi be baburanira hamwe.

    Yagize ati 'Ni uburenganzira bwe, ariko se uburenganzira bwe bwakandamiza ubw’abandi ?'

    Nyuma y’izi mpaka ndende, Urukiko rwahise rufata umwanya wo kwiherera ngo rufate umwanzuro kuri buriya busabe bwa Rusesabagina ndetse n’ibyifuzo by’abandi baburanyi muri uru rubanza.

    Photo : The New Times

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Rusesabagina-yatanze-inzitizi-yo-gushimutwa-abo-bareganwa-bamutunga-agatoki-gutinza-urubanza

  • Byinshi byahindutse ageze ku buyobozi biramutungura, perezida wa Rayon Sports yavuze uwo yasabye uruhushya rwo kwiyamamaza(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko yaje kwiyamamariza kuyobora iyi kipe abizi neza ko irimo ibibazo ariko nyuma yo kujya ku buyobozi yatunguwe no gusanga harimo ibindi bibazo byinshi atari azi.

    Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku bibazo bivugwa muri Rayon Sports muri iyi minsi.

    Ku giti cye avuga ko afata umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports yabitewe n’ibibazo yabonaga ifite akumva ko hari icyo yakora, gusa ngo nta muntu wigeze amushuka ngo ajye kwiyamamaza nk’uko byavuzwe.

    Ati'Imyaka mfite ndakeka nta muntu wanshuka, ari imyaka mfite n’uko nteye ntwanshuka. Rayon Sports nk’umuryango nkunda wari ufite ibibazo, ibibazo rero biravuka ariko abantu barabikemura, ninjye wizanye, nari nziko hari ibibazo nabonaga bibabaje, biteye agahinda, ndavuga ngo ariko nshobora kugira icyo nakora.'

    Akomeza avuga ko umuntu yagishije inama akanasaba uruhushya kuko ntacyo yakora atamubwiye ari umufasha we.

    Ati'Naravuze nti imbaraga zanjye uko niyizi nta musanzu natanga hariya hantu? Uwo nagishije inama nasabye uruhushya ni uwo nashatse, ntacyo nakora ntamubwiye.'

    Akomeza avuga ko yagishije inama abantu batandukanye ariko bakamuca intege bamubwira ko atazayishobora kuko ari ikipe y’akavuyo, ariko we akumva ko hari icyakorwa ngo gashire.

    Ati'ariko nagishije n’inama, abantu hafi ya bose bancaga intege, bati biriya bintu ntibizashoboka, Rayon Sports y’akavuyo, kuki se akavuyo katavamo? Ndaza ndiyamamaza, bagenzi banjye ntabwo twari tuziranye, bariyamamaza, turatorwa.'

    Akimara gutorerwa kuyobora iyi kipe, yasanzemo ibindi bibazo atari azi ariko aho kubihunga ngo ate ikipe yiyemeje guhangana nabyo.

    Ati'birumvikana ko nagezemo nkasangamo ibindi bibazo ntari nzi, ariko nemera ko mu buzima ntabwo ubuzima ari igitanda gishashe nk’uko ipusi iza igasanga gishashe ikaryama, ubuzima ni ibibazo. Ntabwo wahunga ibibazo cyangwa ngo ubirekere abandi iyo uri umugabo uba ugomba gutanga umuganda aha n’aha, urugamba rwa Rayon Sports si urugamba rukomeye kurusha izindi ngamba abantu barwana mu buzima.'

    'Naremeye ndaza ibibazo ndabibona, nsanga bikomeye, nsanga hari ibyo ntari nzi ariko ndavuga ngo niba amateka yarashatse ko nzaba ndi hano, ngomba kugira icyo nkora nk’uko n’abandi kuva mu 1965 ishingwa, habaye abaperezida batandukanye bagiye bagira icyo bakora, ayo mateka yose tuvuga dushima hari abayobozi kandi bahuraga n’ibibazo, bakabivamo.'

    Yavuze ko kandi abakeka ko azegura bidashoboka ko ahubwo we na komite ye bagomba gukorera abakunzi ba Rayon Sports icyo babatoreye ari cyo kubaka Rayon Sports.

    Ati'abantu bati azegura, ntibishoboka! Ntibishoboka! Ntabwo bishoboka! Imana nintiza ubuzima njyewe na komite yanjye uko tubyumva, twaje nta gahato, twaje tubishaka tuzakorera Rayon Sports kugeza ku munota wa nyuma wo gutora abazadusimbura.'

    Akurikije amezi 4 bamaze ku buyobozi bwa Rayon Sports n’ibyo bamaze gukora yizera ko hari aho bazaba bagejeje Rayon Sports hashimishije.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwizeye Jean Fidele na komite ye batorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2020 ubwo bari basimbuye komite y’inzibacyuho ya Murenzi Abdallah.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ngo umuntu yasabye uruhushya rwo kwiyamamaza ni umufasha we kuko ntacyo yakora atamubwiye

    Ibibazo yasanze muri Rayon Sports birenze ibyo yari azi

    Ngo nta mugabo uhunga ibibazo ahubwo ahangana nabyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-byahindutse-ageze-ku-buyobozi-biramutungura-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-uwo-yasabye-uruhushya-rwo-kwiyamamaza-video