Blog

  • Safi Madiba yaba yarabonye umugore yasimbuje Judith Niyonizera? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa agatotsi mu mubano hagati ya Safi Madiba ndetse na Judith Niyonizera, umugore we. Iyi ni imwe mu nkuru yagiye igarukwaho cyane ndetse na Safi Madiba yaje yareruye avuga ko we na Judith batandukanye burundu. Ku rundi ruhande, Judith we yavuze ko atatandukanye na Safi dore ko mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru (aho yari agiye kuvuga kuri filime ye nshya) yavuze ko Safi akiri umugabo we ndetse anerekana impeta yamwambitse ko akiyambaye.

    Safi Madiba n'umugore we

    Mu masaha ashize rero umuhanzi Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza we ari kumwe n'undi mukobwa bikekwa ko yaba ariwe agiye gusimbuza Judith Niyonizera.

    Nyuma yuko Safi Madiba ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati ” #superwoman “. Harakibazwa niba koko uyu mukobwa ariwe Sadi Madiba yaba agiye gusimbuza Judith basezeranye mu Ukwakira 2017 nyuma umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi kuva ubwo Safi Madiba yerekezaga mu gihugu cya Canada.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-yaba-yarabonye-umugore-yasimbuje-judith-niyonizera/

  • Perezida Kagame yakiriye Charles Michel uyobora Akanama ka EU na Mushikiwabo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriye aba bayobozi muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021.

    Urukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y'u Rwanda rwatangaje ko bari mu Rwanda muri gahunda zifitanye isano no gukingira icyorezo cya COVID-19.

    Igira iti 'Perezida w'Akanama ka EU, Charles Michel, Louise Mushikiwabo uyobora OIF na Depite Chrysoula Zacharopoulou bari mu Rwanda gushyigikira gahunda yo gukingira COVID-19 hifashishijwe inkingo zatanzwe muri COVAX no gukora ubuvugizi kugira ngo habeho imikoranire mpuzamahanga mu gusaranganya inkingo mu buryo bungana.''

    Perezida Kagame yabonanye na bo nyuma y'amasaha make bavuye gusura Ikigo Nderabuzima cya Mayange mu Karere ka Bugesera aho bakurikiranye uko ibikorwa byo gukingira Coronavirus biri kugenda.

    Bari baherekejwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n'uw'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z'ubuzima, abarimu n'abakuze. Depite Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw'abagore na we yatanze urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu baruherewe ku Kigo Nderabuzima cya Mayange.

    Charles Michel ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n'imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.

    Yavuze ko bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.

    Inkingo ziri gutangwa mu Rwanda, rwazihawe binyuze muri gahunda ya COVAX, igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye.

    Binyuze muri iyi gahunda u Rwanda rwakiriye inkingo zirimo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca n'izigera ku 102 960 za Pfizer-BioNTech.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gutangira gukingira abaturage babyo nubwo byagiye byirengagizwa.

    Ati 'Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye […] twirengagije ko hari bamwe bagaragaye 'nk'abari hejuru y'abandi' kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana […] muri iki gitondo u Rwanda n'abandi. Murakoze #Covax.'

    Ambasaderi w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yashimye umuhate w'u Rwanda mu kwita ku buzima bw'abaturage barwo, hashakishwa inkingo za Covid-19.

    Yagize ati 'Twishimiye kwifatanya n'u Rwanda rwakira inkingo za mbere za Covid-19 zatanzwe binyuze muri Covax. Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi urajwe ishinga no kugeza inkingo kuri bose, bijyanye na gahunda yayo y'uburinganire n'ubufatanye. U Burayi ni umwe mu baterankunga b'Imena ba Covax, aho umaze gutanga miliyari 2.2 z'amayero. Turashima imyiteguro ya Guverinoma y'u Rwanda yatumye kiba kimwe mu bihugu bya mbere byabonye inkungo za Covid-19. '

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uri mu baterankunga bakomeye ba Covax, ndetse uheruka kongera inkunga washyize muri iyi gahunda utanga miliyoni 500 z'amayero.

    Kugeza ku wa 6 Werurwe 2021, abagera ku bihumbi 160 ni bo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda hose.

    Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, bagirana ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi batandukanye. Uhereye ibumoso ni Ambasaderi w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo; Depite Chrysoula Zacharopoulou; Charles Michel uyobora Akanama ka EU; Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

    Perezida Kagame na Perezida w’Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel wari uherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-charles-michel-uyobora-akanama-ka-eu-na-mushikiwabo

  • Ntibyoroshye: Umutekamutwe yiyise King James yambura inkumi akayabo ayibeshya urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe ubutekamutwe bukomeje gufata indi ntera uko bwije n'uko bucyeye .Kuri ubu haravugwa umujura wiyitiriye umuhanzi nyarwanda King James maze akajya yambura amafaranga inkumi ayibeshya ko bari mu rukundo ,umukobwa na we ntiyazuyaza kuko yumvaga ari iby'agaciro gukundana n'icyamamare.

    Uyu mujura wiyitiriye King James ku rubuga rwa Facebook, niho anyura akandikira abantu batandukanye ababwira ko ari we muhanzi benshi bakunda, akabasaba nimero ngo abashyire mu itsinda ry'abafana be kuri WhatsApp.

    Uyu mujura yabeshyaga imyirondoro ye.

    Nyuma yo kubona nimero z'abakunzi ba King James, uyu mutekamutwe ababeshya ko afite indi myirondoro itari izwi, ibi abikora mu rwego rwo kuyobya uburari abereka ko aribo b'agaciro akwiye kubwira ibyo abandi batari bazi.

    Nyuma yo kuyobya abamuhaye nimero ababeshye imyirondoro ya King James, uyu mujura yatangiye kwandikira umwe umwe akajya amusaba amafaranga ku mpamvu zitandukanye.

    Uyu mukobwa yamwohererezaga amafaranga uko yayamusabaga

    Nkuko IGIHE ibivuga ngo byatangiye uyu mujura amwizeza urukundo rw'umusore n'inkumi, undi na we yumva ko ibyari ubufana bibyaye urukundo.Uyu mufana na we wari wumvise ko akunzwe n'icyamamare yagiye mu mujyo w'urukundo karahava.

    Wa mujura yaje guhimba indi nimero ayitirira umubyeyi wa King James, ubundi ayiha wa mukunzi we ashaka kumucucura, umukobwa akajya yizera ko avugana n'uwenda kuba nyirabukwe.

    Uko iminsi yicumaga niko urukundo rwagendaga rukura, uko rwakuraga ariko ni nako uyu mujura yagendaga agerageza kwiba uyu mukobwa yari yamaze kubeshya ko ari King James.

    Mu mayeri akomeye, mu minsi ishize uyu mujura yabeshye wa mukobwa ko King James yakoze impanuka ikomeye itatuma ava mu rugo.

    Yongeraho ko n'umubyeyi we yarwaye Covid akaba ari mu bitaro i Kanyinya kandi mu byo yajyanye harimo ikarita ya Bank uyu muhanzi yakoreshaga.

    Wa mukobwa watekewe umutwe, yasabwe guha King James amafaranga yo kwifashisha mu rugo ndetse n'ibihumbi 150 byo kohereza ku ruganda rw'uyu muhanzi.

    Urukundo rushobora kukugira impumyi! Uko uyu mukobwa yasabwaga amafaranga ni nako yayatangaga yumva ko ari kunganira umukunzi we.

    Wa mujura wakoreshaga amayeri yose kugira ngo yizeze umukobwa ko ibintu bikomeye, yifashishije inkuru mpimbano yakoreshejwe ikoranabuhanga, agaragaza ko ibinyamakuru byatangiye kwandika ku rukundo rwabo.

    Yasabye umukobwa kwirinda itangazamakuru kuko ryatangiye kwinjira mu rukundo rwabo, amusaba kurekera aho kugenda n'amaguru amusaba gukodesha imodoka yo kujya agendamo.

    Nyuma yo kumva inama z'uwo yise umukunzi, wa mukobwa wari uzi ko yitoraguriye icyamamare bagakundana, yegereye inshuti ze azibarira inkuru y'uburyohe bw'urukundo arimo kandi ko akundana n'icyamamare mu muziki w'u Rwanda,inkuru ziba inkuru.

    Mu nshuti z'uyu mukobwa harimo umwe wari uziranye n'umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro mu Rwanda, uyu wakenze ashaka nimero za King James wa nyawe azihaye wa mugenzi we akubitwa n'inkuba.

    Nyuma yo kubona ko yatekewe umutwe, uyu mukobwa yahishuriye bagenzi be ko yari amaze guha uyu mujura arenga ibihumbi 500 Frw.

    Uyu mufana avuga ko kumuhuza n'umubyeyi we no kubishyira mu itangazamakuru, ari bimwe mu byatumye yizera ko urukundo rwaryoshye, ndetse arushaho kwizera uyu mujura wanagerageje kwigana ijwi rya King James.

    Umwe mu nshuti z'uyu mufana wibwe yavuze ko uyu mukobwa yibwe n'itsinda ry'abajura, ati 'Ni abantu benshi urumva hazamo uwiyise umubyeyi wa King James, hakazamo uwiyise King James ufite nimero zitandukanye, n'abandi.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ntibyoroshye-umutekamutwe-yiyise-king-james-yambura-inkumi-akayabo-ayibeshya-urukundo/

  • Perezida Kagame yakiriye Mushikiwabo na Charles Michel wa EU bari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Charles Michel na Louise Mushikiwabo bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, bari mu Rwanda aho bari mu bukangurambaga burebana n’ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 byatangiye muri iki cyumweru mu Rwanda.

    Ubu bukangurambaga kandi bugamije gufasha ibihugu byo muri Africa gukomeza kubona inkingo muri gahunda yo kuzisaranganya y’Umuryango w’Abibumbye izwi nka COVAX.

    Ubu bukangurambaga bugamije ubuvugizi, bunagamije gutuma habaho imikoranire ndetse no kuba ibihugu byagira amahirwe angana mu kubona inkingo nk’imwe mu ntwaro yo kurandura iki cyorezo cyugarije Isi.

    Aba bayobozi b’Imiryango Ikomeye ku Isi kandi banitabiriye ibikorwa byo gutanga inkingo biri kubera mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Mushikiwabo-na-Charles-Michel-wa-EU-bari-mu-Rwanda

  • Umukunzi wa Yverry yamusabye ko ibyo atunze bazabisangira maze aryumaho[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba Yverry yavutse tariki ya 5 Werurwe 1994, ni itariki y'amavuko asangiye na mushiki we Immaculée n'ubwo batavutse mu mwaka umwe. Ku munsi w'ejo Yverry akaba yarizihizaga isabukuru y'imyaka 27.

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina bitewe n'indirimbo ze z'urukundo zinyura benshi, umukunzi we Vanessa yamufashije gukomeza kuryoherwa n'isabukuru nziza.

    N'ubwo isabukuru ye yabaye ku munsi w'ejo hashize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umukunzi we yafashe umwanya amubwira amagambo meza yuje imitoma aryoheye amatwi kuruta indirimbo z'uyu muhanzi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati'nkwifurije ibyishimo, ubuzima, umunezero n'iterambere mu buzima, nyuma ya byose ibyo ufite uzabisangira nanjye. Ntuzabikora? Isabukuru nziza mboni y'amaso yanjye akaba umuntu nkunda mbikuye ku ndiba y'umutima wanjye.'

    Muri Kanama 2019 nibwo Yverry na Uwase Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma, byari bisembuwe n'ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa, amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatngaiye mu ntangiriro za 2019.

    Rugamba Yverry ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z'urukundo nka 'Nk'uko njya mbirota', 'Amabanga', 'Naremewe', 'Umutima' n'izindi.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukunzi-wa-yverry-yamusabye-ko-ibyo-atunze-bazabisangira-maze-aryumaho-amafoto

  • Mu ntambuko yuje akamwenyu, irebere uburanga bw’abakobwa 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2021(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero bakazatoranywamo uzasimbura Ishimwe Naomie akambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 bamaze kumenyekana, bahise batangira umwiherero w’ibyumweru 2.

    Muri rusange ni abakobwa 37 bahataniraga kuza mu bakobwa 20, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ni bwo habaye umuhango wo gutoranya aba bakobwa muri Intare Conference Arena.

    Abakobwa 37 nibo bari bahatanye hashakwamo abakobwa 20. Ku Munsi wo ku wa Gatanu uko ari 37 baraye muri La Palisse Hotel i Nyamata.

    Kabagema Laila na Ishimwe bahize abandi mu majwi yo kuri SMS na Online bakaba bahise babona itike yo gukomeza nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya.

    Abakobwa 20 bakaba bagomba kumara mu mwiherero ibyumweru 2 aho tariki ya 20 Werurwe muri Intare Conference Arena hazatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021.

    Abakobwa 20 bagomba gukomeza umwiherero w’abakobwa bazavamo Nyampinga w’u Rwanda2021, ifoto iri hejuru y’izina

    Kabagema Laila: Afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali

    Ishimwe Sonia: Afite imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG).

    Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza yiga ibijyanye na 'Applied Economics’.

    Uwase Phiona: Yiga Kaminuza mu mwaka wa Gatatu mu bijyanye na 'Business’. Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Uwase Kagame Sonia: Ni nimero 34. Uyu mukobwa w’imyaka 20 akaba ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza aho yiga Marketing.

    Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. Yasoje amashuri yisumbuye yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

    Umutoniwase Sandrine : Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. yasoje ku Nyundo aho yize Ubugeni.

    Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga Customs and Tax Operations mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

    Mutesi Lea: Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management.

    Teta Keza Larissa: Ni nimero 23. Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishami rya Public administration and local governance.

    Musana Teta Hense : Ni nimero 18. Afite imyaka 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare.

    Musango Nathalie: Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Kayitare Isheja Morella: Akoresha nimero 14. Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.

    Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Tourism

    Karera Chryssie: Ni nimero12. Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari mu wa Kane wa Kaminuza aho arimo kwinga 'Environmental Planning’.

    Ingabire Grace: Akoresha nimero 7. Ahagrariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

    Ingabire Esther: Ni nimero 6. Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye, yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

    Gaju Evelyne: Ni nimero 5. Afite imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ibijyanye na 'Business Management’.

    Akaliza Hope: Ni nimero 2. Afite imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza, yiga ibijyanye na 'Procurement’.

    Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-ntambuko-yuje-akamwenyu-irebere-uburanga-bw-abakobwa-20-bakomeje-mu-cyiciro-cya-nyuma-cya-miss-rwanda-2021-amafoto

  • Igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwaye mu 1998 cyabonetse i Huye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021 nibwo umuyobozi wa Rayon Sports,Uwayezu Fidele yahawe ibikombe 2 bya Rayon Sports n'uwahoze ari umuyobozi w'iyi kipe Ntampaka Theogene,birimo icya CECAFA 1998 na Rwanda premier league 2012/2013 yari abitse.

    Iki gikombe cya CECAFA Rayon Sports yagitwariye muri Zanzibar ubwo yatsindiraga ku mukino wa nyuma ikipe ya Mlandege yo muri icyo kirwa ibitego 2-1.

    Mu ukwakira umwaka ushize nibwo RGB yasheshe Komite ya Rayon Sports yariho kubera kunanirwa gukemura ibibazo byari mu ikipe ishyiraho inshya yahawe iminsi 30 yo gukemura bimwe muri byo birimo amategeko shingiro,gushaka ibiro n'ibindi.

    Ubwo RGB yagaragaza ibyavuye mu isesengura yakoze kuri Rayon Sports, yavuze ko uyu muryango wari ufite ibibazo bijyanye n'amategeko n'imiterere.

    Uru rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rwagaragaje uburyo Rayon Sports nta cyicaro kizwi yari ifite kuko byagaragara ko ari iy'i Nyanza, Kicukiro na Gasabo cyane ko umuperezida wabaga ugiyeho ariwe wayitwaraga mu nzira.

    Uwari perezida w'inzibacyuho,Murenzi Abdallah yayishakiye ibiro Kimihurura ndetse ahita asaba abantu bose babitse ibikombe by'ikipe kubitanga bikajya mu biro ku ikubitiro haboneka 2 gusa.

    Ibindi biri kugenda biza gahoro gahoro gusa hari ibyo yatwaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bishobora kuba byaraburiwe irengero.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/igikombe-cya-cecafa-rayon-sports-yatwaye-mu-1998-cyabonetse-i-huye

  • Miss Mutesi Jolly yaserukanye ikanzu idasanzwe muri Miss Rwanda 2021 yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu nyampinga,yari yambaye ikanzu igaragaza umubiri we ibizwi nka mukondo out ndetse n'umugongo we wose wari hanze byatumye cameras za RBA zitamwereka abafana cyane ko ahamagarwa n'abashyushyarugamba zahise zivaho ndetse yagaragaye inshuro imwe yonyine nabwo amahushukwa.

    Uyu mukobwa uri muri ba nyampinga bazwi cyane,yahamagawe muri uyu muhango kugira ngo atange impapuro za “PASS” ku bakobwa 20 bakomeje mu mwiherero ugiye kumara ibyumweru 2 ndetse nyampinga azatorwa muri bo.

    Iyi kanzu Jolly yari yambaye muri ibi birori byo guhitamo abakobwa 20 bazahatanira ikamba rya Nyampinga 2021 byabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, yavugishije benshi kuri Twitter kubera imiterere yayo.

    Uwitwa Mama J yagize ati 'Nibaza impamvu ba Role model muvuga atari bo mukurikiza no mu kwambara. Wari wabona yambara yagaragaje ibice by'umubiri kweli? Uzi ko uramutse ubaye nk'umuyobozi runaka wiyubashye, iyo foto wajya uyireba agahinda kakakwica!'

    Uwitwa Jonas Mugendererwa we yagize ati ” Narinzi ko Miss Rwanda mugendera ku mucyo cyane kurusha ibindi ark Ndabona byarivanze byose byose.”

    Icyakora mu bitekerezo byinshi byatanzwe,benshi bamushimiye iyi myambarire cyane ko itari isanzwe mu ruhame mu Rwanda.

    Nk'uwiyita Ruhurwinda yagize ati “Nukuri ni wowe miss tuzi iyo bikunda ukaba uwibihe byose anyway well dressed last night.

    Uwitwa Fidele we yagize ati “Genda Jolie uri sanzure hahiriwe Umusore uzakubenguka Gomeza wubake legacy.”

    Frank we yagize ati “Aho kwica style rata wakwicwa n'umusonga.Unavaa vizuri miss Rwanda infinity ramba ramba. Ariko nkubu ntubyibuha iyo wumvise Abantu bose bakwemera?.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yaserukanye-ikanzu-idasanzwe-yatumye-benshi-bacika