Blog

  • Paris Saint-Germain yiyemeje gushora akayabo mu kugura umukinnyi wa Manchester United #rwanda #RwOT

    Nubwo mu minsi ishize de Gea yakoze amakosa menshi yashyize mu bibazo United,ikipe ya PSG irashaka kumugura kugira ngo imusimbuze Keylor Navas umaze imyaka isaga 4 ari ku rwego rwo hejuru.

    Biravugwa ko umutoza wa PSG witwa Mauricio Pochettino ariwe wifuza kugura uyu mukinnyi umaze igihe kinini muri premier League.

    Uyu mutoza ngo abonamo de Gea kuba yaba igisubizo cy'imishinga ashaka kubaka muri PSG ariyo mpamvu yifuza kumena Banki akamugura ndetse akamusimbuza Keylor Navas w'imyaka 34.

    De Gea agiye kumara imyaka 10 muri United ndetse benshi baribaza niba mu mwaka utaha azayigumamo cyane ko bigaragara ko atagikunzwe cyane nubwo abona umwanya uhoraho wo gukina.

    Dean Henderson ahanganiye umwanya wa mbere na de Gea gusa hari amakuru avuga ko umwe muri bo azasohoka muri iyi mpeshyi.De Gea agiye yaba asigiye umwanya wa mbere Henderson bidasubirwaho.

    PSG iri mu makipe yashobora kwishyura umushahara w'umurengera wa de Gea kuko ahabwa ibihumbi 375 ku cyumweru muri United.

    Ubu Henderson niwe uri mu kazi kuko De Gea yerekeje iwabo kureba umukunzi we uherutse kumubyarira umwana.

    Kapiteni wa Tottenham,Hugo Lloris azasoza amasezerano ye mu mwaka w'imikino utaha ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri PSG gusa iyi kipe ngo yisubiyeho irashaka de Gea.

    De Gea amaze gukinira imikino 434 ikipe ya United ndetse yafatwaga nk'umwe mu banyezamu beza ku isi gusa amakosa aheruka gukora mu minsi ishize yatumye atakarizwa icyizere n'abafana.


    De Gea arifuzwa cyane na PSG

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/paris-saint-germain-yiyemeje-gushora-akayabo-mu-kugura-umukinnyi-wa-manchester

  • Mikel Arteta ukomeje gukora amakosa ashyira mu mazi abira Arsenal #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be Granit Xhaka na Bernd Leno bakina mu buryo ashaka ariyo mpamvu adateze kubanengera mu ruhame nubwo ku munsi w'ejo aribo bamutesheje amanota 3 by'umwihariko uyu Xhaka wahawe umupira na Leno yarangiza akawishotera Chris wood ukerekeza mu izamu.

    Mikel Arteta yagize ati 'Bibaho mu mupira w'amaguru.Dukunda gukoresha Leno agahereza umupira umukinnyi wo hagati iyo turi gutangiza umupira.

    Twatsinze igitego cya Aubameyang dutangiye kubaka umukino duhereye kuri Leno.Tuninjizwa igitego kimwe biturutse kuri Leno wateye umupira wa mbere,uwa kabiri utunanira kuwugumana.Niko byagenze,mu mupira bibaho.

    Niko nshaka gukina ariko tugomba kumenya ko harimo ibibazo,tukamenya amategeko yo gukinira hariya.'

    Guhera muri 2016,Granit Xhaka amaze gukora amakosa 8 ahita avamo ibitego ndetse niwe mukinnyi wa mbere u Bwongereza uri hejuru mu gukora aka gahigo kabi cyane ariyo mpamvu adakundwa n'abafana ba Arsenal.

    Uyu Musuwisi wigeze gushyamirana n'abafana mu ntangiriro z'umwaka w'imikino ushize bikamuviramo kwamburwa igitambaro cy'ubukapiteni,yasabye imbabazi abafana.

    Yagize ati 'Nagize uruhare mu gitego cyabo ariko mumbarire kubera ririya kosa.Niko umupira umera kandi ndababaye cyane nkuko namwe bimeze.”

    Umunyezamu Leno yabwiye BBC Sport 'Twashakaga gutangiza umupira duhereye inyuma kuko bikunze kuduhira ariko ntibyagenze neza kuko Xhaka yagize amahirwe make ariko bibaho.

    Haba ingaruka nyinshi mu gushaka gutangiza umupira uhereye inyuma ariko nibwo buryo bwacu.Hari inshuro nyinshi byagiye biduhira.'

    Umukino ukurikiyeho,Arsenal izerekeza mu Bugereki gukina na Olympiacos muri 1/16 cya Europa League hanyuma muri weekend ikine na Tottenham muri Premier League.

    Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu,Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 06 ariko igice cya mbere kigiye kurangira,Xhaka yihereye igitego Bunley ubwo yashotaga umupira Chris Wood wigira mu izamu.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-ukomeje-gukora-amakosa-ashyira-mu-mazi-abira-arsenal

  • Louise Mushikiwabo yakurikiranye uko ibikorwa byo gukingira COVID-19 byagenze mu Bugesera –

    Uretse Louise Mushikiwabo na Charles Michel, uru ruzinduko rwitabiriwe kandi n’Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi, Chrysoula Zacharopoulou. Baherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n’uw’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’abagore yagaragaye atanga urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu bantu batoranyijwe bagomba kuruhererwa kuri iki kigo nderabuzima cya Mayange.

    Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z’ubuzima, abarimu ndetse n’abakuze.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko Mushikiwabo wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yashimye uburyo rwitwaye mu rugamba rwo guhashya COVID-19 by’umwihariko uburyo rwihutishije ibikorwa by’ikingira, avuga ko OIF izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibihugu binyamuryango bibone inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX ndetse no mu butwererane.

    Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel we yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n’imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.

    Yavuze ko ibi bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.

    Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amafoto y’aba bayobozi, ntabwo yigeze itangaza impamvu y’uru ruzinduko rwabo mu Rwanda.

    Kugeza ku wa 6 Werurwe mu Rwanda hose urukingo rwa COVID-19 rumaze guhabwa abagera ku bihumbi 160 barimo 83 942 bakingiwe ku wa Gatandatu.

    Louise Mushikiwabo na Charles Michel basuye Ikigo nderabuzima cya Mayange

    Bagize umwanya wo kuganira n’abayobozi b’iki kigo nderabuzima

    Chrysoula Zacharopoulou yakingiye umwe mu baturage kuri iki kigo nderabuzima

    Chrysoula Zacharopoulou ni Umudepite mu Nteko y’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi ariko akaba n’umuganga

    Amafoto: Minisante


  • Intandaro y’ihungabana ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ayo mateka ashaririye banyuzemo atuma bahura n’ibihe bitaboroheye byo guhangabana iyo bibutse akaga bahuye nako. Aba bantu bafite imiryango yabo irimo n’abana bavutse nyuma ya Jenoside bagirwaho ingaruka n’amateka y’ababyeyi babo.

    Usibye kuba bafite ababyeyi bahungabanye bahora bitaho, nabo rya hungabana ribageraho kandi usanga bo bibakomereye kuko umuryango nyarwanda utarumva ko umwana yahungabanywa n’ibyo atabonye.

    Hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara abana bahura n’iri hungabana kandi baravutse nyuma ya Jenoside aho usanga aba bana barota inzozi mbi, kubura ibitotsi, kugira umunabi n’ibindi.

    Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse gutegurwa n’Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), byagaragajwe ko iri ihungabana hari ubwo riterwa no ku bwirwa amateka ku bana bataragira ubushobozi bwo kuyakira, bagahungabana badafite n’ababumva.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Mugwaneza Odrée, yavuze ko igituma abana bavutse nyuma ya Jenoside bahungabana ari uko ababyeyi batangira kubatura kagahinda banyuzemo bataragera igihe cyo kubyakira.

    Ati “Ihungabana ku bana bavutse nyuma ya Jenoside hari ubwo riterwa n’ababyeyi bacu, bya bikomere afite agashaka ku bigusangiza kandi nta gihe cyabayeho cyo kugutegura mu mutwe ngo amenye niba ubyakira.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gituma aba bana bagira ihungabana riri ku rwego rwo hejuru ari uko sosiyete itabasha kumva ukuntu umwana wavutse nyuma ya Jenoside ahungabana.

    Yagize ati “Usanga sosiyete yibaza ukuntu umwana wavutse nyuma ya Jenoside ahungabana, bakabifata nk’aho bitariho wa mwana ufite rya hungabana akarwana no kurihisha bikamubyarira ibibazo bikomeye.”

    Si ibi gusa kuko no kuba hari ababyeyi batabasha kuvuga amateka y’ibyababayeho, bishobora gutuma abana bajya kuyashakira ahandi, bahabwa amakuru atariyo bikabaviramo ihungabana.

    Mugwaneza abona umuryango nyarwanda ukwiye kumva ko abana bavutse nyuma ya Jenoside nabo bashobora guhura n’ihungabana, ibyo bikaba intambwe iganisha ku kubafasha.

    Yagize ati “Sosiyete igomba kumva ko abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura n’ihungabana bitewe n’amateka y’ababyeyi babo n’aho abakuriye, bakwiye kubumva bakabafasha kuko iyi ni indwara ivurwa igakira.”

    U Rwanda ruri kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihe sosiyete ikwiye gufatanyiriza hamwe mu gufasha abana bavutse nyuma ya Jenoside bafite ihungabana.

    Abana babyutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora guhura n’ihungabana bivuye ku babyeyi babo

  • Papa Francis yasengeye mu matongo ya Kiliziya mu majyaruguru ya Iraq (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Papa Francis arimo gusura ibice by'amajyaruguru ya Iraq byahoze byarigaruriwe n'intagondwa zo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), kuri uyu munsi wa gatatu w'uruzinduko rwe muri iki gihugu.

    Abakristu bari mu bibasirwaga n'umutwe wa IS ubwo wafataga ako karere mu mwaka wa 2014, ugakora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

    Papa Francis yageze mu mujyi wa Mosul aho arimo gusengera mu matongo y'ahahoze hari za kiliziya zo muri uyu mujyi, nyinshi muri zo zikaba zarashenywe mu mirwano. Hari mbere yuko ahura n'abakristu i Qaraqosh.

    Nyuma yaho arasomera misa mu mujyi wa Irbil, ahitezwa kuza kuba hari abakristu bagera ku 10,000, nubwo hari impungenge zitewe na coronavirus.

    Hari ubwoba ko iyo misa ishobora kuba igikorwa cyo gukwirakwiza cyane ubwandu bwa coronavirus.

    Iraq yagize ubwiyongere bwinshi bw'ubwandu bwa Covid-19 mu kwezi gushize. Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika w'imyaka 84 ndetse n'abamuherekeje bose barakingiwe, ariko mu cyumweru gishize ni bwo Iraq yagezweho n'inkingo za mbere.

    Uru ruzinduko rw'iminsi ine, rwatangiye ku wa gatanu, ni rwo rwa mbere Papa Francis akoreye mu mahanga kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira mu mwaka urenga umwe ushize, kandi ni na rwo rwa mbere na mbere rwa Papa muri iki gihugu.


    Papa Francis mu matongo ya kiliziya mu mujyi wa Mosul kuri iki cyumweru


    Papa Francis asengera muri Kiliziya ya Immaculée Conception (Immaculate Conception) i Qaraqosh kuri iki cyumweru

    AMAFOTO ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/07/papa-francis-yasengeye-mu-matongo-ya-kiliziya-mu-majyaruguru-ya-iraq-amafoto/

  • Louise Mushikiwabo yakurikiranye uko ibikorwa byo gukingira COVID-19 byagenze mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Uretse Louise Mushikiwabo na Charles Michel, uru ruzinduko rwitabiriwe kandi n'Umudepite mu Nteko y'Ubumwe bw'u Burayi, Chrysoula Zacharopoulou. Baherekejwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n'uw'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw'abagore yagaragaye atanga urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu bantu batoranyijwe bagomba kuruhererwa kuri iki kigo nderabuzima cya Mayange.

    Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z'ubuzima, abarimu ndetse n'abakuze.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko Mushikiwabo wanabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda yashimye uburyo rwitwaye mu rugamba rwo guhashya COVID-19 by'umwihariko uburyo rwihutishije ibikorwa by'ikingira, avuga ko OIF izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibihugu binyamuryango bibone inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX ndetse no mu butwererane.

    Perezida w'Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel we yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n'imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.

    Yavuze ko ibi bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.

    Minisiteri y'Ubuzima yashyize hanze amafoto y'aba bayobozi, ntabwo yigeze itangaza impamvu y'uru ruzinduko rwabo mu Rwanda.

    Kugeza ku wa 6 Werurwe mu Rwanda hose urukingo rwa COVID-19 rumaze guhabwa abagera ku bihumbi 160 barimo 83 942 bakingiwe ku wa Gatandatu.

    Louise Mushikiwabo na Charles Michel basuye Ikigo nderabuzima cya Mayange

    Bagize umwanya wo kuganira n’abayobozi b’iki kigo nderabuzima

    Chrysoula Zacharopoulou yakingiye umwe mu baturage kuri iki kigo nderabuzima

    Chrysoula Zacharopoulou ni Umudepite mu Nteko y’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi ariko akaba n’umuganga

    Amafoto: Minisante


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yakurikiranye-uko-ibikorwa-byo-gukingira-covid-19-byagenze

  • Nyuma yo gukura ibyinyo abaherwe, noneho Vera Sidika arashaka abasore b'abakene ngo basangire imitungo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye muri Kenya, Vera Sidika yatangaje ko yamaze gutanduka n'umugabo bari bamaranye ibyumweru bibiri babanye nk'umugore n'umugabo ndetse ko yifuza abasore bo kumufasha kurya amafaranga yakuye mu bagabo b'abakire.

    Uyu mugore yahamije ko yazinutse abagabo b'abakire ndetse atangazako agiye gushakisha umusore azabona ari umukene bazabasha guhuza maze bagasangira ifaranga yasaruye mu bagabo b'abakire yagiye abonana nabo.

    Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Kenya, Tukokenya News mukiganiro bagiranye n'uyu mugore yababwiyeko urukundo rwe n'umugabo we mushya rwamaze kugera kumusozo.

    Vera yagize ati 'Njye na Brown twaratandukanye kandi nabanjye kubitekerezaho neza,ntakeza k'abantu bafite amafaranga batagira urukundo, ntamunezero namubonanye.'

    Uyu mugore akomeza avugako kongera gusubira mu rukundo bizamugora nyamara yemezako agiye gushaka umusore ugishakisha ubuzima ariko akaba afite urukundo

    Yagize ati 'Biragoye guhagarika urukundo, ntibyoroshye ndigushaka umusore ushaka kubaka ubuzima ufite urukundo wenda we azampoza agahinda k'abagabo nahuye nabo.'

    Vera Sidika ni umwe mubakobwa b'ikimero bakunzwe cyane n'abagabo muri Kenya ndetse ahamyako amafranga n'amadoka atunze abikesha ubwiza bwe n'abagabo bakize yagiye akundwa nabo kubera ikibuno cye kibakurura.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gukura-ibyinyo-abaherwe-noneho-vera-sidika-arashaka-abasore-babakene-ngo-basangire-imitungo/

  • Jack Grealish yahuye n'uruva gusenya ubwo yari atangiye gutereta ikizungerezi ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wifuzwa n'amakipe menshi akomeye,yari atangiye gutereta umunyamideli witwa Natalia Zoppa w'imyaka 21 ariko yabwiwe ko yakererewe kuko asanzwe afite undi mukunzi.

    Nkuko byamenyekanye,umukunzi w'uyu mukobwa witwa Hass Saleh yaje kumuhamagara amuha gasopo ngo atamuvire ku mukunzi ariko mu buryo bwiza.

    Uyu Hass Saleh yatangaje ati 'umukinnyi mwiza muri Premier League yashatse gutereta umukunzi wanjye.'

    Ibi byatangiye mu cyumweru,Grealish w'imyaka 25 ubwo uyu mukinnyi yandikiraga uyu mukobwa kuri Instagram ariko ngo yaba we n'umukunzi we ntibabihaye agaciro gakomeye.

    Uwahaye iyi nkuru The Sun yagize ati 'Yaba Natalia n'umukunzi we nta wabihaye agaciro cyane.

    Hass ntiyatunguwe nuko Grealish yatereta umukunzi we kuko ari mwiza ndetse atewe ishema nawe.'

    Icyakora uyu musore yahamagaye Grealish baraganira kugira ngo atazamumutwara cyane ko abakobwa benshi bakunda abakinnyi bo muri Premier League.

    Natalia utuye I Manchester, afite abantu ibihumbi 219 kuri Instagram ndetse yamenyekanye muri Mutarama umwaka ushize ubwo yari mu marushanwa ya Love Island akundwa cyane kuri TV.



    Grealish yahawe gasopo ubwo yari atangiye gutereta Natalia

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jack-grealish-yahuye-n-uruva-gusenya-ubwo-yari-atangiye-gutereta-ikizungerezi

  • CNLG igiye gusohora igitabo kiva imuzi amarorerwa yakozwe n’abaganga n’abaforomo muri Jenoside –

    Benshi mu baganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bishe Abatutsi bari bahahungiye, abandi bajya mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica.

    Mu gihugu hose, umubare w’abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59 barimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Naho umubare wose w’abaforomo n’abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74 harimo 31 bayikoreye i Butare.

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, itangaza ko ku wa 8 Werurwe hazamurikwa igitabo kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Matay1994 n’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa.

    Ni igitabo ariko cyahawe umwihariko wo kugaragaza abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko kimwe mu bigaragara muri iki gitabo ari uko ibyiciro byose by’Abanyarwanda byagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agaragaza ko ari muri gahunda yo gukomeza gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bifashe mu kubika amateka no korohereza abashakashatsi mpuzamahanga.

    Dr Bizimana yavuze ko iki gitabo kizaba kigaragaza uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’abantu bo mu ngeri zose ariko hakibandwa cyane ku bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi barimo abaganga n’abaforomo kugira ngo ababwiga muri iki gihe babone ko hari bagenzi babo bakoze ayo mahano.

    Yagize ati “Ni bumwe mu buryo bwo kwereka abantu […]ngo abanyeshuri biga ubuvuzi ubu ngubu, babone ko hari bagenzi babo batatiye icyo gihango, bo noneho bige umwuga mu buryo bwa kinyamwuga bwo kubaha ubuzima bwa buri wese.”

    Dr Bizimana yavuze ko abaganga batatiye indahiro bakoze ubwo bajyaga kwinjira muri uyu mwuga ubusanzwe ugibwamo n’abiteguye kurengera ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati “Twahaye umwanya abaganga, impamvu twabibanzeho ni iki? Ni uko umuganga iyo arangije PhD akitwa Dogiteri, indahiro akora aravuga ati ‘mu buzima bwanjye, mu mikorere yanjye, mu mwuga wanjye ni ukuvura.”

    Yakomeje agira ati “Kuvura bivuze gutanga ubuzima, kurengera ubuzima, umurwayi nzakora ibishoboka byose mukize. Ariko noneho abaganga barenze kuri iyo ndahiro yabo, bajya mu bitero, bajya mu bategura Jenoside barayikora, bica abarwayi ku bitaro babavanamo za serumu barahabicira.”

    Abakomeretse cyane mu barokotse bagiye babaca ingingo bitari ngombwa

    Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi bari baharwariye, abahahungiye, abarwaza ndetse na bagenzi babo b’Abatutsi bakoraga umwuga umwe wo kwita ku buzima bw’abantu, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo.

    Nko mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,CHUB, habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’Abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi Batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi bayibakusanyirizamo.

    Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’Abatutsi bishwe ikajya kuyimena.

    Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri Perefegitura ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’Abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na CNLG, bugaragaza ko abarokotse mu Bisesero bafite ibikomere bikomeye bajyanwaga i Goma n’ingabo z’Abafaransa, ariko bakaba barababajwe cyane n’ibyo bakorewe n’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko babarega kubafata nabi mu gasuzuguro kenshi, ariko cyane cyane kuba barakaswe ingingo bitari ngombwa. Itsinda ry’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa i Goma ryari rigizwe n’abantu 12 barimo inzobere mu kubaga babiri, usinziriza abarwayi mbere yo kubagwa umwe n’abandi babafasha.

    Muri iki gitabo harimo ubuhamya bwa Pascal Nkusi, warokokeye mu Bisesero akajyanwa i Goma ku wa 1 Nyakanga 1994.

    Nkusi avuga imibereho yabo i Goma, uko Abafaransa bakoranyije inkomere, bakajyana abakomeretse cyane kuvurirwa i Goma, bakabajyana baryamye hasi ku bipira muri kajugujugu mu bitaro byabo i Goma hafi y’ikibuga cy’indege cy’aho batangiraga kubavura baraye bahageze

    CNLG igaragaza bamwe mu baganga bageze no mu mahanga bakomeza ibikorwa byo kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo no gushyigikira imitwe igendera ku rwango ikoresheje intwaro ya FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA n’indi.

    Uru rutonde ruriho Dr Jacques Gasekurume wayoboye FDU Inkingi mu Buholandi, Dr Déogratias Twagirayezu, wabaye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana ku mugabane w’u Burayi.

    Hari n’irindi tsinda ry’abaganga bahungiye muri Zambia ryafashije mu ishingwa rya FDLR no gukomeza kuyiha ubufasha ririmo Dr Ignace Gashongore wabaye umuganga mu bitaro bya Ndola General Hospital, nyuma ahabwa akazi mu mushinga uterwa inkunga na “University of Maryland, School of Medecine” wo kurwanya Sida, Dr Francois Niyonsenga wari Umuyobozi w’Akarere k’Ubuzima ka Gitarama na Dr Francois Nkurikiyinka.

    Iyo umuganga ashyigikiye imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FDU-Inkingi, RUD-Urunana n’indi yose igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi agakomeza umwuga we wo kuvura biba ari ugutatira indahiro iranga umuganga wese iyo atangiye umwuga we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko bagiye gushyira hanze igitabo kigaragaza itegura n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare abaganga n’abaforomo bayigizemo

  • Abantu 158,898 bamaze gukingirwa Covid-19 abanduye biyongeraho 83 #rwanda #RwOT

    Mu minsi ibiri ishize mu Rwanda abantu 158,898 bamaze gukingirwa #COVID19. Harimo 83,842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Weurwe 2021.

    Ku wa Gatandatu habonetse abarwayi bashya 83, hakira 59 na ho abakirwaye ni 1,442 barimo 11 barembye.

    Uyu munsi nta wapfuye, abamaze gupfa baracyari 267.

    Abakingiwe bose hamwe ni 158,898 ( barimo 83,842 bashya).

    Amakuru yose ajyanye na Covid-19:

    Abanduye bose:19,509.
    Hakize:59.
    Abakize bose:17,810.
    Ntawapfuye bityo abamaze gupfa bose bagumye ari 267.
    Abakirwaye:1,442
    Abarembye:11
    Hakingiwe:83,842 bashya.

    Nubwo abaturarwanda batangiwe gukingirwa, bakomeza kugirwa inama yo gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n'inzego z'ubuzima.

    Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n'ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

    Hirya no hino mu turere tugize u Rwanda, abaturage bakingiwe ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 bishimiye iki gikorwa bakigaragaza nk'igihamya cy' uko Guverinoma y'u Rwanda ishyira abaturage ku isonga.

    Ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi abakingiwe COVID-19 bashmiye Leta y'u Rwanda uburyo isaranganya ibyiza by'Igihugu nta guheza.

    Abandi bishimiye kugingirwa ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 ni abatuye mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Abatuye aka gace kigizweho ingaruka n' ibitero bya FLN, bashimiye Leta y' u Rwanda uburyo ishyira umuturage ku isonga.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-158-898-bamaze-gukingirwa-covid-19-abanduye-biyongeraho-83