Blog

  • Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku ruhare rwa Habyarimana muri Jenoside n'uko urupfu rwe rwateguwe – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Bizimana yabitangaje mu kiganiro ku ruhare rw'Abanyapolitike mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku Rwibutso rwa Rebero hasozwa Icyumweru cy'Icyunamo ku wa 13 Mata 2025.

    Yavuze ko abarimo umuhungu w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Habyarimana Juvenal, witwa Léon Habyarimana babeshya ko nta ruhare Se yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarateguwe ikanakorwa buhoro buhoro ku butegetsi bwe.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari n'ababeshya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kubera ko amashyaka nka MDR, PSD na PL havutsemo igice cya 'Hutu Power'.

    Ati 'Ibi ni ukuri gucagase cyane. Hutu Power yavuze mu Ukwakira 1993, ariko itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangiye mu Ukwakira 1990. Mu myaka ine Jenoside yateguriwemo, icengezamatwara ry'urwango ku Batutsi ribambura ubwenegihugu bakitwa Abagande, inyangarwanda byakwijwe mu nzego zose.'

    Yavuze ko byakurikiwe n'inyandiko nyinshi n'imbwirwaruhame zikangurira Abahutu gufata imbunda n'imihoro bakica Abatutsi.

    Ibyo kwishyira hamwe kw'Abahutu bagatsembatsemba Abatutsi byatangiye kuvugwa mu Ukwakira 1990 'bishyirwa muri gahunda ya Leta ya Habyarimana.'

    Ni mu gihe kongere ya MRND yabaye muri Mata 1992, byavugwaga ko ivuguruye yafatiwemo ibyemezo byo gushyiraho inzego zayo nshya, baniyemeza kurwanya uwo bise umwanzi w'igihugu uwo ari we wese cyane cyane Inkotanyi n'Abatutsi.

    Dr. Bizimana ati 'Bagendeye ku cyivugo cya Perezida Habyarimana yatangaje ati 'ndi ikinani cyananiye abagome n'Abagambanyi.''

    'Iyo Habyarimana yavugaga abagome, yabaga avuga Abatutsi nk'Inkotanyi, iyo yavugaga abagambanyi yabaga avuga Abahutu batemera umugambi wa Jenoside, yabaga avuga Abahutu barwanya irondabwoko, ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ari yo yose, harimo abo twibukira hano kuri uru Rwibutso rwa Rebero.'

    Yashimangiye ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w'u Rwanda mu 1992 ajya mu mishyikirano na FPR atayemeraga, ahubwo yemeraga umugambi wa Jenoside ndetse akabifatanya no kuyitegura.

    Ku wa 21 Nzeri 1992, ku isabukuru y'umunsi bitaga 'kamarampaka', Habyarimana yavuze ko ubutegetsi buriho ari ubwa rubanda nyamwinshi, anenga imishyikirano ya Arusha yari yitezweho kugarura amahoro mu gihugu.

    Habyarimana yavuze ko bibuka intwari zaharaniye ubwigenge nyakuri zikirukana ingoma ya cyami n'umwami wariho.

    Dr. Bizimana ati 'Aba bantu Habyarimana yita intwari ni aba-PARMEHUTU batangije ubwicanyi mu 1959 no mu myaka yakurikiyeho, ni abayoboye ibikorwa byo gutwika no kumenesha Abatutsi mu gihugu.'

    Habyarimana yavugaga ko impunzi z'Abatutsi zari zimaze imyaka mu bihugu byo mu Karere zahunze amatora ya kamarampaka yabaye mu 1961, nyamara zarahunze gutwikirwa, kwicwa, kwamburwa imitungo bikozwe na Leta ya MRND.

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko 'iyi politike ya gatanya ni yo yasenye u Rwanda.'

    Ati 'Ntaho Habyarimana afata Inkotanyi nk'Abanyarwanda, arabita abanzi bavuye mu bugande bagatera u Rwanda. Anacyurira abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe ko basinzirijwe n'ikinyoma cy'Inkotanyi […] anaca amarenga ya Jenoside ko ingabo ze z'inzirabwoba ziri maso ngo zifatanyije na rubanda nyamwinshi ndetse akangurira abakuru gusobanurira abato icyo kamarampaka bisobanuye.'

    Dr. Bizimana yashimangiye ko yabivugaga abizi ko kuva mu 1959 kugeza mu 1962 ari imyaka itararanzwemo icyiza ku Batutsi, kuko ari yo yabaye intangiriro y'ubwicanyi mu Rwanda.

    Yanagaragaje ko raporo ya Komisiyo yashyizweho na Habyarimana yari iyobowe na Theoneste Bagosora yigaga uburyo Guverinoma yatsinda intambara mu rwego rwa Gisirikare, itangazamakuru na Politike, bamubwiye ko umwanzi ari Umututsi n'undi wese umuha ubufasha maze na we arabyemera.

    Yabeshye ko agiye kubahiriza amasezerano y'amahoro anashyize imbere Jenoside

    Minisitiri Bizimana yavuze ko muri Werurwe 1994 habayeho imbaraga nyinshi harimo iz'imbere mu gihugu no hanze zisaba Habyarimana gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono.

    Ku wa 1 Werurwe 1994, Intumwa ya Habyarimana yagiye kubonana n'uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali asaba ko amasezerano y'amahoro ashyirwa mu bikorwa, bitaba ibyo ingabo za MINUAR zikavanwa mu gihugu.

    Ibihugu by'i Burayi byari bifite Ambasade mu Rwanda na byo icyo gihe byavuze ko amasezerano y'amahoro nadashyirwa mu bikorwa inkunga bahaga igihugu zizahita zihagarikwa.

    Ku wa 2 Mata 1994, mu nama yabereye i Gisenyi mu rugo rwa Habyarimana ahitwa mu Butotori, yatumiwemo abayobozi ba MRND barimo Joseph Nzirorera wari umunyamabanga Mukuru wayo, Jacques-Roger Booh Booh wari uhagarariye Loni mu Rwanda bagirana ibiganiro ndetse Habyarimana avuga ko kubera ingendo afite ku wa 4 no ku wa 6 Mata 1994, yasabye umuyobozi mu biro bye guteguza ko ishyirwaho ry'inzego ziteganyijwe mu masezerano ya Arusha rizaba ku wa 8 Mata 1994.

    Dr. Bizimana ati 'MINUAR yarabyishimiye ariko igaragaza ko Nzirorera yarakaye agasubiza Habyarimana ko ibyo batazabyemera. RTLM na yo yarabitangaje ndetse yemeza ko hazabaho simusiga.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Habyarimana yari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi wanashyizwe mu bikorwa mu 1994

    Uko urupfu rwa Habyarimana rwateguwe

    Dr. Bizimana yavuze ko Bagosora yasubiye i Kigali agatangira imyiteguro yo kwica Habyarimana kuko yari afite uburenganzira bwo gusimbura Minisitiri w'Ingabo igihe adahari, kandi yari yaragiye mu butumwa muri Cameroun.

    Ati 'Bagosora yafashe icyemezo cyo kohereza Gen Nsabimana i Dar es Salaam guherekeza Habyarimana. Serivisi za Minisiteri y'Ingabo zari ziyobowe na Bagosora zakoze urupapuro rwo kohereza Gen Nsabimana mu butumwa tariki 5 Mata 1994, barumushyira iwe.'

    Abajyanye urupapuro basanze Gen Nsabimana yagiye iwabo mu Ruhengeri, bamutumaho vuba.

    Umugore wa Gen Nsabimana, witwa Uwimana Athanasie, mu ibazwa ryakozwe n'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw'u Bubiligi ku wa 30 Kamena 1994, i Bruxelles yavuze ko 'Ku wa 5 Mata 1994, babwiye umugabo wanjye ko yagombaga guherekeza Perezida i Dar es Salaam, bakagenda ku itariki ya 6 Mata mu gitondo kare. Umugabo wanjye ntiyari azi impamvu z'urwo rugendo. Hari ku nshuro ya mbere bamusaba kujya mu rugendo nk'urwo.'

    Uwimana kandi yavuze ko ku wa 7 Mata 1994 indege ya Habyarimana yaraye ihanuwe, yabajije impamvu umugabo we yoherejwe igitaraganya guherekeza Perezida, umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga Habyarimana amusubiza ko ibyabaye byagombaga kuba.

    Dr. Bizimana ati 'Biragaragara rero ko umugambi wo kwica Habyarimana wari umugambi wo guhirika ubutegetsi Bagosora yakoze mu ibanga kugira ngo bibafashe kwihutisha vuba itangizwa rya Jenoside muri ako kavuyo ko kwanga ko n'amasezerano y'amahoro ashyirwa mu bikorwa.'

    Jean Berchimas Birara, we yabwiye ubushinjacyaha bw'u Bubiligi ko Bagosora yavuye ku Gisenyi akajya i Kigali tariki 4 Mata 1994 kugira ngo anonosore imyiteguro yo gukora Jenoside no kwica umukuru w'igihugu.

    Ati 'Tariki ya 4 Mata 1994, ku wa Mbere wa Pasika Col Rusatira wari Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo imyaka 15, nyuma akaba Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare asimbuye Col Buregeya yaje iwanjye saa Sita. yambwiye ko Perezida Amaze guha Enock Ruhigira wari ukuriye ibiro bye amabwiriza y'ibikenewe byose byo kurahiza Abadepite na Guverinoma, iwabo w'umugore wa Perezida Habyarimana n'Abasirikare bakuru babimenye bahamagaje Bagosora ari mu kiruhuko ku Gisenyi, ageze i Kigali tariki ya 5 Mata 1994 nimugoroba, ni we wafashe icyemezo cyo guhanura indege ya Perezida no kugarura Col Serubuga, Buregeya na Rwagafirita mu basirikare bakuru batatu batari bishimye abashyira mu ngabo.'

    Minisitiri Bizimana yashimangiye ko abahakana ko Habyarimana nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 'baribeshya. Yararugize mu 1990 kugeza mu 1994 ariko kubera ko yari yemeye ko inzego z'inzibacyuho zijyaho, abatabishaka bahise bamwica kugira ngo bahirike ubutegetsi, banaburizemo amasezerano y'amahoro ariko rube urwitwazo rwo gushyira mu bikorwa Jenoside yari yarateguwe.'

    Uwari Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma y'Abatabazi, Jean Kambanda yemeye ko Jenoside yari yarateguwe mbere hose, kuko mu byaha 11 yemereye imbere y'urukiko rwa ICTR, yavuze ngo 'njyewe Jean Kambanda nemera ko mu 1994 mu Rwanda habayeho ibitero byinshi byateguwe kandi byibasiye abaturage b'abasivile b'Abatutsi biturutse ku mugambi wo kubarimbura wateguwe mbere ya 1994.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko uwo mugambi wateguwe mbere ya 1994 wateguwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal.

    Abazize Jenoside yakorewe Abatututsi bamenyekanye barenga miliyoni

    Umugambi wo gutsembatsemba Abatutsi wateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal

    VIDEO: Igisubizo Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhare-rwa-habyarimana-muri-jenoside-n-uko-urupfu-rwe-rwateguwe-minisitiri-dr

  • Gabon: Brice Clotaire Oligui Nguema wahiritse Ali Bongo ku butegetsi, yatorewe kumusimbura – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Umutekano mu gihugu yatangaje ko ibyavuye mu matora by'agateganyo, byagaragaje ko Gen Nguema yatsinze agize amajwi 90.35%.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, muri Gabon habaye referandumu yemeje ko abasirikare bashobora kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu, mu gihe imyaka ya manda yashyizwe kuri irindwi yongerwa inshuro imwe, aho kuba itanu yongerwa igihe cyose.

    Iyi referandumu kandi yasize mu Itegeko Nshinga rishya, hashyizwemo ingingo ibuza abantu bo mu muryango umwe muba bakurikirana ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

    Gen Oligui Nguema watorewe kuba Perezida mushya wa Gabon ni umusirikare mukuru, akaba umwana w'umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

    Uyu mugabo w'imyaka 50, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Gabon muri Maroc nyuma amwimurira muri Sénégal.

    RFI yatangaje ko Oligui yiyumvise nk'uwajugunywe n'ubutegetsi bushya ku buryo atari abyishimiye. Impamvu yashyizwe ku gatebe ni uko ngo Ali Bongo yashinjaga Oligui kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2009.

    Mu 2018 Bongo yagize ikibazo cyo kurwara aho yaturitse imitsi y'ubwonko bizwi nka stroke, biba ngombwa ko Oligui wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe, agarurwa mu gihugu agahabwa kuyobora Urwego rw'Iperereza mu Ishami ry'Igisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu.

    Hashize amezi atandatu yahise ahabwa kuyobora Umutwe w'Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida, ari na wo yari akiyoboye kugeza ahiritse Bongo ku butegetsi.

    Yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Girisikare ryo muri Maroc rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.

    Ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyahiritse Bongo mu 2023, cyatangaje ko cyabikoze ngo ajye mu kiruhuko cy'izabukuru kuko atari agishoboye kuyobora igihugu.

    Brice Clotaire Oligui Nguema wahiritse Ali Bongo, yatorewe kumusimbura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gabon-brice-clotaire-oligui-nguema-wahiritse-ali-bongo-ku-butegetsi-yatorewe

  • Rusizi: Urwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi rugiye kuvugurwa – #rwanda #RwOT

    Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bamaze igihe bagaragaza ko uburyo rwubatse bitajyanye n'igihe kandi ko bidahesha agaciro abaharuhukiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kugeza ubu mu karere ka Rusizi hari inzibutso zirindwi ziruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside zirimo eshanu ziri ku rwego rw'Akarere.

    Meya Sindayiheba yavuze ko izi nzibutso eshanu ziri ku rwego rw'Akarere zitaragera ku rwego akarere kifuza icyakora ngo zizagenda zivugurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

    Ati 'By'umwihariko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi, twamaze no gukora igishushanyo mbonera cyarwo, turateganya kurwubaka tukarwagura, kugira ngo rubashe kwakira neza imibiri y'abacu baharuhukiye no kugaragaza neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 13 bavanywe mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nyakarenzo.

    Abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi biganjemo abari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi iri muri eshanu za mbere zashinzwe mu Rwanda bizeye kuharokokera, ariko bikarangira abenshi muri bo bahiciwe urwa agashinyaguro mu gitero bagabweho n'Interahamwe zari ziyobowe na Yusuf Munyakazi.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi rugiye kuvugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-mibilizi-rugiye-kuvugurwa

  • Inzozi Zibaye Impamo: Inzu nshya ya Katrina Nilzero yashyizwe ahabona #rwanda #RwOT

     Katrina Nilzero Yerekanye Inzu Ye Nshya Yateyeho Ibikoresho Byose

    Umunyamideri n'umunyamujyi uzwi cyane, Katrina Nilzero, amazina ye nyakuri akaba ari Sumaya Kayondo, niwe uri kuvugwa cyane muri iki gihe nyuma yo kwerekana inzu ye nshya yuzuye byose.

    Hashize ibyumweru bike bivugwa ko Katrina Nilzero, uzwi cyane mu buzima bw'imyidagaduro i Kampala, yari amaze umwaka urenga acumbitse muri Four Points by Sheraton Kampala Hotel.

    Benshi bibazaga bati: 'Kuki? Kandi ayo mafaranga ayakura he?'
    Ibyo bibazo byombi ntibyigeze bisubizwa neza, ahubwo yasubije mu buryo bw'umugore w'inyangamugayo ku wa Gatandatu ubwo yerekanye inzu ye nshya yuzuye ibikoresho byose abinyujije kuri Instagram, yongeraho amagambo agira ati: 'GOD DID!'

    Katrina yakiriye inshuti ze za hafi mu birori byo kwimukira mu nzu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, maze atangaza ko kuva kera yari afite inzozi zo kugira umunsi yimukira mu nzu ye bwite.

    Yongeyeho ko buri kintu kiri mu nzu ye gishya, kandi ashima cyane abashushanyije imbere mu nzu (interior designers) bamufashije gushyira mu bikorwa inzozi ze.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakiriye aya makuru mu buryo butandukanye, ariko benshi bamushima ku bw'imbaraga yashyize mu kazi ke no kuba yarahisemo gushora amafaranga mu mushinga ufatika aho kuyapfusha ubusa mu tubyiniro no mu myidagaduro.

    Inzozi Zibaye Impamo: Katrina Nilzero Yerekanye Inzu Ye Nshya Yateyeho Ibikoresho Byose

     

    Source : https://kasukumedia.com/inzozi-zibaye-impamo-inzu-nshya-ya-katrina-nilzero-yashyizwe-ahabona/

  • Ibivugwa kw'ifatwa rya Rugezi n'inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y'i Kinshasa #rwanda #RwOT

    Ibinyamamakuru by'Abanye-kongo bikorera mukwahwa k'ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byakomeje gutangaza ko ihuriro ry'ingabo za Congo ryambuye Twirwaneho na M23 uduce tune duherereye muri secteur y'i Lelenge muri teritware ya Fizi.

    Nk'uko biriya bitangaza makuru bibisobanura, bivuga ko utwo duce ihuriro ry'ingabo za Congo zambuye Twirwaneho na M23 ari Rugezi, Gakangala, Bigaragara na Kalongi.

    Ni amakuru ibi binyamakuru byatangiye kuvuga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, aho muri ibyo binyamakuru hari nicyandikwa n'umunyamukuru uzwi cyane mu Burasizuba bwa Congo witwa Daniel Michombero.

    Byanasobanuraga ko imirwano ihuriro ry'ingabo za Congo ryambuyemo Twirwaneho na M23 biriya bice yabaye ku munsi w'ejo ku wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2025.

    Ariko nk'uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga imirwano yabaye ku munsi w'ejo ku wa gatandatu hagati y'ihuriro ry'ingabo za Congo n'umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 yabereye i Nyangabyuma, Kabanju n'i Gasiro. Ibi akaba ari ibice biherereye mu ntera ndende cyane uvuye kuri Kalongi.

    Ubundi kandi utwo duce twaberagamo imirwano, Twirwaneho na M23 byaratwigaruriye. Usibye ku twigarurira banasenye ibirindiro by'iri huriro ry'ingabo za Congo biherereye mu Kabanju.

    Nyuma y'aho Twirwaneho na M23 basenye ibyo birindiro by'iryo huriro ry'ingabo za Congo, umwe mu baduhaye amakuru yamenye neza ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahise zihungira mu bice bya Matanganika werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse na FARDC.

    Tugarutse kuri utu duce abanyamakuru bakorera mu kwaha k'u butegetsi bw'i Kinshasa batangaza ko twigaruriwe n'ingabo zirwanirira Leta.

    Nka gace ka Gakangala bizwi ko kagenzurwa na Twirwaneho kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi. Kalongi yo uyu mutwe uyigenzura kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 kugeza ubu.

    Ni mu gihe kandi Bigaragara na Rugezi, uyu mutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 byabifashe mu ntangiriro z'iki cyumweru turimo, nyuma y'imirwano ikomeye yabasakiranyije n'iri huriro ry'ingabo za Congo bikarangira iri huriro riyabangiye ingata, utwo duce tuzwi ko dukungahaye ku mabuye y'agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or, Coltan, Cuivre n'andi iyi mitwe ibiri iratubohoza.

    Ubuhamya dukesha bimwe mu binyamakuru, nuko abaturage batuye muri iki gice cya Rugezi, buvuga ko kuva Twirwaneho na M23 bibohoje Rugezi n'inkengero zayo ntibarayivamo.

    Ni ubuhamya bukomeza bugaragaza ko uyu mutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bigenzura uduce twose turi hakurya y'uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe centre.

    Rero amakuru avuga ko ihuriro ry'ingabo za Congo ziri kugenzura Kalongi, Gakangala, Rugezi na Bigaragara ni ibinyoma byambaye ubusa.

    Umuturage uri mu Minembwe waduhaye iyi nkuru yagize ati: 'Icyo tuzi ni uko Wazalendo, FDLR na FARDC bari gutakaza ibirindiro byabo mu buryo budasanzwe. Naho ayo makuru yandi ntituzi aho bari kuyakura.'

    Ibivugwa kw'ifatwa rya Rugezi n'inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y'i Kinshasa

    Source : https://kasukumedia.com/ibivugwa-kwifatwa-rya-rugezi-ninkengero-zayo-hagati-ya-twirwaneho-m23-na-leta-yi-kinshasa/

  • Ihuriro ry'ingabo za Congo ryakubiswe izakabwana bikomeye na M23 i Kavumu #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'ingabo za Congo zagabye Ibitero kuri AFC/M23 mu birindiro byayo biherereye i Kavumu ahari i Kibuga cy'indege cya Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo zagikubitiwemo iza kabwana.

    Ahagana isaha ya saa tanu zo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, ni bwo ihuriro ry'ingabo za Congo zagabye ibitero mu duce twa Kavumu, Katana, na Lwiro. Utu duce tukaba tubarizwa muri teritware ya Kabare muri Kivu y'Amajyepfo.

    Amakuru avuga ko iri huriro ry'ingabo za Congo mu kugaba ibyo bitero ryaturutse mu bice biherereye muri pariki y'igihugu ya Kahuzi-Biega, ndetse no mu tundi duce two muri ibyo bice.

    Ibinyamamakuru byavuze kuri iyi nkuru byo muri iki gihugu cya RDC harimo n'ibyatangajwe na Daniel Michombero byavugaga ko Wazalendo bafashe igice cya Kavumu giherereyemo ikibuga cy'indege cya Bukavu, ariko ibi abarwanyi ba M23 babihakanye bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo bemeza ko bakubitaguye kubi ihuriro ry'ingabo za Congo kandi ko bakigenzura Kavumu yose n'utundi duce twari twagabwemo ibyo bitero.

     

    Bagize ati: 'Kavumu ni twe tuyigenzura yose. Tunagenzura n'utundi duce umwanzi yari yagabyemo ibitero byose, kuko twa mwirukanye.'

     

    bakomeje bagira bati: 'FARDC n'abambari bayo bari bagabye biriya bitero bakorewe ibitazibagirana. Bakubiswe bikomeye!'

    Mu butumwa bw'amashusho bwagiye hanze buvuga kuri iyi mirwano yabaye kuri iki cyumweru ibereye i Kavumu, bugaragaza imirambo bivugwa ko ari ya Wazalendo irambaraye hasi, aho ubona ari umurundo mwinshi, ndetse indi ikwiragijwe mu mihanda yo muri utwo duce twaberagamo imirwano.

    Hejuru y'ibyo, hari n'andi makuru yatanzwe ku mbuga za x, avuga ko abarwanyi ba M23 benshi bavuye i Bukavu batanga umusada i Kavumu bityo ngo ku kibuga cy'indege cya Kavumu ni ho hari kubera intambara ikomeye; ayo makuru nayo umurwanyi wo muri M23 yayahakanye yivuye inyuma ko nta mirwano yigeze ibera ku kibuga cy'indege.

    Ati: 'Wazalendo ntibafite imbaraga zo kutwirukana, kugeza aho batugeza ku kibuga cy'indege! Barabeshya. Ubundi twanabasubije iyo baje bava.'

    Ibi bitero bije bikurikira ibindi biheruka kubera mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, bikaba byarabereye mu bice byinshi by'uyu mujyi wa Goma no mu bindi bice byo muri teritware ya Nyiragongo muri Kivu y'Amajyaruguru. Ibi bitero nabyo byasubijwe inyuma n'uyu mutwe wa M23, nk'uko amakuru yavuzwe icyo gihe.

    Source : https://kasukumedia.com/ihuriro-ryingabo-za-congo-ryakubiswe-izakabwana-bikomeye-na-m23-i-kavumu/

  • Altay Bayindir agiye gukina umukino we wa mbere muri Premier League mu mateka ye #rwanda #RwOT

    Altay Bayindir, umunyezamu w'Umunya-Turukiya, agiye gukina umukino we wa mbere muri shampiyona y'u Bwongereza (Premier League) ubwo Manchester United iraba ikina na Newcastle United kuri uyu wa Karindwi.

    Ni umukino utegerejwe na benshi, dore ko Bayindir aza guhabwa amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwe bwa mbere mu kibuga muri Premier League kuva yagera muri Manchester United.

    Uyu musore w'imyaka 26 yageze muri Manchester United avuye muri Fenerbahçe yo muri Turukiya mu mpeshyi ya 2023, ariko ntiyahise ahabwa amahirwe yo gukina kuko umunyezamu mukuru, André Onana, yahoraga ahabwa icyizere n'umutoza Erik ten Hag.

    Gusa, kuri uyu munsi, Bayindir agiye kubona amahirwe yo kwigaragaza, nyuma y'uko Onana atabashije kujyana n'ikipe i Newcastle.

    Impamvu yatumye Onana adakina ntiratangazwa mu buryo burambuye, ariko amakuru aturuka mu ikipe ya Manchester United avuga ko yaba yagize ikibazo cyoroheje cy'imvune cyangwa indi mpamvu yihariye itaratangazwa ku mugaragaro. Uretse kuba atari buze gukina uyu mukino, ntibinamenyekanye niba azaba yiteguye gukina umukino ukurikiyeho.

    Ku rundi ruhande, Bayindir arashaka kubyaza umusaruro aya mahirwe make abonye yo kwigaragaza imbere y'abafana b'iyi kipe izwi cyane ku isi.

    Kuva yagera muri United, yari amaze iminsi ategereje aya mahirwe, kandi kuri we uyu ni umwanya wo kugaragaza ko ashoboye guhanganira umwanya wo kubanza mu izamu.

    Manchester United yizeye ko Bayindir azitwara neza, cyane ko umukino ubahuza na Newcastle ari ingenzi cyane mu rugamba rwo gushaka imyanya ya mbere ku rutonde rwa Premier League. Uyu mukino uraba kuri St. James' Park, kandi utegerejwe n'abakunzi ba ruhago ku rwego rwo hejuru.

    Biragaragara ko kuba Bayindir ari buze kubanza mu kibuga bishobora guha ikipe imbaraga nshya ndetse bikamufasha kwiyumvisha ko ashobora gutanga umusanzu ukomeye. Ni umukino w'ingenzi kuri we ku giti cye, no kuri Manchester United muri rusange.

    Manchester United yizeye ko Bayindir azitwara neza

    Source : https://kasukumedia.com/altay-bayindir-agiye-gukina-umukino-we-wa-mbere-muri-premier-league-mu-mateka-ye/

  • Mbappé yirukanwe mu kibuga ku nshuro ya mbere, impungenge zikomeje kwiyongera mu mikinire ya Los Blancos #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witezwe na benshi, rutahizamu w'Umufaransa Kylian Mbappé yahawe ikarita itukura yatumye asohoka mu kibuga. Ibi byabaye nyuma y'akaduruvayo kabaye hagati ye n'umukinnyi wo hagati wa Athletic Bilbao ubwo Real Madrid yari iyoboye umukino.

    Mbappé, ntiyashoboye kwihangana ku byemezo by'umusifuzi, maze mu gice cya kabiri ahabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri ihita ihinduka itukura. Iki gikorwa cyatumye ikipe ye isigara ikina n'abakinnyi 10 gusa, ibintu byabagizeho ingaruka zikomeye.

    Iyi ni inshuro ya gatanu Real Madrid ikina n'abantu 10 muri uyu mwaka w'imikino wa La Liga, ibintu biteye impungenge abakunzi n'abatoza b'iyi kipe.

    Nubwo Real Madrid ifite ikipe ifite ubunararibonye n'ubushobozi bwo guhangana n'amakipe akomeye, gukina umukino wose cyangwa igice kinini cy'umukino n'abakinnyi bake bikomeje kubashyira mu kaga.

    Abatoza barimo gusaba abakinnyi gucunga amarangamutima yabo neza, cyane cyane ko amakosa yoroheje ashobora gutuma ikipe itakaza amanota y'ingenzi.

    Ku ruhande rwa Mbappé, abafana bamwe batangiye kumutera urubwa bavuga ko atari byo bari biteze ku mukinnyi uri mu cyiciro cy'abakinnyi b'ibihe.

    Biteganyijwe ko Mbappé azasiba umukino utaha, ibintu bishobora gutuma umutoza Carlo Ancelotti ahindura byinshi mu buryo ikipe isanzwe ikinamo, kugira ngo akomeze guhangana n'abandi bahanganye mu marushanwa.

    Ese Real Madrid izabasha gukomeza guhatana ku rwego mpuzamahanga n'ubwo igenda ihura n'ibibazo nk'ibi byo gutakaza abakinnyi ku buryo butunguranye? Abakunzi b'iyi kipe basigaye bafite amatsiko menshi ku mikino iri imbere, cyane ko n'abakeba babo barimo kuzamura urwego rw'imikinire.

    Mbappé yirukanwe mu kibuga ku nshuro ya mbere akinira Real Madrid: Impungenge zikomeje kwiyongera ku mukino wa Los Blancos'

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-yirukanwe-mu-kibuga-ku-nshuro-ya-mbere-impungenge-zikomeje-kwiyongera-mu-mikinire-ya-los-blancos/

  • Abaherwe bashyizwe mu kato mu Akarere bitewe n'akaduruvayo k'abagenzi bagenza amafarasi. #rwanda #RwOT

    Akaduruvayo katewe n'abagenzi b'abagendesha amafarashi katumye agace k'abakinnyi b'umupira b'abaherwe gashyirwaho akato

    Mu gihugu cy'u Bwongereza, mu karere ka Surrey, hateraniye itsinda ry'abagenzi bazwi nk''travellers' cyangwa 'gypsies' bagera ku 100, barushanwa ku mafunguro n'amagare y'amafarashi mu mihanda, banyura ku matara atukura, basenya imodoka ndetse banangiza akabari kamwe kari ahantu nyaburanga. Ibi byose byabaye mu gace ka Elmbridge, ahatuye ibyamamare mu mupira w'amaguru nka John Terry, Frank Lampard, na Ashley Cole.

    Polisi yahise ishyiraho itegeko ryo gusakaza abantu (dispersal order), rituma umuntu wese uri mu itsinda ry'abantu barenze babiri ashobora gusabwa gusohoka mu gace. Ubu butumwa burakurikizwa kugeza saa 9:55 z'amanywa (3:55pm) kuri uyu munsi, kandi hiyongereyemo ingabo z'umutekano ku mihanda.

    Abaturage bavuze ko ibi byabateye ubwoba. Umubyeyi umwe yavuze ko abana be babaye nk'abahungabanye ubwo ifarashi yagonze imodoka yabo. Hari abandi bavuze ko abagabo banyoye inzoga basamburaga, barimo no kuririra ku modoka, bituma habaho isenyuka ry'ibikoresho mu kabari, nko ku munota umwe.

    Akabari kasenywe n'agatsiko k'abantu bagera ku 100

    Umuyobozi w'akabari kamwe, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye MailOnline ko abantu bagera ku 100 binjiye mu kabari ke, bamwe banyoye ku buryo burenze, batangira gusenya ibintu, bakuraho amacupa y'inzoga bayamenagura, abandi binjira inyuma y'akabari bakayasuka hasi.

    Ati: 'Twari dufite abakozi bacye kandi tutari twiteguye ibintu nk'ibyo. Iki ni akabari gato k'icyaro, si akabari ko mu mujyi gafite abashinzwe umutekano.'

    Iri tsinda ryageze kuri ako kabari saa 9:00 z'amanywa, barambika amafarashi ku mihanda no mu masite y'abantu. Mu isaha imwe gusa, bari bamaze guteza akaduruvayo, bituma akabari gafungwa by'agateganyo kugira ngo hasukwe no gukuraho ibyangijwe.

    Abaturage ntibishimiye ibibera mu gace

    Hari abavuze ko inzira zose zafunzwe, abandi bari mu modoka babura aho banyura kubera ibi bikorwa. Umuturage umwe yanditse kuri Facebook ko yabonye amagare y'amafarashi agera kuri 60 yerekeza Hampton Court, ati: 'Nibwo namenye impamvu Sandown huzuye imodoka—hari irushanwa ry'amafarashi, ariko si irya kera! Barimo kugonga, banyura ku matara atukura, basenya… byari akaga.'

    Hari n'undi wavuze ko abasinzi bariho batukana imbere y'abana bato, ndetse bamwe banihagarika ku mihanda.

    Abacuruzi mu gihirahiro

    Uyu mucuruzi yavuze ko umwaka ushize hari abandi bantu 50 baje bakanga kubakira, maze batangira kubatera ubwoba ko bazabajyana mu rukiko babarega ivangura, basaba indishyi ya £250,000. Uwo mucuruzi ati: 'Ibituma dutinya ni uko niyo ubangiye ushobora kujyanwa mu nkiko, ariko na none niyo ubakirije baragusenya, kandi ntidufite uburyo bwo kwirinda.'

    Nubwo hari utubari twinshi basuye, bivugwa ko tumwe nka Watermans Arms mu Hersha twashyizwe ku rutonde ariko tutigeze tuvugwaho ibibazo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/abaherwe-bashyizwe-mu-kato-mu-akarere-bitewe-nakaduruvayo-kabagenzi-bagenza-amafarasi/

  • Letsile Tebogo yatsindiye iwabo muri FNB Golden Prix, ashimisha ibihumbi by'abafana #rwanda #RwOT

    Itsinda rinini ry'abafana ryari ryateraniye kuri Sitade ya Gaborone ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata, mu irushanwa rya FNB Golden Prix. Amatwi n'amaso ya benshi yari ahanzwe ku mukinnyi w'icyamamare w'Umunya-Botswana, Letsile Tebogo, wari wagarutse mu irushanwa nyuma yo kubura mu ryabaye mu 2024.

    Tebogo yigaragaje ku buryo budasubirwaho, atsinda isiganwa rya metero 200 akoresheje amasegonda 20.23, ashimisha ibihumbi by'abafana bari baje kumushyigikira.

    Mu magambo yivugiye yagize ati: 'Iyi ni saison yacu yo gukosora ibyo twacikanyweho, ariko ubu ndi ku rutonde rw'abatsinze,' yarongeye agira ati: 'Intego yari ugusoza ndi ku mwanya wa mbere no kwitwara neza, nk'uko twabikoze mu marushanwa ya 2023.'

    Letsile Tebogo yatsindiye iwabo muri FNB Golden Prix, ashimisha ibihumbi by'abafana

    Mu cyiciro cy'abagore, umunya-Afurika y'Epfo w'imyaka 17, Hanna Hope Vermaak, yegukanye intsinzi mu gusiganwa metero 100 akoresheje amasegonda 11.44, atsinda Viwe Jingqi mu buryo bushingiye kumuvuduko udasanzwe.

    Ariko icyavugishije benshi ni umunya-Misiri Basant Hemida, wigaragaje mu gusiganwa metero 400, aho yashyizeho amanota mashya ya 50.77.

    'Nishimye cyane,' yavuze Hemida. 'Si ryo rushanwa risanzwe ryanjye, ariko nishimiye gutsinda metero 400 nyuma y'igihe kinini ntariruka. Ryari irushanwa rikomeye cyane.'

    Mu bagabo, Umunya-Afurika y'Epfo Akani Simbine yatsindiye igikombe cya metero 100, atsinda Umunyakenya Ferdinand Omanyala.

    Tebogo yigaragaje ku buryo budasubirwaho, atsinda isiganwa rya metero 200 akoresheje amasegonda 20.23, ashimisha ibihumbi by'abafana bari baje kumushyigikira

    'Iyi yari intsinzi ni umusaruro w'imyaka myinshi y'imyitozo no kwigomwa byinshi,' yavuze Simbine. 'Ni ukurushaho gukora neza buri mwaka, kandi nishimiye kugaruka ndi umukinnyi w'isi.'

    Ku ruhande rwa Tebogo, iyi ntsinzi we yabisobanuye ko ari intambwe ikomeye igaragaza ko Botswana yiteguye guhatana ku rwego mpuzamahanga.

    'Nemera ko Botswana yiteguye Igikombe cy'Isi,' Tebogo arongera avuga ko. 'Dufite inkunga ya Leta n'abaturage bacu beza. Twiteguye umwaka wa 2025.'

    Irushanwa rya FNB Golden Prix ni rimwe mu marushanwa akomeye abanziriza Igikombe cy'Isi cya 2025, kizabera muri Botswana.

    Source : https://kasukumedia.com/letsile-tebogo-yatsindiye-iwabo-muri-fnb-golden-prix-ashimisha-ibihumbi-byabafana/