Blog

  • Canada: Abanyarwanda bibutse Abatutsi bazize Jenoside, biyemeza kwigisha abato amateka – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye mu muhango witwa 'Ku Gicaniro' usanzwe ukorerwamo igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyateguwe n'Umuryango Nyarwanda w'urubyiruko witwa Peace and Love Proclaimers (PLP), Ishami rya Canada.

    Ni umuhango wabereye ahitwa Shenkman Arts Center ku itariki 12 Mata 2025 ubanzirizwa no kumurika ibihangano by'ubugeni n'ubutumwa bwanditse bigaruka kuri Jenoside yakorwe Abatutsi kandi bifasha abantu kwibuka no gusigasira amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

    Mukarukundo Godelieve, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya ku nshuro ya mbere mu ruhame mu gukomeza bagenzi be barakotse n'abandi muri rusange.

    Hanerekanywe filime mbarankuru igaragaza uburyo amateka ya Jenoside ashobora kwigishwa abana atabateye ubwoba kandi agaragaza ukuri, bakayasobanurirwa neza.

    Kanyemera Pascal uhagarariye ihuriro ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryo muri Canada ryitwa Humura Survivors Association, yashimye urubyiruko rwo muri PLP rwateguye icyo gikorwa kandi ashishikariza abari aho gukoresha imbuga nkoranyambaga bamagana abapfobya Jenoside.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko Jenoside atari impanuka yagwiriye u Rwanda, ko ahubwo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bwariho bukoresheje ingengabitekerezo y'amacakubiri n'urwango.

    Yashishikarije urubyiruko kugira indangagaciro z'ubumwe no kwitanga byaranze abitangiye u Rwanda ngo rube rugeze aho ruri uyu munsi.

    Ubuyobozi bwa PLP Canada bwagaragaje ko buzakomeza gutegura ibikorwa byo kwibuka byitabirwa n'urubyiruko kugira ngo rurusheho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu.

    Abato n’abakuru bafashe umwanya wo kuzirikana amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hatanzwe ubuhamya bugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper yavuze ko Jenoside atari impanuka yagwiriye u Rwanda ko ahubwo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bwariho bukoresheje ingengabitekerezo y'amacakubiri n'urwango

    Urubyiruko rwari rwiganje mu bitabiriye Kwibuka31 muri Ottawa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-abanyarwanda-bibutse-abatutsi-bazize-jenoside-biyemeza-kwigisha-abato

  • Kanye West yavuze ko yishyura Kim Kardashian $200,000 buri kwezi. #rwanda #RwOT

    Kanye West yabivugiye ku rubuga rwa Twitter mu gihe yari mu byivugo bikabije, aho yanatutse Kim Kardashian amushinja ubucuruzi bw'abantu n'ibindi byinshi.

    Nubwo Kanye West akunze kwibasira bagenzi be bo mu njyana ya rap, amagambo ye akabije kandi yateye benshi impungenge ni ajyanye n'uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, hamwe n'umuryango we. Birazwi ko yigeze kubashinja ubucuruzi bw'abantu, gushuka abana be, n'ibindi byinshi. Ubu rero, abakoresha Twitter benshi batunguwe n'uko Kanye West yagarutse ku kijyanye no gutanga indezo (child support), aho yavuze ko yishyura Kim $200,000 buri kwezi. Ntabwo yigeze asobanura niba ayo mafaranga agenewe umwana umwe cyangwa ari yose hamwe, ariko ibitangazamakuru byinshi byemeje ko iyo yaba ari yo, yaba ari indezo y'ukwezi iri hejuru kurusha izindi zose zabayeho mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubushakashatsi bwihuse kuri Google bushimangira iyo mvugo, kuko n'abandi byamamare nka Alex Rodriguez na Charlie Sheen batigeze bagira indezo y'ukwezi igera kuri ayo mafaranga. Ikindi kirebwa ni nk'urugero rwa Diddy, ngo wigeze kwishyura $55,000 buri kwezi kuri Misa Hylton-Brim mu 2005. Gushyigikira Diddy na byo byazanye impaka nyinshi kuri Kanye. Ariko ibijyanye n'ukuntu atuka Kim Kardashian byo bifite umuzi muremure.

    Ikindi Kanye yashinje Kim ni ibijyanye na Playboi Carti. Uwo musani warigeze gukorana na Kanye, ngo yigeze kwegera Kim Kardashian amusaba amajwi ya North West (umukobwa wa Kanye), ashaka kuyakoresha mu ndirimbo. Ibi byarakaje Kanye cyane, cyane ko we ubwe nta majwi ye yumvikanye kuri album ya Carti yitwa MUSIC, kandi byavugwaga ko yagombaga kugaragaramo. Ibyo byose byatumye asubira ku masezerano ye na Kim, cyane cyane ajyanye no gukoresha amazina y'abana babo n'isura yabo mu bikorwa by'ubuhanzi. Uko biri kose, ibi byose byamuhaye urwitwazo rwo gukomeza kuvugira ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu by'ukuri, ntituzi neza niba ayo mafaranga ya $200,000 avuga ari ukuri cyangwa niba ari ibihuha Kanye yaturutseho. Gusa raporo ya Reuters yo mu 2022 nayo yigeze kuvuga ko ayo mafaranga ari yo yakubiye mu masezerano y'ubutabera mu gihe cyo gutandukana na Kim Kardashian.

    Mu gihe izindi mpaka nyinshi zikomeje kumuzengurutsa, igihe kizerekana niba aya makuru azagira ibisobanuro birambuye birenze ibyo tumaze kumva.

     

    Source : https://kasukumedia.com/kanye-west-yavuze-ko-yishyura-kim-kardashian-200000-buri-kwezi/

  • Polisi ya Pennsylvania yatangiye iperereza ku… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyateye impungenge nyinshi, kuko umuryango wa Guverineri wari uri mu rugo, ariko nta muntu wakomeretse. Abashinzwe umutekano bahise batabara vuba, bakuramo umuryango wa Guverineri ndetse batangira iperereza ku byabaye. 

    Polisi ya Pennsylvania yatangaje ko ibikorwa byo gukusanya ibimenyetso no gukora iperereza bikomeje. Nyuma y'iki gikorwa, Guverineri Josh Shapiro yashimiye abashinzwe umutekano ku bwitange bwabo, anizeza abaturage ko Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo abakoze iki gikorwa babiryozwe.

    NBC News yavuze ko Guverineri Shapiro yanasabye abaturage gufasha Polisi mu iperereza, binyuze mu gutanga amakuru yose ashobora gufasha mu kumenya abakoze iki gikorwa.

    Iki gikorwa cyateye impungenge mu baturage ba Pennsylvania, ariko abashinzwe umutekano barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154553/polisi-ya-pennsylvania-yatangiye-iperereza-ku-gikorwa-cyo-gutwika-ku-nzu-ya-guverineri-jos-154553.html

  • Amafoto utabonye agaragaza imyambarire idasan… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori biba buri mwaka bimaze kuba umwihariko udasanzwe mu ruganda rwa muzika n'imideli, aho ibyamamare bitandukanye bigaragariza isi uburyo bushya bwo kwiyerekana, haba mu ndirimbo, mu myambarire no mu mico ijyanye n'ibihe.

    Iri serukiramuco riteganyijwe kuba mu byumweru bibiri bikurikirana, kuva ku itariki ya 11 kugeza kuya 13 Mata, ndetse n'indi minsi kuva ku ya 18 kugeza ku ya 20 Mata. 

    Urutonde rw'abahanzi baririmba uyu mwaka ruriho ibyamamare nka Lady Gaga, Post Malone, Travis Scott na Green Day, bose bazwiho gushimisha imbaga binyuze mu bitaramo byuzuye imbaraga n'ubuhanga. Hari kandi abandi bahanzi benshi bakunzwe barimo Tyla, Jennie, Missy Elliott, n'abandi batandukanye bagiye bandika izina ku isi yose.

    Uretse umuziki, Coachella izwiho kuba urubuga rw'imideli idasanzwe. Abitabiriye bitwaza imyambaro ikoze mu buryo bushya, yihariye igaragaza ubuhanga bw'imideli ku rwego mpuzamahanga. 

    Ku rubyiniro, mu butayu cyangwa mu birori by'ijoro bibera hirya no hino, hari aho ushobora kubona imyambaro itangaje, imwe igerageza guhiga ibihe, indi igaragaza ubusirimu, ndetse n'iyindi ituma abantu bungurana ibitekerezo ku mico n'imyambarire mishya.

    Kuri benshi batabashije kwitabira, ntibabujijwe kuryoherwa n'ibihe bya Coachella. Ibinyamakuru bikomeye nka Vogue bikomeje kugeza ku bafana amafoto n'amakuru mashya y'ibi birori, aho buri munsi haba havugwa imyambaro y'abamamare, ibitaramo byabaye n'ibidasanzwe byaranze iryo joro. Coachella si iserukiramuco gusa, ni uruguga rwerekanirwaho ibishya mu muziki n'imideli.

    Dore amafoto agaragaza imyambarire idasanzwe yihariye weekend ya mbere y’iserukamuco rya Coachella 2025:


    Umuhanzikazi Tyla ari mu byamamare byakuriwe ingofero mu bijyanye n’imyambarire mu birori by’itangizwa ry’iserukamuco rya Coachella

    Lady Gaga ari mu batunguranye mu myambaro yihariye




    Buri wese yakoze uko ashoboye ngo asige inkuru ku ikubitiro ry’iserukamuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154567/amafoto-utabonye-agaragaza-imyambarire-idasanzwe-yihariye-weekend-ya-mbere-yiserukamuco-ry-154567.html

  • The Ben yatwaye bitatu, Alyn Sano acyura kimw… – #rwanda #RwOT

    Mu birori byabaye muri  uyu mwaka bigamije guhemba ubuhanzi n'imyidagaduro yo mu karere, Abanya-Kenya nibo begukanye ibihembo byinshi bikomeye muri 'East Africa Arts Entertainment Awards 2025', nubwo Abanya-Tanzania ari bo bari biganje mu byiciro byinshi. 

    The Ben yatwaye ibihembo bitatu, birimo icya 'Best Music Video' abikesha indirimbo ye 'Plenty' iri kuri Album 'Plenty Love', yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Rwanda (Best Artist Rwanda), anatwara igikombe cy'indirimbo ikunzwe (Best Hit Song Rwanda) abikesha indirimbo ye 'True Love'. 

    Umuhanzikazi Alyn Sano, we yatwaye igikombe (Best Rwanda Sound) muri ibi bihembo abikesha indirimbo ye 'Head' aherutse gushyira hanze. Producer David cyangwa se Run wakunze gukorera indirimbo Alyn Sano, we yatwaye igihembo cya Producer wigaragaje muri Afurika 'Best Breakthrough Audio Producer Africa.'

    Mu bandi batwaye ibihembo barimo umuhanzi Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane mu itsinda rya Sauti Sol ndetse no mu bikorwa bye bwite, ni we wigaragaje cyane aho yegukanye ibihembo bitatu: Best Male Artist, Best Male Live Performer n'icyo mu bwoko bwa Best Collaboration abikesha indirimbo 'Nairobi' yakoranye na Marioo wo muri Tanzania. Ibi byamuhesheje icyubahiro nk'umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana ubudasa muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Mr Seed, umuhanzi w'umuziki wa Gospel wanamamaye mu njyana ya Arbantone (ihuriro rya Gengetone na Riddim), yegukanye igihembo cya Best Arbantone abikesha indirimbo ye 'Diva'. Mu butumwa yashyize hanze, yashimiye abafana be ndetse n'itsinda rimufasha, avuga ko iyo ntsinzi ayikesha ubufatanye bwabo.

    Undi munya-Kenya wigaragaje ni KRG the Don, icyamamare mu njyana ya Afro-Dancehall ndetse no mu biganiro bya Televiziyo wegukanye igihembo cya 'Best Afro-Dancehall Fusion' abikesha indirimbo ye 'Time Bomb' afatanyije na Konshens wo muri Jamaica. Yagaragaje ko ari intsinzi y'abafana n'ikimenyetso cy'urugendo rwe rukomeje gutera imbere.

    Mu cyiciro cy'abahanzi bashya, Qare The Mask yatsindiye igihembo cya 'Best New Upcoming Artist of 2025', nyuma yo guhatana mu byiciro bine bitandukanye. Mu butumwa bushimishije yashyize kuri Instagram, yashimiye Imana n'abafana be, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe.

    Ila Nia, nawe uri kuzamuka, yegukanye igihembo cya 'Best Breakthrough Music Video' ku ndirimbo yakoranye na Nameless, yemeza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe mu muziki no mu mashusho.

    Mu itangazamakuru, umushyushyarugamba n'umunyamakuru, Azeezah Hashim yigaragaje nk'umwe mu bazamuka neza, aho yegukanye ibihembo bitatu birimo: Best Female Event Host, Best Media Personality, na Best Radio Host. Ni igihembo gikomeye ku bakobwa bakora mu ruhando rw'itangazamakuru n'imyidagaduro.

    Mu bucuruzi, rwiyemezamirimo Jimal Rohosafi yatsindiye igihembo cya Best Emerging Art of Business Icon, ashimira abamutoye anavuga ko iyi ntsinzi ari imbarutso yo gukora cyane kurushaho.

    Itangwa ry'ibi bihembo, ryabaye umwanya wo kwerekana impano zitandukanye z'Abanya-Kenya, kuva mu muziki, itangazamakuru kugeza mu bucuruzi, bigaragaza ko bafite ijambo rikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro muri Afurika y'Iburasirazuba.

    The Ben yatwaye ibihembo bitatu mu bihembo bya 'East Africa Arts Entertainment Awards 2025'

    Alyn Sano yegukanye ku nshuro ye ya mbere igihembo muri 'East Africa Arts Entertainment Awards 2025'

    Producer David cyangwa se Run yatwaye igihembo cya Producer wigaragaje cyane muri Afurika
     Tems yatwaye igihembo cya ‘Best Global African Female Artist’

    Chris Brown na Davido batwaye igihembo cya ‘Best International/Global Collaboration’ abicyesha indirimbo bakoranye ‘HMMM’
     

    Diamond Platnumz yatwaye igihembo cya ‘Best Global African Male Artist’ muri Africa Arts Entertainment Awards mu byatanzwe ku wa 6 Mata 20

      

    Wizkid yatwaye igihembo cya Global Album of the year abicyesha Album ye yise ‘Morayo’





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154573/the-ben-yatwaye-bitatu-alyn-sano-acyura-kimwe-uko-ibihembo-bya-eaea-byatanzwe-muri-kenya-154573.html

  • Bamuhora ko abarusha Nyash! Abagandekazi bakomeje kugirira ishyari umunyarwandakazi wibitseho Nyash ze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Gloria Bugie, ukorera umuziki muri Uganda, yatangaje ko abahanzikazi bagenzi be bamufitiye urwango, cyane cyane abatari bafite ibibuno binini. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yakunze guhura n'ivangura muri muzika, gusa yemeza ko atazacika intege.

    Nubwo aya magambo ye yakuruye impaka, bamwe mu bafana be bamugaragarije ko bamushyigikiye, mu gihe abandi bamushinje gushaka kuvugwa. Kugeza ubu, abahanzi bo muri Uganda ntibaragira icyo babivugaho.

     

    Source : https://yegob.rw/bamuhora-ko-abarusha-nyash-abagandekazi-bakomeje-kugirira-ishyari-umunyarwandakazi-wibitseho-nyash-ze/

  • Kuri RIB byapfubye!! Byiringiro Lague yagiye kurega Ngabo Roben muri RMC iyoborwa na Mutesi Scovia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Byiringiro Lague yashinje umunyamakuru Ngabo Roben kumusebya amuvugaho ko afitiye abakinnyi ba Police FC amadeni menshi.

     

    Lague yari yabanje gushaka kuregera RIB, ariko biba iby'ubusa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yahise ayoboka Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) aho yatanze ikirego, ubu akaba ategereje icyo ruzabifataho.

     

    Ngabo Roben ntacyo arabivugaho ku mugaragaro.

     

    Source : https://yegob.rw/kuri-rib-byapfubye-byiringiro-lague-yagiye-kurega-ngabo-roben-muri-rmc-iyoborwa-na-mutesi-scovia/

  • Agashinyaguro! Alien Skin ajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitirwa na rubanda i Iganga #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutera urwenya kuri Bobi Wine; yakomeretse ku mutwe, imodoka ye irangirika bikabije.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, umuririmbyi Alien Skin yakomeretse ku mutwe nyuma yo gukubitwa n'itsinda ry'abantu benshi.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu muyobozi wa Fangone Forest yakubitiwe mu gace ka Iganga, bivugwa ko byatewe n'uko yaba yaratutse cyangwa yatesheje agaciro umuyobozi wa NUP, Bobi Wine.

    Ibi byabaye nyuma y'uko Alien Skin aririmbiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore byabereye kuri Iganga Municipal Primary School, mu karere ka Iganga.

    Imodoka ye yangiritse bikomeye nyuma y'uko abantu bateraga amabuye n'ibindi bintu bikomeye ku modoka ye n'abari bamuherekeje, ari na ko bituma akomeretswa ku gahanga ahakura igikomere kinini.

    Source : https://kasukumedia.com/agashinyaguro-alien-skin-ajyanywe-kwa-muganga-nyuma-yo-gukubitirwa-na-rubanda-i-iganga/

  • Coachella 2025: Lady Gaga na Tyla bakuriwe in… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa mbere w'iki gitaramo watangiranye imbaraga, aho Lady Gaga, Benson Boone, Tyla, Missy Elliott, The Marías, Lola Young na Brian May batamaje imbaga mu buryo butazibagirana.

    Lady Gaga yagarutse ku rubyiniro rwa Coachella nyuma y'imyaka itatu, aririmba indirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye birimo Poker Face, Born This Way n'izindi nshya zo kuri album ye nshya Mayhem. 

    Yagaragaye mu mashusho atangaje n'amajwi asukuye, bikaba byaratumye benshi bavuga ko ari we wigaruriye uwo munsi.

     Lady Gaga wagarutse ku rubyiniro rwa Coachella 

    Benson Boone, umwe mu bahanzi bakiri bato b'abanyempano, yagaragaje urwego rwisumbuye ubwo yafatanyaga na Brian May wo muri Queen mu ndirimbo Bohemian Rhapsody. 

    Ubufatanye bwabo bwashimangiwe n'ibinyamakuru bikomeye, birimo Associated Press (AP) yavuze ko 'uburyo aba bombi bahuje ibisekuru bitandukanye by'umuziki bwakoze ku mitima ya benshi kandi bwari ubutumwa bukomeye bw'uko umuziki uhuza abantu.'

     Benson Boone, umwe mu bahanzi bakiri bato b'abanyempano wagaragaje ubuhanga bwihariye 

    Tyla, umunyafurika y'Epfo w'imyaka 22, yanditse amateka ubwo yageraga ku rubyiniro rwa Coachella bwa mbere. Yakoze igitaramo cy'akataraboneka, aririmba On My Body afatanyije na Becky G, anagaragaza ko Afurika igira impano zifatika zishobora kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

     

    Tyla, umunyafurika y'Epfo w'imyaka 22 nuko yaserutse 

    Missy Elliott nawe yacanye umucyo mu gitaramo, agaruka mu buryo bukomeye ku rubyiniro. Yaboneyeho no guha agaciro umuco n'amateka y'abirabura binyuze mu mbyino n'imyambarire idasanzwe. The Marías nabo bakoze igitaramo cyuje ubusizi n'amajwi asukuye, bifashishije urubura ku rubyiniro mu buryo butangaje.

     Missy Elliott nawe wacanye umucyo mu gitaramo 

    Lola Young yakoze ku mitima y'abakunzi ba TikTok ubwo yaririmbaga indirimbo Messy, imaze igihe iharawe ku mbuga nkoranyambaga. FKA twigs na LISA nabo bari mu byamamare byerekanye umwihariko mu myambarire, imbyino no gutanga ubutumwa bw'ubuhanzi bwimbitse.

      Lola Young yakoze ku mitima y'abakunzi ba TikTok

    Iminsi iracyari myinshi mu birori bya Coachella, ariko umunsi wa mbere wasize amateka. Abitabiriye baravuga ko byari ibihe by'akataraboneka, bikomeza kugaragaza impamvu iki gitaramo gikomeje kuba igicumbi cy'imyidagaduro ku isi.

    Amafoto y’umunsi wa mbere y’igitaramo cya Coachella 2025

    Ni igitaramo cyasigiye benshi ibyishimo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154547/coachella-2025-lady-gaga-na-tyla-bakuriwe-ingefero-mu-gitaramo-cyasize-amateka-154547.html

  • Rayon Sports yahagaritse Robertinho – #rwanda #RwOT

    ‎Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona ndetse biyifasha kwicara ku mwanya wa mbere dore ko hari naho yageze irusha APR FC yari iyikurikiye amanota 4.

    ‎‎Ibi ariko kuva imikino yo kwishyura yatangira iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru ntabwo yagiye yitwara neza kuko mu mikino 9 iheruka ya shampiyona yanganyijemo 6,igatsindamo 1 naho igatsindwamo 2 .

    ‎‎Uyu musaruro nkene watumye iyi kipe iva ku mwanya wa mbere ikaba iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa inota rimwe na APR FC none ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse umutoza mukuru Robertinho.

    ‎‎Kuri ubu Rwaka Claude uheruka gukurwa mu ikipe y’Abagore akajyanwa mu bagabo kungiriza niwe wasigaranye ikipe. 

    ‎‎Ibi bije nyuma yuko Murera n’ubundi yari yabanje guhagarika umutoza w’abanyezamu Mazimpaka André. Byabaye ku Cyumweru cyashize ubwo Rayon Sports yari yaraye inganyije na Marine FC 2-2 gusa ibitego umunyezamu Khadime Ndiaye yari yatsinzwe bikaba bitaravuzwemo rumwe.

    ‎‎Abakinnyi b’iyi kipe kandi bamaze iminsi badakora imyitozo bitewe nuko bishyuza umushara w’ukwezi kwashize kwa Werurwe.

    ‎‎Nubwo ibi biri kuba ariko Rayon Sports ifite umukino igomba kwakirwamo na Mukura VS kuri Stade mpuzamahanga ya ku munsi wejo muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

    ‎

    Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse Robertinho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154556/rayon-sports-yahagaritse-robertinho-154556.html