Blog

  • MU MAFOTO 100: Ubutumwa bw’ibyamamare n’uruby… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu haba abakomoka mu Rwanda barutuyemo cyangwa ababa hanze mu mahanga ya kure, bakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakomeza imitima y’Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa bw’ihumure bari gutanga mu kwifatanya n’u Rwanda n’Isi Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni mu gihe abandi bari kwifashisha izi mbuga bamagana abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe bari no gutanga ubuhamya bw'ibyababayeho cyangwa ibyabaye ku miryango yabo.

    Ni nyuma y’uko ku wa 7 Mata hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na yo mpamvu ibyamamare bitandukanye bikomeje kugira icyo bivuga kuri bihe bitoroheye Abanyarwanda ariko by’umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 aho yahitanye abasaga miliyoni mu  minsi 100 gusa.

    Mu bahanze ubutumwa bw’inkomezi, harimo abahanzi b’amazina akomeye, abakinnyi ba filime, abasizi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abayobozi b’ibigo bitandukanye, abanyamakuru, ba Nyampinga banyuze mu marushanwa y’ubwiza n’abandi benshi mu ngeri zitandukanye. Benshi batanze ubu butumwa binyuze mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda.com.

    Dore ubutumwa bwa bamwe muri bo:

     











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154549/mu-mafoto-100-ubutumwa-bwibyamamare-nurubyiruko-mu-gihe-cyo-kwibuka31-154549.html

  • APR FC irahabwa amahirwe ya 63%! Ikipe izatwa… – #rwanda #RwOT

    Urugamba rwo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Rwanda ya 2024/2025 rugeze aho umwana arira  nyina ntiyumve. 

    ‎‎Nyuma y’uko APR FC itsinze Bugesera FC mu mukino wo ku munsi wa 23, yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 48  mu gihe Rayon Sports yo yahise iwutakaza nyuma yo kunganya na Marine  FC 2-2 ikajya ku wa Kabiri n’amanota 47.

    ‎‎Ni muri urwo rwego InyaRwanda yegereye abanyamakuru ba siporo batandukanye bakayibwira ikipe babona izegukana igikombe ndetse n’uko izitwara mu mikino 7 isigaye ya shampiyona.

    ‎‎Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho  ukorera Isibo Radio & TV, yabwiye InyaRwanda  ko amahirwe y’uzegukagana igikombe cya shampiyona ayaha Rayon Sports ndetse anavuga impamvu zabyo.

    ‎‎Yagize ati”Njyewe rero amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona ndayaha ikipe ya Rayon Sports ku kigero cya 53% naho APR FC ikaba 47%.

    ‎‎Impamvu ni igihe Rayon Sports yamaze iri ku mwanya wa mbere ariko nanone n'igihe imaze idatwara igikombe. 

    ‎‎Yagize imbogamizi nyinshi zo kubura rutahizamu Fall Ngagne,igira ibibazo ubwayo byo  kuba abakinnyi badahemberwa ku gihe no kuba uwo bahanganye atoroshye ariko ibyo ngibyo navuga ko bigomba nayo kuyigisha . Uyu  wagakwiye kuba ariwo mwaka w'igikombe ubundi ikindi gihe bikazagorana.  

    ‎‎Kuba Rayon Sports yaramaze amezi ane iri ku mwanya wa mbere bazi icyo bisaba kugira ngo uwujyeho ariko ni ukubikorera ntabwo ari ibintu bizizana. Navuga ko na APR FC bahanganye ntabwo izabura imikino izatakaza”.   

    ‎‎Yavuze ko mu mikino isigaye Rayon Sports izabona amanota 15 naho APR FC ikabona amanota 12.

    ‎‎Ukurikiyimfura Eric Tony ukorera Igihe yabwiye InyaRwanda  ko amahirwe yo kwegukana igikombe ayaha APR FC ndetse anasobanura impamvu.

    ‎‎Ati”APR FC nayiha amahirwe angana na 55 % naho Rayon Sports nkayiba 45%.  APR FC yakosoye amakosa yakoze mu mikino ibanza aho Rayon Sports yakoraga ikosa nayo bikarangira irikoze.  

    ‎‎Ibyo byarangiye ibikosoye biyifasha gufata umwanya wa mbere kuko niba wibuka neza Rayon Sports yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota 11 hagati yayo na APR FC igifite ibirarane, none ubu ngubu ahubwo yashyizwemo ikinyuranyo cy'inota 1.  

    ‎‎Ikindi kintu ni uburyo APR FC yaguze abakinnyi beza bayifasha ugereranyije na Rayon Sports yo yaguze abatayifasha.

    Icya 3  ni uburyo APR FC yazamuye urwego bigendanye n'uburyo abakinnyi bameranye cyangwa se no kuganiriza umutoza ubona ko harimo ibyahindutse mu gihe Rayon Sports yo ubona ko yasubiye inyuma”.

    ‎‎Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabona amanota 17 mu gihe Rayon Sports yo izabona amanota 16.

    ‎‎Ephrem Kayiranga ukorera Radio & TV 10 yavuze ko amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ayaha APR FC bitewe n’impamvu zirimo no kuba ariyo ifite umwanya wa mbere kugeza ubu.

    ‎‎Ati”Impamvu APR FC nyiha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe nuko iri mu mwuka mwiza,yagiye mbere ubu niyo ifite umwanya wa mbere,bafite imbaraga,bafite ibyo byishimo umwuka ni mwiza . 

    ‎‎Tugeze no ku kibazo cy'ubushobozi yo nta kibazo ifite ariko Rayon Sports yo ubushobozi buba ari buke, ni ikipe ishobora kumara icyumweru cyose ititoza abakinnyi baburana umushahara,ikindi bacitse intege kubera gukurwamo amanota ndetse bagashyirwa no ku mwanya wa Kabiri”.

    ‎‎Yavuze ko muri rusange APR FC ayiha amahirwe angana na 80% naho Rayon Sports yo akayiha 20% ndetse ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 15 naho Rayon Sports yo ikabona amanota 12.

    ‎‎Uwimana Clarisse ukorera B&B Kigali FM, yavuze ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona angana na 60% naho Rayon Sports  yo akayiha angana na 40% ndetse asobanura impamvu.

    ‎‎Yagize ati”Navuga ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe yo gutwara igikombe ku kigero cya 60 % hanyuma Rayon Sports  yo ikaba ifite amahirwe anagana na 40%. 

    ‎‎Ni amakipe yagiye asa nkaho akubana ,APR FC itinda gufata umwanya wa mbere kubera imikino mpuzamhanga, nyuma iza kuza ikajya ikora amakosa amwe n’amwe ariko ayo makosa yagiye ikora ntabwo nkeka ko ubu yayakora iyoboye urutonde rwa shampiyona kuko nyine ni ikipe itajya iva mu bihe by'igikombe iyo yakibonye. 

    ‎‎Ikindi cya Kabiri ni ikiganiro nagiranye na Chairman wa APR FC, avuga ko ashaka igikombe, ni mushya yaje mu mpera z'umwaka ushize muri APR FC harimo ibibazo, rero ni umugabo wifuza kuba yatwara igikombe. 

    ‎‎Ikindi ni abakinnyi ,abakinnyi ba APR FC uburyo baguma ku gikombe bitandukanye n'aba Rayon Sports kuko umuntu anarebye ibihe ikipe ya Rayon Sports irimo turabizi ko buri mukino ufite abagomba kuwukurikirana bihita bituma hazamo akantu ko kudahuza 100% ku bayobozi.  

    ‎‎Yavuze ko kuba Rayon Sports yaratakaje uwayitsindiye ibitego byinshi mu gihe mukeba we yinjizagamo abandi bakinnyi batatu kandi batanga umusaruro ari igikora itandukaniro”.

    ‎‎Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 18 naho Rayon Sports yo ikabonamo amanota 16.

    ‎‎Rugaju Reagan ukorera RBA, yabwiye InyaRwanda  ko amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ayaha APR FC ashingiye ku mpamvu zirimo imyitwarire y’amakipe yombi ahanganye.

    ‎‎Ati”Navuga ko amahirwe yo gutwara igikombe nayaha APR FC, nkayiha amahirwe 60% naho Rayon Sports nkayiha 40%. 

    ‎‎Mu mikino 7 basigaranye kuri buri ruhande, Rayon Sports nabara ko ku manota 21 byibura ishobora kuzabonamo amanota 17 hanyuma APR  FC yo ikazabonamo 19. 

    ‎‎Impamvu eshatu zituma mbona ko APR FC ariyo izatwara igikombe; iya Mbere ishingiye ku myitwarire y'amakipe yombi mbere y’uko tujya mu Cyumweru cy'Icyunamo,ubona ko ikipe ya APR FC mu mikino yo kwishyura yagerageje kubona amanota menshi ugereranyije na Rayon Sports”.

    ‎‎Yakomeje agira ati”Impamvu Rayon Sports ititwaye neza, ni ibijyanye n'abakinnyi ifite urabizi ko nyuma y'ivunika rya Fall Ngagne ndetse na Kevin wagizemo imvune tutibagirwa y’uko nubwo yakize haba hakirimo umunaniro kuko amaze gukina imikino myinshi.

    ‎‎Birasa nkaho abo bakinnyi babiri hagati yabo ufashe ibitego Fall Ngagne yari amaze gutsinda n'imipira ibivamo Muhire Kevin yari amaze gutanga mu by’ukuri uburyo bw'ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari bushingiye kuri abo babiri.

    ‎‎Nahamya rero ko Rayon Sports bagize ikibazo gikomeye mu busatarizi,niyo mpamvu batakaje iyo mikino myinshi noneho n'abakinnyi bakabaye bagira icyo bakora ntabwo bari mu bihe byiza uko bikwiye”. 

    ‎‎Yavuze ko indi mpamvu Nyamukanagira izegukana igikombe ari ukubera imikino myinshi isigaranye izayikinira i Kigali.

    ‎‎Ati” Indi mpamvu  ni ikijyanye no kuba APR FC imikino myinshi isigaje iyifite i Kigali ikagira ibiri mu ntara.Rayon Sport yo imikino ifite i Kigali ni ine naho indi 3 ikazayikinira hanze. Ibi bibuga byo hanze nabyo binyereka ko byagiye biyigora. Icya nyuma ni icyo kuvuga ko APR FC iyiri imbere bikaba biri mu biganza byayo, icyo ni ikintu gikomeye”.

    ‎‎Claude Hit ukorera Radio & TV 10, yavuze ko amahirwe yo kwegukana igikombe ayaha APR FC ndetse anasobanura impamvu.

    ‎‎Ati”Shampiyona aho igeze aha ngaha habura imikino 7 kugira ngo ngo irangire, hagati y'ikipe ebyiri zikubana navuga ko ikipe ya APR FC ndikuyiha amahirwe ku kigero nk’icya 60%,Rayon Sports nkayiha 40%. 

    ‎‎Impamvu ni ukubera ko ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ,ni umwanya yirutseho igihe kirekire ariko birangira iwufashe. APR FC ni ikipe izi gukina iyi mikino cyane cyane igana ku musozo wa shampiyona. 

    ‎‎Aya makipe yamenyereye gutwara ibikombe bya shampiyona,ubuzima bwayo ari ugutwara ibikombe aba azi gukina iyi mikino cyane”. 

    ‎‎Yakomeje agira ati”APR FC yamaze igihe kinini yiruka inyuma ya Rayon Sports biza kugera igihe iyicaho ifata umwanya wa mbere ,abayizi rero izi gukina umwanya wa mbere kuko ni ubuzima yabayemo imyaka myinshi cyane kandi ifite n'abakinnyi benshi bafite ubwo burambe. 

    ‎‎Ikindi muri iyi minsi  ya nyuma ya shampiyona bisaba ikipe ihamye mu bijyanye n'ubushobozi aho kandi APR FC ifite ibyo bintu kurusha n’iyo Rayon Sports”. 

    ‎‎Yavuze ko ikindi gituma arushaho kuyiha amahirwe, ari uburyo iyi mikino isigaye imeze aho amakipe isigaranye byoroshye kuyabanoho amanota ugereranyije n’ayo Rayon Sports isigaranye.

    ‎‎Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 17 naho Rayon Sports ikabonamo 14.

    ‎‎Uwihanganye Fuadi ukorera B&B Kigali FM, yavuze ko amahirwe y’igikombe cya shampiyona ayaha APR FC bitewe n’impamvu zirimo ko ibi bihe irimo ibimazemo imyaka 5 kandi bikarangira icyegukanye.

    ‎‎Ati” Tugendeye ku burambe bwa APR FC n'ibikombe bya shampiyona isanzwe itwara kandi ibi bihe ntabwo ari ubwa mbere ibigezemo, mu myaka 5 ishize ihuye n'ibihe bimeze gutya.  

    ‎‎Hari aho yigeze ihangana na AS Kigali iyirusha amanota baragenda iza gutwara igikombe ku bitego. Nyuma yaho yaje guhura na Kiyovu Sports inshuro ebyiri ikava inyuma bikarangira itwaye igikombe.  

    ‎‎Bivuze ngo ni nako uyu mwaka yongeye kubikora kuko yakuyemo amanota menshi hagati yayo na Rayon Sports none irinze iyijya imbere”. 

    ‎‎Yakomeje agira ati”Aho rero iyo bigeze mu minota ya nyuma, biba bigeze muri bwa buryo APR FC isanzwe izi no gukoramo neza. Nibyo Rayon Sports itandukanye na AS Kigali na Kiyovu Sports mu buryo bwo kumenya uko batwara igikombe cya shampiyona  ariko irimo irahangana n'umuntu ukomeye ariwe APR FC. 

    ‎‎Yavuze ko APR FC ariyo isigaranye imikino yoroshye ugereranyije na mukeba wayo.

    ‎‎Muri rusange APR FC yayihaye amahirwe angana na 89%  naho  Rayon Sports yo akayiha 11%. Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 19 naho Rayon Sports yo ikabona amanota 17.

    ‎Nyiri SK FM,Sam Karenzi  nawe amahirwe y’ikipe izegukana igikombe cya shampiyona yahaye APR FC ndetse anasobanura impamvu zabyo.

    ‎Ati”APR FC ndayiha 60% yo gutwara igikombe cya shampiyona.  Nubwo na APR FC itagize umwaka mwiza w'imikino ariko na Rayon Sports byabaye bibi kuko urumva itakaje amanota 5 mu mikino 2 ishize, ni ibikwereka ko yasubiye inyuma cyane.

    ‎‎Ibibazo by'amikoro, abakinnyi bari kujya mu myitozo bigoranye,imvune,abakinnyi baguze mu kwa mbere badafite imbaraga no guhuza ubona ko komite idahuje n'ikipe neza cyane ko atariyo yabaguze, mbona harimo ibibazo byinshi biyimisha amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona mu mikino 7 isigaye. 

    ‎‎APR FC mbona yarafashijwe cyane no kuba yarabonye ibibazo byayo ikabyakira, igahangana nabyo n'imitoreze mibi arinacyo kibazo gikomeye ifite ubona ko yashyizemo imbaraga nyinshi cyane mu bakinnyi bayo kugira ngo bahatane ariko yanoroherejwe n’uwo bahanganye Rayon Sports, ntabwo yashoboye kwitwara neza”.

    ‎‎Yavuze ko mu mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 19 naho Rayon Sports yo ikazabonamo amanota 17.

    ‎Rigoga Ruth ukorera RBA yasobanuye ko Rayon Sports yakoze ikosa ryo gutakaza amanota menshi mu gihe yari ifite amahirwe ndetse ikaba yaritwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona ariko mu yo kwishyura bikaba byaranze.

    ‎‎Ati”Rayon Sports yakoze ikosa ryo gutakaza amanota menshi mu gihe yari ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona bicyoroshye cyane ko uyu mwaka ubona ko yaba amakipe ashaka igikombe n'andi asigaye yose asa n’ari ku rwego rumwe.

    ‎‎Ushingiye ku buryo yitwaye mu mikino 15 y'igicye cya mbere ya shampiyona yari nziza kurusha mukeba wayo APR FC ku buryo ubu yakabaye igeze kure imyiteguro y'ibirori byo guterura igikombe kuko yagisoje ifite amanota 36 yaratakaje amanota 9 gusa irusha APR FC amanota 5.

     Nyamara mu mikino 8 ihwanye n'amanota 24 y'igicye cya kabiri bamaze gukina, basaruye  amanota 12 ikaba irusha inota rimwe APR FC yo ifite imibare myiza mu gicye cya kabiri cya shampiyona ikagira umwihariko ko ariyo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, bisobanuye ikintu kinini nk'ikipe ishaka igikombe cya 6 yikurikiranya”. 

    ‎‎Yasobanute ko ikindi kigabanya amahirwe ya Rayon Sports ku gikombe ari ukuntu imikino isigaje harimo 3 yo hanze y’u Kigali.

    ‎‎Ati”Ikindi kigabanya amahirwe y'ikipe ya Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona ni imikino aya makipe asigaje, ifite imikino 3 yo hanze ya Kigali harimo ibiri ikurikirana, kujya kwa Muhazi irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri,kujya kwa Etincelles imwe mu makipe ahagaze neza mu gicye cya kabiri cya shampiyona, ifite Gorilla yayibujije igikombe cya shampiyona, Bugesera FC na Vision ziri mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere n'ikipe ya Police FC yo ibyishimo by'abakinnyi bayo ni ugutsinda ikipe ya Rayon Sports kuko nta gikombe baharanira”.

    ‎‎Yavuze ko bikomera cyane kuri Rayon Sports bitewe nuko ifite imikino yegeranye harimo ibiri ifitanye na Mukura VS kandi ikaba idafite umubare w’abakinnyi benshi bitwara neza.

    ‎‎Rigoga Ruth yavuze ko APR FC ari ikipe imaze kubaka igitinyiro,ikaba ifite abakinnyi benshi bakora itandukaniro nubwo umutoza Anya akora amakosa mu misimburize ndetse ko isigaje imikino yoroshye irimo iyo izakinamo na Muhazi United, Rutsiro FC na Marine FC.

    ‎Yavuze ko nubwo aha amahirwe APR FC ariko hakiri imikino 7 bityo ko utabyemeza 100%.

    ‎‎Ati”APR FC ndayiha amahirwe ku gikombe kurusha ikipe ya Rayon Sports, gusa na none mu busesenguzi bwa shampiyona burya mu gihe imikino ikiri gukinwa kandi burya imikino 7 ni myinshi nti wakwemeza ko igikombe cyagiye 100% nk'uko twabonye mu mikino yatambutse, izi kipe zombi zitakaza amanota ku mikino itatekerezwaga n'ubu wabona iyi APR FC mpa amahirwe iguye mu nzira Rayon Sports yo igahagurukana imbaraga cyane ko yaba abayobozi n'abafana bose banyotewe n'iki gikombe”.

    ‎‎Muri rusange Rigoga Ruth yahaye APR FC amahirwe angana na 60% naho Rayon Sports yo ayiha 40%.

    ‎‎Mu mikino isigaye yavuze ko ikipe y’Ingabo z’igihugu izabonamo amanota 19 naho Rayon Sports ikabonamo amanota 10.

    ‎

    ‎

    ‎

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154557/apr-fc-irahabwa-amahirwe-ya-63-ikipe-izatwara-igikombe-cya-shampiyona-mu-mboni-zabanyamaku-154557.html

  • Kabarankuru afite inzozi zo gukorana indirimb… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yamenyekanye cyane binyuze mu itsinda ry’ibitaramo yashinze yise 'Zero tolerance rap battle', ryagiye ritaramira mu bihe bitandukanye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho yakunze kuba ari kumwe na bamwe mu banyeshuri biga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. 

    Ni igitekerezo yagize nyuma y’uko nawe asoje amasomo ku Nyundo, akiyemeza gukora umuziki ariko ateza imbere cyane injyana ya Hip Hop cyanye cyane ahereye ku bakiri bato bayiyumvamo.

    Yatangariwe na benshi ubwo yari kumwe na bagenzi be mu gitaramo cya Gen-Z Comedy aho buri umwe yahawe umwanya wo kugaragaza icyo ashoboye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kabarankuru yavuze ko yakuze yiyumvamo umuziki nubwo yasoje amasomo mu bijyanye n’ubwubatsi; ariko akavuga ko umuryango we wamuteye inkunga kandi ukamushyigikira kugirango yige amasomo ku Nyundo mu gihe cy’imyaka itatu.

    Kabarankuru yavuze ko nk’abandi bahanzi bose, yakuze yumva indirimbo z’abandi, ndetse akifuza gutera ikirenge mu cyabo, ariko ko Alex Dusabe aza ku rutonde rw’abo ashaka gukorana nabo indirimbo.

    Yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo na Alex Dusabe nubwo byamusaba guhindura akava muri Hip Hop. Ati “N’iyo byansaba guhindura nkajya muri ‘Gospel’ arimo njyewe nabikora, ariko nkakorana indirimbo na Alex Dusabe.”

    Kabarankuru yavuze ko yakunze indirimbo za Alex Dusabe ‘ntazi ko ari ize’. Ati “Ntigeze gukunda indirimbo eshanu za Alex Dusabe ntazi ko ari ize. Ku ishuri rero hari umusore waririmbaga ‘Gospel’ aza kuziririmba zose icyarimwe, ndamubwira nti izo ndirimbo zose uririmbye ndazikunda, ati izo ndirimbo ni izande? Njya kuzireba nsanga ni iza Alex Dusabe nari nsanzwe muzi, hanyuma nkajya numva n’ibiganiro by’abahanzi barimo Knowless, Butera Knowless bavuga ko ariwe muhanzi bakuze bakunda, ngira amatsiko yo kumureba.”

    Uyu muraperi yavuze ko yakunze cyane Alex Dusabe binashingiye ku myitwarire ye ‘n’ibyo byansaba guhindura nkava muri Hip Hop nkakora Gospel ariko tuzayikorana’.

    Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

    Afite indirimbo zikundwa n'abatari bake kuko ziba zifite amagambo yuje ukwizera, guhumuriza no gufasha abantu mu rugendo rwabo rwo kwizera.

    Alex Dusabe amaze imyaka myinshi mu muziki  wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yatangiye kera, mu bihe bitari byoroshye mu Rwanda gukorera umuziki wa Gospel nk'uko bimeze ubu. Yatangiye aririmba mu rusengero, nyuma aza gukora n'indirimbo ze ku giti cye.

    Ni umwe mu bahanzi bamenyereweho kuvuga make no kudakunda kugaragara mu bitaramo byinshi cyangwa mu itangazamakuru. Ibi byatumye abantu benshi bamuha agaciro nk'umuntu wiyubashye kandi wubashywe mu muziki.

    Benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Butera Knowless, Tonzi n'abandi, bagiye bavuga ko bakuriye mu bihangano bye, ndetse bamwe bifuza kuzakorana na we igihe nikigera.

    Alex Dusabe ntasohora indirimbo buri gihe, ahubwo azwiho gusohora indirimbo zifite ireme kandi zateguwe neza. Ibi bituma igihe yasohoye indirimbo, abantu bayumva bafite amatsiko n'icyizere cy'uko ubutumwa buyirimo bufite umumaro.

     Umuraperi Kabarankuru yatangaje ko afite inzozi zo gukorana indirimbo na Alex Dusabe nubwo byamusaba kureka Hip Hop akajya muri Gospel    

    Alex Dusabe yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umuyoboro', ndetse bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Knowless bagiye bagaragaza ko banyuzwe n'ibikorwa bye

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KABARANKURU

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NTUMUKUNDIRE’ YA ALEX DUSABE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154564/kabarankuru-afite-inzozi-zo-gukorana-indirimbo-na-alex-dusabe-niyo-byamusaba-kureka-hip-ho-154564.html

  • Kamonyi-Kwibuka31/Rugalika: Icyifuzo cyo kwibukira kuri Nyabarongo cyahawe umugisha #rwanda #RwOT

    Atanga ikaze ku bashyitsi n'abaje kwifatanya n'Abanyarugalika Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu yagejeje ku buyobozi bw'Akarere icyifuzo cy'abaturage ayoboye basaba gufashwa bakajya bibukira kuri Nyabarongo nk'ahantu hari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyifuzo cyasubijwe ndetse hari icyizere ko Kwibuka 32 byazakorerwa kuri Nyabarongo.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ku byo Abanyarugalika babona bikwiye gushyirwamo imbaraga hagamijwe gukomeza kubumbatira Ubumwe bw'Abanyarwanda by'umwihariko Abanyarugarika, yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kubafasha kubona ahantu bajya bibukira hegereye Nyabarongo kuko ibitse Amateka menshi ku Banyarugalika.

    Yagize ati' Hari ibyo tubona nk'Abanyarugalika byashyirwamo imbaraga kugira ngo dukomeze tubumbatire Ubumwe bwacu. Iyo murebye ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi mirenge yegereye Nyabarongo n'izindi nzuzi, wumva amarangamutima cyangwa imvamutima z'Abacitse ku icumu. Barifuza y'uko bagira ahantu bajya bibukira hegereye ruriya ruzi rwabatwariye ababo'. Yibukije ko kandi Rugalika ariho hishwe Umututsi wa mbere mu Ntara y'Amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gitifu Nkurunziza, yakomeje asaba ko Ubuyobozi bw'Akarere bubyemeye, Zone ya Kigeze Masaka nkuko bateganya kwiyubakira Monima(Ikimenyetso cy'amateka) mu minsi ya vuba, byaba byiza bayubatse hafi ya Nyabarongo bityo hakaba ahantu bajya bajya bakahicara ndetse bakahibukira Jenoside yakorewe Abatutsi n'inzira banyujijwe bajyanwa kwicirwa kuri uyu mugezi wa Nyabarongo ari naho baroshywe, bajugunywe.

    Mu gusubiza iki cyifuzo cy'Abanyarugalika, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel ari nawe wari umushyitsi mukuru yagize ati' Ku kijyanye n'ibimenyetsi by'Amateka kuri Nyabarongo, aha ngaha turi muri Kigese na Masaka, Design(igishushanyo) yaremejwe na MINUBUMWE yarabitubwiye, rero tuzabinoza tubiganire, tujye inama uburyo bizakorwamo ndetse na MINUBUMWE tuzayifashisha kugira ngo tubyumvikaneho uburyo byakorwa neza'.

    Kuri iki cyifuzo cy'Abanyarugalika cyo gufashwa kujya bibukira kuri Nyabarongo, umunyamakuru wa intyoza.com yakigarutseho abaza Visi Meya Uzziel Niyongira icyo nk'Akarere bagiye gukora n'icyizere baha abaturage.

    Mu gusubiza, yabanje kugira, ati' Rugalika ni Umurenge dushima, ufite uburyo ugenda ukurikiza amateka ya buri gace bityo n'uburyo bwo kwibuka bakagenda babijyanisha n'aho ngaho. Ni uburyo bwiza rero bwo kugira ngo abantu bibuke ariko bajyanisha n'amateka yabaye muri ako gace mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi'.

    Akomeza ati' Nk'uko babivuze, barasaba y'uko hajyaho ikimenyetso cy'amateka kuri Nyabarongo, ibyo rero umurongo washyizweho ni ukubiganira hakumvikanwa aho cyajya icyo kimenyetso, tugiye inama ari Akarere, ari na MINUBUMWE tugafatanya kugira ngo ibyo bimenyetso bijyeho ariko n'uburyo bwo kuzakomeza kubibungabunga buzabe bworoshye bityo bizarambe. Bizakorwa ariko mu buryo buhaweho umurongo'. Akomeza avuga ko mu Kwibuka32 ku bufatanye na MINUBUMWE bizaba byarakozwe.

    Kayiranga Wellars.

    Kayiranga Wellars, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Rugalika yabwiye intyoza.com ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Rugalika bafitanye amateka akomeye n'umugezi wa Nyabarongo by'umwihariko ku itariki ya 12 Mata kuko icyo gihe muri 1994 hashorewe Abatutsi barenga 200 bajya kuhabicira ari naho babajugunye.

    Akomeza ati' Mu by'ukuri rero, urwo rugendo babajyanaga babacunaguza, bababwira mwihute ukagira ngo bari bugarukane, mwihute icyo bavugaga ni ukugira ngo bakunagemo bagaruke bajye gushaka n'abandi!. Ubushobozi bubonetse icyo gikorwa kigakorwa byaba byiza cyane kuko uriya mugezi ubitse Abanyarugalika benshi cyane kandi n'Abanyarwanda muri rusange'.

    Uretse kuba icyifuzo cyo kuba Abanyarugalika bazafashwa mu gushyiraho ikimenyetso cy'amateka kuri Nyabarongo ndetse bakazajya bahibukira, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwanabijeje ko hari kurebwa uburyo Abarokotse Jenoside batishoboye bafite inzu zashaje cyane zasanwa bityo bagatura ahantu heza hajyanye n'igihe.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/14/kamonyi-kwibuka31-rugalika-icyifuzo-cyo-kwibukira-kuri-nyabarongo-cyahawe-umugisha/

  • Kayonza: Hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu bisimu byacukuwe n'Ababiligi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, mu muhango watangijwe no guha icyubahiro imibiri 4000 iri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwinkwavu.

    Nyuma y'aho hakurikiyeho igikorwa cyo guha icyubahiro imibiri y'Abatutsi biciwe mu birombe bya Rwinkwavu aho no gukuramo imibiri yabo byananiranye bituma hashyirwa ikimenyetso nka hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi babanje no gushinyagurirwa.

    Munyeragwe Jean Claude uri mu barokokeye i Rwinkwavu, yavuze ko aka gace kacukurwagamo amabuye y'agaciro n'Ababiligi kuva mu 1932 ari na bo bacukuye ibisimu binini cyane byajugunywemo Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Jenoside iba rero ibyo birombe byacukuwe n'Ababiligi ni byo Interahamwe zifashishije cyane kubera ubwicanyi ndengakamere kugira ngo batemo imiryango y'abantu bacu, kugira ngo hatazagira n'uburyo bwo kubakuramo bushoboka babatagamo bakanabisiba.''

    Yakomeje agira ati 'Babikoranye ubugome cyane kuko kuva mu 1995 Jenoside igihagarikwa ntako Leta y'Ubumwe itagize ngo dukuremo aba bantu ariko byarananiranye kugeza n'ubu. Twageze aho dufata umwanzuro w'uko ubwo tutababona twakwiyakira ibi bisimu tukabifata nk'urwibutso ari nayo mpamvu tuza kuhibukira.''

    Munyeragwe yavuze ko muri ibi bisimu hakuwemo abantu babiri bakiri bazima mu gihe hari imiryango myinshi y'Abatutsi bahiciwe bakabajugunyamo ku buryo imibiri yabo itigeze igaragara na n'ubu.

    Komiseri wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Ndatsikira Evode, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri Rwinkwavu, ntinababone ngo bashyingurwe mu cyubahiro kubera ubugome bukabije bicanwe.

    Ati 'Umuryango wa Ibuka usanga kwibuka ari umusingi abenegihugu bubakiraho kuko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze, abavutse nyuma n'abandi bafunzwe bakarangiza ibihano twese duhurira aha tukamenya amateka.''

    Depite Mushimiyimana Lydia, yagaye bikomeye ubuyobozi bubi butabungabunze ubuzima bw'abaturage bari bayoboye ahubwo bagakangurira ubwoko bumwe kwica ubundi mu bugome bukabije. Yashimiye Inkotanyi zabohoye igihugu zigasubiza ubuzima buri wese kuri ubu buri munyarwanda akaba afite umutekano urambye.

    Ati 'Ikindi kimenyetso kigaragaza ubugome ndengakamere ni uburyo abishwe bashinyagurirwaga haba mbere yo kwicwa, uburyo bicwagamo na nyuma yo Kubica. Hari abajugunywe mu misarane, hari abatawe mu bisimu, hari abatswitswe, abariwe ibice bigize imibiri yabo, ibi byose byakozwe mu rwego rwo gutinya ko hagira urokoka.''

    Depite Mushimiyimana yashimiye Leta y'u Rwanda yagaruye ubumwe mu Banyarwanda, igashyira umuturage ku isonga kandi igaharanira iterambere rya buri wese. Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko kuri ubu bari mu gihugu kirimo ukwishyira ukizana.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwinkwavu rushyinguyemo imibiri 4000 y'Abatutsi biciwe muri Rwinkwavu cyane cyane mu bice byacukurwagamo amabuye y'agaciro.

    Ibisimu byacukurwagamo amabuye y'agaciro muri Rwinkwavu byajugunywemo Abatutsi benshi

    Ibisimu byatawemo Abatutsi kuri ubu byashyizweho ikimenyetso

    Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu birombe byari byaracukuwe n’Ababiligi mu Rwinkwavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hibutswe-abatutsi-bishwe-bakajugunywa-mu-bisimu-byacukuwe-n-ababiligi

  • Parike ya Los Angeles yiseguye ku muryango wa menendez kubera amafoto y'aho icyaha cyabereye. #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Parike ya Leta ya Los Angeles byasabye imbabazi umuryango wa Menendez kuba batarabanje kubaburira ko amafoto y'ahabereye icyaha agiye kugaragazwa mu rukiko mu rubanza ruheruka… ariko banavuze ko icyemezo cyo kuyerekana cyari kigamije kugaragaza ukuri kose.

    Mu itangazo bahaye TMZ, Ibiro bya Parike byagize biti: 'Turiseguye ku buryo bushengura umutima bw'amafoto yerekanye aho icyaha cyabereye twagaragaje — si ko twari tubiteguye cyangwa tubishaka ko bibabaza abo mu muryango.'

    Ariko kandi, banongeyeho ko ibi biburanisha 'bigamije kuba ahantu ukuri — nubwo kuba gushengura umutima — kujya kugaragazwa' … bityo rero amafoto yabaye ngombwa ngo berekane ubukana n'ubugome bw'icyaha cyakozwe.

    Ibiro bya Parike bivuga ko igice cy'ikibazo cyaturutse ku busabe bwa Erik na Lyle bwo gusaba imbabazi za leta (clemency)… bisobanura ko iki cyemezo cyari kitezweho kuzongera kuzamura amarangamutima y'abantu bose bababajwe n'uru rubanza, rwari rumaze imyaka irenga 18 rudaherwaho mu nkiko.

    Banavuze ko inyandiko ubushinjacyaha bwagiye butanga kenshi zasobanuraga uburyo Jose na Kitty Menendez bishwe… harimo uko abo bavandimwe babarashe amasasu 13 bakoresheje imbunda ya shotgun, babikoreye hafi y'ababyeyi babo, n'andi makuru y'agahinda.

    Uko byagenda kose, Ibiro bya Parike byongeyeho ko 'mu gihe ishusho y'ayo mafoto yerekanye ibikorwa byabaye byababaje bamwe mu bagize umuryango wa Menendez bari mu rukiko, dusabye imbabazi kuba tutarabanje kubamenyesha ko ibyo bikorwa bizasobanurwa mu magambo ndetse bikanerekanwa mu mashusho.'

    Banahagaze ku myitwarire ya Parike Nathan Hochman, bavuga ko yahuye n'abagize umuryango barenga makumyabiri ba Erik na Lyle mu biganiro byamaze amasaha arenga atatu — ibintu bavuga ko nta wundi Parike wigeze abikorera uwo muryango mu myaka irenga 30 ishize.

    Itangazo ryasojwe rihamagarira abantu bazitabira iburanisha kwitegura 'ibisobanuro n'amafoto bikomeye kandi bibabaje bijyanye n'ibi byago byabaye.'

    Nta gisubizo cyatanzwe ku birego bivuga ko kwerekana amafoto y'ahabereye icyaha mu iburanisha ryo ku wa Gatanu byagize ingaruka zikomeye kuri Terry Baralt.

    Nk'uko twabibabwiye… Nyirasenge wa Erik na Lyle w'imyaka 85 y'amavuko yasanzwe mu cyumba cy'aho yari acumbitse ataremera — kandi umuryango uvuga ko ari mu ndembe kubera ihungabana yatewe n'uru rubanza, cyane cyane kubera ayo mafoto ateye ubwoba.

    Bryan Freedman — umwunganira uwo muryango — yanenze bikomeye ubushinjacyaha kubera kwerekana ayo mafoto… abita igikorwa 'kigayitse cyane kandi cyishe itegeko rya Marsy's Law risaba kwitwararika no kugira impuhwe zisesuye ku bagizweho ingaruka n'icyaha.'

    Mark Geragos — umwunganira Erik na Lyle, unafite podcast yitwa '2 Angry Men' — nawe yavuze amagambo nk'ayo mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatanu nyuma y'uko umucamanza yemeye ko Erik na Lyle bongera kuburanishwa ku gihano.

    Twagerageje kuvugana na Freedman na Geragos ngo bagire icyo bavuga ku busabe bw'imbabazi bwa Parike… ariko kugeza ubu nta gisubizo kiratangwa.

     

    Source : https://kasukumedia.com/parike-ya-los-angeles-yiseguye-ku-muryango-wa-menendez-kubera-amafoto-yaho-icyaha-cyabereye/

  • Menya impamvu nyamukuru Mickey Rourke yasezerewe mu kiganiro Celebrity Big Brother. #rwanda #RwOT

    Dore impamvu Mickey Rourke yasabwe kuva mu kiganiro Celebrity Big Brother

    Uru rugendo rwateje ikibazo rwa Mickey Rourke mu kiganiro Celebrity Big Brother rwageze ku musozo.

    Ibibazo byatangiye hakiri kare muri iki cyumweru, ubwo kuri iki kiganiro cyamamaye kandi kimaze igihe kinini gica kuri televiziyo yo mu Bwongereza, Mickey yakoreshaga imvugo ituka abaryamana bahuje ibitsina ayivugiye kuri mugenzi we JoJo Siwa, ndetse akanavuga amagambo yamusebeje ku bijyanye n'imiterere ye y'igitsina. Yagize ati: 'Nindamuka mparaye hano iminsi irenze ine, ntuzaba ukiri umutinganyi… Nzagufunga nkubohere.' Nyuma y'ayo magambo, abayobozi b'icyo kiganiro bamuhaye igihano cy'uburangare, hanyuma aza gusaba imbabazi JoJo.

    JoJo Siwa

    Hashize igihe gito avuze ayo magambo, umukinnyi wa filime Bella Thorne nawe yaje hanze ashinja Mickey imyitwarire itari myiza igihe bakinaga hamwe muri filime Girl yasohotse mu 2020. Bella yagize ati: 'Yari agomba gukoresha icyuma gikata ibyuma ku gice cy'ivi cyanjye, ariko ahubwo yakoresheje icyo cyuma ku myanya yanjye y'ibanga anyuze ku ipantalo. Yakomeje gukubita aho hantu inshuro nyinshi.' Yakomeje avuga ko yagize ibikomere bikomeye ku magufwa y'inda, yongeraho ati: 'Gukorana na Mickey byari bimwe mu bihe bibi cyane nagize mu buzima bwanjye bwo gukina filime.'

    Mu itangazo bahawe na Variety, abamwunganira batangaje ko 'bamenye iby'aya magambo yatangajwe na Bella Thorne ku byabaye hagati yabo igihe bakoranaga muri iyo filime. Ibyo aregwa ni ibintu bikomeye cyane. Bwana Rourke arabihakana yivuye inyuma avuga ko nta bushake cyangwa umugambi yabigizemo. Nta na rimwe yabwiwe ibyo bibazo mu gihe cyo gufata amashusho, kandi nta makuru yari afite ku kutisanzura kwa Bella kugeza ubu.'

    Bella Thorne

    Mu ijoro ryakeye, umuvugizi w'icyo kiganiro yatangaje ko Mickey yemeye kuva burundu muri Celebrity Big Brother. Itangazo rigira riti: 'Mickey Rourke yemeye kuva mu nzu ya Celebrity Big Brother muri iri joro, nyuma yo kuganira na Big Brother ku bijyanye no gukoresha imvugo zidasobanutse n'imyitwarire itari iyemewe.'

    Iryo tangazo ryakomeje risobanura ko Mickey 'yari afite imyitwarire y'iterabwoba n'ubugome' cyane cyane ku mukinnyi wahoze muri Love Island, witwa Chris Hughes. Bivugwa ko ibisobanuro byimbitse kuri iryo sanganya ndetse n'uko Mickey yavuye muri icyo kiganiro bizashyirwa ahagaragara mu gice gikurikira cy'iyo gahunda.

    Source : https://kasukumedia.com/menya-impamvu-nyamukuru-mickey-rourke-yasezerewe-mu-kiganiro-celebrity-big-brother/

  • Icyamamare Jean Marsh asezeye isi ku myaka 90. #rwanda #RwOT

    Icyamamare cya 'Upstairs, Downstairs' ndetse n'umukinnyi wa filime wahawe igihembo cya Emmy, yitabye Imana mu mahoro iwe kubera ingorane za dementia — asize umurage w'ubuhanga, ubutwari n'urukundo.

    Umukinnyi w'icyamamare w'Umwongerezakazi, Jean Marsh, wamenyekanye cyane nk'umwe mu bashinze akanakinamo ikinamico yamenyekanye ku isi hose 'Upstairs, Downstairs', yapfiriye iwe mu rugo i Londres ku myaka 90.

    Urupfu rwe rwemejwe n'inshuti ye magara, umwanditsi n'umuhanga mu gukora filime Michael Lindsay-Hogg, wavuze ko Jean Marsh yitabye Imana mu mahoro ku Cyumweru. Impamvu y'urupfu rwe yatangajwe nk'ingaruka za dementia (uburwayi bwo kwibagirwa bujyanye no gusaza).

    Jean Marsh, wamenyekanye cyane kubera imisusire ye idasanzwe n'uburyo yihagararaho mu ruhame, yabaye icyamamare mu myaka ya 1970 kubera uruhare rwe nka Rose Buck — umukobwa ukora mu rugo w'intangarugero, utajya aripfana ariko wuje urukundo — muri ya nkuru yakunzwe cyane ya ITV 'Upstairs, Downstairs', yashushanyaga ubuzima bw'abantu mu gihe cy'ubwami bw'Umwami Edward.

    Iyi nkuru yaciye agahigo kuko yakunzwe ku mpande zombi z'Inyanja ya Atlantic, yerekanwa mu Bwongereza hagati ya 1971 na 1975, no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1974 na 1977, ikurura miliyoni z'abayikurikira.

    Primetime Emmy Award

    Uko yitwaye nka Rose byamuhesheje igihembo gikomeye cya Primetime Emmy Award for Outstanding Lead Actress in a Drama Series — kimwe mu bihembo birindwi by'iyi nkuru, irimo n'igihembo cy'icyubahiro cya Peabody Award.

    Peabody Award.

    Jean Marsh yavukiye i Stoke Newington mu majyaruguru y'i Londres mu 1934. Yatangiye gukina ku rubyiniro mbere yo kumenyekana kuri televiziyo no muri sinema mu myaka ya 1950 na 1960.

    Yagize igihe kirekire mu ruganda rwa sinema, arenga imyaka 60, aho yagaragaye mu bice byinshi byiganjemo amafilime ya siyansi, Hollywood ndetse n'amakinamico ya televiziyo.

    Mbere yo kumenyekana cyane, yagaragaye mu duce twa mbere twa Doctor Who, harimo n'uduce twamenyekanye nka The Daleks' Master Plan mu 1965 aho yakinnye nka Sara Kingdom, umwe mu bagore ba mbere b'inkwakuzi muri iyo nkuru.

    Yagize uruhare kandi muri sinema zikomeye nka A Clockwork Orange ya Stanley Kubrick, Frenzy ya Alfred Hitchcock, ndetse na Casino Royale yo mu 1967 (version y'urwenya ya James Bond).

    Yagaragaye kandi muri sinema z'ibitangaza (fantasy) zakunzwe nko muri Return to Oz (1985) no muri Willow (1988), aho yakinnye nka Queen Bavmorda, umwamikazi w'umugome mu buryo bwazamuye igipimo cy'ikinamico.

    Ku rubuga rwa televiziyo, Jean Marsh yari izina rizwi muri byinshi, harimo The Twilight Zone, The Love Boat, The House of Eliott, ndetse na 9 to 5. Yagaragaye kandi mu buhinduzi bwa za nkuru za Shakespeare, akinana n'ibyamamare nka Laurence Olivier na Judi Dench.

    Ariko sezerano rye ry'ibihe byose ryabaye Upstairs, Downstairs, nk'uwagize uruhare mu kuyihanga hamwe n'inshuti ye akaba n'umukinnyi Eileen Atkins. Aha ni ho yakinnye nka Rose Buck, umukobwa ukora mu rugo w'intangarugero mu bihe bya Edwardian, ubwo iyi nkuru yacaga kuri ITV hagati ya 1971 na 1975.

    Iyi nkuru yahindutse icyamamare ku rwego mpuzamahanga, itsindira ibihembo birindwi bya Emmy, kimwe cya BAFTA n'icyo cyubahiro cya Peabody. Marsh yegukanye Emmy mu 1975 nk'umukinnyi w'imbere wahize abandi mu ikinamico — igihembo gake cyane ku Banyaburayi icyo gihe.

    Mu 2010, Jean Marsh yasubiye muri iyo nkuru mu buryo bushya bwa BBC, Upstairs, Downstairs Revival, akinamo nka nyina w'urugo (housekeeper), ahuza abari bayikurikiye mbere n'abashya.

    Nubwo yari icyamamare, Marsh yakomeje kwitonda mu buzima bwe bwite. Yigeze gushakana n'umukinnyi Jon Pertwee, wabaye Doctor wa Gatatu muri Doctor Who mu myaka ya 1950, ariko nyuma baratandukana, bakomeza kuba inshuti.

    Yari azwiho ubwenge, ubwitonzi n'uburanga. Jean Marsh ntiyari umukinnyi usanzwe, ahubwo yari n'intangarugero mu kurwanira ijwi ry'abagore mu buhanzi no mu itangazamakuru.

    Mu 2012, yashyizwe mu cyiciro cy'abahawe Officer of the Order of the British Empire (OBE) kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibijyanye n'ikinamico n'ubuhanzi.

    Jean Marsh azahora yibukwa nk'umwe mu bagore b'intwari, intyoza mu mikino ya sinema no kuri televiziyo, ndetse n'umusemburo w'impinduka mu mateka y'ikinamico y'Abongereza.

    Upstairs Film

    Source : https://kasukumedia.com/icyamamare-jean-marsh-asezeye-isi-ku-myaka-90/

  • Umwana w'imyaka 17 yishe ababyeyi mu mugambi wo kwica Perezida Trump #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka 17 Yishe Ababyeyi mu Mugambi wo Kwica Perezida Trump

    Umusore wo muri leta ya Wisconsin yatawe muri yombi mu kwezi gushize akurikiranyweho ibyaha bikomeye, birimo kwica ku bushake abantu babiri. Abashinzwe iperereza ku rwego rw'igihugu batangaje ko uwo musore yari afite umugambi munini wo kwica Perezida Donald Trump no guhirika ubutegetsi.

    Uwo musore w'imyaka 17 witwa Nikita Casap, yashinjwe kwica nyina Tatiana Casap, w'imyaka 35, na sebukwe Donald Mayer, w'imyaka 51, nk'uko byatangajwe n'ishami rya Polisi ya Waukesha County.

    Yishe nyina Tatiana Casap, w'imyaka 35, na sebukwe Donald Mayer, w'imyaka 51

    Imibiri y'aba bombi yabonetse mu rugo rwabo ruherereye i Waukesha, hafi kilometero 27 uvuye i Milwaukee, nyuma y'aho Polisi ihamagawe ku wa 28 Gashyantare gusuzuma uko abo bantu bameze kuko hari hashize igihe batitabaza telefoni, nk'uko Polisi yabitangaje.

    Nk'uko ibyangombwa by'urukiko byashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu bibigaragaza, ayo maraswa ya Nikita Casap yari igice cy'umugambi mugari wo kwica Perezida Trump, uwo musore akaba yiyitaga umwe mu banyamuryango b'itsinda ry'iterabwoba ryo ku ruhande rw'abahezanguni rizwi nka Order of Nine Angels. Yizeraga ko ubwo bwicanyi bwazamura impinduramatwara ya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bivugwa kandi ko Casap yaguze drone n'ibiturika (bombes), n'ubwo byaba ari igice, abiteganya kubikoresha mu gitero.

    Kugeza ku Cyumweru, abamwunganira mu mategeko ntibari bwaboneke ngo bagire icyo batangaza kuri icyo kibazo.

    Ku rutonde rw'ibimenyetso rwasanzwe kuri telefoni ya Casap harimo inyandiko yise 'manifesto' irimo amafoto n'amagambo ashimagiza Adolf Hitler, ndetse n'amabwiriza y'ukuntu abandi bashobora gukora ibiturika.

    Casap yagize ati:

    'Niturimbura perezida ndetse bishoboka tukarimbura na visi perezida, nta kabuza ko hazaba imvururu mu gihugu.'

    Nk'uko bigaragara mu byangombwa bya leta, Polisi yasanze umurambo wa nyina wa Casap ufunze mu bitambaro ku wa 28 Gashyantare, nyuma y'uko nyirabukwe wa Mayer ahamagaye avuga ko amaze iminsi atabasha kuvugana na bo kandi ko Casap amaze ibyumweru bibiri atajya ku ishuri.

    Mu igenzura rya kabiri mu rugo, Polisi yasanze n'umurambo wa Mayer nawo wihishe mu bitambaro. Basanzeyo kandi fagitire y'imbunda yo mu bwoko bwa .357 Magnum, nyamara iyo mbunda ntiyari mu rugo.

    Bishingiye ku byatangajwe n'abaturage, amashusho ya camera zo ku muhanda n'amakuru yaturutse muri telefoni, ubuyobozi bwemeje ko Mayer yishwe ku itariki ya 11 Gashyantare ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba (6:30 PM), naho nyina wa Casap akicwa nyuma y'amasaha abiri.

    Amashusho yo ku itariki ya 12 Gashyantare yerekanye Casap ari kumwe n'imbwa y'umuryango ari ku cyapa cy'amakamyo i Walcott, Iowa, atwaye imodoka ya Mayer.

    Ku wa 28 Gashyantare, iyo modoka ya Mayer yagaragajwe ko yibwe. Polisi yo muri WaKeeney, Kansas, yahagaritse Casap kuri uwo munsi maze basanga imbunda ya .357 Magnum iri ku butaka mu ntebe y'imbere.

    Basanzemo kandi amasasu, amafaranga menshi y'amadolari n'ama-euro, telefone na porotefe y'ababyeyi be bombi.

    Casap yashinjwe ubujura no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Nyuma yaje kongerwaho ibindi byaha bikomeye, harimo no gushinjwa kwica abantu babiri ku bushake ndetse no guhisha imibiri yabo, nk'uko Polisi ya Waukesha yabitangaje.

    Biteganyijwe ko azitaba urukiko bwa mbere ku itariki ya 7 Gicurasi.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-wimyaka-17-yishe-ababyeyi-mu-mugambi-wo-kwica-perezida-trump/

  • Amasoko mpuzamipaka ashobora gushakirwa ba rwiyemezamirimo bayakodesha – #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu turere twegereye imipaka hagiye hubakwa amasoko mpuzamipaka mu gufasha abahaturiye gucururiza ahantu heza no kwagura ubuhahirane n'abaturanyi babo.

    Aya masoko ariko hafi ya yose arangwa no kudakora neza aho abayakoreramo usanga bataka ibihombo baterwa no kubura abaguzi. Urugero nk'isoko rya Kagitumba ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw, rifite ibyumba 57, kuri ubu ibikorerwamo ni 26, abarikoreramo na bo bavuga ko nta bantu barema iri soko bituma nta n'inyungu babona.

    Umwali Chartine watangiye gucururiza muri iri soko mu kwezi kwa gatatu, yavuze ko ryabafashije cyane kuko bari basanzwe bahahira mu masoko ya kure. Yavuze ko nubwo iri soko ari ryiza ariko rifite ikibazo cy'uko abakiriya baturuka muri Uganda bagorwa no kwambutsa ibicuruzwa, ibituma batabahahira cyane.

    Ati 'Abaturage ba hano ntabwo bararyitabira cyane ni yo mpamvu tutabona abaguzi uko bikwiriye, badufashe kandi imisoro yorohemo tubashe guhahirana n'abaturanyi ba Uganda. Ubu ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo tubona abakiriya, indi minsi yo ntabwo tubabona.'

    Nikuze Angelique we yavuze ko ikibazo iri soko rifite ari ukutagira abantu benshi barigana, agasaba ko hashakwa uburyo abantu barirema bakwiyongera cyane cyane abanyamahanga.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari amasoko menshi yubatswe ku mipaka y'u Rwanda kugira ngo bafashe mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko agaragaza ko hari ibigikeneye kunozwa kugira ngo abyazwe umusaruro.

    Ati 'Kubaka isoko ubwabyo ni kimwe, ariko no kuribyaza umusaruro ni ikindi. Iri soko rya Kagitumba nahoze nganira n'abayobozi b'Akarere, twumvikanye ko nimara kurisura nkareba niba imirimo yo kuryubaka yaragenze neza, tuzashyiraho umushoramari wo kuricunga, rwiyemezamirimo akarikodesha we akajya yishyura Akarere.'

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko n'ahandi ariko bizagenda nibamara kubona ko bitanga umusaruro. Yavuze ko ku kibazo cy'abasaba ko imisoro yagabanywa kugira ngo bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Uganda byinjire n'ubundi ngo bisanzwe byinjira kuko u Rwanda ruri mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba kandi ibihugu byose byemeranyijwe koroshya isoko rusange.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Sebahizi Prudence, yavuze ko bashobora kwegurira amasoko mpuzamipaka ba rwiyemezamirimo kugira ngo bayacunge neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasoko-mpuzamipaka-ashobora-gushakirwa-ba-rwiyemezamirimo-bayakodesha