Blog

  • Minisante yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku rukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca –

    Urukingo rwashyizwe mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ni urwa AstraZeneca, ruri no mu nkingo ziri gutangwa mu Rwanda.

    Impungenge ku ngaruka z’uru rukingo zumvikanye cyane biturutse no mu bihugu byo hanze, nyuma y’uko muri Australie, hagaragaye umuntu witabye Imana amaze iminsi 10 afashe urwo rukingo.

    Isuzuma ryerekanye ko uwo muntu yishwe n’uko amaraso atatemberaga neza mu mubiri akipfunyika mu gice kimwe. Byatumye ibindi bihugu 13 birimo u Butaliyani na Denmark byari byarafashe urukingo rwapakiriwe hamwe n’urwahawe Australie, bitangira gukora iperereza, ndetse biza gutangaza ko bibaye bihagaritse itangwa ry’urukingo rwa AstraZeneca mu gihe cy’iminsi 14.

    Mu isesengura ryakozwe, ndetse n’abashakashatsi b’u Rwanda bagizemo uruhare, byaje gutangazwa ko mu by’ukuri urukingo rwa AstraZeneca atari rwo ntandaro kuri icyo kibazo kuko n’ubwo abantu 30 bamaze kugaragarwaho ibibazo bijya gusa nk’iby’umuntu wapfuye muri Australie, hari abandi benshi bisanzwe bizwi ko bafite ibibazo by’imitsi no gutembera kw’amaraso ariko batagizweho ingaruka n’uru rukingo.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko bitewe n’imikorere y’urukingo, umuntu ashobora kumva atameze neza, ariko ko ibyo ntacyo bitwaye muri rusange.

    Ati “Mu by’ukuri inkingo ntabwo ari ubwa mbere tuzibonye, zisanzweho kandi ntibitangaje ko umuntu ashobora kubabara aho bateye urukingo kuko nyine ni urushinge. Ubundi akamaro k’urukingo ni ugukangura umubiri kugira ngo wirwaneho ukore abasirikare b’umubiri. Uko gukora abasirikare b’umubiri bishobora kuzana ubushyuhe, bigatera umuriro uringaniye no kubabara […] Ibyo ni ibimenyetso by’uko urukingo ruba ruri gukora”.

    Yavuze ko ibyo bimenyetso biri no kugaragara ku bantu bakingirwa mu Rwanda, ariko ko atari ibintu byatuma umuntu ahangayika.

    Yakomeje avuga ko abantu bagaragaweho n’ibibazo “byatumye baremba, ari babiri gusa, kandi nabo bari basanzwe bafite izindi ndwara ugasanga ako kariro kaziyemo, ariko mu by’ukuri uru rukingo rukora neza”.

    Ku bagore batwite, Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi buri gutangira kuri iki cyiciro cy’abantu, ariko ko “nta kigaragaza ko urwo rukingo rushobora kugira ingaruka kuri abo bantu…n’uwaba yararubonye atwite cyangwa yonsa, ntakwiye guhangayika”.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko inkingo u Rwanda rwahawe, zidafite nimero imwe n’izirimo gukorwaho iperereza mu Burayi nubwo zose zikaba zarakorwa n’uruganda rwa AstraZenica.

    Mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo 249 074.

    Umuyobozi wa RBC, Sabin Nsanzimana, yavuze ko urukingo rwa AstraZenica ruri gutangwa mu Rwanda nta kibazo rufite

  • Akari k’umutima w’umugabo w’umwarimukazi w’i Rusizi washyize video y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga –

    Uyu mwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45, yavuze ko amashusho y’amasegonda 30 yagiye kuri “Status” ya WhatsApp ye, yayafashwe n’umugabo we ku Cyumweru.

    Muri ayo mashusho, agaragara yambaye umwitero, yawukinze ku mabere n’ahandi hose ariko nyuma bikaza kurangira agaragaje ubwambure bwe.

    IGIHE yaganiriye byimbitse n’uyu mugore ndetse n’umugabo we, bayibwira uko byagenze n’uko babayeho nyuma y’aho ayo mashusho y’urukozasoni agiye hanze.

    Uyu mwarimukazi yavuze ko hari ku Cyumweru bagiye kujya gutembera maze umugabo we amusaba kumufata amashusho yambaye ubusa akoresheje telefone ye akayamwoherereza.

    Yakomeje avuga ko nk’umutu wubaha umugabo unamukunda, yahise yemera ibyo amusabye, amufata ayo mashusho amugaragaza imiterere ye n’ubwambure bwe nk’uko yabyifuzaga.

    Gusa, ngo bahise bajya gutembera ariko bukeye bwaho ari ku kazi, umugabo we amutelefona amusaba kumwoherereza ya mashusho kuko yari yibagiwe kuyamwoherereza akimara kuyafata.

    Ati “Nyine ubwo akimara kumbwira ngo mwoherereze iyo video kubera ko ku Cyumweru akigafata atahise akiyoherereza, nagiye kukohereza ndi ku ishuri mbikora nabi nkanda kuri Status aka video kaba ariho kajya. Uko ndi kurwana no kugakuraho kuko kari kanze kuvaho kamaraho amasaha 24 bamwe baragafashe.”

    Mwarimukazi yavuze ko ako kanya yahise agwa mu kantu, atangira gusaba imbabazi abo iyo video yari yagezeho bose anabasaba kuyisiba.

    Ati “Natangiye kubasaba kugasiba bamwe barabyemera abandi bamfata ukundi, abo twasengananaga batangira kunsengera.”

    Yemeje ko byamugizeho ingaruka ku buryo umugabo we asigaye amutegera moto buri munsi mu kumurinda guhura n’abantu batandukanye, anashimangira ko ubuyobozi bw’aho yigisha bwabimubajijeho ndetse abandi bantu batangira kumufata nk’indaya bavuga ko yifashe ayo mashusho ashaka kuyoherereza umurayiki bakoranaga kuri iryo shuri nyuma akimurirwa kuri Cathedrale ya Cyangugu.

    Umugabo yemeje ko ari we wamusabye kwifotoza yambaye ubusa

    Umugabo w’uyu mwarimukazi asanzwe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi. Yemereye IGIHE ko ari we wasabye umugore we ko amufata video yambaye ubusa nk’umukunzi we.

    Ati “Urumva nari ndi mu rugo na we noneho kwa kundi umuntu aba amaze kurya agatoki ke n’ifi arengejeho ka Vitalo, noneho ndamubwira kuko twari tugiye kwiryamira nti wowe kora gutya ubigenze gutya nyine nkufotore, mufotora kuri telefone ye nini mubwira ngo ahite ayinyoherereza, agiye kubikora aribeshya.”

    Yongeyeho ko umugore we yahise yandikira abantu bose babonye iyi video abasaba kuyisiba ariko biba iby’ubusa.

    Ati “Yahise abasaba kuyisiba ndamubwira nti ibyo ari byo byose abayibonye ni abantu bakuru barahita bayisiba ahubwo batangira kugenda bayohererezanya banayihindura, byibuze iyo bayireka uko yari imeze.”

    Yakomeje agira ati “Rwose njye ntakubeshye umugore wanjye ndamukunda cyane wenda iyo amashusho aba yarafatiwe iwanjye ntahari byari kuba ikibazo.”

    Byamuteye ikimwaro mu bandi

    Uyu mugabo akomeza avuga ko kuba ubwambure bw’umugore we buri kugenda bubonwa n’abantu batandukanye byamuteye igisebo ndetse yabuze icyo yabikoraho.

    Ati “Ifoto yagiye ikwirakwira baranayireba ariko nabuze icyo nakora, urumva ni isoni. Njyewe ikintu gusa cyanteye isoni ni ukuntu video bagenda bayihindura, n’iyo basi iguma uko yari imeze kuko n’ugiye kuyerekana ayizana itameze uko yari imeze.”

    Yasoje asaba abafite amashusho y’umugore we kureka kuyahererekanya no kuyasiba mu rwego rwo kwirinda kumusebya no gushaka kumusenyera.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi

  • Abagore beretswe amahirwe ari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane –

    Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abagore mu buyobozi: Amahirwe angana mu Isi ya Covid-19”, igikorwa cyahuriranye n’ukwezi kwahariwe kwizihiza iterambere ry’abagore mu Rwanda no ku rwego rw’Isi.

    Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’abagore ndetse ko iri terambere ryabo rifitanye isano ya hafi no kugera ku ntego z’iterambere rirambye zashyizweho ku rwego rw’Isi, zizwi nka SDGs.

    Yanavuze kandi ko uyu munsi ugamije kugaragara uruhare rw’abagore mu iterambere rusange, ati “Turishimira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubucuruzi ku rwego rw’Isi no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus”.

    Yongeyeho ko nk’Isoko ry’Imari n’Imigabane, “Twabonye akamaro gakomeye abagore bagize mu gukomeza guteza imbere Isoko ryacu muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus”.

    Yanavuze ko uruhare rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu iterambere ry’umugore atari ‘ibihuha’, kuko iryo soko riri mu mwanya mwiza wo gukora izo nshingano bitewe n’uruhare rwaryo mu iterambere rusange, kuko rihuza ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari batandukanye.

    Ati ‘Nk’isoko ry’Imari n’Imigabane, tugomba guteza imbere ubwuzuzanye mu bakozi bacu ariko no mu bigo byanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kubona ishoramari ry’igihe kirekire”.

    Yavuze ko mu bigo bitanu byo mu Rwanda byanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, bibiri bifite abayobozi b’abagore, ibyerekana ubwuzuzanye mu bigo byanditse kuri iryo soko, dore biri no mu nshingano zaryo z’ibanze.

    Umuyobozi w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda, CMA, Eric Bundungu, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga, harimo no gushishikariza ibigo byanditse ku Isoko ry’Imari ry’u Rwanda guteza imbere uburinganire mu gihugu, ingingo yavuze ko initabwaho cyane na Leta y’u Rwanda, kuko 30% by’imyanya yo mu nzego z’abayobozi igomba kujyamo abagore.

    Ati “Kimwe mu byo twibandaho ni ukwigisha akamaro k’uburinganire, kandi twibanda ku bagore muri izo nyigisho, no mu ngo zacu, byagaragaye ko abagore bagira ubushobozi bwo kwizigamira kurusha abagabo, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye”.

    Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa bafatanya n’inzego zireberera inyungu z’abagore mu rwego rwo kugira ngo ‘irebe ko icyo gikorwa kigenda neza’, ndetse bakanibanda ku bakobwa bari byiciro bitandukanye, barimo abiga muri kaminuza, abakora mu nzego z’abikorera n’abandi batandukanye.

    Dan Martin Kasirye, wari uhagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy’Ishoramari, IFC, yavuze ko uyu munsi ubaye mu bihe bikomereye abagore muri rusange kuko icyorezo cya Coronavirus cyabagizeho ingaruka zikomeye kurusha abagabo, kuko iyo umugabo umwe atakaje akazi, umugore 1,8 nawe agatakaza, bivuze ko abagore batakaza akazi kurusha abagabo.

    Ati “Turi gukorana n’ibigo by’ubucuruzi kugira bizibe icyuho hagati y’abagabo n’abagore, binyuze mu kongera umubare w’abagore mu buyobozi, mu bakozi b’ibigo ndetse no mu baguzi babyo”.

    Yavuze ko mu ishoramari ryabo, bita cyane ku buringanire hagati y’abagore n’abagabo, mu rwego rwo kugira ngo abafatanyabikorwa babo bateze imbere uburinganire muri rusange.

    Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryanditseho ibigo 10 by’ubucuruzi, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n’ibindi byo mu mahanga.

    Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, butangaza ko bushyigikiye iterambere ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo

  • Bagomba kwimenyereza! Impaka z’urudaca ku mitekerereze y’urubyiruko ku mibonano mpuzabitsina mbere y’urushako –

    Mu myaka yo hambere byari ikizira kuko n’umukobwa waterwaga inda yajyanwaga kurohwa mu kiyaga.

    Nubwo byitwa kirazira ariko, mu miterere ya muntu iyo wamaze kuzuza imyaka y’ubukure umubiri ugusaba gukora imibonano mpuzabitsina, kwifata bikaba bishobora bake ndetse n’abemeramana bamwe barikinga bagatera akabariro rwihishwa.

    Muri iyi minsi biragoye kubona inkumi n’umusore bakundana cyangwa bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu badakora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bigaragaza ko nta bwoba urubyiruko rugifitiye iki gikorwa.

    Rumwe mu rubyiruko rwahuriye mu kiganiro cya 1K Studio, rwagaragaje imyumvire itandukanye kuri iyi ngingo, bamwe bagaragaza ko bidakwiye gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka abandi bumva ko ikwiye gukorwa.

    Iribagiza Katara yavuze ko bidakwiye ko umwana w’umukobwa yakwishora mu gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka kuko uwiyandaritse buri wese amubona muri iyo shusho akaba ari byo aheramo.

    Ati “Uribaza umukobwa utangira gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka ku myaka micye, ubwo se azajya gushaka amaze kuryamana n’abasore bangana iki? Ntibikwiye ko abantu baryamana batarashaka.”

    Ku ruhande rwa Sandrine Ange, we yavuze ko usibye kuba umuntu yaba yishoye mu mibonano mpuzabitsina atarageza igihe, aba ari no gukora icyaha kuko Imana itemera kuryamana mbere yo kubana.

    Ati “Usibye no kuba igihe kitaragera mwibuke ko abantu twizera Imana itemera ko abantu batangira gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka, rero kuba ari icyaha kandi tubizi ntidukwiye kubikora.”

    Ibi bitekerezo byamaganirwa kure na Mbaraga Hervé wavuze ko imyemerere idakwiye kukubuza ibyo ushaka, ahubwo ko urubyiruko ruba rukeneye gukora imibonano mpuzabitsina mbere rukabyimenyereza.

    Ati “Wowe ubwawe ni wowe ugomba kumenya ko ikintu kikubangamiye atari imyumvire yaho usengera, birakwiye ko ukora imibonano mbere. Ni ukwimenyereza ukazagera mu rugo ubizi kuko hari ingo zisenyuka bitewe no kudasobanukirwa uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.”

    Munyaneza Frank, we abona ko abantu bakundana by’ukuri baba bakwiye gukora imibonano mpuzabitsina badategereje igihe bazashikira kuko iki gikorwa cyongera urukundo hagati y’abantu.

    Ati “Niba abantu bakundana by’ukuri mbona gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bitwaye, kuko byongera urukundo hagati yanyu nk’uko bivugwa mu Cyongereza ‘To make love’ bivuze gukora urukundo, muba mukwiye kurukora.”

    Yakomeje avuga ko ikidakwiye ari uko habaho gushukana cyangwa kugira izindi nyungu runaka ukurikirana muri icyo gikorwa.

    Ati “Ikintu mbona kidakwiye ni uko wabeshya umuntu ko mukundana umukirikiyeho imibonano mpuzabitsina gusa, cyangwa ugashuka umwana muto ari icyo umukurikiyeho, ibyo rwose simbyemera.”

    Buri wese yatanga impamvu yumvikana ituma akora cyangwa adakora imibonano mpuzabitsina, ariko ni amahitamo ya buri wese.

    Gusa, muri byose biba byiza kwibuka kwirinda mu rwego guhashya inda zizateguwe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


  • Minisante yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku rukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca – #rwanda #RwOT

    Urukingo rwashyizwe mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ni urwa AstraZeneca, ruri no mu nkingo ziri gutangwa mu Rwanda.

    Impungenge ku ngaruka z'uru rukingo zumvikanye cyane biturutse no mu bihugu byo hanze, nyuma y'uko muri Australie, hagaragaye umuntu witabye Imana amaze iminsi 10 afashe urwo rukingo.

    Isuzuma ryerekanye ko uwo muntu yishwe n'uko amaraso atatemberaga neza mu mubiri akipfunyika mu gice kimwe. Byatumye ibindi bihugu 13 birimo u Butaliyani na Denmark byari byarafashe urukingo rwapakiriwe hamwe n'urwahawe Australie, bitangira gukora iperereza, ndetse biza gutangaza ko bibaye bihagaritse itangwa ry'urukingo rwa AstraZeneca mu gihe cy'iminsi 14.

    Mu isesengura ryakozwe, ndetse n'abashakashatsi b'u Rwanda bagizemo uruhare, byaje gutangazwa ko mu by'ukuri urukingo rwa AstraZeneca atari rwo ntandaro kuri icyo kibazo kuko n'ubwo abantu 30 bamaze kugaragarwaho ibibazo bijya gusa nk'iby'umuntu wapfuye muri Australie, hari abandi benshi bisanzwe bizwi ko bafite ibibazo by'imitsi no gutembera kw'amaraso ariko batagizweho ingaruka n'uru rukingo.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko bitewe n'imikorere y'urukingo, umuntu ashobora kumva atameze neza, ariko ko ibyo ntacyo bitwaye muri rusange.

    Ati 'Mu by'ukuri inkingo ntabwo ari ubwa mbere tuzibonye, zisanzweho kandi ntibitangaje ko umuntu ashobora kubabara aho bateye urukingo kuko nyine ni urushinge. Ubundi akamaro k'urukingo ni ugukangura umubiri kugira ngo wirwaneho ukore abasirikare b'umubiri. Uko gukora abasirikare b'umubiri bishobora kuzana ubushyuhe, bigatera umuriro uringaniye no kubabara […] Ibyo ni ibimenyetso by'uko urukingo ruba ruri gukora'.

    Yavuze ko ibyo bimenyetso biri no kugaragara ku bantu bakingirwa mu Rwanda, ariko ko atari ibintu byatuma umuntu ahangayika.

    Yakomeje avuga ko abantu bagaragaweho n'ibibazo 'byatumye baremba, ari babiri gusa, kandi nabo bari basanzwe bafite izindi ndwara ugasanga ako kariro kaziyemo, ariko mu by'ukuri uru rukingo rukora neza'.

    Ku bagore batwite, Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi buri gutangira kuri iki cyiciro cy'abantu, ariko ko 'nta kigaragaza ko urwo rukingo rushobora kugira ingaruka kuri abo bantu…n'uwaba yararubonye atwite cyangwa yonsa, ntakwiye guhangayika'.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko inkingo u Rwanda rwahawe, zidafite nimero imwe n'izirimo gukorwaho iperereza mu Burayi nubwo zose zikaba zarakorwa n'uruganda rwa AstraZenica.

    Mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo 249 074.

    Umuyobozi wa RBC, Sabin Nsanzimana, yavuze ko urukingo rwa AstraZenica ruri gutangwa mu Rwanda nta kibazo rufite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yavuze-ku-mpungenge-zagaragajwe-ku-rukingo-rwa-covid-19-rwa

  • Umukobwa w'imyaka 15 yarashe umugabo witwaje intwaro washakaga kumufata ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 15 wo mu gihugu cya Afurika y'Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yarasaga isasu mu mutwe umugizi wa nabi wari witwaje intwaro washakaga kumufata ku ngufu mu bihuru.

    Uyu mukobwa yarasiye uyu mugizi wa nabi ahitwa Wedela muri Carletonville muri Afurika y'Epfo kuwa 08 Werurwe 2021.

    Kapiteni Eddie Boboko usanzwe ari umuvugizi wa Polisi muri aka gace yatangaje ko uyu mukobwa yafashwe n'umugizi wa nabi witwaje intwaro wamuhatirije gukuramo imyenda bari mu gace kagizwe n'ibihuru.

    Uyu mukobwa wari umaze gukuramo imyenda yahise asaba uyu mugizi wa nabi nawe gukuramo bagakora imibonano mpuzabitsina neza nibwo yashyize hasi imbunda uyu mukobwa ahita ayifata aramurasa mu mutwe.

    Polisi yatangaje ko ikomeje gucukumbura byinshi kuri ubu bwicanyi bwakozwe n'uyu mukobwa utatangajwe amazina.

    Icyakora,uyu mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga kubera ko yari yahungabanye nyuma yo kurasa uyu mugizi wa nabi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-15-yarashe-umugabo-witwaje-intwaro-washakaga-kumufata-ku

  • Rwabugiri yahamagawe mu Mavubi gusimbura Kimenyi Yves ugiye kumara ibyumweru 3 adakina #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu,Mashami Vincent,yahamagaye Omar Rwabugiri mu myitozo mu mwanya wa Yves Kimenyi byatangajwe ko agiye kumara ibyumweru adakina.

    Kimenyi Yves yari yahamagawe mu bakinnyi 31 umutoza Mashami yahagamagaye ngo amufashe mu mikino 2 Amavubi afite muri uku kwezi, ariko yahise avunikira mu myitozo,

    Muri iyi myitozo y'abakinnyi 24 yatangiye ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2021, Kimenyi Yves yayigiriyemo imvune ikomeye ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe.

    Kimenyi Yves yagize imvune yo mu ivi ry'iburyo, hari mu myitozo yo ku mugoroba tariki ya 9 Werurwe 2021, nta muntu bahuye ahubwo akaba yarahindukiye nabi.

    Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma,Kimenyi byagaragaye ko agomba kumara ibyumweru 3 adakina.

    U Rwanda rugomba kwakira Mozambique mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboyen'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.


    Kimenyi Yves yaravunitse

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rwabugiri-yasimbuye-kimenyi-yves-ugiye-kumara-ibyumweru-3-adakina

  • Clarisse Karasira yashimiye abahanzikazi nyarwanda bakomeye, buri umwe icyo amushimira #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Clarisse Karasira yafashe umwanya ashimira abahanzikazi nyarwanda bagera kuri 12, buri umwe n’uruhare rwe yagize mu geteza imbere muzika nyarwanda.

    Ni urutonde rugaragaraho amazina akomeye cyane muri muzika nyarwanda yaba abubu nka Knowless, Oda Paccy… ndetse n’aba kera nka Kamaliza, Kayirebwa n’abandi.

    Buri tariki ya 8 Werurwe hizihizwa umunsi w’umugore. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko mu gihe hakizihizwa imbaraga z’umugore, afashe umwanya ashimira aba bahanzikazi nyarwanda.

    Ati“Muri iyi minsi twizihiza imbaraga z’umugore, nifuza kubashimirira aba bahanzi b’abagore mu muziki nyarwanda ni Intwarane.”

    Yakomeje avuga buri zina ry’umuhanzi n’icyo amushimira bitewe n’ibikorwa bye muri muzika nyarwanda (Izina ry’umuhanzi riri munsi y’ifoto, ibimwanditseho ni ibyo Clarisse Karasira yamuvuzeho).

    Kamaliza[Mutamuriza Annociatta]:”Uyu we sinabona uko muvugira aha!”

    Cécile Kayirebwa: Iyi nyambo y’icyeza, Ikirenga mu bahanzi, umubyeyi w’abantu n’inganzo na we sinabona uko muvugira aha.

    Suzane Nyiranyamibwa: Uyu mubyeyi yitangiye inganzo, gakondo y’u Rwanda arayisigasira, ahoza benshi amarira, atera ingabo ingabo mu bitugu

    Mariya Yohana: Umubyeyi w’urugero ejo hashize, none n’ejo

    Sophie Nzayisenga: Umugore wazamuye ibendera ry’u Rwanda mu barwo no mu mahanga ku bw’Inanga abereye umuhanga!

    Uwera Florida: Umubyeyi wahimbye indirimbo nziza nshyinshi ntahigwa mu buhanga, mu ijwi no mu njyana.

    Miss Jojo: Nizere ko mumukumbuye muri benshi! Njye namumenyeye ku ndirimbo ye Beretirida, yahanuuraga abakobwa. Yazanye n’ikiragano gishya cya muzika turimo twese, yarakoze kuduhimbara.

    Miss Shanel: Ese ubundi uraho Nyejwi ryatangaje benshi,inganzo yawe ikaneza abantu kugeza n’ubu! Yaserukiye u Rwanda na n’ubu komeza!

    Butera Knowless: Imyaka irenga 10 mu muziki uri umukobwa ntabwo biba byoroshye, abacantege benshi ntibabura ariko yakomeje kwerekana ko ari intwarane! Na n’ubu muzika ye irakataje, komeza!

    Liza Kamikazi: Nawe rero kumubabwiraho byinshi birangora kuko uretse ubuhanga n’ibigwi muri muzika ye n’ubu mu kuramya Imana, ni urugero rwa benshi mu myitwarire!

    Aline Sangwa: Ni umugore w’umunyembaraga cyane muri uru ruhando,yitangiye umuco kuva mu buto bwe, ashinga amatorero. Ubu ni we uyoboye Intayoberana ziri mu byiciro binyuranye. Iyo ugeze mu Uruyange aho atoza abana bagera mu 100 , ukanareba aho yabagejeje hose… akwiye ishimwe!

    Oda Paccy: Ashimirwe kuba umukobwa wakoze ibitari bisanzwe mu muziki akora mu njyana ya HipHop/Rap. Benshi na bo yaberetse ko bishoboka.

    Yavuze kandi ko aba bahanzikazi atari bo bonyine ashimira n’abandi abashimira, ndetse ngo uko yabatondekanyije siko bakurikirana mu buhangange bwabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yashimiye-abahanzikazi-nyarwanda-bakomeye-buri-umwe-icyo-amushimira

  • Kimenyi Yves yasimbuwe na Rwabugir Umar mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikibazo yagize cy’imvune, umunyezamu Kimenyi Yves azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 2, umutoza akaba yahisemo kumusimbuza umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar.

    Kimenyi Yves ari mu banyezamu 4(Kimenyi Yves, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Eric Bakame na Emery Mvuyekure) umutoza Mashami Vincent yahamgaye aziyambaza ku mukino wa Mozambique na Cameroun.

    Imyitozo yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2021, nk’uko ISIMBI yabibagejejeho, Kimenyi Yves yagize imvune ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe, hari ku munsi wa kabiri w’imyitozo.

    N’ubwo ikinyamakuru cyatangaje ko yagize ikibazo cyo mu ivi bitewe n’uko ifoto ibigaragaza, FERWAFA binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko uyu musore yababaye umutsi wo mu ntege akaba azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 2.

    Akaba yahise asimburwa na Rwabugiri Umar aho aje gufatanya na bagenzi kwitegura iyi mikino.

    Kimenyi Yves akaba yagumye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho agiye kugumya akurikiranwa n’abaganga.

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Umar Rwabugiri has joined the @AmavubiStars camp to replace Yves Kimenyi who will be out for two weeks through propliteus muscle strain.

    Kimenyi will remain in the camp while the Medical Team assists him through the recovery process.

    We wish a prompt recovery to @kimenyiyves pic.twitter.com/pPsjnXYy6w

    — Rwanda FA (@FERWAFA) March 13, 2021

    Kimenyi ves yagize ikibazo cy’imvune ku wa Kabiri w’iki cyumweru

    Mashami Vincent yahise yitabaza Rwabugiri Umar

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yasimbuwe-na-rwabugir-umar-mu-mavubi

  • Yolo The Queen yageneye ubutumwa abantu bose bamureba bakifuza kumera nkawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto atandukanye arimo n'agaragaza imiterere y'umubiri we yakunze gushyira hanze, yageneye ubutumwa abantu bose bamureba bakifuza kumera nkawe. Ibi Yolo The Queen yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yabanje gushyira haze amafoto akurikira.

     

    Nyuma yuko Yolo The Queen ashyize hanze aya mafoto, yahaye ubutumwa bukurikira abantu bose bamureba bakifuza kumera nkawe. Mu magambo ye bwite, Yolo The Queen yatangaje ibi bikurikira:

    Yolo The Queen ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa n'imbaga y'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa instagram dore ko akurikirwa n'abantu basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu. Mu bamukurikira higanjemo ab'igitsina gabo bakururwa cyane n'imiterere y'umubiri we ndetse bakanakunda amafoto uyu munyarwandakazi akunze kubasangije abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-yageneye-ubutumwa-abantu-bose-bamureba-bakifuza-kumera-nkawe/