Blog

  • Musanze: Yasabye kurindirwa umutekano nyuma y’inka ze eshatu zishwe n’uburozi –

    Uyu muturage Munyampamirwa asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi kuva muri 2014 ubwo yahageraga ahaguze, agatangira kuhakorera n’ubwo ahamya ko nta mahoro yigeze ahagirira kuko hari n’igihe abashumba be bigeze gutwikirwa mu nzu babagamo ariko bagatabarwa nta we uhasize ubuzima.

    Nyuma yo gupfusha inka ze eshatu yahororeraga zizize uburozi nk’uko byemezwa n’Ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyuve, uyu Mugabo yasabye inzego z’Akarere kumuba hafi kuko iki ari ikibazo gihungabanya umutekano.

    Yagize ati ” Ikibazo gihari ni inka zanjye zishwe ku bintu by’amanzaganya, ubu ndibaza icyo nza gukora kikanyobera kuko ndamutse nzihambishije zigateza ikibazo ku musozi nakurikiranwa. Ibyo aribyo byose iki ni ikibazo cy’umutekano muke, ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwatwubakira umutekano. Niyo mpamvu nsaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwahagera bukazihambisha nanjye nkigira kwiruhukira”.

    Umukozi w’Umurenge wa Cyuve Ushinzwe Ubworozi ari na we wakoze isuzuma, yemeza ko izi nka zose zagaragaje ibimenyentso bimwe kandi ko nyuma y’urupfu rwazo basanze zarariye uburozi n’ubwo bataramenya neza ubwo aribwo.

    Yagize ati ” Izi nka zose uko ari eshatu zagaragazaga ibimenyentso bimwe haba mu nyama n’inyuma. Zabanje kwanga kurya dushaka ibimenyentso tubibuze dukeka amarozi ari nabwo nahise nsaba nyirazo nziha umuti wo gutuma zihitwa ngo zisohore iyo myanda.”

    “Nyuma yo gupfa, twasanze iya mbere yahiye umwijima n’urwagashya. Wasangaga byanahinduye isura, bityo twemeza ko ari uburozi ariko ntapfa kwemeza ubwo aribwo zariye kuko iyo bimeze gutya bujya mu maraso bukajya no mu mubiri, iyo rero imitsi imaze kwangirika amaraso agenda yanduye n’ibigomba gutunga inka bikagenda byanduye bityo igapfa”

    Akomeza aburira abaturage kudahirahira ngo bashake uko bataburura izi nyama zahambwe ngo bazirye kuko uburozi buba bwishe itungo nabo bwabica.

    Ati ” Icyo dusaba abaturage ni uko batagomba kurya amatungo nk’aya kuko niba mbasobanurira ko ari uburozi ntazi ayo ariyo bashobora kuyarya nabo bagapfa kandi aho kugira ngo duhombe abaturage n’inka, twahomba inka gusa tukagira agahinda k’inka ariko abantu tukabagumana.”

    Izi nka za Munyampamirwa yafashwe ku mugoroba wo kuwa gatatu, imwe ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ikurikirwa n’indi ku gicamunsi cyaho naho indi ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Werurwe 2021.

    Twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Akarere gashinjwa kwirengagiza iki kibazo ariko ntibyakunda kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

    Mu Karere ka Musanze hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasira amatungo aho inka zimwe zitemerwa mu biraro, ibintu inzego z’Akarere n’iz’umutekano zihamya ko zitazihanganira.

    Munyampirwa yapfushije inka eshatu icyarimwe zizize uburozi butaramenyekana

  • Ngororero: Abantu babiri bafatanwe magendu y'amabuye y'agaciro ibiro 630 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw'aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati”Mu masaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) abaturage baduhaye amakuru ko iyo modoka irimo gupakira ibintu kandi ko uri kubipakiza asanzwe azwiho gucuruza amabuye y'agaciro mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bakorera muri uwo Murenge bahise bajyayo barabafata.”

    CIP Karekezi avuga ko aba bagabo bombi bakimara gufatwa babajijwe ibyangombwa bibemerera gucuruza amabuye y'agaciro bereka ibya kompanyi icukura amabuye mu Karere ka Muhanga.

    Bafatiwe mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero kwa Ngaboyishema.

    Abapolisi barebye mu modoka ibyo bapakiye basanga ni amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta. Umushoferi w'iyi modoka we akaba atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Kabuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba avuga ko abo bagabo bababajije aho bari bajyanye ayo mabuye bavuga ko bari bayajyanye mu Mujyi wa Kigali.

    Abaturage bavuga ko umwe mu bafashwe asanzwe acukuza amabuye muri uwo murenge atuyemo wa Ndaro ndetse akanayacuruza mu buryo butemewe n'amategeko.

    CIP Karekezi yagiriye inama abantu bacukura bakanacuruza amabuye y'agaciro mu buryo bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko amayeri n'uburyo bwose bakoresha babikora yatahuwe batazabura gufatwa.

    Yagize ati “Kujya gutira icyangombwa muri Kompanyi zemerewe gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro ni ukwibeshya cyane, kuko inzira zose uzacamo n'uburyo bwose uzakoresha uzafatwa. Nubikora uyu munsi ntufatwe umenyeko ejo uzafatwa ugashyikirizwa ubutabera, icyaruta ni uko ababikora babireka bagakora ibintu byemewe n'amategeko.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ababombi bafatwa, yibutsa n'abandi muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe cyane ko amabuye y'agaciro iyo acukuwe mu buryo butemewe byangiza ibidukikije birimo; amashyamba, amazi, imirima, imihanda n'ibindi.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba ngo bakorerwe dosiye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Bafatanywe amabuye y’agaciro ya magendu bayapakiye mu modoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abantu-babiri-bafatanwe-magendu-y-amabuye-y-agaciro-ibiro-630

  • Ifoto yumunsi: Yasohotse mu kibuga aha umwan… – #rwanda #RwOT

    Winnie Wambui Kamau ni umubyeyi w'imyaka 23, ufite umwana w'umwaka n'igice. Asanzwe ari umukinnyi w'umupira w'amaguru wabize umwuga ikina mu ikipe y’abagore yitwa Karangatha Football club [Marvel Dadas] yo muri Kenya.

    Tariki 8 Werurwe 2021 ku munsi nyirizina w'abagore ni bwo iyi foto yafashwe. Faith Gitau uhagarariye abagore mu gace kitwa Nyandarua kuri iyi tariki yari yateguye umukino mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'abagore.

    Iyi foto yatumye uyu mubyeyi yamamara bamwe bemera kumuha ubufasha nk’umubyeyi utabana n’umugabo

    Uyu mubyeyi watandukanye n'umugabo yabuze aho asiga umwana we amujyana ku kibuga kuko nyirakuru wajyaga amusigarana yari yagiye gushakisha imibereho. Igice cya mbere kirangiye ngo uyu mugore yasohotse mu kibuga aha umwana ibere kuko yari ari kurira. Mu gihe yamuhaga ibere ni bwo iyi foto yafotowe isakazwa ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yaho yasubiye mu kibuga aconga ruhago.

    Iyi foto yatumye uyu mugore yamamara aravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Avuga kuri iyi foto yagize ati 'Ntabwo nashoboraga kwiyumvisha ukuntu umwana yakomeza kurira umunota urenga mbere y’uko twongera gukina. Nahise muha ibere kuko atari guceceka'.

    Yakomeje avuga ko byatunguye benshi barimo n'umuntu wamuhamagaye ku wa Gatatu akamubwira ko ari intwari ko ibyo yakoze byamushimishije. Yongeyeho ko nyuma yo gutandukana n'umugabo we yahigiye kuzarwanirira gucira inzuro uyu mwana w'umukobwa.

    Src:Standardmedia.co.ke

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103847/ifoto-yumunsi-yasohotse-aha-umwana-ibere-arongere-asubira-mu-kibuga-aconga-ruhago-103847.html

  • Umwaka urirenze: Ku munsi nkuyu mu 2020 umun… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi wa none u Rwanda rumaze kugira abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 20,057, muri bo abagera kuri 18,361 barakize naho abagera kuri 275 barapfuye. Urugendo rwo guhangana na Covid-19 mu Rwanda rumaze igihe kigera ku mwaka uhereye igihe habonekeye umuntu wa mbere.

    Uyu munsi wo kuwa 13 Werurwe 2021 ni umunsi wisubiye dore ko no mu mwaka wa 2020 nabwo kuwa 13 Werurwe nabwo hari ku munsi wa 6 w’icyumweru akaba ari ari bwo inkuru yasakaraga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19.

    Igihe umuntu wa mbere urwaye Covid-19 yari amaze kugaragara, ubuzima bwahise buhindura isura ndetse ikintu cy’ibanze cyahise gifungwa ni amashuli, gusa nyuma yaho n’ibindi bikorwa byose bigenda bihuza abantu benshi byahise bihagarikwa.

    Ku munsi nk’uyu ni bwo Minisiteri ishinzwe ubuzima mu nshingano yatangaje ko habonetse umuntu wa mbere urwaye Covid-19, uyu muntu watangajwe utarigeze amenyekana amazina byavugwagwa ko yari Umuhinde wari uvuye mu mujyi wa Mumbayi mu Buhinde aho yari yageze mu Rwanda kuwa 8 Werurwe 2020 ndetse bikavugwa ko yari yarahageze nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza.

    Uyu munsi benshi babayeho bashaririwe n’ubuzima, gusa nta muntu wo kubishinja uhari kuko byose bikorwa ku nyungu zo kurokora ubuzima bw’abaturage bose. Uwibaza impamvu atakijya mu birori cyangwa ngo akore ingendo aho ashatse hose nk’uko byahose yaba asa n’urota cyane cyangwa urota izo atazarotora!. Gusa iyo bigeze ku mibereho benshi bavuga ko nta kizere cy’uko ubuzima buzasubira uko bwahoze.

    Bamwe mu batunzi n'impuguke mu bijyane n'imibereho ya muntu nabo bahamya ko bigoranye ko ubuzima buzongera bukamera uko bwahosze. Bwana Bill Gates wigeze gukekwaho kuba inyuma y'iki cyorezo abajijwe niba abona abantu bazongera kuba uko bahoze yaragize ati 'Imibare izaba myinshi gusa urukingo niruza ubuzima bushobora kuba uko busanzwe'. Aya magambo yatangajwe na Bill Gates mukwezi kwa mbere kwa 2021.

    Igihugu cy'u Rwanda kiri mu bikataje mu gufasha abaturage ku kuba babasha kwirinda iki cyorezo byaba mu kugira ubutabazi bwihuse k’uwagaragaweho iki cyorezo ndetse n’intambwe ibangutse mu gukwirakwiza urukingo muri rubanda.

    Mu minsi ishize minisitiri ushinzwe ubuzima yavuze ko uyu mwaka wa 2021 ushobora kurangira nibura akagera kuri 70% by’abaturage b'u Rwanda bamaze gukingirwa. Kuri ubu inkingo zatangiwe gutangwa, gusa haherewe ku basheshe akanguhe n'abandi basanzwe barwaye izindi ndwara.

    Ku rwego rw'Isi abantu bagera kuri 119,667,630 nibo bamaze kwandura Covid-19, naho abagera kuri 96,299,932 baraize, bivuze ko 80.4% y’abarwaye bose bakize naho abagera kuri 2,652, 929 yarabahitanye. Magingo aya igihugu kiri ku Isonga mu kwibasirwa na Covid-19 ni Leta Zunze Ubumwe za America aho ifite  25% y’abarwayi bose ku Isi b’iki cyorezo naho ikagira 20.5% y’abapfuye nk’uko imibare iri ku rubuga rwa worldmetrics ibigaragaza

    Inkingo zimaze kuvumburwa ari nyinshi ndetse n’ababifite mu nshingano bakagenda bemeza ko zikora kandi neza. Hari ibihugu byamaze gutangaza ko umuntu uzajya umara gukingirwa atazongera kubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa no guhana ntera, ko ibi bizagumaho gusa ku bantu bazaba batarikingiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103835/umwaka-urirenze-gusa-yishe-137-ku-munsi-nkuyu-mu-2020-umuntu-wa-mbere-urwaye-covid-19-ni-b-103835.html

  • Bagomba kwimenyereza! Impaka z'urudaca ku mitekerereze y'urubyiruko ku mibonano mpuzabitsina mbere y'urushako – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yo hambere byari ikizira kuko n'umukobwa waterwaga inda yajyanwaga kurohwa mu kiyaga.

    Nubwo byitwa kirazira ariko, mu miterere ya muntu iyo wamaze kuzuza imyaka y'ubukure umubiri ugusaba gukora imibonano mpuzabitsina, kwifata bikaba bishobora bake ndetse n'abemeramana bamwe barikinga bagatera akabariro rwihishwa.

    Muri iyi minsi biragoye kubona inkumi n'umusore bakundana cyangwa bageze mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu badakora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bigaragaza ko nta bwoba urubyiruko rugifitiye iki gikorwa.

    Rumwe mu rubyiruko rwahuriye mu kiganiro cya 1K Studio, rwagaragaje imyumvire itandukanye kuri iyi ngingo, bamwe bagaragaza ko bidakwiye gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka abandi bumva ko ikwiye gukorwa.

    Iribagiza Katara yavuze ko bidakwiye ko umwana w'umukobwa yakwishora mu gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka kuko uwiyandaritse buri wese amubona muri iyo shusho akaba ari byo aheramo.

    Ati 'Uribaza umukobwa utangira gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka ku myaka micye, ubwo se azajya gushaka amaze kuryamana n'abasore bangana iki? Ntibikwiye ko abantu baryamana batarashaka.'

    Ku ruhande rwa Sandrine Ange, we yavuze ko usibye kuba umuntu yaba yishoye mu mibonano mpuzabitsina atarageza igihe, aba ari no gukora icyaha kuko Imana itemera kuryamana mbere yo kubana.

    Ati 'Usibye no kuba igihe kitaragera mwibuke ko abantu twizera Imana itemera ko abantu batangira gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka, rero kuba ari icyaha kandi tubizi ntidukwiye kubikora.'

    Ibi bitekerezo byamaganirwa kure na Mbaraga Hervé wavuze ko imyemerere idakwiye kukubuza ibyo ushaka, ahubwo ko urubyiruko ruba rukeneye gukora imibonano mpuzabitsina mbere rukabyimenyereza.

    Ati 'Wowe ubwawe ni wowe ugomba kumenya ko ikintu kikubangamiye atari imyumvire yaho usengera, birakwiye ko ukora imibonano mbere. Ni ukwimenyereza ukazagera mu rugo ubizi kuko hari ingo zisenyuka bitewe no kudasobanukirwa uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.'

    Munyaneza Frank, we abona ko abantu bakundana by'ukuri baba bakwiye gukora imibonano mpuzabitsina badategereje igihe bazashikira kuko iki gikorwa cyongera urukundo hagati y'abantu.

    Ati 'Niba abantu bakundana by'ukuri mbona gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bitwaye, kuko byongera urukundo hagati yanyu nk'uko bivugwa mu Cyongereza 'To make love' bivuze gukora urukundo, muba mukwiye kurukora.'

    Yakomeje avuga ko ikidakwiye ari uko habaho gushukana cyangwa kugira izindi nyungu runaka ukurikirana muri icyo gikorwa.

    Ati 'Ikintu mbona kidakwiye ni uko wabeshya umuntu ko mukundana umukirikiyeho imibonano mpuzabitsina gusa, cyangwa ugashuka umwana muto ari icyo umukurikiyeho, ibyo rwose simbyemera.'

    Buri wese yatanga impamvu yumvikana ituma akora cyangwa adakora imibonano mpuzabitsina, ariko ni amahitamo ya buri wese.

    Gusa, muri byose biba byiza kwibuka kwirinda mu rwego guhashya inda zizateguwe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bagomba-kwimenyereza-impaka-z-urudaca-ku-mitekerereze-y-urubyiruko-ku-mibonano

  • Abagore beretswe amahirwe ari ku Isoko ry'Imari n'Imigabane – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Abagore mu buyobozi: Amahirwe angana mu Isi ya Covid-19', igikorwa cyahuriranye n'ukwezi kwahariwe kwizihiza iterambere ry'abagore mu Rwanda no ku rwego rw'Isi.

    Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yagaragaje ko ibigo by'ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry'abagore ndetse ko iri terambere ryabo rifitanye isano ya hafi no kugera ku ntego z'iterambere rirambye zashyizweho ku rwego rw'Isi, zizwi nka SDGs.

    Yanavuze kandi ko uyu munsi ugamije kugaragara uruhare rw'abagore mu iterambere rusange, ati 'Turishimira uruhare rw'abagore mu iterambere ry'ubucuruzi ku rwego rw'Isi no guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus'.

    Yongeyeho ko nk'Isoko ry'Imari n'Imigabane, 'Twabonye akamaro gakomeye abagore bagize mu gukomeza guteza imbere Isoko ryacu muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus'.

    Yanavuze ko uruhare rw'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu iterambere ry'umugore atari 'ibihuha', kuko iryo soko riri mu mwanya mwiza wo gukora izo nshingano bitewe n'uruhare rwaryo mu iterambere rusange, kuko rihuza ibigo by'ubucuruzi n'abashoramari batandukanye.

    Ati 'Nk'isoko ry'Imari n'Imigabane, tugomba guteza imbere ubwuzuzanye mu bakozi bacu ariko no mu bigo byanditse ku Isoko ry'Imari n'Imigabane, ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo b'abagore kubona ishoramari ry'igihe kirekire'.

    Yavuze ko mu bigo bitanu byo mu Rwanda byanditse ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, bibiri bifite abayobozi b'abagore, ibyerekana ubwuzuzanye mu bigo byanditse kuri iryo soko, dore biri no mu nshingano zaryo z'ibanze.

    Umuyobozi w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane cy'u Rwanda, CMA, Eric Bundungu, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga, harimo no gushishikariza ibigo byanditse ku Isoko ry'Imari ry'u Rwanda guteza imbere uburinganire mu gihugu, ingingo yavuze ko initabwaho cyane na Leta y'u Rwanda, kuko 30% by'imyanya yo mu nzego z'abayobozi igomba kujyamo abagore.

    Ati 'Kimwe mu byo twibandaho ni ukwigisha akamaro k'uburinganire, kandi twibanda ku bagore muri izo nyigisho, no mu ngo zacu, byagaragaye ko abagore bagira ubushobozi bwo kwizigamira kurusha abagabo, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi butandukanye'.

    Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa bafatanya n'inzego zireberera inyungu z'abagore mu rwego rwo kugira ngo 'irebe ko icyo gikorwa kigenda neza', ndetse bakanibanda ku bakobwa bari byiciro bitandukanye, barimo abiga muri kaminuza, abakora mu nzego z'abikorera n'abandi batandukanye.

    Dan Martin Kasirye, wari uhagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy'Ishoramari, IFC, yavuze ko uyu munsi ubaye mu bihe bikomereye abagore muri rusange kuko icyorezo cya Coronavirus cyabagizeho ingaruka zikomeye kurusha abagabo, kuko iyo umugabo umwe atakaje akazi, umugore 1,8 nawe agatakaza, bivuze ko abagore batakaza akazi kurusha abagabo.

    Ati 'Turi gukorana n'ibigo by'ubucuruzi kugira bizibe icyuho hagati y'abagabo n'abagore, binyuze mu kongera umubare w'abagore mu buyobozi, mu bakozi b'ibigo ndetse no mu baguzi babyo'.

    Yavuze ko mu ishoramari ryabo, bita cyane ku buringanire hagati y'abagore n'abagabo, mu rwego rwo kugira ngo abafatanyabikorwa babo bateze imbere uburinganire muri rusange.

    Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda ryanditseho ibigo 10 by'ubucuruzi, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n'ibindi byo mu mahanga.

    Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, butangaza ko bushyigikiye iterambere ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-stock-exchange-yiyemeje-gukomeza-gushyigikira-uburinganire-hagati-y

  • Covid-19 mu Rwanda: Undi muntu yapfuye, 14 bo bararembye – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima risobanura ko uwapfuye ari umugore w'imyaka 79 w'i Kigali mu gihe abarembye bo ari 14. Usibye uwitabye Imana, abakize bo ni 139 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 86.

    Muri rusange, abamaze kwandura iki cyorezo ni 20. 143 naho akakirwaye batarakira ni 1367.

    Usibye abarwaye n'abakize cyangwa abapfuye, umubare w'inkingo zimaze gutangwa zirenga ibihumbi 250 mu gihe uyu munsi bwo hakingiwe 4464.

    13.03.2021 Amakuru Mashya | Update

    Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 79 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 79 yo woman who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’une femme de 79 ans qui est décédée à Kigali pic.twitter.com/CW729ukAta

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 13, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-mu-rwanda-undi-muntu-yapfuye-14-bo-bararembye

  • Wilfried Zaha yabaye umukinnyi wa mbere wanze gupfukama mbere y'umukino kubera impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo Crystal Palace yahuraga na West Bromowich, Wilfried Zaha yanze gupfukama mbere y'uko utangira kubera ko ngo abona iki kimenyetso cyo kwamagana ivanguraruhu nta musaruro gitanga ahubwo gikomeza gushyira hasi abirabura.

    Nyuma y'aho umwirabura witwa Georgne Floyd ashyingiwe ivi ku gakanu n'umupolisi w'umunyamerika bikamuviramo urupfu mu mwaka ushize,isi yose yatangije inkubiri yo kwamagana ivanguraruhu yiswe Black Lives Matter ari nabwo mu Bwongereza bashyizeho ko mbere y'umukino uwo ariwo wose abakinnyi n'abatoza bagomba gupfukama bakazamura ukuboko nk'ikimenyetso cyo kwamagana iki kibazo cyari gikomeje guteza imyigaragambyo ku isi.

    Ibi bintu byakomeje gukorwa kugeza n'uyu munsi ariko nta musaruro biratanga kuko abakinnyi benshi b'Abirabura bakomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga bazira uruhu rwabo.

    Ibi byatumye uyu munya Cote d'Ivoire kuri uyu wa Gatandatu yanga gupfukama ubwo abandi bakinnyi 21 bapfukamaga bamagana ivanguraruhu kuko ngo abona iki kimenyetso ntacyo cyatanze.

    Zaha yagize ati 'Icyemezo cyanjye cyo gukomeza guhagarara mbere y'uko umukino utangira hari hashize ibyumweru kizwi n'abantu.Hari umwanzuro mwiza cyangwa mubi ariko njye mbona gupfukama byarabaye umugenzo mbere y'umukino ariko mbona ntacyo bimaze kuko twapfukama cyangwa tutapfukama,bamwe muri twe bakomeza gutukwa.

    Ndabizi ko hari imbaraga nyinshi abayobozi ba Premier League bashyize mu kugira ngo hagire igihinduka kandi ibyo ndabyubaha,nkubaha na buri wese ubirimo.Nubaha cyane abakinnyi bagenzi banjye nabo mu yandi makipe bakomeza gupfukama.

    Nk'abatuye isi,dukwiriye gushyira imbaraga mu kwigisha mu mashuri,n'ama kompanyi y'imbuga nkoranyambaga agafatira ibihano bikomeye abatuka abandi kuri zo atari abakinnyi gusa.

    Ndashaka gushyira imbaraga mu mupira w'amaguru no kugaruka mu kibuga.Nzakomeza guhagarara.'

    Muri uyu mukino wo kuwa Gatandatu,Crystal Palace yatsinze West Bromo igitego 1-0.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wilfried-zaha-yabaye-umukinnyi-wa-mbere-wanze-gupfukama-mbere-y-umukino-kubera

  • Covid-19 mu Rwanda: Undi muntu yapfuye, 14 bo bararembye –

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima risobanura ko uwapfuye ari umugore w’imyaka 79 w’i Kigali mu gihe abarembye bo ari 14. Usibye uwitabye Imana, abakize bo ni 139 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 86.

    Muri rusange, abamaze kwandura iki cyorezo ni 20. 143 naho akakirwaye batarakira ni 1367.

    Usibye abarwaye n’abakize cyangwa abapfuye, umubare w’inkingo zimaze gutangwa zirenga ibihumbi 250 mu gihe uyu munsi bwo hakingiwe 4464.


  • Ibyishimo ku bakorera mu cyanya cyahariwe inganda bakingiwe Covid-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo gukingira mu Mujyi wa Kigali byakorewe mu bice bitandukanye birimo icyanya cyahariwe inganda i Masoro, muri Kigali Arena ahakingirirwaga abihaye Imana n'abakorera imiryango itegamiye kuri Leta.

    Hari kandi i Gikondo ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha, hakingiriwe abakora muri sosiyete zishinzwe umutekano ndetse no ku Gisozi hakingiriwe abakorera mu gakiriro kaho.

    Ibi byiciro byose byakingiwe muri Kigali ni abantu 4196. Abakingiwe bavuze ko babyishimiye cyane kandi ko bigiye kubafasha mu bikorwa byabo.

    Umunya-Mali, Soumana Abdoulaye Djiro, ukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro yagize ati 'Nkurikira imbuga nkoranyambaga zitandukanye, nabonye ko na Perezida yakingiwe. Ntekereza ko u Rwanda ari igihugu cyita ku baturage, kandi gitekereza aho igihe cyigeze. Nishimiye gukingirwa kandi bigiye kudufasha mu mikorere yacu.'

    Uwitwa Musabyimana we yavuze ko nyuma yo gukingirwa yabonye itandukaniro ku bihuha yumvaga bivugwa ku rukingo.

    Ati 'Ndumva nta kibazo mfite mu mubiri, nabyakiriye neza. Twari dukeneye gukingirwa kuko turi benshi. Gukingirwa bizadufasha kurushaho gukora imirimo yacu neza. Maze kubona ko ibihuha bavugaga ku rukingo nta shingiro bifite, ubu meze neza rwose.'

    Uretse abakorera mu gace kahariwe inganda i Masoro n'abakorera mu gakiriro ka Gisozi bagera kuri 400 bakingiwe, bavuze ko bigiye kubashoboza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi nk'abahura n'abantu benshi nk'uko Nsabimana Vincent yabigarutseho.

    Ati 'Babanje kutwigisha kandi urukingo rudufitiye inyungu nyinshi. Numvaga ko baramutse bankingiye nababara ariko ntabwo ari ko biri. Bigiye kudufasha gukora tutishisha, birumvikana duhura n'abantu benshi ariko n'ingamba zo kwirinda tuzakomeza kuzubahiriza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yavuze ko kuba abacuruzi bakingiwe bigiye kubabera urufunguzo rw'ubukungu mu bucuruzi bwabo, yemeza ko kandi ibikorwa byo gukingira muri uwo murenge bikomeje kugenda neza.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa byo gukingira mu byiciro binyuranye biri kugenda neza kandi ko bagiye gukomereza mu byiciro birimo abakora ibikorwa by'irondo ry'umwuga, ubwubatsi ndetse n'abacuruzi bacikanywe.

    Yongeye kwibutsa abaturage ko gukingirwa bidakuyeho ingamba zo kwirinda Covid-19, ashimangira ko nibigenda neza icyorezo kizatsindwa bidatinze.

    Ati 'Abaganga batubwira ko gukingirwa bidakuraho za ngamba zo kwirinda, ahubwo dukomeze kuzikaza kurushaho, gukingirwa ntibivuze ko utarwara ahubwo uba wubatse imbaraga z'umubiri ku buryo atazahazwa nayo.'

    U Rwanda rumaze gukingira abaturage basaga 250.000 mu byiciro bitandukanye kandi ibikorwa byo gukingira birakomeje. Rwifuza ko nibura muri Kamena 2022 rwazaba rumaze gukingira abantu miliyoni 7,8.

    Abacunga umutekano bakingiwe ni 1250

    Abacuruzi babanzaga gusobanurirwa ibigomba gukurikizwa

    Abaganga bakingiraga babanzaga kuganiriza aba bakozi

    Abahinde bakorera i Masoro bakingiwe Covid-19

    Abahinde ni bo biganje mu bakorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

    Abakingiwe babanzaga gutegereza iminota 15 harebwa niba nta kibazo urukingo rwabagiraho

    Abakingiwe bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ko yabazirikanye

    Abakingiwe bishimiye iki gikorwa

    Abakora ibikorwa by’umutekano batekerejweho

    Abakora mu nganda biganjemo abakiri bato

    Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari bitabiriye ibikorwa byo gukingira

    Abihayimana nabo bakingiwe Covid-19 mu ba mbere

    Abihayimana bo mu matorero atandukanye bamaze guhabwa urukingo

    Impamvu yo gukingira abacunga umutekano ni uko bahura n’abantu benshi

    Mbere yo gukingirwa basobanurirwaga byimbitse iby’uru rukingo

    Muganga yasobanuriraga umukozi wo mu nganda ibikubiye mu nyandiko agiye kuzuza

    Aba bacuruzi bavuze ko bigiye gutuma bacuruza bizeye ko ubuzima bwabo bumeze neza

    Hakingiwe abakozi bakorera mu nganda kubera ko bahura n’abantu baturutse mu bice bitandukanye

    I Gikondo ahasanzwe habera EXPO niho habereye ibikorwa byo gukingirira abacunga umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-ku-bakorera-mu-cyanya-cyahariwe-inganda-bakingiwe-covid-19-amafoto