Blog

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi w'Akanama k'abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2020.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.

    Yagize ati 'Inama y'ingirakamaro uyu munsi na @NEPAD-Mayaki. Afite ubunararibonye uburambe n'ibitekerezo bishya'.

    AUDA-NEPAD ni umuryango w'iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by'imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z'iterambere zizageza Afurika ku ntego z'iterambere zizwi nka Agenda 2063.

    Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y'ingenzi ihuriweho n'ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n'ubunararibonye hagati y'ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.

    Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y'Epfo.

    Perezida Kagame yakiriye Mayaki uyobora AUDA-NEPAD

    Perezida Kagame yavuze ko Mayaki afite ubunararibonye buri ku rwego rwo hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-mukuru-wa-auda-nepad

  • RSE yashimangiye uburinganire bw’abagore n’abagabo mu mikorere yayo –

    Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abagore mu buyobozi: Amahirwe angana mu Isi ya Covid-19”, igikorwa cyahuriranye n’ukwezi kwahariwe kwizihiza iterambere ry’abagore mu Rwanda no ku rwego rw’Isi.

    Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’abagore ndetse ko iri terambere ryabo rifitanye isano ya hafi no kugera ku ntego z’iterambere rirambye zashyizweho ku rwego rw’Isi, zizwi nka SDGs.

    Yanavuze kandi ko uyu munsi ugamije kugaragara uruhare rw’abagore mu iterambere rusange, ati “Turishimira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubucuruzi ku rwego rw’Isi no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus”.

    Yongeyeho ko nk’Isoko ry’Imari n’Imigabane, “Twabonye akamaro gakomeye abagore bagize mu gukomeza guteza imbere Isoko ryacu muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus”.

    Yanavuze ko uruhare rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu iterambere ry’umugore atari ‘ibihuha’, kuko iryo soko riri mu mwanya mwiza wo gukora izo nshingano bitewe n’uruhare rwaryo mu iterambere rusange, kuko rihuza ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari batandukanye.

    Ati ‘Nk’isoko ry’Imari n’Imigabane, tugomba guteza imbere ubwuzuzanye mu bakozi bacu ariko no mu bigo byanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kubona ishoramari ry’igihe kirekire”.

    Yavuze ko mu bigo bitanu byo mu Rwanda byanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, bibiri bifite abayobozi b’abagore, ibyerekana ubwuzuzanye mu bigo byanditse kuri iryo soko, dore biri no mu nshingano zaryo z’ibanze.

    Umuyobozi w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda, CMA, Eric Bundungu, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga, harimo no gushishikariza ibigo byanditse ku Isoko ry’Imari ry’u Rwanda guteza imbere uburinganire mu gihugu, ingingo yavuze ko initabwaho cyane na Leta y’u Rwanda, kuko 30% by’imyanya yo mu nzego z’abayobozi igomba kujyamo abagore.

    Ati “Kimwe mu byo twibandaho ni ukwigisha akamaro k’uburinganire, kandi twibanda ku bagore muri izo nyigisho, no mu ngo zacu, byagaragaye ko abagore bagira ubushobozi bwo kwizigamira kurusha abagabo, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye”.

    Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa bafatanya n’inzego zireberera inyungu z’abagore mu rwego rwo kugira ngo ‘irebe ko icyo gikorwa kigenda neza’, ndetse bakanibanda ku bakobwa bari byiciro bitandukanye, barimo abiga muri kaminuza, abakora mu nzego z’abikorera n’abandi batandukanye.

    Dan Martin Kasirye, wari uhagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy’Ishoramari, IFC, yavuze ko uyu munsi ubaye mu bihe bikomereye abagore muri rusange kuko icyorezo cya Coronavirus cyabagizeho ingaruka zikomeye kurusha abagabo, kuko iyo umugabo umwe atakaje akazi, umugore 1,8 nawe agatakaza, bivuze ko abagore batakaza akazi kurusha abagabo.

    Ati “Turi gukorana n’ibigo by’ubucuruzi kugira bizibe icyuho hagati y’abagabo n’abagore, binyuze mu kongera umubare w’abagore mu buyobozi, mu bakozi b’ibigo ndetse no mu baguzi babyo”.

    Yavuze ko mu ishoramari ryabo, bita cyane ku buringanire hagati y’abagore n’abagabo, mu rwego rwo kugira ngo abafatanyabikorwa babo bateze imbere uburinganire muri rusange.

    Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryanditseho ibigo 10 by’ubucuruzi, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n’ibindi byo mu mahanga.

    Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, butangaza ko bushyigikiye iterambere ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD –

    Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2020.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.

    Yagize ati “Inama y’ingirakamaro uyu munsi na @NEPAD-Mayaki. Afite ubunararibonye uburambe n’ibitekerezo bishya”.

    AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z’iterambere zizageza Afurika ku ntego z’iterambere zizwi nka Agenda 2063.

    Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.

    Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

    Perezida Kagame yakiriye Mayaki uyobora AUDA-NEPAD

    Perezida Kagame yavuze ko Mayaki afite ubunararibonye buri ku rwego rwo hejuru

  • Ibyishimo ku bakorera mu cyanya cyahariwe inganda bakingiwe Covid-19 (Amafoto) –

    Ibikorwa byo gukingira mu Mujyi wa Kigali byakorewe mu bice bitandukanye birimo icyanya cyahariwe inganda i Masoro, muri Kigali Arena ahakingirirwaga abihaye Imana n’abakorera imiryango itegamiye kuri Leta.

    Hari kandi i Gikondo ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha, hakingiriwe abakora muri sosiyete zishinzwe umutekano ndetse no ku Gisozi hakingiriwe abakorera mu gakiriro kaho.

    Ibi byiciro byose byakingiwe muri Kigali ni abantu 4196. Abakingiwe bavuze ko babyishimiye cyane kandi ko bigiye kubafasha mu bikorwa byabo.

    Umunya-Mali, Soumana Abdoulaye Djiro, ukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro yagize ati “Nkurikira imbuga nkoranyambaga zitandukanye, nabonye ko na Perezida yakingiwe. Ntekereza ko u Rwanda ari igihugu cyita ku baturage, kandi gitekereza aho igihe cyigeze. Nishimiye gukingirwa kandi bigiye kudufasha mu mikorere yacu.”

    Uwitwa Musabyimana we yavuze ko nyuma yo gukingirwa yabonye itandukaniro ku bihuha yumvaga bivugwa ku rukingo.

    Ati “Ndumva nta kibazo mfite mu mubiri, nabyakiriye neza. Twari dukeneye gukingirwa kuko turi benshi. Gukingirwa bizadufasha kurushaho gukora imirimo yacu neza. Maze kubona ko ibihuha bavugaga ku rukingo nta shingiro bifite, ubu meze neza rwose.”

    Uretse abakorera mu gace kahariwe inganda i Masoro n’abakorera mu gakiriro ka Gisozi bagera kuri 400 bakingiwe, bavuze ko bigiye kubashoboza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi nk’abahura n’abantu benshi nk’uko Nsabimana Vincent yabigarutseho.

    Ati “Babanje kutwigisha kandi urukingo rudufitiye inyungu nyinshi. Numvaga ko baramutse bankingiye nababara ariko ntabwo ari ko biri. Bigiye kudufasha gukora tutishisha, birumvikana duhura n’abantu benshi ariko n’ingamba zo kwirinda tuzakomeza kuzubahiriza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yavuze ko kuba abacuruzi bakingiwe bigiye kubabera urufunguzo rw’ubukungu mu bucuruzi bwabo, yemeza ko kandi ibikorwa byo gukingira muri uwo murenge bikomeje kugenda neza.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa byo gukingira mu byiciro binyuranye biri kugenda neza kandi ko bagiye gukomereza mu byiciro birimo abakora ibikorwa by’irondo ry’umwuga, ubwubatsi ndetse n’abacuruzi bacikanywe.

    Yongeye kwibutsa abaturage ko gukingirwa bidakuyeho ingamba zo kwirinda Covid-19, ashimangira ko nibigenda neza icyorezo kizatsindwa bidatinze.

    Ati “Abaganga batubwira ko gukingirwa bidakuraho za ngamba zo kwirinda, ahubwo dukomeze kuzikaza kurushaho, gukingirwa ntibivuze ko utarwara ahubwo uba wubatse imbaraga z’umubiri ku buryo atazahazwa nayo.”

    U Rwanda rumaze gukingira abaturage basaga 250.000 mu byiciro bitandukanye kandi ibikorwa byo gukingira birakomeje. Rwifuza ko nibura muri Kamena 2022 rwazaba rumaze gukingira abantu miliyoni 7,8.

    Abacunga umutekano bakingiwe ni 1250

    Abacuruzi babanzaga gusobanurirwa ibigomba gukurikizwa

    Abaganga bakingiraga babanzaga kuganiriza aba bakozi

    Abahinde bakorera i Masoro bakingiwe Covid-19

    Abahinde ni bo biganje mu bakorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

    Abakingiwe babanzaga gutegereza iminota 15 harebwa niba nta kibazo urukingo rwabagiraho

    Abakingiwe bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ko yabazirikanye

    Abakingiwe bishimiye iki gikorwa

    Abakora ibikorwa by’umutekano batekerejweho

    Abakora mu nganda biganjemo abakiri bato

    Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari bitabiriye ibikorwa byo gukingira

    Abihayimana nabo bakingiwe Covid-19 mu ba mbere

    Abihayimana bo mu matorero atandukanye bamaze guhabwa urukingo

    Impamvu yo gukingira abacunga umutekano ni uko bahura n’abantu benshi

    Mbere yo gukingirwa basobanurirwaga byimbitse iby’uru rukingo

    Muganga yasobanuriraga umukozi wo mu nganda ibikubiye mu nyandiko agiye kuzuza

    Aba bacuruzi bavuze ko bigiye gutuma bacuruza bizeye ko ubuzima bwabo bumeze neza

    Hakingiwe abakozi bakorera mu nganda kubera ko bahura n’abantu baturutse mu bice bitandukanye

    I Gikondo ahasanzwe habera EXPO niho habereye ibikorwa byo gukingirira abacunga umutekano

  • RSE yashimangiye uburinganire bw'abagore n'abagabo mu mikorere yayo – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Abagore mu buyobozi: Amahirwe angana mu Isi ya Covid-19', igikorwa cyahuriranye n'ukwezi kwahariwe kwizihiza iterambere ry'abagore mu Rwanda no ku rwego rw'Isi.

    Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yagaragaje ko ibigo by'ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry'abagore ndetse ko iri terambere ryabo rifitanye isano ya hafi no kugera ku ntego z'iterambere rirambye zashyizweho ku rwego rw'Isi, zizwi nka SDGs.

    Yanavuze kandi ko uyu munsi ugamije kugaragara uruhare rw'abagore mu iterambere rusange, ati 'Turishimira uruhare rw'abagore mu iterambere ry'ubucuruzi ku rwego rw'Isi no guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus'.

    Yongeyeho ko nk'Isoko ry'Imari n'Imigabane, 'Twabonye akamaro gakomeye abagore bagize mu gukomeza guteza imbere Isoko ryacu muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus'.

    Yanavuze ko uruhare rw'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu iterambere ry'umugore atari 'ibihuha', kuko iryo soko riri mu mwanya mwiza wo gukora izo nshingano bitewe n'uruhare rwaryo mu iterambere rusange, kuko rihuza ibigo by'ubucuruzi n'abashoramari batandukanye.

    Ati 'Nk'isoko ry'Imari n'Imigabane, tugomba guteza imbere ubwuzuzanye mu bakozi bacu ariko no mu bigo byanditse ku Isoko ry'Imari n'Imigabane, ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo b'abagore kubona ishoramari ry'igihe kirekire'.

    Yavuze ko mu bigo bitanu byo mu Rwanda byanditse ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, bibiri bifite abayobozi b'abagore, ibyerekana ubwuzuzanye mu bigo byanditse kuri iryo soko, dore biri no mu nshingano zaryo z'ibanze.

    Umuyobozi w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane cy'u Rwanda, CMA, Eric Bundungu, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga, harimo no gushishikariza ibigo byanditse ku Isoko ry'Imari ry'u Rwanda guteza imbere uburinganire mu gihugu, ingingo yavuze ko initabwaho cyane na Leta y'u Rwanda, kuko 30% by'imyanya yo mu nzego z'abayobozi igomba kujyamo abagore.

    Ati 'Kimwe mu byo twibandaho ni ukwigisha akamaro k'uburinganire, kandi twibanda ku bagore muri izo nyigisho, no mu ngo zacu, byagaragaye ko abagore bagira ubushobozi bwo kwizigamira kurusha abagabo, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi butandukanye'.

    Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa bafatanya n'inzego zireberera inyungu z'abagore mu rwego rwo kugira ngo 'irebe ko icyo gikorwa kigenda neza', ndetse bakanibanda ku bakobwa bari byiciro bitandukanye, barimo abiga muri kaminuza, abakora mu nzego z'abikorera n'abandi batandukanye.

    Dan Martin Kasirye, wari uhagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy'Ishoramari, IFC, yavuze ko uyu munsi ubaye mu bihe bikomereye abagore muri rusange kuko icyorezo cya Coronavirus cyabagizeho ingaruka zikomeye kurusha abagabo, kuko iyo umugabo umwe atakaje akazi, umugore 1,8 nawe agatakaza, bivuze ko abagore batakaza akazi kurusha abagabo.

    Ati 'Turi gukorana n'ibigo by'ubucuruzi kugira bizibe icyuho hagati y'abagabo n'abagore, binyuze mu kongera umubare w'abagore mu buyobozi, mu bakozi b'ibigo ndetse no mu baguzi babyo'.

    Yavuze ko mu ishoramari ryabo, bita cyane ku buringanire hagati y'abagore n'abagabo, mu rwego rwo kugira ngo abafatanyabikorwa babo bateze imbere uburinganire muri rusange.

    Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda ryanditseho ibigo 10 by'ubucuruzi, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n'ibindi byo mu mahanga.

    Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, butangaza ko bushyigikiye iterambere ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rse-yashimangiye-uburinganire-bw-abagore-n-abagabo-mu-mikorere-yayo

  • Ole Gunnar Solskjaer yahishuye umukinnyi w'icyamamare yifuza muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Juventus isezerewe muri UEFA Champions League rugikubita,ahazaza ha Cristiano Ronaldo hahise hajya mu mazi abira aho benshi bemeje ko iyi kipe itazamwongera amasezerano.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 36 ngo ntacyifuzwa na Juventus kubera ko umusaruro we utayifashije kugera ku byo yifuza birimo gutwara igikombe cya UEFA Champions League.

    Mu cyumweru gishize byavuzwe ko Jorge Mendes ashakira amakipe Ronaldo yifuza kumugarura mu Bwongereza mu ikipe ya United.

    Nubwo kugaruka muri iyi kipe bishidikanywaho,umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko yakwifuza gutoza CR7 muri Manchester United.

    Yagize ati 'Hari abakinnyi nakinannye nabo nakwifuza kugira mu ikipe yanjye.Nakwishimira kugira umukinnyi nka Roy Keane mu ikipe nubwo ntazi niba nabasha kumutoza.Roy yatangaga ikinyuranyo cyane ariko nanone nanakinannye na Cristiano Ronaldo kandi amaze imyaka 10-15 ari umukinnyi wa mbere ku isi we na Messi.Wamwifuza mu ikipe yawe mu by'ukuri.

    Nubwo bivugwa ko Ronaldo ashobora kugaruka Old Trafford,Ronaldo we ngo yifuza kugaruka muri Real Madrid nkuko byatangajwe na AS.

    Amakuru avuga ko Juventus yifuza ikipe yabaha miliyoni 25 z'amapawundi nubwo yamuguze miliyoni 88 muri 2018 kugira ngo yiyubake.

    Umutoza wa Madrid,Zinedine Zidane abajijwe niba yifuza ko Ronaldo agaruka yasubije ati 'Buri wese azi icyo Ronaldo asobanuye muri Real Madrid.Muzi uko tumwubaha muri Real Madrid.Ibyo yadukoreye ntibigereranywa.'


    Ole yahishuye ko yakwifuza ko Ronaldo agaruka muri United

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ole-gunnar-solskjaer-yahishuye-umukinnyi-w-icyamamare-yifuza-muri-manchester

  • Kimenyi Yves yasimbuwe na Rwabugiri Umar mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikibazo yagize cy’imvune, umunyezamu Kimenyi Yves azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 2, umutoza akaba yahisemo kumusimbuza umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar.

    Kimenyi Yves ari mu banyezamu 4(Kimenyi Yves, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Eric Bakame na Emery Mvuyekure) umutoza Mashami Vincent yahamgaye aziyambaza ku mukino wa Mozambique na Cameroun.

    Imyitozo yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2021, nk’uko ISIMBI yabibagejejeho, Kimenyi Yves yagize imvune ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe, hari ku munsi wa kabiri w’imyitozo.

    N’ubwo ikinyamakuru cyatangaje ko yagize ikibazo cyo mu ivi bitewe n’uko ifoto ibigaragaza, FERWAFA binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko uyu musore yababaye umutsi wo mu ntege akaba azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 2.

    Akaba yahise asimburwa na Rwabugiri Umar aho aje gufatanya na bagenzi kwitegura iyi mikino.

    Kimenyi Yves akaba yagumye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho agiye kugumya akurikiranwa n’abaganga.

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Umar Rwabugiri has joined the @AmavubiStars camp to replace Yves Kimenyi who will be out for two weeks through propliteus muscle strain.

    Kimenyi will remain in the camp while the Medical Team assists him through the recovery process.

    We wish a prompt recovery to @kimenyiyves pic.twitter.com/pPsjnXYy6w

    — Rwanda FA (@FERWAFA) March 13, 2021

    Kimenyi ves yagize ikibazo cy’imvune ku wa Kabiri w’iki cyumweru

    Mashami Vincent yahise yitabaza Rwabugiri Umar

    Source : http://isimbi.rw/siporo/kimenyi-yves-yasimbuwe-na-rwabugiri-umar-mu-mavubi

  • Nyuma yo kudahirwa na Miss Rwanda, Umuratwa Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Umunyana Shanitah wari umaranye ikamba rya Miss Supranational imyaka ibiri, yabonye umusimbura aho Umuratwa Kate Anitha witabiriye Miss Rwanda 2020, ari we wabaye Miss Supranational 2021, akazahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, nta bantu bemerewe kwinjira ahaberye iri rushanwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe kuri Century Park i Nyarutarama, abantu bakaba babikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuratwa kate Anitha wari mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, ni we waje kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda.

    Abakobwa 8 nibo bari babonye itike ariko umwe bamusangamo icyorezo cya Coronavirus basigara ari 7, bakaba batoye Miss Supranational nyuma y’iminsi 3 bari mu mwiherero.

    Aba bakobwa uko ari 7 bose bakaba banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Cheung Yiu Tung, Mukahirwa Diane na Umunyana Shanitah.

    Batoranyijemo 5 bageze ku cyiciro cya nyuma ari bo; Uwase Denyse, Carine Umuganwa, Urusaro Ange Princess, Ineza Charlene na Anitha Kate Umuratwa, aba babajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ari n’aho havuye Miss Supranational Rwanda 2021.

    Umuratwa yaje kwegukana iri kamba, akaba yahise abona itike ya Miss Supranational International ibera muri Pologne, kuri iyi nshuro izaba iba ku nshuro ya 12, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.

    Urusaro Ange Princess yegukanye ikamba rya Miss Personality(wabaniye neza bagenzi be).

    Ikamba rya Miss Popularity(ukunzwe)ryegukanye na Umutesi Denyse wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 ubu akaba yabaye igisonga cya mbere cya Miss Supranational Rwanda 2021(yari afite nimero 1) azahembwa ibiumbi 500.

    Igisonga cya kabiri yabaye Umuganwa Carine wari wambaye nimero 2, akazahembwa ibihumbi 300.

    Umuratwa Anitha yambikwa ikamba

    Umuratwa Anitha ni we wegukanye ikamba rya Miss Suprantional Rwanda 2021

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-kudahirwa-na-miss-rwanda-umuratwa-anitha-yegukanye-ikamba-rya-miss-supranational-rwanda-2021

  • Bitewe n'imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Kimenyi Yves aherutse kugira ikibazo cy'imvune yo mu ivi yatumye ahagarika gukora imyitozo hamwe na bagenzi be bitegura imikino ibiri ya nyuma isoza amatsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Afurika kizaba umwaka utaha wa 2022, ni imikino bazakina na Mozambique ndetse na Cameroon.

    Nyuma y'iyo mvune byatangajwe ko uyu mukinnyi agomba kumara ibyumweru bibiri adakina bitewe ndetse kandi agahita asimburwa n'umunyezamu w'ikipe ya APR FC Rwabugiri Umar Ndayisenga utari wahamagawe mu bakinnyi 31 bagombaga kwitegura iyo mikino ibiri.

    Binyuze ku rubuga rwaTwitter rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko uyu munyezamu w'Amavubi Kimenyi Yves azamara ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga bitewe n'ikibazo cy'imikaya yagiriye mu myitozo.

    Umunyezamu Rwabugiri Umar yiyongereye ku bakinndi bakinnyi b'abanyezamu barimo Kwizera Olivier na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame bo bamaze iminsi mu mwiherero w'Amavubi, ni mu gihe hategerejwe ko Mvuyekure Emery ukinira Tusker FC yo muri Kenya azitabira ubutumire.

    Kugeza ubu mu bakinnyi 31 bari bahamagawe harimo abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu nibo bari bitabiriye imyitozo, gusa kugeza ubu amakuru ava mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda aravuga ko rutahizamu w'ikipe ya AS Kigali Hakizimana Muhadjiri atari yatangira imyitozo bitewe nuko basanze uyu mukinnyi yaranduye koronavirus.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, Ikipe y'Igihugu iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri, ikurikiye Mozambique na Cap-Vert zinganya amanota ane mu gihe Cameroun yamaze kwizera itike kuko ari yo izakira irushanwa ifite amanota 10.

    The post Bitewe n'imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bitewe-nimvune-yagiriye-mu-myitozo-umunyezamu-wikipe-yigihugu-amavubi-kimenyi-yves-yasimbujwe-rwabugiri-umar-wanahise-atangira-imyitozo/

  • Akari k'umutima w'umugabo w'umwarimukazi w'i Rusizi washyize video y'ubwambure ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy'imyaka 45, yavuze ko amashusho y'amasegonda 30 yagiye kuri 'Status' ya WhatsApp ye, yayafashwe n'umugabo we ku Cyumweru.

    Muri ayo mashusho, agaragara yambaye umwitero, yawukinze ku mabere n'ahandi hose ariko nyuma bikaza kurangira agaragaje ubwambure bwe.

    IGIHE yaganiriye byimbitse n'uyu mugore ndetse n'umugabo we, bayibwira uko byagenze n'uko babayeho nyuma y'aho ayo mashusho y'urukozasoni agiye hanze.

    Uyu mwarimukazi yavuze ko hari ku Cyumweru bagiye kujya gutembera maze umugabo we amusaba kumufata amashusho yambaye ubusa akoresheje telefone ye akayamwoherereza.

    Yakomeje avuga ko nk'umutu wubaha umugabo unamukunda, yahise yemera ibyo amusabye, amufata ayo mashusho amugaragaza imiterere ye n'ubwambure bwe nk'uko yabyifuzaga.

    Gusa, ngo bahise bajya gutembera ariko bukeye bwaho ari ku kazi, umugabo we amutelefona amusaba kumwoherereza ya mashusho kuko yari yibagiwe kuyamwoherereza akimara kuyafata.

    Ati 'Nyine ubwo akimara kumbwira ngo mwoherereze iyo video kubera ko ku Cyumweru akigafata atahise akiyoherereza, nagiye kukohereza ndi ku ishuri mbikora nabi nkanda kuri Status aka video kaba ariho kajya. Uko ndi kurwana no kugakuraho kuko kari kanze kuvaho kamaraho amasaha 24 bamwe baragafashe.'

    Mwarimukazi yavuze ko ako kanya yahise agwa mu kantu, atangira gusaba imbabazi abo iyo video yari yagezeho bose anabasaba kuyisiba.

    Ati 'Natangiye kubasaba kugasiba bamwe barabyemera abandi bamfata ukundi, abo twasengananaga batangira kunsengera.'

    Yemeje ko byamugizeho ingaruka ku buryo umugabo we asigaye amutegera moto buri munsi mu kumurinda guhura n'abantu batandukanye, anashimangira ko ubuyobozi bw'aho yigisha bwabimubajijeho ndetse abandi bantu batangira kumufata nk'indaya bavuga ko yifashe ayo mashusho ashaka kuyoherereza umurayiki bakoranaga kuri iryo shuri nyuma akimurirwa kuri Cathedrale ya Cyangugu.

    Umugabo yemeje ko ari we wamusabye kwifotoza yambaye ubusa

    Umugabo w'uyu mwarimukazi asanzwe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi. Yemereye IGIHE ko ari we wasabye umugore we ko amufata video yambaye ubusa nk'umukunzi we.

    Ati 'Urumva nari ndi mu rugo na we noneho kwa kundi umuntu aba amaze kurya agatoki ke n'ifi arengejeho ka Vitalo, noneho ndamubwira kuko twari tugiye kwiryamira nti wowe kora gutya ubigenze gutya nyine nkufotore, mufotora kuri telefone ye nini mubwira ngo ahite ayinyoherereza, agiye kubikora aribeshya.'

    Yongeyeho ko umugore we yahise yandikira abantu bose babonye iyi video abasaba kuyisiba ariko biba iby'ubusa.

    Ati 'Yahise abasaba kuyisiba ndamubwira nti ibyo ari byo byose abayibonye ni abantu bakuru barahita bayisiba ahubwo batangira kugenda bayohererezanya banayihindura, byibuze iyo bayireka uko yari imeze.'

    Yakomeje agira ati 'Rwose njye ntakubeshye umugore wanjye ndamukunda cyane wenda iyo amashusho aba yarafatiwe iwanjye ntahari byari kuba ikibazo.'

    Byamuteye ikimwaro mu bandi

    Uyu mugabo akomeza avuga ko kuba ubwambure bw'umugore we buri kugenda bubonwa n'abantu batandukanye byamuteye igisebo ndetse yabuze icyo yabikoraho.

    Ati 'Ifoto yagiye ikwirakwira baranayireba ariko nabuze icyo nakora, urumva ni isoni. Njyewe ikintu gusa cyanteye isoni ni ukuntu video bagenda bayihindura, n'iyo basi iguma uko yari imeze kuko n'ugiye kuyerekana ayizana itameze uko yari imeze.'

    Yasoje asaba abafite amashusho y'umugore we kureka kuyahererekanya no kuyasiba mu rwego rwo kwirinda kumusebya no gushaka kumusenyera.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-umwarimukazi-w-i-rusizi-washyize-video-y-ubwambure-bwe-ku-mbuga