Blog

  • Nta muntu uragira ikibazo mu basaga 300 000 bamaze gukingirwa na AstraZeneca mu Rwanda –

    Impungenge ku buziranenge bw’urukingo rwa AstraZeneca zatangiye ku itariki ya 7 Werurwe muri Autriche, ubwo umugabo wari waratewe urukingo rwa AstraZeneca yaje kwitaba Imana nyuma y’iminsi 10 aruhawe, bikaza kugaragara ko yagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso yipfunditse mu mwanya umwe, bikaza kumuviramo urupfu.

    Nk’umuntu wari umaze igihe gito ahawe urukingo, inzego z’ubuzima muri Autriche zasuzumye niba mu byateye urupfu rwe nta gifite aho gihuriye n’urukingo yahawe, ndetse mu rwego rwo koroshya iperereza, baza gusaba ko urukingo rwa AstraZeneca rwaba ruhagaritswe gutangwa mu gihe cy’iminsi 14, kugira ngo iperereza rikorwe neza.

    Mu buryo inkingo zitangwa, ibihugu byegeranye bishobora guhabwa urukingo rufite nimero imwe, kugira ngo byorohe mu gihe cyo kuzikwirakwiza. Ibihugu byahawe urukingo rwa AstraZeneca rufite nimero ABV5300 imwe n’iy’urwahawe Autriche, byahisemo guhagarika itangwa ry’urwo rukingo kugira ngo na byo bikore iperereza, na cyane ko hari abantu bagaragaje ibimenyetso byo kuvura kw’amaraso nk’ibyagaragaye kuri wa mugabo wo muri Autriche, kandi bari mu bihugu byahawe urukingo rufite nimero imwe na Austriche, birimo u Butaliyani na Danmark.

    Nta kibazo AstraZenica irateza mu Rwanda

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel, aganira na RBA yavuze ko mu bantu basaga 300 000 bamaze guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Rwanda, nta baragaragaza ibibazo byo kwipfundikanya kw’amaraso.

    Yagize ati “Uyu munsi wa none, mu bantu basaga 300 000 tumaze gukingira na AstraZenica, nta kibazo turabona”.

    Yasobanuye ko inkingo u Rwanda rukoresha ari izemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse ko zinasuzumwa zigeze mu Rwanda, kugira ngo harebwe niba koko zizewe ku rugero rwiza.

    Kugeza ubu, OMS ikomeje gusaba ibihugu gukoresha urukingo rwa AstraZeneca kuko irufitiye icyizere.

    Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangiye

    Kuri uyu wa Kabiri, OMS irakorana inama n’inararibonye zayo ndetse n’Ikigo Gishinzwe Imiti ku Mugabane w’u Burayi, EMA, kugira ngo bafatanyirize hamwe gusuzuma ubuziranenge bw’urukingo rwa AstraZeneca.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko amakuru ahari ari uko ‘urukingo rwa AstraZeneca rushobora gukomeza gukoreshwa’, ariko yongeraho ko inzego z’ubuzima zitegereje amakuru aza guturuka mu nama ya OMS izamara iminsi ibiri, akaba ari yo azashingirwaho mu kwemeza ikoreshwa ry’urukingo rwa AstraZeneca mu minsi iri imbere.

    Ati “Imyanzuro izava muri izo nama izatanga umucyo ku kibazo uko giteye n’ingamba zafatwa n’uko twakwitwara kuri izi nkingo za AstraZeneca. Ibindi mu by’ukuri kwaba ari uguhimba no gushakisha amakuru ataranoga, twari dukwiye gutegereza tukareba ikiza kuva muri izo nama, kuko haraba hari impuguke zifite amakuru yose, turaza kugendera ku cyemezo baza gutanga”.

    Dr Ngamije kandi yaboneho no kwibutsa ko hari ubwo habaho ‘amahurirane’ y’uko umuntu ashobora kuba asanganywe ikibazo cyo kuvura kw’amaraso, noneho cyazamuka amaze guterwa urukingo, bikitirirwa ko ari rwo rwamuteye icyo kibazo.

    Ati “Hashohora kubaho ikintu cy’uko habaho amahurirane y’ibintu. Ese ubundi mu baturage muri rusange, ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso gisanzwe kiriho? Uri gusanga rero yaba mu bakingiwe n’abatarakingiwe, icyo kibazo gisanzwe kiriho, ntabwo kiri kwiyongera mu itsinda ry’abakingiwe. Kiramutse kiri kwiyongera mu itsinda ry’abakingiwe kurusha mu bandi baturage, ni bwo wavuga uti ‘rwa rukingo ruteye ikibazo’”.

    Ni ibihe bihugu byahagaritse AstraZeneca?

    Kugeza ubu, ibihugu 21 bimaze guhagarika ikoreshwa ry’urukingo rwa AstraZeneca. Ibyo bihugu birimo Suède , Latvia, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Espagne, Luxembourg, Chypre, Portugal, Slovenia, Indonesie, u Buholandi, Ireland, Bulgarie, Thailand, Romania, Iceland, Danmark, Norvège , Autriche na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na cyo gihugu cyonyine cyo ku Mugabane wa Afurika kiri kuri uru rutonde.

    Nta gihugu na kimwe kiratangaza ko gihagaritse gutanga AstraZeneca burundu, kuko mu bihugu byinshi, iri hagarikwa riramara iminsi 14 mu gihe ibindi bishobora guhita bikomeza gutanga izi nkingo ku wa Kane, ubwo Ikigo cy’u Burayi Gishinzwe iby’imiti, EMA, kizatangaza umwanzuro wa nyuma ku ikoreshwa rya AstraZeneca. RDC ni cyo gihugu cyonyine cyahagaritse itangwa rya AstraZeneca kitaranatangira gutanga urwo rukingo.

    Ibihugu byinshi birimo nka Suède, byahagaritse urwo rukingo bitegereje amakuru azatangwa na EMA, atari uko bakoze igenzura ryerekana neza ko AstraZeneca iteje ikibazo koko.

    Ibyiza by’urukingo biruta ububi bwabyo

    Urukingo, kimwe n’indi miti itandukanye, bigira ingaruka nke ku mubiri. AstraZeneca, kimwe n’izindi nkingo ziri gutangwa si umwihariko, kuko nazo zigira ingaruka runaka ku muntu.

    Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko nta gitangaza kirimo mu kuba urukingo rwagira ingaruka zoroheje ku mubiri w’uruhawe, ku buryo abantu badakwiye guterwa ubwoba n’izo ngaruka kuko urukingo rujya kujya ku isoko rwarakorewe isuzuma rihagije.

    Yagize ati “Buriya kugira ngo urukingo rujye ku isoko, haba harabayeho ubushakashatsi ku bantu 60 000 kandi ubwo ari cyo cyiciro cya nyuma cy’ubushakashatsi, bararangije ibindi byo kureba niba rugira ingaruka ku mubiri […] noneho ukaza kubona ko abatewe urukingo bafite inyungu zo kuruterwa.”

    Yongeyeho ko abatewe urukingo bitababuza kugira ibibazo runaka bahura na byo. Ati “Ibyo bimenyetso baba barabivuze, iyo uteye uru rukingo, ushobora kugira ibibazo ibi n’ibi, ntabwo babihisha rwose amakuru aba agaragara”.

    Ku ruhando mpuzamahanga, icyizere cy’uko urukingo rwa AstraZeneca rukomorerwa vuba kiri hejuru, kuko amakuru avuga ko n’ubwo nyine uru rukingo rutangiye kwibazwaho na benshi, ariko akamaro karwo karuta ingaruka zarwo.

    Peter Drobac wa Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza yagize uruhare mu ikorwa ry’uru rukingo, yavuze ko ‘rwasuzumwe cyane mbere y’uko rutangira guhabwa abantu’ kandi ko ikibazo cyo kuvura kw’amaraso kitagaragajwe muri ayo masuzuma.

    Yongeyeho ati “Ibyo guhagarika urwo rukingo, ndakeka ari ukwitonda kw’abashinzwe iby’ubuzima muri ibyo bihugu. Ariko twumvise ko OMS, EMA ndetse n’abandi, bavuga ko magingo aya, ibyiza by’urukingo biruta ingaruka zarwo”.

    Icyizere kandi cyanagaragajwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, wavuze ko bafunze uru rukingo by’igihe gito ariko bazahita barufungura “vuba” rugakomeza gutangwa.

    AstraZeneca itangaza ko mu bantu miliyoni 17 batewe urwo rukingo ku Mugabane w’u Burayi, 37 gusa ari bo bagize cya kibazo cyo kuvura kw’amaraso, umubare muto cyane ku buryo utatuma urukingo rwose rutakarizwa icyizere. Ikindi kandi ubushakashatsi ntiburerekana niba icyo kibazo cyaratewe n’urukingo rwa AstraZeneca.

    N’ubwo bititezwe, urukingo rwa AstraZeneca ruramutse ruhagaritswe byaba ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuko nko muri gahunda ya Covax izakingira abantu 20% by’abaturage batuye mu bihugu bikennye, inkingo miliyoni 336 zizaba ari izakozwe na AstraZeneca, mu gihe iza Pfizer zizaba ari miliyoni 40 gusa.

    Urukingo rwa AstraZenica ruri gukorwaho amagenzura

  • Dukuremo irihe somo, mu rwandiko Pawulo yandikiye 2Timoteyo 2:19? #rwanda #RwOT

    Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo 'Uwiteka azi abe', kandi ngo 'Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.' 2Timoteyo 2:19

    Kumwereka ko imfatiro z’isi zose zijya zikurwaho hagasigara urufatiro rw’Imana rukome, kumwereka ko Uwiteka Imana izi abantu bayo, kumukangurira ko akwiye gukiranuka, ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Intumwa Pawulo yageneye umwana we yibyariye mu by’Umwuka nk’uko abyivugira, ari we Timoteyo.

    Icyakora twibukiranye ko uyu munsi wa none atari Timoteyo ubwirwa, ko ahubwo ari njye/ ari wowe ugiye gusoma iyi nyigisho.

    'Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, imfatiro z’imisozi nazo ziranyeganyega zitigiswa n’uburakari bwayo' Zaburi 18:8

    Muri iyi isi hari ibintu byinshi abantu bisunga bikababera imfatiro: Icyubahiro, ubutunzi, ubwiza, imiryango, amashuri n’ibindi. Ibi bintu byose turondoye n’ibindi tutavuze, ni byiza kubigira ariko mu byukuri si ibyo kwiringirwa, kuko Bibiliya yatubwiye ko mwene izo mfatiro zinyeganyezwa zigakurwaho.

    Ushobora kugira icyubahiro kinshi pe! abantu bakakubahwa kandi koko n’ijambo ry’Imana rihamya ko abo kubahwa bakwiriye kubikorerwa. Ariko iyo utasobanukiwe ko hejuru y’icyubahiro ufite hariho undi Nyakubahwa mukuru witwa Yesu, urwo rufatiro igihe kiragera rukarimburwa, ugasigara usuzuguwe.

    Naho wagira icyubahiro ukwiye kubaho uzi ko nawe hari undi Nyiricyubahiro(Imana), ukwiye kwiga kwicisha bugufi kuko Imana irwanya abibone abicisha bugufi ikabashyira hejuru.

    Sinavuga ukuntu kugira ubutunzi ari byiza, kandi ari iby’igiciro abantu bo mu si babugira urufatiro. Ariko umuntu umwe ni we wavuze ngo 'Ubutunzi bumera amababa, kandi hahora haza abandi bakire bashyashya’ bivuze ko Imana ari Imana ikenesha kandi Igakenura. Kugira ubutunzi bwawe urufatiro ni ukwibeshya cyane kuko urwo rurasenyuka.

    Ni byiza kugira ubutunzi ariko birabishye cyane kuramya ubutunzi, aho kuramya Imana itanga ubutunzi. Ukwiye kwiga kubahisha Imana ubwo butunzi, ukayigira urufatiro rwawe.

    Ubwiza, mu byukuri sibwo ukwiye kugira urufatiro kuko umubiri wawe uzasaza. Ntiwakumva uburyo umuntu arama igihe gito cyane, aho Bibiliya yo ivuga ko umuntu ahwanye n’ubwatsi buba ari bubisi, igihe kikazagera bukuma bugashiraho. Ukwiye kumenya ko Yesu we rufatiro rukomeye, rutanyeganyezwa ko ariwe ukwiye kwisunga nibwo utazigera wicuza.

    Imiryango nayo kuyigira ni byiza, yewe birananejeje. Uzumva umuntu avuka akitabwaho n’imiryango, agakomera agakora ibintu byinshi bitangaje. Uwo yabayeho ntacyo akennye mu by’ibanze, afite abakomeye b’iwabo baramugoboka isaha n’isaha.

    Ibyo ni byiza ariko bene urwo rufatiro narwo rurasenyuka imiryango ikaguhinduka, ukabura n’umwe ugucira akarurutega! Imana yonyine niyo izakubera umutabazi no mugihe imiryango izaba yakuvuyeho. Niyo mpamvu ari yo ukwiye kubakiraho urufatiro rukomeye mu buzima bwawe bwose.

    Hari abandi bantu benshi uzasanga bashyira imbere amashuri, ukumva diporome ziremereye zibabereye urufatiro. Hari umuntu ukomeye twigeze kuganira arambwira ati' Muri iki gihugu abantu bize ku rwego rwo hejuru baramutse bateraniye hamwe, bakarambika Diporome zabo hasi, nanjye iyanjye yazamo!'.

    Kwiga ni umugisha ukomeye ariko mu byukuri si ibyo kwishingikirizaho, kuko urwo rufatiro rujya runyeganyezwa umuntu akabura agaciro kandi yotwa ko yize. Ukwiye kwiringira Imana nyir’ubwenge yahanze ubwenge no kumenya, yo iha abatswa kujijuka. 'Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu byaha niko kujijuka'

    'Uwiteka azi abe', kandi ngo ' Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye'

    Ese imyaka umaze mu gakiza, Uwiteka arakuzi?, ujya wumva ufitanye ubusabane n’Imana yawe?. Abenshi muri iki gihe bitirirwa izina rya Yesu ariko imirimo bakora ihakana ubukristo, nyamara nta muntu n’umwe bahima usibye bo ubwabo, kuko

    Imana yo izi abayikunda bakitondera izina ryayo. Niba koko uri umwana w’Imana ukwiye kubihamisha kuva mu bidatunganye, ukabaho ubuzima bwubaha Imana ukiga guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima.

    Ukiga gukiranuka buri munsi kandi birashoboka. Wowe utari wakira Kristo Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, igihe ni iki, iminsi umaze mu byaha irahagije ntiwari ukwiye gukomeza gukabya. Kristo Yesu agutegeye amaboko kandi yiteguye kukwakirana imbabazi nynshi, ngo aguhindure umwana w’Imana ubikiwe ikamba ry’ubugingo buhoraho.

    Fata uyu mwanya utekereze, ese ni ibiki wagize urufatiro muri iki gihe?, ni akazi, ni amafaranga, ni imiryango, ni icyubahiro…, izo mfatiro zose n’izindi tutarondoye nubwo ari nziza, igihe kiragera zigasenyuka. Ukwiye kwizera Imana ikakubera urufatiro rukomeye rutazanyeganyezwa iteka ryose. Imana iturengere, Amena!

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dukuremo-irihe-somo-mu-rwandiko-Pawulo-yandikiye-2Timoteyo-2-19.html

  • Polisi yasobanuye uko umuhanda Huye- Kigali uzakoreshwa kandi Nyanza itari nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo.

    Abaturage bamwe bibaza ukuntu ingendo zizakorwa hagati ya Huye- Ruhango- Muhanga- Kigali kandi Akarere ka Nyanza kari hagati ya Huye na Ruhango katari nyabagendwa.

    Nsabimana ati 'Abatwara imodoka zitwara abagenzi boroherejwe. Gusa umuntu yakwibaza niba imodoka ivuye i Kigali itazongera kunyura mu Karere ka Nyanza igiye i Huye.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko umuhanda uhuza Huye na Ruhango unyura mu Karare ka Nyanza uzakomeza kuba nyabagendwa ariko ibinyabiziga bitemerewe guhagarara ahantu na hamwe mu Karere ka Nyanza.

    Ati 'Imodoka zemerewe kugenda, igikuru ni uko zidahagarara muri Nyanza. Mu muhanda hari Abapolisi bazakomeza kugenzura ko byubahirizwa.'

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakemenya ko batemerewe guhagarara mu Karere ka Nyanza ngo bashyire cyangwa bavane umugenzi mu modoka kuko ari amakosa.

    Yibukije abatuye mu turere twa Nyanza na Gisagara ko bagomba kubahiriza gahunda ya Guma mu karere n'andi mabwiriza yose yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Akarere ka Nyanza kagumye muri gahunda ya Guma mu karere ariko umuhanda Kigali- Huye ukanyuramo ukomeza kuba nyabagendwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasobanuye-uko-umuhanda-huye-kigali-uzakoreshwa-kandi-nyanza-itari

  • Ku nshuro ya gatatu V/Mayor wa Burera ntiyaje kuburana ngo kubera uburwayi ariko yiriwe mu kazi #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, rwongeye gusubikwa ubugira gatatu kubera kubura k’uyu muyobozi w’Akarere wungirije.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruburanisha uru rubanza, rwasubitse uru rubanza, rwandikiwe ibaruwa na Manirafasha Jean de la Paix arumenyesha ko atameze neza ndetse ko ari mu kiruhuko cy’iminsi itatu.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ntakindi bwarenzaho kuko butaburana adahari, buvuga ko ubwo ari ukuzategereza igihe azabonekera.

    Umucamanza yibukije umunyamategeko wa Manirafasha Jean de la Paix ko uru rurubanza rumaze gusubikwa inshuro nyinshi kubera we kuko hari igihe atitabye urukiko atanga impamvu ko hariho gahunda ya guma mu Karere mu gihe nyamara uwo munsi yagaragaye kuri ruriya rukiko.

    Abaregwa hamwe n’uyu muyobozi, bavuze ko iyi myitwarire yo gutinza urubanza, ikomeje kubabangamira kuko batari guhabwa ubutabera bifuza.

    Nyamara Ikinyamakuru Igihe kivuga ko uyu muyobozi yiriwe mu kazi ndetse ko yari yagiye gukorera mu Murenge wa Rugarama aho yari yasuye abaturage, iki kinyamakuru kikaba cyanagaragaje amafoto y’uyu muyobozi yasuye abaturage.

    Ubushize na bwo yari yabwiye urukiko ko arwaye, mu gihe iburanisha ryabanje yari yavuze ko yabujijwe no kuba hariho gahunda ya guma mu rugo.

    Hari abari bakemanze impamvu zihora zitangwa n’uyu muyobozi, bavuga ko ari urwitwazo rwo kwanga kwitaba urukiko.

    Umwe mu bagize icyo babivugaho utarashatse ko amenyekana, yagize ati 'Reka twemere ko yagaragarije urukiko noneho ko arwaye. Iyo aza kuba muzima se bwo yari kwitaba kandi impamvu yatanze mbere ikiriho ?'

    Iki cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, Manirafasha Jean de la Paix akurikiranyweho hamwe na bagenzi be bane, cyakozwe mu bihe bitandukanye ubwo uyu Manirafasha yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro mu karere ka Burera.

    Yiriwe mu kazi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-nshuro-ya-gatatu-V-Mayor-wa-Burera-ntiyaje-kuburana-ngo-kubera-uburwayi-ariko-yiriwe-mu-kazi

  • Gusengera mu butayu bimariye iki umukristo? #rwanda #RwOT

    Abakristo benshi bajya bafata umwanya bakajya gusengera ahantu hatandukanye hatari murusengero bisanzwe. Hari abajya gusengera aho bakunze kwita mu butayu ariho mu mashyamba, mu mazi mu buvumo n’ahandi henshi hatandukanye. Ariko hari n’abandi bantu basenga ariko ibyo kujya mu butayu ahantu hagaragara nkahagayitse ndetse hatari n’ubuzima bwiza bakaba batabikozwa.

    Abo bakaba bizera kandi bavuga ko aho umuntu ari hose Imana imwumva kandi ninabyo. Abandi bati gusenga si ukwikebagura nta kujya kwiyicisha imbeho urara mu ishyamba kandi no munzu iwawe Imana yakumva. Twaganiriye n’abakristo batandukanye kugirango twumve icyo babivugaho nuko babyumva.

    Tugendeye ku bitekerezo by’abakristo dusanga ku rubuga 'cepurhuye.org' dukesha iyi nkru barimo ibyiciro bitatu: Aba mbere ni abakristo bajya gusengera mu butayu banazi akamaro kabyo, abandi n’abakristo basenga mu buryo busanzwe bumenyerewe batajya bajya mu butayu kuko batabishoboye ariko kujyayo bakabona ntakibazo kirimo ku babishoboye, hari n’abatajya mu butayu kandi bumva gusengera ahantu nkaho ari ubuyobe no kwigora kuko Imana itumva abagiye mu butayu gusa.

    Bibiliya itubwira ko Yesu yazamukaga umusozi agira ngo aganire na se Matayo 14:23.

    Ubundi gusengera mu butayu kwiza ni ukwiyanga ukibuza iby’umubiri wawe ushaka kandi ukunda ukiyemeza kuwukoresha iby’uburetwa, ntabwo umuntu akwiye kuzamuka umusozi ajyanwe no gusaba Imana ibiryo, imyambaro, nibindi byifuzo by’umubiri. Ahubwo gufata umwanya ukajya gusengera ahantu nkaho kwiza ni ukujyayo ufite gahunda yo kwegerana ndetse no gusabana n’Imana nkuko Yesu yabigenzaga.

    Iyo usomye Bibiliya ubona ko abatubanjirije nka Dawidi, Mose, Aburahamu, Samuel, Paulo n’abandi bagiye babana n’Imana neza bakunze kujya bazamuka umusozi bakajya gusenga. Gusengera mu butayu bifitiye akamaro kanini ubuzima bw’umukristo.

    Dore imwe mu mimaro twavuga

    Bifashaka umukristo kwihererana n’Imana

    Umukristo nyawe ukunda Imana byukuri agomba kuba afata igihe cyo kubana n’Imana wenyine. Umuntu witwa uwa Kristo akwiye kubaho nkuko Kristo yabagaho kuko niwe kitegererezo cy’abizera. Umukristo udasenga cg usenga nabi ntago anezeza Imana kandi umuntu wese uvuga ko akunda Imana atayiha umwanya wenyine ngo ayiramye, yibabaze atange umubiri we agire ibyo yigomwa aba ayibeshya.

    Bifasha gukura mu mwuka

    Abakristo benshi usanga badakura mu buryo bw’Umwuka ahubwo bakaba ingwingiri nkuko Bibiliya ibita, ugasanga umukristo abaho gusa yitabira gahunda z’idini abamo ariko ntafate umwanya wenyine ngo ahe Imana umwanya mu buzima bwe, agire ibyo yigomwa. Bene uwo mukristo ntabwo akura ngo ave ku rwego ariho ajye kurundi.

    Bitanga ubwenge bwo kurushaho gusobanukirwa ijambo ry’Imana

    Iyo urebye abantu bita ngo basobanukiwe ijambo ry’Imana, b’abahanga mu gusobanura Ijambo, usanga ari abantu bagira ibihe byo kubana n’Imana cyane. Ntabwo wasobanukirwa ibyanditswe by’Imana utabana na Yo cyane.Imana ntishobora gukoresha umuntu utabana na Yo. Birashoboka ko wasoma ibitabo byinshi ukagira n’uburyo usobanuramo ibintu n’abantu bakakwemera ariko utandukanye n’umuntu ubivuga afite n’Umwuka Wera w’ Imana. Kandi uyu Mwuka Wera abana na we iyo ufata ibihe byo gusenga wenyine, nibwo ubona nizindi mbaraga ukajya uvuga ushize amanga.

    Umukristo wumva ko gusengera aho ari bihagije ni umwana aba atarakura, si umupagani kuko Imana yumva buri wese naho ari; ariko aba akiri hasi mu buryo bw’Umwuka. Akwiye gusoma no kwiga neza ibyanditswe akamenya uko abatubanjirije babagaho nuko basengaga nuburyo bwose bakoreshaga basabana n’Imana akabigana. Ariko ibyo byose umuntu abikora bitewe n’ikigero cy’urukundo akunda Kristo. Urugero rw’urukundo ukunda Kristo niwo mwanya umuha. Iyo upfukamye mu cyumba cyawe ugasenga Imana irakumva ariko ntiwapfukama imbere y’igitanda ngo uhamare iminsi utararyama, arko iyo ugiye ku musozi cyangwa n’ahandi umubiri wawe uba wawuhinduye umucakara kubwo gukunda Imana.

    Bibiliya iravuga ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana. Kujya mu butayu ni ikigaragaza ko wiyanze ukajya kwicwa n’imbeho mu ishyamba cyangwa mu mazi naho iyo wigumira ahantu munzu gusa uba ugikunze umubiri wawe. Ibyo wigomwe ngo usabane n’Imana ni rwo rwego uba uriho mu buzima bw’umwuka.

    Igikuru muri ibyo byose Bibiliya muri Yohana 4:23 iravuga ngo 'Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri, basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.' Uburyo usengamo bwose aho usengera hose. Nkwifurije gusengera mu Mwuka no mukuri.

    Source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gusengera-mu-butayu-bimariye-iki-umukristo.html

  • Urubanza rwa Visi Meya wa Burera rwasubitswe ku bw'uburwayi bwe, agaragara mu mirimo yasuye abaturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, na bagenzi be bane bashinjwa ibyaha byo kumunga umutungo wa Leta.

    Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki 16 Werurwe 2021, ababuranyi baregwa muri iyi dosiye bari bitabye uretse Visi Meya Manirafasha wagaragarije Urukiko mu nyandiko ko atameze neza ndetse afite n'ikiruhuko cya muganga cy'iminsi itatu.

    Urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho, busobanura ko kuba Manirafasha yagaragaje ko arwaye nta kindi bwakora usibye kumutegereza agakira.

    Rwahise rubwira umwunganizi we ko iburanisha rimaze gusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu umukiliya we ahora atanga, yibutswa ko no ku nshuro ya mbere tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo rwatangiraga, Manirafasha yari yagaragaje ko atabonye uko yitaba kubera ko hakiriho gahunda ya Guma mu karere nyamara akaza kugaragara ku mbuga y'uru rukiko.

    Ku ruhande rw'abareganwa na Visi Meya n'umwunganizi wabo mu mategeko, bo bagaragaje ko gukomeza gutinza uru rubanza bibabangamiye kandi hatarimo no kububaha kuko bo bahora bitaba.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 12 Mata 2021 saa mbili za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi ko nta kabuza ruzaburanishwa natanaboneka kuko nta yindi mpamvu izongera kwemerwa.

    Mu makuru IGIHE yamenye ni uko uyu Visi Meya yari yagenwe gukorera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera kandi ko yanagiyeyo.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k'amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha yabereye umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko umwe witwa Habimana Fidèle ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y'uko aba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz'undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z'agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw'umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Manirafasha Jean de la Paix, yagaragaye yagiye gusura abaturage mu bikorwa byo kureba ibibazo bibabangamiye

    Mu gihe mu rukiko hatanzwe impamvu z’uko arwaye, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, yari yasuye abaturage

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix (wambaye umupira) yari kumwe na bamwe mu ngabo z’u Rwanda bagiye gusura abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-visi-meya-wa-burera-rwasubitswe-ku-bw-uburwayi-bwe-agaragara-mu

  • Urubanza rwa Visi Meya wa Burera rwasubitswe ku bw’uburwayi bwe, agaragara mu mirimo yasuye abaturage –

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, na bagenzi be bane bashinjwa ibyaha byo kumunga umutungo wa Leta.

    Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki 16 Werurwe 2021, ababuranyi baregwa muri iyi dosiye bari bitabye uretse Visi Meya Manirafasha wagaragarije Urukiko mu nyandiko ko atameze neza ndetse afite n’ikiruhuko cya muganga cy’iminsi itatu.

    Urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho, busobanura ko kuba Manirafasha yagaragaje ko arwaye nta kindi bwakora usibye kumutegereza agakira.

    Rwahise rubwira umwunganizi we ko iburanisha rimaze gusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu umukiliya we ahora atanga, yibutswa ko no ku nshuro ya mbere tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo rwatangiraga, Manirafasha yari yagaragaje ko atabonye uko yitaba kubera ko hakiriho gahunda ya Guma mu karere nyamara akaza kugaragara ku mbuga y’uru rukiko.

    Ku ruhande rw’abareganwa na Visi Meya n’umwunganizi wabo mu mategeko, bo bagaragaje ko gukomeza gutinza uru rubanza bibabangamiye kandi hatarimo no kububaha kuko bo bahora bitaba.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 12 Mata 2021 saa mbili za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi ko nta kabuza ruzaburanishwa natanaboneka kuko nta yindi mpamvu izongera kwemerwa.

    Mu makuru IGIHE yamenye ni uko uyu Visi Meya yari yagenwe gukorera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera kandi ko yanagiyeyo.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha yabereye umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko umwe witwa Habimana Fidèle ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Manirafasha Jean de la Paix, yagaragaye yagiye gusura abaturage mu bikorwa byo kureba ibibazo bibabangamiye

    Mu gihe mu rukiko hatanzwe impamvu z’uko arwaye, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, yari yasuye abaturage

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix (wambaye umupira) yari kumwe na bamwe mu ngabo z’u Rwanda bagiye gusura abaturage

  • Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua wo muri Restoration Church yatawe muri yombi –

    Pasiteri Rwamasunzu yafashwe ku wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko umugore we yitabaje inzego z’ibanze asaba kumuherekeza mu rugo rwe yari yaraye yirukanywemo.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Susuruka, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, Nyanja Moses, yabwiye IGIHE ko amakimbirane yo muri uwo muryango atari ayazi.

    Yagize ati “Najyanye n’undi muyobozi w’Isibo, ni ubwa mbere twari twumvise icyo kibazo. Umugore yatubwiye uko yamukuye mu kazi, uko amwita umusambanyi, uko amuhoza ku nkeke, ko yamwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.’’

    Ubuyobozi bw’Umudugudu bwakoze raporo bubaza umugabo icyo ashingiraho yita umugore ko ari umusambanyi, avuga ko hari amakuru yahawe.

    Nyanja yavuze ko Pasiteri Rwamasunzu yabasubije ko umugore we amuzi, ndetse n’isuku yamurangaga ishobora kuba ifitanye isano no kumuca inyuma. Yongeyeho ati “Hari umumotari wamubonye yinjira mu icumbi.’’

    Yasabwe gutanga nimero y’uwo mumotari ngo hashakwe amakuru y’uko byagenze avuga ko ntayo afite.

    Umugore wa Pasiteri Rwamasunzu yavuze ko umugabo we amuhoza ku nkeke, amukubita ku buryo n’iyo atinze kugera mu rugo, aba azi neza ko atahira ku nkoni.

    Icyateye inkeke umugore ni uko ngo umugabo we yashatse kumutera icyuma, ndetse agahita ajya gucumbika mu baturanyi.

    Icyo gihe yahise agihisha ndetse ubwo inzego z’ibanze zabasuraga yarazigishyikirije.

    Nyanja yavuze ko ubwo bari muri urwo rugo na bo umugabo [Pasiteri Rwamasunzu] yababwiye ko nibatamuvana imbere umugore we ‘akora icyo ashaka’. Muri ako kanya ni bwo yavuze ko yaguze ikindi cyuma gishya, nacyo cyaje gufatwa, byombi bihabwa RIB.

    Pasiteri Rwamasunzu yashinje umugore we kumuca inyuma no kuryamana n’umukoresha we mu gihe na we ashinjwa kuba mu rukundo n’umugore uba muri Amerika kandi akanabyemera. Umugore we avuga ko yamwihanganiye ariko we akamuhoza ku nkeke.

    Nyuma y’amasaha menshi baganira no kubona ko kubunga byanze, Mudugudu Nyanja, yahise yitabaza RIB, ifata Pasiteri Rwamasunzu.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gufatwa, dosiye ye “yarakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha.’’

    Yibukije abaturage kwitabaza inzego mu gihe bafite ibibazo aho kubyikemurira mu buryo budakwiye.

    Ati “Amakimbirane ntakwiye hagati y’abashakanye, ababa bayafite basabwe kwegera inzego zashyizweho na Leta ngo zibafashe kuyakemura mu maguru mashya.’’

    Mudugudu Nyanja yavuze ko ibivugwa kuri Pasiteri Rwamasunzu ari igitutsi ku izina ry’Imana kandi ari umurokore.

    Ati “Ibyo akekwaho ntibikwiye ku witwa umukozi w’Imana. Mu gihe twamaranye kuko twagiyeyo saa Mbili tuvayo saa Cyenda, aratukana, urebye ubona ko nta mutima w’ubupasiteri afite. Aramutse agarutse [mu rugo] hari icyabaho Imana itabihagazemo.’’

    Pasiteri Rwamasunzu n’umugore we bafitanye abana batatu bakiri bato. Amakuru IGIHE yamenye ni uko umugore we yagiye kwa muganga guca mu cyuma ngo arebe niba nta kibazo cy’ubuzima yatewe no guhozwa ku nkeke cyangwa ko atahungabanye.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua uyobora Umudugudu wa Kabeza muri Evangelical Restoration Church yatawe muri yombi akurikiranyweho guhoza umugore we ku nkeke