Blog

  • Ibihugu 10 bifite ifaranga rifite agaciro kurusha ibindi muri Afurika #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bazi amafaranga atandukanye arimo Amadolari akoreshwa henshi ku isi,Amapawundi,amayero n'andi menshi ariko benshi bahora bafite amatsiko y'uko agaciro k'Amafaranga muri Afurika arutanwa.

    Twifashishije ibinyamakuru bitandukanye,twabashije kubona urutonde rw'ibihugu bifite amafaranga afite agaciro muri Afurika.

    1. Libyan Dinar (1 USD — 1.43 LYD)

    Ifaranga ryo muri Libya ryitwa idinari [Dinar] niryo rifite agaciro kurusha ayandi yose muri Afurika

    2. Tunisian Dinar (1USD — 2.90 TND)

    Idinari rya Tuniziya niryo riri ku mwanya wa 2 mu mafaranga afite agaciro muri Afurika aho idolari rimwe rivujwa amadinari ya Tuniziya 2.90 TND.

    3. Ghanaian Cedi (1USD — 5.75 CEDI)

    Igihugu cya Ghana nicyo cya 3 gifite ifaranga rifite agaciro kuko idolari rya US rya Amerika rivunjwa Amasedi ya Ghana 5.75 CEDI.

    4. Moroccan Dirham (1 USD — 9.87 Mad)

    Ifaranga rya kane rifite agaciro muri Afurika niryo muri Morocco ryitwa Dirham aho idolari rimwe rya Amerika rivunja ama diramu 9.87.

    5. Botswana Pula (1 USD — 11.86 Pula)

    Igihugu cya Botswanakiri ku mwanya wa 5 mu makipe afite amafaranga afite agaciro muri Africa. Idolari rimwe rivunja amapula ya Botswana 11.86.

    6.Seychelles Rupee

    Ifaranga rya Seychelles ry'i rupe riri ku mwanya wa 06 muri Afurika aho idolari rimwe rya US rivunja amarupe ya Seychelles 14.43.

    7.Eritrean Nafka (1 USD — 15.43 ERN)

    Ifaranga rya Nafka ryo muri Eritrean riri ku mwanya wa 6 muri Afurika mu yafite agaciro kuko Idolari rimwe rya US rivunja ama Nafka 15.00

    8. Egyptian Pounds (1 USD — 15.75 EGP)

    Ifaranga rya Misiri rizwi ku ipawundi riri ku mwanya wa 7 mu yafite agaciro kanini muri Afurika kuko idolari rimwe rivunja amapawundi ya Misiri 15.75.

    9.Zambia KWACHA

    Ifaranga rya Zambia rizwi ku izina ry'Ikwacha riri ku mwanya wa 09 aho Idolari rimwe rivunjwa amakwacha akabakaba 16.

    10.Afurika y'Epfo-Amarandi

    Afurika y'Epfo ifite ifaranga ryihagazeho muri Afurika kuko riri ku mwanya wa 10.Idolari rya Amerika rimwe rivunjwa amarandi 18.52.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ibihugu-10-bifite-ifaranga-rifite-agaciro-kurusha-ibindi-muri-afurika

  • Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ni muntu ki? –

    Akenshi abashyirwa muri Guverinoma baba basanzwe bafite inshingano mu nzego nkuru z’igihugu cyangwa barigeze kuzigira, ariko kuri iyi inshuro izina Nyirarugero ryatunguranye haba kuri nyiraryo no ku Banyarwanda kuko ntiyigeza aba na meya w’akarere runaka.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yasobanuye byinshi ku buzima bwe n’uko yakiriye inshingano nshya yahawe.

    Ni umubyeyi wubakanye n’umugabo bafitanye abana bane, ukunda kuganira n’akanyamuneza kenshi avangamo n’imirongo yo muri Bibiliya cyane ko ari n’Umu-Anglican.

    Yize amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Rungu riri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, akomereza ayisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, naho icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza abyiga muri INES-Ruhengeri mu by’ubukungu.

    Icyiciro cya Gatatu yacyize muri Kaminuza ya Makerere iba Uganda, yiga n’ikindi [cya gatatu] mu Budage mu bijyanye n’ireme ry’uburezi agisoza mu 2019.

    Uyu mubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko yatangaje ko yatunguwe cyane no kwinjizwa mu buyobozi, dore ko ari ibintu bitigeze bimuza mu nzozi no kuva mu bwana.

    Ati “Byantunguye cyane birananshimisha kubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angirira icyizere akampa izi nshingano.”

    Yavuze ko yumvaga ashobora kuzaba nibura nk’umuyobozi wa kaminuza runaka mu gihe yazaba amaze kugira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bitewe n’uko urwego rw’uburezi ari rwo akoramo kuva mu 2009.

    Yakomeje ati “Nkurikije uko nkunda uburezi numvaga nshaka kuzabona impamyabumenyi y’ikirenga, nkaba nayobora nka kaminuza runaka.”

    Iyo uganira nawe wumva ari umuntu uhorana icyizere kandi utikunda akabifatanya n’umurava, ibintu ahamya ko byamufashije mu buzima bwe aho yagiye anyura hose kuko yakoranaga neza n’abandi.

    Ati “Nkunda gukora kandi nkumva nagera kure hashoboka. Ibyo bindemamo umutima wo gukora cyane no gufatanya n’abandi tugashyira hamwe tukaba twagera ku kigamijwe.”

    Nyuma yo gushimira Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere cyo kumugira Guverineri, Nyirarugero yamwijeje ko atazamutenguha.

    Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, ku bw’icyizere yangiriye akampa inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru […] Kuba yangiriye icyizere, nzabikora neza mfatanyije n’abaturage b’iyi ntara.”

    Kuva mu 2009, Nyirarugero yakoraga mu rwego rw’uburezi aho yatangiriye muri INES-Ruhengeri ari umwarimu, nyuma y’aho yerekeza mu Ishuri rikuru rya Muhabura Polytechnic aho yigishishije akanaba umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.

    Intara agiye kuyobora ni nayo yavukiyemo anakuriramo kuko yaboneye izuba mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Ahamya ko kuba ari ahantu azi neza bizamufasha mu miyoborere.

    Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ari umwarimu muri kaminuza]

  • Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul amakipe yabo yabimye Amavubi #rwanda #RwOT

    Icyereze cy’uko abakinnyi babiri b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, Muhire Kevin na Rwatubaye Abdul bashobora kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi, kiri hafi ya ntacyo kuko amakipe yabo yabimanye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Aba bakinnyi bari mu bakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda umutoza Mashami Vincent yari yitabaje azakoresha ku mikino ya Mozambique na Cameroun y’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye kuhagera ndetse n’abandi batangaje igihe bazazira ariko Rwatubyaye Abdul wa FC Shkupi muri Armenia na Muhire Kevin wa Sahama Club muri Oman ntabwo bizwi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe y’aba bakinnyi binyuze muri federasiyo zabo bamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu 'FERWAFA’ ko batazabarekura bitewe n’icyorezo cya Coronavirus aho amategeko avuga ko usohotse muri ibyo bihugu iyo agarutse amara iminsi iri hejuru y’itanu mu kato, igihe aya makipe atakwihanganira.

    Umuntu kandi wahaye amakuri ISIMBI yavuze ko nyuma y’uko aya makipe abamenyesheje ko atazarekura aba bakinnyi, ikipe y’igihugu yongeye kuyandikira ibasaba ko aba bakinnyi babarekura bakazakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakaba batarasubizwa bagitegereje igisubizo.

    Amakuru ava mu ikipe y’igihugu ni uko n’umutoza nawe yatangiye kwitegura nk’umuntu uzakina adafite aba bakinnyi na we kugeza uyu munsi nta cyizere afite ko bazaza.

    Ubusanzwe amategeko ya FIFA atageka amakipe gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu ariko buri ibi bihe bya Coronavirus borohereje amakipe aho ashobora kwimana umukinnyi ku mpamvu 3.

    Impamvu ya mbere ni uko umukinnyi igihugu arimo bitewe n’amategeko yo kwirinda icyorezo, iyo asohotsemo kugaruka bisaba kujya mu kato k’iminsi iri hejuru y’itanu.

    Impamvu ya kabiri ni uko mu gihugu aba agiyemo nacyo kiba gifite amategeko y’uko umuntu ucyinjiyemo ajya mu kato karenze iyo minsi, ni mu gihe impamvu ya gatatu ari uko igihugu umukinnyi arimo n’icyo agiyemo ingendo ziba zikumiriwe(hari ibihugu byafashe umwanzuro wo kutakira abantu bavuye mu gihugu runaka).

    Kuri Rwatubyaye Abdul, amategeko ya Macedonia avuga ko umuntu winjiye muri iki gihugu aba agomba kujya mu kato k’iminsi 10, ni mu gihe muri Oman kwa Kevin Muhire itegeko rivuga ko aba agomba kujya mu kato k’iminsi 7(hose barengeje iminsi 5 FIFA iteganya).

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Rwatubye Abdul aje mu Rwanda, gusubirayo byazamusaba kujya mu kato k’iminsi 10

    Muri Oman Kevin Muhire bisaba kujya mumkato byibuze k’iminsi 7

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-na-rwatubyaye-abdul-amakipe-yabo-yabimye-amavubi

  • Shampiyona y’u Rwanda mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Bitewe n’aho igihe kigeze kandi shampiyona ikaba yarahagaze ikiri mu ntangiriro, amakuru aravuga ko ishobora kugaruka igakinwa mu buryo bw’amatsinda.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere ku Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, yatangiye mu ntangiriro z’Ukuboza 2020 aho yagombga kuzasozwa muri Nyakanga 2021, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus ikaba yarahise ihagarikwa nyuma y’umunsi wa 3 gusa itangiye.

    Amezi atatu n’iminsi birashize iyi shampiyona ihagaze ndetse ntabwo igihe izasubukurirwa kiramenyekana kuko ibikorwa by’imikino mu gihugu bitaremerwa gutangira bigendanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, perezida wa FERWAFA aherutse gutangaza ko bitewe n’igihe gihari barimo gutekereza uburyo shampiyona yazakinwa mu buryo bwatuma yihuta.

    FERWAFA yifuza ko shampiyona yazasozwa ku gihe cyagenwe, amakuru avuga ko yafashe umwanzuro w’uko igihe bazaba bakomorewe shampiyona yazakinwa mu matsinda, aho yaba ari amatsinda 4 ayobowe n’amakipe yabaye aya mbere 4 mu mwaka ushize w’imikino(APR FC, Police FC, Rayon Sports na Mukura Victory Sports).

    Itsinda rizaba rigizwe n’amakipe 4 azahura hagati yayo maze 2 ya mbere mu itsinda azamuke bakine imikino yo gukuranwamo maze haboneke ikipe itwara igikombe.

    Shampiyona ikinwe muri ubu buryo bw’amatsinda ntibyaba bibaye ku nshuro ya mbere kuko no mu mwaka w’imikino 1989-90 ari ko byagenze ndetse no mu 1993, izo nshuro zose igikombe cyegukanywe na Kiyovu Sports.

    Tariki ya 11 Ukuboza 2020 ubwo shampiyona yahagarikwaga igeze ku munsi wa 3, Marines FC niyo yari iyoboye urutonde n’amanota 7 ni mu gihe Musanze FC yari ifite 6.

    Shampiyona ishobora kugaruka mu isura nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-u-rwanda-mu-isura-nshya

  • Ibimenyetso simusiga byakwereka umusore watangiye kugurumana umuriro w'urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi, cyane cyane abahungu,ntibajya bemera ko bari mu rukundo kuko ngo baba bumva ari ugucika intege kandi bakaba bumva bagomba kwihagararaho. Nyamara ariko barakunda nubwo rimwe na rimwe baba badashaka kubyemera.

    Iyo umusore afitiye umukobwa runaka urukundo rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko usanga agera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y'umukobwa yakunze cyangwa arimo gutereta mu mutwe no mu bitekerezo bye, dore ibyo YEGOB yakusanyije yifashishije ibinyamakuru bitandukanye.

    Dore bimwe mu bimenyetso:

    1. Atangira gutekereza ejo hazaza he n'ah'umukobwa arimo gutereta.

    Umuhungu wakunze ngo atangira gutekereza yabanye n'umukobwa runaka yiyumvamo. Ngo iyo abonye umukobwa akumva aramukunze ntamubona nk'umuntu bazamarana igihe gito ahubwo atangira kumubona nk'umuntu bazabana akaramata, maze ibyo bikamutera kwibaza ku mubano wabo mu gihe kirekire gishoboka . Aha ngo atangira gutekereza uburyo azamusohokana n'ibindi bintu byinshi byiza.

    2.Atangira kumva igihe kinini yakimarana n'uwo mukobwa

    Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko umuhungu yakunze: buri mwanya aba yumva yaba ari kumwe n'uwo akunda; ibi bikaba ari ibintu byikora nta mbaraga na nke ashyizemo. Kuba bari kumwe, kumva ijwi rye byibura kabiri ku munsi, gutemberana na we ngo ni byo bimuha amahoro. Iyo amaze igihe atamubona atangira kumva hari icyo abura, rimwe na rimwe akumva ubuzima bugenda nabi.

    3.Ibintu byamutwaraga umwanya munini atangira kubigabanya

    Niba umusore yari asanzwe akora ibintu byinshi, cyane cyane nyuma y'akazi, atangira kubigabanya. Mu biza ku isonga harimo nk'iyo yafataga ku gatama n'umwanya yamaraga mu kabari; akagabanya n'utundi tuntu twamutwaraga umwanya, yaba ari mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa, ubundi umwanya munini akawuharira uwo mukobwa. Ikindi kandi ngo atangira kumutekerezaho igihe kinini yanabona umwanya w'ikiruhuko akumva ni we bagomba kuba bari kumwe.

    4.Gutekereza umukobwa mu buryo budasanzwe

    Ashobora kuba ari umukobwa mwari musanzwe muziranye ariko mbere utarajyaga umutekerezaho cyangwa se ngo isura ye ikugaruke mu mutwe cyane. Nyamara, nutangira kumukunda uzajya uhora ubona isura ye ikugaruka mu bitekerezo ndetse ujye unamutekerezaho kenshi mu buryo butari busanzwe.

    5.Atangira kwiyitaho kurusha uko yabikoraga mbere

    Niba yari umusore utarajyaga yiyitaho ngo yambare neza, yisige amavuta meza n'ibindi, uzabona muri icyo gihe asigaye yambara neza , imyenda imeshe kandi inajyanye.

    Icyo gihe ntuzongera kumubona afite umwera cyangwa umwanda ku muburi kuko na we aba adashaka ko wa mukobwa amubona asa nabi. Ku birebana no gutunga umusatsi cyangwa ubwanwa ngo abyitaho ku buryo utapfa kumubona ubwanwa bwamubanye bwinshi cyangwa se umusatsi wamwereyeho.

    6.Atangira guha agaciro gake abandi bakobwa cyangwa abagore

    Iyo yari umuhungu ukunda kuvugana n'abakobwa cyangwa ukunda kuba ari kumwe na bo, iyo yabonye uwo akunda, ba bandi bose aba yumva nta cyo bamubwiye, akabona uwo bari kumwe ni we ubaruta bose yaba mu bwiza, mu mico no mu myifatire. Niba uri umusore, ikindi kizakwereka ko uri mu rukundo cyangwa wakunze ni uko utazongera kugereranya abakobwa uvuga ngo ubanza uyu ari we tuberanye. Usigara ubona uwo muri kumwe ari we ubaruta bose.

    7.Hari imico imwe n'imwe igenda ihinduka

    Iyo umuntu yinjiye mu rukundo, hari imico igenda imuvaho cyane cyane imibi. Abahanga bemeza ko iyo umuntu yagiraga amahane akabona umuntu akunda ngo ya mahane atangira kugabanuka kuko iyo arimo kumutereta cyangwa kumuvugisha agerageza kwitwara neza kugira ngo uwo mukobwa amwumve kandi ikiganiro kibashe kuryoha.

    Ikindi, iyo umuhungu yari umuntu w'umurakare udakunda guseka no kunezerwa atangira kwibona anezerewe arimo aseka ndetse n'abandi bakabimubwira. Umuhungu nk'uyu atangira kugira impuhwe mu busanzwe ntazo yagiraga.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-simusiga-byakwereka-umusore-watangiye-kugurumana-umuriro-wurukundo/

  • Kirehe : Umugabo n’umugore barakekwaho kwica umwana wabo wishwe atewe icyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo n’umugore batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 nyuma y’uko hari umuturanyi wabo ubashinja urupfu rw’umwana wabo w’umukobwa bapfuye atewe icyuma.

    Uyu nyakwigendera w’imyaka 12 witwa Kaliza Josiane, yishwe tariki 11 Werurwe atewe icyuma.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza ryakoze, basanga umugabo witwa Manirambona Jean Marie w’imyaka 28 n’umugore we Ayinkamiye Claudine bafite uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Umuturanyi wabo witwa Habanabashaka Emmanuel na we ari mu batawe muri yombi, akekwaho gafatanya na bariya babyeyi kwica umwana wabo. Uyu Habanabashaka ashinja uriya mugabo Manirambona Jean Marie.

    Dr Murangira Thierry yagize ati 'Iperereza ririho rigamije gutahura impamvu Se na Nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.'

    Abakekwaho gukora buriya bwicanyi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe.

    Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko nta muntu wagakwiya kwica undi mu by’ukuri, ko ibihano biremereye kuko ari ugufungwa Burundu.

    Ati 'Abaturage turabashimira ku bufatanye batugaragariza mu kurwanya ibi byaha, tukaba tubahumuriza ko tuzafatanya kubirwanya, nta gikuba cyacitse turabahumuriza, abandi bafite uwo mugambi mubisha na bo bagomba kubivamo, amayeri yose bakoresha bahisha, ubwenge bwose bakoresha bahisha Ubugenzacyaha, turabibutsa ko RIB ifite ubushobozi, ubumenyi n’ububasha ndetse n’ubwitange n’ubufatanye n’abaturage mu kurwana ibyaha.'

    Mu ntara y’Iburasirazuba, hamaze iminsi havugwa ibibazo by’ubwicanyi burimo n’ubukorwa na bamwe bo mu miryago kubera ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugabo-n-umugore-barakekwaho-kwica-umwana-wabo-wishwe-atewe-icyuma

  • Umujyi wa Kigali watangiye ibikorwa byo kurimbisha Car Free Zone –

    Aka gace gaherereye ku muhanda KN4 Avenue, uri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, inyubako z’ubucuruzi zirimo iya Makuza Peace Plaza, iz’amabanki ya Banki ya Kigali, Ecobank na Cogebanque ndetse n’izindi zirimo ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe.

    Kuva mu mwaka wa 2015, aka gace kabaye aka mbere mu Mujyi wa Kigali kagizwe ak’abanyamaguru gusa (Car Free Zone), bikorwa mu rwego rwo kugira ngo kavugururwe, kagirwe ahantu ho kuruhukira kandi hari ubwisanzure. Igitekerezo cyari uko abanyamujyi bananijwe n’imirimo ya buri munsi yo mu murwa, bashobora gusimbukirayo bakaganira, bakaruhuka ndetse bakanasangira kuko muri aka gace hari ahateganyirijwe kubaka ibikorwa birimo restaurant n’ibindi.

    Uyu mushinga wiswe ‘Imbuga City Walk’ wateganyirijwe miliyari 6 Frw, gusa bitewe n’impamvu zitamenyekanye neza, ntiwahise utangira gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.

    Mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko umushinga wa ‘Imbuga City Walk’ ugiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko mu mezi atatu, igice cya mbere cy’uyu mushinga kizaba cyamaze kurangira.

    Ntibyatangajwe neza niba ku nyigo n’ingengo y’imari yari iteganyijwe hari icyahindutse, gusa ubuyobozi bw’Umujyi bwavuze ko aka gace kazashyirwamo ibikorwa by’imyidagaduro’.

    Ubwo butumwa bugira buti “Agace kazwi nka Car Free Zone katangiye gutunganywa mu rwego rwo kuhahindura icyanya cyo kwidagadura. Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izamara amezi atatu, irangirane na Gicurasi 2021”.

    Muri aya mavugururwa, byitezwe ko agace karimo kaburimbo izakurwamo, hagashyirwa amabuye akoreshwa mu kubaka inzira z’abanyamaguru basanzwe.

    Umujyi wa Kigali wagize uti “Iyi Car Free Zone izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, ahagenewe imyiteguro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye”.

    Mu busanzwe, urusaku rwinshi mu mijyi ruterwa n’imodoka nyinshi ziba zinyuranamo. Icyo Car Free Zone zimaze, ni ugushyiraho uduce zitageramo, bigatuma haba umutuzo ku buryo abantu bakorera muri uwo mujyi n’ubundi bashobora kuhajya bakaharuhukira kandi bitabasabye gukora urugendo rurerure.

    Mu mijyi hafi ya yose ikomeye ku Isi, uduce nk’utu tuba duhari ndetse mu mijyi minini, ugasanga ari twinshi. Bivugwa nyuma y’iyubakwa rya Car Free Zone iri mu mujyi rwagati, hari n’izindi zizubakwa mu bindi bice by’umujyi bihuriramo abantu benshi, ahavugwa cyane hazakurikiraho ni i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Ibikorwa byo kuvugurura Car Free Day byatangiye

    Car Free Day izashyirwamo ibikorwa birimo ubusitani

    Imirimo yo gusenya kaburimbo yubatse muri Car Free Zone yatangiye

    Imirimo yo kuvugurura no kongerera agaciro ibikorwa biri muri Car Free Zone irarimbanyije

    Imashini zizifashishwa muri iki gikorwa zamaze gutangira akazi

    Aha hantu hazashyirwa ibikorwa birimo restaurants

    Uburyo Car Free Zone izaba imeze nyuma y’amezi atatu ari imbere

  • Ku Mana byose birashoboka: Imitima ikomeretse yavutse ubwa kabiri #rwanda #RwOT

    Abakomeretse, abazimiye n’abigunze mu mpera z’iki cyumweru bitabiriye inyigisho z’umuvugabutumwa Sean Feucht mu gitarane cyiswe “Reka turamye” mu bubyutse buri kubera mu majyepfo ya California.

    Ku wa gatandatu, Feucht n’itsinda rye bakoze igiterane cyatanze umusaruro ufatika aho abantu babarirwa mu magana baza gufanya gusengera no kuramya Imana.

    Mu mashusho yasangijwe kuri Instagram, Feucht yagize ati: “Turi hano mu nzu y’imyidagaduro imaze imyaka 100 muri parike i Riverside kandi Imana yimukiye mu majyepfo ya California. Ikunda California”. Imana iri gusuka Umwuka wayo. Abantu hirya no hino muri iyi parike barimo kwegurira Yesu ubuzima bwabo muri aka kanya'.

    Abantu b’ingeri zose n’amoko yose bafatanye amaboko mugihe bazamura izina rya Yesu. Urukundo rw’Imana rwuzuye mu mitima yabo, bituma benshi batura imitwaro bari bikoreye bashaka agakiza muri Kristo.

    Hanyuma iki giterane “Let Us Worship' 'Reka turamye” cyerekeje muri City Hall ku Cyumweru ndetse hagaragaye ibihe bikomeye aho Imana yakomeje gukiza no gucungura abantu.

    Feucht yanditse kuri Instagram ati: “Mu gihe cyo gusenga abantu birukaga bakajugunya ku ruhimbi ikintu cyose kibatandukanya na Yesu: Itabi, inzoga n’ibindi ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye”.

    Yasobanuye ko benshi mu bantu bari barazimiye bitabiriye icyo giterane batari barigeze bakandagiza ikirenge mu itorero cyangwa mu rusengero, akaba ari yo mpamvu icyo giterane cyo kuramya cyakorewe hanze.

    Yakomeje agira ati: “Iyi ni yo mpamvu dukunda gukorera hanze kuko dushobora kugera ku bantu benshi batari bigera binjira mu rusengero ariko ubu bari hano muri parike. Nta kintu kidashoboka ku Mana. Nta hantu na hamwe hayikomereye. Nta hantu hijimye cyane itabasha kumurika. Imana ishobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose ndetse ahantu hose”.

    Urukundo rw’Imana rurimo gusana imitima ikomeretse kandi ibitangaza bikomeje kubaho muri ibi bihe byo kuramya.

    Feucht yatangije 'LetUsWorship' Mu mpeshyi ishize mugihe leta zahagurukiraga amatorero ndetse zikabuza amateraniro yo ku Cyumweru. Yafashe rero icyemezo cyo gusengera mu muhanda, agenda ava muri leta ajya mu yindi, mu rwego rwo gukwirakwiza ububyutse muri Amerika.

    Mubyukuri ntabwo afite gahunda yo guhagarika iyi mbaraga yo kuzana no kugarura ibyiringiro ku mitima iremerewe.

    “Turimo gutangira … biratangiye. Ndumva ubuntu budasanzwe uyu munsi kuruta mbere hose, tugomba guterana mu mwuka w’ubumwe tugashaka mu maso h’Umwami no gukurikira Ubwami bwe kuri iyi saha”.

    Source: www1.cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ku-Mana-byose-birashoboka-Imitima-ikomeretse-yavutse-ubwa-kabiri.html

  • Aya niyo makosa abakobwa batarashaka bakunze kuba bahuriyeho #rwanda #RwOT

    Abakobwa batarashaka abagabo, benshi bakunze kubafata nk’abantu babeshya cyangwa se batagira gahunda, rimwe na rimwe niyo bakoze amakosa batabishaka, kwemera ko bibagwiririye muri iyi minsi biragorana, gusa si bose.

    Iyo ugiye kureba usanga abakobwa burya hari amakosa bahuriyeho gusa usanga bataba babizi buri umwe akagira ngo ni uko yitereye nyamara ugasanga 90% byabo niko baba bameze muri kamere yabo.

    1. Bumva ko bashobora guhindura imico y’umusore uwari wese

    Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

    2. Bibeshya ko amafaranga agura urukundo

    Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

    3. Baba batekereza ko kwishima kwa nyako ari ukuba wubatse urugo[kugira umugabo]

    Abakobwa batarashaka baba bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose siko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

    4. Bamwe bahora bifuza byinshi ku musore bakundana

    Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahuriraho n’abandi.

    5. Bahoza igitutu ku basore bakundana

    Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

    6. Baba bumva ko imyaka ariyo igaragaza ko umuntu agomba gukora ubukwe

    Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/aya-niyo-makosa-abakobwa-batarashaka-bakunze-kuba-bahuriyeho

  • Kirehe: RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bashinjwa kwica umwana wabo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi.

    Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n’umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n’ababyeyi b’uyu mwana muri ubu bwicanyi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n’umugore we n’umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw’umwana wabo.

    Ati “Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.”

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by’ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n’inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.

    RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bibyariye