Blog

  • Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bakingiwe COVID-19 –

    Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abakingiwe bwa mbere ari abo muri Batayo ya Karindwi ifite icyicaro i M’poko mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

    Biteganyijwe ko hakurikiraho abo mu bindi bice nk’abari ahandi i Bangui, i Bria, Kagambandoro na Batangafo.

    Gukingirwa kw’izo ngabo byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo gukingira mbere na mbere abahura n’ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus.

    Uretse abari mu mahanga, n’imbere mu gihugu abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO n’abanyerondo barakingiwe.

    Lt Col Joseph Safari ukuriye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique ubwo yakingirwaga

    Ibikorwa byo gukingira bikomeje gukorwa ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura

    ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique nawe yakingiwe

    Abapolisi b’u Rwanda nabo bahawe urukingo

    Amafoto: RDF


  • RIB yafatanye abantu batatu udupfunyika tw’urumogi turenga 2000 –

    Aba bantu batwaraga urumugo barukura mu Karere ka Rubavu barujyanye mu Mujyi wa Kigali, barimo umugabo w’imyaka 45 wafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Karuruma afite udupfunyika 1 000.

    Hanafashwe umugore w’imyaka 30 wafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, akaba yarafatanywe udupfunyika 115 tw’urumogi. Muri aka gace kandi hafatiwe undi mugore wari ufite udupfunyika 1000.

    Aba bose uko ari batatu icyo bahuriyeho ni uko ubaha urumogi ari umuntu umwe uturuka mu karere ka Rubavu, akaba akiri gushakishwa n’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe.

    Aba batatu batawe muri yombi binyuze mu bufatanye bw’abaturage, aho bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasata mu gihe iperereza rigikomeje.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yaboneyeho kwibutsa abantu bose bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge ko bari kwishyira mu kaga.

    Ati “Urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, iyo ufashwe ukora, uhinga, utunda, ubika cyangwa uha undi urumogi uhabwa igihano cya burundu.”

    Yongeyeho ati “Turaburira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko bakwiye kubivamo. Kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego dukorana ntituzahwema kubirwanya, kuko ubushobozi burahari bwo gutahura amayeri yose ashobora gukoreshwa mu gukwirakwiza urumogi, twiteguye kubahashya kugeza bicitse.”

    Aba bafashwe nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    RIB yataye muri yombi abantu bazanaga urumogi muri Kigali baruvanye i Rubavu

  • Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahembye abanyarwandakazi bane b’indashyikirwa –

    Vrooman yabashimiye mu muhango ngarukamwaka witwa ‘Women’s History Month’ (Ukwezi kw’amateka y’abagore) watangirijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1978, kugira ngo hazirikanwe ndetse hashimirwe abagore b’indashyikirwa bakoze ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete babarizwamo. Uba hagati y’itari 1-31 Werurwe.

    Kubashimira byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Kane tariki 11 Werurwe uyu mwaka, hashimiwe abagore bane, aribo Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona (RUB) na Christine Mukeshimana watangije ikigo giha ubufasha abana batishoboye n’abafite ubumuga ‘Disabled and Vulnerable Children (HDVC)’.

    Hashimiwe kandi Agnes Mukashyaka watangije ikigo Izere Mubyeyi Center gifasha abana bafite ubumuga ndetse na Gaudence Mushimiyimana, umwe mu bashinze Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU).

    Vrooman yagize ati “Kuva mu 2015 Ambasade ya Amerika i Kigali yashimiye inahemba abagore bagira umurava bagakora itandukaniro mu muri sosiyete babamo. Kugeza ubu hamaze guhembwa abagore 16 babaye indashyikirwa bakerekana umurava, imbaraga n’ubuyobozi mu gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga ndetse no guharanira ubutabera.”

    Abanyarwandakazi b’indashyikirwa bahembwe bahawe itike yo kuzitabira amahugurwa yitwa International Visitor Leadership Program, asanzwe aba muri mwaka muri Amerika, aho yitabirwa n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ayo aba bazitabira ariko, azitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda gusa, aho bazayakorana n’abandi banyamerika bafasha abafite ubumuga kugira ngo bahugurane mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

    Abaheruka guhembwa mu 2019 ni abanyarwandakazi batatu ari bo Ashimwe Christine washinze ihuriro Rwanda Clot Awareness Network, rigamije kumenyekanisha indwara yo kuvura kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis.

    Hahembwe kandi na Nakabonye Dative uyobora Umuryango ufasha abatishoboye wa ‘Family Circle Love Lab Organization (FCLLO)’.

    Peter Vrooman ari kumwe n’abagore batatu b’indashyikirwa bahembwe umwaka ushize

  • Abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bakingiwe COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko abakingiwe bwa mbere ari abo muri Batayo ya Karindwi ifite icyicaro i M'poko mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, Bangui.

    Biteganyijwe ko hakurikiraho abo mu bindi bice nk'abari ahandi i Bangui, i Bria, Kagambandoro na Batangafo.

    Gukingirwa kw'izo ngabo byagizwemo uruhare na Leta y'u Rwanda muri gahunda yihaye yo gukingira mbere na mbere abahura n'ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus.

    Uretse abari mu mahanga, n'imbere mu gihugu abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO n'abanyerondo barakingiwe.

    Lt Col Joseph Safari ukuriye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique ubwo yakingirwaga

    Ibikorwa byo gukingira bikomeje gukorwa ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura

    ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique nawe yakingiwe

    Abapolisi b’u Rwanda nabo bahawe urukingo

    Amafoto: RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-centrafrique-bakingiwe

  • Kirehe: RIB yataye muri yombi umugabo n'umugore bashinjwa kwica umwana wabo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n'umugore we batawe muri yombi.

    Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.
    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n'umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n'ababyeyi b'uyu mwana muri ubu bwicanyi.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n'umugore we n'umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw'umwana wabo.

    Ati 'Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w'umwana n'umuturanyi bafatanye kwica umwana.'

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by'ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n'inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.

    RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bibyariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-rib-yataye-muri-yombi-umugabo-n-umugore-bashinjwa-kwica-umwana-wabo

  • Imodoka izahabwa Miss Rwanda 2021 iri muri Rond Point mu mujyi ngo Abanyakigali bayibone #rwanda #RwOT

    Iyi modoka iriho ibirango bya Miss Rwanda, iri muri iriya Rond Point kugira ngo abagenda mu mujyi rwagati bihere ijisho igihembo nyamkuru cy’umukobwa uzahiga abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka wa 2021.

    Izanywe mu mujyi nyuma y’igihe gito abakobwa bari mu mwiherero basuye iriya modoka izagendamo umwe muri bo.

    Uruganda rwa Hyundai rusanzwe rukora imodoka rukazanicuruza, rwinjiye mu baterankunga b’iri rushanwa ndetse ruhita runatanga igihembo gikuru ari cyo iriya modoka ifite agaciro ka Miliyoni ziri hejuru ya 20 Frw.

    Buri wese uri kunyura muri Rond Point, arabona iriya modoka aho iparitse aho yitegeye muri ariya masangano y’imihanda mikuru mu mujyi.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagize icyo bavuga kuri kiriya gikorwa, harimo n’abavuga ko bitari ngombwa kuza kwanika iriya modoka kuri ririya zuba.

    Gusa bamwe bazi ibijyanye no kwamamaza, bavuga ko Hyundai nk’uruganda ruri mu baterankunga b’iri rushanwa, rutaje ku bugiraneza ahubwo ko ari no mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byarwo bityo ko kuba yashyirwa hariya ari no mu buryo bwo kwamamaza imodoka zarwo ziri no mu zikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Photos : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imodoka-izahabwa-Miss-Rwanda-2021-iri-muri-Rond-Point-mu-mujyi-ngo-Abanyakigali-bayibone

  • CP Kabera yakingiwe Covid-19, yibutsa abanyarwanda gukomeza kwirinda –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ni bwo CP Kabera yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter imugaragaza ahabwa urukingo, yongera kwibutsa ko ari ngombwa kwitwararika nubwo inkingo ziri gutangwa.

    Ati “Ndibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 bikomeje. Ambara agapfukamunwa kawe, shyiramo intera [hagati ya we n’abo muri kumwe], karaba intoki [igihe cyose hari aho winjiye cyangwa usohotse], ndetse wubahirize amasaha ntarengwa y’ingendo.”

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira COVID-19 ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, abagera ku 314.015 biganjemo abo mu nzego z’ubuvuzi, abageze mu za bukuru, abarwaye indwara z’akarande, abagororwa, abo mu nzego z’umutekano, abacuruzi n’abandi bafite ibyago byo kwandura bitewe n’akazi bakora, bamaze gukingirwa.

    CP John Bosco Kabera yakingiwe COVID-19

  • Nta butinganyi muri kiliziya -Papa yashwishurije ababana bahuje ibitsina –

    Papa Francis yafatwaga cyane n’amatsinda y’ababana bahuje ibitsina ‘nk’umuyobozi wifitemo impinduramatwara mu myizerere ya Kiliziya Gatorika’ binyuze mu kuvugurura amahame yayo ndetse no kuyajyanisha n’igihe.

    Ibi byaturukaga ku magambo uyu Muyobozi wa Kiliziya Gatorika yakunze kugenda avuga mu bihe bitandukanye, asa nk’ashyigikira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, akavuga ko ‘na bo ari abana b’Imana bakwiye kuba mu miryango, kandi bagashyirirwaho amabwiriza akwiye kubagenga’.

    Nko mu mwaka ushize, Papa yagize ati “Ababana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kuba umuryango. Nta muntu ukwiye kwirengagizwa no kujugunywa cyangwa guhabwa akato kubera ko akunda abo bahuje igitsina. Icyo dukwiye gukora ni ugushyiraho amategeko agenga imiryango bahuriramo, ku buryo bagira amategeko abarengera”.

    Ibi byose ariko byahindutse kuri uyu wa Mbere, ubwo Kiliziya Gatolika yacaga iteka, ikavuga ku mugaragaro ko kubana n’abo muhuje igitsina ari “Icyaha kuko ari amahitamo y’umuntu kandi adafatwa nk’ayashyizwe mu mugambi w’Imana”.

    Bavuze ko bisanzwe ari “Ikizira guha umugisha imiryango icana inyuma, bityo ko ari n’ikizira guha umugisha ababana bahuje ibitsina”.

    Itangazo ryamagana ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika ryashyizweho umukono na Papa Francis ubwe, nk’ikimenyetso simusiga cy’uko uwo ari umurongo ntakuka w’iryo dini riri mu yakomeye kuri iyi Isi.

    Kuba Kiliziya Gatolika yitandukanyije n’iyi myemerere y’ababana bahuje ibitsina ni igihombo gikomeye cyane ku miryango isanzwe ibakorera ubuvugizi, kuko yabonaga Papa nk’umwe mu bantu bashobora gutuma ijwi ryabo ryumvikana cyane ku Isi cyane ko nawe ari umuntu wubashye kandi uvuga rikijyana.

    Papa Francis yaciye iteka, yamagana ababana bahuje ibitsina/ Ifoto: Reel

  • Imbamutima za Gasana, Gatabazi, Soraya n’abandi bahawe imirimo mishya –

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasakaye, ririho amazina mashya y’abayobozi cyane mu nzego zikunda guhura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi uhereye kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Uyu mwanya wariho Prof Shyaka Anastase wahawe Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wahise asimburwa na Dancilla Nyirarugero.

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya wariho Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Soraya yahise asimburwa na Beata Habyarimana ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    Undi wahawe umwanya ni François Habitegeko wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nyuma y’igihe ayobora Akarere ka Nyaruguru ndetse mu mwaka ushize w’imihigo kaje imbere y’utundi twose.

    Gasana Emmanuel wigeze kuyobora Polisi y’Igihugu mu gihe cy’imyaka icyenda nyuma akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yongeye guhabwa imirimo aho yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Umugambi ni umwe: Gukora batizigamye

    Soraya Hakuziyaremye yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka zakozwe ku wa 18 Ukwakira 2018, aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali muri Ecole Belge de Kigali aho yasoje mu Mibare n’Ubugenge.

    Nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles yiga mu Ishuri ry’Imari rya Vlerick. Yaje gusoza amasomo ye mu bijyanye n’imari ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa muri Université Libre de Bruxelles.

    Yamaze imyaka ine akora muri Bank of New York guhera mu Ukuboza 2002 nyuma aza kuhava ajya muri BNP Paribas Fortis i Bruxelles aho yakoze imyaka itandatu.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda amara imyaka ibiri n’igice akora nk’Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mbere yo kujya gukora mu kigo gikomeye cy’Imari cyo mu Buholandi, ING Group aho yanabaye na Visi Perezida wacyo mu Bwongereza.

    Nyuma y’itangazo rimugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yifashishije urukuta rwa Twitter maze ashimira Perezida Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.

    Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere n’amahirwe ampaye yo gukora muri Banki Nkuru y’Igihugu.”

    Yakomeje avuga ko azitangira inshingano nshya ahawe, ndetse ashimira itsinda bakoranye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Gasana yagarutse ku cyizere yagiriwe

    Muri Gashyantare 2019, IGIHE yasuye Gasana Emmanuel mu byari ibiro bye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho yari Guverineri wayo. Ni umwanya yari agiyeho nyuma y’imyaka icyenda ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu.

    Namubajije niba kuva ku mwanya w’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, akagirwa Guverineri atari nko gusubira inyuma nk’uko benshi babivugaga icyo gihe maze ansubiza ati “Umukuru w’Igihugu arebye ibyo ushoboye n’ibyo wakora nyuma ya hariya hantu aguhaye akandi kazi, uhinduriwe imirimo kandi aguhaye akazi, icyo cyizere uretse n’aha kabone n’ubwo haba ari hasi. Narishimye cyane bikomeye, nta na rimwe namutenguha.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, Gasana yabwiye IGIHE ko yiteguye gukorana umurava akuzuza inshingano ze mu cyerekezo u Rwanda rwiyemeje.

    Ati “Ubu icyo nakubwira ni uko nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yongeye kungirira. Ni iby’agaciro ntagereranywa. Niteguye kuzakorana umurava izi nshingano mpawe, kandi nzirikana impanuro n’umurongo duhora duhabwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu mu cyerekezo u Rwanda twiyemeje.”

    Yavuye ku bwa Agronome ageze ku kuba wa Minisitiri

    Gatabazi w’imyaka 53 y’amavuko, yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’imicungire y’ibiza n’itumanaho ndetse yiga amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’urwego rw’ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ushinzwe ubuhinzi mu yahoze ari Komine Cyungo na Kiyombe mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye yagize ati “Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa FPR. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

    Beata Habyarimana yigeze kuyobora iyari Agaseke Bank

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu rwego rw’imari yahawe kuyobora. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 1996 na 2000 mu bijyanye n’ubukungu.

    Afite Masters mu miyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi. Yayibonye hagati y’umwaka wa 2009 na 2011.

    Usibye kuba Umuyobozi w’iyahoze ari Agaseke Bank limited yaje guhinduka Bank of Africa, yakoze muri Banki y’Abaturage ndetse no muri Bill & Melinda Gates Foundation.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’icyizere yamugiriye, avuga ko azitangira igihugu n’imbaraga ze zose.

    Nyirarugero Dancille yari ari Umwarimu n’umwe mu bayobozi muri Anglican

    Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze kuba umwe mu bayobozi mu Itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Shyira aho yari umwe mu bungirije Mbanda Laurent.

    Yigishije muri Ines Ruhengeri ndetse ubu yari umwarimu muri Muhabura Integrated Polytechnic College. Muri iri shuri, ubu yari umuyobozi w’ishami rishinzwe Ibaruramari.

    Muri Anglican, yamaze imyaka irindwi ari Umuyobozi wungirije w’ihuriro ryitwa Mothers Union.

    Umwe mu bapasiteri bakoranye nawe yabwiye IGIHE ati “Ni umwe mu bakirisito bakuru kandi b’inyangamugayo, ni umubyeyi wibwiriza kandi w’umunyakuri.”

    Yize Kaminuza muri Uganda, ndetse magingo aya ari kwiga ibijyanye n’uburezi bufite ireme muri Kaminuza yo mu Budage.

    Habitegeko we wagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye, amwizeza ko azakorana umwete.

    Ati “Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.”

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

    Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

    Gasana Emmanuel yongeye gukirwa Guverineri, nyuma yaho mu 2019 yari yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo ubu yahawe iy’Iburasirazuba

    Habitegeko wari Meya w’Akarere ka Nyaruguru ubu ni Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba