Blog

  • Ushobora kuzibona ugakizwa namaguru! Dore in… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe imyambaro iba ikoze mu buryo butandukanye, mu bihugu bimwe na bimwe hari imyenda bambara ahandi batatinyuka ngo bajye mu nzira, agahugu umuco akandi umuco. Ariko kuri izi nkweto ugiye kubona ntabwo zambarwa n'ahantu hamwe, buri muntu wese yayambara nta muco igenderaho.

    Izi nkweto abazikoze ahanini bagendeye ku kuziha ishusho y'inyamaswa ziba mu mazi harimo n'izo mu ishyamba nka; ingona, Amafi, imbeba ,musumbashyamba, n'izindi zitandukanye.

    1. Inkweto y’agasumbashyamba


    2. Inkweto ikozwe mu mbeba

    3. Inkweto ikozwe mu Ngona

    4.Inkweto bakoze berekana amahembe y’inka

    5. Inkweto zikoze mu mafi 

    6. Inkweto yakozwe igashyirwa ku maguru y’inkoko

    .

    7. Inkweto ikozwe mu mineka

    .

    8. Inkweto ikozwe mu isura y’umuntu

    .

    9. Inkweto ikozwe mu binono by’inka 

    10. Inkweto ijyamo CD, ukumva umuziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103935/ushobora-kuzibona-ugakizwa-namaguru-dore-inkweto-10-zitangaje-ku-isi-zakozwe-bagendeye-ku–103935.html

  • Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda rya Volleyball (FRVB) iritegura amatora y'uzariyobora, kuri ubu bamaze gutangaza ko tariki ya 27 Werurwe 2021 aribwo hazamenyekana uzariyobora mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, ubwo ni ukuvuga kugeza mu mwaka wa 2025.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021 nibwo hamenyekanye urutonde rw'abakandinda bemerewe kwiyamamariza kuzayobora iri shyirahamwe, mu mazina yashyizwe ahagaragara asanzwe amenyerewe muri uyu mukino harimo Geoffrey Zawadi usanzwe ari Perezida wa REG Volleyball Club we akaba yiyamaje k'umwanya wo kuyobora Intekorusange aho uyu mwanya wari usanzwe uyoborwa na Dr Kabera Callixte.

    Ku mwanya w'uzayobora iri shyirahamwe, Kagarama Kansiime Julius wari usanzwe ari visi perezida muri komite ishoje manda yayo yari iyobowe na Karekezi Léandre ni umwe mubatanze kandidatire yo kuba yazayobora iri shyirahamwe, undi wifuza kuyobora iri shyirahamwe ni Mukamurenzi Providence wari usanzwe ari umubitsi muri iyo kkomite.

    Ubwo hari tariki ya 8 Gashyantare 2021, habaye inama y'intekorusange idasanzwe y'uyu mukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda, muriyo ntekorusange hakaba haremejwe uburyo Shampiyona izakinwamo, aho izakinwa mu bice bitandukanye, kuri buri gice amakipe yose agahura kandi buri kipe ikazagira igihe cyo kwakira.

    Hagaragajwe ingengabihe y'agateganyo y'amarushanwa ndetse iremezwa. Hemejwe kandi ko amarushanwa azatangira ku wa 20 Werurwe ariko bikaba bishobora guhinduka hagendewe ku ngamba za Leta zo kurwanya COVID-19.

    Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge, yemejwe nk'umunyamuryango mushya, ikazatangira ikina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri (Serie B) mu gihe byemejwe ko IPRC Musanze iva muri Serie B ikajya mu Cyiciro cya Mbere (Serie A).

    Shampiyona ya Volleyball ya 2019/20 yasojwe n'irushanwa rito mu Ukwakira, APR VC mu bagabo na UTB VC mu bagore, aba ari zo zegukana ibikombe.

    The post Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kansiime-julius-na-geoffrey-zawadi-bayoboye-abandi-bifuza-kuyobora-ishyirahamwe-ryumukino-wintoki-mu-rwanda-frvb-mu-matora-ategerejwe-muri-uku-kwezi-kwa-werurwe-2021/

  • U Buholandi: Abanyarwanda bizihije Umunsi w'Abagore hagarukwa ku ngaruka zasizwe na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byizihijwe ku wa 13 Werurwe 2021, byateguwe na Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro, abibutsa impamvu yabahuje n'insanganyamatsiko y'uwo munsi.

    Yagize ati 'Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2019 u Rwanda n'Isi yose twugarijwe n'icyorezo cya COVID-19, ibihe turimo bikaba bitoroshye kuko byagize ingaruka ku buzima n'imibereho byacu, ubukungu burahazaharira, bituma abantu batisanzura uko bisanzwe, ngo bahure basabane, bizahaza cyane abari mu kazi k'ubuvuzi. Ibi bibazo ntawe byasize ariko kandi byanagize ingaruka zikomeye ku gitsina gore muri rusange.''

    Abagore bari mu ba mbere bari mu butabazi mu buvuzi mu nzego zose, 70% mu bakora mu buvuzi, ubushakashatsi bugaragaza ko ari igitsina gore.

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko nubwo uyu mubare ushimishije bitabuza ko usanga mu bafata ibyemezo ari bake ku Isi ndetse no mu bihugu bitandukanye.

    Ati ''Umunsi nk'uyu ni uwo gutekereza ku burenganzira n'ubwisanzure bw'umugore mu byo dukora byose mu mashyirahamwe aduhuza n'ahandi ariko nabo bagiramo ijambo n'ibikorwa mu rwego rw'igihugu.''

    Guverinoma y'u Rwanda mu rugendo rurerure yakomeje guha umwanya abagore mu mirimo yose no mu buyobozi bufata ibyemezo bakagiramo uruhare.

    Mu mibanire n'imikoranire myiza ibi Guverinoma y'u Buholandi yabyumvise vuba kandi ikomeje 'kuduteramo inkunga kugira ngo dukomeze tugere ku ntego igihugu cyacu gishaka kugeraho.'

    Nduhungirehe yakomeje ati ''Babikora bashyigikira imishinga yo guteza imbere ibikorwa by'abagore muri rusange mu bice bitandukanye by'imirimo bakora.''

    Mu kiganiro yatanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Kamanzi Jackline, yavuze uko politiki y'u Rwanda ihagaze mu buringanire bw'umugore.

    Yagarutse ku buryo imibare yagiye yiyongera mu nzego zose aho abagore bahabwa imyanya mu nzego z'ubuyobozi.

    Ati ''Mu Rwanda uburinganire ni ikintu twiyemeje, mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, ubu 30% by'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi bufata ibyemezo.

    Kubera icyorezo cya COVID-19, imiryango iyobowe n'abagore yagizweho ingaruka ku kigero cya 39,5%, naho iyobowe n'abagabo igera kuri 37,6%, bigaragara ko abagore bakozweho cyane.

    Mu butumwa bwe, yagiriye inama abagore aho batuye hose kujya bamenya amategeko abarengera.

    Mukamana Christella utuye akaba anakorera mu Buholandi mu bijyanye n'ubuzima yatanze ikiganiro agaruka ku kuntu umugore ukora muri ibi bihe mu nzu z'abarwaye COVID-19, yazahajwe n'ibyo abona bidasanzwe, harimo kwita ku muntu urembye mu kanya gato agapfa umureba, kandi bikaba byarabaye kuri benshi mu minsi yashize.

    Ati ''Kubona umuntu mwakoranaga na we apfuye, urabyibaza bikakurenga bigatera benshi ihahamuka. Gukora amasaha menshi nta kuruhuka kandi kenshi urushye, uwo waruhiye ubuzima bukanga agapfa, ni ibintu bitoroshye umugore ahura nabyo kuko ari nabo benshi muri aka kazi.''

    Marina Diboma, inshuti y'u Rwanda ni umwe mu bagore bakorera mu Buholandi wungirije Umuyobozi w'Ikigo NABC (Netherlands Africa Business Council) yerekanye uko icyorezo cya Covid cyazahaje urwego rw'abakora ishoramari.

    Ati ''Mu bafatanyabikorwa bacu harimo n'abo mu Rwanda, iyo urebye ukuntu mu Rwanda bakoze mu gufasha Abanyarwanda bahuye n'iki cyorezo ubuyobozi bugerageza kuba hafi abaturage, bukabagenera ibyo kubatunga aho bikenewe byerekanye aho u Rwanda rugeze mu mitekerereze hashimishije.''

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije Umunsi w'Abagore

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buholandi-abanyarwanda-bizihije-umunsi-w-abagore-hagarukwa-ku-ngaruka-zasizwe

  • Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugenderana n'utundi.

    Minaloc yatangaje ko utwo turere 'turakomeza kubahiriza gahunda ya 'Guma mu karere'. Ingendo zose gisohoka cyangwa zinjira muri utwo turere uko ari dutatu zirabujijwe keretse ku bantu bafite impamvu zumvikana zemejwe n'inzego zibifitiye ububasha.

    Icyakora, imodoka zikora ubwikorezi bw'ibicuruzwa n'ibiribwa zemerewe kwinjira no gusohoka muri utwo turere. Imodoka zitwaye abagenzi zinyura mu turere twa Nyanza na Gisagara ntizemerewe guhagarara.

    Minaloc yavuze kandi ko inama rusange zihuza abantu imbonankubone (physical meetings) zibujijwe muri utwo turere kandi ingendo zitubujijwemo guhera saa Moya z'ijoro (19h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4h00) naho ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00).

    Abatuye muri utwo turere uko ari dutatu bibukijwe ko usibye ayo mabwiriza yihariye abareba, indi myanzuro y'Imana y'Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yubahirizwa uko iri.

    Minaloc yavuze ko ayo mabwiriza azamara igihe cy'ibyumweru bibiri gishobora kongerwa.

    Kuri uyu wa Kabiri Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko bazafatanya n'inzego zitandukanye kuganzura uko amabwiriza ari kubahirizwa kandi abazayarengaho bazahabwa ibihano.

    Yagize ati 'Abaturage icyo tubasaba ni ukubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kugira ngo dutsinde iki cyorezo. Abazayarengaho bazahanwa kuko tuzafatanya n'inzego zitandukanye gukora igenzura.'

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-hashyizweho-amabwiriza-yihariye-ku-turere-twa-nyanza-gisagara-na

  • Imyitwarire igayitse idakwiye kuranga abakundana bya nyabyo|Yasenya urukundo rwanyu mutayitondeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko urubuga Elcrema rubitangaza hari inama ku rukundo n'imibanire y'abantu ruvuga ko zagakwiye gukurikizwa,gusa ruvuga ko kandi urukundo rwonyine rudahagije ngo abakundana barambane ari na yo mpamvu bakwiye kwirinda imyitwarire ikurikira,kuko ishobora gusenya urwo rukundo rwa babiri.

    1.Kubika inzika

    Muri kamere ya muntu usanga habamo kwibuka ibibi bakorewe n'abakunzi babo niyo haba haciye igihe kinini kurusha kwibuka ibyiza bakorewe nyuma umunsi umwe.

    Kubika inzika ntacyo bifasha uretse gusenya kuko bituma iteka ikibaye cyose kibyutsa ibyashize kugeza ubwo kwihangana byanga umwe agafata umwanzuro wo kubivamo.

    2.Kutavugana

    Undi muco utari mwiza ariko uba hagati y'abakundana benshi ni ukutavugana.Ese ni gute azamenya ibyo utekereza, uko wiyumva n'ibyo wifuza kandi utigeze ubimubwira?

    Burya kuvugana no guhana amakuru ni ingenzi cyane mu rukundo kuko bituma n'igihe mugiranye ikibazo mubasha kugikemura.

    Guhana amakuru iyo bibuze hagati y'abakunda, nta kabuza urukundo rwabo rugenda ruyoyoka ndetse ntibabashe no kumenya icyabiteye.

    3.Kwitana ba mwana

    Kimwe mu bintu bisenya umubano w'abakundana ni ukwitana ba mwana.

    Burya iteka iyo uhora uri muri yakoze ibi, mbese ikibaye cyose ukumva ko ari amakosa ya mugenzi wawe urukundo rwanyu rurahangirikira.

    Ingaruka mushobora kutazibona ako kanya ariko uko iminsi ishira niko urukundo rugenda ruyoyoka mukisanga mutakibashije kubana kandi byaratangiye mubifata nk'ibyoroshye.

    4.Kwishongora no kumva uri miseke igoroye

    Undi muco ukwiye kwirindwa n'abantu bakundana ni ukwishongora kuko biri mu byagiye bisenya imibanire y'abantu benshi.

    Kwishongora bituma umuntu yumva ko ariwe kamara, ndetse gusaba imbabazi bikaba ingorabahizi kuko uba wumva uri umuntu ukomeye udakwiye guca bugufi.

    Kwishongora kandi ntibitana no kumva ko uri miseke igoroye mbese nta kosa na rimwe ugira ahubwo iteka ugahora ubona amakosa yakozwe n'umukunzi wawe.Ibi ariko ntibyubaka birasenya kuko uwo mubana ageraho akakurambirwa agahitamo kwigendera.

    5.Kwisuzugura

    Ikindi kintu cyangiza urukundo ni ukwisuzugura no kutiha agaciro k'umwe mu bakundana.

    Iyo wisuzugura bituma utekereza ko umukunzi wawe mudakwiranye, ugasanga ugirira abandi ishyari, ntiwizera umukunzi wawe ndetse rimwe na rimwe bikaba n'intandaro yo gufata ibyemezo bidakwiye.

    Kwisuzugura bishobora no gutuma uburyo umukunzi wawe yakubonaga bihinduka kuko nawe ubwawe uba utiha agaciro ngo wiyiteho uko bikwiye.

    6.Kumva ko byose bigomba gukorwa uko ubishaka

    Ikindi gikwiye kwirindwa n'abakundana ni ugohora iteka wumva ko ibintu byose bigomba gukorwa uko ubishaka. Uyu ni umuco ugirwa n'abatari bake ariko batazi ko bawufite.

    Ubundi mu rukundo umuntu yagakwiye kwiyibagirwa ntiyumve ko ibitekerezo bye n'ibyifuzo bye ari byo bigomba gushyirwa imbere ahubwo akareka na mugenzi we akagaragaza ko hari icyo ashoboye.

    7.Kumva ko umukunzi wawe adashobora kukureka

    Kumva ko umukunzi wawe adashobora gufata umwanzuro wo kukureka na byo biri mu byibanze mukwiye kwirinda kuko biri mu byangiza umubano wanyu.

    Iyo utekereza ko uwo mukundana adateze na rimwe kuzagusiga, bituma urekeraho gukora bya bikorwa bituma umubano ukomera ndetse n'agaciro wamuhaga kakagenda kagabanuka.

    Aha niho uzasanga umuntu ahora aca umukunzi we inyuma ariko akumva ko ntacyo bitwaye, aho gukosora amakosa akayahoramo.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/imyitwarire-igayitse-idakwiye-kuranga-abakundana-bya-nyabyoyasenya-urukundo-rwanyu-mutayitondeye/

  • Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugenderana n’utundi.

    Minaloc yatangaje ko utwo turere ‘turakomeza kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu karere’. Ingendo zose gisohoka cyangwa zinjira muri utwo turere uko ari dutatu zirabujijwe keretse ku bantu bafite impamvu zumvikana zemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

    Icyakora, imodoka zikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibiribwa zemerewe kwinjira no gusohoka muri utwo turere. Imodoka zitwaye abagenzi zinyura mu turere twa Nyanza na Gisagara ntizemerewe guhagarara.

    Minaloc yavuze kandi ko inama rusange zihuza abantu imbonankubone (physical meetings) zibujijwe muri utwo turere kandi ingendo zitubujijwemo guhera saa Moya z’ijoro (19h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4h00) naho ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

    Abatuye muri utwo turere uko ari dutatu bibukijwe ko usibye ayo mabwiriza yihariye abareba, indi myanzuro y’Imana y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yubahirizwa uko iri.

    Minaloc yavuze ko ayo mabwiriza azamara igihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa.

    Kuri uyu wa Kabiri Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko bazafatanya n’inzego zitandukanye kuganzura uko amabwiriza ari kubahirizwa kandi abazayarengaho bazahabwa ibihano.

    Yagize ati “Abaturage icyo tubasaba ni ukubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kugira ngo dutsinde iki cyorezo. Abazayarengaho bazahanwa kuko tuzafatanya n’inzego zitandukanye gukora igenzura.”

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • U Buholandi: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Abagore hagarukwa ku ngaruka zasizwe na COVID-19 –

    Ibi birori byizihijwe ku wa 13 Werurwe 2021, byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro, abibutsa impamvu yabahuje n’insanganyamatsiko y’uwo munsi.

    Yagize ati “Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2019 u Rwanda n’Isi yose twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ibihe turimo bikaba bitoroshye kuko byagize ingaruka ku buzima n’imibereho byacu, ubukungu burahazaharira, bituma abantu batisanzura uko bisanzwe, ngo bahure basabane, bizahaza cyane abari mu kazi k’ubuvuzi. Ibi bibazo ntawe byasize ariko kandi byanagize ingaruka zikomeye ku gitsina gore muri rusange.’’

    Abagore bari mu ba mbere bari mu butabazi mu buvuzi mu nzego zose, 70% mu bakora mu buvuzi, ubushakashatsi bugaragaza ko ari igitsina gore.

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko nubwo uyu mubare ushimishije bitabuza ko usanga mu bafata ibyemezo ari bake ku Isi ndetse no mu bihugu bitandukanye.

    Ati ‘‘Umunsi nk’uyu ni uwo gutekereza ku burenganzira n’ubwisanzure bw’umugore mu byo dukora byose mu mashyirahamwe aduhuza n’ahandi ariko nabo bagiramo ijambo n’ibikorwa mu rwego rw’igihugu.’’

    Guverinoma y’u Rwanda mu rugendo rurerure yakomeje guha umwanya abagore mu mirimo yose no mu buyobozi bufata ibyemezo bakagiramo uruhare.

    Mu mibanire n’imikoranire myiza ibi Guverinoma y’u Buholandi yabyumvise vuba kandi ikomeje ‘kuduteramo inkunga kugira ngo dukomeze tugere ku ntego igihugu cyacu gishaka kugeraho.’

    Nduhungirehe yakomeje ati ‘‘Babikora bashyigikira imishinga yo guteza imbere ibikorwa by’abagore muri rusange mu bice bitandukanye by’imirimo bakora.’’

    Mu kiganiro yatanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jackline, yavuze uko politiki y’u Rwanda ihagaze mu buringanire bw’umugore.

    Yagarutse ku buryo imibare yagiye yiyongera mu nzego zose aho abagore bahabwa imyanya mu nzego z’ubuyobozi.

    Ati ‘‘Mu Rwanda uburinganire ni ikintu twiyemeje, mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ubu 30% by’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bufata ibyemezo.

    Kubera icyorezo cya COVID-19, imiryango iyobowe n’abagore yagizweho ingaruka ku kigero cya 39,5%, naho iyobowe n’abagabo igera kuri 37,6%, bigaragara ko abagore bakozweho cyane.

    Mu butumwa bwe, yagiriye inama abagore aho batuye hose kujya bamenya amategeko abarengera.

    Mukamana Christella utuye akaba anakorera mu Buholandi mu bijyanye n’ubuzima yatanze ikiganiro agaruka ku kuntu umugore ukora muri ibi bihe mu nzu z’abarwaye COVID-19, yazahajwe n’ibyo abona bidasanzwe, harimo kwita ku muntu urembye mu kanya gato agapfa umureba, kandi bikaba byarabaye kuri benshi mu minsi yashize.

    Ati ‘‘Kubona umuntu mwakoranaga na we apfuye, urabyibaza bikakurenga bigatera benshi ihahamuka. Gukora amasaha menshi nta kuruhuka kandi kenshi urushye, uwo waruhiye ubuzima bukanga agapfa, ni ibintu bitoroshye umugore ahura nabyo kuko ari nabo benshi muri aka kazi.’’

    Marina Diboma, inshuti y’u Rwanda ni umwe mu bagore bakorera mu Buholandi wungirije Umuyobozi w’Ikigo NABC (Netherlands Africa Business Council) yerekanye uko icyorezo cya Covid cyazahaje urwego rw’abakora ishoramari.

    Ati ‘‘Mu bafatanyabikorwa bacu harimo n’abo mu Rwanda, iyo urebye ukuntu mu Rwanda bakoze mu gufasha Abanyarwanda bahuye n’iki cyorezo ubuyobozi bugerageza kuba hafi abaturage, bukabagenera ibyo kubatunga aho bikenewe byerekanye aho u Rwanda rugeze mu mitekerereze hashimishije.’’

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije Umunsi w’Abagore

    [email protected]


  • Guhozwa ku ngoyi na Museveni byatumye ubwoko bw'Abanyarwanda muri Uganda busaba guhindurirwa izina – #rwanda #RwOT

    Inama Nkuru y'ubwoko bw'Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, banditse ibaruwa bavuga ko bifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo kugira ngo ''Bareke kwitiranywa n'abaturage bo mu kindi gihugu cy'abaturanyi''.

    Amakuru avuga ko Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura n'ihohoterwa ritandukanye, ririmo kwimwa uburenganzira buhabwa abandi baturage bashinjwa kuba abanyamahanga kandi ubwoko bwabo bwemewe n'Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu mwaka wa 1995.

    Bivugwa ko abanyepolitiki b'Abagande bakomoka mu bwoko bw'Abanyarwanda, babuzwa amahirwe arimo kwiyamamaza no kugira imyanya ikomeye muri poitiki ya Uganda, naho urubyiruko rukabuzwa amahirwe arimo kubona indangamuntu, uruhushya rw'inzira, kwiyandikishaho sim cards za telefoni, kugira konti muri banki, kwinjira mu gipolisi n'igisirikari ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Nk'urugero, urubyiruko rurenga 80% rw'Abagande bo mu bwoko bw'Abanyarwanda, bimwa uburenganzira bwo gutunga urupapuro rw'inzira kandi nta mpamvu ifatika bahawe. Abandi bimwa uburenganzira bwo gutunga umutungo urimo ubutaka, ndetse abandi babufite bakabwamburwa.

    Uko guhozwa ku nkeke no kwimwa uburenganzira bwabo, byatumye Inama Nkuru y'Ubwoko bw'Abanyarwanda bandika urwandiko rugaragaza ko bifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo, kugira ngo bareke kwitiranywa n'abandi baturage batuye mu Rwanda kuko iyo ari imwe mu mpamvu ituma bakomeza guhohoterwa.

    Guhindura izina ry'ubwoko bw'Abanyarwanda ni umugambi muremure wa Museveni

    N'ubwo bisa nk'aho ari Inama Nkuru y'Ubwoko bw'Abanyarwanda yifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo, amakuru yizewe yemeza ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wo gusiribanganya ubu bwoko, bitewe n'urwango rukomeye yanga Abanyarwanda.

    Urwango rwa Museveni ku Banyarwanda rwatangiye kuva mu myaka ya kera, ariko rukaza umurego mu myaka ya za 2000, nyuma y'intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo z'ibihugu byombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaza kurangira Abagande bakubitiwe ahareba i Nzega ndetse bagatakaza ingabo nyinshi cyane zirimo n'abasore bari bavuye kwiga amasomo ya gisirikari akomeye mu mahanga.

    Kuva icyo gihe, urwango Museveni afitiye u Rwanda rwararumbutse, atangira kwifatanya n'imitwe ishaka gukuraho Leta y'u Rwanda biramunanira, kugeza ubwo atekereje no guhindura izina ry'Abagande bene wabo bitwa Abanyarwanda.

    Uretse ibyo, Museveni yanashyize imbaraga mu kugerageza gusibanganya ubwo bwoko, binyuze mu kugabanya no kubeshya imibare y'abagize ubwo bwoko.

    Nk'ubu mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 1962, abo mu bwoko bw'Abanyarwanda bari 20% by'abari batuye mu gace ka Buddi, kaje kwitwa Masaka. Magingo aya ariko, bitekerezwa ko 20% by'abatuye ako gace ari bo batari Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, ibyerekana uburumbuke bukomeye bw'Abanyarwanda batuye muri ako gace.

    Ibarura ry'abaturage ryo mu 1992, ryagaragaje ko Abanyarwanda bari ubwoko bwa gatanu mu moko manini ari muri Uganda, bagize 5.8% by'abatuye Uganda bose.

    Iyi mibare ariko ntiyakomeje kugaragazwa kuko mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2014, ubwoko bw'Abanyarwanda butigeze bubarurwa mu yandi moko, ahubwo hagaragazwa ko ubwoko bw'Abagande ari bwo bunini bukagirwa na 16% by'abatuye Uganda bose, bagakurikirwa n'Abanyankole bagize 9.6%, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Abasoga bagize 8.8% by'abaturage ba Uganda.

    Ni ibintu bidasanzwe kubona ubwoko runaka bwifuza guhindura izina ryabwo, kandi bigakorwa kubera uburyo ubwo bwoko buhohoterwa, bityo guhindura izina bikaba igikorwa kigamije kurinda 'ahazaza habwo'.

    Bamwe mu Banyarwanda bo muri Uganda bari mu bagizweho ingaruka n'umubano mubi umaze iminsi wakuruwe n'iyicarubozo n'ifungwa rya hato na hato inzego z'umutekano za Museveni zagiye zikorera abanyarwanda babaga banze kwifatanya n'imitwe ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Benshi mu basesenguzi bagaragaza ko umugambi wa Museveni wo gushaka gusibanganya ubwoko bw'Ababanyarwanda utazagerwaho, kuko guhindura izina ry'ubwoko bidakuraho ibindi bimenyetso bikomeye byubaka isano y'ubwoko, birimo isano y'amaraso, gusangira ururimo, umuco n'ibindi bitandukanye.

    Icyo Museveni yirengagiza muri ibi byose, ni uko Abanyarwanda n'Abagande bafitanye isano ry'igihe kirekire, ku buryo bitoroshye kubatanya burundu, ndetse nawe arabizi ko umunsi igihe cye cyarangiye, umubano w'Abanyarwanda n'Abagande uzongera gusagamba nk'uko byahoze.

    Ubwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bwasabye guhindurirwa izina, bakareka kwitwa ‘Abanyarwanda’ bakitwa ‘Abavandimwe’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhozwa-ku-ngoyi-na-museveni-gutumye-abagande-bafite-inkomoko-mu-rwanda-bifuza

  • U Buyapani bwatanze miliyoni zisaga 400 Frw yo gukwirakwiza amazi meza no gusana imihanda mu turere turindwi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2021, nibwo Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashyize umukono ku masezerano n'ibigo bigiye gukora iyi mishinga birimo Umuryango ARDE Kubaho ukora ubuvugizi mu bijyanye no kugeza amazi ku baturage n'uw'Abayapani udaharanira Inyungu wa CORE ugamije gufasha uturere gusana imihanda y'imigenderano.

    Umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage uzakorerwa mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega, uzamara imyaka itatu ndetse biteganyijwe ko uzatwara amadolari 81.788, akabakaba miliyoni 81 Frw.

    Muri uyu mushinga hazubakwa umuyoboro w'amazi ufite ibilometero 4,37, utuzu tubiri tw'amazi, ikigega cy'amazi, utwumba dutandatu bagenzuriramo amazi (Chambres à vannes) ndetse n'amavomero rusange abiri. Ibi bikorwa byose bizagera ku baturage basaga 7 900.

    Naho umushinga wo gusana imihanda uzakorwa na CORE, uzamara imyaka itatu, ukaba uzakorerwa mu turere 16. Kuri uyu munsi hasinywe amasezerano y'umwaka umwe azakorerwa mu Turere twa Huye, Kamonyi, Muhanga, Karongi, Gisagara na Nyanza.

    Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira ibi bikorwa bitwaye amadolari 334.744, asaga miliyoni 330 Frw, azifashishwa mu kubaka ibilometero bigera ku 1600.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Masahiro, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    Yagize ati 'Twishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye gutanga umusaruro mu mibereho myiza y'abaturage cyane abatuye mu bice by'ibyaro. Ndashimira cyane uruhare imiryango yigenga igira mu iterambere cyane cyane mu guhindura imibereho y'abahatuye.'

    Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y'u Buyapani kuba itarahwemye kubafasha kugeza ku baturage amazi meza kuko ari bimwe mu byo bakenera.

    Yagize ati 'Turashimira cyane ambasade ku myaka umunani tumaze dukorana mu kugeza ku baturage amazi meza, ni igikorwa cy'indashyikirwa kuko abaturage baba bakeneye amazi meza. Kuri ubu abaturage bo mu Bigogwe banejejwe no kuba bagiye kubona amazi meza.'

    Iri shimwe arihuje n'Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomizo, wavuze ko ari iby'agaciro kuba Ambasade itera inkunga imishinga ishyigikira abaturage n'abo bakabasha kwiteza imbere.

    Ati 'Ni ishema rikomeye kuba Ambasade itera inkunga imishinga yo guteza imbere ibyaro, kandi iyo iyo yakozwe abaturage babyungukiramo kuko ubushize umushinga wacu wateje imbere urubyiruko rusaga 5900.'

    Si ubwa mbere Ambasade y'u Buyapani iteye inkunga iyi mishinga kuko mu bufatanye na ARDE Kubaho, imaze gutanga amazi meza mu Turere twa Muhanga na Kamonyi. Ku bufatanye na CORE, yasannye imihanda yo muri Rusizi, Nyamasheke, Rulindo na Gakenke.

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, ashyira umukono ku masezerano

    U Buyapani bwatanze miliyoni zisaga 400 Frw yo gukwirakwiza amazi meza no gusana imihanda mu turere turindwi. Uyu muhango wabereye ku Biro bya Ambasade y’Abayapani mu Rwanda

    Ambasade y’u Buyapani yagejeje ku Muryango ARDE Kubaho amadolari 81.788 yo kugeza amazi meza ku baturage bo mu Murenge wa Bigogwe muri Nyabihu

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashimiye uburyo imiryango yigenga idahwema gushakira abatuye mu bice by’icyaro icyabateza imbere

    Umuyobozi wa ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku myaka umunani y’imikoranire mu kugeza amazi meza ku baturage

    Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomozi, yavuze ko iyi mishinga ifasha n’abaturage kwikura mu bukene

    Bamwe mu bakozi b’Umuryango ARDE Kubaho hamwe na Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buyapani-bwatanze-miliyoni-zisaga-400-frw-yo-gukwirakwiza-amazi-meza-no

  • Ku myaka 81 y'amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo mu binyamakuru bikomeye byo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika hatangajwe inkuru y'urupfu rw'umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri Filime ya James Bond 007 yitwa 'Live and Let Die' yakinwe mu mwaka 1973.

    Urupfu rw'uyu munyarwenya wamamaye cyane mu filime zitandukanye rwemejwe n'umugore we Tessie Sinahon aho yanyujije ubutumwa kuri Facebook bw'akababaro bw'uko umugabo we yitabye Imana.

    Tessie Sinahona wavuzeko umugabo we yaguye mu gihugu cya Philippine yagize ati 'Wakinnye uri umugome kuri firime zimwe na zimwe ariko ku bwanjye ndetse no kubandi benshi uri intwari.'

    Yakomeje agira ati 'Umugabo mwiza, umubyeyi mwiza, umugabo wiyubashye, ni gake cyane ko aboneka, Umwe mu bakinnyi beza muri Hollywood, Iruhukire mu mahoro Mukunzi, Nzagukumbura burimunsi, nshuti yanjye magara , wowe rutare rwanjye.'

    Yaphet Kotto witabye Imana, yavukiye i New York ku babyeyi b'abimukira bo muri Cameroon ndetse n'umuforomokazi w'ingabo z'Amerika, yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime afite imyaka 16 gusa, ubwo yari amaze kugeza imyaka 19 yatangiye gukina ikinamico nk'uwabigize umwuga.

    Yaphet Frederick Kotto wahawe ibihembo byinshi by'ishimwe bitewe n'ubuhanga yagiye agaragaza cyane muri filime nyinshi yakinnye dore ko yagiye amenyekana cyane muri nyinshi yitabye Imana ari mu gihugu cya Philipine. Muri filime yamenyekaniyemo cyane twavuga nka Live and Let Die,The Running Man,Midnight Run, Allien Blue Collar, Truck Turner ndetse n'izindi nyinshi.

    The post Ku myaka 81 y'amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-myaka-81-yamavuko-umunyarwenya-yaphet-kotto-wamenyekanye-nka-dr-kananga-muri-filime-yiswe-james-bond-007-yitabye-imana/