Blog

  • Tom Close yahaye ubutumwa bukomeye Amavubi yitegura gukina umukino mu cyumweru gitaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi yakoze zigakundwa na benshi, yageneye ubutumwa ikipe y'U Rwanda Amavubi yitegura umukino wo mu cyumweru gitaha izayahuza n'ikipe ya Mozambique. Ni mu kiganiro Tom Close yagiranye na B&B FM UMWEZI aho yabanje kuvuga ku makuru atandukanye azi ku ikipe y'U Rwanda Amavubi. Tom Close yavuze ko Amavubi ayakurikirana ndetse avuga ko afite n'amakuru ko ubu ari mu mwiherero aho yitegura umukino azakina mu cyumweru gitaha.

    Tom Close

    Tom Close yageneye ubutumwa Amavubi yitegura umukino mu cyumweru gitaha aho yababwiye ko bagomba gushyira hamwe imbaraga kugirango bazahe abanyarwanda ibyishimo. Yavuze ko ibyo batateguye mu myaka itanu ataribyo bategura mu byumweru bibiri gusa avuga ko akurikije ukuntu Amavubi yakinnye muri CHAN 2020 hari icyizere ko yazaha abanyarwanda ibyishimo mu mukino uzaba mu cyumweru gitaha.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tom-close-yahaye-ubutumwa-bukomeye-amavubi-yitegura-gukina-umukino-mu-cyumweru-gitaha/

  • Wa munyamakuru wa Radio/Tv10 waherukaga kwambika impeta umukunzi we yasezeranye mu mategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino kuri radio/Tv10 ,Horaho Axel waherukaga kwambika impeta umukunzi we yasezeranye n'umukunzi we Masera Nicole imbere y'amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021.

    Umunyamakuru Horaho yabwiye bagenzi be bakorana mu Urukiko ko ari umunsi w'ibyishimo kuri we kuba agiye kubana akaramata n'uyu mukobwa wabaga muri USA ndetse ashimira buri wese wagize uruhare kuri ibyo byishimo bye.

    Horaho Axel yambitse impeta Masera Nicole ku Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021 bamaze kwemeranya kurushinga.

    Ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, niho Horaho yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-munyamakuru-wa-radio-tv10-waherukaga-kwambika-impeta-umukunzi-we-yasezeranye-mu-mategeko/

  • Umuhanzi Mr Nice yakoze impanuka ikomeye ,Imana ikinga akaboko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi Mr Nice wanditse amateka mu ruhando rwa Muzika muri Tanzania yakoze impanuka ikomeye yendaga kumurwara ubuzima gusa Imana ikinga akaboko.

    Lucas Mkenda uzwi ku izina rya Mr Nice, yakoze impanuka ikomeye yo mu muhanda wa Naivasha. Uyu muhanzi yerekezaga muri icyo cyerekezo mu gitaramo yari ateganijwe kuzagaragaramo ahura n'ikamyo iramugonga.

    Mr Nice yahise ajyanwa mu bitaro nyuma y'iyi mpanuka yakoreye muri Kenya Tariki 17 Werurwe. Nk'uko Umunyamakuru ukomeye Millard Nyiri gitangazamakuru Millardayo abitangaza, Mr Nice yari mu nzira yerekeza mu gitaramo, iyi kamyo yari itwaye amata i Nairobi umushoferi yatakaje umuhanda yambogaga kugenderamo irabagonga, Mr Nice nabo bari kumwe bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya.Mr Nice akaba yakomeretse cyane gusa ntiyapfuye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-mr-nice-yakoze-impanuka-ikomeye-imana-ikinga-akaboko/

  • Umucungagereza yafashwe arimo gutera akabariro n'imfungwa muri gereza (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Pretoria ho muri Afurika y'epfo, abacungagereza batunguwe no kubana mugenzi wabo w'umugore arimo gusambana n'umugabo ufungiye muri gereza ya Ncome Correctional Centre, KwaZulu-Natal Region.

    Ni amashusho yafashwe na camera, agaragaza umugore w'umucungagereza uri mu bakomeye muri iyi gereza akora imibonano mpuzabitsina n'umugabo uhafungiwe.

    Shameful! South Africa female prison warder caught having unprotected sex  with male inmate - The Maravi Post

    No ... prison official and inmate caught in romp are not married - DFA

    Ishami rishinzwe serivisi zishinzwe ubugororangingo ryatangaje ko biteye isoni nyuma yo kubona amashusho kuri interineti yerekana umucungagereza w'umugore akora imibonano mpuzabitsomma n'umugororwa (imfungwa).

    Mu magambo ye. umuvugizi w'ishami ry'iki kigo byabereyemo yagize ati: 'Amashusho yerekana ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina bivugwa hagati y'uyu muyobozi n'umugororwa wo mu kigo ngororamuco cya Ncome, mu karere ka KwaZulu-Natal, byatumye ishami rishinzwe imfungwa n'abagororwa rigira ubwoba n'ikimwaro, isoni ndetse no kwibaza'.

    Akomeza agira ati: 'Ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina hagati y'abagororwa n'ababashinzwe amagereza ni ibintu biteye isoni bidashobora na rimwe kubabarirwa ku bayobozi bacu'.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umucungagereza-yafashwe-arimo-gutera-akabariro-nimfungwa-muri-gereza-amafoto/

  • Icyo Bibiliya ivuga ku bakorera imigisha ku bakene bakabitaho #rwanda #RwOT

    Mu itorero rya mbere twese dukwiye kwigiraho, Bibiliya ivuga ko nta mukene wababagamo. Igira iti' Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye. Ibyakozwe n’Intumwa 4: 34-35

    Ese muri iki gihe hari itorero dushobora gusangana izo ndanggaciro?, waba waramenye se ko Imana yashyize abakene mu nzira ngo tubakorereho umugisha? Turagaruka ku mategeko 2: Gukundisha Imana umutima wose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda.

    Nta na kimwe tubuze ngo umukene yitabweho, kuko abakire bose baramutse bamenye ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa abakene bose barara bariye. Abapfakazi n’imfubyi bagira aho baba. Ni byiza kumenya iyi mirongo yo muri Bibiliya, izakubera umuyobozi mu gukorera umugisha ku bakene.

    Imigani 19:17 'Umuntu wese ugirira neza abakene aguriza Uwiteka, kandi azabagororera ibyo bakoze.'

    Imigani 22: 9 'Abitanze ubwabo bazahabwa imigisha, kuko basangira ibyo kurya n’abakene.'

    Yesaya 58:10 'Kandi nimwimara mwishigikiye abashonje kandi mugahaza abakandamizwa ibyo bakeneye, urumuri rwanyu ruzamurika mu mwijima, ijoro ryanyu ribe nk’umunsi wa saa sita.'

    Luka 14: 13-14 'Ariko Iyo utanze ibirori, utumire abakene, abamugaye, abacumbagira, impumyi, uzahirwa. Nubwo badashobora kukwishura, uzishyurwa izuka ry’abakiranutsi. '

    2Abakorinto 9: 6-7 'Ibuka ibi: Uzabiba bike azasarura bike, kandi uzabiba atitangiriye itama na we azasarura cyane. Buri wese muri mwe agomba gutanga ibyo wafashe mu mutima wawe gutanga, atabishaka cyangwa ku gahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye. '

    Senga

    Mwami Yesu, udufashe kugukurikira kugera kumpande za Sosiyete, aho abantu bafite irungu, bababaye, kandi bakeneye cyane. Reka dutange kubuntu dushimira ibyo waduhaye byose kubusa.

    Ushobora gusoma kandi: Mbese ko Imana yashyize abakene mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha, Abashumba/abakristo muri kino gihe turasabwa iki? https://www.agakiza.org/Mbese-ko-Imana-yashyize-abakene-mu-nzira-yacu-ngo-tubakorereho-umugisha.html

    Source: Isezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-Bibiliya-ivuga-ku-migisha-ku-bakorera-abakene-bakabitaho.html

  • Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wamanutseho 3.4% mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Mu rusange, umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gaciro warazamutse, uva kuri miliyari 9 315 Frw mu mwaka wa 2019 ugera kuri miliyari 9 746 Frw mu mwaka wa 2020, ni ukuvuga izamuka rya 4.6% ushingiye ku giciro kiri ku masoko kuri uyu munsi.

    Impamvu umusaruro mbumbe wiyongereye ushingiye ku biciro biri ku masoko uyu munsi, ni uko ibyo biciro mu buryo bw'ifaranga byataye agaciro ugereranyije n'uko ibiciro ku masoko byari byifashe mu mwaka wa 2019, 2018 ndetse na 2017 ubwo hashyirwagaho igipimo fatizo kigenderwaho mu kubara umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Iki gipimo (cyangwa igiciro) gishyirwaho nyuma ya buri myaka itatu, agaciro k'ifaranga buri mu mwaka kakavunjwa mu gaciro ifaranga ryari rifite mu mwaka fatizo (kuri ubu ni 2017), noneho bakabara umusaruro mbumbe bagashingiyeho.

    Bivuze ko kuba umusaruro mbumbe wariyongereye muri uyu mwaka hagendewe ku biciro biri ku masoko uyu munsi, bidasobanuye ko umusaruro muri rusange wiyongereye mu gihugu, ahubwo bivuze ko wenda ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro cyane ugereranyije n'agaciro ryari rifite mu mwaka fatizo wa 2017.

    Hashingiwe rero ku gipimo fatizo cyo mu mwaka wa 2017, ari na cyo gipimo kigenderwaho mu gupima umusaruro mbumbe w'igihugu, dusanga uyu musaruro mbumbe mu mwaka wa 2020 waragabanutse ku kigero cya 3.4%, uva kuri miliyari 9 315 Frw mu mwaka wa 2019, ugera kuri miliyari 8 838 Frw mu mwaka wa 2020. Iri gabanuka ryatewe n'igabanuka ry'umusaruro w'inzego zigize igice kinini cy'umusaruro mbumbe w'u Rwanda.

    Nk'umusaruro w'urwego rw'ubuhinzi wazamutseho 1%, ariko ibi bigira ingaruka ku igabanuka ry'umusaruro mbumbe muri rusange ku kigero cya 0.2%. Umusaruro w'urwego rw'inganda nawo wagabanutseho 4%, bituma umusaruro mbumbe ugabanukaho 0.8%.

    Umusaruro w'urwego rwa serivisi nawo waragabanutse ku kigero cya 6%, bigira ingaruka ku musaruro mbumbe w'igihugu kuko wagabanutseho 2.6% mu mwaka ushize.

    Iri gabanuka ry'umusaruro mbumbe muri rusange ryatewe ahanini n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyatumye Leta ifata ingamba zirimo izo gufunga ibikorwa by'ubucuruzi ndetse no guhagarika serivisi zitari zimwe na zimwe.

    Ibi byatumye mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka ushize, umusaruro mbumbe ugabanuka ku kigero cya 12.4%, ndetse ugabanuka ku kigero cya 3.6% mu gihembwe cyakurikiyeho, unagabanuka ku kigero cya 0.6% mu gihembwe cya kane. Mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize, mbere y'uko Covid-19 igera mu Rwanda, ni bwo uyu musaruro wari wazamutse ku kigero cya 3.7%.

    Nk'uko bisanzwe, urwego rwa serivisi rwari ruyoboye, kuko rugize 46% by'umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu mwaka ushize, n'ubwo uru rwego ruri mu zazahajwe cyane n'icyorezo cya Covid-19.

    Uru rwego rwakurikiwe n'urw'ubuhinzi rwagize uruhare rungana na 26% ku musaruro mbumbe w'igihugu, mu gihe urwego rw'inganda rwagize umusaruro ungana na 19%.

    Mu rwego rwa serivisi, ibikorwa bya hoteli na restaurants byaradindiye cyane, kuko umusaruro wabyo wagabanutse ku kigero cya 40%, rukurikirwa n'urwego rw'uburezi rwagabanutse ku kigero cya 38% mu gihe urwego rw'ubwikorezi rwagabanutse ku kigero cya 24%.

    Ibikorwa by'ubucuruzi na byo byarazahaye, kuko umusaruro wabyo wagabanutse ku kigero cya 3%, mu gihe umusaruro w'ibikorwa by'ubwubatsi wagabanutse ku kigero cya 6%, nyuma y'uko uru rwego rwari rwazamutse ku kigero gishimishije cya 33% mu mwaka wa 2019.

    Ibikorwa byageze ku musaruro ushimishije mu mwaka wa 2020 ni ibijyanye n'itumanaho n'ihererekanyamakuru, byazamuye umusaruro wabyo ku kigero cya 29%, kimwe n'urwego rw'ubuzima rwazamutse ku kigero cya 19% ahanini bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umusaruro mbumbe w’u Rwanda waragabanutse mu mwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wamanutseho-3-4-mu-mwaka-ushize

  • Yarajugunywe? Umuraperi Fireman abayeho mu bu… – #rwanda #RwOT

    Hari ibigenderwaho kugira ngo umuhanzi yinjire muri Label. Iyo inzu ifasha abahanzi izwi nka Label igiye guhitamo umuhanzi bisaba kwitonda cyane bitewe n’uko baba bagiye gutangirana urugendo rwo gushakana umugati mu buzima bwabo bwa buri munsi bafatanyije.

    Ibigenderwaho kugira ngo uwo muhanzi yinjire muri iyo nzu (label) biba byarabanje gutekerezwaho, kumva no gusesengura umuziki we bakareba ko uwo muhanzi ashoboye, hakabaho kumwemeza bikagera ku rundi rwego rwo gusinya amasezerano. Gusa no ku muhanzi bisaba kwitonda cyane kuko iyo adasesenguye ni bwo usanga yitaye mu kagozi akisama yasandaye.

    Amakuru yizewe INYARWANDA yakuye mu nshuti za hafi za Uwimana Francis (Fireman), avuga ko uyu muraperi abayeho nabi. Umwe mu nshuti ze za hafi utifuje ko umwirondoro we ujya ahagaragara yatubwiye ko ubuzima Fireman abayemo bugoye cyane atari ubuzima bukwiriye umuhanzi ubarizwa mu nzu imufasha.

    Yagize ati'' Reka nkubwize ukuri Fireman abayeho nabi cyane ku buryo ubu ngubu no gusesa amasezerano afitanye na Tacona Records vuba bashobora kuyasesa ntagihindutse. Urareba amasezerano ye yakozwe ku itariki 07 kanama 2020 ari nabwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru, bakorana amasezerano y'imyaka itatu”.

    Mu gahinda kenshi ati “Nimutabarize Fireman nk'abanyamakuru dore ko ubwo bamurikaga Fireman nk'umuhanzi musha muri iyi nzu mu kiganiro n’itangazamakuru (Press conference) umuhanzi Fireman yavuze ko agiye kugarura uburyohe bw'umuziki we ariko nyuma y’ibyo Fireman yabaye nk’ushyizwe inyuma y'amarido”. Yakomeje agira ati “Biragaragara ko bamujugunye kubera ko ubu ngubu ntibazi uko abayeho, inzu ku kwezi irishyurwa, Fireman arutwa n'umuntu udafite Label”.

    Amezi ane arirenze umuhanzi Fireman nta ndirimbo arasohora nyuma y’indirimbo imwe yakoranye na Symphony Band akaba yarayikoreye muri Tacona. Yakomeje agira ati “Fireman afite indirimbo nyinshi ziri ku mastudio ariko zabuze uko zisohoka”.

    Yanakomoje ku ndirimbo yakoranye na Marina Umuhanzikazi ubarizwa mu nzu ya The Mane, ati ''Fireman afite indirimbo nziza yakoranye na Marina iri mu bwoko bwa zouk ariko areba kuyisohora nta bushobozi akaba ayihoreye”. Yakomeje agira ati “Muvandi mfasha utange buno butumwa ku buryo abantu bamenya uko Francis abayeho mu buzima bugoye, abantu batazagira ngo nyuma yo gusinya muri Label baba baradamaraye”.

    InyaRwanda.com twagerageje gushaka kumenya ayo makuru niba ari ukuri, mu kubaza impande zombi, inshuro eshanu twagerageje guhamagara umwe mu bayobozi ba Tacona twamubuze kuri telefone ye igendanwa. Gusa umuhanzi Fireman we ye tumuhamagaye yagize ati “Ntabwo nshaka kubivugaho gusa ntabwo bimeze neza too”

    Fireman abayeho nabi, inshuti ze ziramutabariza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104040/yarajugunywe-biravugwa-ko-umuraperi-fireman-abayeho-mu-buzima-bushaririye-cyane-ese-aracya-104040.html

  • Dj Adams agiye gutangiza umushinga ugamije gu… – #rwanda #RwOT

    Dj Adams yabwiye InyaRwanda Tv ko agiye gutangiza umushinga ugamije gusunika muzika nyarwanda yifashishije ubumenyi afite n'abo bafite ubushobozi bwo gukina indirimbo nziza. Adam Aboubakar Mukara ni Umunyarwanda wavukiye muri Kenya mu 1976 aba ari ho akurira anahiga amashuri ye yose kugeza muri kaminuza aho yize ibijyanye n'icungamutungo nyuma akaza no kwiga muzika. Abirangije, yahise aza mu Rwanda. 

    Mu 2010 yatangiye urugamba rwo kurwanya abaririmba bakoresheje CDs (Playback), byaje kugorana ariko biza kugerwaho ndetse bitanga umusaruro. Yakomeje kurwanya kwiba ibihangano (Gushishura), ubu byaracogoye ariko ntibyarangiye biracyakorwa kuko nta kubanenga kugihari hadutse ikitwa gutwika. Ibyo byose yabikoze ubwo yakoraga ibiganiro: ‘Red hot Friday' na ‘The Drive Show’ byose yabikoreraga kuri City radio. Kuri ubu ari gukora mu kiganiro ‘The Ten Connect Show’ kuri Radio&tv10.

    Ubwo yavugaga ku mushinga we 'Supreme Music Group Africa’, Dj Adams aganira na InyaRwanda yasobanuye ko uyu mushinga ari mugari ukaba ugamije gukemura bimwe mu bibazo abahanzi nyarwanda bahura nabyo birimo: Kumenyekanisha indirimbo mu Rwanda, muri Afurika y'Uburasirazuba, muri Nigeria, Afurika y'Epfo n'ahandi. Ati:''Usanga umuhanzi nyarwanda yibaza impamvu indirimbo ye idakinwa mu bitangazamakuru nyamara ntabone igisubizo rero uyu mushinga uzabikemura byose''.


    Dj Adams avuga ko afite abantu babanye bakora mu bitangazamakuru bikomeye i Nairobi, Nigeria na South Africa

    Dj Adams avuga ko ikigamijwe ari ugukosora indirimbo ikoze nabi yaba mu myandikire, mu miririmbire no mu mitunganyirize ku buryo indirimbo izajya ikinwa i Nairobi nta nzitizi kuko afite ikipe bakorana irimo abanyamakuru bashoboye, abayobora indirimbo (Video directors), abatunganya indirimbo (Audio producers), abakora amafoto ateguza ibihangano by'abahanzi (graph cists) ndetse n'abavanga imiziki (DJs).

    Umusaruro wa Supreme Music Group ku muziki nyarwanda


    Dj Adams avuga ko abahanzi nyarwanda usanga nta bumenyi bafite bwo gucuruza ibihangano byabo. Ati: ''Umuhanzi azakubwira ko afite projects/imishinga muri studio nyamara icyo afiteyo ni indirimbo si umushinga ni agace gato ku mushinga w'indirimbo”. Akomeza avuga ko umuhanzi akwiriye kumenya ko indirimbo ari umushinga utegurwa nk’uko indi yose itegurwa.

    Uwo mushinga we avuga ko uzakora mu nguni zose haba mu kumenyekanisha ibihangano bikagera kure hashoboka, kwigisha abahanzi gukora umuziki bitewe n'ibihe ku buryo umuhanzi akora indirimbo bitewe n'impamvu bidashingiye ku ko yabyutse. 

    Ubwiza bw'ibihangano nyarwanda (Quality/standard) avuga ko ari cyo kibura mu muziki nyarwanda ku buryo bamwe mu bakina indirimbo (Dj) badakina indirimbo nyarwanda kandi zihari zikunzwe (Hit) ariko ikoze nabi. Ati:''Ikibazo dufite abahanzi bakora indirimbo zifite urusaku rwinshi kurusha kuririmba''. Avuga ko umuhanzi uzashaka ari we bazakorana. Yatangaje ko nibura uyu mushinga we ushobora gutangira kujya mu bikorwa muri Mata 2021.


    Dj Adams asobanukiwe ibijyanye no gucuruza umuziki mwiza (Showbiz)

    Yizeza abahanzi nyarwanda ko afite ubushobozi bwo kuba yageza ibihangano byabo aho bo batazi kuko ahafite abavandimwe bakuranye. Ati:''Jye ukina indirimbo kuri Trace Tv ni inshuti yanjye yitwa Dj Joe Mfalme, abakina indirimbo kuri televiziyo muri Kenya ni abantu banjye, muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo turakorana cyane urumva ko byoroshye gusunika indirimbo ikagerayo mu gihe ikoze neza”.

    Akomeza avuga ko abo bakina indirimbo akenshi bamubaza indirimbo zigezweho mu Rwanda. Supreme Music Group Africa asaba abahanzi kumva ko ije kubafasha ariko nabo bakaba bazajya bishyura ayo kubageza ku byo batabasha kwifasha birimo kumenya umuziki mwiza ugezweho, kumenya gusunika indirimbo no gucuruza ibihangano.

    REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ ADAMS


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104026/dj-adams-agiye-gutangiza-umushinga-ugamije-guteza-imbere-umuziki-nyarwanda-ukagera-i-mahan-104026.html

  • RIB yakiriye ikirego cy’umukobwa urega Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ku gahato –

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ni bwo kuri Twitter, hatangajwe inkuru y’umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n’amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.

    Dr Christopher Kayumba yigishije mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu mugabo umaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n’ikinyamakuru cye The Chronicles.

    Nyuma y’umunsi umwe atangaje umugambi we wo gutangiza Ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD) rigamije impinduka ziganisha ku iterambere mu Banyarwanda, hahise hazamurwa inkuru z’umwe mu banyeshuri yigishije umushinja gushaka kumuhohotera.

    Iyi nkuru yatangajwe n’uwitwa Kamaraba avuga ku bihe bikomeye inshuti ye yanyuzemo.

    Yagize ati “Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Yakomeje avuga ko akimara kumwakira kuko yari yaganjwe na ka manyinya, yashatse kumusambanya ariko undi aramwiyaka akiza amagara ye.

    Nyuma y’igihe uwakorewe icyaha, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yagize ati “Ikirego cyakiriwe mu ntangiriro z’ukwa Gatatu k’uyu mwaka. RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso. Yarezwe [Kayumba] icyaha cy’Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato”.

    Dr Kayumba Christopher kugeza ubu ntarahamagarwa kuko hari amakuru agishakishwa.

    Yakomeje ati “Mu iperereza ikibanza ni ugukusanya ibimenyetso n’amakuru y’uko icyaha cyakozwe, kuko ari cyo kibanza ndetse ukabaza abatangabuhamya hanyuma uregwa atumizwa nyuma. Igihe cyose, ibimenyetso bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha bizaba bimaze gukusanywa ashobora gutumizwa.’’

    Icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 134 iteganya ko uhamijwe Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Inkuru bifitanye isano: Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga

  • MINISPORTS yafunguye shampiyona #rwanda #RwOT

    Hashingiwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 15 Werurwe 2021 ku ngamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya Siporo yemeje ko amarashanwa(shampiyona) y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko babanje kubisabira uburenganzira Minisiteri.

    Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, rirebana n’isubukurwa rya bimwe mu bikorwa bya Siporo byari byarahagaritswe mu Kuboza 2020.

    Siporo zemewe gufungurwa uhereye tariki ya 16 Werurwe 2021 harimo Kwiruka(jogging), Imikino ngororamubiri, Kunyonga igare, Kugenda n’amaguru(Hiking), Golf, Tennis, Table Tennis, Badminton, Skate, Kumasha na Squash, Imyitozo ngororamubiri (Acrobics Outdoor) na Yoga, Siporo yo gutwara imodoka.

    Imyitozo y’imikino njyarugamba nka Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu iremewe ku muntu ku giti cye.

    Imyitozo mu mashuri iremewe ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Iyi myitozo ariko izajya ikorwa n’umuntu ku giti cye ihagarariwe n’umwarimu.

    Gyms, koga bizakomeza gufunga ariko hoteli zibifite zemewe kubikoresha ariko bikakira abacumbitsemo nabo babanje kwerekana icyemezo cy’uko bampimwe icyorezo cya COVID-19 kitarengeje amasaha 74 kandi kigaragaza ko nta bwandu bafite.

    Stade z’uturere zifite uburyo bushobora kwifashishwa abaturage bakora Siporo bategeranye, uturere twasabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera tugena amasaha bemerewe ndetse tugakurikiza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Ku marushanwa n’imyitozo ku makipe yo mu cyiciro cya mbere iremewe ariko babanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo.

    Aha bagize bati“imyitozo n’amarushanwa(shampiyona) by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mikino biremewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo.”

    Ishyirahamwe rirebwa n’imikino niryo rizasaba uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa rikabuhabwa habanje gusuzumira hamwe na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima uko ingamba zo kwirinda COVID-19 ziteye n’uburyo zizashyirwa mu bikorwa rikabona kwemererwa. Ubusabe kandi buherekezwa n’amakipe azakina irushanwa n’ingamba zizakurikizwa mu kwirinda COVID-19.

    Ishyirahamwe kandi rifite amarushanwa mpuzamahanga y’amakipe y’iguhugu cyangwa Clubs, risaba uruhushya rwihariye rikagaragaza ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19.

    MINISPORTS yibukije kandi ko imyitozo n’amarushanwa mu makipe atavuzwe haruguru bibujijwe.

    MINISPORTS yafunguye shanmpiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/minisports-yafunguye-shampiyona