Blog

  • Abarimo abaganga barakekwaho kwiba imiti mu mavuriro ya Leta bakayigurisha na za Pharmacy #rwanda #RwOT

    Aba bantu barindwi berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, barimo abasanzwe ari abaganga mu mavuriro ya Leta n’abakora muri za Pharmacy.

    Uretse imiti bakekwaho kwiba, banakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma icyorezo cya COVID-19.

    Muri aba bantu kandi harimo Umuganga mu bitaro bya Muhima byo mu karere ka Nyarugenge ukekwaho kugurisha ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-10.

    Berekanywe na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibi bikoresho bakekwaho kwiba bikaba byeretswe Itangazamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abarimo-abaganga-barakekwaho-kwiba-imiti-mu-mavuriro-ya-Leta-bakayigurisha-na-za-Pharmacy

  • Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y’amezi atatu akurikiranywe n’ubutabera –

    Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

    Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n’Ukuriye DASSO ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro.

    Nyuma y’uko bose uko ari batatu bagizwe abere n’Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n’urukiko ariko by’umwihariko kuba Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

    Yagize ati “Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk’umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.”

    Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

    Ati “Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n’inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

    Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n’ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

    Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu

  • Canal Olympia Rebero ikomeje kuba imararungu n’izingiro ry’ibyishimo ku basura u Rwanda n’abakunda kwidagadura (Amafoto) –

    Aho nta handi ni mu kigo kiberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo kwerekana filime, ibitaramo n’imikino itandukanye kizwi nka ’Canal Olympia Rebero’, gitangiye kuzana impinduka mu myidagaduro ku Banyarwanda n’abarusura.

    Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, yabwiye IGIHE ko bishimira ko mu gihe bamaze batangiye hari impinduka bamaze kuzana mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo izazanywe na COVID-19.

    Ati “Twatangiye mu Ukuboza dufungura ku mugaragaro. Abantu barahakunze cyane cyane mu mpera za 2020, cyane ko abantu bari bari mu biruhuko n’abanyeshuri abenshi ntabwo bigaga, haza kubaho ibihe bya Guma mu rugo twongera gufungura irangiye, twerekana filime zitandukanye zirimo izo muri Amerika ariko hari n’iyakunzwe cyane cya Gaël Faye yitwa Petit Pays, yakiniwe mu Rwanda.”

    Yakomeje asaba Abanyarwanda baba bafite filime bashaka ko bajya berekana ko babegera.

    Ati “Byatumye twumva twashishikariza buri Munyarwanda wese waba afite filime itarerekanwa ahantu na hamwe, kuba yaza akatuvugisha tukaba twajya tuyerekana.”

    Nyuma y’aho icyiciro cya mbere cy’iki kigo kirangiye, ubu harimo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana filime kuva ku wa Kabiri kugeza ku Cyumweru guhera saa Saba z’amanywa kugeza saa Mbili n’iminota 45 z’ijoro mu mibyizi, naho muri weekend bizajya bihera saa Tanu.

    Aha hantu hashobora gukorerwa ikiganiro n’abanyamakuru, sosiyete zishaka kuhakorera igikorwa runaka ziratumiwe cyangwa se ku muryango ushaka gusohoka. Hari icyo kunywa ndetse barateganya gutangiza restaurant.

    Hashobora gukorerwa ibitaramo, kuherekanira imipira na filime ndetse hakabera amaserukiramuco n’ibindi bikorwa.

    Hari kandi umukino wa ‘Escape game’ udasanzwe mu Rwanda, uyoborwa na Iyarwema Simon. Uyu mukino muri Canal Olympia ukinirwa mu byumba bibiri. Ni umukino uhuza abantu batandukanye aho ubafasha gutekereza uko washaka igisubizo vuba, gukorera hamwe n’ibindi.

    Mu cyiciro cya kabiri hari kubakwa ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru (Mini-foot) ibibuga byo gukiniramo by’abana n’ikibuga cya Mini-golf kizaba cyubatse ku rwego mpuzamahanga ku buryo mu gihe kiri imbere cyajya cyakira amarushanwa akomeye.

    Mu Ukuboza ni bwo Ikigo cyo mu Bufaransa cya Vivendi Group, cyatangije mu Rwanda Canal Olympia Rebero.

    Vivendi Group ishamikiye kuri Bolloré Holdings, ni yo ifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, Ikigo cy’Itumanaho cya Havas, Ikigo cy’Imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

    Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.

    Kigali Cultural Village (KCV) ni umushinga uzakorerwa ku musozi wa Rebero uzaba ugizwe n’umudugudu urimo inyubako zakira ba mukerarugendo, ibikorwa by’ubucuruzi bugaragaza umuco Nyarwanda, ibibuga by’imyidagaduro, ubusitani bwiza burimo ibihangano bya Kinyarwanda, amateka n’ibindi.

    Abashaka kurebera filime muri Canal Olympia Rebero, bishyura 2500 Frw ku muntu. Aherekanirwa filime ubusanzwe hafite imyanya 300 ariko ubu hemerewe imyanya ijana mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

    Canal Olympia Rebero ifite umwihariko w’uko muri ibi bikorwa byose izajya ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije no gukoresha neza ingufu.

    Uyu mushinga watangijwe mu Rwanda usanga indi Vivendi Group yubatse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika mu bihugu nka Benin, Burkina Faso, Sénégal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun.

    Aba muri Escape game baba bafite itumanaho n’umutoza wabo

    Umuyobozi wa Canal Olympia mu Rwanda, Aimée Umutoni, yavuze ko bishimiye ibyo bamaze kugeraho

    Abagana Canal Olympia bakiranwa urugwiro

    Aha hakira abantu 300 ariko ubu hakira 100 kubera icyorezo cya COVID-19

    Aha hantu hazajya hakira ibikorwa bitandukanye birimo iby’umuziki

    Aherekanirwa filime ni uku hameze

    Canal Olympia Rebero yaje isanga izindi Vivendi Group yubatse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika zirimo iyo muri Benin, Burkina Faso, Sénégal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun

    Canal Olympia yitezweho kuba igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda

    Hari ahantu umuntu yafatira amafu

    Hatangijwe icyiciro cy’ibindi bikorwa bigiye kubakwa muri Canal Olympia

    Herekanwa filime kuva ku wa Kabiri kugera ku Cyumweru, guhera saa Saba z’amanywa kugeza saa Mbiri na 45 z’ijoro naho muri weekend gahunda itangira saa Tanu

    Iki cyumba cyo gikinirwamo umukino nawo wa Escape Game uvuga ku musore wakunze umukobwa urukundo rw’amaganya

    Iki cyumba gikinirwamo Escape Game aho buri wese mu bantu barimo aba ashaka urufunguzo rwacyo ngo abashe gusohoka

    Iki cyumba ni kimwe mu byifashishwa muri Escape Game

    Ikipe ya bamwe mu bakozi ba Canal Olympia yitezweho kuba igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda

    Imbere y’urubyiniro ruri muri Canal Olympia hari icyanya kinini kizajya kijyamo abashaka kuhidagadurira

    Iyarwema Simon ni we uyobora umukino wa Escape game udasanzwe mu Rwanda afire camera akurikiraniramo uko abari mu mukino bari kwitwara

    Iyarwema Simon ni we uyobora umukino wa Escape game udasanzwe mu Rwanda

    Iyarwema Simon uyobora umukino wa Escape Game udasanzwe mu Rwanda, ni umubyinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse yagize uruhare mu ikorwa rya filime zikomeye zirimo iya Gaël Faye yitwa Petit Pays

    Ibibuga bizaba byubatse muri iki kigo bizaba byubatse ku rwego mpuzamahanga

    Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV)

    Mu Ukuboza ni bwo Ikigo cyo mu Bufaransa Vivendi Group cyatangije Canal Olympia Rebero mu Rwanda

    Hazubakwa ibibuga birimo iby’umupira w’amaguru na golf

    Icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa Canal Olympia kizaba kigizwe n’ibibuga cyatangiye kubakwa

    Aha hazajya umukino wa Escape Game

    Ibikorwa byo kuhatunganya byararangiye

    Aha ni ho hantu wasanga imikino nk’iyi mu Rwanda

    Hateguye mu buryo bubereye ijisho

    Umukino wa Escape ukinirwa muri iki cyumba wigisha abantu gushaka ibisubizo vuba

    Ibi byumba byubatse ku buryo bwagenewe uwo mukino mu buryo bw’umwihariko

    Iki cyamba na cyo kizajya cyakira umukino wa Escape

    Ibi ni bimwe mu bizifashishwa mu gukina uyu mukino

    Ibizakenerwa byose byamaze gutegurwa

    Ibishobora kwifashishwa n’abana na byo birateguye

    Muri Canal Olympia hari byinshi bizajya bifasha abantu kwidagadura

    Ibi byumba na byo bizajya byakira imikino itandukanye

    Ugeze kuri Canal Olympia yakirwa neza n’abakozi babihuguriwe

    Umuntu ushaka kureba filime zigezweho anyarukira muri Canal Olympia agashira irungu

    Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, avuga ko igihe bamaze batangiye gukora bakomwe mu nkokora na COVID-19 ariko ubu ibintu bikaba biri kugenda neza

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ibintu 15 umukobwa yakora bigatuma umusore ba… – #rwanda #RwOT

    Ibintu 15 byafasha umukobwa wifuza kuba uw'igikundiro ku mukunzi we, akabasha kunogera no kwishimirwa n'umusore bakundana ku buryo amwifuzaho kuba yamubera umufasha:

    1. Gerageza kugaragara neza uko ushoboye kose

    Abasore burya bakururwa cyane n'ibigaragara kandi aba yumva yaterwa ishema no kugira umukunzi ugaragara neza, umwe azahura nawe ari kumwe n'inshuti ze ntagire ipfunwe ryo kuziratira ko ariwe mwamikazi w'umutima we. Iyiteho kandi ugaragaze isuku nk'umwali ubikwiye koko aho unyura abone ko uhanyurana umucyo.

    2. Hora iteka ufite impumuro nziza

    Abasore burya n'ubwo atari ko bose bakunda kwitera imibavu ariko burya bakunda cyane umukobwa uhumura neza, umwe umusuhuza akamuhobera bamara gutandukana akumva aracyumva impumuro ye. Nk'inkumi ni byiza ko uzajya uzirikana kujya imbere ye cyangwa guhura nawe wikozeho rwose impumuro imeze neza, uzasanga iteka yifuza kuba kumwe nawe kandi nimunatandukana ntuzigera umuva mu bitekerezo.

    3. Irinde kumuhoza ku nkeke no kumugaya buri gihe

    Aha munyumve neza mwa nkumi mwe sinshaka kuvuga ko umukunzi wawe natakwitaho, nakora amafuti cyangwa ikindi kidahwitse utazamugaya, ahubwo icyo nshaka kuvuga hano ni uko uzabikorana ubwenge. Wowe uhera ku byiza bye ukajya umushima noneho ibyo atakoraga neza akabikora neza noneho agirango ashimwe aho kubikorera ko wamutonganyije. 

    Urugero hano nabaha, egera umukunzi wawe niba wenda akunda inzoga cyane, umubwire uti: “Uti ariko rata uri umusore mwiza! Nkunda uburyo ugira umurava n'ubwo akenshi uteshuka kubera inzoga”. Nkubwije ukuri ko natanagira icyo abivugaho azaba aritaye mu gutwi kandi azumva ko akwiye kuba yazireka kugira ngo umushime.

    4. Mukunde kandi ubyerekane

    Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw'ubu nta kigenda, ngo abakobwa b'ubu baratendeka n'ibindi nk'ibyo. Wowe rero mwereke itandukaniro ryawe n'abandi, wikwitwararika ngo wumve ko yazakureka ugaseba ahubwo mukunde, umuteteshe, umwereke ko ufite ishema rye mu bandi uzaba aribwo uharaniye ko atarota akureka. Nubikora neza azumva ko ntaho yagusiga ajya kandi yumve ko ntacyo yakuburanye yaba ajya gushaka.

    5. Ikunde wowe ubwawe

    Ntugakunde kubwira umukunzi wawe ibibi wibonaho, ngo umubaze ngo ariko ubu kuba narabyibushye cyane ntibikubangamira?…Nsigaye nanga ukuntu ngana, nsigaye narabaye igikara… Nonese numara kumwereka ko wowe ubwawe utikunze kandi utifitiye icyizere niwe uzakikugirira? Sigaho wiba umupfapfa, wowe wabyibuha, wananuka, uruhu rwawe rwahinduka, mwekere ko ukifitiye icyizere kandi wirinde kumwereka ibyo uzi nk'inenge kuri wowe kuko ushobora gutuma ahita ashishoza akanabaza abandi bamuvugira mu matwi ugasanga urisenyeye.

    6. Irinde gutuma afuha kandi umurwanire ishyaka

    Kuba waba udaca inyuma umukunzi wawe ntibihagije, ukwiye no gukora ibishoboka ngo atagukeka akaba yagufuhira. Niba agukunda, yumva ko uri umukobwa n'abandi basore bifuza nk'uko nawe byagenze bityo akumva ko isaha n'isaha bagutwara. Uko umusore agukunda cyane niko arushaho kumva afite impungenge kuko aba yumva ufite agaciro gahambaye buri wese ukureba akubonamo. 

    Kora ibishoboka byose rero ugabanye urukururano n'abandi basore, ugabanye gutaha amajoro cyane no kugira gahunda zidasobanutse kandi utanazimubwiye, mbese ukore ibishoboka byose ye kujya ahagarika umutima ko hari abandi mufitanye umubano wihariye.

    7. Kunda inshuti ze

    Niba umusore mukundana afite abasore bagenzi be ubona ko ari inshuti magara, ibuka ko bafite ibyo bahuriyeho kandi bashobora kuba baranamugiriye inama igihe yafataga umwanzuro wo kugusaba urukundo. Wihita uhubuka ngo werekane ko inshuti ze ntaho uhuriye nazo ahubwo ereka umukunzi wawe ko wubaha kandi ukunda inshuti ze ubigiriye we, bizatuma arushaho kugira ishema kandi n'ikibazo mwagirana cyose za nshuti ze zakuvugira neza ku mukunzi wawe igihe cyose waba warazisanzuyeho ukazereka ko koko uri umukobwa w'umutima.

    8. Mwereke ko uzi guteka kandi wifuza kuzajya umutekera

    Iki ni ikintu abakobwa badaha agaciro cyane ariko mbabwije ukuri burya umusore wese aho ava akagera akunda umukobwa uzi guteka, akunda kuba yazagera aho atekerwa n'umugore, mbese ni ibintu bashyira imbere cyane. N'ubwo mwaba mutarabana rero, ntuzakore ikosa ryo kwakiriza umukunzi wawe ibiryo byatetswe n'umukozi. Nibiba ngombwa jya ureka abanze ahagere maze ushyashyane vuba umutekere; ibyo bihita bituma mu mutwe we atangira kwitekerereza nk'igihe waba umutekera mubana… 

    Aha n'abagore bumvireho, mbere yo kwibaza impamvu umugabo wawe yaryamana n'umukozi, banza wibaze impamvu buri gihe yajya yakirwa n'umukozi ku meza. Yego ntiwareka akazi, ariko kandi igihe utakoze ntuzigere uha umwanya umukozi ngo ateke, kandi no mu gihe cy'akazi nabwo jya wegera umugabo umubaze uti uyu munsi tugutekere iki mugabo mwiza? Nubimubaza azumva ko n'ubwo byatekwa n'umukozi aba yabibwirijwe na nyirabuja.

    9. Mukunde nk'ufite uwo murushanwa

    Bajya bavuga ngo abagore n'abakobwa bagira inzaratsi. Ibyo nanjye ndabyemera ko zibaho ariko izo nemera si ibyo byatsi n'ibipyuye amaso bindi ntazi, inzaratsi ni ugukunda umukunzi wawe nk'ufite uwo murushanwa, ukamugenera impano, ukajya umukorera utuntu mbese wumva ko nta wundi wabasha kutumukorera ndetse ko n'uwabigerageza atageza ahawe, uba umwifatiye rwose aragenda agatwarwa umutima we ukawigarurira wose uko wakabaye.

    10. Menya kumutetesha

    Gutetesha burya bibaho mu buryo bwinshi. Ni byiza ko uzirikana ko gushima ibyiza biri ku mukunzi wawe ari ingenzi cyane, ahita yumva ko ahantu akunzwe, ashimwa ntacyo yahanganya. Mwereke ko umuha agaciro kandi ko ari ingenzi cyane kuri wowe, umwereke ko akurutira byose kandi umurutisha bose, umwite utuzina tuzatuma koko yiyumva nk'udasanzwe kuri wowe.

    11. Mwereke ko umufuhira

    Iyo tuvuze gufuha ntituba tuvuze gukabya. Niba rero umukunzi wawe umukunda, ibuka ko nyine hari n'inzindi nkumi zitabarika zimwifuza, umwereke ko ubizi ko ari mwiza kandi akurura abandi bakobwa, umwereke ko wababazwa no kumubona akundana n'undi mbese yumve ko nawe uzi ko afite igikundiro atari imbere yawe gusa ahubwo n'imbere y'abandi bakobwa.

    12. Kora uko ushoboye yiyumve nk'umugabo uhamye

    Burya abasore n'iyo baba batarashaka baba bifuza kwitwa abagabo. Niba umukunzi wawe mutarabana, hari uburyo wajya umwereka ko ari umugabo kandi ntacyo abura ngo abe umugabo nyawe n'ubwo igihe cyo kubana cyaba kitaragera. Mwite papa w'abana uzabyara, nimugirana gahunda umubwire uti umugabo niwe ufata umwanzuro mu rugo, nimuba muri kuganira umubwire uti mbona uzambera umugabo w'igitangaza,… Ibyo byose bigenda bituma yiyumva nk'uwarangije kuba umugabo wawe kandi akumva ko akwiye kubiharanira kugeza abigezeho.

    13. Tangira umubere umufasha

    Iyo umusore afashe icyemezo cyo gushaka, aba yifuza umufasha bazashyira hamwe bagafatanya gukorera urugo, akamubera umujyanama, akamubera umuterankunga mu bitekerezo n'ibindi nk'ibyo. N'ubundi rero mukobwa, n'ubwo mwaba mutarabana birahagije kuba mukundana ngo ujye ubasha kumwungura inama, niba uziko arimo gutegura umunshinga runaka ushake uburyo bwose wamwungura igikerekezo, nugira aho ubona ikiraka cyangwa ikindi cyamugirira akamaro umurangire mbese umwereke ko ushishikajwe cyane n'iterambere rye.

    14. Gerageza kwiteza imbere no kwita ku buzima bwawe bw'ahazaza

    Ereka umukunzi wawe ko ushoboye, niba ufite akazi ugakore neza, niba uri umunyeshuri wige neza ushyizeho umwete kandi niba utanafite akazi ube umukobwa w'imishinga, kuburyo ubushake bwawe anabishoye yagutera inkunga. Niba ufite akazi wikwemera ko buri gihe ariwe uzajya wishyura buri gihe uko musohokanye, fata igihe nawe wishyure umwereke ko nawe uri umukobwa wihagazeho kandi wabasha kwirwanaho, ibi bizamwereka ko nimunabana atazita ku rugo wenyine kandi binamuhamirize ko utari muri babandi bita “abakuzi b'ibyinyo”

    15. Muhe umwanya, wimucungacunga cyane

    Burya abahungu ntibakunda kwerekwa n'abakunzi babo ko babacungacunga kuri buri kantu, muhe rero umwanya n'ubwisanzure ureke yiyumvemo ubwigenge no kwifatira ibyemezo bityo azanumva ko akwiye kubikubahira no kwitwara neza, abikore kuko ari ngombwa atari ukubikora kuko wamucungacunze.

    Src:www.womenresources.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104056/ibintu-15-umukobwa-yakora-bigatuma-umusore-bakundana-yifuza-kumugira-umugore-we-104056.html

  • Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y'amezi atatu akurikiranywe n'ubutabera – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

    Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n'Ukuriye DASSO ndetse n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y'agaciro.

    Nyuma y'uko bose uko ari batatu bagizwe abere n'Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n'urukiko ariko by'umwihariko kuba Ubuyobozi bw'Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

    Yagize ati 'Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk'umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.'

    Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

    Ati 'Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n'inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.'

    Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n'ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n'urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

    Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imbamutima-za-gitifu-wasubijwe-mu-kazi-nyuma-y-amezi-atatu

  • Akoresheje amagambo meza y'urukundo, Kimenyi Yves yifurije isabukuru nziza fiancée we, Muyango, amwibutsa ko ari uw'agaciro mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 19 Werurwe nibwo Miss Uwase Muyango yagize isabukuru y'amavuko. Fiancé we Kimenyi Yves abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ndetse na story ye ya instagram yibukije Miss Muyango ko ari uw'agaciro kuri we ndetse amwifuriza isabukuru nziza akoresheje amagambo meza yuzuye imitoma myinshi.

    Kimenyi, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje yashyize hanze amwe mu mashusho agaragaza we na Miss Muyango mu bihe byiza by' urukundo maze ayaherekesha amagambo  akurikira:


    Kimenyi abinyujije no kuri story ya instagram ye yunzemo maze atangaza ibi bikurikira:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-yifurije-isabukuru-nziza-fiancee-we-muyango-amwibutsa-ko-ari-uwagaciro-kuri-we/

  • Ku munsi yizihizaho isabukuru ye, Kimenyi Yves yahaye isezererano rikomeye umukunzi we watumye yisobanukirwa #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports n’Amavubi, Kimenyi Yves ku munsi umukunzi we Uwase Muyango yizihizaho isabukuru y’amavuko yamusezeranyije ko azamukunda ubuziraherezo kuko ari we watumye yisabunukirwa.

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine rugenda rufata intera uko bwije n’uko bukeye, kugeza amwambitse impeta ya fiançailles.

    Buri tariki ya 19 Werurwe, Uwase Muyango Claudine yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yabyukiye ku magambo meza aryoheye amatwi yabwiwe n’umukunzi we Kimenyi Yves.

    Kimenyi Yves abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije uyu mukobwa isabukuru nziza y’amavuko amushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

    Ati“ndifuriza isabukuru nziza ku mugore uryoshye ku Isi. Warakoze rukundo. Warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukananyumva, ukamfata igihe nari ngiye kugwa no kuba waratumye nisobanukirwa.”

    Yakomeje avuga ko ari we mugore w’inzozi ze yahoze arota ndetse ko iyo ataba we aba yaribuze neza, amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo.

    Ati“warakoze kumbera umugore mwiza, unyifuriza ibyiza akananshyigikira, warakoze kunsunika kuko iyo utaza kuhaba ku bwanjye mba naraburiye muri iyi Si ngari. Ndagusezeranya ko ntazatuma ujya hasi cyangwa ngo ntume wicuza icyo wankundiye. Nzaguma iruhande rwawe kugeza ku mpera z’Isi, nzagukunda ubuziraherezo.”

    Tariki ya 28 Gashyantare 2021, Kimenyi Yves yashinze ivi hasi asaba Uwase Muyango Claudine ko yazamubera umugore ubundi amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma hafi y’imyaka 2 bakundana.

    Kimenyi Yvese yasezeranyije Muyango ko azamukunda ubuziraherezo

    Urukundo rwabo rumaze gufata indi ntera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ku-munsi-yizihizaho-isabukuru-ye-kimenyi-yves-yahaye-isezererano-rikomeye-umukunzi-we-watumye-yisobanukirwa

  • Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y’amezi atatu akurikiranywe n’ubutabera –

    Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

    Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n’Ukuriye DASSO ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro.

    Nyuma y’uko bose uko ari batatu bagizwe abere n’Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n’urukiko ariko by’umwihariko kuba Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

    Yagize ati “Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk’umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.”

    Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

    Ati “Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n’inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

    Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n’ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

    Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu

  • Amateka ariyanditse : Ubu Tanzania iyobowe n’umugore… Samia amaze kurahira #rwanda #RwOT

    Samia Suluhu Hassan yarahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba ari na we ukuriye Ubucamanza muri kiriya gihugu, Prof. Ibrahim Juma.

    Iyi ndahiro yarahiriye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, yayisubiyemo ubugira gatatu mu muhango waciye kuri Television y’Igihugu imbonankubone.

    Ni we ubaye Perezida wa mbere w’umugore wa kiriya gihugu mu baperezida Batandatu bayoboye kiriya gihugu.

    Samia wari Visi Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2015 ni na we usa nk’aho ari we Perezida uyoboye Igihugu mu byo ku mugabane wa Africa dore ko ikindi gihugu gifite Perezida w’umugore ari Ethiopia ariko ubusanzwe kiriya gihugu kiyoborwa na Minisitiri w’Inetebe.

    Iby’ibanze kuri Samia

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, hagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

    Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha – ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa : kumwita ‘Mama’.

    Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane – bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.

    Ku Banyatanzania benshi, Samia Hassan Suluhu, w’imyaka 61, yamenyekanye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

    Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amashyushyu (amatsiko) yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

    Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo muri 2015 – avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu.

    Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza – no mu gihe mu nteko y’icyo gihe hari harimo umwuka mubi w’imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.

    Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane. Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

    Samia afite impamyabumenyi mu bukungu yo ku rwego rwa ‘postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

    Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nk’uko hari ababivuga.

    Ati “Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amateka-ariyanditse-Ubu-Tanzania-iyobowe-n-umugore-Samia-amaze-kurahira

  • Ruhango : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amukase ijosi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Nsengimana Ildephonse w’Imyaka 44 y’amavuko arakekwaho kwica umugore we Yamuragiye Thèrese w’imyaka 49 y’amavuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe.

    Uwamwiza Jeanne d’Arc uyobora Umurenge wa Kinihira, avuga ko bariya bombi bari birirwanye bahinga, bakaza guhingura saa sita ari na bwo umugore yahitaga ajya mu turimo two mu rugo.

    Ngo abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko ubwo uyu mugore yari mu turimo ari bwo umugabo yinjiye mu nzu akazana umuhoro ubundi agatema umugore we.

    Uyu muyobozi agira ati 'Ni Inkuru y’akababaro kubona umugabo atema uwo bashakanye bene aka kagene.'

    Abaturanyi bavuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    Nsengimana Ildephonse na Yamuragiye Thèrese bari bafitanye abana batatu.

    Ngo uyu mugabo yashatse gutoroka kuko yahise yiruka ariko abaturage baramutangira baramufata, bamushyikiriza inzego z’umutekano zahise zihagera.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe uriya mugabo we yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabagari.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi