Blog

  • RIB yakiriye ikirego cy'umukobwa urega Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ku gahato – #rwanda #RwOT

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ni bwo kuri Twitter, hatangajwe inkuru y'umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n'amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.

    Dr Christopher Kayumba yigishije mu Ishuri ry'Itumanaho n'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda. Uyu mugabo umaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n'ikinyamakuru cye The Chronicles.

    Nyuma y'umunsi umwe atangaje umugambi we wo gutangiza Ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD) rigamije impinduka ziganisha ku iterambere mu Banyarwanda, hahise hazamurwa inkuru z'umwe mu banyeshuri yigishije umushinja gushaka kumuhohotera.

    Iyi nkuru yatangajwe n'uwitwa Kamaraba avuga ku bihe bikomeye inshuti ye yanyuzemo.

    Yagize ati 'Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.'

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko 'Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n'ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga'.

    Yakomeje agira ati 'N'icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, nubahaga cyane.'

    Yakomeje avuga ko akimara kumwakira kuko yari yaganjwe na ka manyinya, yashatse kumusambanya ariko undi aramwiyaka akiza amagara ye.

    Nyuma y'igihe uwakorewe icyaha, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yagize ati 'Ikirego cyakiriwe mu ntangiriro z'ukwa Gatatu k'uyu mwaka. RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso. Yarezwe [Kayumba] icyaha cy'Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato”.

    Dr Kayumba Christopher kugeza ubu ntarahamagarwa kuko hari amakuru agishakishwa.

    Yakomeje ati 'Mu iperereza ikibanza ni ugukusanya ibimenyetso n'amakuru y'uko icyaha cyakozwe, kuko ari cyo kibanza ndetse ukabaza abatangabuhamya hanyuma uregwa atumizwa nyuma. Igihe cyose, ibimenyetso bijyanye n'ikorwa ry'ibyaha bizaba bimaze gukusanywa ashobora gutumizwa.''

    Icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 134 iteganya ko uhamijwe Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahabwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Inkuru bifitanye isano: Dr Kayumba yashinjwe n'umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yakiriye-ikirego-cy-umukobwa-urega-dr-kayumba-christopher-gushaka

  • Umukobwa yiteguriye ubukwe arabwikorana kugira ngo yihimure ku bamuhatiriza gushaka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'umwarimu ukomoka mu mujyi wa Sydney, Australia,yatandukanye n'umukunzi we wari waramwambitse impeta muri 2013 ariko ntiyahita ashaka undi bakora ubukwe,niko guhitamo kubwikoresha wenyine nta wundi muntu bari kumwe.

    Uyu mukobwa yikoresheje ubu bukwe mu mkwa ushize kuwa 30 Gicurasi.Icyamuteye gukora ibi nuko ngo yashakaga guhinyuza umugenzo uba iwabo ko umukobwa agomba kugira imyaka 30 afite umugabo.

    Uyu mukobwa yateye indobo umusore bari bagiye kurushinga nyuma yo kubona ko bashakanye bitazamuhira.

    Nyuma y'imyaka 8,Patricia ngo yabonye kwikorana ubukwe aribwo buryo bwiza bwo kwikunda no gutera imbere kurusha guhora uhangayikishijwe nuwo muzabana.

    Uyu mukobwa yatumiye abantu 9 mu bukwe bwe wenyine bajyana muri iki kirori cyabereye ku gapariki ko hafi y'iwabo.

    Patricia yavuze mu ijwi riranguruye indahiro yo kwisezeranya muri iki kirori cyamaze isaha hanubahirizwa amabwiriza yo guhana intera.

    Indahiro yavugaga iti 'Ndikunda nubwo hari amakosa nakoze.Niyemeje kwibera mwiza no kwigirira icyizere.Niyemeje gukurikira inzozi zanjye zaba nini cyangwa ntoya.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibyo isi itegeka birimo gushyingiranwa,kugira umuryango mu myaka 30 bituma abantu batikunda ariyo mpamvu yahisemo kwikorana ubukwe.

    Benshi ngo ntibashimishijwe nibyo yakoze,ariyo mpamvu hari abamwohererezaga ubutumwa bwo kumutuka.

    Patricia yagize ati“Sosiyete itwotsa igitutu by'umwihariko iyo turi gusatira imyaka 30 ngo dushake uwo turushingana.Ndashaka gukora ibinyuranye nibyo kugira ngo nyereke ko ubucuti bwiza bubanziriza kuri twe ubwacu.

    Nta gitutu ababyeyi banjye banshyizeho ngo nshake umugabo ariko sosiyete ishyira igitutu ku bagore ngo bazabe barashyize ibintu mu buryo kuri iyo myaka.”





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yiteguriye-ubukwe-arabwikorana-kugira-ngo-atitwa-ko-yagumiwe-amafoto

  • Jurgen Klopp yahishuye isezerano rikomeye yagiranye n'umuryango we #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza uheruka guhesha Liverpool igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 30 itagitwara,yahishuye ko nava muri Liverpool azafata ikiruhuko cy'umwaka adakora cyakora ngo umuryango we niwe uzamuhitiramo aho azakora.

    Uyu mwaka wabaye umubirizi kuri Liverpool kuko nyuma yo kuvunikisha ba myugariro bayo bose yatsinzwe umusubirizo ariyo mpamvu ubu iri ku mwanya wa 6 ndetse nta cyziere ko izabasha kurangiza mu makipe 4 ya mbere abona itike ya Champions League.

    Ibihuha bikomeje guhwihwiswa ko uyu mugabo ashobora kuzahita asubira iwabo mu Budage cyane ko ngo Bayern Munich imwifuza cyangwa se ikipe y'igihugu cye.

    Aganira na Sport Bild,Klopp yavuze ko yasezeranyije umuryango we ibintu byinshi birimo no kuzemera ko umuhitiramo aho azerekeza.

    Yagize ati 'Akaruhuko ko kazafatwa byanze bikunze.Tudatsinze cyane imikino ya Premier League hanyuma abakire bagahinduka,nzafata umwaka w'ikiruhuko.Nta mpamvu n'imwe yabibuza.

    Ni isezerano nagiranye n'umuryango wanjye n'umuganga w'umuryango wanjye.Ikintu kimwe twumvikanyeho nuko akazi ka Liverpool nikarangira nzamara umwaka ndakora.Nta muntu ugomba kumpamagara,nta nyuma y'amezi 4 cyangwa se ngo nyuma y'amezi 6.Uko wabigerageza kose ni nyuma y'umwaka.'

    Amasezerano ya Klopp muri Liverpool azarangira 2024 ariko ntawamenya niba azayarangiza kuko ntabwo ikipe ihagaze neza ndetse n'imikinire itangiye kwanga.Umukino ukurikiraho muri shampiyona azawukina na Arsenal kuwa 04 Mata 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yahishuye-isezerano-rikomeye-yagiranye-n-umuryango-we

  • ShaddyBoo yishongoye ku bagabo bakiri kumushukisha imitungo n'amafaranga kugira ngo bamukoreshe icyo bashaka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Shaddy Boo umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'imyambarire ye ikurura igitsinagabo, yahamirije Abagabo ko icyo Abagore babakundira atari imitungo ko ahubwo baba bashaka urukundo rwa nyarwo no kwitabwaho bihagije.

    Abinyujije kuri Twitter, Shaddy Boo yibukije Abagabo ko badakwiriye gufata Abagore nk'abakururwa n'imitungo kuko na bo basigaye bayifite ndetse abenshi mu bagore bakaba bafite agatubutse.

    Shaddy Boo avuga ko abatekereza ko Abakobwa cyangwa Abagore bakurikira imitungo baba bibeshya cyane.

    Yagize ati 'Abagabo bamwe batekereza ko abagore dushaka amafaranga, imodoka, n'impano. Kugira ishyaka, kuba inyangamugayo, kuba uwo kwizerwa, kudusetsa, hamwe no kudushyira mu byo mushyira imbere. Amafranga natwe dusigaye tuyafite.'

    Hari abagifite imyumvire ivuga ko Abagore bakunda umugabo ufite amafaranga ariko bagera mu rugo rwe bakirirwa baganya ngo ntabwo abaha umwanya. Bavuga ko Abagabo bagira umwanya nta mafaranga bagira.

    Hari n'abashimangira ko umugore adakwiriye kurira mu gihe yasanze Umugabo amukurikiyeho amafaranga ko ikiba kibahuza ari ayo mafaranga ko umugabo aramutse atayahize agahugira mu bya Care byarangira uwo mugore yisangiye abafite agatubutse.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yishongoye-ku-bagabo-bakiri-kumushukisha-imitungo-n-amafaranga-kugira

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by'agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere – #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n'icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y'iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n'icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy'uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y'imfungwa…

    Muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw'u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n'amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n'ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n'imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n'umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw'ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z'abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SAMSUNG S8 n'ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n'ibindi muri sosiyete yitwa ''VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwashimangiye-iminsi-30-yo-gufungwa-by-agateganyo-kuri-csp-kayumba

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere –

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y’iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy’uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa…

    Muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n’umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo

  • Abaforomo n'ababyaza mu rujijo rw'amafaranga bakwa n'ihuriro buri mwaka batazi icyo akora – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umuforomo cyangwa umubyaza yemererwa kujya mu rugaga no kubona akazi ari uko afite icyo cyangombwa ndetse cyikavugururwa buri mwaka ari uko habanje gutangwa amafaranga. Ni amafaranga angana 15000 buri mwaka kugira ngo umunyamuryango yemererwe muri NCNM.

    Abavuganye na IGIHE, bavuze ko batasobanuriwe icyo ayo mafaranga akoreshwa nubwo babwirwa ko ari ayo kuvugurura urwo ruhushya (License).

    Umwe mu baforomo utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko itangwa ry'ayo mafaranga batarisobanuriwe.

    Ati ' Natwe ntituzi impamvu batubwira gutanga 15000 Frw kandi twarabyakiriye. Twabonye ko ari amabwiriza bashyizeho. Biratubangamiye cyane ku buryo tugerageza kubaza ku rubuga duhuriramo, tukibaza niba byibura batagabanya.'

    'Niba umuntu yarakoze akabona impamyabumenyi akabona uruhushya yakoze ikizamini ariko bakaruha igihe cy'umwaka umwe ,buri mwaka ngo ni ukuyiha [license] agaciro kandi ari nako utanga amafaranga, noneho ugasanga hari n'abayivugurura batarabona akazi ubwo umwaka warangira bikaba ngombwa y'uko uruvugurura .Turasaba ko bakongera imyaka rwose.'

    Sibomana Protais wo mu Karere ka Musanze yabwiye IGIHE ko bifuza ko uruhushya rwongererwa igihe bikaba nk'imyaka itanu ngo kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi kandi wishyura uruhushya buri mwaka.

    Ati 'Biratubangamiye cyane. Iyaba batangaga igihe kirekire nibura uruhushya rukamara imyaka itanu kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi.'

    Undi wo mu Karere ka Kicukiro umaze imyaka itanu ari muri NCNM, yavuze ko n'iyo basabye urwo ruhushya badahita barubona ko hashira igihe kinini.

    Ati 'Ubundi umuntu aba yarabonye uruhushya ariko bo bagashaka ko tuzajya tuvugurura buri mwaka kandi nabwo nubwo tuvugurura ntabwo ruzira igihe. Niba usabye mu kwa mbere bazayiguha nko mu kwa gatandatu ,ugasanga ugiye kongera gutangira umwaka nanone usaba kuvugurura .Ni ibintu bigenda biguru ntege. Amafaranga 15000Frw ni menshi ya buri mwaka. '

    Yakomeje ati ' Iyo twaba twari tuzi wenda ngo hari ikigega runaka cyo gufasha wenda tukamenya ko turi gufasha n'abantu. Bashobora kubikuraho cyangwa bakavuga ko tuzajya twishyura mu myaka itanu.

    Umwanditsi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) Kimonyo Julie, yavuze ko kuba abanyamuryango basabwa kuvugurura uruhushya bigamije kunoza akazi bakora.

    Ati ' Iri si ishyirahamwe, ni ikigo kigendera ku mategeko. Dufite abakozi, dufite serivisi tubaha , dufite n'ibyo byemezo kandi bagomba kugira ibyemezo kugira ngo bajye bakora tuzi neza y'uko ari abantu batekanye bafite ibyangombwa. Ibyo byangombwa bitwara umwanya, bitwara ibikoresho , ibintu byinshi cyane kandi ibyo byose bijyaho amafaranga. '

    Yakomeje ati ' N'ibyo 15000 Frw buri mwaka ugiye kureba ibikorwa byacu ntabwo biba bihagije . Bijya gutangira hashyizweho 5000 Frw, dusanga nta kintu ushobora gukora , nta n'umushahara bitanga, arongezwa.'

    Kimonyo yavuze ko mbere abaforomo n'ababyaza bajyaga bishyura mu myaka itatu ibyangombwa bikabona kuvugururwa ariko baza gusaba ko byahinduka kuko mu myaka itatu ngo hari ababa baribagiwe ko bagomba kuvuguruza impushya.

    Ku cyo kuba bamara igihe batarahabwa icyangombwa, Kimonyo yavuze abaforomo bakunze gutinda gubisaba no kubasubiza bigatinda.

    Ati 'Ibintu birihutshwa ariko abaforomo ni benshi . Babikoze mu gihe nk'uko twabibasabye bazajya babibonera igihe . Njye ndabasabye bajye basaba mu gihe, ntibagakerewe byarenze igihe biri burangire ejo cyangwa ejo bundi.'
    Kimonyo yavuze ko abanyamuryango baramutse bashaka kumenya uko amafaranga batanga akoreshwa, nta kabuza bajya babimenya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo n'ababyaza basaga 15 000.

    Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa abaforomo n'ababyaza basaga 15 000.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-mu-rujijo-rw-amafaranga-bakwa-n-ihuriro-buri-mwaka-batazi

  • Ujya wibaza icyo wakora ugakundwa?|Wabuze inshuti mu buzima?Dore inama z'ingenzi ukwiye gukurikiza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe gukundwa burya bisaba ko nawe ubigiramo uruhare waba ubizi cyangwa utabizi.Ushobora kuba wizaba icyo wakora ugakundwa,cyangwa ukagira inshuti.

    Uyu munsi tugiye kurebera hamwe inama z'ingenzi zagufasha kugirango ubashe kongera abagukunda n'abakwishimira kandi urasanga kubyubahiriza bitagoye, Nubwo nanone twese tutoroherwa n'ibintu kimwe.

    1.Menya gushima

    Umuturanyi yaguze ikibanza, yarangije ishuri, uwo mukorana azamuwe mu ntera, ibyo ntibikwiye kugutera ishyari kuko buri wese agira igeno rye. Ahubwo muri ibyo byishimo byabo ifatanya nabo, ubereke ko unejejwe n'ibyo bagezeho. Ababyaye, abakoze indi minsi mikuru inyuranye, ifatanya nabo muri ibyo byishimo.

    2.Ba wowe ubwawe

    Hai igihe wakiyorosa urundi ruhu kugirango ugire abo unezeza nyamara nibigera aho ugaragaza wowe nyawe abakwibeshyeho bazakwanga banakwangishe abandi kuko uba ugaragaye nk'indyarya. Uwo uri we, niba ubona ko bidakwiye hinduka ariko ntiwihishire. Ahantu hose, muri byose igaragaze uko uri ni naho ugukosora azabona aho ahera kandi ugufasha akabona aho abihera

    3.Sabana

    Gusabana bituma benshi bakwishyikiraho. Wikumva ko wageze mu rwego utaganira n'umukozi wawe cyangwa utataramana n'umuturanyi. Gusabana haba mu byishimo no mu byago, kwegera abandi nabo ukabafungurira inzugi z'iwawe mu mutima bizakongerera inshuti

    4.Kunda abandi

    Twabivuze tugitangira ngo uko wifuza kugirirwa banza nawe ubigirire abandi. Niba ushaka gukundwa banza nawe ubakunde. Nubigira inshingano undi nawe akabigira inshingano, bizaba igikorwa ngirana nuko ukunde kandi ukundwe.

    5.Menya kumva abandi

    Nta kinezeza nko kubwira umuntu ukabona ko aguteze amatwi kandi ashishikariye kukumva. Gusa nanone menya kumva ariko wirinde kuvuga cyane cyane ibitakureba kuko abakugana bakakubitsa ibanga baba bashaka inama n'ubufasha bwawe. Ibi bizatuma bakubonamo ingenzi.

    6.Fasha abandi

    Uwo wabuze umuganiriza, uwo ugukeneyeho inama, ubufasha bwaba ubw'amaboko cyangwa amafaranga, uwo ukugannye yashobewe, umwakira ute? Ku bizera Imana gufasha niri mu nshingano zabo z'ibanze kandi bigendana n'urukundo rwitwa ITEGEKO RY'IZAHABU
    Uko ufasha mu byoroshye cyangwa ibikomeye, niko nawe uba utuma imitima myinshi ikugana.

    7.Buri gihe girira abandi uko ushaka kugenzerezwa

    Ese umuntu agututse cyangwa agusuzuguye wumva byagushimisha? Niba igisubizo ari OYA, nawe iyo mico niba wari uyiyiziho nicyo gihe ngo uhinduke. Nugera mu bihe bikomeye, aho usabwa kugira icyo ukora jya wibaza uti ese ari jyewe nakifuza ko ibi babinkorera? Umwanzuro uzafata niwo uzakwereka niba wakundwa cyangwa utakundwa.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ujya-wibaza-icyo-wakora-ugakundwawabuze-inshuti-mu-buzimadore-inama-zingenzi-ukwiye-gukurikiza/

  • Wa mukobwa uteye neza ukina muri Papa Sava yerekanye umusore yahundagajeho urukundo rwe rwose (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noella Niyomubyeyi wamenyekanye ku izina rya Fofo muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava, yerekanye umusore yihebeye. Ibi Fofo yabikoze mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwo uyu musore yagiraga isabukuru y'amavuko maze uyu mukobwa amuvuga ibigwi karahava ndetse yereka abamukurikira kuri instagram ko akunda uyu musore byahebuje.

    Amagambo ataka ndetse anahamiriza ukuri abafana ba Fofo ko uyu musore yamutwaye umutima Fofo yayavuze nyuma yuko yari amaze gushyira hanze ifoto ikurikira y'uwo musore wamutwaye umutima.

    Nyuma yuko Fofo ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: 'I am blessed and happy because I have you @paternehp_official @paternehp_official in my life my love without you I won't really survive nakupenda penda sana mpenzi wangu na muomba mwenyenzi munguu akulinde mume wangu ili tuzidi kupendana zaidi na zaidi kwasababu naamini wewe ume letwa duniani kwaajili yangu I'm addicted to you and your love I LOVE YOU 💕 more than you could ever imagine. @paterne_official wacha ulimwengu ujue mapenzi yangu kwako hayawezi isha mume wangu peke yangu HP'.

    Noella usanzwe azwi ku izina rya Fofo muri Papa Sava ni umwe mu bakobwa bari muri sinema nyarwanda bakundirwa imiterere y'imibiri yabo.

    Amwe mu mafoto ya Fofo: 

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-uteye-neza-ukina-muri-papa-sava-yerekanye-umusore-yahundagajeho-urukundo-rwe-rwose/

  • Ubuhamya:Charlotte yemeye kuyoborwa n’Imana mu rushako Imana imukorera ubukwe bwiza #rwanda #RwOT

    Murorunkwere Charlotte umukristo mu itorero ADEPR umudugudu wa Nyarugenge, yahuye n’ingorane zo kuba imfubyi akiri muto ariko akomeza gukizwa ndetse igihe cyo kurambagizwa kigeze yakomeje kuyoboza Imana inzira ngo imwereke uwo yamuhitiyemo bazabana kuko yarambagizwaga na benshi. Imana yamubereye umubyeyi imuhishurira uwo bazabana ndetse imukorera ubukwe bwiza agira urugo rw’umugisha ku buryo ari inyigisho ikomeye ku bateganya kurushinga.

    Nkuko bigaragara mu gice cyabanje cy’ubuhamya bwa Charlotte, yagaragaje uburyo Yesu ari se w’imfubyi asobanura uko yamureze na barumuna be ikabakuza. Muri iki gice Murorunkwere Charlotte arasobanura uko Imana yabanye na we mugihe cyo kurambagizwa ikamuyobora akayumvira hanyuma ikamukorera ubukwe bw’agahebuzo kandi imwubakira urugo rw’umugisha.

    'Bitewe n’ubuzima bugoye nari ndimo, abahungu baranadambagizaga nkabahakanira ariko nyuma nza kubona maze gukura ariko bakomeza kundambagiza ariko nakundaga gusenga umuntu yaza nkajya kubaza Yesu nti ese umuntu wateguye tuzabana mu isi ni uriya? Habaga ho ubwo menye ko atari we nkamusezerera nabimenyaga mu buryo butandukanye kuko hari igihe narotaga inzozi cyangwa nkabona imico ye mibi ntabasha naghita musezerera.

    Igihe kimwe nisanze twarakundanye n’umusore twakoranaga ariko we ntiyari akijijwe, negereye Yesu ndamubwira nti nkiza ibi bintu kuko bwari ubwa mbere nkunze sinari nzi uko bigenda ariko Yesu icyo gikombe yarakindengeje. Ntibyarangiriye aho haje undi ariko bitewe n’uko yari umuntu wadufashaga mu rugo numvise mbuze aho mpera muhakanira kuko namubwiye ko ntabana n’umuntu udakijijwe nawe ati 'Gukizwa ibyo na byo ati ngomba kuza gukizwa, yaraje arabatizwa incuti zanjye zo mu itorero ziramumenya. Amaze kubatizwa nahise numva ko ari we Imana yemeye.

    Ngikundana n’uwo musore, nagize ntya ndota inzozi mbona ngiye kugwa mu cyobo kirekire cyuzuyemo ibikoresho byajeho ingese bisa nabi, nabonye amaguru yamanutse ariko amaboko akiri hejuru ndimo kurereta kandi mvuza induru ariko abantu ntibantabare. Nahise mbona abagabo batatu bambaye imyenda yera baraje banzamura muri urwo rwobo banshyira hejuru ku musozi. Muri izo nzozi nahise nsenga amazina y’uwo muntu ko Imana indinze kubana na we. Nkangutse nabishidikanyijeho ariko Imana inzanira umuntu uvuye i Cyangugu ambwira ibihwanye n’inzozi narose arambwira ati 'Uriya muntu si we mureke. Kuko numviraga Imana naramuretse'.

    Mubyukuri uyu mubyeyi yahuye n’ibigeragezo byinshi bitandukanye abasore benshi bashaka kumwiyoberanyaho batari mu mugambi w’Imana ariko igihe cyarageze Uwiteka amuhishurira uwo bazabana ndetse bakora ubukwe bwiza ku buryo buhebuje ndetse bwitabirwa n’abantu bavuye mu bihugu bitandukanye nk’uko Imana yari yarabimubwiye nk’uko Charlotte abisobanura.

    'Hari mu mwaka wa 2003 ndibuka ko nagiye gusengera ahitwa Nzega mu Karere ka Nyamagabe Imana imbwira ubukwe irambwira ngo dore umugabo nguhaye ni umuntu ufite uruhara, ufite akaminibisi gashaje afite umwana w’umukobwa yabyaye hanze. Nahise ngwa mu kantu ndavuga ngo hoya Imana narayubashye none igiye kumpa umugabo wazanye uruhara koko, kuki ushaka kunyita izina ribi ukanyita muka se, umva narisarararanze ngo ndabyanze ariko Imana yakomeje kumbwira ngo inkoreye ubukwe izampa amakado aturutse hanze, izankorera ubukwe buzavugisha benshi nkibaza ngo ko nta bavandimwe mfite bizashoboka bite'.

    Hari umusore twari duturanye mufata nk’inshuti yanjye kuko twagiranaga inama cyane ko yari afite murumuna we wajyaga kenshi ahahamukira ku ishuri kandi yiganaga na murumuna wanjye nawe wari ufite icyo kibazo, twafatanyaga rero kujya kuzana abo bana ku ishuri bagize ikibazo. Hashize nk’iminsi itatu avuye muri ya masengesho yahise ampamagara arambwira ngo arankunda kandi yifuza ko twazabana Imana yari yarambwiye ngo mu basoe 5 bambwiye ko bankunda hazaza undi utarabimbwira uwo ni we mugabo wanjye.

    Yaraje rero ambwira ko ankunda nkurikije ibimenyetso byose mana yampaye nahise mwemerera dupanga gahunda y’ubukwe ariko ndakubwiza ukuri Imana yadukoreye ibitangaza abantu baradutwerereye naguze ibikoresho byiza, imyenda myiza, abantu bazanye imodoka zirakubita ziruzura zigera kuri 65, twiyakiriye muri sale y’akataraboneka, twabonye amafaranga kuburyo twasaguye amafaranga ibihumbi 900.

    Asoza ubuhamya bwe, Charlotte arashima Imana yamubereye umubyeyi, imubera incuti mbese yamubereye byose arashishikariza kandi abadafite kivurira ko kwimeza ku Mana no gukizwa by’ukuri kuko nta wayiringiye ngo imuhemukire cyangwa ngo imukoze isoni. Yibutsa abantu kandi ko ijambo Imana ivuze irikurikirana kugeza irisohoje.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Charlotte-yemeye-kuyoborwa-n-Imana-mu-rushako-Imana-imukorera-ubukwe.html