Blog
-
Sadate yifashishije umukozi wa RIB batumiza Sam Karenzi binyuranyije n’amategeko(VIDEO) #rwanda #RwOT
Umunyamakuru w’imikino wa Radio10 mu kiganiro 'Urukiko’, Sam Karenzi yasobanuye uburyo uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yifashishije umukozi wa RIB bakamutumira kuri sitasiyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashaka guhita bamufunga.
Ikibazo cya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate kimaze igihe, kuva ubwo Sadate yari umuyobozi wa Rayon Sports, baje gushyamirana ubwo Sam Karenzi yagaragazaga ko uyu muyobozi yishe iyi kipe akwiye kuva ku buyobozi.
Mu minsi ishize Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje bumwe mu butumwa buvugirwa ku rubuga rwa WhatsApp rwiyemeje gushyigikira Sadate(Group WhatsApp), bashaka kugirira nabi uyu munyamakuru, aho yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kubikurikirana mu gihe baba babona ari icyaha.
Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya @SadateMunyakazi
n’abambari be! Nabanje kubireka ngirango bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Nibyiza ko @RIB_Rw ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba! @Radiotv10rwanda @oswaki @Rwandapolice @RMC_Rwanda pic.twitter.com/qa2WSLhT2Oâ” Sam Karenzi (@SamKarenzi) March 1, 2021
Nyuma Munyakazi Sadate na we yavuze ko nta gurupe ihari yashinzwe imushyigikiye, bityo ko agiye gutanga ikirego ku bwo gusebywa n’uyu munyamakuru.
Mu kiganiro Urukiko rwo kuri uyu wa Gatanu kuri Radio 10, Sam Karenzi yavuye imuzi ikibazo cye na Sadate aho yavuze ko nta handi hantu bajya bahurira uretse igihe bari mu bibazo bya Rayon Sports.
Yongeye gushimanagira ko hari urubuga ruyobowe na Sadate ruvugirwaho amagambo agamije guhangana na Sam Karenzi aho barajwe ishinga no kuba bamwirukanisha ku kazi ke, akaba ari ibanga yibiwe n’umwe mu baruriho ndetse waje gusanga ibyo bavuga atari byo.
Sam Karenzi yavuze ko yanze gutanga ikirego kuko adakunda Imanza, nyuma yo kwandika ibyo yanditse kuri Twitter yahamagawe n’abakozi ba RIB bamubaza niba yaza gutanga ubuhamya bw’ibyo yavuze.
Yagize ati'nahamagawe n’abakozi ba RIB 3, barambwiye ngo ubuyobozi bubabwiye ko hari ikirego cyanjye, waba wagitanze ntitukibone? Waza se ukaduha Statement? Namubwiye ko ntakunda imanza njye ibyo nanditse kuri Twitter mubonye ari icyaha mwagikurikirana.'
Yakomeje avuga ko Sadate yakomeje umugambi we mubisha kugeza aho ku munsi w’ejo yahamagawe abwirwa ko bamwoherereje ubutumire(Convocation).
Ariko mbere yaho ngo umuntu yari yamuhamagaye amubwira ko hari ibintu birimo bikorwa ashobora kuzabisuzugura bikamugezayo.
Ati'ndimo kurya na mugenzi wanjye w’umunyamakuru Eddy Sabiti, nibwo umuntu yampamagaye arambwira ngo ni umuhesha w’inkiko ngo mfite convocation ya we y’itariki 21 Werurwe ugomba kwitaba kuri RIB ya Kicukiro, icyo uregwa uzakimenya uhageze.'
Mbere y’uko amuhamagara ngo akaba yari yayijyanye kuri Radio 10 aho akorera banga kuyakira bamubwira ko ubwo butumire(convocation) agomba kubumwihera kuko ari ibimureba ku giti cye ari nabwo bamuhaye nimero ye agahita amuhamagara.
Ati'yarambwiye ngo ndashaka kuyisiga kuri Radio 10 babwire bayakire ndihuta, ndamubwira ngo oya, nti ni iya Radio 10 cyangwa ni iya Karenzi? Ati ni iyawe, nti se kuki ushaka kuyiha Radio 10, ni iyanjye turimo kuvugana yimpe, arambwira ariko wanyoroherezo ndimo kwihuta, ndumubwira reka nkorohereze nze nyifate guma aho, ati ngume hano, nti yego, nabyo numva ntashaka kubyemera neza.'
Yakomeje avuga ko yaje agasanga ari kumwe na Sadate mu modoka ariko njye sinababona ariko mugenzi wanjye Sabiti arababona.
Ati'ariko ubonye Sadate? Nti oya, ati umuciyeho, ndaza ngera muri parikingi mpamagara wa muhensha w’inkiko ndamubwira ngo nahageze ariko mpita mva mu modoka njye kureba koko ko ari byo, yahise aza muri parikingi mbona na Sadate yigiye imbere avuye aho bari bari asa nuwerekeza kuri RDB, araza arayimpa arambwira ngo usabwe kwitaba, ndamubwira mpa akanya gato.'
Sadate ngo ashobora kuba yarafashijwe n’umukozi wa RIB banamutumira kuri Sitasiyo ya Kicukiro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo agereyo ahite afungwa wenda azafungurwe nyuma ariko yagezemo.
Ati'ariko nari mfite amakuru y’uko Sadate afite umuntu wa RIB ashaka gukorana na we ngo nzitabe bahite bamfunga, ibindi bizabe biza nyuma(â¦) nyuma yo kuyisoma na mugenzi wanjye twasanze ngo kwitaba kuri RIB ya Kicukiro, njye sinari mbizi, ni ubwa mbere nari ntumijweho, ku bw’amahirwe nari kumwe na Sabiti ni umuntu ukora amakuru asanzwe ya politiki n’ibindi, yahise ambwira ngo harimo ikibazo, convocation ni iya Kicukiro, itegeko rivuga ko RIB iguhamagara kuri RIB y’aho utuye cyangwa aho wakoreye icyaha.'
'Harimo ikibazo kuba uhamagawe n’umuntu wa Kicukiro ariko convocation ikaba izanywe na Sadate, dufata icyemezo ko ntagomba kwakira convocation. Mbwira umuhesha w’inkiko ko hari impamvu 2 ntagomba kuyifata kandi ndasaba ko uzandikaho, iya mbee nkorera mu karere ka Gasabo, ntuye mu karere ka Gasabo n’icyaha nzi ndegwa nagikoreye Gasabo sinzi impamvu ntumizwa Kicukiro, iya kabiri yazanywe n’undega ari we Sadate, wowe wanzanye na Sadate. Ubabwire ikirego bacyohereze muri Gasabo ntuye nanakorera nzitaba nta kibazo.'
Sam Karenzi akaba yasabye ubuyobozi bwa RIB gukurikirana ibibazo by’akarengane bishobora kuba bikorerwa muri uru rwego kuko abizi neza ko hari benshi bahura n’ikibazo nk’icyo yahuye nacyo kuko bashakaga guhita bamufunga ibindi bikazakurikiranwa nyuma.
Sam Karenze avuga ko yohererejwe Convocation mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Sadate ngo afite urubuga rwamwitiriwe ari naho gahunda zose zipangirwa -
Rusesabagina yareze Niyomwungere na GainJet mu rukiko rwo mu Bubiligi abashinja kumushimuta –
Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n’inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n’umunaniro w’urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze ‘ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali’, ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.
Nta gushidikanya ko inkuru y’uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n’inshuti ye Niyomwungere bavuga ko “Yaje ku bushake”.
Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko “uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali”, n’ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.
Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z’u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n’umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.
Ni ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko “yashimuswe” avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.
Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk’uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w’umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.
Uru rubanza ruzaburanishwa n’umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye “ubunyamwuga mu iperereza ry’inzego z’u Bubiligi”, ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.
Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.
Rusesabagina Paul aherutse kwikura mu rubanza avuga ko atizeye ubutabera
-
Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kwirinda imikorere iganisha ku nyungu n’imitekerereze yabo bwite –
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.
Mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Werurwe, Gatabazi wari Guverineri w’Amajyaruguru yahawe kuyobora Minaloc asimbuye Prof Shyaka Anastase mu gihe Habyarimana yasimbuye Hakuziyaremye Soraya wagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Perezida Kagame yavuze ko abarahiriye izi nshingano bari basanzwe bakorera igihugu mu zindi nzego zitandukanye bityo bakaba bahinduriwe inshingano ariko zishobora kuba ziyongereyeho kurusha izo bakoraga.
Ati “Ndizera ko ari urugendo rwo gukora, gukorera igihugu, gukorera abaturage bisanzwe. Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga, ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.”
Yakomeje agira ati “Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese ni imirimo dukorera abaturage, Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu, abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza. Ntidukora twiganishaho, ntabwo aritwe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere n’ubwo natwe bitugeraho, ariko ababona inyungu nyinshi ni Abanyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ari ibintu bigarukwaho kenshi n’ubwo usanga atari ko iteka byuzuzwa aho usanga hari abayobozi rimwe na rimwe cyangwa akenshi bakora baganisha ku nyungu zabo bwite cyangwa biganisha uko babishaka cyangwa babyumva.
Ati “Ibyo ntabwo ariko bigenda, imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Hakajyaho uburyo bwo gukora, ingamba na politiki twumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira, ntabwo ari uko wowe ubyumva.”
Yakomeje agira ati “Hari ugukora uganisha mu nyungu zawe bwite, ibitekerezo byawe bwite […], aho iteka ni ho hakunze kuba ibibazo, abayobozi bakaba bakwiye kubyirinda. Ni ugukorera mu nyungu z’Abanyarwanda kandi bo bazi izo nyungu izo arizo n’uburyo zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twiyibutsa cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye imirimo mishya ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ahanini gishobora gutuma na za ntego zo kugeza ku Banyarwanda ibyo bakeneye zigenda gahoro ariko igikwiye kubaho cya mbere ari ukubasobanurira bakagaragarizwa impamvu zishobora gutuma batabona ibyo abo bayobozi babagomba.
Ati “Ubu inshingano murahiriye natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera igihugu ku nzego zitandukanye, ubu biriho mu bihe bitari byiza, by’ingorane, hari icyorezo n’ingaruka zacyo nyinshi, ni ukuvuga ngo imirimo dukora n’inshingano zagiye ziyongera, byagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu, ku baturage n’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Tugomba kumenya gukoresha imbaraga nyinshi, kwitanga, imyumvire ariko no ku baturage kugira ngo bumve ikibazo uko giteye. Ibyo bari badutezeho akenshi ntibiboneka uko bikwiye ariko icya ngombwa ni uguhora dusobanura. Iyo usobanuriye abantu ikibazo uko giteye, byoroshya uburemere bwacyo ndetse akenshi umuti ukaboneka.”
- Ibyo wamenya ku bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma
Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.
Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.
Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.
Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, afite imyaka 53 y’amavuko. Yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.
Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi, asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.
Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’Imicungire y’Ibiza n’Itumanaho ndetse yiga Amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’Urwego rw’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.
Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ashinzwe Ubuhinzi mu yahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe mu Majyaruguru.
Yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.
Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Habyarimana Uwamaliza Béata yarahiriye kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
-
Uzi ko bishoboka gukira ibikomere by’umutima? #rwanda #RwOT
Mubuzima tubayeho kuri iyi si, hari igihe tugerwaho n’ibitubabaza, biturutse ku nshuti zacu, imiryango yacu, ku baturanyi, ku bo dukorana cyangwa no kubandi tutatekerezaga ko batugirira nabi.Nubwo bose baba ari abantu bacu babugufi, ntibitangaje kuba batubabaza kuko umuntu ni umuntu! Umuntu yakugambanira akagutenguha, ariko Yesu ntiyadutererana, ntiyadusiga ni yo mpamvu atwomora imvune zo mu mutima.
Mubuzima hariho ibidukomeretsa ariko Imana Ibasha kutwomora no kudukiza Hari ibintu byinshi kandi bikomeye bya komerekeje umutima wawe, birawuremerera cyane kuburyo no kubitekereza gusa bikubera umutwaro, amarira agahora atemba mu maso yawe, ndetse ukifuza no kuba utabitekereza kuko birushaho kugushengura umutima.
Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati 'Iyo ntekereje umubabaro wanjye, amakuba yanjye n`ibyanshaririye byose ubugingo bwanjye buriheba'.
Iri jambo riratwerekako igihe cyose wibutse ibyakubabaje bikongera kugukomeretsa,igikomere cyawe cy’umutima kiba kitari cyakiraâ¦..
Ngufitiye amakuru meza; Imana Irashaka kugukiza
Imana Irashaka kugukiza ibikomere byose watewe n’ubuzima bugoye wanyuzemo, kugira ngo we gukomeza kubaho mu byahise ahubwo ngo unezezwe n’igihe cyawe urimo ndetse unabone uko wubaka ejo hawe hazaza.
Reka dusangire iri jambo ryo muri Zaburi 147:3 rivugango 'Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo'.
Muvandimwe, reka kurira, ishakemo imbaraga wemerere Imana Igukize, kuko yifuza kuguhoza amarira no kukuramiza amaboko yayo y`impuhwe.
Ni iki gisabwa ngo ukire vuba ibikomere by’umutima?
Kugira ngo gukira k’umutima kwihute, urasabwa gutera intambwe zikurikira:
1. Uragirwa inama yo kwemera nokwakira ko ibyakubayeho byakubabaje ndetse
bikaba byaranagukomerekeje. Wibihunga ngo ugerageze kubyiyibagiza nkaho bitakubayeho nubwo nabyo atari umwitozo ukoroheye, doreko no kubitekerezaho gusa bikubera undi mubabaro.2. Ukwiriye kwishakamo imbaraga zo kubabarira umuntu cyangwa abantu bagukomerekeje.
3. Gerageza usenge, uririre Imana nk’umubyeyi wacu twese na yo ikiranukira kutugirira neza izaza ibohore umutima wawe kandi iguhe gukira no gukomera by’iteka.
Muri macye hari ibyiringiro bikomeye ko umutima ukomeretse wakongera kuba muzima iyo uweguriye Yesu kuko niwe muganga wo kwizerwa uvura ibikomere byo mu mitima.
Source: amarebe.com
Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-bishoboka-gukira-ibikomere-by-umutima.html
-
âRusesabagina yareze Niyomwungere na GainJet mu rukiko rwo mu Bubiligiâ abashinja kumushimuta – #rwanda #RwOT
Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n'inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n'umunaniro w'urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze 'ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali', ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.
Nta gushidikanya ko inkuru y'uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n'inshuti ye Niyomwungere bavuga ko 'Yaje ku bushake'.
Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko 'uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali', n'ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.
Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z'u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n'umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.
Ni ikirego cyatanzwe n'umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko 'yashimuswe' avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.
Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n'abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk'uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w'umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.
Uru rubanza ruzaburanishwa n'umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye 'ubunyamwuga mu iperereza ry'inzego z'u Bubiligi', ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.
Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n'Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.
Rusesabagina Paul aherutse kwikura mu rubanza avuga ko atizeye ubutabera -
Nta pfunwe mfite kuko umuyobozi agomba kubazwa inshingano- Gitifu wafunzwe akaza kurekurwa akanasubizwa mu kazi #rwanda #RwOT
Niyobuhungiro Obed mbere y’uko afungwa, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba.
Uyu mugabo wari umaze amezi atatu afunzwe, yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge tariki 26 Gashyantare nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwarabuze ibimenyetso ku byaba bibiri ari byo kurigisa amabuye y’agaciro na Ruswa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwamusubije mu kazi, buvuga ko bwamusubije mu kazi kuko abyemererwa n’itegeko ndetse ko azahembwa umushahara wose atari yarahembwe ubwo yari afunze.
Niyobuhungiro wasubijwe mu kazi kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, avuga ko nta kinegu abona ku kuba yarafunzwe kuko umutu wese ufite ibyo akekwaho aba agomba kubibazwaho.
Yagize ati 'Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.'
Avuga ko yishimiye kuba Ubutabera bwarashishije bukamugira umwere by’umwihariko n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikaba zamusubije mu kazi.
UKWEZI.RW
-
U Rwanda mu biganiro bya nyuma byo kugurisha 49% by'imigabane ya RwandAir kuri Qatar Airways – #rwanda #RwOT
Ku wa 5 Gashyantare 2020 ni bwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandAir, hagamijwe kugura 49% by'imigabane yayo. Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono.
Yari yavuze ko bigomba kurangira 'mbere y'uko icya kabiri cy'uyu mwaka kirangira', gusa icyo gihe cyashize nta kirakorwa.
Mu kiganiro Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.
Ati 'Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n'umubare w'indege hamwe n'ubushobozi bwisumbuyeho.'
Ntabwo Dr Ndagijimana yigeze asobanura mu buryo bwimbitse igihe amasezerano hagati y'impande zombi azashyirirwaho umukono, gusa yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza kuba umunyamigabane mukuru muri iyi sosiyete.
Ku rundi ruhande, Qatar iri gufasha u Rwanda mu mishinga y'ibibuga by'indege harimo no kwagura inzira y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali zizakoreshwa mu gihe cy'Inama ya Commonwealth u Rwanda ruzakira muri Kamena uyu mwaka.
Iki gihugu cyashoye imari mu mushinga w'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kigomba kuba cyatangiye gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2022, aho ku ikubitiro kizaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka, ugereranyije na miliyoni imwe yakirwa n'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ubu.
Amasezerano yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera hagati y'u Rwanda na Qatar Airways yasinywe mu mpera za 2019. Akubiyemo ingingo eshatu arizo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga.
Ni amasezerano yahaye Qatar Airways 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.
RwandAir yashinzwe mu 2003 ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y'Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.
Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gutera inkunga iyi sosiyete mu gihe urwego rw'ingendo zo mu kirere rwashegeshwe n'icyorezo cya Coronavirus; muri uyu mwaka w'ingengo y'imari Guverinoma yashoye muri RwandAir miliyari 145 Frw avuye kuri miliyari 122 Frw yari yashyizwemo mu mwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko umutekano w'u Rwanda ari kimwe mu byatumye bashyira imbaraga mu ishoramari mu by'indege
Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Qatar Airways bigeze mu cyiciro cya nyuma -
U Rwanda mu biganiro bya nyuma byo kugurisha 49% by’imigabane ya RwandAir kuri Qatar Airways –
Ku wa 5 Gashyantare 2020 ni bwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane yayo. Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry’imigabane ashyirwaho umukono.
Yari yavuze ko bigomba kurangira “mbere y’uko icya kabiri cy’uyu mwaka kirangira”, gusa icyo gihe cyashize nta kirakorwa.
Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.
Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”
Ntabwo Dr Ndagijimana yigeze asobanura mu buryo bwimbitse igihe amasezerano hagati y’impande zombi azashyirirwaho umukono, gusa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba umunyamigabane mukuru muri iyi sosiyete.
Ku rundi ruhande, Qatar iri gufasha u Rwanda mu mishinga y’ibibuga by’indege harimo no kwagura inzira y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zizakoreshwa mu gihe cy’Inama ya Commonwealth u Rwanda ruzakira muri Kamena uyu mwaka.
Iki gihugu cyashoye imari mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kigomba kuba cyatangiye gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2022, aho ku ikubitiro kizaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka, ugereranyije na miliyoni imwe yakirwa n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubu.
Amasezerano yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera hagati y’u Rwanda na Qatar Airways yasinywe mu mpera za 2019. Akubiyemo ingingo eshatu arizo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga.
Ni amasezerano yahaye Qatar Airways 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.
RwandAir yashinzwe mu 2003 ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gutera inkunga iyi sosiyete mu gihe urwego rw’ingendo zo mu kirere rwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus; muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Guverinoma yashoye muri RwandAir miliyari 145 Frw avuye kuri miliyari 122 Frw yari yashyizwemo mu mwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko umutekano w’u Rwanda ari kimwe mu byatumye bashyira imbaraga mu ishoramari mu by’indege
Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Qatar Airways bigeze mu cyiciro cya nyuma
-
Ubuzima bw’umukristo bushingiye ku kuyoborwa n’Umwuka #rwanda #RwOT
Ndavuga nti 'Muyoborwe n’Umwuka', kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira ku ko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko (Abagalatiya 5:16-18).
Izina ryose wakwitwa, idini yose wasengeramo, ugikora imirimo ya kamere, ntuzaragwa ubwami bw’Imana. Ikintu cy’ingenzi umukristo akwiye kumenya kandi akagishyira mu bikorwa ni ukwemera kuyoborwa n’Umwuka kuko ni byo bizamuhesha kubona umurage w’abera.
Mu kuyoborwa n’Umwuka habamo kumvira Imana
Dawidi yari afite umutima unezeza Imana mu buto bwe kandi wakoraga nkuko Imana ishaka. Kandi nta muntu numwe wari uzi imibanire ye n’Imana. Umunsi umwe umugabo Goliyati wari intwari cyane, kandi wari umenyereye intambara yasuzugura ingabo z’Abisilayeri kandi akabatuka ibitutsi bikomeye. Kubera ko ingabo zose z’Abisirayeli zari zaratsinzwe, bituma umwami Sawuli ashyiraho intego. Avuga ko uzamurwanya akamutsinda, azamugororera, ubutunzi bw’inshi, azaba umukwe w’umwami, kandi we n’umuryango we akazawuha umudendezo.
Ibi bintu 3 byashushanyaga ibintu Imana izahemba abera bazaba banesheje Satani. Icyambere yari yamwemereye ubutunzi bwinshi, iki ni ikimenyetso cy’uko natwe abazaba banesheje Imana izatugororera ubutunzi bw’inshi. Icyakabiri ni uko yari kumushyingira umukobwa we, bitwibutsa ko Ijambo ry’Imana ryavuze ko turi abageni. Ati 'Nimwishime munezerwe kuko ubukwe bw’umwana w’intama busohoye, ubukwe buzatahwa n’abamalaika'. Icya nyuma ngo azamuha umudendezo, niko natwe Imana izaduha umudendezo w’iteka ryose kuko nta bizaba biduhiga.
Nyuma y’iminsi mirongo ine Goliyati abatuka bihuza nuko Dawidi yari agemuriye bene se yumva abatuka. Ariko Dawidi yibaza ikibazo kimwe ati 'Mbese uriya ninde usuzugura agatuka ingabo z’Imana?' Avuze ko amuha ubuhamya bwuko yaragiraga intama akica intare n’idubu bimuteye arangije aramubwira ati 'Uwo mufirisitiya utarakebwe azapfa nk’imwe muri zo.' Arangije ati 'Imana yabanaga nanjye iracyabana nanjye'. Sawuli aramwemerera aragenda.
Ihishurirwa ufite rijyana n’ikigero cyo kwizera ufite
Niyo mpamvu yagereranijne Goliyati n’Imana asanga Goliyati ari busa, bituma amutera mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli yasuzuguye, uyu munsi arakungabiza nguce igihanga nkubagire ibisiga byo mukirere n’inyamaswa zo mu ishyamba. Kandi bimenyekane ko uwiteka adakirisha ingabo cyangwa inkota. Dukwiriye kurushaho guhishurirwa Imana mu buzima bwacu nibwo tuzarushaho kugira umutima nk’uwo Imana ishaka. Iyo utindanye n’Imana uhumuraho ubumana.
Abagalatiya 5:16 'Ndavuga nti 'Muyoborwe n’Umwuka', kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko. Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, 20no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana'.
2Abakorinto 5:17 '17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.' Impamvu dukwiriye kuba icyaremwe gishya ni uko tugiye mu gihugu gishya kandi aho nta bizira bigerayo. Ntidukwiriye kumera nk’Abisirayeli bavuye muri Egiputa ariko Egiputa ntiyabavamo, bituma barimbukira mu butayu.
Source:cepurhuye.org
Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bw-umukristo-bushingiye-ku-kuyoborwa-n-Umwuka.html