Blog

  • Gasabo : RIB yerekanye umugabo ukekwaho guhohotera bikabije umwana we amukubise urusinga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo weretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko akavuga ko biriya bikorwa yabitewe n’ubusinzi bwatewe n’ikigage yari yanyoye.

    Avuga ko ubwo yari atashye ageze mu rugo yasomye kuri icyo kigage, umugore we akaba ari mukase w’uriya mwana w’imyaka ine, yamumuregeye amakosa atandukanye ndetse ngo anamwuka inabi ko atajya amukubita.

    Ati 'Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agasinga kari aho hafi. Ariko rwose nyuma mbyutse mu gitondo nabonye uko namukomerekeje mbona ko nakosheje.'

    Bivugwa ko uriya mwana bahise bamukingirana mu nzu iminsi ibiri, abaturage bakaza kubimenya ari na bo babimenyesheje inzego.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda birimo guhoza ku nkeke umwana no kumuha ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo.

    Ati 'Yaramukubise aramubabaza cyane amuca ibisebe amuziza amakosa abana bakora hanyuma amubika iminsi ibiri mu nzu amuhishe. Kuko yari arembye ngira ngo ni na ho yagize ubwoba bw’ibyo yakoze akajya ajya kumugurira imiti hanyuma ku bw’ubufatanye n’abaturage baza kubimenya arafatwa ubu akaba ari gukorerwa dosiye.'

    Mu gihe RIB igikomeje iperereza kuri uyu mubyeyi, ubu afungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-RIB-yerekanye-umugabo-ukekwaho-guhohotera-bikabije-umwana-we-amukubise-urusinga

  • Umukecuru yiswe intwari kubera kwirwanaho agakubita uwamusagariye #rwanda #RwOT

    Xie Xiaozhen yari ategereje ngo yambuke umuhanda hagati mu mujyi wa San Francisco ubwo umugabo yamukubitaga ikofe, nk'uko abivuga.

    Yahise nawe amusubiza atora urubaho 'ararumwasa', nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru byaho.

    Kuva mu mezi macye ashize hari kuvugwa kwiyongera kw'ibikorwa byo gusagarira Abakomoka muri Aziya bari muri Amerika.

    Ku rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa rwa Weibo hashtag ya “Umukecuru w'umunyamerika ukomoka muri Aziya yishyuye uwamusagariye”, yarebwe inshuro miliyari 1.4

    Benshi kuri internet bashimagije Xie, bavuga ko “ari intwari nyayo”, undi yavuze ko “yahaye isomo” uwari umuteye.

    Abandi bavuga ko ari ngombwa ko Abanyamerika bakomoka muri Aziya “bashyira hamwe bakirwanirira… cyangwa bakazahora bababazwa bucece”.

    Undi yagize ati: “Ubushinwa, Ubuyapani na Koreya y'Epfo ntibijya birebana neza, ariko abantu bakomoka aho bari muri Amerika, rwose nimushyire hamwe kuko ingufu zanyu ziziyongera”.

    'Afite ubwoba bwinshi'

    Gusagarira Xie, ukomoka Guangdong, byabaye kuwa gatatu ubwo yari ahagaze agiye kwambuka umuhanda.

    Bivugwa ko yumvise umuntu asakuza ngo “Umushinwa” mbere y'uko akubitwa ikofe mu maso. Yahise yitabara afata urubaho yabonye hafi aho arwasa uwo umuteye, nk'uko amakuru abivuga.

    Amashusho yashyizwe kuri internet nyuma yerekana Xie ari kubabara anashyira ikintu gikonje ku isura ye yakomeretse biboneka, mu gihe uwamusagariye yari aryamishijwe ku gatanda k'abarwayi yanegekaye.

    Polisi ya San Francisco yavuze ko umugabo w'imyaka 39 yatawe muri yombi kandi iri guperereza ku byabaye.

    Umukobwa wa Xie yavuze ko nyina “yagize ubwoba bwinshi” nyuma y'iki gikorwa, kandi ijisho rye ry'iburyo ryakomeretse.

    Dong-Mei Li yabwiye KPIX- TV ati: “Afite ubwoba bwinshi kandi ijisho rye riri kuva amaraso. Ijisho rye ry'iburyo ubu ntiribona.”

    Umwuzukuru we John Chen, nyuma yashyizeho GoFundMe (urubuga rwo gukunsanya inkunga) kuri nyirakuru, asaba ubufasha bwo kumuvuza.

    Yavuze ko “yakomeretse cyane mu maso, rimwe rikaba riva bidahagarara, kandi yabyimbye mu bujana ku kaboko”.

    Chen yavuze ko no mu mutwe “ubu adakomeye”, kandi ko “buri uko bavuze ibyabaye… agira igishyika cyane agatangira kurira”.

    Ku munsi wari wabanje, umugabo wo muri leta ya Georgia yari yashinjwe kwica abantu umunani – batandatu muri bo ni abagore bakomoka muri Aziya.

    Ubwo bwicanyi ntiburitwa ko bushingiye ku irondaruhu ariko abakomoka muri Aziya benshi baba muri Amerika bwabasize mu bwoba.

    Muri Amerika hiyongereye ibihuha ko abakomoka muri Aziya ari bo nyirabayazana wa coronavirus.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Zhao Lijian yasohoye itangazo kuwa kane ryamagana ivangura rikorerwa Abashinwa “ryiyongereye muri Amerika”.

    Yagize ati: “Ibikorwa nk'ibyo biteye isoni, biva ku ivangura ridafite ishingiro, bidutera umujinya n'agahinda”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-yiswe-intwari-kubera-kwirwanaho-agakubita-uwamusagariye

  • Perezida wa Amerika Joe Biden, Yituye hasi ubwo y’uriraga indege Airforce One [VIDEO] – #RwOT #Rwanda

    Perezida wa Amerika Joe Biden, Yituye hasi ubwo y’uriraga indenge Airforce One – #RwOT #Rwanda

    President Biden stumbled several times while running up the steps of Air Force One on Friday, new video shows.

    The 78-year-old commander in chief had his hand on the railing when he tripped twice before falling over the third time as he flew up the stairs of the idling aircraft at Joint Base Andrews.

    After recovering, Biden appeared to take a moment to dust off his knee before finally making his way to the top. He then gave a salute before ducking into the cabin to take off for Georgia.

    White House Communications Director Kate Bedingfield said Biden was not injured.

    “I know folks have seen that President Biden slipped on his way up the stairs to AF1, but I’m happy to report that he is just fine and did not even require any attention from the medical team who travels with him,” she tweeted. “Nothing more than a misstep on the stairs.”

    biden-stairs-fall-airforce-one-5

    13

    The 78-year-old commander in chief tripped twice before falling over the third time as he flew up the stairs of the idling aircraft.

    Reuters

    The president and Vice President Harris are set to meet with the Asian community in Atlanta following Tuesday’s mass shooting at area spas and massage parlors that left eight people, including six Asian women, dead.

    In November, Biden suffered a hairline fracture in his right foot while playing with his rescue dog Major, requiring him to wear an orthopedic boot for several weeks.

    Joe Biden
    After he recovered, Biden gave a salute at the top of the steps before ducking into the cabin to take off for Georgia.
    Patrick Semansky/AP

    He once mocked former President Trump after videos of his predecessor walking gingerly walking down a ramp at West Point went viral.

    “Watch how I run up ramps and he stumbles down ramps. OK? Come on,” Biden said last September.

    Source : https://nypost.com/2021/03/19/biden-falls-as-he-climbs-up-stairs-to-air-force-one/

  • RIB yerekanye umugabo ushinjwa guhohotera umwana w’imyaka ine –

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru uyu mugabo umaze iminsi itatu afashwe.

    Uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko yakubise umwana we akamukomeretsa, anabisabira imbabazi ariko ashimangira ko byatewe n’isindwe ryatewe n’ikigage yari yanyweye.

    Yavuze ko yabitewe n’uko mukase yamuregaga buri gihe ko yangije imyaka y’abaturanyi n’ibindi.

    Nyuma y’uko abonye ko umwana yarembye yamukingiranye mu nzu iminsi ibiri, akajya amugurira imiti kwa muganga kugeza igihe abaturage babimenye batanga amakuru ku buyobozi.

    Ati “Naratashye ngeze iwanjye umugore andegera amakosa y’uwo mwana, avuga anshinja ko ntajya muhana ko bimubabaza. Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agasinga kari aho hafi. Ariko rwose nyuma mbyutse mu gitondo nabonye uko namukomerekeje mbona ko nakosheje.”

    Yongeyeho ko nyuma yo gusanga umwana we w’umukobwa yakomeretse ku kuboko no ku itako yahise amujyana kwa muganga bituma n’abaturage batari babizi babimenya bamutangaha amakuru.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye.

    Yagize ati “Akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo. Yaramukubise aramubabaza cyane amuca ibisebe amuziza amakosa abana bakora hanyuma amubika iminsi ibiri mu nzu amuhishe. Kuko yari arembye ngira ngo ni naho yagize ubwoba bw’ibyo yakoze akajya ajya kumugurira imiti hanyuma ku bw’ubufatanye n’abaturage baza kubimenya arafatwa ubu akaba ari gukorerwa dosiye.”

    Uyu mugabo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo cyamuhama, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

    Uyu mugabo ashinjwa guhohotera umwana we w’imyaka ine, akamukomeretsa bikomeye

    Yamuciye ibisebe byaturutse ku nkoni yamukubise

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye

  • Yannick Mukunzi na we yageze mu mwiherero w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi yageze i Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021 nyuma yo kubona ibisubizo bya COVID-19 nk’umuntu uvuye hanze y’Igihugu.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaza ko Yannick Mukunzi agomba no gukorana imyitozo na bagenzi be iteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

    Yannick Mukunzi aje nyuma y’abandi bakinnyi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi.

    Ku ikubitiro, aba bakinnyi bakina hanze, babimburiwe na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima waje akurikirwa na Salomon Nirisarike ndetse na Steven Rubanguka.

    Bari kwitegura imikino ibiri Ikipe y’Igihugu ifite muri uku kwezi irimo uwo izakina na Mozambique mu cyumweru gitaha tariki 24 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Yannick-Mukunzi-na-we-yageze-mu-mwiherero-w-Amavubi

  • Mu magambo yakoze ku mitima ya benshi, Zari Hassan yavuze ku buribwe umugore wa Magufuli arimo #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan yavuze ko umugore wa Magufuli ari we wenyine ushobora kumva uburibwe bw’urupfu rwa Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, ni mu gihe na we ari umupfakazi kuva 2017.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe nibwo inkuru y’urupfu rw’uwari Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yamenyekanye.

    Ni inkuru yashegeshe benshi ndetse yanagoranye kwakira aho bamwe babifashe nk’ibihuha ariko kuko byari bitangajwe na Visi Perezida w’iki gihugu barabyemeye.

    Zari Hassan abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabanje kwifuriza Magufuli kuruhukira mu mahoro.

    Ati'sinzira neza databukwe'. Aha yamwise sebukwe kuko yabanye na Diamond ukomoka muri Tanzania nk’umugore n’umugabo bakabyarana n’abana n’ubwo baje gutandukana.

    Mu kugaragaza agahinda ko kubura umugabo nk’uko byamubayeho muri 2017, yavuze ko kuri ubu umuntu wakumva uburibwe ari umugore wa Magufuli, Janet Magufuli.

    Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto ya Janet Magufuli iherekezwa n’amagambo agira ati'mwohereze urukundo n’urumuri. Uyu ni we wenyine ushobora kumva uburibwe.'

    Zari ati “umugore wa Magufuli ni we wenyine uzi uburibwe arimo kunyuramo”

    Zari Hassan yapfakaye muri 2017 ubwo Ivan Semwanga yapfaga azize umutima. Nyuma y’urupfu rwe uyu mugore yanyuze muri byinshi harimo ihangana n’umuryango w’umugabo bashakaga gutwara imitungo y’umugabo.

    Zari Hassan yihanganishije umugore wa Magufuli

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-zari-hassan-yavuze-ku-buribwe-umugore-wa-magufuli-arimo

  • Umugore w'indaya bamushyinguye mu isanduku imeze nk'ubugabo nyuma yo gupfa arimo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wari indaya ikomeye cyane muri Nigeria gusa utatangajwe amazina ngo yashyinguwe mu isanduku imeze nk'ubugabo nyuma yo gupfa arimo gusambana n'umugabo.

    Legitpost.com.ng yanditse ko iyi ndaya yishwe iri hejuru y'umugabo basambanaga gusa abamuhitanye kugeza ubu ntibaramenyeka. Biravugwa ko iyi ndaya ishobora kuba yishwe kubera ukuntu yararuraga abagabo b'abandi ngo yari ifite ubunararibonye mu kureshya abagabo bafite abagore ku buryo buri joro byibura yararanaga umwe.Mu kumushyingura ngo bifashishije isanduku iri mu ishusho y'ubugabo.

    Iyi ndaya yakoreshaga amayeri menshi mu kureshya abagabo b'abandi kandi ikabigeraho. Ngo yari ruharwa muri uyu mwuga. Icyakora muri uyu mwaka hari abari baherutse kuyigira inama bayibuza gusenya ingo z'abandi irarura abagabo nuko uyu mukobwa w'indaya ababwira ko ibyo bitabareba.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-windaya-bamushyinguye-mu-isanduku-imeze-nkubugabo-nyuma-yo-gupfa-arimo-gutera-akabariro/

  • Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021 nibwo habaye tombola y'uko amakipe agomba kuzahura muri 1/4 cy'imikino ya UEFA Champions League mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, ni tombola yasize mu mikino ikomeye izahuza ikipe ya Bayern Munichen yo mu gihugu cy'Ubudage ndetse n'ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Ni tombola yabereye mu gihugu cy'Ubusuwisi mu mujyi wa Nyon aho amakipe umunani yageze muri 1/4 cy'iyi mikino amenye uko azakina, mu wundi mukino ukomeye wasize ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye izahura n'ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Uko tombola ya 1/4 yagenze:

    Bayern Munich izahura na Paris St-Germain
    Manchester City izahura na Borussia Dortmund
    FC Porto izahura na Chelsea FC
    Real Madrid izahura na Liverpool

    Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Champions league itegerejwe tariki ya 6 ndetse n'iya 7 Mata 2021, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 13 ndetse na 14 Mata 2021.

    Uretse tombola ya 1/4 hanatangajwe uko amakipe azahura muri 1/2 aho ikipe izarokoka hagati ya FC Porto na Chelsea izahura n'izava hagati ya Real Madrid na Liverpool, mu gihe ikipe izava hagati Bayern Munich na Paris St-Germain izahura n'izakomeza hagati ya Manchester City na Borussia Dortmund.

    Nyuma y'iyi tombola kandi hahise haba indi ya 1/4 cy'imikino ya Europa League, dore uko amakipe azahura:

    Granada izahura na Manchester United
    Arsenal izahura na Slavia Prague
    Ajax izahura na Roma
    Dinamo Zagreb izahura na Villarreal

    Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Europa league itegerejwe tariki ya 8 Mata 2021, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 15 Mata 2021.

    The post Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tombola-ya-1-4-cya-champions-league-yasize-ikipe-ya-bayern-munichen-ifite-igikombe-giheruka-izahura-na-psg-bahuriye-ku-mukino-wa-nyuma-mu-mwaka-wimikino-wa-2019-2020/

  • Nyaruguru: Hegitari zisaga ibihumbi 14 ziri guhingwaho mu gihembwe cy’ihinga cya 2020/21 B –

    Ibihingwa byatoranyijwe bikunze kwera muri ako karere ni ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300; ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 10; ibigori kuri hegitari 368 n’imboga kuri hegitari 350.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko hatunganyijwe n’amaterasi y’indinganire n’ibishanga kandi byose bizahingwaho.

    Ati “Twakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 ndetse dutunganya n’ibishanga kuri hegitari 120, ibyo byose tukaba twatangiye kubikoresha muri iki gihembwe cy’ihinga.”

    Ku bijyanye n’inyongeramusaruro hazakoreshwa toni 910 z’amafumbire atandukanye; hakoreshwe ibirundo 16.600 by’ifumbire y’imborera n’imbuto y’ibigori ingana na toni 18.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto n’inyongeramusaruro byabagereyeho ku gihe, bityo biteguye guhinga kare kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

    Muhimpundu Claudette wo mu Murenge wa Ruheru yagize ati “Ubu iwacu turi guhinga ibirayi kandi imbuto yatugezeho kare, nta kibazo tubona tuzagira keretse wenda ibihe nibiba bibi.”

    Yakomeje avuga ko bazahinga n’ibigori kuko bahawe imbuto nziza y’indobanure kandi bazahinga n’ingano mu misozi kuko zikunze kuhera.

    Mporanyisenga Evariste we yavuze ko yishimira ko bahawe imbuto y’ibirayi ku gihe kandi babakoreye amaterasi y’indinganire, bityo imyaka itazongera gutwarwa n’isuri.

    Ati “Icyo nishimira ni uko imbuto yatugezeho kare kandi bakaba baraduciriye amaterasi yo guhingaho kugira ngo isuri itazongera gutwara imyaka. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza kuko n’amafumbire yatugezeho kare.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abaturage gukurikiza inama z’ubuhinzi bagirwa kandi bakihutira guhinga ku buryo ukwezi kwa Werurwe 2021 kuzarangira bamaze guhinga bose.

    Basabwe kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire n’ibishanga byatunganyijwe kandi bakita ku gukoresha inyongeramusaruro kuko zihari.

    Basabwe kwitabira n’izindi bahunda zirimo gusibura imirwanyasuri no kuhira imyaka mu gihe cy’izuba kandi bakibuka gushinganisha imyaka yabo kuko bashyiriweho ‘nkunganire’ kugira ngo igihe bahuye n’ikiza babashe kugobokwa.

    Abaturage basabwe gukurikiza inama bagirwa zijyanye n’ubuhinzi

    Hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 hagamijwe kurwanya isuri

    Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 202021 B

    Mu bihingwa byatoranyijwe harimo ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300

    Ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangije igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Nyaruguru

    [email protected]


  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli ‘wakundaga Afurika’ –

    Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma. Aba barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata.

    Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku wa 17 Werurwe aguye mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam; yazize indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli, yafataga nk’inshuti ndetse n’impirimbanyi y’iterambere ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Sinasoza ntihanganishije umuryango wa Perezida John Pombe Joseph Mafuguli uherutse kwitaba Imana ndetse no ku gihugu cya Tanzania muri rusange. Perezida Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika kandi akaba inshuti y’igihugu cyacu”.

    Perezada Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

    Ati “U Rwanda rwifatanyije na Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bigoye”.

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwagaragaje akababaro yatewe no kubura inshuti ye.

    Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

    Umubano mwiza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana ni uwo kuva kera, ndetse warushijeho gutera imbere ubwo Magufuli yatorerwaga kuyobora Tanzania, akanakorera urugendo rwa mbere mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inka.

    Ku ngoma ya Magufuli kandi u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.

    Kugeza ubu, u Rwanda rwatangaje igihe cyo kunamira Magufuli watabarutse ku myaka 61, kikazarangira ku wa 25 z’uku kwezi ari na bwo azashyingurwa.

    Perezida Kagame yari afitanye umubano mwiza na Magufuli wa Tanzania

    Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika

    Ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Magufuli, yahawe impano irimo iki gishushanyo

    Aba bayobozi bombi bashyigikiye umugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi izava Isaka muri Tanzania ikagera mu Rwanda