Blog

  • Ubunyunyusi, indirimbo ya Mico The Best na Ri… – #rwanda #RwOT

    Mico The Best yabwie INYARWANDA ko igihe cyari kigeze ko akorana indirimbo n'umuraperi, ahitamo gukorana na Riderma usanzwe ari inshuti ye y'akadasohoka.

    Avuga ko ubwo yagezaga igitekerezo kuri Riderman yasanze nawe afite igitekerezo cy'uko umunsi umwe bazakorana indirimbo.

    Uyu muhanzi washyize imbere injyana ya Afrobeat, yavuze ko Riderman abaye umuraperi wa mbere bakoranye indirimbo igasohoka mu gihe cya nyacyo, ifite amashusho yayo n'ibindi.

    Yibutsa ko izindi ndirimbo yagiye ahuriramo n'abaraperi ari izo yabaga yakoranye n'abo bari bahuriye muri Label ya Super Level.

    Mico The Best yavuze ko we na Riderman mu ndirimbo 'Ubunyunyusi' baririmba bumvikanisha icyanga cy’urukundo n’umusore ubwira umukobwa ko agiye kumwitaho bikamurenga.

    Ati 'Ubunyunyusi ni ijambo risobanura icyanga, uburyohe cyangwa se kurya ubuzima.

    'Ni ukutananiza umukobwa aho kugira ngo umurushye abe ari we wikorera ibintu byose atera intambwe zose mu rukundo, ukamubwira uti bimparire. Ni nko kubwira umuntu uti 'tuza nkuteteshe. Ukamubwira ko ugiye kumwitaho.'

    Uyu muhanzi avuga ko iyo umaze gutetesha umukunzi bikurikirwa no kumva ko ari ‘ubunyunyusi’.

    Mico yavuze ko iyi ndirimbo ibaye iya Gatatu kuri kuri Album ye nshya ari gutegura. Ni Album iriho indirimbo nka 'Jamais', 'Twembi', 'Save the Date', 'Umunamba' ndetse n'Igare'.

    Yavuze ko muri iki gihe yihaye gahunda ivuguruye yo gukorana indirimbo n'abaraperi, kandi ko biri no mu murongo wo gusubiza ibyifuzo bya benshi bagiye bamusaba gukorana indirimbo n'abaraperi.

    Uyu muhanzi wakoze igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara y'Igituntu mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, yavuze ko cyagenze neza ashingiye ku bitekerezo yakiriye n'uburyo yashyigikiwe n'abarimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n'abandi.

    Mico The Best yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ubunyunyusi” yakoranye na Riderman


    Riderman yaririmbye mu ndirimbo ‘Ubunyunyusi’, aba umuraperi wa mbere ukoranye na Mico The Best

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “UBUNYUNYUSI” YA MICO THE BEST NA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104269/ubunyunyusi-indirimbo-ya-mico-the-best-na-riderman-yumvikanisha-gutetesha-umukobwa-ukamubu-104269.html

  • Amasezerano : Skol na Rayon basinyiye Miliyoni 600 Frw #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y’imyaka itatu, ateganya ko uruganda rwa Skol ruzakorera Rayon Sports ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni 200 Frw buri mwaka.

    Ibyo bikorwa biri mu byiciro bitatu, birimo amafaranga uru ruganda ruzajya ruha iyi kipe, ibikoresho by’ikipe ndetse n’ibikorwa remezo nk’ikibuga n’amacumbi.

    Izi miliyoni 200 Frw zizatangwa mu myaka itatu, ni ukuvuga ko aya masezerano azarangira afite agaciro ka Miliyoni 600 Frw.

    Skol na Rayon Sports bari basanzwe bafitanye imikoranire, ikaba yayihaga miliyoni 66 Frw buri mwaka.

    Aya masezerano yagombaga kurangira muri 2022, yajemo ibibazo mu minsi yashize ubwo hazagamo ubwumvikane bucye gusa aya masezerano akaba yavugaga ko mu myaka ibiri ya mbere y’uko arangira, hashobora kubaho ibiganiro byo kuyavugurura.

    Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports buherutse gutangiza uburyo bwo kubarura abakunzi bayo ariko banatanga imisanzu yo kuyifasha.

    Ubu buryo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, kwiyandikisha hari ikiguzi abakunzi b’iyi kipe batanga kugira ngo bashyigikire ikipe yabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amasezerano-Skol-na-Rayon-basinyiye-Miliyoni-600-Frw

  • Maj. (Rtd) Mudathiru yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 –

    Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje umwanzuro warwo mu rubanza Maj. (Rtd) Mudathiru yaregwagamo hamwe na bagenzi be 31 bashinjwaga kuba mu mitwe ya P5 na FLN.

    Mu baburanishijwe n’uru rukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

    Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

    Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, wakurikiranwe adahari.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igifungo cya burundu, gusa urukiko rwavuze ko yaburanye yemera ibyaha, akemera n’ubufasha yagiye ahabwa n’abandi bantu barimo inzego z’igisirikare cy’u Burundi.

    Rwavuze ko kandi mu iburana rye yemeye ko yatoje abarwanyi ba P5 abaha imyitozo itandukanye ya gisirikare n’uburyo bagomba kwitegura kugaba ibitero k’u Rwanda.

    Rushingiye ku buryo yagiye yiregura, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25, cyo kimwe n’abandi bareganwa hamwe barimo Pte Ruhinda Jean Bosco utarigeze agaragara imbere y’urukiko cyo kimwe na Pte. Muhire Dieudonné.


  • Maj. Mudathiru wahoze muri RDF yakatiwe gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwari rumaze iminsi ruburanisha Maj (Rtd) Mudathiru Habib, rwamuhamije ibyaha birimo ibyo kujya mu mutwe w’abarwanyi utemewe ndetse n’icyaha cy’iterabwoba.

    Maj (Rtd) Mudathiru wigeze kuba mu gisirikare cy’u Rwanda, muri 2013 yavuye mu gihugu yerecyeza muri Uganda ahita ajyamu nkambi y’impunzi y’ahitwa Arua.

    Muri 2017 uyu mugabo yaje kuva muri Uganda yerecyeza i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho yaje kwinjirira mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Maj. (rtd) Mudathiru wafatiwe mu mashyamba yo muri DRC aho yari ari mu mitwe ihunganya umutekano, ubwo yagezwaga mu Rwanda yahise atangira kuburanishwa ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarahageze ntagirirwe nabi kandi yari ari kuyirwanya.

    Ubushinjacyaha bwari wamusabiye gufungwa burundu ariko we asaba imbabazi ndetse anemera uruhare mu bikorwa bimwe yashinjwaga.

    Urukiko ruvuga ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo gukora iterabwoba, kujya mu mitwe y’ingabo itemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kugirana umubano na Leta z’amahanga bigiriwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.

    Umucamanza yavuze ko icyaha gihanishwa igihano kinini muri ibi, ari kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho gihanishwa gufungwa burundu ariko ko kubera impambu z’ubwinjiracyaha, akatirwa gufungwa imyaka 25.

    Iki gihano yagihawe we n’abandi bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda baje kugitoroka ari bo ; Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (waburanishijwe atarafatwa).

    Urukiko rwagarutse ku byagiye bivugwa mu kuburana, rwavuze ko Mudathiru yagiranye umubano na bamwe mu bakozi ba Leta ya Uganda kugira ngo abashe kubona abarwanyi bo kujyana mu mutwe wa P5 yakoreraga muri DRC.

    Rwavuze kandi ko yafatanyije n’abo muri Leta y’u Burundi bamuhaye ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda n’amasasu ndetse n’inzira kugira ngo abashe kubigeza muri DRC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Maj-Mudathiru-wahoze-muri-RDF-yakatiwe-gufungwa-imyaka-25

  • Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe Ubwepiskopi , Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021, muri Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard SINAYOBYE yahawe Ubwepiskopi , nk'uko yabitorewe na Papa Francis, ni we ugiye kuyobora iyo Diyosezi , uyu muhango wabereye kuri Stade ya Rusizi mu Karere ka Rusizi.

    Twibuke ko  Papa Francis yatangaje ko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Cyangugu ku wa gatandatu taliki 06 Gashyantare 2021, ku isaha y'i saa saba mu Rwanda. Musenyeri Edouard aje gusimbura Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umwepiskopi wa Cyangugu witabye Imana mu ntangiriro z'umwaka wa 2018.

    Muri uyu muhango kandi Abepiskopi bose bo mu Rwanda bari bahari. Ni ukuvuga Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, abapadri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, abihayimana batandukanye.

    Uyu muhango kandi witabiriwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Butare akaba ari na we muyobozi w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda.

    Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, abasenateri; abadepite n'abayobozi b'uturere batandukanye, nabo bari bahari. Abahagarariye amadini n'amatorero atandukanye na bo ntibahatanzwe.

    Mu itangwa ry'ubwepiskopi, uwatorewe ubwepiskopi arigishwa, agasabirwa, akaramburirwaho ibiganza n'abepiskopi bahari, akavugirwaho isengesho ry'iyeguriramana (ni ryo rikuru, ni ryo ntimatima y'iki gikorwa, kuko muri ryo, uwari Padri aba Umwepiskopi) kandi agasigwa amavuta ya Krisima. Ni ko byagenze no kuri Musenyeri Edouard SINAYOBYE.

    Amaze guhabwa Ubwepiskopi, abapadri bo muri Diyosezi bamusezeraniye kumwubaha, we n'abazamusimbura bose. Yaramukije kandi abari aho, mu buryo bujyanye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Nyuma yaho, Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya, ni we wakomeje atura Igitambo cya Missa.

    Amafoto dukesha Archdiocese of Kigali

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/25/musenyeri-edouard-sinayobye-yahawe-ubwepiskopi-amafoto/

  • Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe inkoni y’ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu –

    Ni inshingano Musenyeri Sinayobye yahawe kuri iyi tariki ya 25 Werurwe, umunsi wanahuriranye n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya, ubwo yamenyeshwaga ko azabyara umwana w’umuhungu kandi akamusama ataryamanye n’umugabo.

    Kuri uyu munsi, Musenyeri Sinayobye yasengewe ndetse anayobora igitambo cya Misa cya mbere nka Musenyeri. Mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yavuze ko azagendera ku ntego igira iti “Ubuvandimwe muri Kirisitu”.

    Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

    Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.

    Hari kandi Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro wanayoboraga Diyosezi ya Cyangugu.

    Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Padri Tumaini wari uhagarariye Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi abapadiri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, Abihayimana batandukanye n’imbaga y’abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari ahagarariye Leta, ndetse mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abasenateri, abadepite n’abayobozi b’uturere. Inzego zihagarariye amadini n’amatorero atandukanye na zo zari zihagarariye.

    Muri uyu muhango, Musenyeri Sinayobye yahawe inyigisho na bagenzi be, arasabirwa, arambikwaho ibiganza, avugirwa isengesho ry’Iyeguriramana, ari na ryo rikuru rikorwa muri iyi mihango, rikaba ikimenyetso cy’uko uwari padiri ahindutse Musenyeri.

    Abapadiri bo muri Diyoseze ya Cyangugu kandi bashimiye Musenyeri mushya wabo, bamusezeranya kuzamwubaha.

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko yishimiye kuba yahawe izi nshingano, ati “Banyambitse impeta, ubwo nkazagomba guhora nyambaye iteka, ni ikimenyetso cy’uko ngiranye isezerano ridahinyuka n’umuryango w’Imana wa Diyoseze ya Cyangugu. Iyo mpeta si ikimenyetso gusa, iherekejwe n’inema Imana iduhaye ngo njyewe n’uwo tugiranye isezerano, Diyoseze ya Cyangugu, tuzahore turi umwe muri Kirisitu”.

    Yongeyeho ati “Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk’umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye”.

    Byari ibyishimo ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga

    Musenyeri Sinayobye yubitse inda nk’ikimenyetso cy’uko yemeye inshingano yahawe

    Musenyeri Sinayobye arahirira inshingano zo kuba umweposkopi

    Ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga

    Minisitiri Gatabazi yitabiriye uyu muhango

    Ubwo abasenyeri bageraga ahabereye imihango yo kwimika Musenyeri Sinayobye

  • Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe inkoni y'ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu – #rwanda #RwOT

    Ni inshingano Musenyeri Sinayobye yahawe kuri iyi tariki ya 25 Werurwe, umunsi wanahuriranye n'umunsi mukuru wa Bikira Mariya, ubwo yamenyeshwaga ko azabyara umwana w'umuhungu kandi akamusama ataryamanye n'umugabo.

    Kuri uyu munsi, Musenyeri Sinayobye yasengewe ndetse anayobora igitambo cya Misa cya mbere nka Musenyeri. Mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yavuze ko azagendera ku ntego igira iti 'Ubuvandimwe muri Kirisitu'.

    Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y'Abepiskopi mu Rwanda.

    Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.

    Hari kandi Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro wanayoboraga Diyosezi ya Cyangugu.

    Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Padri Tumaini wari uhagarariye Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi abapadiri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, Abihayimana batandukanye n'imbaga y'abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari ahagarariye Leta, ndetse mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abasenateri, abadepite n'abayobozi b'uturere. Inzego zihagarariye amadini n'amatorero atandukanye na zo zari zihagarariye.

    Muri uyu muhango, Musenyeri Sinayobye yahawe inyigisho na bagenzi be, arasabirwa, arambikwaho ibiganza, avugirwa isengesho ry'Iyeguriramana, ari na ryo rikuru rikorwa muri iyi mihango, rikaba ikimenyetso cy'uko uwari padiri ahindutse Musenyeri.

    Abapadiri bo muri Diyoseze ya Cyangugu kandi bashimiye Musenyeri mushya wabo, bamusezeranya kuzamwubaha.

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko yishimiye kuba yahawe izi nshingano, ati “Banyambitse impeta, ubwo nkazagomba guhora nyambaye iteka, ni ikimenyetso cy'uko ngiranye isezerano ridahinyuka n'umuryango w'Imana wa Diyoseze ya Cyangugu. Iyo mpeta si ikimenyetso gusa, iherekejwe n'inema Imana iduhaye ngo njyewe n'uwo tugiranye isezerano, Diyoseze ya Cyangugu, tuzahore turi umwe muri Kirisitu”.

    Yongeyeho ati “Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk'umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye”.

    Byari ibyishimo ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga

    Musenyeri Sinayobye yubitse inda nk’ikimenyetso cy’uko yemeye inshingano yahawe

    Musenyeri Sinayobye arahirira inshingano zo kuba umweposkopi

    Ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga

    Minisitiri Gatabazi yitabiriye uyu muhango

    Ubwo abasenyeri bageraga ahabereye imihango yo kwimika Musenyeri Sinayobye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-edouard-sinayobye-yahawe-inkoni-y-ubushumba-bwa-diyoseze-ya-cyangugu

  • Ubushinjacyaha bwasobanuye amavu n’amavuko ya MRCD yari ihuriyemo amashyaka arimo irya Rukokoma #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bukomeje gusobanura birambuye ibikorwa bigize ibyaha bikurikiranywe kuri bariya bantu bayobowe na Paul Rusesabagina ukekwaho ko ari we wateraga inkunga biriya bikorwa.

    Ubushinjacyaha bwahereye ku cyaha cy’Iterabwoba kuva kuri uyu wa Kabiri, uyu munsi bwasobanuye ibijyanye n’ibitero byagabwe na MRCD-FLN byatangiye gukorwa muri 2018 mu bice binyuranye by’u Rwanda.

    Buvuga ko ibi bitero byahitanye ubuzima bwa bamwe, bikangiza ibikorwa birimo ibyatwitswe n’imodoka ndetse no gushimuta bamwe mu bantu.

    Buvuga ko ibi bitero byagiye byigambwa na Nsabimana Callixte Sankara ndetse na Paul Rusesabagina bagiye babitangaza mu binyamakuru binyuranye ndetse n’amatangazo bagiye basinya.

    Byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi byagize ingaruka ku baturage zirimo kugira ubwoba.

    Buvuga ko abaturage baterwa ubwoba, baba bahagarariye igice kinini cy’abandi baturage ku buryo abagizweho ingaruka na biriya bitero muri turiya Turere 'ariko abagabaga ibitero hari ubutumwa bashakaga gutanga ku bandi baturarwanda muri rusange.'

    Ndetse ngo na nyuma ya buri gitero hari itangazo ryasohokaga ryasinyweho na Sankara cyangwa Rusesabagina ryabaga risobanura ibintu bireba Abaturarwanda bose.

    Nko ku wa 19 Werurwe 2019, rya Sankara yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru asaba Abanyarwanda 'Cyane cyane abatuye hafi y’imipaka y’Amajyepfo agana Iburengerazuba ndetse n’imipaka y’Amajyaruguru y’ishyamba rya Nyungwe, abahamagarira kwirinda kugenda nijoro cyane cyane Uturere turimo ibikorwa bya Gisirikare.'

    Umushinjacyaha avuga ko iri tangazo rishaka kugaragaza ko haba ubutumwa burikubiyemo buba bugenewe abaturage barenze abatuye muri cya gice cyagabwemo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

    Na none tariki 21 Werurwe 2019, na none Sankara nk’umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD, yasohoye itangazo 'noneho yahamagariraga Abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda kujya muri cya gice cy’imirwano ndetse asaba n’abaturage kureka gukora amarondo y’ijoro.'

    Hari kandi itangazo ryo ku wa 30 Mata 2019, Paul Rusesabagina ubwe yasohoye itangazo arigeneye Abanyamakuru na we ahamagarira Abanyarwanda n’abanyamahanga kutajya muri cya gice cyaberagamo imirwano.

    Umushinjacyaha ati 'Nta kindi gice bitaga igice cy’imirwano, nta yindi ntambara cyangwa se ikindi kibazo cyari gihari ahubwo ni bya bikorwa twavugaga by’iterabwoba.'

    Ubushinjacyaha buvuga ko hadashobora kubaho gutandukanye MRCD na FLN kuko yose ari imitwe y’Iterabwoba ndetse ko ibyakorwaga n’abarwanyi ba FLN byabaga ari amabwiriza yatanzwe College de Presidents yari igizwe n’abayobozi b’iriya mpuzamashyaka MRCD barimo Paul Rusesabagina wa PDR-Ihumure.

    Buvuga ko iyi mitwe yombi (MRCD na FLN) igomba gufatwa nk’iy’iterabwoba kuko nubwo bavugaga ko bashaka kubohora u Rwanda ariko uburyo bashakaga kubikora, bigize biriya bikorwa by’iterabwoba.

    Ku itariki 13 Mata 2019 hashingiwe ku bufatanye n’ibirwa bya Comores, hafashwe Nsabimana Callixte alias Sankara unemera ibyaha byose akaba yarasobanuye uruhare rwe n’urwa bagenzi be.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu bantu yavuze ko bari bayoboye ibikorwa byabo ari uwari uyoboye FLN ari we Rusesabagina.

    Uyu mutwe wa FLN kandi wanakoreye ibikorwa muri DRC ndetse kiriya gihugu gitangira kuwurwanya ari na bwo hafatwaga bamwe mu barwanyi bawo barimo Abanyarwanda na bo bari muri uru rubanza.

    Buvuga ko ku itariki ya 30 Gicurasi 2019, hashingiwe ku buhamya bwa Sankara, Ubushinjacyaha bwasabye ubufatanye n’inzego z’iperereza mu Bubiligi, kugira ngo hasakwe kwa Rusesabagina n’undi witwa Munyemana Eric wari trésorier (Umucungamutungo) wa FLN n’undi witwa Ingabire Marie Claire.

    Ku itariki ya 18 Ukwakira 2019, Paul Rusesabagina yabajijwe n’Ubugenzacyaha bw’u Buligi ndetse ko n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari buhari ariko ahakana ibyaha byose.

    Ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y’u Bubiligi ni bwo yagiye gusaka ku rugo rutuwemo na Rusesabagina ndetse hafatirwa bimwe mu bikoresho bye birimo telephone ebyiri, mudasobwa ye ndetse na zimwe mu nyandiko yari afite.

    Ubushinjacyaha bwagarutse ku bikorwa byakozwe mu iperereza no mu bigo byifashishwa mu kohererezanya amafaranga (MoneyGram na Western Union), bikagaragaraza ko hari amafaranga Rusesabagina yoherereje iriya mitwe.

    Buvuga ko nyuma y’iryo perereza ryose, ku itariki 28 Kanama 2020 ari bwo Rusesabagina yafatiwe i Kigali.

    Rukokoma yagarutsweho

    Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwa Lt Col Habiyaremy wafashwe atagera ku mugambi yari yatangiranye na Rusesabagina, bwavuze ko nyuma Rusesabagina yaje kumenya ko uwitwa General Ndagijimana Laurent alias Irategeka Wilson Lumbago yitandukanyije na FDLR-FOCA agashinga umutwe we wa CNRD-Ubwiyunge, Rusesabagina agahita yifuza gukorana na we kugira ngo ishyaka rye ribone igisirikare.

    Umushinjacyaha uvuga ko igitekerezo nyamukuru cya Rusesabagina cyari ukugaba ibitero mu Rwanda, yumvikanye na Ndagijimana Laurent bakishyira hamwe bagakora umutwe umwe ari wo MRDC.

    Iyi mpuzamashyaka yari uhuje CNRD-Ihumure na PDR-Ihumure ya Rusesabagina, yahise igira igisirikare cyari gisanzwe ari icya CNRD-Ihumure ya Ndagijimana.

    Umushinjacyaha ati 'Ariko bakomeje gushaka amaboko kuko MRCD imaze gushingwa baje kwaguriramo RRM ya Nsabimana Callixte, MRCD iba igizwe ityo n’amashyaka atatu. Bemeza ko za ngabo za CNRD-Ihumure bazita ingabo za FLN.'

    MRCD imaze kuvuga yanaje kwaguka, yongeramo ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza 'iyoborwa na Twagiramungu Faustin bakunze kwita Rukokoma.'

    Ubushinjacyaha buvuga ko imiyoborere ya MRCD yashingiraga ku kiswi College de Presidents yari igizwe na ba Perezida bane b’ariya mashyaka ane ariko bakayoborwa na Rusesabagina Paul.

    Ni bwo batangiye gukora imigambi yabo irimo n’ibitero byagabwe muri turiya Turere dutatu (Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi) byanahitanye bamwe mu baturage, bigakomeretsa n’abandi ndetse bamwe bagafatwa bugwate.

    Ubushinjacyaha bwamaze kugaragaza uko ibyaha byakozwe bukaba bugeze ku gutanga ibimenyetso kuri buri muntu, bukaba bwifuza kuzatangirira kuri Herman Nsengimana.

    Urukiko rwahise rusubira urubanza kubera amasaha yari agiye, rurwimurira tariki 31 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ubushinjacyaha-bwasobanuye-ko-ibikorwa-by-iterabwoba-bya-FLN-byari-bigambiriye-Abaturarwanda-bose